Blog

  • Gasabo: Umukozi wa banki ukekwaho gusambanya umwana yafashwe nyuma y'amezi 8 yihishahisha – #rwanda #RwOT

    Uyu mukozi yafashwe ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Gashyantare 2022. Yahise ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.Yari amaze amezi asaga umunani yihishahisha kuko icyaha akekwaho cyo gusambanya umwana w'umukobwa yagikoze tariki ya 1 Kamena 2021.

    Amakuru y'ibanze yerekana ko iki cyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Kagara, Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwafashwe ari gukorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Yakomeje agira ati 'RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha cyo gusambanya umwana. RIB irakangurira abantu gukomeza gufatanya na yo batangira amakuru ku gihe kugira ngo iki cyaha tugihashye gicike burundu.''

    Mu gihe uyu mugabo yaba ahamijwe icyaha akurikiranyweho yahanishwa ingingo ya 4 y'itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze 25.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-umukozi-wa-banki-ukekwaho-gusambanya-umwana-yafashwe-nyuma-y-amezi-8

  • Rotary Club Kigali Mont Jali yafashije abafite ubumuga bo muri 'Centre Inshuti Zacu' – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye i Gahanga muri Kicukiro aho iki kigo giherereye, ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Gashyantare 2022.

    Rotary Club Kigali Mont Jali ifasha umuryango Nyarwanda binyuze mu bikorwa bizamura imibereho y'abaturage, kurwanya ubujiji n'ubukene, kunoza imitangire y'amazi meza, kuzamura ireme ry'uburezi, kurengera ibidukikije, gufasha abababaye, kurwanya ibyorezo no guharanira amahoro.

    Abana bafite ubumuga bo muri 'Centre Inshuti Zacu', bahawe ubufasha bw'ibikoresho bitandukanye n'ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 1,2 Frw.

    Centre Inshuti Zacu yatangirijwe mu Bumbogo ku wa 24 Kanama 1986. Ni igitekerezo cyatangijwe n'Umunyarwanda agamije gufasha abari mu bukene.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic, yavuze ko bifatanyije n'abana bafite ubumuga mu kubagarurira icyizere.

    Yagize ati 'Ni igikorwa tugenda dukora ahantu hatandukanye. Twagombaga kugikora mu kwezi kwa 12 umwaka urangira kugira ngo dusangire Noheli n'abandi bantu nk'uko umuco wacu ubidusaba ariko kubera ibihe twari turimo bya COVID-19 byasabye ko tubisubukura muri iki gihe.'

    Yashimiye abihayimana bashyira imbaraga mu kwita ku bana bagiye bava ku muhanda n'abo imiryango yananiwe kwitaho. Yagiriye inama abandi bikorera gukuramo isomo bagafasha abantu bafite ubumuga nk'ubwo.

    Kalima yavuze ko club abereye umuyobozi iteganya gufasha abari n'abategarugori bafite umushinga wo kudoda. Yasobanuye ko gahunda ya Made in Rwanda iri kwitabirwa cyane ku buryo 'dukwiye gutanga uwacu musanzu mu kubafasha.''

    Umuyobozi wa Centre Inshuti Zacu, Soeur Nyirandayizeye Emertha, yashimye ubuyobozi bwa Rotary Club Kigali Mont Jali bwatekereje kwegera abana batawe n'imiryango yabo.

    Yakomeje avuga ati 'Iyo baje bakabona abantu nk'aba b'abashyitsi birabashimisha kuko babona ko bafite n'ababakunda. Benshi baba baratereranywe, Abanyarwanda bamaze gukanguka ku bana bafite ubumuga ariko ntabwo biracengera neza. Haracyarimo ikibazo cyane.'

    Centre Inshuti Zacu yita ku bana bafite ubumuga 30, barimo 20 bitabwaho bihoraho na 10 bataha mu miryango yabo.

    Muri gahunda y'iki kigo gishaka ko abana n'abakuru bafite ubumuga muri sosiyete cyabiyegereza bakajya babitaho ku manywa, nimugoroba bagataha mu miryango yabo. Kirateganya guhera i Gahanga ahari abana 110.

    Soeur Nyirandayizeye yavuze ko babereyeho kwereka abana ko na bo ari abantu nubwo hari imbogamizi bafite mu bukungu. Yavuze ko banahinga, bakorora ariko bakeneye kubaka uruzitiro kuko imyaka yabo yangizwa n'abaturage bayinyuraho.

    Rotary Club Mont Jali ni umuryango urimo abantu 25 bakora ibintu bitandukanye byo guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y'abatishoboye.

    Ni imwe muri clubs umunani ziba mu Rwanda; uyu muryango mu gihugu umaze kugira abanyamuryango basaga 180 babarizwa muri Rotary Club Kigali Mont Jali, RC Kigali Doyen, RC Musanze Murera, RC Kigali Virunga, Rotary Club Gasabo, Rotary Club Butare, Rotary Club Bugoyi na Rotary Club Kivu Lake.

    Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Mont Jali ubwo bari bagiye gutanga inkunga

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic, yavuze ko bifatanyije n'abana bafite ubumuga mu kubagarurira icyizere cy’ubuzima

    Umuryango w’Abagiraneza Rotary Club Kigali Mont Jali wafashije abafite ubumuga bo muri 'Centre Inshuti Zacu'

    Umuyobozi wa Centre Inshuti Zacu, Soeur Nyirandayizeye Emertha, yashimye ubuyobozi bwa Rotary Club Kigali Mont Jali bwatekereje gufasha abafite ubumuga

    Umwe mu bafasha mu kwita ku bana bo muri Centre Inshuti Zacu

    Abafashirizwa muri iki kigo bahawe ibikoresho bitandukanye

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-kigali-mont-jali-yafashije-abafite-ubumuga-bo-muri-centre-inshuti

  • Inka kuri buri rugo bitarenze 2024: Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gisagara mu mikorere ivuguruye – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko bwihaye umuhigo ko kuba buri rugo rufite inka bitarenze mu 2024 kuko basanze ari itungo rifasha umuryango kuva mu bukene kuko itanga ifumbire yo guhingisha n'amata yo kunywa ndetse n'amafaranga.

    Abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu Karere ka Gisagara bahuriye hamwe n'ubuyobozi bw'akarere mu mwiherero w'iminsi ibiri biyemeza ko bagiye kongera ikibatsi mu mikorere kugira ngo umuturage ukiri mu bukene abukurwemo.

    Mu byo bagiye gushyiramo ingufu ni uko mu myaka ibiri buri rugo ruzaba rufite inka. Mu ngo 88.045 izifite inka ni 51.952 zingana na 59%.

    Muri zo hari izatanzwe muri gahunda ya Girinka n'izindi zitangwa n'abafatanyabikorwa ndetse hari n'abaturage babasha kuzigurira.

    Kugeza ubu imidugudu 70 yamaze kugera ku muhigo w'inka kuri buri rugo, intego ni uko muri uyu mwaka zizatangwa ku midugudu 105.

    Ku kijyanye no kurwanya imirire mibi mu 2018 hagaragaye abana basaga 490 bafite icyo kibazo ariko kuri ubu ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko hasigaye abagera kuri 27 kandi na bo uyu mwaka uzarangira bakuwemo.
    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome yabwiye IGIHE ko ari urugendo rukomeje ku bufatanye n'abafatanyabikorwa kandi hari icyizere ko byose bizarangira.

    Ati 'Ni urugendo rukomeje ku bufatanye n'abafatanyabikorwa mu by'ukuri ku bijyanye n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage tubona hari icyizere cyo kubitsinda kuko ibyagezweho ni byinshi ni urugero rw'ibishoboka.

    Ku bijyanye n'abatagira aho kuba mu 2012 muri Gisagara habarurwaga imiryango isaga 11.600 iba muri nyakatsi, kuri ubu imyinshi yarubakiwe mu bihe bitandukanye hamwe n'abataragiraga aho kuba.

    Ati 'Mu myaka ibiri yonyine kuva tumaze kubakira abarenga 2500 batari bafite aho kuba. Hari ibindi byo kutagira ubwiherero n'ibikoni ndetse n'isuku. Isuku yo turasabwa gukomeza kuko ntiturayigeraho ku rwego rushimishije.'

    Rutaburingoga avuga ko biyemeje kugabana inshingano n'abafatanyabikorwa kugira ngo buri kibazo kibangamiye umuturage kibonerwe igisubizo.

    Ati 'Twemeje ko abafatanyabikorwa tugomba kugabana aba baturage tukavuga ngo uyu azajya akurikirana 100 undi 200 bikurikije ubushobozi afite kugira ngo tubaherekeze bave mu bukene.'

    Yakomeje avuga ko inzira zizakoreshwa ari nyinshi kuko abaturage ibyo bakeneye kugira ngo bave mu bukene bitandukanye bitewe n'imibereho yabo, imyumvire, aho batuye n'ibindi.

    Ati 'Hari uzakenera guhabwa amafaranga mu gihe runaka, hari uzakenera guhabwa inka, hari n'uzakenera guherekezwa agahindura imyumvire akava mu makimbirane n'ibindi bituma adatera imbere. Ibi rero tugiye kubikora mu buryo butandukanye nubwo twakoragamo.'
    Bimwe mu byo Akarere ka Gisagara kiyemeje birimo ko mu myaka ibiri buri rugo ruzaba rufite inka kandi umubare w'abari mu bukene bukabije ukagabanuka mu buryo bufatika.

    Imibare yerekana ko mu myaka itanu ishize ubukene bukabije mu batuye Akarere ka Gisagara bwari hejuru ya 50% naho abana bagwingiye bari hejuru ya 40%.

    Bamwe mu bafatanyabikorwa b'Akarere ka Gisagara na bo bavuga ko guhura bakaganira ku bibazo bihari ari inzira nziza yo kubishakira ibisubizo bafatanyije.

    Murungi Jeannette wari uhagarariye Action Aid ati 'Ni amahirwe tuba tubonye yo kureba ibyuho bihari haba mu karere mu mihigo no mu ishyirwa mu bikorwa ry'iteganyabikorwa ry'igihe kirekire. Ni umwanya mwiza wo kureba ibyagezweho, ibikeneye gukomeza gukorwa bo kugira ngo dukorere kuri gahunda.'

    Umyobozi ushinzwe imiyoborere myiza no gukurikirana ibikorwa by'abafatanyabikorwa Rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Africa Alexis, yavuze ko uruhare rw'abafanyabikorwa mu iterambere ry'uturere n'iry'igihugu ari runini, abasaba kubikomeza.

    Abafatanyabikorwa b'akarere bagizwe n'imiryango cyangwa ibigo bifite ibikorwa biteza imbere abaturage. Mu Karere Gisagara ihuriro ryabo rigizwe n'abagera kuri 59.

    Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gisagara bahuriye hamwe bajya inama ku mikorere mishya

    Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yavuze ko biyemeje kugabana inshingano kugira ngo buri kibazo kibonerwe igisubizo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inka-kuri-buri-rugo-bitarenze-2024-abafatanyabikorwa-b-akarere-ka-gisagara-mu

  • Nyarugenge: Polisi yahagobotse izimya inkongi yafashe imodoka bene yo badahari – #rwanda #RwOT

    Iyi modoka yari iparitse imbere y'inyubako irebana na MIC, yafashwe n'inkongi guhera saa moya, abaturage bari aho hafi bahise batangira kuzimya bifashishije amazi n'umusenyi.

    Mu gihe bari bagikoresha ibyo kizimyamwoto ya polisi yahageze ihita ihosha iyi nkongi yari imaze gufata imodoka ku gice cy' imbere gusa.

    Abantu bari hafi aho bavuze ko iyi modoka yaparitswe n'umusore n'inkumi bashobora kuba bari bagiye kwizihiza Umunsi w'Abakundana 'St Valentin', kugeza izimijwe bari bataragaruka aho bari bayisize.

    Iyi modoka yo mu bwoko bwa Benz yahiye ku gice cy’imbere gusa

    Abaturage bari hafi batangiye kuzimya bifashishije amazi n’umucanga

    Kizimyamoto ya Polisi y’u Rwanda yahise ihagoboka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-polisi-yahagobotse-izimya-inkongi-yafashe-imodoka-bene-yo-badahari

  • Ibyo Miss Pamella Uwicyeza yakoreye Mama we ku munsi w'abakundana birashimishije (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'abakundana (Saint Valentin) si abasore n'inkumi bagaragarizanya urukundo gusa ahubwo n'abana n'ababyeyi bagaragarizanya urukundo ndetse bakanahana impano. Niko byaje kugenda ubwo Miss Pamella Uwicyeza yatunguraga Mama we amuzanira indabo ndetse n'ibinyobwa.

    Abinyujije kuri story ya instagram ye, Miss Pamella yerekanye amafoto ya Mama we maze ayiherekesha amagambo agira ati 'Forever my valentine🌹'.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-miss-pamella-uwicyeza-yakoreye-mama-we-ku-munsi-wabakundana-birashimishije-amafoto/

  • Arakaye cyane Zari Hassan birangiye avuze kuri wa musore barimo gutwika ku mbuga nkoranyambaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi havugwa urukundo hagati y'umuherwekazi w'umugande, Zari Hassan n'umunyemari GK Choppa aho yavuze ko ari inshuti zisanzwe, gusa yaciye amarenga y'uko hari ibirenze ubushuti aho yavuze ko ibyabo nibirangira mu marira ariwe bireba.

    Kuva mu mpera za Mutarama 2022 byatangiye kuvugwa ko Zari ari mu rukundo n'uyu mugabo, mu ntangiriro z'uku kwezi Zari bwa mbere yavuze ku mubano wabo aho yavuze ko ari inshuti zisanzwe.

    Hamaze iminsi havugwa urukundo hagati y'umuherwekazi w'umugande, Zari Hassan n'umunyemari GK Choppa
    Amafoto y'aba bombi bari kumwe, bahuje urugwiro yakomeje kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga, hari n'ababavugiyeho ko ibyabo bizarangira mu marira.

    Abinyujije kuri Snap Chat mu mashusho yashyizeho ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2022, asa nk'urakaye yasabye abantu kwifuriza abandi ibyiza, anongeraho ko abavuga ko bizarangira mu marira azaba ari ayabo nta n'umwe bireba.

    Source : https://yegob.rw/arakaye-cyane-zari-hassan-birangiye-avuze-kuri-wa-musore-barimo-gutwika-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Abantu batunguwe n'umunyamakurukazi washyize umugabo we ku cyapa ku munsi w'urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru uri mubakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania witwa Zamaradi Mketema yatunguye abantu ubwo yakoreshaga icyapa kinini cyane gishyirwaho amatangazo yo kwamamaza, ashyiraho ifoto y'umugabo we.

    Zamaradi yabikoze agamije kwereka umugabo we urukundo amukunda ku munsi w'abakundana ndetse ahamyako yashakaga kwereka isi ko uyu ariwe mugabo yihebeye kurusha abandi ku isi.

    Uyu mugore w'abana 3, yifashishije kompanyi izobereye mukumanika ibyapa muri Tanzania, iki cyapa cyamanitswe mu mujyi wa Dar Salaam mu ijoro ryo ku italiki ya 13 Gashyantare 2022 atungura umugabo we mu gitondo cyo ku italiki ya 14 Gashyantare ku munsi abantu benshi bizihizaho umunsi wa Saint Valentin wahariwe abakundana.

    Source : https://yegob.rw/abantu-batunguwe-numunyamakurukazi-washyize-umugabo-we-ku-cyapa-ku-munsi-wurukundo/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Mutesi Jolly yatumye ab'igitsina gabo barabya indimi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Jolly umaze kwigarurira imitima y'abakoresha urubuga rwa twitter kubera ko akunze kurangwa n'udushya ndetse akunze kuvugisha benshi kubera amafoto ye.

    Ifoto yashyize kuri Twitter ye uyu munsi ikomeje kuvugisha ab'igitsina gabo aho bamwe bamaze gusezera gahunda ya nta gikwe.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-mutesi-jolly-yatumye-abigitsina-gabo-barabya-indimi/

  • Wa mukobwa w'icyuki uherutse guterwa indobo n'umusore w'ibigango yatunguwe ku munsi w'abakundana (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amazina ye yitwa Keza Terisky akaba yaramenyekanye cyane ubwo yari mu rukundo n'umusore witwa The Trainer, umwe mu basore b'ibigango batuye i Kigali. Nyuma y'iminsi ibarirwa ku ntoki atandukanye na The Trainer, Keza Terisky yatunguwe ku munsi w'abakundana ahabwa indabo ndetse n'izindi mpano zitandukanye.

    Abinyujije kuri story ya instagram ye, Terisky yashyize hanze videwo igaragaza impano yahawe maze ayiherekesha amagambo agira ati 'what a beautiful day what happened to me today is all amazing thank u God for this amazing Gift I've received since in the morning until now🙏🏽🙏🏽🙏🏽'.

     

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wicyuki-uherutse-guterwa-indobo-numusore-wibigango-yatunguwe-ku-munsi-wabakundana-video/

  • Niyitanga Salton yahakanye ibyo kunyereza miliyoni 42 FRW za ADEPR #rwanda #RwOT

    Niyitanga Salton,Ubushinjacyaha buramushija kunyereza umutungo wa ADEPR,w'arenga miliyoni 42Frw ariko we yabihakanye avuga ko amafaranga yayahawe n'ubuyobozi bwa ADEPR kugira ngo ayakoresheje mu bikorwa by'ivugabutumwa bitandukanye bya ADEPR binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda.

    Kuri uyu wa mbere mu Rukiko Rukuru hakomeje urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi ba ADEPR cumi na babiri (12)

    Ni urubanza rwitiriwe Bishop Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw'igihugu na Bishop Tom Rwagasana wahoze amwungirije.

    Aba bareganwa n'abandi bantu bahoze ari abayobozi ba ADEPR ku rwego rw'igihugu barimo Mutuyemariya Christine wahoze ashinzwe imari n'ubutegetsi muri ADEPR
    (UYU MUTUYEMARIYA UBWO YABURANAGA MURI NYAKANGA 2021 UBUSHINJACYAHA BWAMUSHINJE KUNYEREZA UMUTUNGO WA ADEPR UNGANA NA MILIYARI 2FRW ARIKO YAMAZE KUGENDA ASIGAYE ABA MURI AMERIKA)

    Kuri uyu wa mbere ubwo hakomezaga uru rubanza rwa ADEPR, hakomeje hiregura Niyitanga Salton wahoze ashinzwe ivugabutumwa muri ADEPR.

    Inteko y'abacamanza batatu n'umwanditsi w'urukiko niyo iburanisha uru rubanza ubushinjacyaha buhagarariwe n'abashinjacyaha babiri.

    Niyitanga Salton yunganiwe na Me Emmanuel Nsengiyumva.Ni urubaza rwatangiranye inzitizi z'utangira kwiregura hagati ya Niyitanga n'ubushinjacyaha bwo bushinja.

    Urukiko rwatangiye ruha umwanya Niyitanga Salton ngo yeregure k'ubujurire bw'ubushinjacyaha bwamujururiye.

    Ubushinjacyaha bwahise busaba ko aribwo bwabanza kuvuga kugira ngo bwereke urukiko uko Niyitanga yanyereje umutungo wa ADEPR mu bihe bitandukanye.

    Umucamanza yemeye ubusabe bw'ubushinjacyaha butangira bwereka urukiko impamvu z'ubujurire bwabwo kuri Niyitanga Salton.

    Bwavuze ko bumukurikiranyeho ibyaha bibiri, icyaha cy'inyandiko mpimpano n'icyaha cyo kurigisa umutungo wa ADEPR.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Niyitanga Salton bumukurikiranyeho kunyereza umutungo wa ADEPR usaga Miliyoni 42,399,300Frw.

    Bwavuze ko ayo mafaranga yanyerejwe mu bihe bitandukanye nk'uko byashyizwe mu mwanzuro w'ubujurire bw'ubushinjacyaha umwanzuro ukaba warashyizwe muri Systeme kandi urukiko rwamaze kuwubona.

    N'ubwo Ubushinjacyaha bwavuze ko Niyitanga yanyereje umutungo wa ADEPR urenga Miliyoni 42Frw mu bihe bitandukanye,uyu munsi bwabwiye urukiko ko Niyitanga Salton hari Miliyoni 6,500,000Frw yabikuje mu bihe bitandukanye akoresheje inyandiko mpimbano akaba atarerekanye icyo ayo mafaranga yakoze.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Niyitanga yavuze ko yayashyize mu ivugabutumwa hifashishijwe ibinyamakuru bitandukanye,ariko amazina Niyitanga yatanze avuga ko yayahaye abo banyamakuru babihakanye,bukavuga ko ariho buhera bumurega kunyereza umutungo wa ADEPR hifashishijwe inyandiko mpimbano.

    Bamwe mu banyamakuru bagarutsweho bahawe amafaranga y'ivugabutumwa ya ADEPR harimo Ntarindwa Theodore nyiri Ikinyamakuru Umwezi wahawe ibihumbi 500Frw, Mutabaruka Angelbert ukorera Radio1 na TV1 wahawe ibihumbi 800Frw, Kwizera Ayaba Poule wahawe Miliyoni 2Frw,Innocent Muvunyi wakoreraga Lemigo TV wahawe 1,000,000Frw,umunyamakuru wa Flsh TV wahawe ibihumbi 200,000Frw n'undi munyamakuru ukorera ikinyamakuru gikorera kuri Murandasi wahawe ibihumbi 100,000Frw.

    Aba bose Ubushinjacyaha bwavuze ko bwababajije bakabihakana bakavuga ko nta mafaranga Niyitanga Salton yabahaye mu izina ry'ibigo bakorera.

    Aha niho ubushinjacyaha buhera burega Niyitanga Salton icyaha cy'inyandiko mpimbano mu kunyereza umutungo wa ADEPR kuko abo yavuze ko bahawe amafaranga bose muri gahunda y'ivugabutumwa babihakanye ubwo babazwaga n'ubushinjacyaha.

    Ubushinjacyaha bwamaze iminota 30 busobanura imiterere y'icyaha bukurikiranyeho Niyitanga Sarton kuko ibyinshi kuri Niyitanga bwavuze ko umwanzuro uri muri Syteme kandi urukiko ruwufite.

    Niyitanga Salton yireguye ahakana ibyavuzwe byose n'ubushinjacyaha asaba urukiko ko mu bushishozi bwarwo bwazabisuzuma rukamugira umwere nk'uko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamugize umwere muri 2018 ku byaha bisa nibyo ubushinjacyaha bwavuze, kuko nta bimenyetso bifatika bweretse urukiko mu gihe we avuga ko amafaranga yose yahawe yerekana uko yakoreshejwe.

    Niyitanaga Salton yavuze ko nta bugenzuzi yakorewe ngo noneho hemezwe ko koko yanyereje Miliyoni zirenga 42Frw zavuzwe n'ubushinjacyaha.

    Niyitanga yiregura, yabwiye urukiko ko muri ADEPR yari ashinzwe ivugabutumwa ko kandi bumwe mu buryo yakoreshaga kugira ngo ivugabutumwa rya ADEPR rigere kure hashoboka harimo no gukoresha itangazamakuru,ko kandi hakoreshwaga amafaranga avuye mu buyobozi bwa ADEPR.

    Niyitanga Salton yavuze ko izi nshingano yazimazemo imyaka isaga ibiri ari umukozi wa ADEPR mu buryo buhoraho kandi gukoresha itangazamakuru byari mu nshingano ze.

    Niyitanga yagiye yerekana uko amafaramga yagiye ayakoresha biciye mu ivugabutumwa ritandukanye hifashishijwe itangazamakuru.

    Ikindi yavuze ko hakozwe Filme mbarankuru kugira ngo yerekwe abayoboke ba ADEPR kugira ngo babone imirimo yo kubaka DOVE HOTEL aho igeze.

    Niyitanga Salton yasoje avuga ko amafaranga yose Ubushinjacyaha bwavuze yanyereje bwabeshye kuko amafaranga yose yayahabwaga n'ubuyobozi bwa ADEPR bwariho icyo gihe akayakoresha icyo yari agenewe kuko ivugabutumwa ariryo ryari mu inshingano ze.

    Hakurikiyeho uwitwa Twizerimana Emmanuel wahoze ari umwubatsi wa DOVE HOTEL.

    Twizerimana Emmanuel ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho kunyerereza umutungo wa ADEPR usaga Miliyoni 10Frw .

    Twizerimana yavuze ko yahawe Sheki ya Miliyoni 10Frw n'uwitwa Beninka Bertin wahoze ari umucungamutungo wa ADEPR.

    Twizerimana Emmanuel yavuze ko ibyavuzwe n'ubushinjacyaha atari byo kuko yagiranye amasezerano n'ubuyobozi bwa ADEPR yo kubaka igisenge cya HOTEL DOVE kuri Miliyoni 17Frw.

    Twizerimana Emmanuel yavuze ko n'ubwo yasinye ayo masezerano,ko ariko ataje gukora ako kazi kuko kaje gukorwa n'uwitwa Jonas,hagera igihe cyo kwishyurwa akaba ariwe uhabwa Sheki ya Miliyoni 10Frw kandi atariwe wakoze akazi.

    Twizerimana yavuze ko yagize ngo akazi Jonas kamunaniye.Uyu mugabo yakomeje avuga ko izo Miliyoni amaze kuzibona yahise ahemba abakozi 47 bari bubatse igisenge akabahembamo Miliyoni 7Frw.

    Akivuga ko yahembye abakozi Miliyoni 7Frw,ubushinjacyaha bwamuvuguruje buvuga ko na Jonas yavuze ko abo bakozi ariwe wabahembye.

    Urukiko rwahise rusaba impande zombi kuzerekana uko zahembye abo bakozi bubakaga igisenge cya DOVE HOTEL.

    Iburanisha rimaze amasaha atandatu [ryasojwe Saa munani z'igicamunsi] Ubushinjacyaha bwasabye ko risubikwa rikazakomeza kuwa 15 Gashyantare 2021 kuko amasaha yari agiye kandi ababuranyi bakiri benshi.

    Umucamanza yahise asubika iburanisha avuga ko rizakomeza ku munsi w'ejo humvwa Pasiteri Sindayigaya Theophile wahoze ashinzwe kubakisha Dove Hotel.

    Uru rubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi ba ADEPR ruri mu manza zatinze gufatwaho icyemezo cya nyuma n'umucamanza mu Rwanda,kuko rwatangiye kuburanishwa muri 2017.Kuburanishirizwa mu mizi byahereye mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

    Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha baregwa n'ubushinjacyaha.Batatu muri 12,bagizwe abere n'urukiko rwisumbuye rwa Gasabo,abandi icyenda rubagira abere gusa ubushinjacyaha bwahise bubajururira.

    Muri uru rubanza ADEPR ihagarariwe iregera indishyi.

    Ubushinjacyahaburega aba bose uko ari 12 kunyereza umutungo wa ADEPR urenga Miliyari 5,5Frw.




    [email protected]@2022

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/niyitanga-salton-yahakanye-ibyo-kunyereza-miliyoni-42-frw-za-adepr