Blog

  • Uwa mbere azayihabwa mu mezi 10: Umushinga w'indangamuntu y'ikoranabuhanga uri ku musozo – #rwanda #RwOT

    Ku wa 7 Kanama 2025, hatangijwe ku mugaragaro igikorwa kizwi nka 'pre-enrollment platform' cyo kwemeza umwirondoro w'Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere no gukosora ku bafite amakosa muri sisitemu y'indangamuntu.

    Iki ni igikorwa kibanziriza icyo gutanga indangamuntu koranabuhanga ku baturage.

    Iki gikorwa nyuma kizagezwa ku rwego rw'utugari mu gihugu ku buryo abaturage bizaborohera kujya kwemeza imyirondoro yabo. Ababishoboye bazajya babyikorera banyuze ku rubuga IremboGov.

    Nyuma y'iki gikorwa, umuturage azajya ahabwa 'code' izamwemerera gutanga ibimenyetso ndangamiterere agiye guhabwa indangamuntu koranabuhanga.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], Mukesha Josephine, yavuze ko iyi ndangamuntu koranabuhanga ari inzira igana ku gukemura ibibazo byose bigaragara mu makuru abitse mu irangamimerere.

    Ati 'Nk'uyu munsi hari abantu bafite ko bavuze kuri tariki ya 01 Mutarama ku ndangamuntu zabo kandi bafite ibyangombwa bigaragaza igihe nyiri zina bavukiye. Icyo tubasaba ni ukutuzanira icyo cyangombwa, tukabikosora kugira ngo nuhabwa indangamuntu koranabuhanga izabe ikosoye.'

    'Ubu turi mu gikorwa cyo kugenzura no kwemeza amakuru bwite y'abaturage, sisitemu nyayo y'indangamuntu nshya izatangira gukora mu kwezi kwa Gatandatu umwaka utaha.'

    Hatangijwe ku mugaragaro igikorwa kizwi nka 'pre-enrollment platform' cyo kwemeza umwirondoro w'Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere no gukosora ku bafite amakosa muri sisitemu y'indangamuntu

    Umushinga w'indangamuntu koranabuhanga ni agace k'umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y'Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.

    Umushinga w'indangamuntu y'ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itatu. Ibikorwa byo kubaka Sisitemu y'Indangamuntu koranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw.

    Mu mwaka wa 2024/2025 uyu mushinga wari wagenewe ingengo y'imari ingana na 5.397.688.170 Frw. Muri 2025/2026, wagenewe ingengo y'imari y'angana na 12.265.253.074 Frw.

    Indangamuntu koranabuhanga, SSDID, ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk'uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefoni cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka 'token' ushobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y'indangamuntu.

    Ibimenyetso bizashyirwa mu ndangamuntu byariyongereye

    Ubusanzwe, amakuru yafatwaga ku ndangamuntu zikoreshwa ubu ni ifoto y'isura ya nyiri kuyifata, umukono ndetse n'ibikumwe bye, ariko kuri iyi nshuru haziyongeramo ibindi.

    Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu y'ikoranabuhanga arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by'intoki zose [10], ishusho y'imboni, amazina y'umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, Email na nimero za telefone ku bazifite.

    Abana bakivuka kugeza ku myaka itanu, bazafatwa ifoto igaragaza mu maso gusa naho abana guhera ku myaka 5 kuzamuka, bazafata ibipimo ndangamiterere byose. Abari munsi y'imyaka 18 bazajya baherekezwa n'ababyeyi cyangwa ababarera.

    Gusa ariko abana bari hejuru y'imyaka itanu, nibakura bakageza ku myaka 16, bya bimenyetso byafashwe bizavugururwa, hatangwe ibijyanye n'ikigero bagezemo.

    Abafite ubumuga bw'ingingo zitandukanye zikeneye gufatirwa ibimenyetso, sisitemu yubatse mu buryo bigaragaza ko hari ibice runaka umuntu adafite, ku buryo hazajya hafatwa amakuru y'ingingo bafite gusa.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], Mukesha Josephine, yavuze ko iyi ndangamuntu koranabuhanga ari inzira igana ku gukemura ibibazo byose bigaragara mu makuru abitse mu irangamimerere

    Umuturage; umuyobozi w'amakuru ye bwite…

    Amakuru azafatwa ni ingenzi cyane ku muntu, ku buryo umutekano wayo ugomba kurindwa ku rwego rwo hejuru kugira ngo atagera mu biganza bibi.

    Mu gukusanya aya makuru, hari kwifashishwa ikoranabuhanga rigezweho ku buryo acungwa neza ntabe yagerwaho n'umuntu utabifitiye uburenganzira.

    Ukeneye kugera kuri aya makuru, azajya aba yarabiherewe uburenganzira muri sisitemu ya NIDA, kandi nabwo amakuru akanyura mu nzira zitekanye kugira ngo amugereho.

    Hari n'itsinda rishinzwe gukurikirana umutekano wayo umunsi ku wundi.

    Ikindi ni uko hashigiwe kuri serivisi zitandukanye zitangwa mu gihugu, amakuru akenerwa na yo aba atandukanye. Kuri iyi ndangamuntu nshya, nyirayo ni we uzajya uba afite uburenganzira bwo kugena abonwa n'uyakeneye.

    Umukozi muri NIDA ushinzwe ibijyanye n'Ububiko bw'Amakuru, Ndanyuzwe John, unakurikirana bya hafi ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, yavuze ko gusangiza amakuru yawe bwite akubiye mu ndangamuntu bizajya bikorwa mu ibanga rikomeye.

    Ati 'Amakuru bakenera muri banki aba atandukanye n'akenerwa mu kabari. Niba ugiye mu kabari bashaka kumenya niba baguha ibisindisha, uzabaha uburenganzira bwo kureba gusa niba wujuje ubukure. Sisitemu ihita yemerera uwo muntu ko imyaka igeze cyangwa itageze, atiriwe anabona imyaka yawe y'amavuko.'

    Hazakorwa porogaramu ya telefoni umuturage azajya yifashisha atanga uburenganzira ku makuru ye, n'uburyo buzahabwa utanga serivisi bwo kuyageraho ariko byemejwe na nyirayo.

    Kuri iyi ndangamuntu nshya, nyirayo ni we uzajya uba afite uburenganzira bwo kugena abonwa n'uyakeneye

    Abaturarwanda n'abo muri Diaspora bazayihabwa

    Abanyarwanda batuye muri Diaspora nabo batekerejweho, ku buryo iyi serivisi yo kwemeza imyirondoro yabo izagezwa muri za ambasade hirya no hino ku Isi, nyuma banahabwe ya ndangamuntu nshya.

    Ndanyuzwe John, yavuze ko 'Ibyo bazabimenyeshwa aho bagiye baherereye igihe bizakorerwa.'

    Ikindi ni uko iyi karita izahabwa Abanyarwanda, Abanyamahanga batuye mu Rwanda, Impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda ku gihe gitoya [Mu gihe bakeneye serivisi], abimukira n'abadafite Ubwenegihugu baba mu Rwanda.

    Iyi ndangamuntu nshya y'ikoranabuhanga yitezweho kuzafasha mu gutanga no guhabwa serivisi zihuta kuko amakuru bwite y'umuntu azaba yahurijwe ahantu hamwe, kuyageraho bitakigoranye.

    Ikindi bizafasha nyiri ubwite kwemeza amakuru ye bwite atiriwe yerekana ibindi byangombwa cyangwa izindi nyandiko zemeza amakuru ye bwite, bikazafasha gusabira serivisi aho yaba ari hose, igihe icyo ari cyo cyose, ibyo bikazatuma ikiguzi yatangaga [nk'amafaranga y'urugendo, ayo gufotoza impapuro] ajya gushaka service hirya no hino agabanyuka.

    NIDA yavuze ko muri Kamena 2026, iyi ndangamuntu koranabuhanga izatangira gukoreshwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwa-mbere-azayikoresha-mu-mezi-10-umushinga-w-indangamuntu-y-ikoranabuhanga-uri

  • Prof. Omar Munyaneza wahoze ari Umuyobozi mukuru wa WASAC n'abandi 2 batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    8Ku isaha y'i saa tanu n'iminota 23 yo mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Kanama 2025, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, rubinyujije ku rukuta rwa X(rwahoze rwitwa Twitter), rwatangaje ko rwataye muri yombi Prof. Omar Munyaneza wahoze ari umuyobozi mukuru w'ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura(WASAC). Si we gusa kuko hanatawe muri yombi abandi bayobozi babiri bakorera muri iki kigo.

    Mu butumwa bwa RIB, nkuko bugaragara ku rubuga rwayo rwa X, ivuga ko aba bose batawe muri yombi bakekwaho gukora ibyaha bya; Ruswa, Itonesha, Gusaba Inshimishamubiri rishingiye ku Gitsina.

    RIB, ivuga kandi ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo zayo za; Kimihurura ndetse na Kicukiro mu gihe hagitunganywa Dosiye zabo ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Muri iri tangazo, RIB ivuga ko ishimira abantu bagize uruhare mu gutuma ibikorwa abafashwe bakurikiranyweho bitahurwa. Ikomeza kandi kuburira abantu kudakoresha umwanya w'akazi bafite mu nyungu zabo bwite kuko ibyo bihanwa n'Amategeko kandi ko RIB izakomeza kubirwanya ku bw'Ineza ya Rubanda.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/07/prof-omar-munyaneza-wahoze-ari-umuyobozi-mukuru-wa-wasac-nabandi-2-batawe-muri-yombi/

  • Membandingkan RP888 Casino dengan Platform Casino Online Lainnya #rwanda #RwOT

    Artikel ini akan mengeksplorasi perbandingan antara RP888 Casino dan beberapa platform casino online lainnya. Kami akan menyajikan data dan fakta penting serta testimoni dari para pemain yang telah merasakan pengalaman bermain di berbagai platform, termasuk rp888 slot casino. Dengan informasi ini, kami berharap dapat memberikan wawasan yang komprehensif bagi para penggemar judi online.

    Mengapa Memilih RP888 Casino? Keunikan yang Dihadirkan oleh Platform Ini

    RP888 Casino dikenal sebagai salah satu platform terkemuka dalam industri perjudian online. Dengan berbagai permainan yang ditawarkan, mulai dari slot hingga permainan meja, RP888 Casino menawarkan pengalaman yang menarik bagi para pemain. Selain itu, tampilan antarmuka yang ramah pengguna memudahkan pemain baru untuk beradaptasi dengan cepat. Dengan menggunakan apk online casino login apk rp888 casino, pemain dapat menikmati kemudahan akses kapan saja dan di mana saja.

    Salah satu keunggulan RP888 Casino adalah variasi permainan yang luas, termasuk permainan eksklusif yang tidak tersedia di platform lain. Banyak pemain yang mengaku terkesan dengan kualitas grafis dan pengalaman bermain yang ditawarkan. 'Saya sangat menyukai desain permainan di RP888 Casino. Setiap permainan terasa sangat hidup dan menarik,' ujar Andi, seorang pemain setia.

    Selain itu, dukungan pelanggan RP888 Casino juga patut dicontoh. Tim dukungan siap membantu pemain dengan cepat dan efisien, menjadikan pengalaman bermain lebih menyenangkan. 'Setiap kali saya mengalami masalah, tim dukungan selalu siap membantu. Ini membuat saya merasa dihargai sebagai pemain,' tambah Maria, seorang pengguna aktif.

    Kelebihan dan Kekurangan RP888 Casino Dibandingkan Platform Lain

    Setiap platform casino online memiliki kelebihan dan kekurangan masing-masing, begitu juga dengan RP888 Casino. Di antara kelebihan yang menonjol adalah variasi permainan dan bonus yang menarik. 'Saya menemukan banyak bonus menarik di RP888, yang membuat bermain semakin mengasyikkan,' ungkap Joko, pemain yang sering mencari bonus. Namun, ada beberapa kekurangan yang juga perlu diperhatikan, seperti batasan pada metode pembayaran tertentu.

    Berdasarkan survei yang dilakukan, banyak pemain mengungkapkan bahwa mereka lebih suka menggunakan RP888 Casino karena pengalaman bermain yang lebih lancar dan minim gangguan. 'Saya telah mencoba beberapa platform lain, tetapi RP888 selalu menjadi pilihan utama saya. Tidak ada lag dan proses penarikan cepat,' klaim Siti, seorang pemain berpengalaman.

    Namun, terdapat beberapa pemain yang merasa bahwa pilihan permainan di RP888 Casino tidak sebanyak di beberapa platform kompetitor. 'Saya berharap ada lebih banyak variasi permainan kartu di RP888. Platform lain memiliki lebih banyak pilihan,' kata Budi, yang merupakan penggemar permainan meja.

    Fitur Utama yang Membuat RP888 Casino Menonjol di Pasaran

    RP888 Casino menawarkan berbagai fitur unik yang membedakannya dari platform lain. Salah satunya adalah sistem keamanan yang canggih, yang memberikan rasa aman bagi para pemain saat melakukan transaksi. 'Saya selalu merasa aman saat bermain di RP888, karena mereka memiliki sistem keamanan yang kuat,' ujar Rina, seorang pemain yang sangat memperhatikan aspek keamanan.

    Selain itu, RP888 Casino juga menyediakan aplikasi mobile yang memungkinkan pemain untuk bermain di mana saja. Dengan apk rp888 casino, pengalaman bermain menjadi lebih fleksibel dan nyaman. 'Saya sangat menyukai aplikasi mobile mereka. Saya bisa bermain sambil menunggu di antrean atau saat istirahat kerja,' tambah Denny, seorang pengguna setia aplikasi tersebut.

    Fitur lain yang patut dicatat adalah program loyalitas yang menarik. RP888 Casino menawarkan berbagai keuntungan bagi pemain yang setia, seperti bonus tambahan dan akses ke turnamen eksklusif. 'Saya merasa dihargai sebagai pemain setia. Program loyalitas mereka benar-benar memberikan keuntungan,' ungkap Lisa, seorang pemain yang telah bergabung selama lebih dari satu tahun.

    Pengalaman Pemain: Apa Kata Mereka Tentang RP888 Casino?

    Testimoni dari pemain adalah salah satu cara terbaik untuk memahami sebuah platform. Banyak pemain yang berbagi pengalaman positif mereka saat bermain di RP888 Casino. 'Saya sudah mencoba banyak casino online, tetapi RP888 memberikan pengalaman terbaik. Semua permainan berjalan lancar,' jelas Faisal, seorang penggemar judi online.

    Tidak hanya pengalaman positif, beberapa pemain juga memberikan masukan konstruktif. 'Saya berharap mereka bisa menambah lebih banyak opsi pembayaran. Saat ini, pilihan yang ada terbatas,' ungkap Nia, seorang pemain baru. Pendapat seperti ini penting untuk pengembangan platform ke depan.

    Secara keseluruhan, kebanyakan pemain merasa puas dengan layanan yang diberikan oleh RP888 Casino. 'Saya sangat merekomendasikan RP888 kepada teman-teman saya. Semua fitur dan layanan mereka sangat memuaskan,' kata Yanto, seorang pemain aktif yang sering bermain dalam turnamen.

    Tabel Perbandingan Antara RP888 Casino dan Platform Lain

    Fitur RP888 Casino Platform A Platform B
    Variasi Permainan Banyak Sedikit Banyak
    Keamanan Sangat Aman Aman Kurang Aman
    Bonus dan Promosi Banyak Sedikit Banyak
    Metode Pembayaran Terbatas Beragam Sedikit

    Kemudahan Akses dan Login di RP888 Casino

    Proses login di RP888 Casino dirancang agar mudah dan cepat. Pemain dapat menggunakan login rp888 casino login untuk mengakses akun mereka dengan mudah. 'Saya tidak pernah mengalami masalah saat login. Prosesnya cepat dan tanpa hambatan,' ungkap Rudi, seorang pemain yang sering bermain di waktu senggang.

    Selain itu, RP888 Casino juga menyediakan rp888 casino link alternatif bagi pemain yang mengalami kesulitan mengakses situs utama. Ini sangat membantu, terutama di daerah dengan pembatasan akses internet. 'Saya merasa nyaman karena ada alternatif jika situs utama tidak bisa diakses,' tambah Rina, yang sering bermain dari lokasi yang beragam.

    Fleksibilitas dalam login dan akses ini juga ditunjang oleh aplikasi mobile mereka yang memudahkan pemain untuk bermain kapan saja. 'Saya lebih suka menggunakan aplikasi mereka. Semua fitur tersedia dan saya bisa bermain di mana saja,' ujar Joko, seorang penggemar platform mobile.

    Kesimpulan: Apakah RP888 Casino Layak Dicoba?

    Setelah membandingkan RP888 Casino dengan beberapa platform lain, jelas bahwa RP888 memiliki banyak keunggulan yang membuatnya menjadi pilihan menarik bagi para pemain. Dari variasi permainan hingga dukungan pelanggan yang responsif, banyak aspek positif yang dapat ditemukan. 'Saya tidak ragu untuk merekomendasikan RP888 kepada siapa pun yang mencari pengalaman bermain yang baik,' kata Siti.

    Namun, seperti platform lain, RP888 Casino juga memiliki area yang perlu diperbaiki, seperti variasi metode pembayaran. 'Jika mereka bisa menambahkan lebih banyak opsi pembayaran, saya rasa RP888 akan menjadi yang terbaik,' ungkap Budi. Pendapat ini bisa menjadi masukan penting bagi pengembang.

    Secara keseluruhan, RP888 Casino adalah pilihan yang solid untuk para penggemar judi online. Dengan semua fitur dan keunggulan yang ditawarkan, serta umpan balik positif dari pemain, RP888 layak dicoba oleh siapa saja yang ingin merasakan judi online yang aman dan menyenangkan.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/07/membandingkan-rp888-casino-dengan-platform-casino-online-lainnya/

  • Yatunguwe no gusanga mu irangamimerere bari baranditse ko yapfuye kandi ari muzima – #rwanda #RwOT

    Aya ni amagambo y'umuturage watashye mu Rwanda mu 1994 avuye muri RDC witwa Omar Mahina, utuye Mu Bugesera i Nyamata.

    Yakomoje kuri ibi kuri uyu wa 07 Kanama 2025, ubwo yari yitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali riri kubera i Gikondo.

    Yanyuze aho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], cyari kiri gutangiriza igikorwa cyo kwandika imyirondoro y'abaturage muri gahunda y'indangamuntu koranabuhanga, SSDID.

    Yavuze ko yari ari gutambuka bisanzwe, yumva bari kuvuga ibijyanye no kugenzura imyirondoro y'umuntu ngo azahabwe indangamuntu koranabuhanga, afata icyemezo cyo kuhagana.

    Ati 'Ntabwo nari mbizi, ahubwo natambukaga, ngeze hano numva baravuga ngo bari kumurika indangamuntu z'ikoranabuhanga…ndavuga nti ko ari amahirwe mbonye hafi, aho kugira ngo umuntu azirirwe ku murenge ahagaze, reka dutambuke badufashe.

    Ahubwo igitangaza kibayemo kuri njyewe mu irangamirere ryanjye, basanze nari narapfuye…aranganirije [umukozi wa NIDA] ndamushimira cyane, arambwira ngo ubu ndakuzuye, biranshimishije cyane birenze… Yabikosoye arongera arandebera, arambwira ati ubu biragaragara ko uriho…ubu ndishimye rero ndagenda mvuga ko nari ndiho kandi narapfuye [mu irangamimerere].'

    Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu y'ikoranabuhanga arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by'intoki zose, ishusho y'imboni, amazina y'umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, Email na nimero za telefone ku bazifite.

    Abana bakivuka kugeza ku myaka itanu, bazafatwa ifoto igaragaza mu maso naho abana guhera ku myaka 5 kuzamuka, bazafata ibipimo ndangamiterere byose.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], Mukesha Josephine, yavuze ko iyi ndangamuntu koranabuhanga ari inzira igana ku gukemura ibibazo byose bigaragara mu makuru abitse mu irangamimerere.

    Ati 'Nk'uyu munsi hari abantu bafite ko bavuze kuri tariki ya 01 Mutarama ku ndangamuntu zabo kandi bafite ibyangombwa bigaragaza igihe nyiri zina bavukiye. Icyo tubasaba ni ukutuzanira icyo cyangombwa, tukabikosora kugira ngo nuhabwa indangamuntu koranabuhanga izabe ikosoye.'

    'Na nyuma, hashobora kuza andi makuru asaba guhindura ibikubiye mu ndangamuntu koranabuhanga ufite, aho bizaba byoroshye kubihindura kuko bizajya bikorerwa muri sisitemu, bihite bihinduka no ku ndangamuntu yawe koranabuhanga.'

    Nyuma y'igikorwa cyo kugenzura imyirondoro ya buri muturarwanda, hazakurikiraho igikorwa cyo gutangiza gukoresha iri koranabuhanga nyiri zina, aho biteganyijwe ko rizatangira muri Kamena umwaka utaha nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi wa NIDA, Mukesha Josephine.

    Iyi karita izahabwa Abanyarwanda, Abanyamahanga batuye mu Rwanda, Impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda ku gihe gitoya [Mu gihe bakeneye serivisi], abimukira n'abadafite Ubwenegihugu baba mu Rwanda.

    Izahabwa n'Abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda.

    Indangamuntu koranabuhanga, SSDID, izakemura ibibazo birimo kugendana ikarita yayo no kuba amakuru y'umuntu yabikwaga ahantu hatatanye.

    Izafasha mu gutanga no guhabwa serivisi zihuta kuko amakuru bwite y'umuntu azaba yahurijwe ahantu hamwe, kuyageraho bitakigoranye.

    Ikindi bizafasha nyiri ubwite kwemeza amakuru ye bwite atiriwe yerekana ibindi byangombwa cyangwa izindi nyandiko zemeza amakuru ye bwite.

    Bizafasha gusabira serivisi aho yaba ari hose, igihe icyo aricyo cyose, bitume n'ikiguzi yatangaga [nk'amafaranga y'urugendo, ayo gufotoza impapuro] ajya gushaka service hirya no hino agabanuka.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwandika abaturage muri gahunda y'indangamuntu koranabuhanga, SSDID


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yatunguwe-no-gusanga-mu-irangamimerere-bari-baranditse-ko-yapfuye-kandi-ari

  • Mount Kenya University igiye gushyira ku isoko ry'umurimo abagera ku 1.282 – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri bazasoza amasomo ku wa 8 Kanama 2025, barimo 207 basoje mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's degree), 1075 bo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bacheror's degree) na bane bo mu cyiciro cyisumbuye (Postgraduate Diploma). Muri abo abangana na 45% ni abagore mu gihe abagabo ari 45,3%.

    Umuyobozi Mukuru wa Mount Kenya University, Dr. Martin Kimemia, yashimiye abanyeshuri 36 bagize amanota ya mbere (First-Class Honours), avuga ko ibi ari igihamya ko bakoze cyane ndetse n'uburezi bwiza butangwa muri Mount Kenya University.

    Ati 'Ibi byagezweho bigaragaza umuhate wanyu n'ubwiza bw'uburezi butangwa muri Mount Kenya University.'

    Dr. Kimemia yasobanuye ko uyu mwaka iyi Kaminuza yateye intambwe ikomeye mu bijyanye n'ibikorwaremezo n'ikoranabuhanga, harimo itangizwa rya Hoteli Kigali Paramount, imirimo ikomeje yo kubaka inyubako nshya y'amashuri n'amacumbi y'abanyeshuri, ndetse no gukoresha uburyo bugezweho bwo gucunga umutungo wa kaminuza binyuze ku bufatanye na Marwadi Technologies yo mu Buhinde.

    Insanganyamatsiko y'umuhango wo gusoza amasomo w'uyu mwaka igira iti 'Kaminuza nk'imbarutso y'ubwenge buhangano.'

    Ubuyobozi bwa MKU busobanura ko ibi bigaragaza intego yayo yo gutegura abarangije amasomo bafite ubushobozi bwo kuyobora Isi iri guhinduka vuba.

    Yongeraho ko binyuze mu masezerano yagiranye n'Ikigo cyo muri Australia, abanyeshuri umunani barangije amasomo y'ubuforomo babashije kubona akazi muri icyo gihugu, bikaba bigaragaza agaciro k'uburezi iyi kaminuza itanbga ku rwego mpuzamahanga.

    Urutonde rw'abanyeshuri bose basoje amasomo muri MKU:


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mount-kenya-university-igiye-gushyira-ku-isoko-ry-umurimo-abagera-ku-1-282

  • Gen Mubarakh Muganga yashimiye abasirikare ba Sri Lanka, abasaba gusigasira umubano w'ibihugu byombi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 6 Kanama 2025, ubwo yakiraga aba basirikare ku Cyicaro Gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda.

    Mu butumwa yatanze, yavuze ko uru rugendo rugaragaza umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ibyo bihuriyeho.

    Yagize ati 'U Rwanda na Sri Lanka bihuje byinshi nk'umubano ushingiye ku kubahana, guhuza indangagaciro ndetse no gushyira imbaraga mu kubaka no guteza imbere ubumenyi.'

    U Rwanda na Sri Lanka ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mu bya gisirikare kuko buri mwaka Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Sri Lanka (Defence Services Command and Staff College) rigenera buruse imwe umusirikare w'u Rwanda ufite nibura ipeti rya Major. Iyo buruse ni iyo mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Ubumenyi mu by'Umutekano.

    Gen Muganga yavuze ko uwo mubano uzakomeza kubakwa ndetse n'ibikorwa byo kwigishanya mu bijyanye n'igisirikare bikarushaho kwiyongera.

    Yagize ati 'Turashimira Sri Lanka ikomeza guha abasirikare bacu amahirwe yo kwiga mu bijyanye n'igisirikare n'umutekano, twizeye ko ubu bufatanye buzakomeza binyuze mu kongera amahirwe yo kubona amahugurwa, ingendoshuri n'ibindi.'

    Aba basirikare 18 ni abo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Defence Services Command and Staff College) ryo muri Sri Lanka, bazamara mu Rwanda iminsi 10 kuva ku wa 28 Nyakanga 2025 kugera ku wa 8 Kanama 2025.

    Aba basirikare basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira imibiri irenga ibihumbi 250 y'Abatutsi ishyinguye kuri uru rwibutso.

    Gen Mubarakh Muganga yashimiye abasirikare ba Sri Lanka, abasaba gusigasira umubano w'ibihugu byombi

    Gen Mubarakh Muganga yashimiye Ingabo za Sri Lanka ziri mu Rwanda azizeza gukomeza gufatanya

    Abasirikare ba Sri Lanka bari mu rugendoshuri mu Rwanda basobanuriwe imikorere ya RDF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yashimiye-abasirikare-ba-sri-lanka-abasaba-gusigasira

  • Konsa bituma nyababyeyi isubirana vuba- Dr. Ndayambaje – #rwanda #RwOT

    Yabigaragaje kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025, ubwo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo Konsa.

    Dr. Eddy Ndayambaje yavuze ko ubuzima bw'umwana butangira nyina akimusama, ari bwo umubyeyi aba akwiriye kwitabwaho cyane kugeza umwana agize imyaka ibiri.

    Yagaragaraje ibyiza byo konsa umwana mu gihe cy'amezi atandatu nta kintu na kimwe umuvangiye, anagaragaza ko na nyuma yo kumuha imfashabere umwana aba akwiriye gukomeza konswa.

    Ati 'Iyo uhaye umwana ibere akonka amashereka, abona intungamubiri zose zishoboka, rero igihe umwimye ibere, uba wamwimye intungamubiri zose. Kumwonsa bituma yubaka ubudahangarwa mu mubiri we, bikanamurinda kurwaragurika. Iyo wonkeje umwana, ariya mashereka aramurinda akanamufasha kongerera umubiri we abasirikare bo kumurinda kurwaragurika.''

    Dr. Ndayambaje yavuze ko umwana wonse neza adashobora kurwara impiswi, umusonga, asima, diyabete zifata abana n'izindi nyinshi zishobora gutuma umwana arwaragurika.

    Dr. Ndayambaje yakomeje avuga ko umubyeyi wonkeje neza umwana we, bimufasha gutuma nyababyeyi isubirana vuba, bikanamurinda kubyibuha cyane.

    Ati 'Mu gihe umubyeyi yonkeje neza akimara kubyara, bituma nyababyeyi isubirana vuba. Burya nyababyeyi hari uburyo yiyongera iyo wabyaye rero mu bigomba gutuma nyababyeyi isubirana harimo no konsa neza umwana kuko bituma isubirana vuba. Umubyeyi wonkeje umwana neza bimurinda kuva kuko bihita bihagarara, bikanagabanyiriza umubyeyi kutarwara kanseri y'ibere.''

    Dr. Ndayambaje yavuze ko umubyeyi wonkeje umwana we neza adashobora kugira ibiro byinshi kabone nubwo yaba anywa igikoma ahubwo bituma agira umubiri mwiza, yavuze kandi ko binongera urukundo hagati y'umubyeyi n'umwana.

    Uyu muyobozi yasabye ababyeyi bose kwirinda kuvangira umwana mu mezi atandatu ya mbere, agaragaza ko amashereka yo muri ayo mezi atandatu aba akubiyemo ibintu byose umwana akeneye. Yagaragaje ko kandi ku mubyeyi wifuza kuboneza urubyaro neza yakonsa umwana we muri aya mezi atandatu ya mbere nta kintu na kimwe amuvangiye.

    Dr. Ndayambaje yavuze ko umubyeyi utabona amashereka adakwiriye kuvangira umwana ibindi bintu ahubwo akwiriye kongera inshuro aha umwana ibere kuko ngo amashereka ageraho akaza.

    Imibare igaragaza ko ababyeyi bonsa mu Rwanda bagabanyutse aho mu 2015 bari 87% ariko mu 2020 bageze kuri 81% mu gihe ku rwego rw'Isi bagabanutse cyane bakagera kuri 38%.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Nyagatare, Dr. Eddy Ndayambaje, yavuze ko konsa neza bituma nyababyeyi isubirana vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/konsa-bituma-nyababyeyi-isubirana-vuba-dr-ndayambaje

  • Itorero Omega Church rigiye gufungura ishuri ritanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro za Gikiristu – #rwanda #RwOT

    Omega Church yabitangaje ku wa 7 Kanama 2025, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, isobanura ko iri shuri rizafungura muri Nzeri 2025 mu mwaka w'amashuri wa 2025/2026.

    Ni ishuri rizaba rifite icyiciro cy'amashuri y'inshuke n'abanza, rikazatangirana imyaka itatu ya mbere y'inshuke (KG 1 – KG 3) n'imyaka itatu abanza (G1 – G3), bakaba bateganya gutangirana n'abanyeshuli 150, bazagenda biyongera uko imyaka ikurikira. Iri shuri rizakoresha integanyanyigisho ya Cambridge.

    Umushumba Mukuru wa Omega Church, Pastor Liliose K. Tayi, yavuze ko igitekerezo cyo kwita iri shuri 'Daniel Generation School' cyavuye kuri Daniel wo muri Bibiliya.

    Yagize ati 'Muri Bibiliya habamo igitabo cyitwa Daniyeli, yari umugabo wari uzi ubwenge wabaga i bwami yubaha Imana. Yari azi ubwenge ku buryo yanahanganye n'umwami bikarangira atsinze, Imana ye ikagaragara. Aho ni ho twakuye icyerekezo cya DGS.'

    Akomeza avuga ko gushinga iri shuri byari mu iyerekwa rye imyaka 22 ishize gusa igitekerezo cyo kurishyira mu bikorwa cyaje mu 2020 ubwo iri torero ryizihizaga imyaka 20 ryari rimaze ribayeho.

    Yavuze ko riri mu mujyo wo gutegura abakirisitu beza bazi ubwenge ariko bubaha Imana.

    Ati 'Iri shuri ni iryo gutegura abigishwa ba yesu, ariko bafite n'ubwenge, ari abantu bashobora kujya mu nzego zose bakagaragaza ko ari abantu bize neza, bafite ubwenge ariko noneho bubaha Imana.'

    Mme Rosette Murigande uri mu bagize ubuyobozi bw'iri shuri yavuze ko intego nyamukuru y'iri shuri ari ugutanga uburezi bunoze ariko bakigishwa n'indangagaciro za gikirisitu, iz'umuco Nyarwanda n'izindi.

    Yagize ati 'Iri shuri rifite intego yo gutanga uburezi bufite ireme, ariko rikongeraho n'indangagaciro, zaba iz'umuco wa Kinyarwanda, iza gikirisitu cyane cyane nk'izagiye ziranga Daniyeli.'

    Akomeza avuga bazatanga integanyanyigisho ya Cambridge kuko bashaka ko aba bana bagira uburezi bwiza.

    Yagize ati ' Turashaka ko baba abana bateguwe neza kuko aba bana turabategurira kuzaba abantu b'umumaro yaba mu gihugu cyangwa hanze yacyo.'

    Ibikorwa byo kwiyandikisha byaratangiye ku cyicaro gikuru cy'iri shuri giherereye aho iri torero rikorera, mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Kagugu.

    Umushumba Mukuru wa Omega Church, Pastor Liliose K. Tayi yavuze ko iri shuri rizigisha abana kuba abantu bakomeye ariko bubaha Imana

    Ubuyobozi bwa Omega Church bwatangaje ko ishuri rya Daniel Generation School rizatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2025-2026

    Rosette Murigande, uri mu bagize ubuyobozi bw'iri shuri yavuze ko intego nyamukuru y'iri shuri ari gutanga uburezi bunoze ariko bakigishwa n'indangagaciro za gikirisitu

    Omega Church igiye gufungura ishuri yise ‘Daniel Generation School, rizigisha abana n’ibijyanye n’indangagaciro za gikirisitu

    Omega Church igiye gufungura ishuri ry’inshuke n’amashuri abanza imyaka itatu ya mbere rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 150 mu mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itorero-omega-church-rigiye-gufungura-ishuri-ritanga-uburezi-bushingiye-ku

  • Umukinnyi wa Real Madrid Endrick agiye gucikwa imikino itatu kubw'imvune ikomeye afite #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukiri muto w'ikipe ya Real Madrid, Endrick Felipe Moreira de Sousa, ntazaagaragara mu mikino itatu ya mbere y'irushanwa rya La Liga rigiye gutangira ku wa 15 Kanama 2025, bitewe n'imvune amaranye iminsi. Iyi mvune yamufashe ubwo yiteguraga imikino ya mbere nk'umukinnyi mushya mu ikipe ya Real Madrid, aho yari yitezweho byinshi nyuma yo kuva muri Palmeiras yo muri Brazil.

    Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe, Endrick azasiba imikino Real Madrid izahuramo na Osasuna, Real Oviedo ndetse na Mallorca. Ayo ni amakipe atatu ya mbere iyi kipe yambara umweru izahura na yo muri shampiyona y'igihugu cya Espagne.

    Nubwo iyi mvune itari ikomeye cyane, abatoza bahisemo kumuruhura bihagije kugira ngo atongera kugira ikibazo gikomeye ku buzima bwe.

    Endrick w'imyaka 19 ni umwe mu bakinnyi bazwiho ubuhanga n'umuvuduko mu kibuga. Yageze muri Real Madrid afite icyizere cyo kuyifasha mu busatirizi, cyane cyane mu gihe Karim Benzema yavuye muri iyi kipe.

    Gusa, gutangira shampiyona atari mu kibuga bizaba ari igihombo ku mutoza Carlo Ancelotti, wari witeze ko Endrick azatanga umusaruro kuva ku mukino wa mbere.

    Real Madrid ikomeje imyitozo ku cyicaro cyayo i Valdebebas, aho yitegura aya marushanwa adasanzwe yo mu mwaka w'imikino wa 2025—2026, izaba igamije kwegukana igikombe cya La Liga nyuma yo kucyibura mu mwaka ushize. Abakunzi b'iyi kipe bategereje kureba igihe uyu musore azakirira neza, kuko icyizere cyinshi cyubatswe ku buhanga bwe.

    Umukinnyi wa Real Madrid Endrick agiye gucikwa imikino itatu kubw'imvune ikomeye afite

    Source : https://kasukumedia.com/umukinnyi-wa-real-madrid-endrick-agiye-gucikwa-imikino-itatu-kubwimvune-ikomeye-afite/

  • Guverineri Ntibitura yaburiye abagura amabuye y'agaciro acukurwa mu buryo butemewe – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu nama yigaga ku iterambere ry'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri yabereye mu Karere ka Ngororero.

    Ni inama yitabiriwe n'abahagariye ibigo bikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri n'abahagarariye inzego z'umutekano.

    Ngororero ni kamwe mu turere two mu Ntara y'Iburengerazuba tubonekamo amabuye menshi y'agaciro, aho usanga imirenge 12 muri 13 igize aka karere ikoreramo ibigo 26 bikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Nubwo hari ibigo byinshi bikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ariko hari abibeta bakajya mu bisimu bitagikorerwamo bagacukura amabuye y'agaciro na kariyeri mu buryo budakurikije amategeko.

    Ibi biteza impanuka zitwara ubuzima bw'abantu, ndetse bikanangiza ibidukikije.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yagaragaje ko ikibazo cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe hari aho gitizwa umurindi n'abakora ubucukuzi bwemewe.

    Ati 'Hari abo twamenye bagura uwo musaruro, bakawugura n'abantu bacukuye mu buryo butemewe n'amategeko bigasa n'aho aribo bashyigikira ubucukuzi butemewe n'amategeko'.

    Guverineri Ntibitura yasabye abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwemewe n'amategeko kwirinda kugura umusaruro w'abakora ubucukuzi butemewe n'amategeko kuko bigira ingaruka.

    Ati 'Hari aho usanga imigano yatewe kugira ngo habungabungwe ibidukikije yangijwe, hari aho basiga ibisimu bidasibye. Aho kuri ubu tubarura abantu batandatu baguye muri ibyo bisimu'.

    Ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba busaba abaturage bakora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro kubihagarika, bakagana ibigo bikora ubucukuzi bwemewe n'amategeko bikabaha akazi.

    Mu mabuye y'agaciro aboneka mu Karere ka Ngororero harimo coltan, gasegereti, wolfram, amabengeza na lithium.

    Mu mabuye y'agaciro aboneka mu Karere ka Ngororero harimo koruta, gasegereti, wolfram, amabengeza na lithium.

    Iyi nama yitabiriwe n’inzego z’umutekano n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

    Guverineri Ntibitura yaburiye abagura amabuye y'agaciro acukurwa mu buryo butemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-ntibitura-yaburiye-abagura-amabuye-y-agaciro-acukurwa-mu-buryo