Blog

  • Umutoniwase ufite ubumuga yasabye Leta kwemez… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yabaye uwa kabiri witabiriye Miss Rwanda afite ubumuga nyuma ya Uwimana Jeannette uhagarariye Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda.

    Muri iri rushanwa Umutoniwase afite nimero 58. Asanzwe afite akazi aho akora mu bijyanye no guhindura ibitabo byanditse by'abana biga mu mashuri abanza ahindura mu rurimi rw'amarenga, yifashishije amashusho [Video].

    Uyu mukobwa avuka mu muryango w'abana umunani, ni we mfura, kandi ni we gusa ufite ubumuga. Amashuri abanza yize mu Karere ka Huye, icyiciro rusange yize i Nyamirambo mu ishuri ry'abafite ubumuga, asoreza amasomo ye mu ishuri rya Gatagara i Huye.

    Yabwiye INYARWANDA ko inkuru y'ukuntu yagize ubumuga atabasha kuyibara neza, kuko Nyina yamubwiye ko ubwo yari afite amezi umunani yamujyanye kwa muganga yarwaye cyane afite umuriro mwinshi atazi neza ikibazo yari yagize mu maraso.

    Avuga ko icyo gihe Nyina yamusubije mu rugo ariko akomeza kuremba. Ku buryo Nyina yajyaga akomanga ku rugi rw’inzu ntiyumve ko hari urusaku ruri gutangwa n'urwo rugi.

    Akomeza avuga ko icyo gihe ari bwo Nyina yamusubije kwa muganga, abaganga bemeza ko afite ikibazo cy'ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

    Umutoniwase avuga ko umuryango we wakomeje kumwitaho ntiwamutererana. Arawushimira! Akavuga ko ageze mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, yize mu ishuri rimwe n'abafite ubumuga n'abatabufite, bituma atoroherwa mu masomo ye.

    Ati '…Twebwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n'abandi batabufite byabaga bigoye kuko wasangaga mugenzi wanjye nta marenga azi njyewe nkafata umwanya wo kumwigisha amarenga kugira ngo nawe mu ishuri namara kumva ibyo bigishije aze kunyigisha. Kubera ko mu ishuri nta musemuzi wari urimo.'

    Akomeza avuga ko n’abarimu babigishaga babaga bafite imbogamizi mu rurimi rw'amarenga, bigatuma we akora ushoboye akigisha bagenzi be ururimi rw'amarenga, kugira ngo aze kubona abamusobanurira ibyo abarimu bigishije.

    Umutoniwase avuga ko umuryango we umwitaho cyane, kandi ko abavandimwe be n'abandi bamubaha hafi, byatumye atigunga mu buzima bwe kugeza n'ubu.

    Avuga ko ubuzima yakuriyemo butandukanye n'ubw'abandi bafite ubumuga bagiye bagibwa ibicibwa n'imiryango imwe n'imwe ahanini biturutse ku kumvira abaturanyi babwira ko umwana babyaye ufite ubumuga ntacyo azabamarira.

    Ati “Njyewe iyo mbagamizi nayo nagize. Ntabwo nigeze mpezwa. Umuryango wanjye wanyitayeho kandi banyemereye ko niga mbese izo mbogamizi z'uko bampisha cyangwa bambuza amahirwe yo kwiga ntabwo byigeze bibaho […] Ntabwo bigeze bampeza cyangwa ngo nkandamizwe.'

    Uyu mukobwa avuga ko zimwe mu nshuti ze zizi ururimi rw'amarenga ku buryo bimworohera kuganira nabo. Ndetse ko imirimo imwe n'imwe yo mu rugo ayikora, akanatumwa nko kuri 'Boutique' n'ahandi kandi akabasha gutumika.

    Umutoniwase yabwiye INYARWANDA ko yashimishijwe no kuba yarakoze amateka akaba umukobwa wa kabiri ufite ubumuga witabiriye Miss Rwanda 2022.

    Kandi aya mateka akaba aherekejwe no kwerekana ko n'abafite ubumuga bashoboye. 

    Ati 'Kwinjira muri Miss Rwanda biranshimishije kandi aya mateka nishimira ko azerekana y'uko abantu bose bafite uburenganzira bungana. Yaba umuryango wanjye ari abandi bantu byose bizagaragaraza y'uko abantu bafite ubumuga n'abatabufite bafite amahirwe angana kandi hari ubukangurambaga buzaba buri gukorwa.'


    Umutoniwase Fredda ari mu bakobwa 70 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda, ahagarariye Umujyi wa Kigali

    Akavuga ko afite icyizere cy'uko mu myaka iri imbere hari abandi bakobwa bafite ubumuga bazitabira iri rushanwa. 

    Yavuze ko umuryango we wamushyigikiye kuva ku munsi wa mbere, kandi ko na Murumuna we buri gihe yamusabaga kwitabira iri rushanwa, kuko we atarageze imyaka y'ubukure imwemerera kwitabira.

    Umutoniwase yavuze ko uretse guterwa imbaraga n'umuryango we, kwitabira Miss Rwanda byanaturutse ku mushinga ashaka gukora wubakiye ku burezi bugera kuri bose.

    Akavuga ko hari abafite ubumuga bagihishwa n'imiryango yabo, ntibahabwe amahirwe angana n'abandi ngo nabo bakandagire mu ishuri.

    Uyu mukobwa hari abo azi bafite ubumuga babujijwe amahirwe yo kujya ishuri, ku buryo batazi n'ururimi rw'amarenga bikabagora kuganira na bagenzi babo.

    Umutoniwase avuga ko nk'abafite ubumuga batoroherwa no kumenya amakuru, kuko Televiziyo zidashyiraho umusemuzi w'ururimi rw'amarenga.

    Akavuga ko bikiri imbogamizi. Ati 'Uretse Televiziyo Rwanda ni yo ifite umusemuzi nawe usemura mu makuru ariko izindi Televiziyo usanga ntawe. Kandi amakuru mu by'ukuri aba ari ingenzi. Ubwo rero bidusaba y'uko dukurikirana RBA yonyine. Kandi ubwo nabwo iyo amakuru y'Ikinyarwanda yagucitse ntayandi.'

    Akomeza ati 'Ikintu rero twasaba Televiziyo zitandukanye bajya bashyiraho abasemuzi kubera ko kuri ubu ni RBA yonyine.”

    “Kandi hari igihe uba ushaka kumva amakuru atandukanye, kubera ko nk'abantu bumva bo baba bafite amahirwe atandukanye yumva amakuru hano n'ahandi ariko twebwe ni ukumva ayo kuri RBA gusa nabwo kandi ayo mu Kinyarwanda.'

    Kuri we, asanga igihe kigeze kugira ngo Leta yemeze ururimi rw'amarenga, kuko abafite ubumuga batoroherwa no kubona serivisi.

    Ati 'Nasaba Leta y'uko yakwemeza ikoreshwa ry'ururimi rw'amarenga. Kugira ngo wenda kwa muganga, mu mashuri, abarimu, abantu bose bamenye ururimi rw'amarenga.'

    'Kubera ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n'imbogamizi nyinshi. Icyo gihe rero abantu baruzi byafasha wa muntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.'

    Atanga urugero akavuga ko umuntu ufite ubumuga ataroherwa no kubona serivisi kwa muganga, kuko kenshi usanga abaganga batazi ururimi rw'amarenga.

    Avuga ko mu gihe Leta itaremeza ururimi rw'amarenga, abantu bakwiye kugira ubushake bwo kwiga ururimi rw'amarenga, kandi bakamenya ko ari ururimi nk'izindi.

    Umutoniwase yavuze ko umuryango utigeze umutererana, kandi ko ari nabo bamusabye kwitabira Miss Rwanda 2022 

    Umutoniwase avuga ko yishimiye kwandika amateka nk'umukobwa wa kabiri ufite ubumuga witabiriye Miss Rwanda

    Umutoniwase avuga ko afite icyizere cy'uko azaboneka mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 

    Umutoniwase yavuze ko afite abazamufasha gusemura ururimi rw'amarenga igihe Kwizera Clementine yaba atabonetse

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMUTONIWASE FREDDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114649/umutoniwase-ufite-ubumuga-yasabye-leta-kwemeza-ururimi-rwamarenga-atunga-agatoki-televiziy-114649.html

  • “Nakuze nziko ndi mubi” umuhanzi Alyn Sano yavuze agahinda yakuranye. Video – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahanzikazi bamaze kwigarurira imitima y'abafana hano mu Rwanda, Alyn Sano, yatangaje agahinda yakuranye ko kuba yarabwirwaga ko ari mubi kandi asa n'abahungu.

    Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru Murungi Sabin, Alyn Sano yavuze ko nawe amaze igihe gito amenye ko ari mwiza. Avuga ko nawe yari yarishyizemo ko ari mubi bigatuma abaho mu atikunda.

    Yagize ati 'ubu nibwo ntangiye kwikunda,..nakundaga kwambara ibintu bimpishe agahanga kuberako mu mikurire yange nakuze nziko ndi mubi'

    Raba amashusho wumve ibyo yatangaje:

    Reba amashusho y'indirimbo nshya ya Alyn Sano

     

    Source : https://yegob.rw/nakuze-nziko-ndi-mubi-umuhanzi-alyn-sano-yavuze-agahinda-yakuranye-video/

  • Politiki n'imiyoborere myiza ni nk'umubiri ufite ubuzima buzira umuze-Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Inama ya EU na AU yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare bikaba biteganyijwe ko izasozwa ku wa Gatanu kuko yari iy'iminsi ibiri.

    Perezida Kagame watanze ikiganiro ku munsi wa mbere nk'uko byatangajwe na Perezidansi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko imiyoborere mibi ari yo nyirabayazana w'amakimbirane abyara umutekano muke, ikaba ikwiye kwitabwaho mu rwego rwo kubisigasira mu buryo burambye.

    Yagize ati 'Nta bundi buryo bwo kubaka amahoro n'umutekano birambye ku migabane yombi hatubakiwe ku miyoborere. Iyo imiyoborere ibangamiwe, ni nko kugira ubudahangarwa buke mu mubiri, indwara zibonetse zose zikawinjirana.”

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibihungabanya umutekano atari umwihariko ku mugabane umwe ari na yo mpamvu hakenewe imitekerereze mishya n'uburyo bushya bwo guhuza ibikorwa mu kurwanya iterabwoba no gushyigikira ibikorwa byo kubaka amahoro.

    Ati “Ntidushobora kurebera mu gihe ubuzima bw'abasivile b'inzirakarengane igihe buri mu kaga. Umutekano ku Mugabane w'u Burayi na wo ushobora guhungabnywa.Turi abaturanyi kandi ibihungabanya umutekano ntibigira imipaka.”

    Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bwo ku rwego rw'ibihugu ndetse na mpuzamahanga ari bwo buryo bwiza bwo guhangana n'ingorane za none kandi ko ibikorwa by'ingabo ku rwego rw'Akarere bikwiye guterwa inkunga. Icyakora ngo nta mubare w'abasirikare cyangwa amafaranga bibasha kuzana amahoro arambye.

    Yakomeje avuga ko hakenewe ubufatanye hagati y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'uwa Afurika Yunze Ubumwe butajenjetse kandi bubyara umusaruro ufatika.

    Perezida Kagame yavuze ko imiyoborere myiza ari nk'umubiri ufite ubuzima buzira umuze

    Hasabwe ko imigabane yombi yagirana ubufatanye bwimbitse kandi bubyara umusaruro ufatika

    Abitabiriye iyi nama bibukijwe ko ibikorwa bihungabanya umutekano bitagira imipaka bityo bakwiye gufatanya kurwanya iterabwoba

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo ari mu bitabiriye iyi nama

    Inama ya EU na AU yatangiye kuri uyu wa ikaba izamara iminsi ibiri

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/politiki-n-imiyoborere-myiza-ni-nk-umubiri-ufite-ubuzima-buzira-umuze-perezida

  • Umuhanda Kigali-Musanze wongeye kuba nyabagendwa – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yari yatanze mbere yasabaga abakoreshaga uyu muhanda kwitabaza ibindi byerekezo nka Kigali- Gicumbi- Base- Musanze cyangwa Muhanga-Ngororero-Mukamira hirindwa ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga.

    Amakuru ahari ni uko nyuma y'aho imvura yagabanyije ubukana n'ibikorwa byo gushaka inzira byari byatangijwe byatanze umusaruro watumye umuhanda wongera kuba nyabagendwa.

    Mwiriwe,#RwandaPolice irabamenyesha ko ubu umuhanda Kigali-Rulindo-Musanze ari nyabagendwa.

    Murakoze https://t.co/MpocY1U1ZI

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) February 17, 2022

    Inkuru yatambutse mbere

    Hari aho umuhanda wari wangijwe n’ibiza mu Karere ka Rulindo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-kigali-musanze-wongeye-kuba-nyabagendwa

  • Umukobwa uri muri #MissRwanda2022 yatangaje ko atazi kuvuga umushinga we mu kinyarwanda. Video – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Kelly Ndahiro ni umwe mubakobwa mirongo irindwi bakomeje banyuze mu majonjora yabereye muri buri ntara.

    Uyu mukobwa ubwo yari mu kiganiro kuri Yago Tv Show, umunyamakuru yamubajije ku mushinga we maze atangazwa n'igisubizo yahawe.

    Ubwo uyu mukobwa bamubazaga umushinga we uwo ariwo, uyu mukobwa yatangaje ko atazi kuvuga umushinga we mu kinyarwanda.

    Abenshi bakaba bibajije uko ukuntu atazi kuvuga umushinga we mu kinyarwanda kandi mugihe yaba atsinze agomba gukorera umushinga we mu Rwanda ndetse agakorana n'abanyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-uri-muri-missrwanda2022-yatangaje-ko-atazi-kuvuga-umushinga-we-mu-kinyarwanda-video/

  • Birababaje: Umusore yitabye Imana yari ari kwitegura ubukwe muri uku kwezi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ukiri muto wari ufite ubukwe muri uku kwezi yagonzwe n'imodoka ahitashiramo umwuka.

    Ibi byabereye mu Murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango imbere ya gare (aho bategera imodoka) ya Ruhango, ubwo uwo musore wari utwaye igare ririho ibijumba yaje kugongwa n'ikamyo agahita ahasiga ubuzima.

    Imyirondoro y'uwo musore yerekana ko yitwa Kwizera Philbert, akaba yakoraga akazi ku bunyonzi muri ako Karere ka Ruhango.

    Abaturage bari ahongaho babajwe bikomeye n'urupfu rw'uwo musore ndetse banavuga ko uyu musore yari afite ubukwe muri uku kwezi dore ko ngo yari yaramaze gusezerana imbere y'amategeko.

    Abashoferi bari batwaye iyo kamyo bakimara kugonga uwo musore bashatse gutoroka ngo bacike, gusa ariko abaturage bababera ibamba banga ko bagenda kugeza igihe inzego z'umutekano zageraga ahabereye ibyo.

    Abaturage baganiriye na BTN Tv dukesha iyi nkuru banenze abanyamagare kubera ukuntu baba bagenda muri uwo muhanda, ndetse kandi banasabye Leta gushyira utugabanya umuvuduko muri uwo muhanda kubera ukuntu ngo ukemeje gutwara ubuzima bw'abatari bake.

    Umurambo wa Kwizera Philbert wahise ujyanwa mu bitaro bya Kinazi, mu gihe abashoferi bo bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ikorera mu karere ka Ruhango.

    Source : https://yegob.rw/birababaje-umusore-yitabye-imana-yari-ari-kwitegura-ubukwe-muri-uku-kwezi/

  • Umukobwa akunze undi muhungu uwo bakundanaga bimunanira kugenda(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza umukobwa wakunze abasore babiri abatendeka maze aza guhitamo umwe  birangira undi bimunanira kubyakira.Nkuko bigaragara mu mashusho umwe mu basore yashatse ko bajyana ngo amuterete aramwangira yemerera undi.Uwanzwe yahise ababara abura aho akwirwa ndetse bimunanira no kugenda.

    Reba uko byagenze mu mashusho 

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-akunze-undi-muhungu-uwo-bakundanaga-bimunanira-kugendavideo/

  • Couple 10 zibyamamare zirimo n’iy’abakundana… – #rwanda #RwOT

    Urukundo ni ikintu gikomeye kandi kurujyamo ntibigombera imyaka cyangwa igitsina, ahubwo birizana nk’uko bigenda byigaragaza. Iyo bigeze ku byamamare biba ibindi kubera abakunzi baba bafite yewe n'abanzi baba bifuza kumenya uko ibyabo bihagaze ku mpamvu nziza cyangwa imbi.

    Kuri ubu ariko nubwo ibyamamare ari byinshi ku isi, hari ibigezweho mu bitangazamakuru aho usanga ari byo byiharira inkuru nyamukuru kimwe n'impapuro z'imbere zabyo. Tugiye kukugezaho couple 10 ziyoboye izindi ku Isi mu kuvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri aya mezi ya mbere y'umwaka wa 2022.  

    1.Kourtney Kardashian na Travis Barker

    Urukundo rw’aba bombi rwatangiye ari abaturanyi, nyuma baza kujya kwigaragaza kuri Instagram ku munsi w'abakundana. Mu 2021 mu kwezi k’Ukwakira ni bwo Travis Barkera yambitse impeta umukunzi we Kourtney mu birori byabereye ku mucanga wo muri Montecito muri Leta ya California.

    2.Megan Fox na Machine Gun Kelly

    Muri Mutarama, 2022 ni bwo MGK yambitse impeta Megan mu muhango wabereye munsi y'igiti cya Banyan gifite amateka mu rukundo rwabo kuva mu ntangiro z'urukundo rwabo nk’uko babihishuye bagaragaza ko umwaka wari ushize bahagiye basaba Imana kubaba hafi no kubafasha mu rugendo rwo gukundana bari bagiye gutangira.

    3.Kim Kardashian na Pete DavidsonKugeza ubu imwe mu nkuru z'abakundana ishyushye ni iya Kim na Pete cyane cyane muri Hollywood agace k’imyidagaduro ku isi. Kuva mu mezi ya mbere y'umwaka wa 2021 ubwo Kim yasabaga ko yatandukana na Kanye West bari bamaranye imyaka irenga 7, abantu bose batangiye kwerekeza amaso kuri aba bombi.

    Icyaje gutungurana ni ukuntu Kim yatandukanye na Kanye West akamusimbuza Pete, ibintu ubona ko byasajije Kanye West ugikunda bikomeye Kim Kardashian. Nyuma yo gutandukana na Kim, Kanye West yagiye mu rukundo n’abandi bakobwa ariko ntirwamuhira. Aherutse gutandukana na Fox yari yishumbushije, nawe bakaba barakundanye nyuma ya Shayk bari bakanyujijeho agitandukana na Kim.

    4.Rihanna na ASAP Rocky

    Aba bombi ni inshuti z’igihe kirekire baje guhinduka umugabo n’umugore. Kuri ubu aba bombi baritegura kwibaruka umwana wabo wa mbere dore ko nyuma y'abagabo benshi bagiye batereta RiRi, Rocky ari we watsindiye kubyarana n'uyu muherwekazi, umuhanzikazi, umushabitsi akaba n'umunyamideli.

    5.Zendaya na Tom Holland

    Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime, Zendaya, wamamaye muri filime nyinshi, ari mu buryohe bw’urukundo na Tom Hollanda uzwi nka Spider Man. Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa cyane guhera mu mpeshyi ishize ubwo bafotorwaga basomanira mu modoka.

    6.Ben Affleck na Jennifer LopezAba bombi bari baratandukanye mu 2004 ariko baje kwiyunga muri Gicurasi yashize aho kugeza ubu bakomeje kuryoherwa n'ubuzima bazengurukana hirya no hino aho bagiye bagaragara bari kumwe, ahazwi ni nko muri Montana no mu Butaliyani aho bongeye no gutambukanira ku itapi y'umutuku nyuma y'imyaka 18.

    7.Zoe Kravitz na Channing Tatum


    Urukundo rw'umunyamideli, umuhanzi n'umukinnyi wa filime, Zoe ndetse n'umukinnyi wa filime unazitunganya Channing, ni rumwe mu zikomejes gufata intera no kuvugwa cyane mu itangazamakuru. Aba bombi batangiye kumenyekana ko ari inyoni ziri mu rukundo mu mpeshyi ya 2021 ubwo bagaragaraga bari kumwe baseka banatwaye igare bombi.

    Nyuma muri nzeri Channing yaje gusangiza bwa mbere abamukurikira ifoto ye na Zoe ubwo bari bagiye mu birori bya Alicia Keys. Baje no kugenda bagaragarana mu bice binyuranye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka New York n'ahandi.

    8.Adele na Rich Paul

    Mu mwaka ushize wa 2021 ni bwo urukundo rw’aba bombi rwatangiye kwamamara nyuma yo gutandukana na Simon Konecki, maze mu birori biheruka bya Grammy Awards, Adele atanga Rich nk'umukunzi we mushya, icyamamare mu mikino ya Basketball aho agenda areberera inyungu z'abakinnyi banyuranye barimo LeBron James.

    9.Michael B. Jordan na Lori Harvey


    Urukundo rwa Jordan umukinnyi wa filime unazitunganya n'umunyamideli ukiri muto ugereranije na Jordan rwatangiye kwamamara mu ntangiriro z'umwaka wa 2022 ubwo Lori yashyiraga ifoto yabo bombi hanze. Kuva icyo gihe bahisa batangira kwigarurira imitima ya benshi muri Hollywood no ku isi muri rusange. 


    10.Kristen Stewart na Dylan Meyer

    Nubwo bakundana bahuje ibitsina, urukundo rwabo rukomeje guhagarika imitima ya benshi ku isi. Aba bombi ni abakinnyi ba filime b'ibyamamare. Kristen yamamaye mu rukundo na Robert Pattison na Stella Maxwell mbere y’uko yihebera Dylan. Nk’uko Kristen yabitangarije Howard Stern, we n’umukunzi we Dylan Meyer baritegura kurushinga kuko bamaze gushimana kandi bakaba banahuriye kuri byinshi birimo no gukina filime no kuzitunganya.

    Nubwo iyi couple itari kuri uru rutonde rw’icumi za mbere zikomeje kuzonga isi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, ariko Couple ya Britney Spears na Sam Asghari nayo ni imwe mu ziri kugarukwaho cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114621/couple-10-zibyamamare-zirimo-niyabakundana-bahuje-ibitsina-zikomeje-gutigisa-isi-amafoto-114621.html

  • Yarasebye: umugore yabuze aho akirwa ubwo yohererezaga umuhungu we ubutumwa ngo aze baryamane papa we ntahari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wubatse utatangajwe amazina, bigaragara ko yibeshye yoherereza umwana we w'umuhungu witwa Karabo ubutumwa arimo gutumira umugabo ajya aryamana na we.

    Mu butumwa Karabo yakiriye, harimo aho uyu mugore asaba inshoreke ye ko yaza mu rugo, kuko umugabo we n'abana bose bagiye kujya ahitwa Limpopo gushyingura umwe mu bantu bo mu muryango bapfushije.

    Uyu mugore yagiraga ati ' Wiriwe mukundwa, ngufitiye amakuru meza. Umugabo n'abana bose bagiye kujya gushyingura muri Limpopo. Ubu bivuze ko wikendi ari iyacu muri uru rugo. Ntabwo ushaka kuza ngo twongere tugerageze?'

    Umuhungu we ati ' Ariko se mama bimeze bite? uravuga ibiki? Ubu butumwa bwari ubwanjye?'

    Uyu muhungu mu kiganiro cya Whatsapp abaza nyina ibibaye, nyina agashaka kumubeshya ngo ni telefone ibyiyandikiye, iranabyohereza gusa umwana akamuhakanira. Ati ' Ntungire injiji. Ni gute telefone yabyandika ntibibemo n'ikosa na rimwe?'

    Uyu mubyeyi ati ' Karabo rwose ndakwinginze bisibe ubyibagirwe, ntubwire papa wawe ibyabaye, uhite unabyibagirwa.'

    Uyu mubyeyi asaba umuhungu we kuba aretse abakaza kubivuganaho agarutse mu rugo.

    Source : https://yegob.rw/yarasebye-umugore-yabuze-aho-akirwa-ubwo-yohererezaga-umuhungu-we-ubutumwa-ngo-aze-baryamane-papa-we-ntahari/

  • Perezida Kagame yagaragaje ko amahoro n’umutekano bikwiye kubakira kuri Politiki ihamye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

    Umukuru w’Igihugu ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyo nama, yavuze ko politiki n’imiyoborere myiza ari nk’umubiri muzima.

    Yagize ati “Iyo imiyoborere ibangamiwe, ni nko kugira ubudahangarwa bw’umubiri bworoshye, bituma bwibasirwa n’ubwoko bwose bw’indwara.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko nta kuntu hakubakwa amahoro n’umutekano birambye, haba imbere muri Afurika ndetse no ku migabane yombi, udashyize imiyoborere hagati.

    Yavuze ko hakenewe ibitekerezo bishya hamwe n’ishusho nshya, kugira ngo habeho gufatanyiriza hamwe kurwanya iterabwoba no gushyigikira ibikorwa byo kwimakaza amahoro.

    Ati “Ntidushobora kwihagararaho ngo turebere igihe ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane bugeramiwe. Umutekano w’u Burayi nawo uri mu kaga. Turi abaturanyi kandi iterabwoba ryambukiranya ibihugu n’imipaka.”

    Perezida Kagame mu ijambo rye kandi yavuze ko hari uburyo bwinshi bworoshye, bujyanye no gukemura ibibazo iyi migabane ihura nabyo. Agaragaza ko buri makimbirane afite imiterere yayo ariko kandi hari n’ibisubizo bifatika.

    Ati “Birakenewe ko hashyirwaho uburyo bunoze kandi burambye ku mpande zombie, bwo gutera inkunga ibikorwa by’Ingabo mu karere.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko nanone, nta ngabo cyangwa inkunga zishobora gutanga amahoro arambye.

    Ati “Tugomba icyarimwe gukemura ibitagenda neza mu buyobozi, arizo ntandaro z’umutekano muke.”

    Perezida Kagame yagaragaje ko hifuzwa umubano hagati y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ufite ireme, kandi utanga ibisubizo bifatika. Ati “Twese turakeneranye, kandi bivuze gukorana nk’abafatanyabikorwa buzuye.”

    Iyi nama ya gatandatu ihuza Afurika n’u Burayi ikaba izasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, yari igamije kwigira hamwe iby’ingezi byihutirwa ku bufatanye bw’ahazaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-amahoro-n-umutekano-bikwiye-kubakira-kuri-politiki-ihamye