Blog

  • Nyamasheke: Huzuye ishuri ry'Imyuga rije kuruhura abakoraga urugendo rurerure bashaka aho bigira ubumenyingiro #rwanda #RwOT

    Hatashywe Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyi ngiro rya Cyato rigizwe n'ibyumba 3 by'amashuri na atelier y'ububaji byubatswe muri gahunda y'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB yo gusaranganya Umusaruro w'Ubukerarugendo ukomoka  kuri Pariki  y'Igihugu ya Nyungwe, Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022.

    Iyi TVT yanashyizwemo ibikoresho by' ibanze byo kwigishirizaho ububaji birimo imashini 3 zibaza  ije ari igisubizo ku baturage b' Umurenge wa Cyato bakoraga urugendo rurerure bashaka amashuri yigisha ubumenyi ngiro kuko ayari hafi ari mu Murenge wa Kanjongo cyangwa mu Murenge wa Kagano mu birometero hafi 30.

    Umubyeyi witwa Ruzigamanzi Ferdinand avuga ko yishimiye ko yishimiye ko abana babo bagiye kwiga imyuga ndetse bakayigira ahantu heza akanavuga ko bakomeje ubufatanye mu bukangurambaga ku kubungabunga Pariki yo babikesha byose.

    Uwiringiyimana Gisele urangije amashuri yisumbuye arishimira iri shuti akavuga ko na we nyuma yo kurangiza ayisumbuye agiye kwiga n' umwuga ukazamufasha mu buzima bisanzwe

    Yagize ati 'Ubu noneho ubwo ishuri rinyegereye ndashaka kwiga umwuga w' ubudozi nkazabasha kugira icyo nigezaho kuko mbere uwashakaga kwiga byamusabaga kujya mu Kagano bikamugora cyane'.

    Ku ikubitiro, iri shuri rizakira abiga ibinyanye n' ububaji ariko nk' uko byasobanuwe n' Umukozi Ishimzwe Guhuza Pariki n' Abaturage mu Kigo cy' Igihugu Gishinzwe Iterambere Mbabazi Marie Louise, ibikorwa byari biteganyijwe byose byakomwe mu nkokora n' icyorezo cya Covid-19, akavuga ko ariko uko ubuzima bugenda bugaruka n' ibindi bisigaye birimo ateliers 2 (iy'ububaji n' iy' ibijyanye no gusudira ) na zo zizubakwa vuba.

    Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mukankusi Athanasie yashimiye Leta kuri iyi gahunda nziza yo gusaranganya umusaruro uva muri Pariki agaragaza ko bitera abayituriye kugira umwere wo kuyitaho batinda urusibe rw'ibinyabuzima ruyigaragaramo mdetse bakanaboneraho kurwanya ba rushimusi.

    Muri iyi gahunda yo gusaranganya ibiva mu bukerarugendo kibbaturiye za Pariki, mu Karere ka Nyamasheke hamaze kubakwa inikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri, umuyoboro w' amazi, ndetse no kubakira abatishoboye benshi bahoze ari ba rushimusi muri Pariki ya Nyungwe ndetse no gufasha amakoperative atandukanye.

    Imirimo yo kubaka ibi byumba irangiye itwaye asaga miliyoni 100Frw.

    The post Nyamasheke: Huzuye ishuri ry'Imyuga rije kuruhura abakoraga urugendo rurerure bashaka aho bigira ubumenyingiro appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/17/nyamasheke-huzuye-ishuri-ryimyuga-rije-kuruhura-abakoraga-urugendo-rurerure-bashaka-aho-bigira-ubumenyingiro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-huzuye-ishuri-ryimyuga-rije-kuruhura-abakoraga-urugendo-rurerure-bashaka-aho-bigira-ubumenyingiro

  • Agahinda k’umuhanzi Niyo Bosco uvuga ko mukuru we amaze imyaka 2 afunzwe azira we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco umwe mu bakunzwe muri iyi minsi yahishuye ko mukuru we amaze imyaka 2 azira izina uyu muhanzi yari amaze kugira ari n’aho yakuye igitekerezo cyo gukora indirimbo ye yitwa 'Babylon’.

    Uyu muhanzi wasohoye indirimbo ya mbere muri Mutarama 2020 yise 'Ubigenza Ute?’, ntibyamutwaye umwanya munini kugira ngo yigarurire imitima ya benshi bitewe n’ubutumwa bwarimo.

    Muri uwo mwaka yakurikijeho Uzabe Intwari ndetse n’Ibanga. Yabwiye ISIMBI ko uko muri iyo minsi izina rye ryarimo rizamuka ari bwo yakiriye inkuru y’uko mukuru we yafunzwe ndetse ko hari abantu babigiyemo ngo afungwe.

    Ati 'Nkigera mu muziki bwa mbere na mbere nkikora 'Ubigenza Ute?’, Nkora 'Ibanga’ ngiye gusohora iyitwa 'Uzabe Intwari’ oya nako nari narayisohoye hagiye gukurikiraho 'Ibanga’, ako kanya nahise nakira ubutumwa ko mukuru wanjye bamufunze, nari nziko ameze neza nta kibazo ariko nza kumenya ko hari abantu babigiyemo kugira ngo bamujyane.'

    Yakomeje avuga ko uyu mukuru we umaze imyaka 2 afunzwe ataranaburanye yaje kumenya ko yazize izina Niyo Bosco yari amaze gukora hari abatarabyishimiye.

    Ati 'Naje no kumva n’inkuru mbi zimperekeza nyuma y’ibyo ng’ibyo ko ari ukubera izina maze kugira. Kwamamara bishobora kukubyarira ikibi cyangwa icyiza, bishingiye ku ishyari cyangwa bishingiye mu kuba n’ubundi wakoze cyane. Oya ntabwo arafungurwa hashize imyaka 2, noneho aba afunzwe ataburanye, urabibona ukabona ntabwo uzi ibyo ari byo pe ariko mba ndigusenga ni byo nshyira imbere y’Imana.'

    Niyo Bosco umaze kubaka izina mu muziki, nyuma yo gusohora indirimbo 'Bablyon’ yakomoye ku ifungwa rya mukuru we, tariki ya 14 Gashyantare 2022 ku munsi w’abakundana yasohoye indirimbo y’urukundo yise 'La Jolie Femme’.

    Niyo Bosco avuga ko mukuru we amaze imyaka 2 afunzwe kandi yafunzwe ataburanye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/agahinda-k-umuhanzi-niyo-bosco-uvuga-ko-mukuru-we-amaze-imyaka-2-afunzwe-azira-we-video

  • Iperereza rya RIB ryagaragaje ko umusizi Bahati Innocent yinjiye muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahati Innocent yasohotse mu Rwanda yinjira muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe, nk

    Bahati Innocent yasohotse mu Rwanda yinjira muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe, nk’uko iperereza ribigaragaza

    Inzego za RIB ndetse na Polisi y’u Rwanda zari ziherutse gutangaza ko zizashyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza ku ibura rya Bahati Innocent, n’ubwo ritararangira. Icyakora ngo hari ibyamaze kumenyekana, ndetse byamenyeshejwe abo mu muryango we.

    RIB ivuga ko uwitwa Hakizimana Joseph uzwi ku izina rya Rumaga Junior ari we watanze ikirego kuri RIB tariki 9 Gashyantare 2021, i Nyanza kuri Polisi ya Busasamana, avuga ko inshuti ye Bahati Innocent yari amaze iminsi ibiri abuze kuva tariki ya 7 Gashyantare 2021 ubwo yari agiye gusura inshuti ze no gufata amajwi y’ibihangano bye.

    RIB ikimara kubimenyeshwa ngo iperereza ryahise ritangira, rihera ku kubaza abo mu muryango we n’abo bari bahoze basangira inzoga i Nyanza kuri Heritage Hotel. Icyakora ababajijwe ngo bamenyesheje RIB ko batazi aho Bahati aherereye. RIB yanagenzuye niba ataba ari mu bitaro cyangwa niba ataba afunzwe, ariko basanga aho hose ntawe uhari.

    RIB igaragaza ko mu iperereza ryayo yasanze Bahati yarajyaga asohoka mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe akajya muri Uganda, agahura n’abakora mu nzego z’umutekano za Uganda ndetse n’abo mu mitwe irwanya u Rwanda.
    Iperereza ryagaragaje ko Bahati ngo yakoranaga n’abarwanya u Rwanda baba mu Bubiligi no muri Amerika ndetse kabamwoherereza amafaranga.

    Iperereza rigaragaza ko Bahati Innocent yambutse akajya muri Uganda aciye mu nzira zitemewe n’amategeko, nk’uko n’abandi Banyarwanda bakoreshaga ubwo buryo bakinjira mu mitwe irwanya u Rwanda nyuma bikavugwa ko baburiwe irengero.

    Urugero ni nk’uwitwa Shyaka Gilbert byavuzwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda tariki ya 22 Kanama 2021, ko yashimuswe, ariko nyuma tariki ya 13 Mutarama 2022 akaza kwigaragaza avuga ko yari muri Uganda mu maboko y’Urwego rwa gisirikari rushinzwe ubutasi (CMI) rwashakaga kumwifashisha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Urundi rugero ni urw’uwitwa Uwihoreye Eric (uvukana na Shyaka Gilbert) na we byavuzwe mu Kwakira 2021, ko yaburiwe irengero, ariko nyuma mu ntangiriro za 2022 akigaragaza ari muri Uganda aho yinjiye mu mitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda ndetse akaba akunda kumvikana akoresha umuyoboro wa YouTube witwa TWIBOHORE TV.

    Hari n’abandi nka Ngendahimana David byavugwaga ko yaburiwe irengero mu 2021, Mutarambirwa Theobald byavuzwe ko yabuze mu 2010 akaza gufatwa yarinjiye mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN, Nsengimana Herman n’abandi.

    RIB ivuga ko muri iki gihe itaramenya neza niba Bahati akiri muri Uganda cyangwa yarakomeje akajya ahandi, gusa ngo iperereza rirakomeje kugira ngo aho aherereye hamenyekane.

    Iti 'Turasaba abantu bose baba bafite amakuru y’aho Bahati yaba aherereye kuyaduha kugira ngo bifashe mu iperereza turimo gukora. Iperereza ku bantu bivugwa ko baburiwe irengero nta gihe runaka wavuga ko rimara. Hari igihe ryamara umunsi umwe, uwo bavugaga ko yaburiwe irengero yabonetse, hari irishobora kumara umwaka ndetse ukanarenga, biterwa n’imiterere ya buri kibazo.'

    Mbere y’uko Bahati abura, RIB ivuga ko nta cyaha yari akurikiranyweho, ahubwo ibyaha yakoze ngo byagaragaye ubwo hakorwaga iperereza ku ibura rye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iperereza-rya-rib-ryagaragaje-ko-umusizi-bahati-innocent-yinjiye-muri-uganda

  • Urukingo rwa Covid-19 rushimangira ntawe rwica cyangwa ngo ananirwe kubaka urugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahawe urukingo rwa Covid-19 rushimangira bahamya ko hari ibihuha byinshi biruvugwaho ariko ko bo barufashe kandi nta ngaruka rwabagizeho, mu gihe inzego z’ubuzima zo zihamya ko ahubwo uru rukingo rwafashije abantu kutaremba no kuticwa na Covid-19.

    Mu bihuha bikunze kuvugwa ku rukingo rwa gatatu rushimangira abikingije byuzuye Covid-19, harimo kuba abaruhawe bagenzurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuba abaruhawe bananirwa gutera akabariro ku bagabo no kuba bivugwa ko abahabwa urukingo rushimangira baremba cyane bakaba bapfa.

    Uwitwa Soso we avuga ko umuntu yamuteye ubwoba amubuza kujya kwikingiza urwa gatatu kuko ngo rwaba rwica abantu yitwaje ko imibare y’abatangazwa bishwe na Covid-19 baba ari abahwe urwo rukingo.

    Agira ati, 'Umuntu yenteye ubwoba bwo kujya gufata urukingo rushimangira kandi nari ngejeje igihe cyo kurufata ambwira ko ari rwo ruri gutuma abantu bapfa muri Kigali, byatumye ntajya kurwikingiza'

    Umuforomokazi ku bitaro ukunze gukurikirana iby’inkingo n’abarwayi ba Covid-19 mu mujyi wa Kigali witwa Umwiza Odette, avuga ko ibyo byose ari ibihuha ahubwo ko abahitanwa na Covid-19 biganjemo abanze kwikingiza, abakuze n’abazahajwe n’ubundi burwayi nk’umuvuduko w’amaraso na za Diyabete.

    Hari kandi ibihuha bivugwa ko abikingije Covid-19 bazakomeza guhatwa inkingo kugera ku rwa 12 bigatuma bacika intege zo kujya gufata urushimangira, hakaba n’abavuga ko inkingo zishobora kubahindura ibisimba n’ikibazo cy’imyemerere cy’uko urukingo rwaba rufitanye isano na Shitani.

    Umwiza avuga ko urukingo rushimangira rwa Covid-19 ari nk’urushimangira ku zindi nkingo zihabwa abana, kuko na bo iyo bamaze gukurikiranya inkingo bahabwa uruzishimangira.

    Naho ku bavuga ko gukingirwa baterwa Virusi ikaba yakugiraho ingaruka, ibyo ngo nta kintu bivuze kuko n’ubundi n’izindi nkingo ziba zikozwe mu buryo bwa Virusi.

    Agira ati 'Nta muntu ujya urwara kuko bamukingiye, inkingo zose ni virusi iba yatunganyijwe igaterwa mu mubiri wawe igahangana n’indi ishobora kwinjira mu mubiri wawe igamije ahubwo kugutera indwara'.

    Umukozi w’umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu Rwanda, Jean Noel Niyonizeye, abwira abanga kwikingiza bitwaje imyemerere ko urukingo ntaho ruhuriye n’ibyanditse muri Bibiliya, n’ubwo icyo cyorezo gishobora kuba kimwe mu byanditsemo.

    Agira ati 'Ntaho urukingo rwa Covid-19 ruhuriye n’imibare 666 yanditse mu byahishuwe ivuga inyamaswa cyangwa igikoko kizayobya abemera Imana, ahubwo ni imyumvire ikiri hasi, virusi ni virusi, urukingo ni urukingo nta kintu rutwaye'.

    Uwitwa Salama avuga ko yatinye kujya kwikingiza urukingo rwa gatatu rushimangira kuko ngo bamubwiye ko uwarufashe aremba cyane akaba yananirwa gukora indi mirimo.

    Ku ruhande rw’inzobere ngo birashoboka cyane ko uwahawe urukingo urwo ari rwo rwose rumugiraho ingaruka zitaremereye, zirimo kuba yahinda umuriro ariko bigakira vuba bitewe n’imiterere y’umubiri.

    Niyonizeye avuga ko abahawe urukingo rwa gatatu rushimangira nta kibazo bafite cyo kubaka urugo (gutera akabariro ku bagabo) cyangwa ngo uwaruhawe abe yaremba agapfa. Niyonizeye ashishikariza abantu gufata urukingo kuko rwongera ubudahangarwa mu mubiri.

    Avuga ko kuba umuntu yarahawe urukingo rumwe inshuro ebyiri akaza guhindurirwa igihe cyo gufata urwo gushimangira, ko ntacyo bitwaye kuko ubu mu Rwanda hari gukoreshwa urukingo rwa Moderna n’ubwo waba warahawe inkingo z’ubundi bwoko.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/urukingo-rwa-covid-19-rushimangira-ntawe-rwica-cyangwa-ngo-ananirwe-kubaka-urugo

  • Iki cyari igitego cyangwa Kiyovu Sport yibwe? – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Gashyantare, shampiyona y'u Rwanda yari yakomeje hakinwa imikino y'umunsi wa 17, aho kuri stade ya Kigali habereye umukino w'imbaturamugabo hagati y'amakipe yo mu mujyi wa Kigali, ariyo Kiyovu Sport na AS Kigali.

    Uyu mukino wari uvuze byinshi kuri aya makipe ahataniye igikombe cya shampiyona uyu mwaka, aho Kiyovu ishyiditse na APR FC ku gikombe cy'uyu mwaka, mu gihe AS Kigali nayo iryamiye amajanja hafi aho.

    Ni umukino Kiyovu Sports yarushije AS Kigali gukina neza, kurema u7buryo bw'ibitego no guhererekanya neza mu kibuga byanatumye yegukana amanota yose y'umukino itsinze 1-0, ariko ihusha byinshi.

    Umukino uri mu minota ya nyuma umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru yakoze agashya kakomeje kugarukwaho n'imbaga, kanatumye ahabwa ikarita itukura ava mu kibuga umukino utarangiye, atererana bagenzi be.

    Bate Shamiru yakoze amabara mu minota ya nyuma y'umukino ubwo yaherezwaga umupira na Ishimwe Christian yajya kuwufunga akawubura, yisanga yawugaruje amaboko usa n'uwarenze umurongo ahita ahabwa ikarita y'umuhondo ndetse binamuviramo guhabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

    Kiyovu Sport yahise ihabwa Coup Franc nziza yari mu rubuga rw'amahina hafi ya penaliti, Hussein Shaban ahita asohoka mu kibuga kugira ngo Ntwari Fiacre yinjire mu kibuga ajye mu izamu.

    Coup Franc ya Kiyovu yatewe neza ariko umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu.

    Iki gikorwa cyakozwe na Bate Shamiru gikomeje kuvugwaho ibitandukanye n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, aho bamwe bemeza ko cyari igitego cya kabiri cya Kiyovu, abandi bakavuga ko umupira utarenze umurongo.

    Mbere na mbere itegeko rivuga ko umusifuzi agomba kwemeza ko umukinnyi yatsinze igitego iyo umupira warenze umurongo w'izamu hagati, iyo hari igice cy'umupira kikiri muri wa murongo nta gitego kibarwa.

    Mu bigaragara nta kwibeshya k'umusifuzi kwabayeho, kuko uriya mupira wose utari wavuye mu murongo, hari igice cy'umupira gito cyari kikiri mu murongo, ubwo rero nta gitego cyibwe cyangwa cyanzwe cyagiye mu izamu.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sport iguma ku mwanya wa kabiri ariko ikaba yagabanyije ikinyuranyo cy'amanota yari hagati yayo na APR FC kiva ku manota 5, ubu hasigayemo amanota abiri gusa.

    Impaka zikomeje kuba nyinshi abantu bibaza niba koko cyari igitego cyangwa atari cyo

    Umukino warangiye Kiyovu Sport yegukanye amanota atatu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114623/iki-cyari-igitego-cyangwa-kiyovu-sport-yibwe-114623.html