Blog

  • Musanze FC yibukije APR FC ko ishyamba ritaki… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari witabiri n’abafana akayabo nk’abarema isoko rya kiramuruzi, urangiriye mu gahunda ka APR FC itsinzwe imikino ibiri kuva iyi shampiyona yatangira.

    Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga: Ishimwe Pierre, Ndayishimiye Dieudone, Nsabimana Aimable, Nshimiyimana Ynussu, Rwabuhihi Placide, Nsengiyumva I’rshade, Byiringiro Lague, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Tuyisenge Jacques wari Kapiteni nk’ibisanzwe.

    Musanze nyuma yo kubona amanota atatu

    NTARIBI Stiven

    NYANDWI Saddam

    NIYONKURU Gad

    MUHIRE Anicet

    LULIHOSHI Hertier Francois

    NIYITEGEKA Idrissa

    HARERIMANA Obed

    NSHIMIYIMANA Amran

    SAMSON IROKAN Ikechukwu

    NDUNDIMANA

    Eric Kanza ANGUA

    Umukino igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ariko Musanze FC ariyo yateye Koroneri nyinshi. Igice cya kabiri kigitangira, akavura gafatwa nk’umusemburo ku kibuga cya Musanze, kaguye ubundi abafana bahungira hamwe ari na ko bafite amatsiko y’uko umukino uri burangira.

    Uko umukino wagendaga ukura mu minota Niko abafana kumpande zombi babonaga ko amakipe agiye kunganya amanota. Mu minota y’inyongera, Musanze FC yari yacurikiweho ikibuga yaje kubona igitego gitunguranye ariko kigutura umutoza ndetse n’abafana ba APR FC ni igitego cyatsinzwe Amran Nshimiyimana wanyuze no muri APR FC.

    Umufana yari iryaguye

    Umupira ugitangwa, umukino wahise urangira Musanze FC ikuraho agahigo ko kuva muri 2015 itaratsinda APR FC.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114619/musanze-fc-yibukije-apr-fc-ko-ishyamba-ritakiri-nyabagendwa-114619.html

  • RIB yahishuye ko Umusizi Bahati yinjiye muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Hari hashize igihe gito RIB na Polisi y'u Rwanda batangaje ko bazashyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza ku ibura rya Bahati Innocent. Nubwo iperereza ritararangira, RIB ivuga ko hari ibyagezweho ndetse byamaze kumenyesha abo mu muryango we.

    Ubusanzwe Hakizimana Joseph uzwi ku izina rya Rumaga Junior ngo ni we watanze ikirego kuri RIB tariki 9 Gashyantare 2021, kuri Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, avuga ko inshuti ye ari yo Bahati Innocent yabuze kuva tariki ya 7 Gashyantare 2021 ubwo yari agiye gusura inshuti ze no gufata amajwi y'ibihangano bye.

    RIB ngo yahise itangira iperereza ibaza abo mu murayngo we n'inshuti ze bari basangiye inzoga kuri Nyanza Heritage Hotel ari na bo bamubonye bwa nyuma bayimenyesha ko batazi aho aherereye ariko ikomeza gukorana n'izindi nzego hagamijwe kumenya niba ataba afunzwe cyangwa ari mu bitaro, ziyimenyesha ko ntawe zifite.

    RIB ikomeza ivuga ko iperereza ryerekanye ko Bahati hari ubwo yasohokaga igihugu akanyura mu nzira zitemewe ajya muri Uganda, aho yahuraga n'abakozi b'inzego z'umutekano z'iki gihugu ndetse n'imitwe irwanya u Rwanda.

    Nk'uko iperereza ryabigaragaje ngo uyu musore yakoranaga n'abarwanya u Rwanda baba mu Bubiligi no muri Amerika ndetse kabamwoherereza ubufasha mu buryo bw'amafaranga.

    Uru rwego ruvuga ko Bahati Innocent yambutse akajya muri Uganda aciye mu nzira zitemewe n'amategeko nk'uko byagiye bigenda no ku bandi Banyarwanda binjijwe mu mitwe irwanya u Rwanda nyuma bikavugwa ko baburiwe irengero.

    Muri abo harimo Shyaka Gilbert byavuzwe n'abatavuga rumwe na leta ku wa 22 Kanama 2021, ko yashimuswe nyuma ku wa 13 Mutarama 2022 aza kwigaragaza avuga ko yari muri Uganda mu maboko ya CMI (Chieftaincy of Military Intelligence) yashakaga kumukoresha mu bikorwa bihungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Harimo kandi Uwihoreye Eric (uvukana na Shyaka Gilbert) na we mu Ukwakira 2021, byavuzwe ko yaburiwe irengero nyuma mu ntangiriro z'uyu mwaka yigaragaza ari muri Uganda aho yinjiye mu mitwe y'iterabwoba irwanya Leta y'u Rwanda ndetse akaba akunda kumvikana akoresha Televiziyo ikorera kuri murandasi yitwa TWIBOHORE TV.

    Abandi ni Ngendahimana David byavugwaga ko yaburiwe irengero mu 2021, Mutarambirwa Theobald byavuzwe ko yabuze mu 2010 akaza gufatwa yarinjiye mu mutwe w'iterabwoba wa MRCD-FLN, Nsengimana Herman n'abandi.

    Kuri ubu RIB ntiyemeza niba Bahati yaba akiri muri Uganda cyangwa yarakomeje akajya ahandi, icyakora ngo iperereza rirakomeje hagagamijwe kumenya aho aherereye.

    Iti 'Turasaba abantu bose baba bafite amakuru y'aho Bahati yaba aherereye kuyaduha kugira ngo bifashe mu iperereza turimo gukora. Iperereza ku bantu bivugwa ko baburiwe irengero nta gihe runaka wavuga ko rimara. Hari igihe ryamara umunsi umwe, uwo bavugaga ko yaburiwe irengero yabonetse, hari irishobora kumara umwaka ndetse ukanarenga, biterwa n'imiterere ya buri kibazo.'

    Mbere hose ntacyo Bahati yari akurikiranyweho kuko ibyaha yakoze byagaragaye aho iperereza ku ibura rye ritangiriye nk'uko RIB ikomeza ibivuga. Kuba umubano w'u Rwanda na Uganda urimo usubira mu buryo ngo ni amahirwe ku nzego z'impande zombi azafasha mu gukomeza iperereza.

    Umusizi Bahati Innocent ngo yinjiye muri Uganda nk’uko iperereza rya RIB ryabigaragaje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yahishuye-ko-umusizi-bahati-yinjiye-muri-uganda

  • Sena yagarutse ku kibazo cy'ubucucike mu magereza buri hejuru ya 120% – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo si ubwa mbere kiganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko kuko ubwo Komisiyo y'Imibereho Myiza n'Uburenganzira bwa muntu yagicukumbuye mu 2018/2019.

    Icyo gihe yagejeje kuri guverinoma umwanzuro wasabaga ko hakwihutishwa ishyirwaho ry'iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze rigena uburyo ukekwaho icyaha ashobora kugenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Kugeza ubu ibyo ntibirahabwa umurongo ari na cyo cyatumye cyongera kugarukwaho kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022, ubwo abasenateri bagezwagaho raporo ya Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu ku isuzumwa rya raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu y'umwaka wa 2020-2021.

    Gereza 13 zo mu Rwanda zirimo abagororwa bakabakaba ibihumbi 87; ubushobozi bwazo ni ubwo kwakira abantu 61.320.

    Senateri Mukakarangwa Clotilde yavuze ko baherutse gusura Gereza ya Rilima bagasanga ubucucike bugera ku 126%. Ubuso bwo kurayamaho bugera kuri metero kare 126 mu gihe izikenewe kugira ngo abantu babe bisanzuye ari metero kare 326.

    Ati 'Urwo ni urugero rwa Gereza imwe twasuye ubona ko bafite ikibazo gikomeye. Numva kwagura Gereza byajya byitabwaho mu ngengo y'imari.'

    Senateri Havugimana Emmanuel we yavuze ko ubucucike nk'ubu mu gihugu cyabayemo Jenoside bufite ishingiro ndetse budakanganye ugereranyije n'uko bimeze mu bindi bihugu bya Afurika.

    Yavuze ko kongera amagereza atari wo muti ahubwo harebwa uko hafungwa abafite ibyaha biremereye abandi bagakurikiranwa bari mu ngo zabo.

    Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, Umuhire Adrie, yavuze ko iteka rya Perezida nirishyirwaho no gukora imirimo y'inyungu rusange bigatangira bizoroshya iki kibazo.

    Bamwe mu basenateri ubwo bagezwagaho raporo ya Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu ku isuzumwa rya raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu y'umwaka wa 2020-2021.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-yagarutse-ku-kibazo-cy-ubucucike-mu-magereza-buri-hejuru-ya-120

  • Perezida Museveni nyuma yo kohereza umwana we i Kigali, ubu yohereje umuvandiwe we Gen. Salim salehe #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaba umujyanama mu by'umutekano wa Se Museveni, uheruka i Kigali mu Rwanda kuwa 22 Mutarama 2022, aho yabonanye na Perezida Kagame Paul, ubu noneho hitezwe Gen. Salim Salehe. Uyu ni umuvandimwe wa Perezida Museveni. Iyi ni indi ntambwe ikomeye yo kuzahura umubano umaze igihe warazambye, aho byanatumye umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi ugiye kumara imyaka 3 ufunze.

    Nkuko bimwe mu bitangazamakuru byo mu Gihugu cya Uganda byabitangaje, biravuga ko uyu Gen. Salim Salehe, umuvandimwe wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni ategerejwe i Kigali muri iki cyumweru turimo, aho ndetse ngo mu ruzinduko rwe azabonana na Perezida Kagame Paul.

    Mu gihe kitagera ku kwezi, urugendo rwa Gen. Salim Salehe i Kigali, rwaba rubaye urwa kabiri rw'umuntu ukomeye mu butegetsi bwa Uganda, ariko kandi akaba n'uwo mu muryango nyirizina wa Perezida Museveni uje mu Rwanda ku bonana na Perezida Kagame Paul. Iyi ni intambwe ikomeye mu kuzahura umubano umaze igihe warajemo agatotsi

    Uyu muvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Salehe si rimwe cyangwa si kabiri yagiye ashyirwa mu majwi na benshi bari ku ruhande rw'u Rwanda, bamushinja ku kugira uruhare mu guha indaro abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda no gukorana nabo bya hafi.

    Uretse kuba Gen. Salim Salehe ari umuvandimwe wa Perezida Museveni, ni n'umuntu wagiye ahabwa ubuyobozi ku myanya itandukanye kandi ikomeye muri iki Gihugu. Yabaye umukuru w'Ingabo, aba Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni,  yanabaye kandi ukuriye Inkeragutabara.

    Amakuru avuga ko hari hashize imyaka 11, ubwo yaherukaga kubonana imbonankubone na Perezida Kagame Paul i Kigali, kuko ubwo baherukana hari muri 2011. Aba bombi kandi, bari kumwe mu rugamba barwanye rwo kubohoza Uganda.

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-museveni-nyuma-yo-kohereza-umwana-we-i-kigali-ubu-yohereje-umuvandiwe-we-gen-salim-salehe/

  • Kigali: Hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha ababukoresha kubona inyungu ya 10% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki kigo kimaze imyaka igera ine gikorera mu Mujyi wa Kigali ubucuruzi bujyanye n’ubwikorezi bw’ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, aho umuntu atumiza akabisangishwa aho yibereye, hakoresheje ibinyabiziga birimo moto ndetse n’imodoka, byose bikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

    Ubusanzwe uwakeneraga kugira icyo atumiza yakoreshaga umurongo wa 3040, ariko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha ababukoresha kubona biborohereye serivisi zitandukanye zirimo amafunguro, imiti n’ibindi, ubu buryo bukaba bufite n’ahantu hagenewe kujya ibitekerezzo by’abakiriya.

    Ni uburyo ushobora gukoresha wifashishije imashini computer cyangwa na terefone yawe ngendanwa izwi nka smart phone, ariko kandi akarusho karimo ni uko porogarame ya SAFIRUN Super App izajya ifasha uyikoresheje kubona inyungu ya 10% kuri buri mafaranga igihumbi yakoresheje, aho ikubiyemo serivisi zitandukanye zigera kuri 12.

    Uretse kuba umuntu ashobora gutumiza amafunguro, ibinyobwa cyangwa imiti, ubu buryo bushobora no kwifashishwa mu zindi gahunda zitandukanye zirimo gufata icumbi muri za Hotel (Booking), gushakiraho inzu yo gukodesha, hamwe n’ibindi birimo kuba wabona umunyabukorikori w’umwanyamwuga wifuza bitewe n’icyo ushaka ko agukorera.

    SAFIRUN Super App inashobora gukoreshwa mu guhererekanya amafaranga, mu rwego rwo kugabanya ihererekanya ryayo mu ntoki, kandi uwabukoresheje agahabwa igihembe bitewe n’ingano y’amafaranga yakoresheje.

    Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije SAFIRUN imaze kugemura ibicuruzwa bisaga ibihumbi 30 ku bantu batandukanye, hakoreshejwe ibinyabiziga bikoresha ingufu z’amashanyarazi.

    Mu rwego rwo kongerera abagore amahirwe n’ubushobozi SAFIRUN yahanze imirimo igera kuri 65 ishobora gukorwa n’abagore ndetse bakaba banafite intumbero y’uko mbere y’uko uyu mwaka urangira hamaze guhangwa indi mirimo igera kuri 80 ishobora gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/bikorwa-bite/article/kigali-hatangijwe-uburyo-bw-ikoranabuhanga-buzafasha-ababukoresha-kubona-inyungu-ya-10