Blog

  • UNICEF igiye kubaka ECD zigezweho muri Nyagatare na Gicumbi – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa bizubakwa na UNICEF Rwanda ifatanyije n'Ikigo IHS Rwanda gikora ibijyanye n'iminara binyuze mu masezerano y'ubufatanye impande zombi zasinye ku wa 16 Gashyantare 2022.

    Muri izi ngo mbonezamikurire ebyiri zizubakwa muri Gicumbi na Nyagatare, rumwe ruzaba rufite ibyumba by'amashuri bibiri bigezweho, igikoni, n'ikizajya cyifashishwa mu kugaburira abana.

    Ruzaba rufite kandi ubwiherero bw'abana, ibiro by'abashinzwe kwita ku bana, uruzitiro n'ikigega gifata amazi.

    Buri cyumba cy'ishuri kandi kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abana barenga 40. Ni ukuvuga ko ECD imwe izajya yakira abana 80.

    Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yashimiye IHS Rwanda yatekereje gutera inkunga ibikorwa byo kurera neza abana b'u Rwanda, ashimangira ko bizagira uruhare mu kugera ku ntego z'igihugu zo kugira abana bakuze neza.

    Ati 'Kudashora imari mu bana mu myaka yabo ya mbere bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mahirwe y'ubuzima bw'ahazaza bwabo.'

    Umuyobozi wa IHS Rwanda, Kunle Iluyemi, yavuze ko bishimiye gufatanya na UNICEF muri iki gikorwa kigamije kurerera u Rwanda.

    Ati 'Uburezi bw'umwana ni ingirakamaro kuko bimuha ibyiza byo gutangiriraho ubuzima. Twiyemeje gushyigikira gahunda y'uburezi kuri bose n'iterambere ry'Ingo Mbonezamikurire z'Abana.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana ni cyo cyemeje Uturere twa Gicumbi na Nyagatare nk'utugomba kubakwamo izi ngo mbonezamikurire nyuma yo kugaragara ko zihakenewe cyane.

    Ni uturere kandi dufite abana benshi ndetse n'ababyeyi babo bakaba ari abakora imirimo iciriritse n'ubushabitsi burimo gucuruza mu masoko ku buryo kuri bo ari ingorabahizi kwita ku bana babo.

    Kugeza ubu UNICEF ifatanyije n'inzego zitandukanye imaze gufasha mu kubaka ECD mu turere 21 two hirya no hino mu gihugu.

    UNICEF itanga inkunga z'amafaranga, ibikoresho n'ubumenyi bwihariye bwagenewe gushyiraho ibigo byagenwe bya ECD muri buri karere.

    Ibi bigo bitanga ibikorwaremezo n'ibikikije umwana muto akeneye kugira ngo abashe gukuza ubushobozi n'ubuhanga baba bifitemo, kandi UNICEF inafasha gutanga amahugurwa ku bazajya bakora muri za ECD.

    Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko uburezi bw’umwana muto ari ingenzi kuko bumuha intangiriro nziza y’ubuzima

    Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey n'Umuyobozi Mukuru wa IHS Rwanda, Kunle Iluyemi nyuma yo gusinyana amasezerano

    UNICEF na IHS Rwanda bemeranyije gufatanya kubaka ECD ebyiri muri Nyagatare na Gicumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unicef-igiye-kubaka-ecd-zigezweho-muri-nyagatare-na-gicumbi

  • Muhanga: Umusore amaze iminsi itatu munsi y'ubutaka yaragwiriwe n'ikirombe – #rwanda #RwOT

    Uwo musore w'imyaka 19 y'amavuko yagwiriwe n'icyo kirombe ubwo yacukuragamo amabuye y'agaciro ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022 none kumukuramo bisa n'ibyananiranye kandi nta cyizere cy'uko yaba agihumeka.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko icyo kirombe cyaguye hari abantu barenga 10 bahita birukanka barahunga ariko Uwizeyimana kiramugwira kuko yari yinjiye imbere ntiyamenya ko kigiye kuriduka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, yabwiye IGIHE ko kugeza ku mugoroboba wo kuri uyu wa Gatatu batashye bataramubona kandi nta cyizere bafite cy'uko bazasanga ari muzima.

    Ati 'Kuva ejo twashyizeho imashini idufasha gucukura ariko tukagira ibyago bikongera bigatenguka. Kugeza ubu ntituramubona kandi nta cyizere dufite cy'uko yaba akiri muzima.'

    Uwizeyimana yari akiri umusore abana n'ababyeyi be, yakoreraga imwe muri sosiyete zahawe uburenganzira bwo gucukura amabuye y'agaciro mu Karere ka Muhanga.

    Uwizeyimana Elie wo mu Karere ka Muhanga amaze iminsi itatu agwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-umusore-amaze-iminsi-itatu-munsi-y-ubutaka-yaragwiriwe-n-ikirombe

  • Umugandekazi wari wagiye gupagasa, yakuwemo impyiko atabizi muri Arabia Saoudite #rwanda #RwOT

    Abaganga bo mu Gihugu cya Uganda baremeza ko basanze umugore wari wagiye gukora akazi ko mu rugo muri Arabia Saoudite yarakuwemo impyiko ye y'i buryo bitavuye ku mpanuka y'imodoka nk'uko umukoresha we yari yabitangaje.

    Minisiteri y'umutekano mu Gihugu, yemeje aya makuru nyuma yo guhabwa icyegeranyo cy'ibitaro bikuru by'igihugu bya Mulago. Bisunze iki cyegeranyo, umuryango w'uyu mugore usaba Leta gufata iki kibazo nk'icyayo gushyika uyu mugore arenganuwe.

    Judith Nakintu w'imyaka 38 y'amavuko, afite abana batanu yatwawe na kompanyi yitwa Nile Treasure Gate mu 2019 kugira ngo ajye gupagasa nk'umukozi wo mu rugo mu karere ka Jeddah muri Arabia Saoudite.

    Amaze amezi abiri akora akazi, umuryango we ntiwasubiye kumubona kuri terefone, ariho nyina we yahise atangira kumushakisha, maze nyuma y'amezi atatu abwirwa ko umwana we yagize isanganya/impanuka.

    Uyu mubyeyi we ati:' Yaraduhamagaye kuri terefone atubwira ko yagize isanganya/impanuka, ko rero yari akeneye kumenya umuryango we. Nibwo namubajije nti ' Yakoze impanuka kompanyi yamutwaye ntiyabimenya'?.

    Akomeza ati' Nahise nterefona abayoboye iyi kompanyi ndabibamenyesha, ariko bambwira ko ntabyo bazi kandi ntabyo babwiwe'. Ku wa 30 Gitugutu (Ukwakira) 2021, niho iyi kompanyi Nile Treasure Gate yaterefonnye nyina wa Nakintu.

    Umwana we yari yiteze gushyika ku kibuga cy'indege cya Entebe kuri uwo musi. Yahise afata urugendo gushyika kuri icyo kibuga cy'indege kugira ngo yakire umwana we. Ahageze, yagiye kubona abona umukobwa we yururutswa indege ari ku ntebe y'abarwayi, adashobora kugenda cyangwa kwigenza, ahita yinjizwa muri rusehabaniha/Imbangukiragutabara yamushyikanye ku bitaro bikuru bya Mulago.

    Bukeye, bahawe uruhushya rwo gutaha, ariko we ntiyemeye icyegeranyo yahawe ku mwana wiwe. Uyu mubyeyi ati:' Turi mu bitaro, abayoboye kompanyi yamutwaye bohereje umuganga kugira ngo amusuzume, bahita bavuga ko ameze neza kandi ko nta kibazo afite. Njyewe sinabyemeye, aribwo ku wa mbere nahise musubiza i Mulago kugira ngo bongere bamusuzume neza, aribwo nyuma nabwiwe ko bamukuyemo impyiko'.

    Agness Loye, umuyobozi nshingwabikorwa w'ishami rishinzwe kurwanya icuruzwa ry'abantu mu rwego rwa Uganda rushinzwe urujya n'uruza, yabwiye abanyamakuru ko ibitaro bikuru bya Mulago byemeje ko yakuwemo impyiko imwe.

    Ati' Isuzumwa ryakozwe n'abaganga muri Uganda, riremeza ko impyiko ye y'iburyo yakuwemo, amaperereza ya mbere ya Polisi akaba yerekana ko umukoresha we muri Arabia Saoudite azwi kw'izina rya Sadaffa Muhamed, yatanze icyegeranyo cy'ibinyoma, abeshya umuryango w'uyu mugore cyerekana ko ibice byose by'umubiri we bimeze neza kandi atari byo'.

    Icyegeranyo cya mbere nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, cyari cyatanzwe na Polisi ya Arabia Saoudite cyerekana ko Nakintu, ubu yamugaye, yari yagize impanuka.

    Nk'uko byandikwa n'ikinyamakuru Indepent cyo muri Uganda gikorera ku rubuga nkoranyambaga(internet), nyuma y'imisi mike iyi kompanyi ya Nile Treasure yahawe amakuru avuga ko abana babiri b'uyu mukoresha bari bapfiriye muri iyo mpanuka ivugwa, ku bw'amahirwe Nakintu akarokoka n'ubwo yari yababaye cyane, bituma amaraso ye avura.

    Ku ruhande rwe, umukuru w'ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw'abakozi b'abimukira, Abdallah Kayonde, avuga ko yandikiye iyi kompanyi ayisaba kwishyura indishyi y'akababaro ya miriyoni 600 z'amashilingi ya Uganda ku gikorwa kigayitse cyo gukuramo uyu muntu impyiko mu buryo bunyuranije n'amategeko, ikajya kugurishwa.

    Hagati aho, iyi kompanyi ishyirwa mu majwi, ihakana ko nta ruhare ifite muri iki gikorwa cyo gukuramo impyiko uyu mugore.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umugandekazi-wari-wagiye-gupagasa-yakuwemo-impyiko-atabizi-muri-arabia-saoudite/

  • Umugore wa mbere ku isi yakize SIDA nyuma yo kumuvura mu buryo bwihariye #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabaye umuntu wa gatatu ku isi ukize virus itera Sida (VIH),aba n'umugore wa mbere ukize iyi ndwara,hakoreshejwe uburyo bwo kumutera uturemangingo.

    Uyu mugore wari umaze igihe avurwa indwara ya kanseri yo mu maraso (leucémie/leukaemia), yatewe uturemangingo(stem cells/cellules souches) tw'umuntu asanzwe afite ubudahangarwa karemano bwo kutandura virusi itera SIDA.

    Nyuma yo gusimbuza bimwe mu bigize amaraso ye, nka bumwe mu buryo bwakoreshwaga mu kumuvura kanseri yari arwaye,uyu mugore yaje gukira na VIH/SIDA.

    Byemejwe ko amaze amezi 14 nta virus itera Sida igaragara mu maraso ye.

    Abaganga bavuze ko ubu buryo bwakoreshejwe mu kuvura uyu mugore butizewe ku buryo bwakoreshwa ku bantu bose,ndetse ngo bamwe mu barwaye SIDA bishobora kubagiraho ingaruka.

    Ibyabaye kuri uyu mugore byatangarijwe mu nama y'ubuvuzi yabereye i Denver ku wa kabiri, akaba ari ubwa mbere ubu buhanga bukoreshejwe nk'uburyo bwo kuvura Virusi itera SIDA.

    Abahanga bemeza ko abasirikare b'umubiri bongererwa ubudahangarwa, umuntu ntashobore kwandura iyi virusi.

    Uyu murwayi yatewe turemangingo (cellules/cells) nk'imwe mu nzira yo kumuvura kanseri kandi kuva icyo gihe ntiyigeze akenera ya miti yo kugabanya ihabwa abarwayeVirusi itera Sida.

    Bimwe mu bigize amaraso yahabwaga byari byarasuzumwe neza, ku buryo atashoboraga kwanduzwa virus itera Sida.

    Ibinyamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika byatangaje ko uwo mugore yasanzwemo HIV mu 2013, nyuma y'imyaka ine abaganga bamubwira ko arwaye 'myeloid leukaemia' — kanseri itangirira mu maraso aba imbere mu misokoro.

    Bibarwa ko abantu bagera kuri miliyoni 37 ku isi bafite HIV, ndetse umubare munini uri muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara.

    Kugeza ubu hakomeje gushakishwa umuti cyangwa urukingo byafasha abantu gukura VIH mu mubiri bidasabye uburyo bwinshi bwa gihanga, cyangwa kuba umuntu yakomeza gufata imiti igabanya ubukana.

    Ubu buryo bwo guhindura bimwe mu bigize amaraso bwatangiye gukoreshwa ubwo mu 2007 uwitwa Timothy Ray Brown yakiraga HIV, nyuma yo guhabwa amaraso y'umuntu wari ufite ubudahangarwa kuri iriya virus.

    Ubwo buryo bwongeye kugeragezwa bukiza undi mugabo witwa Adam Castillejo, none hiyongereyeho uyu mugore wo muri Leta ya New York.

    Bose uko ari batatu bari barwaye kanseri, ku buryo bari bakeneye gusimburirwa amaraso kugira ngo babashe gukomeza kubaho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umugore-wa-mbere-ku-isi-yakize-sida-nyuma-yo-kumuvura-mu-buryo-bwihariye

  • Umutoza Mutebi wa AS Kigali yashinje abakinny… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare, shampiyona y'u Rwanda yakomezaga hakinwa imikino y'umunsi wa 17. Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino w'injyanamuntu wahuje Kiyovu Sport na AS Kigali.

    Umukino ubanza AS Kigali yari yatsinze ku buryo bworoshye Kiyovu Sport ibitego 4-0, gusa umukino wo kwishyura Kiyovu yigaranzuye AS Kigali iyitsinda 1-0 inayirusha, iyihusha byinshi mu minota 90 y'umukino.

    Uyu mukino wayobowe na Kiyovu Sports mu minota 90, wagaragayemo ikarita itukura ugana ku musozo yahawe umunyezamu wa AS Kigali, Shamiru Bate nyuma yo gukora amakosa benshi bahamyaga ko ari igitego ariko umusifuzi akemeza ko umupira utarenze umurongo.

    Nyuma y'uyu mukino wahesheje Kiyovu gutangira urugamba rweruye ku gikombe cya shampiyona ifiteho amahirwe, Umunya-Uganda utoza AS Kigali, Mike Mutebi yifatiye ku gahanga abakinnyi be by'umwihariko ubusatirizi.

    Yagize ati'Ntabwo twakinnye neza, ufite abakinnyi basatira nkaba badatera ishoti na rimwe mu izamu, biruka nk'abana b'inkoko ntacyo wageraho, Kiyovu yabonye amahirwe yo gutsinda ishuro eshatu, batsinda igitego kimwe, urumva biratandukanye.

    'Hano hari abakinnyi benshi batigeze banyura mu ishuri ryigisha umupira, usanga aho gutoza ndi kubigisha gukina umupira, gusa kuri ubu ibintu bigeye gusobanuka, umukinnyi utazajya ukora ibyo yasabwe gukora azajya ava mu ikipe, nta mikino kuko niyo mpamvu bitwa abakinnyi mpuzamahanga'.

    Gutsindwa na Kiyovu Sport byatumye AS Kigali inzozi yari ifite igitangira shampiyona zo kwegukana igikombe ziyoyoka, aho kuri ubu igisigaye ari ugushaka umwanya mwiza muri shampiyona no kugeragereza ku gikombe cy'Amahoro.

    Mutebi yavuze ko amazi atakiri ya yandi, umukinnyi uzagaragaza ubuswa muri AS Kigali azirukanwa

    Mutebi avuga ko abakinnyi be benshi batanyuze mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru, binatuma iyi kipe idatera imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114639/umutoza-mutebi-wa-as-kigali-yashinje-abakinnyi-be-ubuswa-abateguza-impinduka-zishobora-kuz-114639.html

  • Bitunguranye, urugendo rwa Rtd Gen. Salim Salehe i Kigali rwasubitswe #rwanda #RwOT

    Rtd Gen. Akandwanaho Caleb uzwi ku mazina ya Salim Salehe, akaba umuvandimwe ( murumuna) wa Perezida Museveni, wari witezwe i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa kane, mu buryo butunguranye uru rugendo rwasubitswe.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022 nibwo ibitangazamakuru byo mu Gihugu cya Uganda byanditse inkuru ivuga ko Rtd Gen. Salim Salehe agomba kuba ari i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kane, aho byavugaga ko muri urwo ruzinduko rwe harimo ko agomba kubonana na Perezida Kagame Paul.

    Umunyamakuru Canary Mugume wo muri iki Gihugu, umenyerewe cyane ku nkuru zicukumbuye niwe watangaje bwa mbere aya makuru y'uruzinduko rwa Rtd Gen Salim Salehe i Kigali, avuga ko ayakesha ibiro by'umukuru w'Igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni.

    Nyuma mu masaha ya saa yine z'ijoro, uyu munyamakuru yongeye gutangaza ko uru ruzinduko uyu muvandimwe wa Perezida Museveni rwasubitswe, ko rwimuriwe ikindi gihe kitatangajwe. Ni uruzinduko yavugaga ko rwari kumara icyumweru.

    Soma hano indi nkuru bijyanye;Perezida Museveni nyuma yo kohereza umwana we i Kigali, ubu yohereje umuvandiwe we Gen. Salim salehe

    Nubwo uru ruzinduko rwa Rtd Gen Salim Salehe i Kigali mu Rwanda rwasubitswe, kuza kwe ni indi ntambwe ikomeye kandi yitezweho gushimangira izahurwa ry'umubano w'ibihugu byombi umaze igihe warajemo igihu. Uyu ni umwe mu bakomeye kandi ufite icyo avuze mu butegetsi bwa Perezida Museveni,  akagerekaho no kuba umuvandimwe we. Ni uruzinduko kandi ruvuzwe mu gihe kitagera ku kwezi, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni avuye mu Rwanda, aho yabonanye na Perezida Kagame Paul.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/bitunguranye-urugendo-rwa-rtd-gen-salim-salehe-i-kigali-rwasubitswe/

  • MINALOC yatangaje igihe umuganda usoza ukwezi uzasubukurirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Imibereho myiza, Assumpta Ingabire, yandikiye Abayobozi b’uturere bose ko umuganda usoza ukwezi uzaba tariki ya 26/2/2022 na tariki 27/02/2022 ku Badivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.

    Iyi baruwa ivuga ko Umuganda uzabera ku rwego rw’Umudugudu hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ukazibanda ku bikorwa birimo kubakira abatishoboye basenyewe n’ibiza, guhanga no gusana imihanda n’ibiraro, gucukura no gusibura imirwanyasuri, gusibura inzira z’amazi n’imiferege.

    Muri iyo baruwa kandi Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC yanditse asaba ko ibiganiro bizatangwa nyuma y’Umuganda byakwibanda ku gukomeza gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitabira kwikingiza byuzuye harimo no kwishimangiza.

    Yakomeje asaba ko hazanabaho gukangurira abaturage kwirinda ibiza no guhangana n’ingaruka zabyo, ndetse no gusubiza ku ishuri abana batakirimo kwiga.

    Ubuyobozi bw’Akarere busabwa kuzamenyesha hakiri kare abaturage gahunda y’Umuganda, aho uzabera n’ibikoresho bizakenerwa, ndetse no kumenyesha MINALOC ahazakorerwa umuganda ku rwego rw’Akarere hamwe n’ikizakorwa, bitarenze tariki 19 Gashyantare 2022.

    Umuganda rusange ngarukakwezi wari warahagaze kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minaloc-yatangaje-igihe-umuganda-usoza-ukwezi-uzasubukurirwa

  • Umutoza wa Kiyovu Sports yavuze ko gutsindwa kwa APR FC ari ibyishimo kuri bo #rwanda #RwOT

    Haringingo Francis Mbaya, umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports avuga ko gutsindwa kwa APR FC ari byiza cyane kuri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru kuko byatumye ikinyuranyo cy’amanota barushwaga nayo kigabanuka.

    Ku munsi w’ejo shampiyona yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 17, Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali 1-0 ni mu gihe APR FC iyoboye urutonde yatunguwe itsindwa na Musanze FC 1-0.

    Umutoza wa Kiyovu Sports akaba yavuze ko gutakaza kwa APR FC ari ingenzi kuri bo kuko byatumye amanota yabarushaga agabanuka hakaba hasigayemo amanota 2 gusa.

    Ati 'Ni byiza kuri twebwe urabona amanota 5 yari menshi, gukuramo amanota 3 hagasigara amanota 2 mu mikino ibiri bigiye kutwongera imbaraga, bigiye kutwongera icyizere kinini ku bakinnyi, ku bafana, bigiye no gutuma shampiyona isubira ibubisi kuko ubu nabatabonaga ko igikombe tukirwanira, ubu hasigaye imikino 13 urabona ko ibintu bigishoboka.'

    'Ubu bigiye kutuzamurira icyizere n’abantu bagiye kubona ko ibintu byose bishoboka ndibaza ko imbaraga twari twashyizemo, ubu tugiye kongeramo izindi kugira turebe ko n’amanota abiri asigayemo twayakuramo.'

    Kugeza ubu APR FC niyo ikiyovoye urutonde n’amanota 37 irarusha Kiyovu Sports ya kabiri amanota 2, Mukura VS ifite 29 ni mu gihe AS Kigali na Musanze FC zifite 27.

    Haringingo ngo kuba APR FC yatakaje ni byiza kuri Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-kiyovu-sports-yavuze-ko-gutsindwa-kwa-apr-fc-ari-ibyishimo-kuri-bo

  • Sheikh Imurani avuze kuri IMAM uri mu mazi abira azira kwica ingurube i Kayonza #rwanda #RwOT

    Sheikh Imurani mu kiganiro na Ukwezi Tv,avugako Imam agomba gusobanukirwa Islam ko ari idini ry’amahoro kuko ingurube ari igikoko Imana yaremye nk’uko yaremye abantu ndetse ko yababujije kurya inyama zacyo ariko itabategetse kukirimbura ati”Twe ntiturya ingurube , uyica uyishakaho iki”

    Avuga ko ingurube bizwi ko igira umwanda bityo ko Imam yagombaga kuyirukanira umwanda wayo ahantu hatagatifu aho kuyivutsa ubuzima bityo ko ibyakozwe harimo ubujiji ndengakamere no gusebya Idini y’amahoro bityo ibyo yakoze atari mu nyungu z’Imana cyangwa Idini.

    Imurani asaba inzego z’abaslamu aho ziva zikagera guhugura abayoboke bagasobanukirwa amahame y’idini .Ikindi ko Abaslam bagendera ku byavuzwe n’Intumwa Muhammad aho yavuze ko ingurube iramutse ibahungiyeho bayitabara cyangwase iramutse ifite inyota yahiya amazi yo kunywa ko icyo babujijwe ari ukurya inyama zayo ati”Arabishakaho iki ko idini avuga arengera ntabyo ivuga,hari igihe bababahisemo abantu batari ba Imam kuko biriya ni ibintu biteye isoni”

    Tariki ya 12/02/2022, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umuyobozi w’umusigiti wa Cyinzovu witwa MUSENGIMANA Sadate w’imyaka 25 akurikiranyweho icyaha cyo kwica ingurube y’umuturage ayiziza ko ngo iciye imbere y’umusigiti abereye umuyobozi.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwamaze gukorera dosiye Umuyobozi w’Umusigiti ukekwaho kwica ingurube y’umuturage ndetse ko na dosiye yaroherejwe mu Ubushinjacyaha ku wa 14/02/2022.

    Byabereye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo, Akagari ka Cyinzovu, Umudugudu w’Akinyenyeri tariki ya 12/02/2022.

    MUSENGIMANA Sadate akurikiranyweho icyaha cyo 'Kwica amatungo yororerwa mu ngo', kikaba gihanwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ingingo n’icyo cyaha ivuga ko : 'Umuntu wese, ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).'

    Wa musilamu wiciye ingurube ku musigiti i Kayonza ayita HARAMU ni injiji|| Sheikh abivuye imuzi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Sheikh-Imurani-avuze-kuri-IMAM-uri-mu-mazi-abira-azira-kwica-ingurube-i-Kayonza

  • Muhanga: Hari ababyeyi bahitamo kwihakana abana babo bafatirwa mu buzererezi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi bo mu bice bigize umujyi wa Muhanga, umwe mu mijyi igaragiye umurwa mukuru w'u Rwanda, baravugwaho kwihakana abana babo bafatirwa muri uyu mujyi ari inzererezi. Igisubizo cyo gusubiza aba bana mu miryango yabo bagakurwa mu buzererezi ntabwo kigaragara.

    Mu byumweru 2 bishize niho hamenyekanye amakuru yuko hafashwe abana basaga 15 bajyanwa mu kigo cy'inzererezi cya Muhanga giherereye mu murenge wa Muhanga, aho kinyurwamo by'igihe gito mu gihe haba hashakishwa imiryango bakomokamo.  Nyuma yo kubabona, basabwa kuza kubafata nubwo benshi basa n'abatabikozwa.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Muhanga Ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko bamwe mu bana bagaragara muri uyu mujyi bafashwe bakajyanwa mu kigo cy'inzererezi ndetse hagashakishwa imiryango bakomokamo, ariko ababyeyi babo bakabihakana ndetse bakanga kuza kubatwara.

    Yagize ati' Nibyo hagaragara abana benshi mu mujyi wa Muhanga ndetse bamwe twarabafashe tubajyana mu kigo cy'inzererezi ndetse tugashakashaka imiryango bakomokamo, ariko hari ababyeyi bakihakana abana babo ndetse bakanga kuza kubatwara'.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

    Akomeza avugako benshi muri ababa babyeyi yise gito bakwiye kwigaya kuko usanga n'iyo bamenye amakuru y'uko abana babo bafashwe usanga badakurikirana ngo bamenye aho bajyanywe ndetse n'abamenyekanye ngo ugasanga bo ubwabo bahitamo kubareka.

    Yagize ati' Aba babyeyi gito bakwiye kwigaya kuko n'iyo bamenye amakuru y'uko abana babo bafashwe n'inzego z'umutekano ntibashobora gukurikirana ngo bamenye aho abana babo bajyanywe ndetse bagatangira gucengana n'inzego zikabashakisha kugirango baze gufata abana babo'.

    Yibutsa ko umwana utekanye kandi ubayeho neza ari uwo ababyeyi be batarimo kurwana cyangwa ngo bahore mu makimbirane, ko uwo aguma mu rugo bakamurera neza, naho abahora mu makimbirane usanga abana barambirwa bagahunga, bityo bakisanga mu mijyi bazerera bakarara aho babonye.

    Hari umubyeyi wavuganye na intyoza.com, avuga ko afite umwana we wafatiwe mu buzererezi, ko yakubise akarambirwa kubera ko yasanze gukomeza gukubita ari ukwiyicira umwana, ahitamo kumureka. Avuga kandi ko uyu mwana yavuye mu ishuri, ko n'iyo afashwe amureka kuko nawe yaramunaniye.

    Yagize ati' Njyewe mfite umwana uhora afatirwa mu buzererezi, naramukubise mbona ntiyumva ahubwo nsanga nshobora kuba ndimo kumuremamo ikindi kintu mpitamo kumureka kuko namukanguriye kwiga yaranze ndamwihorera kuko ntacyo kuramira mbona'.

    Bamwe mu bana bagaragara bazerera mu mujyi wa Muhanga.

    Abacuruzi bakorera muri uyu mujyi wa Muhanga, bemeza ko ababyeyi ba bano bana hari aho babareka bagakora ibyo bashaka ndetse abandi bakabohereza gusabiriza ku bahisi n'abagenzi. Basaba Leta ko ikwiye kwegera aba bana ndetse n'imiryango yabo bakabganirizwa, bakagirwa inama, by'umwihariko ababyeyi uko bakwiye kurera abo babyaye. Aba bana baracyagaragara ku bwinshi muri uyu mujyi, hakibazwa igisubizo kirambye cyo kubabona bari mu miryango aho kizava.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-hari-ababyeyi-bahitamo-kwihakana-abana-babo-bafatirwa-mu-buzererezi/