Blog

  • Rubavu: Gitifu afunganywe n'abaturage babiri bakekwaho kugurisha inka za Girinka – #rwanda #RwOT

    Uyu Gitifu w'Akagari yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, nyuma y'umunsi umwe asubije kuri konti ya Girinka amafaranga yakekwagaho kuriganya.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric, yabwiye IGIHE ko 'Nyuma y'uko abaturage babiri bagurishije inka bahawe muri Girinka barafashwe bashyikirizwa RIB, bagezeyo batanga amakuru ko inka bazigurishaga bakagira amafaranga baha Gitifu ngo bazaguramo izindi nka nto, ni bwo yahamagajwe kuri RIB atinda kwitaba, nyuma yo gushaka ayo mafaranga abaturage bari baramuhaye akayasubiza kuri Konti ya Girinka ni bwo yitabye, ahita atabwa muri yombi.'

    Yakomeje avuga ko aba baturage bagifatwa na RIB bahise biyemerera ko bagurishije inka bahawe muri gahunda ya Girinka, gusa bavuga ko hari igice cy'amafaranga bahaye Gitifu w'Akagari, aho umwe yari yaramuhaye ibihumbi 150 Frw undi amuha ibihumbi 260 Frw.

    Yahamije ko uyu Gitifu w'Akagari n'ubwo yari yaratinze kwitaba RIB yakomeje kwitabira akazi nk'ibisanzwe, ariko akajya agendera kure inzego zishinzwe umutekano.

    Yaboneyeho gusaba abaturage bahawe inka muri Girinka kwibuka ko baba barazihawe ngo zibateze imbere, bagire aho bava n'aho bagera ndetse yibutsa abayobozi ko bakwiriye kurangwa n'indangagaciro ya bandebereho.

    Kuri ubu abafashwe bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Mudende.

    Gahunda ya 'Girinka Munyarwanda', yatangijwe mu mwaka wa 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy'imirire mibi no guteza imbere ubuzima n'imibereho myiza mu Banyawanda.

    Gitifu w’Akagari ko mu Karere ka Rubavu afunganywe n'abaturage babiri bakekwaho kugurisha inka za Girinka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-gitifu-afunganwe-n-abaturage-babiri-bakekwaho-kugurisha-inka-za-girinka

  • Umugabo w'i Rusizi yafatanywe urumogi yarwihambiriyeho arenzaho imyenda – #rwanda #RwOT

    Ukekwa yafatiwe mu Mudugudu wa Cyangungu, Akagari ka Kacyangungu, Umurenge wa Kamembe tariki 7 Kanama 2025.

    Saa Tanu nibwo Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe uyu mugabo ukomoka mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe yihambiriyeho urumogi arenzaho imyenda.

    Uwo mugabo wavuze ko yari aruvanye mu Murenge wa Mururu yari ahetswe kuri moto n'umumotari w'imyaka 26 amujyanye muri Gare ya Rusizi ngo atege yerekeza mu Karere ka Nyamagabe.

    Saa Cyenda n'Igice, Polisi yahise ita muri yombi ndetse umugore w'imyaka 34 wo mu Mudugudu Karanjwa, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu, yahise yemera ko ariwe uranguza urumogi uyu mugabo.

    Uyu mugore yavuze ko yari amaze kumuha urumogi inshuro ebyiri, ari kumwe n'uwo bahimba Rukara nawe waje gufatirwa i Nyamagabe afite ibilo 3 by'urumogi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yabwiye IGIHE ko abatawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi na RIB ya Kamembe.

    Ati 'Polisi iraburira abantu bishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge na magendu ko bakwiye gucika kuri uwo muco kuko bibagiraho ingaruka zirimo no gufungwa.Turashima ubufatanye bw'abaturage na polisi kuko aba bafashwe ku makuru tuba twahawe n'abaturage tukayahuza n'ayacu tuba dufite bakabasha gufatwa'.

    Ingingo ya 263 mu itegeko rigenga ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya miliyoni 20Frw ariko atarenze miliyoni 30Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ku biyobyabwenge bikomeye ubihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n'ihazabu ya miliyoni 15Frw ariko atarenze miliyoni 20Frw.

    Igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu ya miliyoni 5Frw ariko zitarenze miliyoni 10Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n'icya 3 by'iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n'ihazabu ya miliyoni 30Frw ariko atarenze miliyoni 50Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-yafatanywe-urumogi-yarwihambiriyeho-arenzaho-imyenda

  • MIGEPROF yasabye abagabo bafite abagore bonsa kubarinda guhangayika – #rwanda #RwOT

    Ibi yabibasabye ku wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025 ubwo mu Murenge wa Matimba uherereye mu Karere ka Nyagatare hizihirizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe konsa.

    Uyu munsi wahujwe no gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe konsa ndetse n'ubukangurambaga bw'ukwezi kose bugaruka ku kamaro ko konsa bufite insanganyamatsiko igira iti 'Konsa neza ni ahazaza heza.''

    Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, yavuze ko bagenda babona ko imibare yo konsa igabanyuka, agaragaza ko atari mu Rwanda gusa kuko no ku Isi hose imibare y'ababyeyi bonsa yagabanyutse cyane ikagera kuri 38% mu gihe mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe na DHS bwo muri 2020 bugaragaza ko ababyeyi bonsa abana babo neza ari 81%.

    Ati ''Ibi rero bihura n'iterambere turimo n'Isi idusaba gukora, tugakorera hanze y'ingo zacu nk'ababyeyi bikaba bituma ariyo mpamvu iyo mibare igenda igabanyuka.''

    Batamuriza yagaragaje ko iyo ababyeyi batonsa neza abana babo binagira uruhare mu kongera igwingira mu bana.

    Yakebuye abagabo bakoresha imirimo ivunanye abagore bonsa ndetse n'abatuma bahangayika, agaragaza ko ibi byose bituma babura amashereka.

    Ati ''Ibituma umugore atonsa neza harimo umuhangayiko, mukwiriye kurinda umugore guhangayika, mukamurinda umunaniro ukabije, mukagabanya imirimo ishobora kunaniza umugore. Mukwiriye kumubonera ibimutunga, amazi meza, kugira isuku, imirimo yo mu rugo mukayifatanya kugira ngo umubyeyi aze kubona n'umwanya wo konsa.''

    Nyirandikubwimana Claudine ufite umwana w'amezi atandatu, yavuze ko iyo yashwanye n'umugabo we bituma atabona amashereka.

    Ati 'Iyo nashwanye n'umugabo wanjye amashereka ntabwo aza neza, ikindi iyo mfite ibibazo byinshi ndi gutekerezaho nabwo biragorana. Konsa bisaba kuba umeze neza mu mutwe.''

    Iradukunda Jacqueline usanzwe ari umurezi ku Rwunge rw'Amashuri rwa Matimba unafite umwana yonsa, yavuze ko ku kigo akoreramo bamworohereza konsa umwana we kuko babashyiriyeho icyumba bonkerezamo bikabafasha gukora akazi neza.

    Umukobwa w'imyaka 19 wabyaye yiga mu mashuri yisumbuye afite imyaka 16, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yabyaye ari muto, ababyeyi be ndetse n'ubuyobozi bw'ikigo bakamworohereza kujya konsa akagaruka mu ishuri. Yagaragaje ko byatumye akomeza kwiga ndetse n'umwana we agakura neza.

    Ati 'Konsa umwana ni byiza bituma umwana akura neza, ubu umwana wanjye ameze neza kuko byose ndabifatanya nkiga neza nkanatsinda kandi nkanonsa umwana wanjye neza.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yagaragaje ko iyo ababyeyi bonkeje abana neza binagabanya igwingira, asaba abagabo kudatererana abagore babo mu gihe bonsa.

    Ati 'Konsa si inshingano y'umugore gusa ahubwo ni inshingano y'umuryango twese. Bituma turerera u Rwanda tukanarera abayobozi b'ejo hazaza beza.''

    MIGEPROF ivuga ko igiye kongera imbaraga mu gusaba ibigo gushyiraho icyumba cy'umubyeyi mu rwego rwo gufasha abakozi kubona aho bakonkereza abana babo, ibituma abana bonswa inshuro zagenwe ku munsi.

    Abana bahawe indyo yuzuye

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Batamuriza Mireille, yasabye abagabo bafite abagore bonsa kubarinda guhangayika kuko bituma babura amashereka

    Ababyeyi bigishijwe konsa n'uburyo bafata neza abana babo

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, yasabye abagabo kudatererana abagore mu gihe bonsa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/migeprof-yasabye-abagabo-bafite-abagore-bonsa-kubarinda-guhangayika

  • U Rwanda rwanyomoje amakuru avuga ko rubereyemo umwenda ikigo cyo muri Kenya gitubura imbuto – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu butumwa RAB yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasubizaga ku nkuru yagaragazaga ko icyo kigo cyo muri Kenya cyahuye n'igihombo gikomeye ku buryo gishobora no gufunga imiryango kubera umwenda munini kiberewemo na Guverinoma y'u Rwanda binyuze muri RAB.

    Iyo nkuru yatangajwe mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya, bigaragaza ko icyo kigo kimaze igihe gikorera mu gihombo kingana na miliyoni 40.3 z'Amashilingi ya Kenya (Amadolari 311,966).

    Izo nkuru zikomeza zigaragaza ko RAB ifite inshingano z'ibanze zo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda ifitiye icyo kigo umwenda wa miliyoni 108 z'Amashilingi ya Kenya (Amadolari 843.066).

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta muri Kenya, Nancy Gathungu, yavuze ko ayo mafaranga ari ayo guhera mu 2016 atishyurwa, kandi ngo ubu bigaragara ko kuyasubiza bishobora kuba bidashoboka, bityo sosiyete ishobora guhagarika ibikorwa byayo mu gihe inkunga iva i Nairobi yakurwamo.

    Hagaragajwe ko Kenya Seed Company ikorerera i Kigali irimo umwenda wa miliyoni 203 z'Amashilingi (arenga miliyoni 1,6$) y'imbuto yahawe n'ishami ryo muri Kenya ariko zitishyuwe ku buryo bikomeje gushyira iryo shami mu gihombo.

    Mu gusubiza kuri iyo nkuru, binyuze ku rubuga rwa X, RAB yagaragaje ko nta mwenda na muto ifitiye icyo kigo.

    Ati 'Inyandiko za RAB zigaragaza ko nta mwenda utarishyuwe wa Kenya Seed Company Rwanda Ltd.'

    Icyakora RAB yakomeje isaba ko mu gihe icyo kigo cyaba gifite inyemezabwishyu bigaragara ko zitishyuwe nk'uko bivugwa cyakwegera RAB cyangwa ibiro by'uturere aho gikorera kugira ngo bikurikiranwe cyishyurwe.

    Ati 'Mu gihe iki kigo cyaba gifite fagitire zitishyuwe, cyazijyana ku turere cyangwa kuri RAB kugira ngo zishyurwe, bijyanye n'igihe cyo ibirarane byagaragarijweho.'

    Kenya Seed Company Rwanda ni ikigo cya Leta muri Kenya kiri muri bitatu byashyizwe hirya no hino mu turere mu rwego rwo gufasha mu bijyanye no kubona imbuto zigezweho mu buhinzi.

    Uretse mu Rwanda, amakuru agaraza ko n'ibindi bigo nk'ibyo byo muri Kenya bikorera muri Tanzania na Uganda biri mu bihombo.

    U Rwanda rwanyomoje amakuru avuga ko rubereyemo umwenda ikigo cyo muri Kenya gitubura imbuto

    Zimwe mu mbuto zikunze guhingwa mu Rwanda

    Kenya Seed Company imaze igihe ikorera mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwanyomoje-amakuru-avuga-ko-rubereyemo-umwenda-ikigo-cyo-muri-kenya

  • Ni ikintu buri wese yishimira: Ibitekerezo by'Abanyarwanda ku gutwitira undi – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera, aherutse kubwira Abadepite ko impamvu zituma abantu babura urubyaro zirimo 30% zikomoka ku bagabo, na 30% zikomoka ku bagore. Izikomoka kuri bombi zingana na 30% mu gihe 10% ziba ari izindi mpamvu zitamenyekanye.

    Mu bisubizo Leta yashyizeho ngo ababuze urubyaro barubone harimo harimo kwemera kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga aho umugore cyangwa umugabo ashobora gutanga intanga cyangwa urusoro bagatwitirwa n'undi muntu bahisemo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ikintu-buri-wese-yishimira-ibitekerezo-by-abanyarwanda-ku-gutwitira-undi

  • Urutonde rw'abahataniye Ballon d'Or 2025 rwashyizwe ahagaragara, Ninde uburamo uyikwiye? #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'abakinnyi bahataniye igihembo gikomeye ku Isi cya Ballon d'Or 2025 rwashyizwe ahagaragara ku mugaragaro. Ni igihembo gishimangira ubuhanga, ubwitange, n'uruhare umukinnyi aba yagize mu mwaka w'imikino ushize, haba ku makipe akinira cyangwa ku rwego rw'amakipe y'Igihugu.

    Muri uru rutonde, higanjemo amazina azwi cyane mu mupira w'amaguru ku Isi, harimo abamaze imyaka bakomeza kwigaragaza ku rwego rw'Isi ndetse n'abandi bashya bari kuzamura izina ryabo mu buryo butangaje. Birumvikana ko bizongera gutuma abafana, abanyamakuru, n'inzobere mu mupira bagirana impaka zikomeye ku ukwiye guhabwa igihembo cy'umukinnyiw'itwaye neza.

    Hari ababona ko abatwaye ibikombe bikomeye nka UEFA Champions League cyangwa Fifa World Cup ari bo bakwiye guhabwa amahirwe menshi, mu gihe abandi bashimangira ko umusaruro ku giti cy'umukinnyi ari wo ukwiye guhabwa agaciro cyane kurusha ibikombe yegukanye doreko aba atarabitwaye wenyine.

    Ikibabaje kuri bamwe ni uko hari amazina bari biteze kubona ku rutonde ariko atagaragaye, bigatuma habaho kuganira ku mahitamo yakozwe n'abatanga amanota. Ese ni ukubera imvune zabasubije inyuma, imikinire cyangwa hari izindi mpamvu ziri inyuma y'ibi byemezo?

    Ikigaragara ni uko urugendo rugana ku itangwa rya Ballon d'Or 2025 ruzaba rwuzuye amatsiko, impaka, nyinshi n'amateka mashya yandikwa mu mupira w'amaguru.

    Urutonde rw'abahataniye Ballon d'Or 2025 mu bagore
    Urutonde rw'abahataniye Ballon d'Or 2025 mu bagabo

    Source : https://kasukumedia.com/urutonde-rwabahataniye-ballon-dor-2025-rwashyizwe-ahagaragara-ninde-uburamo-uyikwiye/

  • RIB yataye muri yombi Prof. Munyaneza n'Abayobozi ba WASAC #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Prof. Omar Munyaneza wahoze ayobora Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), hamwe n'abandi bayobozi babiri b'iki kigo. Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gukoresha ububasha bahabwa n'akazi mu nyungu zabo bwite, gukoresha nabi umutungo wa Leta, gukoresha itonesha mu itangwa ry'akazi cyangwa amasoko, ndetse no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

    Amakuru atangwa na RIB avuga ko ibyo byaha bikekwa byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye, bigira ingaruka ku mikorere y'iki kigo cya Leta gishinzwe amazi n'isuku mu gihugu.

    RIB ivuga ko iperereza ririmo gukorwa mu buryo bwimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri, kandi nibaramuka bahamijwe n'inkiko, bazahanwa hakurikijwe amategeko agenga igihugu cy'u Rwanda.

    Abaturage basabwa gukomeza gutanga amakuru ku nzego z'ubutabera igihe babonye cyangwa bakekwaho ibijyanye na ruswa n'andi makosa ajyanye no gukoresha nabi ububasha bahawe n'akazi, kugira ngo bigabanye no kurandura ibikorwa nk'ibi bihungabanya iterambere n'imiyoborere myiza.

    Prof. Omar Munyaneza wahoze ayobora Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) yatawe muri yombi

    Source : https://kasukumedia.com/rib-yataye-muri-yombi-prof-munyaneza-nabayobozi-ba-wasac/

  • RDF yaganiriye n'abashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri za Ambasade mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abashinzwe ibikorwa bya gisirikare bo mu bihugu 22 n'imiryango mpuzamahanga, harimo Angola, u Bushinwa, Denmark, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa, u Buyapani, Jordan, Mauritania, Namibia, Qatar, Koreya y'Epfo, Tanzania, Uganda, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zambia, Zimbabwe, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU), n'Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare (ICRC).

    Bakiriwe n'Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga muri Minisiteri y'Ingabo, Brig Gen Patrick Karuretwa, basobanurirwa ibijyanye n'umutekano w'imbere mu gihugu no hanze yacyo.

    Brig Gen Karuretwa yashimangiye ko ibiganiro by'umutekano nk'ibi bifasha mu gukomeza guhana ubumenyi hagati y'impande zombi, no guteza imbere ubufatanye bugamije kwimakaza amahoro mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Uhagarariye Ihuriro ry'Abashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade 'Defence Attachés' (DA), Brig Gen Emmanuel Shillingi, yashimye uburyo RDF itegura kenshi ibiganiro nk'ibi, agaragaza ko bitanga ubumenyi bwimbitse ku buryo igihugu gikemura ibibazo by'umutekano, haba imbere mu gihugu no mu karere.

    Brig Gen Shillingi yashimangira ko DA yiyemeje gukomeza guteza imbere ubufatanye n'ubwumvikane nk'abafatanyabikorwa mu iterambere.

    RDF yakiriye abashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri za Ambasade mu Rwanda bo mu bihugu 22

    Brig Gen Patric Karuretwa yashimangiye ko ibiganiro by'umutekano nk'ibi bifasha mu gukomeza guhanahana ubumenyi hagati y'impande zombi

    Brig Gen Emmanuel Shillingi, yashimye uburyo RDF itegura kenshi ibiganiro nk'ibi

    Abari mu ihuriro rya DA basobanuriwe ibjyajye n’umutekano w’imbere mu gihugu no hanze yacyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yaganiriye-n-abashinzwe-ibikorwa-bya-gisirikare-muri-za-ambasade-mu-rwanda

  • Nyagatare: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gutema inka yari iherutse guhabwa uwarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Iyi nka byamenyekanye ko yatemwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025 ikaba yatemewe mu Kagari ka Rugari mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare.

    Kandida Karigirwa watemewe inka avuga ko yabonye abantu bari mu kiraro kirimo inka, abona bari kuyikurura ni ko guhita atabaza abaturanyi bahageze basanga bamaze gutemagura inka ye yari aherutse guhabwa mu minsi mike ishize.

    Karigirwa avuga ko inka ye bayitemye amaguru n'amaboko ku buryo itabasha guhagarara, yavuze ko kandi atari ubwa mbere inka ye itemwe kuko n'indi yari yarahawe mbere yishwe n'abantu batamenyekanye.

    Polisi y'u Rwanda ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko ukekwaho gutema iyi nka yamaze gutabwa muri yombi, ikaba yanaboneyeho kuburira abantu kwirinda gukora ibikorwa bibi kuko bihanwa n'amategeko.

    Ati 'Ukekwako gutema iyi nka yafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mimuri mu gihe ubugenzacyaha burimo gukora iperereza. Tuributsa abantu ko ibikorwa nk'ibi bihanwa n'amategeko kandi ntabwo bizihanganirwa.''

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ukekwaho gutema iyi nka yari aherutse gutangwaho amakuru na Karigirwa ko ari umujura, akaba yatemye iyi nka mu rwego rwo kumwihimuraho.

    Inka yatemwe amaguru n'amaboko Karigirwa yari aherutse kuyihabwa n'ibitaro bya Gatunda aho yahakaga amezi atanu.

    Iyi nka ni yo Karigirwa yari aherutse guhabwa ikaba yaratemwe ari nijoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-polisi-yataye-muri-yombi-ukekwaho-gutema-inka-yari-iherutse-guhabwa

  • Prof. Omar Munyaneza wayoboye WASAC yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    RIB yatangaje ko abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro mu gihe hatuganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 7 Kanama 2025, RIB yagize iti “RIB irashimira abantu bagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bitahurwa. Irakomeza kandi kuburira abantu kudakoresha umwanya w'akazi mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n'amategeko kandi ko izakomeza kubirwanya kubw'ineza ya rubanda.”

    Prof. Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC muri Nzeri 2023, nyuma y'uko yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda. Yasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr. Asaph Kabaasha, ku wa 17 Nyakanga 2025.

    Prof Munyaneza wavutse mu 1973, afite impamyabumenyi y'Ikirenga mu bijyanye no gucunga amazi [Hydrology and Water Resources Engineering Management] yavanye muri IHE Delft Institute for Water Education yo mu Buholandi ndetse afite inararibonye mu bijyanye no gucunga amazi kuko yabyigishije imyaka myinshi muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse yanabaye Perezida w'Inama y'Ubutegetsi wa WASAC.

    Prof. Omar Munyaneza wayoboye WASAC yatawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-omar-munyaneza-wayoboye-wasac-yatawe-muri-yombi