Blog

  • Urukundo ruruta byose:Muzehe w'imyaka 90 yakoze ubukwe n'umukobwa wamubera umwuzukuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bajya bavuga ko urukundo rutagira umupaka ariko hari ibiba bitangaje cyane.Muri ibyo hari inkuru irimo kuvugwa mu gihugu cy'u Burundi aho umusaza w'imyaka 90 yakoze ubukwe n'umukobwa w'imyaka 30 umuntu yakwita umwuzukuru we.

    Mu mafoto yasangijwe kuri facebook agaragaza ko ibi byabereye mu ntara ya Kayanza,aho uyu musaza rwose yiyemeje kwisazura ashaka n'umukobwa ukiri muto cyane kugira ngo babane nk'umugabo n'umugore.

     

    Iyi nkuru turacyikurikirana neza utuye mu Burundi waduha inyunganizi n'andi mafoto.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ruruta-byosemuzehe-wimyaka-90-yakoze-ubukwe-numukobwa-wamubera-umwuzukuru/

  • Nyabarongo yafunze Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda Polisi yaburiye abawukoreshaga bifashishije ibinyabiziga, wangirikiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome mu Mudugudu wa Birambo.

    Aho hantu amazi y’imvura n’ibyondo bituruka mu misozi byiroshye mu muhanda birawufunga.

    Mu itangazo ryanyijijwe ku rukuta rwa Twitter ya Polisi y’u Rwanda muri iki gitondo, ryaburiraga abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Musanze-Rubavu.

    Rigira riti” Turifuza kumenyesha rubanda ko bitewe n’imvura ikabije, inkangu yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utaba nyabagendwa. Turabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu. Murakoze.”

    Meteo Rwanda iheruka gutangariza Abanyarwanda ko muri uku kwezi kwa Gashyantare hateganyijwe imvura nyinshi mu bice by’igihugu cyane mu Burengerazuba no mu Majyaruguru basabwa gufata ingamba zizabafasha guhangana n’ibyo bihe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyabarongo-yafunze-Umuhanda-Muhanga-Ngororero-Mukamira

  • Abakinnyi 4 b'ikipe ya Youvia WFC barembye bajyanwa mu bitaro kubera gutsindwa #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kunanirwa kuzamuka mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'umupira w'amaguru y'abagore 2022-23, abakinnyi 4 ba Youvia Women FC yo mu cyiciro cya 2 mu Rwanda,kubyakira byarabananiye bajyanwa mu bitaro.

    Nkuko amakuru dukesha B&B FM UMWEZI abitangaza,abakinnyi bari barwaye ni:

    1.Dukuzumuremyi M.Claire(wanatsinze ibitego 2 mu mukino wo kwishyura)
    2.Muhayimpundu Ratifah (ukina hagati)
    3.Umutoniwase Denise(ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso )
    4.Tuyishimire Angelique(umukinnyi wo hagati)

    Bukeye 3 barakize ariko Tuyishimire Angelique,we yagumye muri Koma n'ubu arwariye CHUK.

    Ikipe ya Youvia WFC yari yizeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yasezerewe na Kayonza WFC ku giteranyo cy'ibitego 4-6 mu mpera z'icyumweru gishize.

    Icyakora mu mukino wo kwishyura,Youvia WFC yatsinze Kayonza WFC ibitego 4-2 ariko kuko yari yatsinzwe ibitego 4-0 mu wabanje,irasezererwa.

    Amakipe yo mu Karere ka Kayonza,niyo yonyine yatsindiye kuzakina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'umupira w'amaguru y'abagore 2022-23 kuko na IPM y'aho yasezereye AS Kabuye ku giteranyo cy'ibitego 3-1 mu mikino yombi.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-4-b-ikipe-ya-youvia-barembye-bajyanwa-mu-bitaro-nyuma-yo-kunanirwa

  • Hari ibihugu byaciye umunsi wa St Valentin ahandi wizihirizwa mu rwihisho #rwanda #RwOT

    Mu bihugu byiganjemo abayoboke ba kiliziya gatolika uyu munsi ufatwa nk'uwabakundana, ariko hari ibice by'isi ufatwa nabi cyane ndetse bakawamagana, ahandi ho amategeko abuza kuwizihiza.

    Ariko mbere y'ibyo byose, uyu munsi ukomoka he?

    Uyu munsi uvana izina ryawo ku mugabo witwa Valentin, gusa hari inkuru nyinshi zivuga ibye.

    Iyamamaye cyane ni ivuga ko yari umupadiri w'i Roma mu kinyejana cya gatatu (mu myaka ya 200 na…) nyuma ya Yesu/zu Kristu.

    Umwami w'abami Claudius II aza guca ibyo gushyingira kuko yemezaga ko abagabo bafite abagore bavamo ingabo mbi.

    Padiri Valentin ibi ngo ntiyabishyigikiye, arenga ku itegeko akajya ashyingira ababishaka mu ibanga.

    Claudius abimenye, Valentin yarafunzwe nyuma akatirwa urwo gupfa.

    Afunze yakunze umukobwa wari impumyi w'uwamuciriye urwo gupfa — waje kumusura — maze ubwo yari ajyanywe kwicwa tariki 14 Gashyantare/Ruhuhuma amwoherereza ibaruwa y'urukundo isinyeho ngo 'uwawe Valentin'.

    Ibyo kwizihiza uyu munsi byaje bite?

    Uyu munsi bwa mbere wizihijwe mu mwaka wa 496. Haciye imyaka kiliziya ishyize Valentin mu rwego rw'abatagatifu.

    Gusa na mbere y'ibya Valentin, kwizihiza iby'abakundana byari bimaze imyaka myinshi cyane mu mico n'ibirori by'abaromani.

    Bagiraga ibirori byitwa Lupercalia hagati mu kwezi kwa kabiri — wari umunsi wo gusoza iminsi y'ubukonje no gutangira urugaryi.

    Bivugwa ko mu kwizihiza uwo munsi, abahungu berekanaga abakobwa bakundana nyuma bakazaba bashyingirwa.

    Nyuma, kiliziya yifuje guhindura ibyo birori mo umunsi wa gikristu, yanzura ko uriya munsi wa Lupercalia nayo izajya iwibukaho 'mutagatifu Valentin'.

    Imva ya Mutagatifu Valentin iri muri Bazilika yitwa San Valentino mu mujyi wa Terni hagati mu Butaliyani

    Gahoro gahoro, abantu bagiye bawufata nk'umunsi wo kwereka umukunzi wawe ibyiyumvo byawe kuri we.

    Indonesia: 'Umunsi wongera ubusambanyi'

    Muri iki gihugu kenshi abategetsi bagiye babuza abanyeshuri kwizihiza Saint Valentin bavuga ko ari umunsi ushishikaza kandi wongera ubusambanyi.

    Kuri uyu munsi mu myaka itanu ishize umukuru w'umujyi wa Makassar yabwiye BBC ko kubera iyo mpamvu udukingirizo (condoms) bari kutuvana ahaboneka mu maguriro.

    Icyo gihe polisi yahize udukingirizo mu masoko n'amaduka ngo ntitugurishwe, ariko abaducyeneye bakomeje kutugura rwihishwa.

    Robben Island: 'Ikirwa cy'urukundo'

    Iyo usomye Robben Island icyumvikana vuba ni ahantu Nelson Mandela yafungiwe — ariko kuva mu 2000 buri tariki 14 Gashyantare habera ibirori byo gushyingira abakundana.

    Uwo muco watangijwe na ministeri y'ubutegetsi ya Africa y'Epfo na Robben Island Museum, ubu ukurura abakundana benshi bo ku isi bifuza kujya gushyingirirwa yo.

    Kuri iyi tariki buri mwaka 'Couples' zirenga 20 zikorera misa yo gushyingirwa kuri 'chapelle' ntoya ihari.

    Kugira ngo mwemererwe kuhavugira ayo masezerano y'urukundo murishyura, kandi ababishinzwe batoranya abemerewe muri 'couples' nyinshi ziba zabisabye 'hagendewe ku nkuru zitangaje z'urukundo rwabo'.

    Thailand: 'vitamine y'ibanga cyane'

    Mu gihe gishize abategetsi muri Thailand batanze ibinini bifasha mu burumbuke (pre-natal pills) ku mihanda y'umurwa mukuru Bangkok kuri Saint Valantin.

    Bifuza kongera imbyaro muri iki gihugu kuri uyu munsi byibazwa ko guhura no guhuza urugwiro kw'abakundana biba bishoboka cyane.

    Saint Valentin ni umunsi w'urukundo no gukundwakaza kuri bamwe, ariko ahandi ntuboneka nk'ibirori by'iroza ahubwo uramaganwa

    Ibi binini abategetsi bise 'vitamine y'ibanga cyane' ni imiti ubundi igizwe na folic acid hamwe na iron, ifasha kongera uburumbuke abagore bitegura gusama cyangwa abatwite kubyara abana bameze neza.

    Mu 1970, couple yo muri Thailand yabarirwaga ikigereranyo cy'abana barindwi, ariko mu myaka itanu ishize cyari kigeze kuri 1.6

    Pakistan: Urukiko rwaciye uyu munsi

    Urukiko rukuru mu murwa mukuru Islamabad mu 2017 rwaciye kwizihiza uyu munsi mu ruhame, ruvuga ko utari mu muco wa Islam.

    Hari hashize imyaka kwizihiza uyu munsi bigenda byaguka, ariko abandi bakavuga ko uwo munsi ari uw'urukozasoni wahimbwe n'ab'iburengerazuba.

    Urwo rukiko rwabujije kandi itangazamakuru kuvuga inkuru z'ibirori by'uwo munsi, runabuza ibintu byose byo mu ruhame bijyanye nawo.

    Saudi Arabia: Indabo mu bwihisho

    Kuri iyi tariki polisi y'idini y'iki gihugu iba iryamiye amajanja icunganwa no gukumira ibicuruzwa byitwa iby'urukundo, birimo indabo, amakarita, n'ibindi bintu byose 'by'umutuku' bicyekwa.

    Kuwa 13 Gashyantare mu 2017 mu mujyi wa Surabaya muri Indonesia, abanyeshuri b'abasilamukazi mu myigaragambyo yamagana uyu munsi

    Ababicuruza babikora rwihishwa kandi nijoro ngo birinde gufatwa kuko kwizihiza uyu munsi ari kirazira muri iki gihugu.

    Abifuza kwizihiza uwo munsi bamwe bafata ikiruhuko bakajya hakurya muri Bahrain cyangwa Emira Zunze ubumwe z'Abarabu aho kuwizihiza bidafite amategeko akaze abibuza.

    BBC

    The post Hari ibihugu byaciye umunsi wa St Valentin ahandi wizihirizwa mu rwihisho appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/14/hari-ibihugu-byaciye-umunsi-wa-st-valentin-ahandi-wizihirizwa-mu-rwihisho/

  • RDF n'ingabo za Mozambique zafashe uduce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zafashe uduce tubiri twari twihishemo ibyihebe ari two Pundanhar na Nhica do Ruvuma turi mu Burengezuba bw'Akarere ka Palma, mu ntara ya Cabo Delgado.

    Mu bitero biheruka kugabwa kuri ibyo byihebe, abasivili 17 barimo abagore n'abana baratabawe, naho ibyihebe bibiri byiciwe muri iyo mirwano mu gihe ibindi bibiri byafashwe ari bizima.

    Hari hashize gusa igihe cy'icyumweru ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zitangiye gukurikirana ibyihebe mu bice byahungiyemo nyuma yo kwirukanwa mu bice bya Mocímboa da Praia, ahahoze icyicaro gikuru cyabyo.

    Nyuma yo gutsindwa urugamba mu duce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma, ibi byihebe byahise byerekeza mu Karere ka Muidube kagenzurwa n'ingabo za SADC na zo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu cya Mozambique.

    Ubwo yasuraga Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique ziri Pundanhar na Nhica do Ruvuma, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'urugamba by'ingabo z'u Rwanda Brig. Gen Pascal Muhizi, yazishimiye akazi keza zikomeje gukora.

    Mu mpera z'umwaka wa 2020 nibwo ingabo z'u Rwanda zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwohereza izindi ngabo mu gihugu cya Mozambique guhashya inyeshyamba ziri mu mitwe y'iterabwoba zari zarigaruriye Intara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

    The post RDF n'ingabo za Mozambique zafashe uduce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/14/rdf-ningabo-za-mozambique-zafashe-uduce-twa-pundanhar-na-nhica-do-ruvuma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdf-ningabo-za-mozambique-zafashe-uduce-twa-pundanhar-na-nhica-do-ruvuma

  • Musanze: Ufite ubumuga aratabaza nyuma yo kwibwa igare ryamufashaga mu ngendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Arasaba uwamenya amakuru y

    Arasaba uwamenya amakuru y’irengero ry’igare rye kumufasha kuko ubu atabasha kugenda

    Uyu mugabo utuye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, yavukanye ubumuga bw’ingingo z’amaguru yombi yihinahinnye, ku buryo iyo atari ku igare, agenda akambakamba.

    Mu joro ryo ku wa Gatatu tariki 9 Gashyantare 2022, ngo nibwo yahamagawe n’abakora irondo ry’umwuga, barimo bagenzura uko umutekano uhagaze muri santere ya Kimonyi, bamubwira ko ritagaragara aho asanzwe aribika.

    Yagize ati 'Ni igare ryihariye, rigenewe kwifashishwa n’abafite ubumuga. Narifataga nk’aho ariyo maguru yanjye kuko ari ryo ryamfashafaga mu buryo bw’ingendo, mu gihe ngiye gushakisha ibitunga urugo. Ubumuga navukanye bw’amaguru yihinahinnye, butuma ntabasha kuyagendesha n’iyo mbigerageje ubwo ni ugukambakamaba kandi nabwo nkakora akagendo gato cyane'.

    Ati 'Rero aba home guard, uwo munsi bampamagaye mu masaha ya nijoro, bambwira ko aho nsanzwe ndicumbikisha batarihabona. Twihutiye kurishakisha hose, ndarirangisha, ariko kugeza n’ubu nabuze irengero ryaryo'.

    Ngo yajyaga ariparika muri santere y’ubucuruzi ya Kimonyi, ari naho abaryibye barisanze, kuko ubusanzwe atabonaga uko arigeza iwe, bitewe n’uko nta muhanda ugerayo.

    Avuga ko yari yararihawe n’abagiraneza muri 2004, ubwo yari agiye kwiga mu mashuri yisumbuye, ngo rijye rimwunganira mu ngendo. Kuva icyo gihe, iryo gare ngo yarifataga nk’akabando kamwunganira mu rugendo, bikamurinda kwisakasaka amafaranga yo gutega bya hato na hato.

    Agira ati 'Kuri njye, ryari nka ka kabando abageze mu za bukuru bishingikiriza ngo bagere iyo bajya. Nanjye ryandindaga gutega kwa hato na hato, cyane ko munazi ukuntu muri iki gihe kubona ibitunga umuryango ukongeraho n’amafaranga yo gutega ujya kubishaka ari ibintu biba bigoranye'.

    Akomeza ati 'Muri iyi minsi nari naronse akaraka none ubu nagahagaritse kuko kugerayo ntafite ikingezayo urumva ko ni ikibazo. Abaryibye ubu bashyize ubuzima bwanjye mu ihurizo ry’uburyo nkomeza kubaho n’abo nahahiraga; mbese ubu nashobewe. Kuryiba ni nko kumfata ukanca amaguru imibereho yanjye yacungiragaho'.

    Iyakaremye ukomoka mu Karere ka Gakenke, ariko akaba yaraje kuhava ajya gutura i Musanze, bitewe n’imiterere y’ako gace k’iwabo k’imisozi miremire, byamugoraga kubona uko ashakisha imibereho.

    Ubumuga yavukanye bw

    Ubumuga yavukanye bw’ingingo butuma atabasha kugenda yanabigerageza bikamusaba gukambakamba

    Uyu mugabo wubatse akagira n’abana babiri, asaba abagiraneza bashobora kubona igare yibwe, kuba bamuha amakuru, by’akarusho ngo uwagira umutima wo kumugoboka, akamuha ubufasha bumwunganira kubona uko agura irindi gare, abifata nko kumubyara bundi bushya.

    Yagize ati 'Ubusanzwe ririya gare riri mu gaciro k’amafaranga abarirwa mu bihumbi biri hagati ya 480 n’ibihumbi 500 y’u Rwanda. Mu buzima buciriritse mbayemo, kuba nakongeraho ubushobozi bwo kwigurira irindi gare, birangoye cyane; ari na yo mpamvu nsaba ko uwamenya amakuru ashobora kumfasha kumenya uwaryibye cyangwa aho riherereye, cyangwa umuntu wagira umutima utabara, akaba yangoboka uko ashobojwe, byamfasha kubona uko ngura irindi ririsimbura, bikamfasha gukomeza gushakisha imibereho sintege amaboko'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ufite-ubumuga-aratabaza-nyuma-yo-kwibwa-igare-ryamufashaga-mu-ngendo

  • Canisius ufatwa nkinyenyeri imurikira Mukura… – #rwanda #RwOT

    Ku wa gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022, kuri Stade ya Huye, Mukura Victory Sport yahatsindiye Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda, bituma iyi kipe y'i Huye yandika amateka yo gutsinda Rayon Sports na APR FC mu mikino ikurikiranye.

    Nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Opoku Mensah kuri penaliti, Mukura yazamutse ku rutonde rwa shampiyona aho yahise inganya amanota na Rayon Sports.

    Umukino ukirangira Abafana ba Mukura Victory Sport bibumbiye mu itsinda rya 'Trust Support Fan Club' bashimiye umutoza w'iyi kipe, Nshimiyimana Canisius kubyo yagejeje ku ikipe muri rusange.

    Aba bafana bahaye Canisius igikombe ndetse n'ibahasha irimo amafaranga twamenye ko ari hejuru y'ibihumbi ijana gusa ntawamenye umubare nyawo.

    Impamvu nyamukuru yatumye aba bafana bashimira uyu mutoza ni ibikorwa yakoreye ikipe kuva yayisigarana nyuma yuko Ruremesha yirukanwe, ndetse agashyira buri kimwe ku murongo atsinda APR FC ndetse akanagira uruhare mu gutsinda Rayon Sports.

    Kuva yasigarana iyi kipe nk'umutoza w'umusigire, nta mukino Canisius yigeze atsindwa cyangwa ngo anganye.

    Mukura Victory Sport yitegura Gasogi ku mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, ubu inganya amanota na Rayon Sports 26.

    Nshimiyimana Canisius yashimiwe ibikorwa bikomeye yakoreye Mukura

    Abafana ba Mukura banyuzwe cyane n’umusaruro w’ikipe yabo yagaritse APR FC na Rayon Sports

    Opoku Mensah watsinze igitego kuri Rayon Sports n’umutoza w’ungirije muri Mukura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114519/canisius-ufatwa-nkinyenyeri-imurikira-mukura-yahawe-igikombe-nabafana-amafoto-114519.html

  • Amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakoresha uwo muhanda bagiriwe inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

    Hirya no hino mu gihugu imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) kikaba mu minsi ishize cyaraburiye Abaturarwanda kwitegura imvura nyinshi irenze urugero rw’isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare.

    Mwaramutse,

    Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa.

    Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

    Murakoze

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) February 14, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/amazi-y-umugezi-wa-nyabarongo-yafunze-umuhanda-muhanga-ngororero-mukamira

  • Ukwezi kwa gatatu kurasiga imyanya itarimo abakozi mu nzego z’ibanze babonetse – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Yabitangaje ku wa 13 Gashyantare 2022, mu kiganiro Ubumva Ute cya KT Radio, cyatambutse kuri Radio Rwanda ku gutangira kwakira ibitekerezo by’abaturage, bizashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022/2023.

    Umuturage mu karere ka Muhanga, Nibigira Boniface, yavuze ko bafite ikibazo cyo kubona serivisi, cyane cyane ibijyanye n’ubutaka ahanini kubera ko nta mukozi uzitanga uhari.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko kuva mu 2020 icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka, gushyira mu myanya abakozi mu nzego z’ibanze byahagaze kubera ko guhuza abantu benshi bitashobokaga.

    Avuga ko byatwaye igihe kirekire hari imyanya idafite abantu, aho byageze no ku gipimo kirekire kuko abakozi batari mu myanya bageraga ku 6,500 mu gihugu cyose.

    Yongeraho ko by’umwihariko Akarere ka Muhanga ari kamwe mu turere dufite abakozi batari mu myanya benshi, ndetse ngo iki kibazo bakaba bari bakigejeje kuri Minisitiri w’Abakozi ba Leta ndetse n’iy’imari n’igenamigambi hafatwa n’imyanzuro.

    Ati 'Guhera muri uku kwezi kwa kabiri twanditse n’urwandiko rwagejejwe ku turere rwerekana imyanya yavuyemo abantu birukanywe, abatorewe indi myanya, abagiye gukora ahandi bimutse, abaretse akazi bakajya muri business n’ibindi'.

    Akomeza agira ati 'Ahantu hose hari umukozi ukenewe mu rwego rwa serivisi, twemeranyije na MINECOFIN na MIFOTRA batangira kubashyira mu myanya. Ubu byaratangiye rero ku buryo twizera ko uku kwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu, ikibazo cy’abakozi batari mu myanya bazaba bagiyemo bose.'

    Minisitiri Gatabazi avuga ko bamaze kumvikana na ba Guverineri b’Intara ndetse n’abayobozi b’Uturere ko basuzuma ahantu serivisi zidatangwa neza, haba hari ibiterwa n’abakozi bakora nabi bakabibazwa ndetse byaba ngombwa bagakurwa mu myanya hakajyamo abashoboye gutanga serivisi nziza.

    Yavuze ko bizeye impinduka ku bukangurambaga ku mitangire ya serivisi inoze, bwatangirijwe mu Ntara y’Iburasirazuba bukazagera mu gihugu cyose, abaturage bakagira uburenganzira kuri serivisi bagombwa.

    Avuga ko mu kwihutisha serivisi kandi ngo hari izashyizwe mu ikoranabuhanga ku buryo bidasaba umuturage kujya mu buyobozi ashaka iyo serivisi, ahubwo ashobora kuyibona akoresheje telefone ye igendanwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ukwezi-kwa-gatatu-kurasiga-imyanya-itarimo-abakozi-mu-nzego-z-ibanze-babonetse-minisitiri-gatabazi

  • Amateka n'Ibisobanuro by'umunsi w'abakundana 'Saint Valentin' #rwanda #RwOT

    Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w'Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy'umwami w'abami Claudius II ahagana mu myaka 269 n'i 273 mbere y'ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w'umwamikazi Juno wafatwaga nk'imana y'abagore.

    Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y'abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry'umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

    Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n'abasore kuko mbere byabaga bibujije, ubucuti bwabo bugakomera bukava no kubana ubuziraherezo.

    Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n'intambara zikomeye, agira ikibazo cy'abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

    Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

    Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n'ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

    Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n'abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w'umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.

    Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: ' Love from your Valentine' ni ukuvuga 'urukundo rwa Valentin wawe' amushimira urukundo n'ubutahemuka yamugaragarije.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/amateka-n-ibisobanuro-by-umunsi-w-abakundana-saint-valentin