Blog

  • Ibyo Se umubyara yamukoreye biteye agahinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi usanga ababyeyi bishimira kugira abana aho usanga bamwe barara amajoro bashakira icya Tunga abana babo gusa uyu mubyeyi we siko ameze kuko yashatse uko yakwivugana umusore we buranga.

    Umusore witwa sylver yaganirije umunyamakuru agahinda ndetse ni nimba yatewe na Se umubyara wakoze ibishoboka ngo amwice gusa kubera Imana arakira.

    Ku myaka 12 sylver yahuye n'ikibazo cy'uburwayi nibwo nyina umubyara nkundi mubyeyi wese yafashe iya mbere yita ku mwana we kugirango arebe ko yakira gusa Se ubyara ntabwo yabyishimiraga kubera ko nyina yamaraga igihe kinini yita ku mwana we.

    Igitondo kimwe yacunze nyina agiye kugura imiti y'umwana maze acana amashyiga maze ahita ajugunyamo umwana we .nyuma yahise agenda ahunze nibwo umwana yakoze ibishoboka yivana mu muriro.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-se-umubyara-yamukoreye-biteye-agahinda/

  • Amashuri yigenga afashwa na Leta yasabye MINEDUC kwihutisha ivugururwa ry'amasezerano bafitanye – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022, ubwo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwagaragazaga ibyavuye mu igenzura rwakoze ku miyoborere n'imitangire ya serivisi mu bigo bifashwa na Leta ku bw'amasezerano.

    Iri genzura ryakozwe mu 2020-2021 mu bigo 85 byo mu turere 11 turimo Bugesera, Gatsibo, Kicukiro, Musanze, Ngororero, Nyanza n'utundi two mu Ntara zose n'Umujyi wa Kigali.

    Nyuma basanze mu mashuri yigenga afashwa na Leta hakiri ibibazo by'imiyoborere n'imitangire ya serivisi bigira ingaruka ku burezi buhabwa abanyeshuri.

    Mu igenzura ryakozwe ikigero cy'imiyobore kiri kuri 43.95% naho imitangire ya serivisi iri kuri 63.17%.

    Bigaragaza ko hakiri ikibazo mu buryo ibigo biyoborwa bukiri hasi no kwakira abantu bikaba birimo ikibazo ndetse no mu burezi bw'abafite ubumuga haracyari icyuho mu kubaha serivi ziborohereza.

    Iyo miyoborere ikiri hasi ndetse na serivisi itanoze ngo biri mu bigira ingaruka ku myigire y'abanyeshuri bamwe bakava mu ishuri abandi bagasambanywa.

    Abafite aho bahuriye n'aya mashuri bigajemo abanyamadini n'amatorero bitabiriye uyu muhango, bagaragaje ko kuba ibi bikiri hasi bigirwamo uruhare n'amasezerano bafitanye na Leta atuma hari ibyo batabasha gukora.

    Amashuri yigenga afashwa na Leta ni 54% by'ari mu gihugu. Leta iyafasha nko kwishyura abarimu, kugura ibikoresho n'ibindi biri mu masezerano bafitanye.

    Amasezerano agenderwaho kugeza ubu ni ayasinywe mu 1987 atandukanye cyane n'uburyo uburezi buhagaze muri iki gihe.

    Kuri ubu hari ibikorwa byo kuvugurura aya masezerano akajyana n'igihe n'imiterere y'uburezi iriho.

    Umuyobozi wungirije w'Ihuriro ry'Amashuri yigenga afashwa na Leta, Musenyeri Laurent Mbanda, yavuze ko amasezerano akwiye kwihutishwa kuko azatuma buri wese amenya inshingano ze abonereho kuzishyira mu bikorwa b

    Umuyobozi wungirije w'Ihuriro ry'Amashuri yigenga afashwa na Leta, Musenyeri Laurent Mbanda, yavuze ko amasezerano akwiye kwihutishwa kuko azatuma buri wese amenya inshingano ze akazishyira mu bikorwa, ibizatuma batongera kwitana ba mwana.

    Ati 'Aya masezerano akwiye kujyaho kugira ngo hashyirweho umurongo ugaragara dukwiye kugenderaho twese, buri wese amenye uruhande rwe kandi bidufashe kumenya uko tubazwa inshingano ashinzwe kandi azishyire mu bikorwa.'

    Yakomeje ati 'Iyo amasezerano adasobanutse neza atuma abantu bitana ba mwana, bigatuma umuntu adafata inshingano ze kuko aba yumva undi azabikora ariko iyo ahari buri wese amenya icyo ashinzwe kandi akagishyira mu bikorwa.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari amasezerano yateguwe agomba gusinywa kugira ngo Leta imenye inshingano zayo n'abafatanyabikorwa bayo bamenye izabo bityo ireme ry'uburezi rizamuke.

    Ati 'Aya masezerano asobanura imikorere akanavuga inshingano za buri mufatanyabikorwa kuko amashuri menshi ni ayabo, birakwiye ko tugira umurongo ngenderwaho usobanura neza ibyo Leta ikora n'ibyo na bo bakora.'

    'Twizeye neza ko mu gihe ibyo bisobanutse neza n'imiyoborere y'amashuri igenda neza bigatuma ireme ry'uburezi ritera imbere.'

    Yakomeje avuga ko nubwo aya masezerano atari yaravuguruwe ariko imikoranire yasobanukiraga mu yandi mategeko arebana n'uburezi.

    Ati 'Hari hasanzweho imikorere isobanukira mu yandi mategeko hari nk'ikibazo cyakunze kugaragazwa cy'uyobora amashuri ariko ibyo byose birasobanutse. Mu mategeko no muri sitati y'abarimu bivuze ko ibizongererwamo ingufu byari bisobanutse no mu yandi mategeko ariko kugira ayo masezerano bizafasha gusobanura neza ibyo twari dusanzwe dukora.'

    Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, yavuze ko iri genzura ryakozwe rigamije kwibutsa impande zombi uruhare rwazo mu kurengera uburezi.

    Yakomeje avuga ko amasezerano ari ngombwa ariko igikwiye gushyirwa imbere ari ibiyakubiyemo kurusha inyandiko kandi akubahirizwa bityo ireme ry'uburezi rikazamuka.

    Abafite aya mashuri na bo basabwe kubahiriza ibyo basabwa bagashyira imbaraga mu kubaka umuryango kuko abenshi ari abanyamadini n'amatorero kandi afite umwanya munini mu muryango Nyarwanda.

    Basabwe kandi kumenya amategeko y'uburezi, kugira uruhare mu mfashanyigisho, guhashya abasambanya abana no guhuza ibyo bigisha bijyane n'ukwemera n'amasomo yo mu ishuri.

    Abafite aho bahuriye n’aya mashuri bari bitabiriye uyu muhango

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yari yitabiriye uyu muhango

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari amasezerano yateguwe agomba gusinywa kugira ngo Leta imenye inshingano zayo n'abafatanya

    Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, yavuze ko iri genzura ryakozwe rigamije kwibutsa impande zombi uruhare rwazo mu kurengera uburezi

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasabye abanyamadini kugira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda

    Amafoto: Nezerwa Salmon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-yigenga-afashwa-na-leta-yasabye-mineduc-kwihutisha-ivugururwa-ry

  • USAID yahaye u Rwanda miliyari 15Frw azateza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa hanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2022, USAID na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), batangije iyi gahunda yiswe ‘Feed the Future Rwanda Kungahara Wagura Amasoko’, ikaba yitezweho kunganira igishoro cya miliyoni 300 z’Amadolari, Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bashoye mu guteza imbere ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

    Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda bakaba ari abashoramari bato n’abaciriritse mu buhinzi n’ubworozi, mu bucuruzi no mu gutunganya umusaruro wa kawa, icyayi, imboga n’imbuto ndetse n’ibikomoka ku matungo birimo ibikorwa mu mata no mu mpu.

    USAID ivuga ko iyi gahunda ya Feed the Future igamije kurwanya inzara ku isi, yitezweho kuzamura ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho y’ingo z’Abanyarwanda zirenga ibihumbi 127, mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, hashingiwe ku kudaheza ibyiciro byihariye by’abaturage (nk’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga).

    Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin atangiza umushinga Feed the Future Rwanda Kungahara Wagura Amasoko

    Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin atangiza umushinga Feed the Future Rwanda Kungahara Wagura Amasoko

    Ubwo yatangizaga iyi gahunda, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin yagize ati “Intego y’iki gikorwa ni ukongera umusaruro w’ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, byibura ku rugero rwa 12% buri mwaka ku rwego rw’Igihugu”.

    Kamin avuga ko umusaruro (amafaranga) w’ingo nibura ibihumbi 127 mu Rwanda, na wo ugomba kwikuba inshuro zirenga ebyiri, kuko uziyongera ku rugero rubarirwa hagati ya 50%-75%.

    Ibigo n’inganda 500 bigize uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi na byo bigomba kuzahabwa ku nkunga yatanzwe na USAID, mu rwego rwo kongerera agaciro uwo musaruro kugera ku rugero rungana na 168%.

    Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI

    Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI

    Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, ashimangira ko hazabaho ubufatanye bw’inzego za Leta, abikorera n’imiryango ya Sosiyete Sivile mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Feed the Future Kungahara Wagura Amasoko.

    Dr Ngabitsinze yakomeje agira ati “Isoko, bisobanura gushyira hamwe kw’ibikorwa byose by’abatanga umusaruro, abawukenera, abacuruzi n’abanyenganda, kandi bose bakabona ibyakozwe ku giciro cyiza n’ubwo kitanyuze buri wese, ariko hakabaho kugabanya icyuho cy’ubusumbane hagati y’abakennye n’abakize, abo bakennye bariho kuko hari abandi benshi bakize”.

    Abacuruzi b’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi bavuga ko bamaze kumenyana n’amasoko yo hanze y’Igihugu ku migabane yose, aho bashobora gushora umusaruro w’ibikomoka mu Rwanda uko uzajya wiyongera buri mwaka.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/usaid-yahaye-u-rwanda-miliyari-15frw-azateza-imbere-ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byoherezwa-hanze

  • Ni ibitaangaza pe! Yakize virusi itera Sida mu buryo butangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Amerika yabaye umugore wa mbere ukize virusi itera sida nyuma yo guterwa uturemangingo dushya ari kuvurwa kanseri yari arwaye.

    Abashakashatsi bakomeye bo muri Amerika bavuga ko bakiri kwiga kuri ubwo buryo bakoresheje bavura uyu mugore, dore ko yavuwe kanseri yari arwaye nuko bimuviramo no gukira virusi itera Sida yari afite mu mubiri we.

    Bivugwa ko uyu munyamerikakazi abaye umuntu wa gatatu ku isi, n'umugore wa mbere, wakize virusi itera Sida.

    Uyu mugore yahawe uturemangingo dushya ari kuvurwa kanseri ndetse anahabwa amaraso mashya, nyuma yo gukorerwa ibyo bikorwa uwo mugore yamaze amezi 14 asanga nta virusi itera Sida afite mu maraso ye. Abahanga bavuga ko ibyabaye kuri uwo mugore bidashoboka gukunda ku bantu bose.

    Abashakashatsi bakomeye bo muri Amerika bakomeje gukora hasi hejuru bakomeza guhiga uburyo bufatika bwo kurwanya virusi itera Sida mu maraso y'abantu.

    Ubu buryo bwo kurwanya Kanseri bwakoreshejwe kuri uyu mugore, bwatangiye gukoreshwa muri 2007 aho bwakoreshejwe ku umugabo witwa, Timothy Ray Brown, akaza no gukira virusi itera Sida, nyuma y'uwo mugabo ubwo buryo bwongeye gukoreshwa kuri, Adam Castillejo, ukomoka muri New York, na we yaje gukira iyi ndwara.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ni-ibitaangaza-pe-yakize-virusi-itera-sida-mu-buryo-butangaje/

  • Ngaya amayeri yagufasha kwiba umukunzi w’abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ushobora gukunda umuntu ariko ugasanga yarafashwe mbese ukabura uko nawe wamubona kandi wifuza kumugira umukunzi.Muri iyi nkuru turakwereka amayeri yatuma umubona ukamwiba.

    Mumenye neza

    Niba rwose ushaka kwiba umukunzi w'abandi birasaba ko ubanza kumumenya neza ukamenyana nawe kugira ngo bizakorohere.Bizatuma umenya icyo akunda n'icyo yanga.

    Wemeze neza ko azakubera umukunzi koko.

    Ntushobora kugendera ku bihe wagiranye n'abandi bakobwa bityo ngo wumve ko bose ari kimwe .Niba umukobwa afitanye ibibazo n'umukunzi we ubungubu ,ashobora kumureka maze akagusanga kuko kenshi na kenshi abakobwa bakunda umuhungu wumva ibyo bashaka.

    Tangira kujya umuha impano

    Nyuma yo kumenya icyo akunda mutungure umuhe impano.Burya abakobwa bakunda impano.Umwereke ibyiza gusa numwereka ibibi bikwerekeyeho uzaba wihemukiye azahita agucika.

    Jya witondera gushyikirana na we

    Ntuzice vibe nziza hagati yanyu mwembi.Gerageza gutuma agukumbura kuburyo atakwibagirwa ibyiza umukorera.Mushyikirane binyuze mu nyandiko, guhamagara cyangwa uburyo ubundi buryo bwose bwatuma umugeraho.

    Menya impamvu ituma umushaka

    Kuki mu by'ukuri ushaka umuntu ufite umukunzi?ese koko uramukunda byukuri?ugomba kumenya neza ko ishyari rituma ushaka kumwegukana.

    Jya umwizera kandi ube aho ari

    Icyizere ni ngombwa muri buri mubano.Mu gihe mutari kumwe ,kumwizera bizatuma murushaho guhuza.Mu gihe agukeneye cyane ,ube uhari .

    Source : https://yegob.rw/ngaya-amayeri-yagufasha-kwiba-umukunzi-wabandi/

  • BNR yazamuye igipimo cy'inyungu igurizaho amabanki y'ubucuruzi n'ibigo by'imari iciriritse #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y'u Rwanda yazamuye igipimo cy'inyungu igurizaho amabanki y'ubucuruzi n'ibigo by'imari iciriritse kiva kuri 4,5% kigera kuri 5%. Bigamije kuyifasha guhangana n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro ku isoko gishobora kugera ku 8% mu mpera za 2022.

    Banki Nkuru y'u Rwanda 'BNR' yatangaje ko 'Mu nama yayo ngarukagihembwe yateranye 15-02-2022, Komite ishinzwe Politiki y'ifaranga muri BNR yazamuye igipimo cy'inyungu fatizo ya BNR ho iby'ijana 50 igera kuri 5% ivuye kuri 4.5%, mu rwego rwo gukumira izamuka rikabije ry'ibiciro ku isoko kandi n'izahuka ry'ubukungu rigakomeza gushyigikirwa.'

    The post BNR yazamuye igipimo cy'inyungu igurizaho amabanki y'ubucuruzi n'ibigo by'imari iciriritse appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/17/bnr-yazamuye-igipimo-cyinyungu-igurizaho-amabanki-yubucuruzi-nibigo-byimari-iciriritse/

  • Musa Essenu yafashije Rayon Sports kwigaranzura Rutsiro FC iyizengereza cyane #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022,Shampiyona y'icyiciro cya Mbere mu mupira w'amaguru 2021-22,yakomeje hasozwa umunsi wa 17 wayo,aho Rayon Sports itaherukaga kwitwara neza yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0 naho Police FC itsindwa na Espoir FC.

    Umutoza mushya wa Rayon Sports,Jorge Paixão,yabonye amanota 3 ye ya mbere nyuma yo gutsinda Rutsiro FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Musa Essenu ku munota wa 18 ku mupira mwiza yahawe na Iranzi Jean Claude.

    Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na Mukura VS yiyunze n'abafana ibona amanota 3 biyifasha kwegera imbere ku rutonde rwa shampiyona.

    Muri uyu mukino,Rayon Sports yashoboraga guhabwa penaliti ubwo rutahizamu wayo yagushwaga mu rubuga rw'amahina bikarangira umusifuzi abyirengagije.

    Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa kane,Police FC yatsindiwe i Rusizi ibitego 2-0 na Espoir FC byatsinzwe na Eric Niyonsaba ku munota wa 35' na Mbonyumwami Thaïba ku wa 59.

    Mu mikino 8 ikipe ya Espoir FC yaherukaga kwakira Espoir FC kuva muri 2010), muri shampiyona,ntiyari yarabashije kuyitsinda n'umwe kuko banganyije 5 itsindwa 3 gusa uyu munsi yahagaritse ayo mateka irayitsinda.

    Umukino ubanza muri iyi shampiyona, Espoir FC yatsindiye Police FC i Kigali ibitego 2-0.

    Ndayishimiye Eric “Bakame” umunyezamu wa Police FC yavunikiye i Rusizi ubwo batsindwaga igitego cya kabiri na Espoir FC muri uyu mukino.

    Umunsi wa 17 wa Shampiyona usize, hagati ya APR FC ya mbere na Kiyovu Sports ya 2 hasigayemo amanota 2 kuko iyi kipe y'ingabo z'igihugu ifite amanota 37.

    Gicumbi FC na Gorilla FC nizo ziri ku myanya 2 ya nyuma.

    Uko imikino y'uyu munsi yagenze:

    Rayon Sports 1-0 Rutsiro
    Espoir FC 2-0 Police FC
    Etincelles 0-0 Bugesera FC

    Urutonde rw'agateganyo:

    1.APR FC 37 Pts
    2.Kiyovu Sports 35 Pts
    3.Mukura VS 29 Pts
    4. Rayon Sports 29 Pts
    5. AS Kigali 27 Pts
    6. Musanze FC 27pts
    7. Police FC 26pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/musa-essenu-yafashije-rayon-sports-kwigaranzura-rutsiro-fc-iyizengereza-cyane

  • Nyuma yo kuvuga ko 'nta nka n'imwe bagira' William Ruto yasabye imbabazi DR Congo #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa Kenya yasabye imbabazi abanyecongo avuga ko atari agamije kubasuzugura nyuma y'amagambo yavuze ari kwiyamamaza akarakaza cyane abaturage na bamwe mu bategetsi muri DR Congo.

    Kuwa mbere, William Ruto arimo yiyamamariza mu ntara ya Nyeri hagati muri Kenya, yumvikanye avuga ko muri DR Congo nta nka bagira.

    Avuga mu Kiswahili yagize ati: 'Dufite isoko muri RD Congo…kiriya gihugu gifite abantu miliyoni 90 ariko nta nka n'imwe bafite…bariya bantu b'abaririmbyi…'

    Amashusho y'ibyo yavuze yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga kuva kuwa kabiri nijoro yarakaje cyane bamwe mu baturage n'abategetsi ba DR Congo.

    Itangazo ryasohowe n'ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza William Ruto kuwa gatatu rivuga ko uyu mukandida yicuza kubera kutumvikana ibyo yavuze kwateje.

    Iryo tangazo rivuga ko Ruto yagize ati: '…mfashe uyu mwanya ngo nizeze leta n'abaturage ba DRC ko mbemera kandi mbubaha cyane.'

    Francine Muyumba, umusenateri w'intara ya Haut-Katanga ari mu bari imbere mu kunenga ibyavuzwe na Ruto no kumusaba ko abisabira imbabazi.

    Bamwe mu baturage ba DR Congo bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga amashusho yerekana ko igihugu cyabo gifite inka nyinshi mu gusubiza ibyavuzwe na Ruto.

    Ruto mu gusaba imbabazi yavuze ko yabivuze 'mu buryo bwo gutebya, bigamije gushimangira ubunini bw'amahirwe ariyo n'uburyo byihutirwa kuyasingira ku baturage ba hano'.

    Raila Odinga — bahanganye mu kwiyamamariza gutegeka Kenya — yafatiye aho mukeba we yari amerewe nabi anengwa ku mbuga nkoranyambaga maze nawe aboneraho.

    Raila yasohoye itangazo kuwa gatatu avuga ko ibyavuzwe na Ruto byamubabaje cyane.

    Yagize ati: '…ibyavuzwe na visi perezida birahungabanya umubano wacu n'igihugu cy'inshuti kandi cyubaha Kenya ku rwego rwo hejuru.'

    Ambasade ya Kenya i Kinshasa yasohoye itangazo ivuga ko leta ya Kenya itazatezuka ku mubano wo kubahana na DR Congo.

    BBC

    The post Nyuma yo kuvuga ko 'nta nka n'imwe bagira' William Ruto yasabye imbabazi DR Congo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/17/nyuma-yo-kuvuga-ko-nta-nka-nimwe-bagira-william-ruto-yasabye-imbabazi-dr-congo/

  • Mwene Samusure avukana isunzu; Kim Kardashian na North West mu myenda myiza cyane (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakurikirana imyidagaduro yo muri Leta zunze ubumwe z'Amarika izina Kardashians ni ikintu bahita bumva bitewe n'ubwamamare bw'abo mu muryango Kardashian bazwi cyane nka Kim na Chloe.

    Uyu Kim Kardashian kuri ubu uri mu nzira zo gutandukana na Kanye West yagaragaye mu mafoto yatunguye benshi ubwo yari kumwe n'umwana wabo w'umukobwa  North West bakunda kwita 'Nori.'

    Kim uzwi mu bijyanye n'imideli nkuko yinjijwe muri uru ruganda n'ababyeyi be hari amahirwe ko uyu mwana we Nori nawe yaba asingira kwinjira muri urur ruganda dore ko ahri amafoto y'aba bombi yasohotse agaragaza ubwiza bwabo.

    Source : https://yegob.rw/mwene-samusure-avukana-isunzu-kim-kardashian-na-north-west-mu-myenda-myiza-cyane-amafoto/

  • Ishyano riraguye: Umusore w’i Kigali yakaniye ngo arashaka ko slayqueens zitazamutwara Ruger (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga harimo gucicikana videwo y'umunyarwenya Rusine aho yararimo kwisiga labelo ashaka ko aba slay queen bo mu Rwanda batazamutwara Ruger, umuhanzi w'icyamamare uri mu Rwanda aho yaje gutaramira abanyarwanda.

    Nkuko amajwi ari muri iyi videwo abivuga, Rusine yavuze ko abahanzi nka Rema, Diamond, Omah Lay n'abandi baje bakamucika bakisangira aba slayqueen nka Shaddyboo n'abandi gusa kuri iyi nshuro yakaniye kugirango Ruger atazamucika.

    Source : https://yegob.rw/ishyano-riraguye-umusore-wi-kigali-yakaniye-ngo-arashaka-ko-slayqueens-zitazamutwara-ruger-video/