Blog

  • Umupadiri yashishikarije abantu kwinywera inzoga kuko zitazababuza ijuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupadiri Oluoma Chinenye,wo mu gihugu cya Nigeria yasabye abantu kwinywera agacupa kuko ngo ntacyo kangiza kandi ko atari yo ntandaro yo kuzabura ijuru.Uyu mupadiri yavuze ko agasembuye ari umuti kakaba keza ku buzima ndetse ko ugasomaho mu rugero aba nta kintu kibi akoze.

    Ku Cyumweru ubwo yari mu misa yagize ati ' Buri bintu Imana yaremye ni byiza harimo n'inzoga, iyo uyisomye mu rugero, bikuzanira inyungu, nta kibi uba ukoze.'

    Uyu mupadiri yasabye abari mu misa ko abanywa agacupa bakarenza urugero barekeraho, bakazajya bagasoma mu rugero, asaba abasanzwe batagasoma kutirirwa biga kugasoma gusa mu mutwe ' Mukibuka ngo Mwinywere inzoga ntibizatuma mutajya mu ijuru.'

    Ubutumwa bwa padiri Oluoma Chinenye bwateje impaka, bamwe babyemera abandi babyamagana bitewe n'ibyo bemera bakoresheje imirongo ya Bibiliya Ntagatifu/Yera.

     

    Source : https://yegob.rw/umupadiri-yashishikarije-abantu-kwinywera-inzoga-kuko-zitazababuza-ijuru/

  • Anita Pendo yasebeje iniga ubwo bari ku rubyiniro abari aho bavuza induru (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza Anita Pendo aho yararimo kubyinana n'umusore ku rubyiniro mu marushanwa ya Primus  Guma  Guma Super Star. Nkuko amashusho abigaragaza, Anita Pendo yabyinishije uyu musore mu mbyino zidasanzwe byatumye abantu benshi bavuga ko Anita Pendo yamusebeje.

    Dore uko byagenze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/anita-pendo-yasebeje-iniga-ubwo-bari-ku-rubyiniro-abari-aho-bavuza-induru-video/

  • St Valentin: Barack Obama na Michelle Obama b… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 03 Ukwakira 1992 ni bwo Barack na Michelle bemeranije kubana akaramata, kuri ubu bakaba bafitanye abana 2 b’abakobwa.

    Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu mwaka wa 2008 kugera muri 2016, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yifurije umufasha we umunsi mwiza w'abakundana uzwi nka Saint Valentin wizihizwa buri wa 14 Gashyantare.

    Uyu mugabo w'imyaka 60 yagize ati: 'Umunsi mwiza w'abakundana w'ibyishimo, Michelle! Hamwe n'akamwenyu gatuma isi yose ibasha kubona, mu kuri urihariye, none n'igihe cyose, nuzuye ishimwe kukugira mu buzima bwanjye.'

    Michelle Obama nawe atazuyaje yahise anyura ku mbuga ze agira ati: 'Iteka numva ndi umunyamugisha kuba iteka mbasha kuba ndi kumwe n'uyu muntu. Umunsi w'abakunda w’ibyishimo, Barack! Mu byo twanyuranyemo byose hamwe n'ibizaza.'

    Ifoto Barack Obama yifashishije yifuriza Michelle Obama umunsi mwiza w’abakundana

    Ifoto Michelle Obama yifashishije yifuriza umunsi mwiza w’abakundana Barack Obama bamaranye imyaka mirongo 30

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114543/st-valentin-mu-myaka-30-bamaranye-barack-obama-na-michelle-obama-barakifurizanya-umunsi-wa-114543.html

  • Urukundo rurahari ariko na Covid-19 irahari:… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare, yazirikanye abakundana bose ibifuriza umunsi mwiza wa Saint Valentin, inaboneraho gutangariza abaturarwanda bose ko urukundo ruhari ariko na Koronavirus ikaba ihari bityo bakaba bakwiye kwizihiza uyu munsi ari na ko birinda iki cyorezo cyugarije Isi yose n’u Rwanda rurimo.

    Polisi yagize iti “Twishimiye gufata uyu mwanya twifuriza umunsi mwiza w’abakundana abapolisi bacu harimo n’ababana barahuriye muri Polisi y'u Rwanda. Kandi twifurije umunsi buri muntu uwizihiza, urukundo rurahari ariko na Koronavirusi irahari twizeye ko mwizihiza uyu munsi mutekanye, mwikingije byuzuye cyangwa mwishimangije”.

    Mu gitondo cy’uyu wa Mbere, Minisiteri y’Ubuzima nayo yasabye buri muturawanda kuzirikana uwo akunda akamurinda Covid-19 inahamagarira abantu bose gufata urukindo rwo gushimangira. Yagize iti “Irinde #COVID19, uyirinde n’uwo ukunda wongerera umubiri wawe ubudahangarwa bwo kuyirwanya. Fatira urukingo rushimangira kuri site y’ikingira ikwegereye, uyu munsi.”

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa 14 Gashyantare yasabye abantu kwirinda gukora ibyaha bitwaje uyu munsi wahariwe abakundana. Yaburiye abitiranya St Valentin no gusambana ko bishobora kubagushamu cyaha cyo gusambanya abana. Kwititanya umunsi w’urukundi n’ubusambanyi ntabwo ari byo, hariho abashobora kugwa mu cyaha kuri uyu munsi, turababuriye rero babyirinde”.

    Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku Cyumweru tariki 13 Gashyantare 2022 igaragaza ko abamaze guhabwa Doze ya mbere ari 8,683,649, abahawe Doze zombi ni 7,451,823 naho abamaze guhabwa Doze ishimangira ni 1,313,761. Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, imaze guhitana abaturwanda 1,450. Iyi raporo kandi igaragaza ko mu minsi irindwi ishize abantu 7 ari bo bakiriwe mu bitaro barwaye Covid-19, kugeza ubu nta n’umwe urembye muri bo.

    Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ari na wo munsi Polisi y’u Rwanda yasabye Abaturarwanda kwizihiza ariko bibuka kwirinda Covid-19, ufatwa nk'umunsi w'abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n'umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini. Ariko kuri uwo munsi hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose ari byo, kandi si na ko abantu bose babyumvikanaho.

    Kuri uwo munsi, abasore n'inkumi bakundana n’abashakanye bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n'indabo z'amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana. Aha bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n'igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n'abagore bayaha abo bakunda.

    Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda ku munsi wahariwe abakundana

    Ubutumwa bw’Umuvugizi wa RIB ku munsi wahariwe abakundana

    Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuwa 13 Gashyantare 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114540/urukundo-rurahari-ariko-na-covid-19-irahari-polisi-yifurije-saint-valentin-nziza-abakundan-114540.html

  • Akari ku mutima wumukozi wa Banki, Munganyin… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 12 Gashyantare 2022 ni bwo hashyizwe akadomo ku majonjora y’abagomba kuvamo Miss Rwanda 2022. Muri 70 babashije gukomeza yaba mu Ntara kimwe no mu mujyi wa Kigali, harimo Munganyinka Jessica uri mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa bafite amashuri menshi ndetse akaba afite n’ubunararibonye mu marushanwa y'ubwiza kuko kuri ubu ariwe ufite ikamba rya Miss Model of the World Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, uyu mukobwa wize muri Uganda akanahatura igihe kinini, yahishuye uko yiyumva n’uburyo yiteguye ibyiciro bikurikiraho. Yatangiye asobanura muri macye uwo ari we agira ati: 'Ndoroheje, ndatuje kandi ndi umukobwa wubaha nkanacira bugufi buri umwe, singira uburyarya ndi umunyakuri.'

    Agaruka ku buryo yatangiye gutekerezamo kuzahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda agira ati: 'Nahoze iteka ntekereza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda kuva mu buto bwanjye ariko icyo gihe sinabaga mu Rwanda.'

    Akomeza agira ati: 'Ubwo nagarukaga mu mwaka wa 2020 nafashe umwanya wo kwiga no kumva neza igihugu cyacu cy'u Rwanda ngo mbashe gusobanukirwa neza no kwihuza n'amateka yacu ari na ko kandi niga uririmi rw'Ikinyarwanda.'

    Uyu mukobwa yemeza ko kwitabira amarushanwa y'ubwiza yandi biri mu byamutinyuye kurushaho. Ati: 'Guhera rero mu mwaka ushize ubwo nahataniraga nkanegukana ikamba rya Miss Model of the World Rwanda nahise numva ndushijeho kugira imbaraga zo kuzahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.'

    Munyanyinka Jessica ukora kuri ‘Guichet’ ya Banki imwe yo muri Kigali, yavuze ko inshuti ze zamubaye hafi cyane muri aya marushanwa ahatanyemo ndese zikaba zigikomeje kumushyigikira. Ati:'Inshuti zanjye kandi zakomeje kuntera imbaraga muri byo naho numva nifitiye icyizere bo banyerekaga ko bishoboka bakananyereka imbaraga ziri muri njye.'

    Asoza avuga akamuri ku mutima nyuma y’uko akomeje n’uko ari kwitegura ikindi cyiciro. Jessica ati: 'Kuri ubu ndishimira ko nabashije gukomeza nkaba ndi umwe mu bagiye guhatanira kwerekeza mu mwiherero, ubu ndikurushaho kwitegura ntunganya umushinga wanjye nagerageza gukosora ibyo mbona bitagenze neza ubushize.'

    Munganyinka ni umwe mu bakobwa bahagarariye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022

    Afite Bachelor’s Degree muri Human Resource Management yabonye mu 2019

    Igice kinini cy’ubuto bwe yakimaze yiga mu gihugu cya Uganda

    Akora kuri ‘Guichet’ (Soma Gishe) ya Banki yo mu mujyi wa Kigali

    Aramutse abonye amahirwe yo gukomeza yakwibanda ku kuzamura udushya mu mashuri aho abana barushaho kugira uruhare mu byo biga

    Yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114528/akari-ku-mutima-wumukozi-wa-banki-munganyinka-jessica-uri-mu-bakomeje-muri-miss-rwanda-202-114528.html

  • Sadate Munyakazi ateye Imitoma idasanzwe Umugore we ku Munsi wa Saint Valentin #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate umenyerewe mu myidagaduro hano mu Rwanda, wanabaye umuyobozi wa ekipe ya Rayon Sport ikunzwe n'abatari bake. kuri iiyi taliki ya 14 Gashyantare, isi yose yizihizaho Umunsi w'abakundana wa Saint Valentin, Yatomoye Umugore mu buryo Budasanzwe abenshi baratungurwa.

    Mu butumwa bushimangira Urukundo rw'akataraboneka uyu Mugabo akunda uwo yihebeye, akaba yagaragaje ko ari we Mugore mwiza kurusha abandi ku isi no mu ijuru. ndetse anagaragaza ko ariwe mugore y'ihebeye ufite umutima usumba zahabu.

    Ati “ Nubwo urwo ngukunda ari urwa buri munsi, buri saha, buri munota, buri segonda, kuri uyu munsi nongeye gushimangira ko ari wowe mugore mwiza kurusha abandi bose mu Isi no mu Ijuru, uri amahitamo ntashidikanyaho, Umugore mwiza, Umu Maman w'Abana banjye ugira Umutima Usumba Zahabu.“

    Nubwo urwo ngukunda ari urwa buri munsi, buri saha, buri munota, buri segonda, kuri uyu munsi nongeye gushimangira ko ari wowe mugore mwiza kurusha abandi bose mu Isi no mu Ijuru, uri amahitamo ntashidikanyaho, Umugore mwiza, Umu Maman w’Abana banjye ugira Umutima Usumba Zahabu pic.twitter.com/YDXgWMvzeS

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) February 14, 2022

    Munyakazi Sadate Yavukiye mu Karere ka Nyanza ahahoze ari muri Komine ya Ntongwe i Busoro, akaba afite abana 5. Uyu mugabo wize ibijyanye n'ubukungu akaminuza mu bwubatsi,apiganira amasoko ya Leta mu bwubatsi nka rwiyemezamirimo.

    Sadate wayoboye Rayon Sport yateye imitoma umugore we

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/sadate-munyakazi-ateye-imitoma-idasanzwe-umugore-we-ku-munsi-wa-saint-valentin

  • Biratangaje pe! Umuhanda waje guhinduka ikiyaga kubera imvura idasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira warangiritse mu buryo bukomeye kubera imvura iminsi imaze iminsi igwa, iyo mvura kandi yaje guteza inkangu ikangiza uwo muhanda.

    Uyu muhanda wangirikiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome mu Mudugudu wa Birambo.

    Abakoresha uwo muhanda basabwe gukoresha imuhanda Kigali-Musanze-Rubavu kuko uwo bakoreshaga wangijwe n'inkangu yaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa.

    Amakuru avuga ko uwo muhanda wangijwe n'amazi y'imvura n'ibyondo bituruka mu misozi byiroshye mu muhanda birawufunga.

    Polisi y'u Rwanda yasabye abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Musanze-Rubavu nk'uko bigaragara mu itangazo yanyujije ku rukuta rwa Twitter.

    Iryo tangazo ryagiraga riti' Turifuza kumenyesha rubanda ko bitewe n'imvura ikabije, inkangu yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utaba nyabagendwa. Turabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu. Murakoze.'

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-pe-umuhanda-waje-guhinduka-ikiyaga-kubera-imvura-idasanzwe/

  • Ibyo ukwiriye kwitwararika ku mashanyarazi mu nzu yawe – #rwanda #RwOT

    Nubwo amashanyarazi adufasha mu buzima bwa buri munsi, ni ngombwa kwitondera imikoreshereze yayo kuko iyo akoreshejwe nabi ashobora guteza impanuka zikomeye zirimo inkongi, kwangirika kw'ibikoresho twifashisha mu ngo ndetse no mu kazi, gukomereka ndetse n'ufupfu.

    Ni ngombwa kwitondera ibikoresho wifashisha ushyira amashanyarazi mu nzu (installation) birimo intsinga, amatara n'ibijyana na yo, aho bacomeka (prise/socket) ndetse ukanagenzura uburyo ashyizwe mu nzu yawe, bikaba bikozwe n'umuhanga ubizobereye. Ni ngombwa kandi gukoresha ibikoresho bifite ubuziranenge ku buryo bidashyuha ngo bibe byateza inkongi mu gihe nta bwirinzi buhagije buhari.

    Igihe ushaka gushyira amashanyarazi mu nzu

    Ibikoresho byifashishwa mu gushyira amashanyarazi mu nzu biri ukwinshi ndetse biboneka henshi mu maduka acuruza ibikoresho by'ubwubatsi. Igihe ugiye kugura intsinga cyangwa ibindi bikoresho, ugomba kugenzura ko uguze ibyujuje ubuziranenge ku buryo bitazashyuha ngo bishye.

    Intsinga zo mu nzu ziba zizengurutswe n'igikoba cya pulasitike. Iyo urutsinga rutujuje ubuziranenge rurashyuha, byakomeza cya gikoba kigashonga kigashya, maze bigatuma intsinga zihura zigatanga ibishashi. Icyo gihe aho zinyura hose umuriro utangira kwaka. Akenshi rero usanga intsinga zinyura hejuru, ibikigize bihita bifatwa maze abantu bakisanga inzu yose yafashwe.

    Ikindi cy'ingenzi rero, igihe cyose ugiye gushyira amashanyarazi mu nzu yawe ugomba kwifashisha abatekiniziye b'inzobere bafite ubumenyi n'inararibonye, ku buryo uba wizeye neza ubuziranenge bw'ibyo bagukorera.

    Urwego Ngenzuramikorere rw'Imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rusohora urutonde rw'abatekinisiye bafite impushya zerekana ko bafite ubumenyi n'ubuhanga bwo gushyira amashanyarazi mu nzu.

    Igihe kandi usanzwe ufite amashanyarazi iwawe, ni byiza kugenzura ko nta rutsinga rwangiritse cyangwa se n'ibindi bikoresho byayo kugira ngo ubisimbure hakiri kare bitarateza impanuka.

    Kwitwararika imikoreshereze y'amashanyarazi

    Igihe ufite amashanyarazi iwawe ucomeka ibikoresho bitandukanye, ugomba kwitondera kugenzura ko ibyo ucomeka bimeze neza. Byaba ipasi, ishyiga ry'amashanyarazi (cuisinière), radio, televiziyo, firigo n'ibindi bitandukanye, bigomba kuba bikora neza.

    Ibikoresho by'amashanyarazi kandi bicomekwa gusa igihe birimo gukoreshwa, byaba bidakoreshwa bigacomokorwa. Nta mpamvu yo gusiga ipasi icometse kandi utarimo gutera imyenda kuko ishobora gushyuha igatwika ibyo iteretseho. Ni kimwe na radio na televiziyo cyangwa indahuzo (charger) ya telefoni. Icyo utarimo gukoresha cyose, ni ngombwa kugicomokora.

    Ugomba kandi kwirinda gucomeka ibintu byinshi cyane ahantu hamwe. Ugasanga kuri 'prise' imwe ucometseho ipasi, radio, televiziyo, firigo n'ibindi byinshi. Ibi bishobora gutuma aho bicometse hashyuha hakaba hagurumana.

    Ni ngombwa cyane kurinda abana bato gukora aho bacomekera (muri prise/socket) cyangwa no gukinira ku ntsinga z'amashanyarazi. Igihe cyose ubonye umwana muto ashobora gucengeza ikintu aho bacomekera, ugomba kwihutira kumubuza cyangwa kumwigizayo. Cyane cyane abana bato bageze igihe cyo gukambakamba, ntibagomba gusigara bonyine mu nzu irimo amashanyarazi.

    Ku bantu bakuru kandi na bo, ni byiza kwirinda gucomeka cyangwa gucomora igikoresho ku mashanyarazi igihe intoki zawe zitose, gukora ku gikoresho gicometse ufashe ikintu gikoze mu cyuma, kwegereza ku marido n'ibitambaro ibikoresho bishyuha nk'ipasi, 'cuisinière', 'cafetière' n'ibindi.

    Bagomba kwirinda na none kwanika imyenda cyangwa ikindi kintu ku nsinga z'amashanyarazi, gukinira ku byuma bitwara amashanyarazi, igihe itara ryahiye cyangwa rishaje ugiye kurihindura, ni byiza kubanza kureba ko rijimije ndetse igihe utetse ku mashanyarazi, ugomba kuguma hafi y'iziko.

    Wabyitwaramo ute igihe ubonye uwafashwe n'amashanyarazi?

    Ese wari uzi ibibaho iyo umuntu afashwe n'amashanyarazi? Kubera imiterere y'umubiri w'umuntu ugizwe ahanini n'amazi, byorohera amashanyarazi kumunyuramo. Ikindi kubera umuvuduko wayo ungana n'uw'urumuri, iyo amunyuzemo yangiza ibice byinshi by'umubiri bitewe n'ingano yayo.

    Imitsi iragagara bityo uwafashwe ntabashe kuyikuraho, ibihaha bikifunga ntabashe guhumeka, umutima ugahagarara imitsi ikifunga, noneho hakaziraho n'ubushye ku mubiri ndetse no kwangirika kw'ibice byawo by'imbere. Bitewe n'ubukana bw'umuriro, uwafashwe aba afite ibyago byinshi byo kuhasiga ubuzima.

    Igihe ubonye hari uwafashwe n'umuriro, ugomba kwirinda kumukoraho n'intoki kuko nawe wahita ufatwa. Ahubwo icyo wakora, niba icyatumye afatwa gicometse, wagicomokora cyangwa ugakupa umuriro kuri 'fusible'.
    Bitabaye ibyo, ihutire guhamagara REG kuri 2727 cyangwa ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z'umuriro kuri 111.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-ukwiriye-kwitwararika-ku-mashanyarazi-mu-nzu-yawe

  • Kuri Saint Valentin indabo ziri mu byaguzwe cyane (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umuromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.

    Kuri uwo munsi, abasore bandikaga amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

    Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujijwe, ubucuti bwabo bugakomera bukavamo no kubana ubuziraherezo.

    Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

    Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

    Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yari ategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

    Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin, yongeye kureba.

    Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: 'Love from your Valentine' ni ukuvuga 'urukundo rwa Valentin wawe' amushimira urukundo n’ubudahemuka yamugaragarije.

    Mu Rwanda, kimwe n’ahandi henshi ku isi, abatari bake bagaragaje ko bizihiza uyu munsi, nk’uko bagaragaraga mu myambarire yiganjemo amabara y’umukara n’umutuku, bamwe ndetse bakaba bagaragaye bategura impano zitandukanye, abandi bagura indabo zo guha abakunzi babo nk’uko bigaragara mu mafoto.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kuri-saint-valentin-indabo-ziri-mu-byaguzwe-cyane-amafoto

  • Ibihugu 20 bihiga ibindi mu kugira ibyiza nyaburanga ku isi [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Raporo nshya y'ibihugu bifite ubwiza nyaburanga ku isi yashyize Tanzania ku mwanya wa 4 mu bihugu byiza ku isi n'amanota 6.90 ku icumi mu gihe na Kenya yaje mu bihugu 10 bya mbere byiza ku isi.

    Raporo y'ibihugu bya mbere ku isi bifite ubwiza nyaburanga buhebuje yakozwe n'Ikinyamakuru Money.co.uk yashyize Kenya ku mwanya wa gatandatu n'amanota 6.7 ku manota 10.

    Binyuze kuri raporo, Kenya ifite ibirunga umunani, imisozi itanu ihambaye cyane, ahantu 411 harinzwe, kilometero kare 170.887 z'amashyamba akurura imvura n'ibindi.

    Ku rundi ruhande, Tanzaniya iri imbere ya Kenya,iyirusha ibirunga 3, imisozi cumi minini, ahantu 836 harinzwe, kilometero kare 387.944 z'amashyamba n'ibindi.

    N'amanota 7,77 ku 10, Indoneziya nicyo gihugu cyiza cyane ku isi mu byiza nyaburanga,gikurikiwe na Nouvelle-Zélande (7.27), Colombia (7.16), Tanzaniya (6.98), Mexico (6.96),Kenya,India [6.54],France (6.51),Papua New Guinea (6.39),Comoros (6.22).

    Guhera ku mwanya wa 11 hari:Ecuador (6.09),United States (6.03),Vanuatu (6.02),Japan(6.00),Solomon Islands (5.97),Italy (5.87),Philippines (5.80),Peru (5.66),Australia (5.65),Costa Rica (5.65).

    U Rwanda kimwe na Brazil ntibyaje muri 50 bya mbere mu gihe Uganda yaje ku mwanya wa 42 n'amanota asaga 4.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ibihugu-20-bihiga-ibindi-mu-kugira-ibyiza-nyaburanga-ku-isi-urutonde