
Blog
-
'Ryoshya Iwawe' muri serivisi I&M Bank Rwanda yegereje abitabira Expo2025 – #rwanda #RwOT
Muri serivisi I&M Bank Rwanda yajyanye muri Expo2025 harimo gufungura konti, gutanga inguzanyo n'izishingiye ku cyuma gitanga amafaranga (ATM Machine).
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri I&M Bank Rwanda, Kayihura Yves, yavuze ko ibi byose bigamije korohereza abakiliya.
Ati 'Ubu ni nk'aho banki yimukiye hano kuko serivisi zose wasangaga ku mashami yacu ushobora kuzibona hano, dukunze kuvuga ngo inyikirizo yacu ni karame, na hano twitabye abakiliya bacu kuko dufite imashini itanga amafaranga, ukeneye konti hari abakozi babimukorera ku buntu, ushobora kubona ikarita yo kwishyura (debit card) ku buntu, mbese serivisi zose wakenera zirahari.'
Yakomeje avuga ko atari ibyo gusa kuko bazanye n'abafatanyabikorwa babo batandukanye barimo abo bakorana muri gahunda ya 'Ryoshya Iwawe', iguha inguzanyo idafite ingwate ndetse n'inyungu mu gihe cy'amezi atandatu. Iyi nguzanyo iguhesha ibikoresho bitandukanye byo mu nzu.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gicuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga byo mu nzu gisanzwe gikorana na I&M Bank Rwanda, Home Point, Menon Murli Hemchandra, yavuze ko kujya muri Expo atari ukwegereza abaturage serivisi gusa ahubwo bituma n'abandi batari bazi serivisi batanga bazimenya.
Ati 'Hari abantu baza kutureba bashaka kugura ibi bikoresho byacu ariko ubushobozi bukaba buke, rero hano muri Expo ni ahantu haza abantu benshi bivuze ko bazamenya n'imikoranire yacu na I&M Bank ku buryo noneho bashobora kubona inguzanyo idafite inyungu ibahesha ibikoresho byacu.'
Clement Umuganwa, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Smart Home yahoze ari Danube, ikigo gicuruza ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, utubati, ibitanda n'ibindi, yavuze ko gukorana na I&M Bank Rwanda muri gahunda yayo ya Ryoshya Iwawe, ari gufasha abantu bagorwa no guterurira amafaranga rimwe.
Ati 'Bigora abantu cyane kubonera amafaranga rimwe akayaterura akayagura ibikoresho runaka, ariko hamwe na I&M Bank Rwanda ushobora kubona inguzanyo idafite ingwate ndetse n'inyungu kandi ibikoresho ugahita ubitahana ukazagenda wishyura mu byiciro.'
Umuyobozi mukuru w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Jeanne-Françoise Mubiligi, yavuze ko akamaro ka Expo ari kumenyekanisha udushya duhari yaba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo.
Ati 'Expo idahari hari byinshi twaba dutakaza, kuko ntabwo twamenya ikiri gukorwa, igikenewe, ni gute twafatanya kugira ngo ibyo bari gukora bizamuke, ariko icy'ingenzi ni ukumenyekanisha ibyo bakora, kubwira abo babikorera ubwiza bwabyo, kugira ngo bagire n'abakiliya bashya. Twabonye za banki zaje kumurika serivisi zazo ariko ni no kwereka abacururiza hano ko hari uburyo bashobora gucuruza neza kurushaho.'
Iri murikagurisha Mpuzamahanga riba buri mwaka. Iyi ni inshuro yaryo ya 28.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gicuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga byo mu nzu Home Point, Menon Murli Hemchandra, yavuze ko hamwe na Ryoshya Iwawe utahana igikoresho ushaka cyo mu nzu
Ishami rya I&M Bank Rwanda riri muri Expo riri gutanga serivisi zose iyi banki itanga harimo n’inguzanyo ya Ryoshya Iwawe
I&M Bank Rwanda yitabiriye Expo mu rwego rwo kwegereza serivisi zayo abakiliya -
Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica muka Se, amuhora gucudika n'umugore we – #rwanda #RwOT
Byabaye ku wa 6 Kanama 2025, mu Mudugudu wa Cyamugani, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yishe muka Se witwaga Mukantwari Thacienne w'imyaka 63, amukubise ifuni mu mutwe.
Byose byaturutse ku makimbirane uyu mugabo yagiranye n'umugore we, arahukana. Uwo mugabo yavuze ko byatewe na muka Se, ibyatumye ategura kumwica.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko ku bufatanye bwa RIB, abaturage na Polisi, batabaye, bagasanga nyakwigendera yapfuye.
Ati 'Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza gusuzumwa, naho ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busoro, ndetse RIB ikaba yatangiye iperereza.'
CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage n'izindi nzego gutangira amakuru ku gihe bakumira icyaha kitaraba.
Ingingo ya 107 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.
-
Rusizi: Babiri bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana no gucuruza urumogi – #rwanda #RwOT
Abakekwa bafatiwe mu Mudugudu wa Rushakamba, Akagari ka Gihindwe mu Murenge wa Kamembe tariki 6 Kanama 2025.
Saa Kumi n'Imwe z'umugoroba nibwo umugabo w'imyaka 33 usanzwe uzwiho gukora ubwambuzi bushukana no gucuruza urumogi yafashwe, nyuma y'aho yari yatekeye umutwe Nyirahabimana Aline akamwambura telefone, akayigurisha mugenzi we.
Iyo telefone yaguzwe na mugenzi we w'imyaka 39 wari usanzwe amugurira urumogi, Polisi ihageze imusangana udupfunyika 26 tw'urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yabwiye IGIHE ko aba bagabo bombi bahise batabwa muri yombi bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB na Polisi ya Kamembe.
SP Twajamahoro yasabye abaturage kugira amakenga ku bantu babahamagara kuri telefone bababwira ko batsindiye amafaranga, ko umurima wabo hari ikigo cy'itumanaho kigiye kuhashyira umunara, n'abiyitirira inzego badakorera kugira ngo uwo bahamagaye aboherereze amafaranga.
Ati 'Hari n'abiyitirira ko ari komanda wa polisi, ko azagufasha ukabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Turasaba abaturage kugira amakenga bakima amatwi abantu babahamagara bababwira bene ibyo kandi bakarushaho kubika neza imibare yabo y'ibanga'.
-
Uganda: Umuhanzi Weasel Manizo yagonzwe n'umugore we Sandra Teta ahita ajyanwa mu bitaro #rwanda #RwOT
Umuhanzi w'Umunya-Uganda, Weasel Manizo, witwa nyirizina Douglas Mayanja, ari kuvurirwa mu bitaro bya Nsambya biherereye i Kampala, nyuma yo kugira impanuka ikomeye bivugwa ko yatewe n'umugore we, Sandra Teta, ukomoka mu Rwanda.
Iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 6 Kamena 2025, hafi ya Shan's Bar & Restaurant iherereye i Munyonyo, mu gace kamwe kabarizwamo ibyamamare byinshi byo muri Uganda. Amakuru aturuka mu bantu bari bahari, avuga ko Weasel na Sandra Teta bari bamaze gutongana bikomeye mbere y'uko impanuka iba.
Burya bwose amakimbirane yari ageze aharindimuka, Sandra Teta yahise ajya mu modoka ye ashaka kugenda yihuta. Icyakora, Weasel ngo yahise aza imbere y'iyo modoka amubuza kugenda, ari nabwo Sandra yahise imugonga bitunguranye.
Bamwe mu babonye uko byagenze, batangaje ko nta gushidikanya iyo mpanuka yaturutse ku makimbirane bafitanye, icyakora hari bamwe bavuga ko byaba byarabaye impanuka isanzwe.
Amakuru ava mu bantu ba hafi y'uyu muryango, yemeza ko Weasel yakomeretse bikomeye cyane by'umwihariko mu maguru yombi, ku buryo atabashaga kwigendera. Ubu arwariye mu bitaro bya Nsambya, aho abaganga bakomeje kumwitaho by'umwihariko.
Hari impungenge ko iyi nkuru ishobora no gukurura ibibazo bikomeye hagati y'aba bombi. Sandra Teta kugeza ubu ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku bijyanye n'ibyabaye, ndetse inzego z'umutekano ziri gukurikirana uko impanuka yabaye ngo zimenye neza ukuri kwihishe inyuma y'iki gikorwa giteye impungenge.
Umuryango wa Mayanja, uzwi cyane mu muziki wa Uganda, na wo uri mu gahinda n'impungenge ku buzima bwa Weasel, cyane ko ari umwe mu basigaye mu itsinda rya Goodlyfe nyuma y'urupfu rwa Mowzey Radio.

Uganda: Weasel Manizo yagonzwe n'umugore we Sandra Teta ahita ajyanwa mu bitaro 
Weasel Manizo, witwa nyirizina Douglas Mayanja, ari kuvurirwa mu bitaro bya Nsambya biherereye i Kampala, nyuma yo kugira impanuka ikomeye bivugwa ko yatewe n'umugore we -
Ibyamamare muri Nigeria byatangiye kwitegura ubukwe bwa kabiri bwa Davido na Chioma #rwanda #RwOT
Ibyamamare muri Nigeria byatangiye kwitegura ubukwe bwa kabiri bwa Davido na Chioma bugiye kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bije nyuma y'itangazo ryatanzwe na nyirarume wa Davido, Guverineri wa Leta ya Osun, Ademola Adeleke, wavuze ko mu mpera z'iki cyumweru hazaba indi mihango y'ubukwe bwa Davido na Chioma Avril Rowland.
Kuri ubu, bamwe mu nshuti za hafi, abavandimwe ndetse n'ibyamamare bikomeye muri Nigeria barimo umuraperi Zlatan Ibile bamaze gufata indege berekeza i Miami muri Leta ya Florida aho ubu bukwe buzabera.
Abantu benshi bagaragaje ko bishimiye kwifatanya n'uyu muhanzi ukunzwe muri Afurika no ku isi hose, ari na ko bandika ubutumwa bw'inkunga n'ishimwe ku mbuga nkoranyambaga bifashishije hashtag #Davido na #Chioma.
Ubu bukwe buzaba butandukanye n'ubwabaye tariki ya 25 Kamena 2024 i Lagos muri Nigeria, aho Davido na Chioma basezeranye imbere y'Imana n'abantu. Iyi mihango nshya biteganyijwe ko izaba iy'icyubahiro cyane, izitabirwa n'abantu batoranyijwe, bambaye imyenda y'imyeru gusa nk'uko byatangajwe mu butumire bwatanzwe.
Bivugwa ko abategura ubu bukwe bashyizemo ingufu zidasanzwe mu gutuma bugenda neza kurusha ubwo mu minsi yashize.
Inzu izaberamo ubukwe iri ku nkombe y'inyanja, yateguwe mu buryo bugezweho, harimo n'abahanzi mpuzamahanga bazaririmba muri uyu muhango.
Kugeza ubu, abahanga mu myambarire bari gukorana na Chioma ku myenda yihariye izamuranga kuri uwo munsi, mu gihe Davido nawe yiteguye kwambara ikote ryihariye ryakozwe n'abahanga b'i Paris.
Abakunzi b'aba bombi hirya no hino ku isi, barakomeje kohereza ubutumwa bw'ishimwe no kubifuriza ubuzima bwiza. Hari abemeza ko Davido na Chioma ari ikimenyetso cy'urukundo rutajegajega, kuko babashije kurenga ibigeragezo byinshi birimo no kubura umwana wabo wa mbere, Ifeanyi, ariko urukundo rwabo rugakomeza gushibuka.
Ubukwe bwa Davido na Chioma buravugisha benshi mu bitangazamakuru mpuzamahanga, aho bwinjiye mu nkuru zikunzwe cyane muri iyi weekend, by'umwihariko bitewe n'uburyo buzaba bwateguwe kandi bukitabirwa n'ibyamamare byinshi byo muri Afurika no hanze yayo.
Iyo urebye urugendo Davido na Chioma bakoze mu rukundo rwabo, ubona ko ari urugero rwiza rwo kwihangana no kubahana, binagaragaza ko urukundo nyarwo rutegurwa kandi rugashimangirwa buri munsi.

Ibyamamare muri Nigeria byatangiye kwitegura ubukwe bwa kabiri bwa Davido na Chioma -
Robin Roberts yatashye yirahira u Rwanda kubera ingagi – #rwanda #RwOT
Yabigarutseho mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa YouTube rwa Good Morning America. Muri aya mashusho hari ayo agaragaramo yasuye ingagi n'andi agaragaza ibindi bikorwa byabereye mu iserukiramuco rya 'Giants of Africa' ryabereye i Kigali ndetse na we akaryitabira.
Robin agaragaza urugendo rwe ubwo yasuraga ingagi, kuva yinjiye mu ishyamba agana aho ziba ziri kugeza asoje kuzisura. Agaragaza ukuntu yatangajwe n'imibanire y'ingagi hagati yazo ndetse n'iyo zifitanye n'abantu. Yavuze ko imyitwarire yazo ntaho itandukanye n'iy'ikiremwamuntu.
Yagize ati 'Kugera aho zari ziri byadutwaye nk'isaha n'igice, ariko bifite byinshi bisobanuye. Ubutunzi bwinshi buri kuza muri aka karere[Musanze] kubera ba mukerarugendo, cyane cyane Abanyamerika.'
Yakomeje avuga ko 'Abantu bavuga ko ari ibintu bibaho rimwe mu buzima⦠ariko njyewe ndashaka kubisubiramo. Ndashaka cyane kongera gusubirayo, kuko uba ushobora kubona indi miryango itandukanye n'iyo wabonye mbere.'
Yanavuze ko yashimishijwe no kubona urubyiruko rutandukanye n'abandi bari mu gikorwa cyo gukora Umuganda.
Ati 'Ni igikorwa gihuza abaturage, aho batuye buri wa Gatandatu wa nyuma w'ukwezi, hagamijwe intego irenze iy'umuntu ku giti cye.''
Robin Roberts yari mu Rwanda we n'umukunzi we Amber Laign bamaze imyaka 20 bakundana kuko bahuye mu 2005. Bizihizaga imyaka bamaze mu rukundo.
Ubwo Robin Roberts yari mu birunga
Umunyamakuru w'icyamamare mu kiganiro Good Morning America, Robin Roberts, yizihirije mu Rwanda isabukuru y'imyaka 20 amaze ari kumwe n'umukunzi we Amber Laign
-
Nyanza: Batatu batawe muri yombi bakekwaho urupfu rw'umusore wamaze icyumweru yarabuze – #rwanda #RwOT
Ibi byatangajwe ku wa 6 Kanama 2025 na Polisi y'u Rwanda, Ishami rikorera mu Ntara y'Amajyepfo, ivuga ko ku bufatanye na n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw'uyu musore wari warabuze.
Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera wari utuye mu Mudugudu wa Kamugina A, Akagari ka Nyarusange, mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza, yavuye iwabo mu rugo ku wa 29 Nyakanga 2025, avuga ko agiye kwishyuza 600 Frw umuturanyi we, ariko birangira atagarutse.
Umubyeyi w'uyu musore yabibwiye ubuyobozi bumwegereye, na bwo bumuyobora kuri RIB, ihita itangira iperereza.
Mu gitondo cyo ku wa 6 Kanama 2025, umuturage yagiye kwahira ubwatsi, abona umurambo mu mufuka utabye, ahita atabaza barebye basanga ari wa musore wari warabuze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko abantu batatu bakekwaho kwica nyakwigendera batawe muri yombi barimo n'uwo yari agiye kwishyuza.
Yagize ati ''Ku makuru yatanzwe n'abaturage, inzego z'umutekano zageze ahabonetse uyu murambo, uhita ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, hanafatwa abantu batatu bakekwaho urupfu rwa nyakwigendera harimo n'uwo yari yagiye kwishyuza.''
CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi, mu gihe iperereza ryimbitse rigikorwa ngo hamenyekane ukuri ku by'uru rupfu.
Abantu batatu bo mu Murenge wa Rwabicuma batawe muri yobi bakekwaho kwica umusore w’imyaka 19 -
Amerika yannyeze u Bwongereza bwitesheje gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda – #rwanda #RwOT
Ni ingingo yagarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye muri White House ku wa Gatatu tariki 6 Kanama 2025.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma y'aho u Rwanda rutangaje ko rugiye kwakira abimukira 250 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko ibihugu byombi byasinye amasezerano muri Kamena.
Muri iki kiganiro n'itangazamakuru, Homan yavuze ko ari gukora ibishoboka byose kugira ngo yohereze itsinda rya mbere ry'abimukira mu Rwanda, nubwo atatangaje itariki bizakorwaho.
Uyu mugabo yabajijwe icyo atekereza cyatumye u Bwongereza bunanirwa kubahiriza amasezerano bwari bufitanye n'u Rwanda ku bijyanye n'abimukira, none Amerika yinjiye muri iyi gahunda nyuma ikiba igiye kuyishyira mu bikorwa.
Homan ati 'Ntabwo bafite Perezida Trump mu mwanya wo kugena uko ibintu bikorwa'.
Umushinga wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n'amategeko, wahagaritswe mu 2024 ubwo ishyaka ry'Abakozi [Labor Party] ryajyaga ku butegetsi, rivuga ko amasezerano yasinywe hagati y'iki gihugu n'u Rwanda atakemura ikibazo cy'abimukira biyongera buri munsi.
Kugeza uyu munsi Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Keir Starmer anengwa kuba yaratesheje agaciro iyi gahunda, nta bundi buryo afite bwo gukumira abimukira.
Tom Homan yannyeze u Bwongereza bwitesheje gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda -
Zimbabwe ihanze amaso u Rwanda mu guteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro – #rwanda #RwOT
Yagaragaje ko ubu Zimbabwe ifite ubwoko burenga 63 bw'amabuye y'agaciro harimo na Lithium.
Lithium ni ibuye ry'agaciro ryavumbuwe mu 1817 na Johan August Arfvedson. Ryifashishwa mu gukora ibintu bitandukanye birimo bateri za telefone, iza mudasobwa, iza camera n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.
Yavuze ko igihugu cye kandi kiza mu bya mbere mu kugira amabuye ya Platinum, ibuye ry'agaciro ryihagazeho ritunganywamo ibikoresho by'ubwiza bitandukanye.
Zimbabwe kandi ifite Cobalt ikoreshwa cyane mu gukora bateri zinyuranye zo muri telefoni zigezweho, mudasobwa n'iz'imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ati 'Haba mu kuyacukura, kuyongerera agaciro no kuyatunganyamo ibindi bikoresho byisumbuyeho. Ni ingenzi cyane mu gihe twakumva icyo iterambere ari cyo. Ubundi tuvuga iterambere iyo abaturage babona ibiryo bihagije, aho kuba, amazi meza, n'ubuzima ariko ibyo byose bishingira ku mutungo kamere iyo tuwushyizeho umutima n'ibitekerezo.'
Yakomeje ati 'Muri iki gihe cyo guteza imbere inganda, amabuye y'agaciro ni igice cy'ingenzi cyane kandi Zimbabwe ni igihugu gifite amabuye menshi atandukanye, icy'ingenzi rero ni uko dukoranye muri uru rwego rw'amabuye y'agaciro, nko kuyatahura no kuyacukura no kuyongerera agaciro ibyo bizatuma iterambere rigerwaho.'
Yagaragaje ko mu by'ukuri urwo rwego rukwiye imikoranire, hagamijwe iterambere rusange ry'ibihugu, kimwe no gufatanya mu nzego z'ubuhinzi n'izindi z'iterambere.
Prof. Murwira yagaragaje kandi ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gukorana n'u Rwanda mu ngeri zinyuranye nko kurwoherezamo ibikomoka ku buhinzi birimo isukari.
Ati 'Zimbabwe yiteguye kohereza mu Rwanda ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi nk'isukari , imbuto za Blueberries n'ibindi bihingwa kandi twizeye ko n'u Rwanda ruzohereza ibicuruzwa muri Zimbabwe.'
Zimbabwe ni kimwe mu bihugu bigira umusaruro w'isukari munini ndetse n'ibisheke biyikorwamo mu gihe imibare igaragaza ko bimwe mu bitumizwa mu mahanga byinshi ku ruhande rw'u Rwanda isukari yaje ku mwanya wa Gatatu mu mwaka 2024 nyuma y'umuceri n'ibikomoka kuri Peteroli.
Mu kiganiro n'Itangazamakuru, Minisitiri Amb. Nduhungirehe, yashimangiye ko ibihugu byombi bishobora gukorana muri urwo rwego nubwo hari ibikiri kunozwa.
Ati 'Turi kubiganiraho iyi komisiyo hari ibyo yakoze ariko hari na komite zishinzwe ishyirwa mu bikorwa kuri buri masezerano, azatuma nabyo tubishyira mu bikorwa cyane ko hari inama izaba mbere y'uko haba indi nama ihuriweho izaba igamije gusuzuma ibyagezweho mu masezerano y'ubufatanye.'
Yakomeje ati 'Ubufatanye mu by'amabuye y''agaciro no mu bindi byose bijyanye n'ingufu, ubukungu, ubucuruzi ni byo dushyiramo ingufu kugira ngo ibihugu byacu byombi bibyaze umusaruro amahirwe bifite no kwiteza imbere nk'ibihugu bya Afurika kandi bifite ubushake.'
Kugeza ubu, u Rwanda na zimbabwe bifitanye amasezerano y'imikoranire agera kuri 25 mu ngeri zitandukanye zirimo, uburezi, ubuzima, umutekano, ubucuruzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, itangazamakuru n'ibindi bitandukanye.
Ni ibihugu byombi bihuriye mu Muryango w'Isoko Rusange ry'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo (COMESA).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe, Prof. Amon Murwira yavuze ko bifuza gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’amabuye y’agaciro
Ubwo Abaminisitiri bombi bashyiraga umukono ku masezerano atanu atandukanye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibihugu byombi bishobora gukorana mu ngeri zitandukanye harimo n’urw’amabuye y’agaciro
Inama nk’iyo izongera kuba muri 2027
Ubufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe bumaze igihe kitari gito
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murwira
Inzego zitandukanye za Zimbabwe n’u Rwanda zimaze igihe ziga ku mahirwe y’imikoranire ku mpande zombiAmafoto: Kwizera Herve