Blog

  • Umuhoza Clarisse akomeje kuvugisha benshi nyuma yo guhabwa no eshatu muri #MissRwanda2022 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo hakomeje igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazaserukira umujyi w'a Kigali muri Miss Rwanda 2022 aho benshi bakomeje gutambuka imbere ya kanama gashinzwe gutanga amanota.

    Umuhoza Clarisse wari wambaye nimero 14 yavuzeko umushinga we aramutse abaye Miss Rwanda 2022 yafatanya na Leta mu gukemura ikibazo cy'abana bava mu miryango bakajya mu mihanda .

     

    Gusa Ntabwo yabashije kwemeza abatanga amanota kuko bamuhaye no zigera kuri eshatu.Ndetse mu bakoresha social media bakomeje kumugarukaho.

    Source : https://yegob.rw/umuhoza-clarisse-akomeje-kuvugisha-benshi-nyuma-yo-guhabwa-no-eshatu-murimissrwanda2022/

  • Gishwati-Mukura: Inka zisaga 100 zimaze kwicwa n'inyamaswa mu myaka ibiri #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) ruratangaza ko rugiye gukaza ingamba zo kurinda umutekano w'inka z'abaturage zororewe mu nzuri zegeranye na pariki ya Gishwati-Mukura kugira ngo ikibazo cy'inyamaswa zikunze kwica izo nka zivuye muri iyi pariki gikemuke.

    Ni ikibazo kimaze iminsi gihangayikishije abantu benshi ariko cyane cyane aborozi. Barimo Rutabingwa Jean Marie Vianney uvuga ko izo nyamaswa zimaze kumwicira inka 3 n'intama nyinshi. Nzimurinfa Joseph we izo nyamaswa zamwiciye inka 5.

    Aba ntibemeranywa na RDB ivuga ko inka zabo zishobora kuba zicwa n'imondo,impyisi,imbwebwe cyanhqa imbwa z'ibihomora,aborozi bakavuga ko izi nyamaswa ingano yazo itatuma zibasha inka.

    Iki kibazo cyatangiye kugaragazwa mu mpeshyi ya 2020. Kuva icyo gihe kugeza ubu inka zisaga 100 cyane cyane inyana zimaze amezi 8 zivutse ndetse n'imitavu itarayagezaho zimaze kwicwa n'izo nyamaswa.

    Aborozi muri iyi minsi bari babaye nk'abirwanaho bamwe batangira kubaka  ibiraro by'inyana, banabuza abashumba gusiga inka mu nzuri bakitahira, ahubwo babasaba kujya bagumana na zo.

    Ibi ngo byasaga n'ibyacogoje ubukana bw'ikibazo.

    Inzuri zikikije Pariki y'Igihugu ya Gishwati-Mukura ngo zizitiye mu buryo bworoheje cyane. Inyana zo nta biraro zigira kuko ziba zigandagaje hirya no hino mu nzuri.

    Abashumba na bo ngo bakunze kwigendera bagasiga izo nka nta burinzi zifite, rimwe na rimwe bakanasiga baziritse inyana, bigatuma iyo izo nyamaswa zije zica inyana nyinshi.

    Hari hamaze iminsi hakorwa ubushakashatsi bugamije ahanini kumenya izo nyamaswa nyirizina zamaze inka z'abaturage. Cyakora Mutanhana Eugène impuguke mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima muri RDB atangaza ko amashusho yafashwe n'ibyuma byabo biri hirya no hino muri pariki agaragaza ko nta nyamaswa y'inkazi iri muri pariki ya Gishwati-Mukura. Bityo ngo ikibazo gihari nka 90% cyakemurwa n'uburinzi bw'amatungo ari na bwo bugiye kongerwa mo imbaraga nyinshi muri ubu buryo.

    Muri rusange inyamaswa nyirizina yica ziriya nka ntiyamenyekanye. Inzego zose zirebwa n'ikibazo ziyemeje gukomeza ubushakashatsi kugira ngo imenyekane. Kuva iki kibazo cyatangira kuvugwa, ibibazo 196 ni byo RDB yakiriye bikaba byiganje mo iby'inka zishwe, utibagiwe n'ihene n'intama.

    RBA

    The post Gishwati-Mukura: Inka zisaga 100 zimaze kwicwa n'inyamaswa mu myaka ibiri appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/12/gishwati-mukura-inka-zisaga-100-zimaze-kwicwa-ninyamaswa-mu-myaka-ibiri/

  • Sintinya umudayimoni cyangwa ibandi – KNC wageneye ubutumwa perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yasabye perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier gukora ibikwiriye kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda utere imbere akitandukanya n’umwanda wose urimo uwigarurira.

    KNC uri mu bihano by’imikino 6 n’indi ibiri isubitse kubera ko yerezwe na perezida wa Kiyovu Sports kumusebya, yongeye gushimangirira itangazamakuru ko n’ibihano bye n’ibirangira atazagaruka ku kibuga kugeza umwanda urimo uvuyemo ibintu bigasubira mu murongo.

    Ati 'Wigeze umbona ku mukino wa Gasogi? Wigeze umbona ku mukino wa Kiyovu? Nje hano kuko ibyitwa ibya federasiyo byarangiye, nje ku kibuga cya leta, niho ndimo kuganirira n’abanyamakuru nk’umuntu utanga ibitekerezo byanjye nk’umuntu ubyemerewe n’amategeko kugeza igihe wenda federasiyo izisubiraho ikumva ko igomba gukora ibintu biri mu murongo wubaka umupira w’amaguru.'

    KNC yakomeje avuga ko mu gihe cyose FERWAFA itarahana umusifuzi wanze igitego cy’iyi kipe ikina na Rayon Sports, ari icyimenyetso kigaragaza ko na federasiyo ibifitemo uruhare.

    Ati 'Wigeze wumva federasiyo ihana umusifuzi Saidi watwibye? Bigaragara ko ari ibintu bikorwa na federasiyo ibizi (…) niba bumva ibyo navuze ari amafuti bampane, ibyo mvuga ni ibitekerezo byanjye mpabwa n’itekgeko nshinga, ntabwo umuntu wakora ibintu nka biriya bigayitse nka Saidi kugeza uno munsi nta kintu federasiyo iravugwa idahwanye na we, bigaragara ko ari ibintu baba bateguye neza nk’uko nabivuze.'

    'Federasiyo umunsi izavuga ngo Saidi turamuhannye, ntabwo nzarega Saidi muri federasiyo kuko dufite amakuru menshi atandukanye ariko nzamuregera mwebwe muhagarariye ibitekerezo by’abaturage namwe mumushyire imbere mumushinje, wenda abaturage bazamukatira.'

    Yavuze kandi ko ibyo Saidi yakoze yari yatumwe bityo ko ari nacyo akeneye kumenya icyo cyabimuteye, ngo nta kintu na kimwe azatinya y’aba amabandi kuko umuntu wese uri mu mafuti nta mbaraga aba afite.

    Ati 'Sinshaka kumenya ibya Saidi, Saidi ni nka gitera nshaka kumenya icyabimuteye, ntabwo nzatinya amadayimoni cyangwa amabandi, umuntu wese ufite amafuti nta mbaraga aba afite, ibi ndabisubiramo.'

    Yahaye ubutumwa perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier kwitandukanya n’ibibi byose agashyira umupira w’amaguru mu ku murongo.

    Ati 'ndaha ubutumwa Olivier [Nizeyimana], uyu munsi wa none reka dukore ibikwiriye twubake umupira, bitari ibyo ntacyo turimo gukora, mushobora kutazakemura ibibazo by’abaturage ariko bikabasanga mu biro aho mwicaye, bikahabatwikira.'

    Kakooza Nkuriza Charles ashimangira ko umupira w’u Rwanda ntagikozwe waba uri mu marembera bityo ko atazahwema kuvuga ibyo abona bitagenda neza, ndetse akaba avuga ko ntawuzabimuhanira kuko ari ibitekerezo bye kandi afite uburenganzira bwo kubitanga.

    Ngo igihe cyose azaba avuga ukuri ntazarya iminwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sintinya-umudayimoni-cyangwa-ibandi-knc-wageneye-ubutumwa-perezida-wa-ferwafa

  • Kigali: Abacuruza inzoga za magendu bahagurukiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana na Musonera bacururizaga mu nyubako imwe ariko bakavuga ko izo nzoga bazibonaga mu buryo butandukanye. Icyo bahurizaho ni uko bemera ko ibyo bakoraga ari icyaha cyo kunyereza imisoro bakaba babisabira imbabazi, banagira inama abandi baba bakora nk’ibyo bakoraga kubireka.

    Musonera yemeye ko inzoga yafatanywe hari umuntu wo mu Karere ka Rubavu wazimwohererezaga azihaye uwitwa Maniraguha Didier w’imyaka 25, akaba yafashwe ku nshuro ya kabiri, afatanwa amakarito atanu.

    Yagize ati 'Kugira ngo mfatwe nagiye kubona mbona abapolisi baje hano bari kumwe n’umwana wari usanzwe unzanira inzoga za Liquors(Maniraguha) azihawe n’umugore wo mu Karere ka Rubavu. Bamufatanye amacupa 12 ya Wisky, banasatse mu nzu hano ncururiza basangamo izindi nyinshi, icyaha ndacyemera kandi ndagisabira imbabazi ko ntazongera.'

    Nshimiyimana we avuga ko yari amaze amezi agera muri abiri acuruza izo nzoga, avuga ko yazizanirwaga n’abantu bagenda bazicuruza rwihishwa na we akazifatira kuri macye akazicuruza. Aremera ko ibyo yakoraga ari icyaha akagisabira imbabazi ndetse agakangurira n’abandi baba bakora nk’ibyo yakoraga kubicikaho.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo ahafatiwe izi nzoga, Superintendent of Police (SP) Octave Mutembe yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mwana umwe wafashwe n’abapolisi bari mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

    Yagize ati 'Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022 bashyize bariyeri mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo. Hanyuze imodoka itwara abagenzi barayisaka basangamo umwana ufite igikapu barebyemo basanga harimo amacupa 12 y’inzoga yo mu bwoko bwa Wisky. Bamubajije aho azivanye avuga ko azivanye mu Karere ka Rubavu azishyiriye umuntu uri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko ari we Musonera Eugene.'

    SP Mutembe yakomeje avuga ko abapolisi bagiye kwa Musonera aho acururiza basanga koko asanzwe acuruza inzoga za magendu zo mu bwoko bwa Likeri(Liquors). Yari afite amakarito atanu arimo amoko atandukanye. Abapolisi bahise basaka no mu wundi muryango bibangikanye na ho bahasanga icyumba kirimo amoko atandukanye y’inzoga za Likeri.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo yaboneyeho kongera gukangurira abacuruzi gukora ibyemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano kandi bakazirikana ko gutanga imisoro ari ukwiyubakira Igihugu.

    Ati 'Icyo twibutsa abantu cyane cyane abacuruzi ni uko ubucuruzi bwa magendu ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ikindi ziriya nzoga zishobora no kuba zitujuje ubuziranenge zikaba zagira ingaruka ku buzima bw’abazinywa, icyo tumenyesha abantu ni uko amayeri bakoresha bazicuruza agenda amenyekana biturutse ku bufatanye n’abaturage.'

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza. Ni mu gihe ziriya nzoga zo zashyikirijwe ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA).

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (US$5000).

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kigali-abacuruza-inzoga-za-magendu-bahagurukiwe

  • Bafashe ingamba zo guhangana n’inyamaswa zica amatungo ziturutse muri Pariki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw

    Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano basuye inzuri muri Gishwati

    Bitangajwe nyuma y’uruzinduko rw’abayobozi b’akarere n’inzego z’umutekano rwabaye tariki 09 Gashyantare 2022 muri izo nzuri, uwo munsi hakaba haranapfuye indi nka imwe iriwe n’inyamaswa.

    Mu ruhande rw’inzuri zo muri Ngororero harabarurwa inka zigera kuri 16 zimaze kuribwa n’inyamaswa muri Gishwati, mu gihe mu nzuri zose zirimo n’iza Rutsiro na Nyabihu habarurwa izisaga 100.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko inka 16 zimaze kuribwa n’inyamaswa ziva muri Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, icyenda muri zo zikaba zarapfuye, zirindwi zikavurwa n’abaganga bazo zigakira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero avuga ko ahanini inyana ari zo ziribwa n’izo nyamaswa, aho ngo abashumba bazo baba batari kumwe na zo cyangwa ibiraro byazo bikaba byubatse nabi cyangwa ntabihari.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Christophe Nkusi, avuga ko kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2022, hateganyijwe igikorwa cyo gusura aborozi bo muri Gishwati bakigishwa uko bubakira ibiraro bikomeye inyana zabo kuko ngo ari zo inyamaswa ziza zishaka.

    Yagize ati 'Urebye inyana ziba mu ngombe (ibiraro by’inyana) zitubatse neza. Ni ho inyamaswa zizisanga zikazica. Tuzakora ubukangurambaga bwo kubakira inyana ingombe zatuma ziba zifite umutekano kuko abashumba bararangara inyamaswa zikaza kwica inyana'.

    Nkusi avuga ko uko izo nka zicwa n’inyamaswa biteza aborozi igihombo mu gihe hakwiye kubaho uburyo bwo kurinda inzuri no kurinda ishyamba ngo inyamaswa zikumirwe.

    Avuga ko mu buryo burambye hari gutegurwa uko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) cyazitira Pariki kugira ngo inyamaswa zigumemo n’amatungo y’abaturage agire umutekano kuko byose bifite akamaro.

    Agira ati 'Ibisimba bifite akamaro kuko biri muri pariki isurwa na ba mukerarugendo, n’inka zifitiye akamaro aborozi, uburyo burambye ni ukuzitira pariki inyamaswa ntizongere kubona uko zirenga ngo zize kwangiriza aborozi'.

    Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’ibanze zasuye inzuri ku ruhande rw’Akarere ka Ngororero zemeje ko hagiye kubaho ubukangurambaga bwo kubakira inyana mu gihe hagitegerejwe kuzitira pariki.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bafashe-ingamba-zo-guhangana-n-inyamaswa-zica-amatungo-ziturutse-muri-pariki

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye babonetse ni 17 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yitabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,450 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-yitabye-imana-abanduye-babonetse-ni-17

  • Burera: Polisi yafashe uwagendaga akwirakwiza COVID-19 ku bushake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko uwo mugabo yafashwe arimo kugenda akwirakwiza COVID-19 mu tubari, afatirwa mu Murenge wa Rugengabari, Akagari ka Rukandabyuma, Umudugudu wa Seta.

    Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police(SP) Alex Ndayisenga, yavuze ko ku itariki ya 10 Gashyantare 2022, Sibomana n’abandi bahinzi bagombaga kujya mu nama y’abahinzi ariko bagombaga kwipimisha icyorezo cya COVID-19 bageze ahari bubere inama. Sibomana ngo baramupimye basanga yaranduye, abaganga bamwohereza iwe mu rugo kwishyira mu kato, ariko ntiyajyayo, ahubwo ngo yigira mu tubari.

    SP Ndayisenga yagize ati 'Sibomana amaze gupimwa basanze yaranduye COVID-19 bamwohereza mu rugo iwe kwishyira mu kato ndetse bamuha imiti azaba anywa. Sibomana aho kujya iwe mu rugo yahitiye mu tubari tubiri agenda anywa inzoga, umujyanama w’ubuzima kuko yari yabimenyeshejwe yahise amubona aramuhagarika atanga amakuru.'

    SP Ndayisenga avuga ko Sibomana yaganirijwe na Polisi ndetse n’umujyanama w’ubuzima bamukangurira kubahiriza amabwiriza agenga kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Kimwe n’abandi baturarwanda bose, Sibomana yibukijwe ko amategeko ahana umuntu wese ukwirakwiza nkana icyorezo cyangwa indwara yandura.

    Yagize ati 'Amabwiriza avuga ko iyo upimwe bikagaragara ko wanduye COVID-19 ujya mu rugo aho uba ukishyira mu kato ntugire uwo usura cyangwa ngo hagire ugusura. Ukurikiza amabwiriza wahawe n’abaganga, igihe baguhaye cyagera ugasubira kwipimisha kugira ngo barebe ko nta bwandu bwa COVID-19 bukikurimo. Iyo unyuranyije n’amabwiriza uba ukoze icyaha cyo gukwirakwiza icyorezo ku bushake kandi ni icyaha.'

    Abantu bose bahuye na we barapimwe kugira ngo harebwe ko ntawe yanduje. Byagaragaye ko ari bazima ariko bagirwa inama yo kuzatanga amakuru igihe bumva batameze neza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 117 ivuga ko Umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/burera-polisi-yafashe-uwagendaga-akwirakwiza-covid-19-ku-bushake

  • Huye: Urusengero rwa ADEPR rwaguye ruhita abantu babiri #rwanda #RwOT

    Abantu babiri basize ubuzima mu mpanuka yabaye ubwo urusengero rwa ADEPR Kibingo ruherereye mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye rwagwiraga 15 barugiyemo bashaka kugama imvura.

    Iyi mpanuka yabaye saa munani z'amanywa kuri uyu wa Gatandatu.

    Kugeza ubu abakomeretse boherejwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

    Umuturage wabonye iyi mpanuka, yasobanuriye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yatewe n'imvura yari irimo n'umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022 bigakubitana n'uko urusengero rwari ruri gusanwa.

    Ati 'Mu by'ukuri byaturutse ku mvura nyinshi yaguye irimo n'umuyaga, kandi n'urusengero rwari rukiri gusanwa ariko inkuta zarwo zitazamuwe ngo zigere ku gisenge. Abaturage bari aho hafi bari mu matsinda, babonye imvura iguye bajya kugama mu rusengero.'

    Umuyaga waje kuba mwinshi maze unyeganyeza ibyuma bigize igisenge, aho kugira ngo amabati aguruke cyo gihita kigwa.

    Uretse abantu babiri bahise bagwa muri iyo mpanuka, abandi bakomeretse bikomeye kuko hari n'amakuru ko muri bo hari uwageze kwa muganga yamaze gushiramo umwuka nubwo bitaremezwa n'inzego bireba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, Kabalisa Arsène, yirinze kugira byinshi atangaza kuri byo ubwo yavuganaga na IGIHE ku murongo wa telefoni kuko yari akiri gutabara.

    Inzego zitandukanye zirimo n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye n'izishinzwe umutekano zageze aho ibi byabereye zihumuriza imiryango yagize ibyago, zisaba abaturage kwihangana.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/huye-urusengero-rwa-adepr-rwaguye-ruhita-abantu-babiri

  • Abakobwa 29 barimo undi ufite ubumuga nibo bazahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo hasojwe amajonjora yo kuzenguruka igihugu cyose hashakishwa abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 aho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare hatowe 29 bo mu mujyi wa Kigali.

    Mu ijonjora ryabereye kuri Hill Top Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali,hiyandikishije abakobwa 190 kugira ngo bitabire ijonjora mu Mujyi wa Kigali, gusa abagera kuri 117 ni bo bageze ahabereye ijonjora. Aha niho hiyandikishije benshi mu gihugu hose.

    Abakobwa barimo abakinnyi ba filimi nka Fofo wo muri Papa Sava na Trecy bitabiriye iri rushanwa.

    Akanama Nkemurampaka k'amajonjora ya Miss Rwanda 2022 kagizwe na Mutesi Jolly, Munyaneza James ndetse na Evelyne Umurerwa kakoze akazi katoroshye ko guhitamo abakobwa 29 muri 117 bitabiriye.

    Buri mukobwa yanyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, avuga ku mushinga we ndetse n'akamaro kawo mu banyarwanda ari naryo zingiro ry'impamvu yamuteye kwitabira irushanwa.

    Abakobwa 29 batoranyijwe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022 ni: Ruzindana Kelia [Nimero 69]; Isimbi Habibah [Nimero 10], Dushime Ingrese Clara Nimero 68], Kundwa Blandine Dusabemungu [Nimero 108], Marlene Uwimana [Nimero 66], Mizero Parfine [Nimero 115]; Gatesi Renita [Nimero 62], Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [111], Mugiraneza Benitha [Nimero 55], Mahoro Mukundwa Annet [Nimero 99], Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 97], Umutoniwase Fredda [Nimero 47], Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 31], Saro Amanda [Nimero 38], Utuje Nice Kellia [Nimero 84], Kayumba Darina [Nimero 36], Uwimanzi Vanessa [Nimero 81]; Ingabire Gaudence Pamela [Nimero 8].

    Hari kandi Byiringiro Sandrine [Nimero 72], Ishimwe Stacy Agray [Nimero 9], Bahali Ruth [Nimero 78], Isaro Marie Kelia [Nimero 19], Uwagaga Aslah [Nimero 73], Iradukunda Christan [Nimero 35], Umutesiwase Rauda [Nimero 21], Uwase Rugamba Glona [Nimero 25], Munganyinka Jessica [Nimero 80],Kalila Leila Franca [Nimero 32], Urusaro Kabagamba Lisa [Nimero 23] na Ineza Keissa [Nimero 24].

    Muri iri jonjora ryo gushaka abazahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda, habonestemo umukobwa witwa Umutoniwase Freddaufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

    Uyu mukobwa wari wambaye numero 47, yageze imbere y'abagize Akanama Nkemurampaka yitwaje umusemuzi wamufashaga kumvikana nabo.

    Umutoniwase yakoreshaga amarenga, noneho umusemuzi we akabwira abagize Akanama Nkemurampaka ibyo ashatse kuvuga.

    Umurerwa Evelyine uri mu bagize Akanama Nkemurampaka yamubajije uko abona abafite ubumuga bafashwe hano mu Rwanda.

    Uyu mukobwa yavuze ko kuri ubu abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bakomeje kugenda bahabwa urubuga mu iterambere ry'igihugu kuko batagihezwa.

    Yatanze urugero rwa Miss Rwanda.

    Ati 'Impamvu ni uko leta cyangwa imiryango iharanira inyungu z'abafite ubumuga byakoze ubuvugizi, abafite ubumuga bakabasha kwitinyuka.'

    Yavuze ko umushinga we ari uwo guhuza uburezi na serivisi zitangwa zikajya zifasha kugira ngo abafite ubumuga nabo babashe kuzisangamo.

    Umutoniwase yavuze ko naramuka yambitswe ikamba rya Miss Rwanda azafatanya n'abayobora iri rushanwa ndetse na Leta mu kugira ngo abashe gukora ubukangurambaga.

    Uyu mukobwa yahawe YES eshatu.




















    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abakobwa-29-barimo-undi-ufite-ubumuga-bazahagararira-umujyi-wa-kigali-muri-miss

  • Muri Mutarama ibiciro ku isoko byiyongereyeho 4,3% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    NISR yatangaje ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 4.3% muri Mutarama 2022, ugereranyije na Mutarama 2021. Ni mu gihe Ukuboza kwa 2021 izamuka ryari ku kigereranyo cya 1.9%.

    Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4.3% muri Mutarama ni ibiciro by’ibijyanye n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.5%. Ni mu gihe ibiciro by’ibijyanye n’inzu, amazi, amashanyarazi, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2.6%, naho ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 4.7%.

    Raporo ikomeza igaragaza ko ugereranyije Mutarama 2022 na Mutarama 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 4.6%. Naho ugereranyije Mutarama 2022 n’Ukuboza 2021, ibiciro byiyongereyeho 2.1%.

    Ikigo cy’ibarurishamibare gikomeza kigira kiti: 'Iryo zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5.1% n’ibiciro by’ibijyanye n’inzu, amazi, amashanyarazi, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 0.8%.'

    Imiterere y’ibiciro mu byaro, muri Mutarama 2022 byo byagabanutseho 0.8% ugereranyije na Mutarama 2021. Ihinduka ry’ibiciro mu byaro mu Kuboza 2021 ryo ryari ku kigereranyo cya -4.7%.

    NISR igaragaza ko bimwe mu byatumye ibiciro bigabanukaho 0.8% mu kwezi kwa Mutarama ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 5.8%.

    Ugereranyije Mutarama 2022 n’Ukuboza 2021, ibiciro byiyongereyeho 2.9%.
    Iryo zamuka ryo ahanini rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.8% n’ibiciro by’ibijyanye n’amazu, amazi, amashanyarazi, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1.6%.

    Iyi raporo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare isoza igaragaza ko ibiciro bikomatanyijwe mu mijyi no mu byaro, muri Mutarama 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 1.3% ugereranyije na Mutarama 2021. Mu gihe Ukuboza kwa 2021 byari ku kigereranyo cya -2%.

    Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 1,3% mu kwezi kwa Mutarama 2022 ni ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,1% n’ibiciro by’ibikoresho byo mu nzu, isuku no gusana byiyongereyeho 12%.

    Iyo ugereranyije ukwezi kwa Mutarama 2022 n’ukwezi kw’Ukuboza 2021 ibiciro byiyongereyeho 2,5%.

    Iri zamuka NISR igaragaza ko ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,9% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1,2%.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/muri-mutarama-ibiciro-ku-isoko-byiyongereyeho-4-3