Blog

  • Bava kure koko: amafoto ya Davido akiri umunyeshuri yatwitse kuri twitter – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hagiye hanze amafoto benshi batigeze babona y'umuhanzi w'icyamamare wo muri Nigeriya Davido akiri umunyeshuri wo mu mashuri abanza.

    Amafoto yasangiwe kuri Twitter kandi yatanzweho ibitekerezo bitari bike, ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko umuntu burya ava kure babonye uburyo uyu muhanzi yari ameze ariko kuri ubu akaba ari icyamamare.Ukurikije amafoto yuyu muhanzi ariko usanga isura ye yo mu bwana ntaho itandukaniye n'uko ubu asa.

    Ndetse abakoresha twitter nabo bagiye babigarukaho:

    @_girly_girl09 — His face does not really change till now …

    @Queenserah3 — Davido is too cute pls

    @Primax2U — Can't imagine what's going on in his mind with that smile.

    @tonyjimaro1 — Davido start from small sorgy sevssvhim cool down balance for the foto and the put on smile. man when sabi levels.

    Source : https://yegob.rw/bava-kure-koko-amafoto-ya-davido-akiri-umunyeshuri-yatwitse-kuri-twitter/

  • Mbere y'umunsi wa Saint Valentin abakobwa bavuze akaga bahuye na ko(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi mike cyane ngo umunsi w'abakundana uzwi nka Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ngo ugere,abakobwa batandukanye bagaragaje akaga bahuye nako.

    Aba bakobwa bakaba bashyize hanze ibyababayeho bifashishije imbuga nkoranyambaga, bavuga uburyo abasore  baherutse kubakorera ibidashimishije ubwo bari basohokanye.

    Reba na we ikiganiro cyabo hano hasi:

    Source : https://yegob.rw/mbere-yumunsi-wa-saint-valentin-abakobwa-bavuze-akaga-bahuye-na-koamafoto/

  • Undi mukobwa ubana n'ubumuga yitabiriye irushanwa rya #MissRwanda2022 (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022 nibwo habaye amajonjora y'abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022. Mu bakobwa baciye imbere y'akanama nkemurampaka harimo na Umutoniwase Fredda ubana n'ubumuga bwo kutavuga.

     

    Source : https://yegob.rw/undi-mukobwa-ubana-nubumuga-yitabiriye-irushanwa-rya-missrwanda2022-amafoto/

  • Bruce Melodie yakoreye igitaramo gikomeye i G… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo 'Izina' yafashije Abanye-Congo bari bakoraniye i Goma kwizihiza umunsi w'abakundanye uzwi nka 'Saint Valentin', mu gitaramo yakoze mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022.

    N'icyo gitaramo cya mbere akoze kuva umwaka wa 2022 watangira. Yagikoreye mu mbuga ngari y'ahitwa Ihusi à Goma aho iserukiramuco rya Amani ryabereye kuva ku wa 4 Gashyantare kugeza ku wa 6 Gashyantare 2022 ryaririmbyemo Charly na Nina.

    Bruce yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo, kuko buri ndirimbo ye yateye yikirijwe. Yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Katerina', 'Saa moya', 'Katepilla' n'izindi.

    Amashusho yagiye hanze agaragaza abitabiriye iki gitaramo bishimye babyina, ari nako bafatanya nawe kuririmba buri ndirimbo yose yari yateguye kuririmba.

    Bruce Melodie yataramiye i Goma nyuma y'uko avuye mu Mujyi wa Dubai aho yari yitabiriye Expo yahuje ibihugu bitandukanye. 

    Ubwo yari i Dubai yakiriwe kandi agirana ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Emmanuel Hategeka.

    Bruce yasoje umwaka wa 2021 yizihiza imyaka 10 ari mu muziki, mu gitaramo yakoreye muri Kigali Arena mu ntangiriro z'Ukwakira 2021.

    Ni igitaramo cyamusigiye kontaro n'uruganda rwa Bralirwa, aho yahise agirwa Ambasaderi wa Primus.


    Bruce Melodie yataramiye mu Mujyi wa Goma mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu 

    Bruce yasanze indirimbo ze zizwi mu gitaramo kitabiriwe n'abanyarwanda babarizwa i Goma 

    Bruce yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye

    Uyu muhanzi yavuye i Dubai akomereza mu Mujyi wa Goma gufasha abakunzi be kwihiza 'Saint Valentin'


    Abakunzi b'umuziki bari uruvunganzoka mu gitaramo cyabereye mu mbuga yabereyemo iserukiramuco Amani  

    Buri wese yashakaga uko afata amafoto n'amashusho y'urwibutso rw'igitaramo cya Bruce Melodie yitabiriye  

    Bruce yaririmbaga asaba abafana n'abakunzi b'umuziki gufatanya nawe muri iki gitaramo   

    Ku wa 10 Gashyantare 2022, Bruce Melodie ari kumwe n'umujyanama we Ndayisaba Lee bakiriwe na Ambasaderi Hategeka Emmanuel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114479/bruce-melodie-yakoreye-igitaramo-gikomeye-i-goma-ahabereye-iserukiramuco-amani-amafoto-114479.html

  • #MissRwanda2022: Ihere ijisho ubwiza bwabako… – #rwanda #RwOT

    Intero y'irushanwa rya Miss Rwanda ni ubwiza, ubwenge n'umuco. Uko imyaka yagiye ishira indi igataha iri rushanwa ribera ikiraro abakobwa benshi bifuza gushyira mu bikorwa imishinga myiza ifasha umunyarwango Nyarwanda.

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 12 Gashyantare 2022, nibwo hatoranyijwe abakobwa 29 batsindiye guserukira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

    Ni mu ijonjora ryabereye kuri Hill Top Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ijonjora ryitabiriwe n'umubare udasanzwe! Abakobwa 190 ni bo biyandikishije kugira ngo bitabire ijonjora mu Mujyi wa Kigali.

    Byari akazi katoroshye ku bagize Akanama Nkemurampaka k'amajonjora ya Miss Rwanda 2022 ari bo Mutesi Jolly, Munyaneza James ndetse na Evelyne Umurerwa guhitamo mu bakobwa 117 bitabiriye. Bamaze iminota 50' irenga bagerageza guhuza amanota kugira ngo bemeze abakomeza.

    Buri mukobwa yanyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, akomoza ku mushinga we ndetse n'akamaro kawo kuri sosiyete.

    Abakobwa bahagaraririye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022 ni Ruzindana Kelia [Nimero 69]; Isimbi Habibah [Nimero 10], Dushime Ingrese Clara Nimero 68], Kundwa Brandine Dusabemungu [Nimero 108], Marlene Uwimana [Nimero 66], Mizero Parfine [Nimero 115].

    Gatesi Renita [Nimero 62], Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [111], Mugiraneza Benitha [Nimero 55], Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 97], Umutoniwase Fredda [Nimero 47], Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 31], Saro Amanda [Nimero 38], Utuje Nice Kellia [Nimero 84], Kayumba Darina [Nimero 36], Uwimanzi Vanessa [Nimero 81].

    Ingabire Gaudence Pamela [Nimero 8], Byiringiro Sandrine [Nimero 72], Ishimwe Stacy Agray [Nimero 9], Bahali Ruth [Nimero 78], Isaro Marie Kelia [Nimero 19], Uwagaga Aslah [Nimero 73], Iradukunda Christan [Nimero 35], Umutesiwase Roudwa [Nimero 21], Uwase Rugamba Glona [Nimero 25], Munganyinka Jessica [Nimero 80], Kalila Leila Franca [Nimero 32], Urusaro Kabagamba Lisa [Nimero 23] na Ineza Keissa [Nimero 24].

    Umutoniwase Fredda uri mu bakobwa 29 bakomeje muri Kigali afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yabwiye Akanama Nkemurampaka ko ashaka gukorera ubuvugizi bagenzi be, kandi abona ko abafite ubumuga bagenda bitinyuka.

    Ingabire Gaudence Pamella uri mu bakomeje muri Kigali, mu 2021 yahataniye ikamba rya Miss Rwanda ariko ntiyabasha kwegukana ikamba nta rimwe.

    Gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n'Umujyi wa Kigali byatangiye ku wa 29 Mutarama 2022. Icyo gihe igikorwa cyabereye mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Muri uyu mwaka wa 2022 abakobwa 473 ni bo biyandikishije bashaka amahirwe yo kwinjira mu irushanwa.

    Abakobwa batsinze amajonjora mu Ntara enye:

    Abakobwa 9 batsindiye guhagararira Intara y'Uburengerazuba ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.

    Abakobwa icyenda babonye itike yo guhagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022 ni Uwimana Jeannette [40], Tanganyika Elisabeth [No 1], Ashimwe Michelle [No 32], Kamikazi Queen Roxanne [No 13], Ikirezi Hapiness [No 3], Ruzindana Belyse [No 31], Ituze Ange Melissa [No 14], Irakoze Sabrine Hyguette [No 34] na Keza Melissa [No 24].

    Abakobwa 14 batsindiye itike yo guhagararira Intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022 ni Ikirezi Musoni Kevine [No 11], Uwase Teta Sheena [No 40], Mwiza Oliver [No 24], Nzamukosha Patricia [No 66], Mutoni Pascaline [No 60], Umulisa Lidvine [No 45], Keza Nadia [No 71], Uwase Lucie [No 23], Uwase Esther [No 64], Nkusi Lynda [No 29], Mugabekazi Ndahiro Queen [No 73], Umuhoza Emma Pascaline [No 10], Ibirezi Noella [No 35] na Nzobe Nikita Imani [No 17].

    Abakobwa 9 batsindiye gukomeza mu Ntara y'Amajyaruguru ni No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine.

    Imibare irerekana ko abakobwa 70 ari bo batsinze muri Miss Rwanda, uteranyije umubare w'abatsinze mu Ntara enye n'abatsinze mu Mujyi wa Kigali. Kuri iyi nshuro ya 12, Miss Rwanda yiyandikishijemo abakobwa 473. 

    Abakobwa 29 ni bo batsindiye itike yo guhagararira Intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022

    Abakobwa bahagaraririye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022:


    Ruzindana Kelia [Nimero 69] 

    Isimbi Habiba [Nimero 10] 

    Dushime Ingrese Clara [Nimero 68] 

    Kundwa Brandine Dusabemungu [Nimero 108] 

    Marlene Uwimana [Nimero 66] 

    Mizero Parfine [Nimero 115] 

    Gatesi Renita [Nimero 62] 

    Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [111] 

    Mugiraneza Benitha [Nimero 55] 

    Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 97] 

    Umutoniwase Fredda [Nimero 47] 

    Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 31] 

    Saro Amanda [Nimero 38] 

    Utuje Nice Kellia [Nimero 84] 

    Kayumba Darina [Nimero 36] 

    Uwimanzi Vanessa [Nimero 81] 

    Ingabire Gaudence Pamela [Nimero 8] 

    Byiringiro Sandrine [Nimero 72] 

    Ishimwe Stacy Agray [Nimero 9] 

    Bahali Ruth [Nimero 78]    

    Isaro Marie Kelia [Nimero 19] 

    Uwagaga Aslah [Nimero 73] 

    Iradukunda Christan [Nimero 35] 

    Umutesiwase Roudwa [Nimero 21] 

    Uwase Rugamba Glona [Nimero 25] 

    Munganyinka Jessica [Nimero 80] 

    Kalila Leila Franca [Nimero 32] 

    Urusaro Kabagamba Lisa [Nimero 23] 

    Ineza Keissa [Nimero 24] 


    Abakobwa 117 bari baciye mu cyumba cy’inama cya Hill Top Hotel i Remera bategereje ko hatangazwa abakomeza muri Miss Rwanda 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114477/missrwanda2022-ihere-ijisho-ubwiza-bwabakobwa-29-barimo-ufite-ubumuga-batsindiye-guhagarar-114477.html

  • Mukura iri mu kwezi kwa buki! Nyuma yo gucish… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022, shampiyona y'u Rwanda yari yagarutse hakinwa umukino w'umunsi wa 16, aho kuri Stade Huye Mukura yari yahakiriye Rayon Sports, iyizimanira igitego 1-0 cyatsinzwe na Opoku William kuri penaliti, aba-rayon basubira i Kigali bimyiza imoso.

    Uyu mukino wari wahagurukije imbaga y'abafana baturutse i Kigali baje gushyigikira Rayon Sports ndetse n'abaturutse mu ntara zitandukanye, ukongeraho abafana ba Mukura baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Ni umukino watangiye imvura ari nyinshi kuri Stade Huye, aho wakinwe hafi igice cya mbere cyose mu mvura. Uyu mukino watangiye saa 14h58, habura iminota ibiri ku isaha wari wagenwe gutangira.

    Umukino watangiye Mukura isatira cyane izamu rya Rayon Sport, aho ku munota wa kabiri n'uwa gatatu yabone koruneri ebyiri zikurikirana ariko ntizagira icyo zitanga.

    Mukura yakinnye neza mu minota 20 ya mbere, gusa Rayon Sports irayigaranzura iyitera umupira mu minota 25 yakurikiyeho igerageza uburyo bwo gutsinda igitego ariko amahirwe bagerageje ntiyabakundira.

    Abakinnyi barimo Kwizera Pierrot, Makenzi bakomeje gukomanga ku izamu rya Mukura ariko  ntibitange umusaruro.

    Opoku William wa Mukura yagoye ubwugarizi bwa Rayon Sports mu minota 45 y'igice cya mbere ariko umunyezamu Adolphe Hakizimana ahagarara bwuma mu izamu.

    Ku munota wa 33 haje kubaho kutumvikana ku cyemezo cy'ugomba kurengura umupira aho umusifuzi wo ku ruhande yemezaga ko ari Mukura irengura naho uwo hagati akemeza ko ari Rayon Sports irengura, birangira icyemezo cy'umusifuzi wo hagati aricyo gikurikijwe.

    Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, aho umutoza Jorge yakuyemo Manace Mutatu hinjira Ishimwe Kevin.

    Kuva yakwinjira mu kibuga, Ishimwe yakoze amakosa menshi yatumye asimbuzwa ndetse byanagaragaye ko urwego rwe ruri hasi cyane.

    Mukura yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu, isatira izamu rya Rayon Sports, iyihusha ibitego byinshi, inarusha Rayon guhererekanya neza mu kibuga.

    Ku munota wa 49, Opoku yaguye mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports benshi batekereza ko ari penaliti, ariko umusifuzi avuga ko nta kosa ryigeze ribaho.

    Ku munota wa 54 umunyezamu Adolphe yahawe ikarita y'umuhondo azira gutinza umukino.

    Mukura Victory Sport yakomeje kurusha Rayon Sports mu kibuga hagati ndetse inayihusha ibitego byinshi binyuze kuri Nyarugabo na Opoku.

    Ku munota wa 61 umutoza Jorge yakoze izindi mpinduka akura mu kibuga Kwizera Pierrot yinjiza Dinjeke, nyuma kapiteni Muhire Kevin asimburwa na Mico Justin.

    Nyuma yo kurushwa ku buryo bugaragara, gusatirwa no guhushwa ibitego, Rayon Sports yakoze ikosa ryatumye abakunzi bayo barara nabi, nyuma yuko umunya-Uganda Musa Esenu akoze umupira mu rubuga rw'amahina ku munota wa 82, umusifuzi yemeza penaliti ya Mukura.

    Iyi penaliti yahawe Opoku William wayiteye neza, Mukura iyobora umukino ku gitego 1-0.

    Iminota 90 y'umukino yarangiye Mukura iyoboye, umusifuzi yongeraho iminota 5 nayo itagize impinduka itanga, Rayon Sports itakaza umukino ityo.

    Ni umukino wa mbere umutoza Jorge yatakaje nyuma yo kugirwa umutoza wa Rayon Sports mu minsi ishize, ukaba ari umukino wa mbere Tonny Hernandez atsinze nyuma yo kugaruka muri Mukura.

    Mukura Victory Sport yahaye ikaze umuyobozi wayo mushya Maniraguha Jean Damascene itsinda Rayon Sports ku munsi yatoweho.

    Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, Mukura yahise igira amanota 26 inganya n'iyi kipe yatsinze, ndetse inayikura ku mwanya wa gatatu yari yicayeho Rayon Sports ijya ku wa Kane.

    Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Rayon Sports, Joege yavuze ko atemeranya n’icyemezo cy’umusifuzi kuko avuga ko umupira Esenu atari yakoze umupira n’ukuboko.

    Mukura yisasiye Rayon Sports nyuma y’iminsi mike itsindiye APR FC i Kigali igitego 1-0.


    Mukura XI: Sebwato Nicolas, Kubwimana Cédric, Muhoza Trésor, Ngirimana Alexis (C), Kayumba Soter, Murenzi Patrick, Habamahoro Vincent, Adams Vicent, Mukoghotya Robert, Nyarugabo Moïse, Opoku W. Mensah


    Rayon Sports XI: Hakizimana Adolphe, Nsengiyumva Isaac, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Nizigiyimana Abdul Karim, Iranzi Jean Claude, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierre, Muhire Kevin (C), Mutatu Manace, Essenu Musa

    INDI MIKINO YAKINWE KURI UYU WA GATANDATU

    Gasogi United 3-2 Marine FC

    Kiyovu Sport 2-1 Gorilla FC

    Abasifuzi bakoze akazi ku mukino wa Mukura na Rayon Sports

    Jorge yatsinzwe umukino wa mbere nk’umutoza wa Rayon Sports

    Intsinzi ya mbere kuri Tonny Hernandez nyuma yo kugaruka muri Mukura

    Mama Mukura, umukecuru wihebeye ikipe ya Mukura

    Abafana bari babukereye ku mpande zombi

    Stade Huye yari yuzuye abafana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114474/mukura-iri-mu-kwezi-kwa-buki-nyuma-yo-gucisha-bugufi-apr-fc-yisasiye-rayon-sports-amafoto-114474.html

  • Ibidasanzwe wamenya kuri Hoteli yakira ab'igitsinagore gusa(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyi hoteli yakira abantu b'igitsinagore gusa yitwa Som Dona Hotel iherereye mu gihugu cya Espagne ,igenewe abagore n'abakobwa gusa bafite hagati y'imyaka 14 kuzamura.Iyi hoteli ifite ibyumba 39 ,pisine,isomero ndetse ikagira akabarigaherereye ku gasongero kayo.Iyi hoteli y'inyenyeri enye yashyizweho kugirango itange ubwidagaduro ku bantu b'igitsina gore bose bifuza kuruhuka mu mutwe mu rwego rwo kujya kure y'imvune baba bahuye nazo buri munsi.

    Iyi Hoteli ifite sevisi nziza cyane,ndetse inakora byinshi bisanzwe bikorwa n'andi mahoteli harimo nka massages ,gutunganya umubiri nibindi.Iyi hoteli yiyemeje guteka amafunguro gakondo yo muri iki gihugu.

    Ubuyobozi bw'iyi Hotel buvuga ko buhaye ikaze abantu bose b'igitsinagore mu ngeri zose,bafite amahitamo atandukanye ku byerekeye ibitsina(LGBT),izajya yakira abakerarugendo.baturutse ku mpande zitandukanye ku isi,ababyeyi,abakobwa ndetse n'amatsinda y'abagore atandukanye.

    Ubuyobozi bw'iyi hotel buvuga ko bashyizeho iyi hotel nyuma y'ubushakashatsi bakoze bagasanga hari abagore bifuza kujya muri hoteli zakira abagore gusa.Icyumba cyo muri iyi hoteli kukiraramo bigusaba kwishyura amapound 64 ni ukuvuga arenga ibimbi 65 mu manyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/ibidasanzwe-wamenya-kuri-hoteli-yakira-abigitsinagore-gusaamafoto/

  • Mu bafana biganjemo igitsinagore! Bruce Melodie yakoze igitaramo gikomeye i Goma. Video – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yakoze igitaramo cy'amateka nkuko byari bimaze iminsi byamamazwa ko afite igitaramo cyo kwizihiza umunsi wabakundana 'Saint Valentin'. Iki gitaramo kikaba cyagombaga kubera i Goma mui DRC, tariki 12 Gashyantare 2022.

    Mu mashusho yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, uyu muhanzi bigaragara ko yakoze igitaramo kiza kandi kitabiriwe n'abantu benshi ndetse ubona ko bazi indirimbo ze hafi ya zose.

    Nkuko bigaragara mu mashusho, abitabiriye iki gitaramo biganjemo igitsinagore bumvikana baririmbana n'uyu muhanzi zimwe mu ndirimbo ze nka Kungora n'izindi.

    Raba amwe mu mashusho agaragaza uko byari byifashe:

    Source : https://yegob.rw/mu-bafana-biganjemo-igitsinagore-bruce-melodie-akoze-igitaramo-gikomeye-i-goma-video/

  • Muri Swaziland umwami yategetse ko buri mugabo agomba gushaka abagore batanu yabyanga agafungwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwami uyobora Swaziland, King Mswati III, yatangaje ko mu gihugu cyose umugabo agomba kurongora abagore batanu bitaba ibyo agafungwa.

    Itangazo ry'umwami risaba abagabo bose ko nibura bagomba gushaka abagore batanu kandi  ko nta kibazo bagomba kugira kuko Leta izabishyurira amafaranga y'ubukwe ndetse ikabagurira n'inzu yo kubamo.

    Yagize ati 'Dore uko gahunda ziteye, shaka nibura abagore batanu maze wizereko Leta izagukoreshereza ubukwe kandi igaha buri mugore wawe inzu'

    Umwami kandi yavuze ko umugabo cyangwa umugore utazakora ibi azafungwa ubuzima bwe bwose.

    Ubwami buvuga ko hari umubare munini w'abagore kurusha abagabo muri Swaziland, kikaba ari ikibazo gikomeye ku gihugu kizwiho kugira abagore benshi b'amasugi.

    Amakuru avugako kandi iri tangazo rije rikurikira ukwiyongera kw'amasugi mu gihugu ndetse no kugabanuka kw'abagabo.

    Umwami Mswati wenyine afite abagore 15 ndetse n'abana 25, mu gihe se umubyara yarafite abagore barenga 79 n'abana 150.

    Source : https://yegob.rw/muri-swaziland-umwami-yategetse-ko-buri-mugabo-agomba-gushaka-abagore-batanu-yabyanga-agafungwa/

  • Ikipe ya Rayon Sports ikubitiwe mu Karere ka Huye ivumbi riratumuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports itsindiwe mu karere ka Huye na Mukuru Victory Sports igitego kimwe ku busa.

    Wari umukino wa 16 wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, amakipe yombi yaje mu kibuga ashaka intsinzi.

    Mukuru Victory Sports yari iri ku kibuga cyayo yatangiye yataka Rayon Sports, gusa ariko Rayon Sports nk'ikipe nkuru nayo yanyuzagamo ikataka.

    Amakipe yombi yakomeje gutembereza umupira mu kibuga gusa ariko igitego cyakomeje kubura.

    Iminota 45 y'igice cya mbere yaje kurangira nta kipe nimwe yari yafungura amazamu.

    Nyuma yo kuva mu karuhuko k'iminota 15, Mukura Victory Sports yagarutse ugifite inyota yo gushaka igitego cyayihesha intsinzi.

    Ku munota wa 57, Mukura Victory Sports yaje gutsinda igitego ariko cyatsinzwe na Nyarugabo Moise gusa ariko umusifuzi yaje kucyanga.

    Amakipe yombi yakomeje kwatakana ashaka igitego, Mukuru yakomeje kujya hejuru ya Rayon Sports.

    Ku munota wa 33 w'igice cya kabiri cy'umukino, Mukura Victory Sports yaje kubona penariti yaje gutsindwa neza na Opoku.

    Rayon Sports yari imaze gutsindwa igitego yakoze iyo bwabaga ngo yishyure icyo gitego yari yatsinzwe, ariko Mukura Victory Sports yakomeje kurinda neza izamu ryayo.

    Iminota 90 y'umukino yaje kurangira bikiri igitego kimwe cya Mukura Victory Sports ku busa bwa Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ikubitiwe-mu-karere-ka-huye-ivumbi-riratumuka/