Blog

  • Muhanga: Abantu babiri bahitanywe n’ibirombe ku munsi umwe, hari ibishobora gufungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubucukuzi butemewe nibwo bwabaye intandaro y

    Ubucukuzi butemewe nibwo bwabaye intandaro y’urupfu rw’umwe mu Murenge wa Mushishiro

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ibyo byatumye higwa ku mwanzuro wo gukora igenzura ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere kose, hakarebwa uko impanuka zagenze mu mezi atandatu ashize, ngo hafatwe ingamba zo gukaza ubwirinzi.

    Ku wa 14 Gashyantare 2022, ikirombe cyo mu Murenge wa Mushishiro cyari gifunze cyaguyemo umuntu wari wagiye gucukura mu buryo butemewe n’amategeko, bamukuramo baramushyingura.

    Meya Kayitare avuga ko kuri iyo tariki nanone, ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Murenge wa Nyarusange cya Kompanyi yitwa Afri Ceramics cyagwiriye abakozi bacyo, bamwe babasha kuvamo ari bazima ariko undi aheramo ku buryo bikigoye kumukuramo ari muzima, kuko amazemo iminsi itatu.

    Agira ati 'Ibitaka ni byinshi umusozi wamuridukiyeho, ubu harimo imashini idufasha kumukuramo ariko ntituramugeraho nitunamugeraho tuzasanga atakiri muzima. Ubu tugiye gushaka imashini ya kabiri kuko imwe ntihagije'.

    Avuga ko ubwo impanuka yabaga bagerageje gukomeza koherereza umwuka uwari waheze mu bitaka, ariko umusozi ugenda urushaho kumanuka umurengaho ku buryo nta cyizere cyo kumukuramo ari muzima.

    Uwo muyobozi akomeza avuga ko impanuka z’ibirombe zishobora guterwa n’uko imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, ku buryo hakwiye gukorwa igenzura ry’imiterere y’ibirombe kugira ngo hafatwe ingamba zo gukaza ubwirinzi.

    Asaba abakozi na ba nyiri amakompanyi acukura kwigengesera, kuko ubutunzi buva mu bucukuzi butaruta ubuzima bw’abantu, kandi agasaba n’abajya mu birombe bifunze kubyirinda kuko biteza impanuka.

    Agira ati 'Abakoresha mu birombe ntibakwiye gukurikirana gusa inyungu zabo kurusha iz’ubuzima bw’abakozi, bagomba kwitwararika bakirinda impanuka. Abakozi nabo bazi imiterere y’aho bakorera, ntibakwiye kuba bishora aho bakorera igihe bigaragara ko hameze nabi'.

    Hagiye gukorwa igenzura ry’ibirombe n’impanuka biteza

    Meya Kayitare avuga ko nyuma yo kubona impanuka ebyiri umunsi umwe kandi imvura ikomeje kuba nyinshi, hagiye gukorwa icyegeranyo cy’impanuka zabaye mu mezi atandatu, hagafatwa imyanzuro ishobora kubamo no guhagarika imwe mu mirimo y’ubucukuzi.

    Meya Kayitare avuga ko hagiye gukorwa igenzura mu birombe hagamijwe gukumira impanuka

    Meya Kayitare avuga ko hagiye gukorwa igenzura mu birombe hagamijwe gukumira impanuka

    Avuga ko nyuma y’igenzura ngo bizashoboka ko hari bimwe mu birombe bizaba bihagaritse imirimo y’ubucukuzi ubwo byagaragara ko hari ibitujuje ibisabwa, cyangwa hari ibikenewe kongerwa kuko igihe cy’imvura ari bwo impanuka ziyongera.

    Agira ati 'Turifuza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi cyadufasha kugenzura imirimo y’ubucukuzi tukareba impanuka mu mezi atandatu ashize, hagafatwa ingamba nshya ku buryo hari n’abashobora kuba bahagaritswe igihe byagaragara ko hari ibyo badohotseho cyangwa batujuje. Tuzanasuzuma amategeko agenga ubucukuzi turebe niba byose birimo kubahirizwa'.

    Imirenge 11 kuri 12 igize Akarere ka Muhanga yose igaragaramo imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahanini mu misozi miremire, ku buryo hari impungenge z’uko ubukomere bwayo butakijyanye no gucukuramo igihe cy’imvura.

    Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru, ubuyobozi bwa Afri Ceramics bwari butaravugana n’akarere ngo bugaragaze ibya ngombwa birebana n’uwagwiriwe n’ikorombe, icyakora ngo abakozi bose bari bafite ubwishingizi bw’ubuzima, mu gihe ikirombe cyo kirimo gukoreshwa ku byangombwa by’ubushakashatsi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-abantu-babiri-bahitanywe-n-ibirombe-ku-munsi-umwe-hari-ibishobora-gufungwa

  • Ngororero: Imihanda yangiritse ituma aborozi batabasha kugeza amata ku isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gutwara amata ku mutwe bituma agera ku ruganda cyangwa ku ikusanyirizo yatakaje ubuziranenge

    Gutwara amata ku mutwe bituma agera ku ruganda cyangwa ku ikusanyirizo yatakaje ubuziranenge

    Koperative y’aborozi bo muri Gishwati igaragaza ko mu bihe by’imvura aribwo amata ata agaciro cyane, kuko nta buryo bwo kuyageza ku ruganda buba buhari kuko imihanda yangiritse bikomeye ku buryo yaba imodoka na za moto zitabasha kugenda.

    Aborozi bavuga ko batakambiye ubuyobozi igihe kirekire ngo bakorerwe imihanda ariko nta gisubizo barabona ku buryo umukamo wabo hafi ya wose upfa ubusa. Urugero ni nko ku bakoresha ikusanyirizo rya Bweru ryakira amata nibura litiro 3000 ku munsi aya yose akaba atakigezwayo kuko nta nzira zo kuyahageza hakoreshejwe imodoka zihari.

    Aborozi bagaragaza ko ubusanzwe litiro y’amata bayishyurwa ku 150frw iyo igeze ku ruganda rwa Mukamira, ariko ubu bigoye no kubona uwaguha 50frw kuri litiro ibyo bikaba bibateza ibihombo bikabije ku buryo bahitamo kuyatangira ubuntu andi bakayabogora (bakayamena).

    Umworozi Masharinga Rujali avuga ko igice cyangiritse ari ikiva ahazwi nko mu Gapfunsi kugeza ku makusanyirizo ya Bweru na Muhumyo, kandi igihe cyose nta muhanda ugeza amata ku ikusanyirizo ntacyo ubworozi buzabagezaho kuko kuyikorera ku mutwe agera ku ruganda rwa Mukamira nta buziranenge afite.

    Agira ati 'Iyo amata ageze ku ikusanyirizo arakonjeshwa, ni ho ava ajyanwa ku ruganda bigatuma agerayo agifite ubuziranenge, ubu dufite ikibazo cy’uko amata ari menshi, nta n’ubwo abaturage bayanywa ngo bayamare. Imvura yangije imihanda iratuma imodoka itaza kuyafata bigatuma yangirika, ubwo igisigaye ni ukuyabikira.'

    Avuga ko ubu bitoroshye no kubona uguha na 50frw kuko n’ababasha kuyagura ku mutwe ntabwo bayatwara yose kandi banayaguze ku mafaranga makeya, mu gihe ahandi hantu bavuga ko amata yabuze, bo barayatangira ubuntu agahabwa ingurube.

    Agira ati 'Umworozi ntacyo akirwana na cyo ni ugucungira ku konkesha inyana ikazagurishwa, njyewe nkama nibura litiro 150 ku munsi ayo mata yose ntabwo abashumba bayikorera ku mutwe ngo bazabivemo'.

    Amakusanyirizo ya Muhumyo na Bweru ubu nta mata yakira

    Aborozi bavuga ko nk’ikusanyirizo cya Bweru ryakira litiro zisaga 3000 ku munsi nta mata ryakira, kuko nta muhanda uhagera naho ikusanyirizo rya Muhumyo ryakira asaga litiro 1500, ayo yose bikaba bitoroshye kuyageza ku ruganda rwa Mukamira ruyatunganya kuko agerayo yangiritse.

    Agira ati 'Ayo mata yose apfa ubusa tuyiyera aborozi ku buntu bakayaha ingurube kuko tuba twanga kumena amata hasi. Ni ikibazo gikomeye twagejeje ku bayobozi ariko batwizeza ko umuhanda uzakorwa turacyategereje'.

    Ikusanyirizo rya Bweru ntiryakira amata kuko imihanda yangiritse

    Ikusanyirizo rya Bweru ntiryakira amata kuko imihanda yangiritse

    Umunyamabanga wa Koperative y’aborozi bo muri Gishwati, Nzitatira Joseph, avuga ko kubera ikibazo cy’imihanda bamenyereye kuyabyarira (kumena amata ku bushake) kuko nta kindi bayamaza igihe cyose yatakaje ubuziranenge kubera kuyikorera mu majerikani bayajyanye ku ruganda.

    Avuga ko icyo bifuza ari uko bakorerwa imihanda yo mu nzuri igera ku makusanyirizo kugira ngo babashe kuyageza ku ruganda agifite ubuziranenge, naho ubundi iby’ubworozi bwo mu Gishwati ngo ni nk’umuhango gusa.

    Agira ati 'Amata tumenyereye kuyabyarira nta kundi byagenda, kuko n’iyo washaka uguha 50frw kuri litiro ntibyoroshye kumubona, ikibazo kizakemurwa n’uko imihanda ikozwe hakaboneka imodoka ziyatwara ku ikusanyirizo kuko amakusanyirizo twubakiwe ntabwo acyakira amata'.

    Hari ibisubizo bishakwa ariko ntibikemure ikibazo neza

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwihoreye Patrick, avuga ko umukamo w’abororera muri Gishwati utagezwa ku ruganda uko bikwiye koko kubera ikibazo cy’imihanda ariko ngo hari gushakwa umuti urambye wo gukora iyo mihanda.

    Cyakora ngo kuvuga ko amata ahabwa ingurube ngo ni ugukabya kuko ikusanyirizo rya Bweru riri mu mpinga ari ryo ritakira amata, hakaba hashize ibyumweru bibiri hatunganywa umuhanda ariko ko amata yikorerwa ku mutwe akajyanwa ku Mukamira.

    Agira ati, 'Amata ya Bweru kugera kuri Mukamira ni nka km 30 ku mutwe agerayo yataye ubuziranenge, tumaze ibyumweru bibiri turwana na byo ariko ntibirakunda turi gushaka za torororo hari iyo twari twabonye ifasha aborozi n’ubwo itagera hose'.

    Yongeraho ati 'Igisubizo kirambye ni ugukora iyo mihanda ndizeza abaturage ko inyigo yarangiye kandi umwaka utaha imihanda iraba yatangiye gukorwa. Ikibazo Leta igifite ku mutima, icyizere kirahari ko imihanda izakorwa mu mwaka utaha kuko byaganiriweho mu buryo bwimbitse'.

    Avuga ko imihanda igomba gukorwa muri izo nzuri ireshya n’ibirometero bisaga 240 ku buryo Akarere konyine katabyishoboza ari na yo mpamvu Akarere kiyambaje Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) kugira ngo igoboke aborozi bageze umukamo wabo ku isoko.

    Avuga ko mu gihe imihanda itarakorwa hakomeje gushakwa uko isanzwe isanwa ku bufatanye n’abaturage n’aborozi n’ubuyobozi bw’Akarere hagashyirwamo amabuye. Icyakora biranga bikagorana ko imodoka zisanzwe zanyuramo.

    Uyu muyobozi asaba aborozi gukomeza kwihangana bagashyiraho akabo umukamo w’inka zabo ukagera ku makusanyirizo kuko kuyikorera ku mutwe bidatanga amahirwe yo kuyageza ku ruganda agifite ubuziranenge.

    Koperative y’aborozi bo muri Gishwati igizwe n’abanyamuryango 228 nibura buri umwe akaba afite hejuru y’inka 10. Muri zo, nibura inka zisaga 2000 zikamwa buri munsi, uwo mukamo wose ukaba udafite isoko ry’amata kubera kwangirika kw’imihanda iyageza ku makusanyirizo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/ngororero-imihanda-yangiritse-ituma-aborozi-batabasha-kugeza-amata-ku-isoko

  • Ihere ijisho uburanga bwa Umutesiwase Raudwa… – #rwanda #RwOT

    Umutesiwase Raudwa ubwo yitabiraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, yari yambaye ikanzu isa n’agatambaro yari yambaye mu mutwe ndetse ubona ko agateze ku buryo aberewe. Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga barabyishimiye ndetse bamwe batangira kumwibazaho byinshi. Ibi byatumye INYARWANDA.com tumushaka kugira ngo tugirane ikiganiro kirambuye.

    Uyu mukobwa yabwiye InyaRwanda.com ko ari umusiramu kandi ku musiramukazi aba akwiriye kwambara akikwiza, gusa ariko yongeraho ko azakurikiza amategeko agenga irushanwa rya Miss Rwanda. Umutesiwase Raudwa ni umunyarwandakazi w'imyaka 19 warangije amashuri yisumbuye mu Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga. Avuka mu muryango w'abana 7 akaba ari umwana wa 6.


    Umutesiwase no mu buzima busanzwe asanzwe yambara aka gatambaro

    Asobanura umushinga we yagize ati: ''Project yanjye ijyanye no gukomeza kwirinda Covid-19 kandi tunongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gihugu. Ni application izafasha abantu batunze imodoka zabo bwite kuba babona parikingi hafi yabo kandi bakishyura bakoresheje Mobile Money mu buryo bwo kwirinda Covid-19, n' ibindi byorezo bitadukanye.

    Muri iyo application hakubiyemo n’uburyo abaturage bagenda na Bus bazajya bagura itike za bus. Ushobora kwibaza impamvu ntatekereje abadafite smartphones, ni uko Leta yacu yabatekereje hakaba hariho gahunda yo gutanga smartphone mu baturage yatangijwe n'Umukuru w'Igihugu, H.E Paul Kagame''.


    Umutesiwase kandi ni umwe mu bakobwa babarizwa muri kompanyi ya Kigali Protocal imenyereweho gukora serivisi za Protocal, imaze gushimirwa ubuhanga bwayo dore ko yanatumiwe mu bihembo nyafurika bya Zikomo Awards.

     

    Umutesiwase Raudwa afite numero 56, wifuza kumutora wakoresha uburyo bukurikira: *544*1*56# cyangwa ukamutora unyuze kuri interineti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114610/ihere-ijisho-uburanga-bwa-umutesiwase-raudwa-wahatanye-muri-miss-rwanda-yambaye-agatambara-114610.html

  • Kiyovu Sports yihimuye kuri AS Kigali yongera… – #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sport yinjiye muri uyu mukino ifite intego yo kwihorera kuri AS Kigali yari yarayitsinze ibitego 4-0 mu mikino ibanza, itaha ikubita agatoki ku kandi.

    Umukino watangiye amakipe yombi agaragaza imbaraga n'amayeri menshi yo gushaka gutungurana, ariko uko iminota y'umukino yazamukaga, Kiyovu Sport yagendaga igaragaza itandukaniro, aho yasatiriye cyane ihusha uburyo bwinshi bw'ibitego ndetse ihererekanya neza mu kibuga hagati kurusha AS Kigali.

    Uburyo bwo kuboneza umupira mu rushundura bwakomeje kuba ingorabahizi ku mpande zombi, ariko by'umwihariko kuri Kiyovu yasatiriye cyane.

    Igice cya mbere kigana ku musozo ku munota wa 45, Bizimana Hamisi yazamukanye neza umupira acenga Rukundo Denis yinjira mu rubuga rw'amahina atanga umupira kwa Mugenzi Cedric wacenze umuntu umwe atera ishoti rikomeye mu izamu atsindira Kiyovu Sport igitego cya mbere.

    Kiyovu Sport yatangiye igice cya kabiri isatira ndetse igaragaza inyota y'igitego ariko uburyo bagerageje ntibubahire.

    Umutoza Mutebi yakoze impinduka eshatu zihuse aho yakuye mu kibuga, Aboubakar Lawal, Kalisa Rashid na Denis Rukundo, hinjira Mugheni Fabrice, Rugirayabo Hassan na Kayitaba Jean Bosco.

    Umutoza Haringingo wa Kiyovu yakoze impinduka, Mugenzi Cedric watsinze igitego asohoka mu kibuga hinjira Muhozi Fred.

    Kiyovu Sport yakomeje kubuza amahwemo ubwugarizi bwa AS Kigali, iyisatira yivuye inyuma ariko amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri arabura.

    Umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru yakoze amabara mu minota ya nyuma ubwo yaherezwaga umupira na Ishimwe Christian yajya kuwufunga akawubura, yisanga yawugaruje amaboko ahita ahabwa ikarita y'umuhondo ndetse binamuviramo guhabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

    Kiyovu Sport yahise ihabwa Coup Franc nziza yari mu rubuga rw'amahina hafi ya penaliti, Hussein Shaban ahita asohoka mu kibuga kugira ngo Ntwari Fiacre yinjire mu kibuga ajye mu izamu.

    Coup Franc ya Kiyovu yatewe neza ariko umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu uvamo.

    Kiyovu Sport yakomeje kotsa igitutu izamu rya AS Kigali bari basigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga, ariko gutsinda igitego cya kabiri bikomeza kugorana.

    Umusifuzi Uwikunda Samuel yongeyeho iminota 4 nyuma yuko 90 isanzwe y'umukino irangiye.

    Kiyovu yakomeje gusatira ariko umukino urangira itsinze igitego 1-0, inagabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na APR FC yatakarije i Musanze.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sport iguma ku mwanya wa kabiri ariko ikaba yagabanyije ikinyuranyo cy'amanota yari hagati yayo na APR FC kiva ku manota 5, ubu hasigayemo amanota abiri gusa.

    Mu wundi mukino wabereye i Musanze ku Ubworoherane, ikipe ya Musanze FC y'abakinnyi 10 yatsinze APR FC igitego 1-0.

    Kiyovu Sport XI: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Ndayishimiye Thierry, Benedata Janvier, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Abed Bigirimana, Mugenzi Cedric, Ismael, Bizimana Hamisi, Emmanuel Okwi

    AS Kigali XI: Bate Shamiru, Rukundo Dennis, Ishimwe Cristian, Rugwiro Herve, Kwitonda Ally, Kalisa Rashid, Niyibizi Ramadhan, Niyonzima Olivier Seif, Niyonzima Haruna, Hussein Shaban, Aboubakar Lawal

    UKO IMIKINO YAKINWE KURI UYU WA GATATU YARANGIYE:

    Musanze FC 1-0 APR FC

    Kiyovu Sport 1-0 AS Kigali

    Marines 1-2 Gorilla FC

    Etoile de l’Est 1-1 Gicumbi FC

    Gasogi United 0-1 Mukura VS

    Uwikunda Samuel na bagenzi be nibo basifuye uyu mukino

    Kiyovu yakubitaga agatoki ku kandi ishaka kwihorera

    Kiyovu Sport yakinnye umupira mwiza irusha AS Kigali

    Kiyovu Sport yegukanye amanota atatu yongera amahirwe ku gikombe cya shampiyona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114618/kiyovu-sports-yihimuye-kuri-as-kigali-yongera-amahirwe-yo-kwegukana-igikombe-apr-fc-itsind-114618.html

  • Musanze FC y'abakinnyi 10 yatsinze APR FC,Kiyovu Sports itsinda AS Kigali #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Musanze FC yabaye ikipe ya kabiri itsinze APR FC muri shampiyona mu myaka irenga 2 ishize mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 17 bituma Kiyovu Sports iyisatira kuko yo yatsinze AS Kigali.

    Kuri uyu umunsi wa 17,APR FC yari yerekeje i Musanze guhangana n'iyi kipe yaho ariko ntibyayoroheye kuko yatsinzwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Amran NSHIMIYIMANA cyabonetse ku munota wa 5 w'inyongera kuko iminota 90 isanzwe y'umukino yari yarangiye.

    Iki gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Imran, cyaje gikurikira ikarita y'umutuku yahawe umukinnyui wa Musanze kuko cyabonetse ikipe ya Musanze ari abakinnyi 10 mu kibuga.

    Mu mikino 5 Musanze FC yaherukaga kwakiramo APR FCmuri shampiyona, yatsinze 1 kuya 28 Mutarama 2015 nabwo igitego 1-0,banganya 1, APR FC itsinda 3.

    Musanze FC itahabwaga amahirwe,yashyigikiwe n'abakunzi bayo bari benshi cyane kuri uyu wa Gatatu, bituma icyura amanota 3.

    Ku rundi ruhande,Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda AS Kigali muri 2018,yakoze ibyo yasabwaga iyitsinda igitego 1-0 mu mukino ukomeye wabereye kuri stade ya Kigali.

    Igitego cya Cedric Mugenzi ku munota wa 45 nicyo cyahesheje amanota Kiyovu Sports biyifasha gusatira APR FC.

    Kiyovu Sports nyamara yatsinze ikindi gitego cyiza nyuma y'aho,ubwo umunyezamu Bate Shamiru yaherezwaga umupira ananirwa kuwufunga uramucika urenga umurongo ariko awugaruza amaboko.

    Umusifuzi w'uyu mukino,yavuze ko uyu mupira utarenze umurongo ahubwo yawugaruje amaboko,ahabwa ikarita itukura, n'umusifuzi atanga coup franc.

    Mukura Victory Sports et Loisirs niyo kipe ihagaze neza kurusha izindi muri iyi minsi kuko itaratakaza inota na 1 mu mikino 5 iheruka gukina muri Shampiyona y'uyu mwaka kandi harimo iyo yatsinzemo APR FC na Rayon Sports.

    Uyu munsi yakiriwe na Gasogi United iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na William Opoku Mensah ku munota wa 51 kuri penaliti.

    Mukura VS iheruka gutsinda:

    Mukura 3-2 Musanze
    Mukura 1-0 Etincelles
    APR FC 0-1 Mukura
    Mukura 1-0 Rayon Sports
    Gasogi 0-1 Mukura

    APR FC niyo ikiyoboye shampiyona n'amanota 37 aho irusha Kiyovu Sports amanota 2 mu gihe izindi zibakurikiye bazirusha menshi.

    Kuri uyu munsi,abasifuzi batanze amakarita menshi y'umutuku kuko amakipe 4 yose yarangije ari abakinnyi 10.Aya arimo AS Kigali,Gorilla FC,Marines FC,Musanze FC

    Uko imikino y'uyu munsi yose yagenze:

    Musanze FC 1-0 APR FC
    Kiyovu Sport 1-0 AS Kigali
    Marines 1-2 Gorilla FC
    Etoile 1-1 Gicumbi FC
    Gasogi United 0-1 Mukura VS

    Imikino iteganyijwe ku munsi w'ejo:

    Espoir FC x Police FC
    Etincelles x Bugesera FC
    Rayon Sports x Rutsiro FC

    Urutonde:

    1. APR FC 37 Pts
    2. Kiyovu Sports 35 Pts
    3. Mukura VS 29 pts
    4. AS Kigali 27 Pts
    5. Musanze FC 27 Pts
    6. Police FC 26 Pts (ntirakina umukino umwe)
    7. Rayon Sports 26 Pts (ntirakina umukino umwe)


    Igitego cya Kiyovu Sports cyanzwe cyarenze umurongo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/musanze-fc-yabaye-ikipe-ya-2-yihanije-apr-fc-muri-iyi-shampiyona-kiyovu-sports

  • APR FC itsindiwe i Musanze, Kiyovu yongera kuyisatira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukura ikomeje kwitwara neza, amanota 15 mu mikino itanu

    Gasogi United na Mukura VS, ni wo mukino wabimburiye indi ku i Saa Sita n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino waje kurangira Mukura itsinze Gasogi igitego 1-0.

    Ni igitego Mukura yatsinze ku munota wa 54 w’umukino, kuri Penaliti yatewe na William Opoku Mensah, bituma Mukura itsinda umukino wa gatanu yikurikiranya.

    I Musanze, APR FC yahatsindiwe na Musanze FC

    Musanze yaherukaga gutsinda APR FC mu mwaka wa 2014, byayisabye iminota isaga 100 ngo ikureho ayo mateka.

    Ikipe ya Musanze yari yahawe ikarita itukura ku munota wa 73 yahawe Nyandwi Saddam, yaje kubona igitego ku munota wa 90+7, igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran.





    Kiyovu Sports yongeye gusatira APR FC

    Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kandi, habereye umukino wahuje Kiyovu Sports na AS Kigali, umukino warangiye Kiyovu itsinze AS Kigali igitego 1-0, cyatsinzwe na Mugenzi Cedrick ku munota wa 45+2 w’igice cya mbere

    Nyuma y’imikino yabaye uyu munsi, APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 37, aho ikurikiwe na Kiyovu Sports n’amanota 35.

    Uko imikino y’uyu munsi yagenze

    Musanze FC 1-0 APR FC
    Kiyovu Sport 1-0 AS Kigali
    Marines 1-2 Gorilla FC
    Etoile 1-1 Gicumbi FC
    Gasogi United 0-1 Mukura VS

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-itsindiwe-i-musanze-kiyovu-yongera-kuyisatira

  • Kigali: Amayeri akomeye yakoreshejwe n'abantu barindwi bafatanywe magendu – #rwanda #RwOT

    Bafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022, bafatirwa mu Karere ka Nyarugenge aho ibyo bicuruzwa bari bagiye kubizana babivanye mu Karere ka Muhanga.

    Uko ari barindwi bafatanwe imifuka 25 y'imyenda ya caguwa harimo n'ibitenge n'amakarito 5 arimo amavuta yangiza uruhu n'amakarito 5 arimo amata y'ifu.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati” Polisi yakiriye amakuru avuga ko Munyaneza Alfred na Nshimiyimana Jean Marie Vianney barimo guhamagara abanyonzi babiri batwaye iyo myenda ya magendu. Iyo myenda ntabwo yagombaga kunyura mu nzira nyabagendwa Gitikinyoni-Nyabugogo kugira ngo badafatwa.'

    'Abapolisi baje kumenya amakuru barakurikirana bafata ba banyonzi babiri ,Sindayigaya na Habagusenga.'

    CP Kabera yakomeje avuga ko bariya banyonzi bivugira ko imyenda bayivanye hafi ya Nyabarongo bayihawe na Nteziryayo wari uyifite mu modoka ya FUSO.

    Nteziryayo yahamagawe n'abo banyonzi yari yahaye akazi , abapolisi bahise bamufata ajya kubereka aho yari yasize ikamyo harimo iyo caguwa itwikirijwe n'amatafari mu rwego rwo kuyihisha ni mu gihe Uwimana Adelphine na Mpanuwumva Valens bafashwe bicaye muri ya kamyo.

    Indi modoka RAC 825 V yafatiwe mu bikorwa bya Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ko yari iya ba nyiri caguwa ikaba yagendaga imbere yabo mu rwego rwo kubaburira igihe baba hari aho babonye inzego z' umutekano mu muhanda.

    CP Kabera yaburiye abakora bene ibyo byaha byose.

    Ati” Polisi ikorana n'abaturage mu kugaragaza no gufata abaturage bacyekwaho ibyaha. Tuributsa abantu nanone ko Polisi itazihanganira uzajya mu bikorwa binyuranije n'amategeko kandi uzajya abifatirwamo azajya ashyikirizwa ubutabera.”

    Yashimiye abaturage batanze amakuru abakangurira gukomeza ubufatanye batangira amakuru ku gihe hakumirwa ibyaha bitaraba.

    Abafashwe ndetse n'ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko rivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n'ibindi bikomoka ku bimera, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'atari munsi ya miliyoni 3Frw ariko atarenze miliyoni 5Frw.

    Itegeko ry'umuryango w'Ibihugu byo mu Karere k'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $5000.

    Aba bagabo bakoresheje amayeri akomeye cyane mu gutwara za magendu

    Bari bafite imodoka ibacungira umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-amayeri-akomeye-yakoreshejwe-n-abantu-barindwi-bafatanywe-magendu

  • Nyamasheke: Abaturiye Pariki ya Nyungwe begerejwe ishuri ry’imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro hatangijwe ishami ry

    Ku ikubitiro hatangijwe ishami ry’ububaji, ariko n’andi azubakwa mu bindi byiciro

    Iryo shuri rigizwe n’ibyumba bitatu, ryatashywe ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022.

    Iryo shuri kandi ryanashyizwemo ibikoresho by’ibanze byo kwigishirizaho ububaji, birimo imashini eshatu zibaza.

    Abatuye mu Murenge wa Cyato bavuga ko iri shuri rije ari igisubizo ku bana babo bakoraga urugendo rurerure bashaka amashuri yigisha ubumenyi ngiro, kuko ari hafi ari mu birometero hafi 30.

    Umubyeyi witwa Ruzigamanzi Ferdinand, avuga ko yishimiye ko abana babo bagiye kwiga imyuga ndetse bakayigira ahantu heza.

    Yongeraho ko abaturage bagiye kurushaho gufatanya na RDB mu bukangurambaga bwo kubungabunga Pariki ya Nyungwe, kuko ari yo babikesha.

    Uwiringiyimana Gisele urangije amashuri yisumbuye, na we yishimiye iri shuri, avuga ko n’ubwo yarangije ayisumbuye agiye kwiga n’ umwuga ukazamufasha mu buzima bisanzwe.

    Yagize ati 'Ubu noneho ubwo ishuri rinyegereye ndashaka kwiga umwuga w’ubudozi nkazabasha kugira icyo nigezaho kuko mbere uwashakaga kwiga byamusabaga kujya mu Kagano bikamugora cyane'.

    Ku ikubitiro, iri shuri rizakira abiga ibinyanye n’ububaji.

    Umukozi wa RDB ushimzwe guhuza pariki n’abaturage, Mbabazi Marie Louise, avuga ko hari ibikorwa byinshi byari biteganyijwe, ariko byose byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

    Icyakora Mbabazi avuga ko uko ubuzima bugenda bugaruka n’ibindi bisigaye birimo ateliers ebyiri (iy’ ububaji n’iyo gusudira ) na byo bizubakwa vuba.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukankusi Athanasie, ashimira Leta kuri iyi gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri Pariki, akagaragaza ko bitera abayituriye kugira umwete wo kuyitaho barinda urusobe rw’ibinyabuzima ruyigaragaramo, ndetse bakanaboneraho kurwanya ba rushimusi.

    Muri iyi gahunda yo gusaranganya ibiva mu bukerarugendo ku baturiye za Pariki, mu Karere ka Nyamasheke hamaze kubakwa ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri, umuyoboro w’amazi, ndetse no kubakira abatishoboye benshi bahoze ari ba rushimusi muri Pariki ya Nyungwe, hamwe no gufasha amakoperative atandukanye.

    Imirimo yo kubaka ibi byumba irangiye itwaye asaga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/nyamasheke-abaturiye-pariki-ya-nyungwe-begerejwe-ishuri-ry-imyuga

  • Ikipe imwe y'umupira w'amaguru mu Bwongereza niyo ifite agahigo ko gusangira n'Umwamikazi Elizabeth wa II #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza niyo kipe yonyine yasangiye icyayi cya nyuma ya saa sita n'umwamikazi w'Ubwongereza, Elizabeth II.

    Mu 2006, Umwamikazi yagombaga gufungura ku mugaragaro Stade ya Emirates ya Arsenal ariko ntibyashoboka, amakuru avuga ko yari yarwaye umugongo. Duke wa Edinburgh yagiye mu mwanya we nk'umusimbura nyuma.

    Umwaka wakurikiyeho, muri Gashyantare 2007 Umwamikazi yatumiye iyi kipe mu ngoro ya Buckingham kuko yababajwe nuko imvune y'umugongo yamubujije gufungura stade nshya y'iyi kipe bizwi neza ko afana.

    Uwari umuyobozi w'iyi kipe, Umutoza- Arsene Wenger – n'abakinnyi bose batumiwe n'umwamikazi mu ngoro ye ngo basangire icyayi cya nyuma ya saa sita.

    Mu bari bagize iryo tsinda harimo Umunya Espagne Cesc Fabregas wari ufite imyaka 19 wagaragaje umunezero we mu bitangazamakuru nyuma y'uruzinduko.

    Ati: “Bigaragara ko Umwamikazi akurikira umupira w'amaguru kandi yatubwiye ko ari umufana wa Arsenal. Yasaga naho azi neza uwo ndi we kandi twunguranye ibitekerezo bike.”

    Niyo nshuro ya mbere ikipe y'umupira w'amaguru yatumiwe I bwami, hakaba hari amakuru atandukanye avuga ko Umwamikazi amaze imyaka isaga 50 ari umufana wa Arsenal.

    Mu bandi bakinnyi bari bahari harimo Johan Djourou, Mathieu Flamini, Tomas Rosicky, Theo Walcott, Kolo Toure, William Gallas, Manuel Almunia,kapiteni Thierry Henry n'abandi.

    Ikipe ya Gunners yimukiye kuri stade yabo nshya, stade ya Emirates muri 2006 nyuma yo kuva i Highbury,bakiniyeho imyaka 93.

    Mu mukino wayo wa nyuma kuri Highbury, Arsenal yatsinze Wigan ibitego 4-2 mu mukino wa Premier League.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-imwe-y-umupira-w-amaguru-mu-bwongereza-niyo-ifite-agahigo-ko-gusangira-n

  • Ikoranabuhanga: Hari icyizere ko kohererezanya amafaranga biziyongera muri 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byitezwe ko uyu mwaka wa 2022, kohererezanya amafaranga biziongera

    Byitezwe ko uyu mwaka wa 2022, kohererezanya amafaranga biziongera

    Mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ho, amafaranga yoherezwa n’abanyamahanga yiyongereyeho miliyari 45 z’amadolari ya Amerika, angana na 6.2%.

    By’umwihariko mu Rwanda, amafaranga yoherezwa mu gihugu haba mu kwishyurana cyangwa se yoherejwe nk’impano, muri 2021 byari byitezwe ko yari kwiyongeraho miliyoni eshanu z’amadolari, akagera kuri miliyoni 246, ugereranyije n’igabanuka rya 7.7% rihwanye na miliyoni 20 z’amadolari, ryari ryabayeho muri 2020.

    Muri uwo mwaka, uburyo bwo kohereza amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga bwariyongereye cyane ndetse bigera kuri 400%, bitewe o gusubika ingendo ndetse na gahunda za Guma mu Rugo.

    Kubera ingufu zashyizwe muri gahunda zo gukingira Covid-19, ndetse n’uburyo ubukungu buri kongera gusubira ku murongo, ubu benshi bahanze amaso uyu mwaka wa 2022, ko imiryango myinshi isanzwe yohererezwa amafaranga aturutse hanze izabona akayabo.

    Umurerwa Carine, Umuyobozi uhagarariye Kompanyi ikora ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga 'WorldRemit’ mu Rwanda, agaragaza ko muri uyu mwaka u Rwanda rushobora kuzoherezwamo amafaranga menshi, agendeye ku bintu bitandukanye.

    Banki y’Isi igaragaza ko muri uyu mwaka amafaranga yoherezwa mu bihugu binyuranye aziyongeraho 2.6% muri uyu mwaka wa 2022.

    Kuri Umurerwa, ibi ni ukuri bitewe n’uko ubu hirya no hino mu Burayi, muri Amerika no muri Aziya, icyorezo cya Covid-19 cyatangiye kugabanuka. Ibihugu byinshi byo muri ibyo bice ni na byo ababirimo benshi boherereza imiryango yabo iba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kandi ibyo bihugu byanagaragaje umuhate mu gufasha abantu bahagaritse imirimo kubera icyorezo cya Covid-19.

    Uretse n’ibyo kandi, abantu baba muri bihugu byo hanze bakomeje kugaragaza kwigira ndetse benshi bakomeza koherereza amafaranga bene wabo bari muri Afurika.

    Muri 2020, WorldRemit yohereje hafi miliyari 10 z’amadolari. Bitewe n’uko abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bahisemo uburyo bw’ikoranabuhanga mu kohereza amafaranga hanze y’ibihugu barimo, amafaranga yoherezwa muri ubu buryo azakomeza kwiyongera muri 2022, wenda gahoro gahoro bitewe n’uko ubukungu bugenda bwongera kwiyubaka nyuma y’icyorezo cua Covid-19.

    Ikindi, uburyo bwa 'Mobile Wallets’ bufasha abantu kubika, kohereza no kwakira amafaranga bakoresheje telefoni zigendanwa, bwitezweho gukomeza kwamamara bitewe n’imikorere yabwo yanyuze ababukoresha.

    Icyorezo cya Covid-19 cyatumye habaho ubwiyongere bwa miliyari ibihumbi 2.4 z’amadolari ya Amerika, mu gihe uburyo bwo kwishyurana abantua badakoze ku mafaranga bwashyirwagamo imbaraga muri 2020.

    Uburyo bwa Mobile wallets mu Rwanda kandi bwazamuwe n’umubare munini w’abatunze telefoni zigendanwa, kuko ubu habarurwa abantu miliyoni 10.6 (barenga 80% by’abaturage bose) bazitunze.

    Mu gihe kandi u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byimakaje guhanga udushya, hitezwe uburyo bwo kohererezanya amafaranga hakoresheje telefoni zigendanwa.

    Mu buryo bwo kohereza amafaranga aturutse mu bihugu byo hanze, mu mwaka wa 2020 ubu buryo bwohereje miliyari 12.7 z’amadolari ku isi hose, hakoreshejwe telefoni zigendanwa.

    Umutekano w’amafaranga ndetse n’uburyo byoroshye gukoresha iryo koranabuhanga rya telefoni, bituma abantu ari bwo bahitamo kurusha gukoresha amabanki.

    Mu Rwanda 36% by’abaturage bakuze ni bo bafite konti muri za banki cyangwa se bakoresha serivisi za banki.

    Zimwe mu nyungu zo gukoresha iryo hererekanya ryifashisha telefoni zigendanwa, harimo kuba ikiguzi cyo gucunga amafaranga y’umuntu kiri hasi, kuba bugera kuri benshi bitewe n’ubwiyongere bwa telefoni ku mugabane wa Afurika, ndetse no kuba hari umuyoboro uhamye wo guhanahana amafaranga, guhaha no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ikindi kandi, kubera guhora bumva ibibazo birebana n’umutekano w’amafaranga ndetse no gusangira amakuru, ibigo byohereza amafaranga bizakomeza kuwugira uwa mbere kurusha ibindi byose.

    Ku ruhande rw’abohereza, ibigo bizakomeza gushyiraho uburyo bwo kuvugurura imyirondoro y’abakiriya babyo binyuze mu matelefoni yabo ndetse n’ibindi bibaranga.

    Ku ruhande rw’abakira, abantu bazakomeza kujya babika amafaranga yabo kuri za konti zabo muri banki cyangwa se mu buryo bwa mobile wallet, bitewe n’ubwiyongere bw’ababihisemo.

    Ku ruhande rwa WorldRemit, Umurerwa avuga ko amahuzanzira yose anyura ku rubuga rwabo rwa interineti ndetse no muri porogaramu za telefoni byose bifite umutekano wizewe.

    Umurerwa Carine, Umuyobozi wa WorldRemit mu Rwanda

    Umurerwa Carine, Umuyobozi wa WorldRemit mu Rwanda

    Yonegraho ati 'Twubatse sisiteme y’imashini yikoresha, ibasha kumenya ibintu byose bya magendu, ariko nanone tugasaba abakiriya guhora bari maso'.

    Ikindi kitezweho kongera umubare w’amafaranga yohererezwa imiryango hirya no hino ku isi no mu Rwanda, ni uburyo bwo kwihutisha serivisi.

    Akenshi usanga abakiriya bamenyereye ko bamara amasaha n’amasaha batonze imironko ku ma bank ingo bohereze cyangwa se bakire amafaranga, ariko ikoranabuhanga ryoroheje byose.

    Kubera iryo koranabuhanga riteye imbere, abakiriya baba bashaka ko amafaranga yabo yoherezwa cyangwa se akabageraho mu minota mike cyane.
    Ni muri urwo rwego rero ibigo bikora izi serivisi byitezweho gushaka ikoranabuhanga rigezweho rifasha abakiriya babyo gusubiza ibyo bibazo, ibi na byo bikaba mu bizazamura umubare w’amafaranga azoherezwa muri uyu mwaka.

    Nko muri worldRemit, ngo bafite ikoranabuhanga bita API Technology, rimenyesha umuntu ugiye kohereza amafaranga ko uwo agiye koherereza yiteguye kuyakira.

    Ikindi cyitezwe ni uko mu bihe biri imbere, bizajya bisaba abakora ikoranabuhanga mu kohererezanya amafaranga kugabanya inzira binyuramo kugira ngo uwohereza agree aho bamusaba gukanda 'SEND’ cyangwa se 'Ohereza’.

    Umurerwa avuga ko ibi bizafasha abantu kudakora byinshi mu gihe bohereza amafaranga, kuko hari ubwo bigera ku ntambwe runaka bikanga, bigasaba ko umuntu asubiramo.

    Muri macye rero, kohererezanya amafaranga mu gihe kiri imbere biziyongera kandi birusheho koroha.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/telefone/article/ikoranabuhanga-hari-icyizere-ko-kohererezanya-amafaranga-biziyongera-muri-2022