Blog

  • Umupasiteri ugira ishyari yabujije abageni gusomana mu rusengero ku munsi w’ubukwe bwabo(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupasiteri yiswe ko ari umunyeshyari ku mbuga nkoranyambaga ubwo yabuzaga umukwe gusomana n'umugore we ku munsi w'ubukwe bwabo nyuma yo gusezerana kubana akaramata.

    Ntabwo tuzi impamvu pasiteri yahisemo gutera ipfunwe aba bageni ariko ibikorwa bye ntibyishimiwe nababonye amashusho ye abuza abageni gusomana mu rusengerero.

    Muri videwo , pasiteri arashobora kugaragara yihutira kubatandukanya ubwo beranaga kugirango bahamye urukundo rwabo.

    Source : https://yegob.rw/umupasiteri-ugira-ishyari-yabujije-abageni-gusomana-mu-rusengero-ku-munsi-wubukwe-bwabovideo/

  • Icyo Shangazi umufana wa APR FC urembye asaba ubuyobozi bw’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Kanzayire Console uzwi nka Shangazi, umufana ukomeye cyane w’ikipe ya APR FC ubarizwa mu itsinda rya ‘Online Fan Club’ umaze umwaka urenga arwaye kanseri yo mu muhogo, yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kumufasha akivuza agakira.

    Uyu mubyeyi wari urwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, yabwiwe ko ikibyimba afite mu muhogo mu Rwanda nta bushobozi bwo kivura bisaba ko ajya mu Buhinde kwivurizayo, akaba ategereje raporo yo kwa muganga kugira ngo amenye icyo asabwa.

    Shangazi ubu urwariye iwe mu rugo, ejo itsinda ry’abafana ba APR FC rya Online Fan Club baramusuye aho atuye i Kanombe, bamushyikiriza ibahasha irimo bumwe mu bufasha bwo kuba bumufasha muri iyi minsi.

    Shangazi yavuze ko ubu akeneye ubufasha bwa buri mwe kugira ngo ajye kuvurwa, gusa ngo ategereje raporo yo kwa muganga kuko ari bwo azemenya ibyo asabwa byose.

    Ati “Ikibyimba ntabwo cyakize, ubu ndi mu rugo, kubera binsaba kumbaga, bambwiye ko byaba byiza ngiye mu Buhinde kuko hano bambwiye ko batabikora, icya mbere bisaba ni ubushobozi nimbona raporo yo kwa muganga hari umuntu nzayoherereza uri mu Buhinde akambariza ibitaro bivura neza bidahenze, icyo gihe nzahita menya ubushobozi binsaba.”

    Yasabye ubuyobozi bwa APR FC kuba bwamufasha kwivuza cyane ko babifitiye ubushobozi, akaba anizeye ko namara kumenya ibisabwa izagira icyo akora.

    Ati “Ubuyobozi bwa APR FC nk’umufana wabo ndabizi bo bafite ubushobozi bwo kumvuza bitanaciye n’ahandi, kandi ndabizi ko nimbona raporo yo kwa muganga nziko nabo bazagira icyo bakora, ubuyobozi burabizi ko ndwaye kandi hano byabananiye nkeneye ubuvuzi bwisumbuye, ndibaza ko nabo bazagira icyo bakora.”

    Yashimiye cyane Online Fan Club uburyo bamubaye hafi mu burwayi bwe, yaba igihe yari mu bitaro, na nyuma yaho bakaba bakomeje kumwitaho.

    Online Fan Club abarizwamo ikaba isaba umusiporutifu wese ufite umutima w’urukundo ko yagira icyo afasha Kanzayire Console kugira ngo abone ubuvuzi akire, uwakenera kumufasha yanyura kuri telefoni ye bwite 0788528267 (Kanzayire Console).

    Online Fan Club yamushyikirije ibahasha irimo ubufasha bwo kumufasha muri iyi minsi

    Shangazi umaze igihe arembye yasabye ubuyobozi bwa APR FC kumufasha akivuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icya-shangazi-umufana-wa-apr-fc-urembye-asaba-ubuyobozi-bw-iyi-kipe

  • Imfungwa n’abagororwa 58 banze kwikingiza Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Pelly Gakwaya kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022 mu kiganiro na RBA.

    Mu kiganiro na RBA, Umuvugizi wa RCS, SSP Gakwaya yavuze ko muri rusange imfungwa n’abagororwa ndetse n'abakozi ba RCS bikingije gusa harimo abagororwa 58 banze kwikingiza kubera imyumvire.

    Ati 'Nk’uko mu Rwanda hose bakingiye Abanyarwanda, no muri gereza ntabwo basigaye kugeza ubu twakingiye abagororwa bose hafi ijana ku ijana ndetse n’abakozi bose bashinzwe imfungwa n’abagororwa. Rero bihagaze neza. Hari abagororwa bake navuga 58 banze kwikingiza kubera imyumvire ndetse n’imyemerere yabo ariko natwe ni cyo dushinzwe, umunsi ku wundi turabigisha ndetse turebe ko bahindura iyo myumvire.'

    Umuvugizi wa RCS, SSP Gakwaya Pelly yavuze ko muri gereza ubwandu bwa COVID-19 naho bwahageze gusa ku bufatanye n’inzego zitandukanye habayeho kuburwanya.

    Ati 'Muri gereza yaba ari abashinzwe gukurikirana umunsi ku wundi imfungwa n’abagororwa, yaba imfungwa n’abagororwa, uyu munsi nta bwandu na bumwe bwa COVID-19 twaba dufite.'

    Muri Werurwe 2021 nibwo imfungwa n’abagororwa batangiye guhabwa urukingo rwa COVID-19 hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.

    Ni igikorwa cyahereye muri Gereza Nkuru ya Kigali, iherereye i Mageragere. Mu mibare yatangajwe icyo gihe yavugaga ko imfungwa n’abagororwa 2 077 mu basaga ibihumbi 10 bafungiye aho ari bo bahise bahabwa urukingo.

    Icyo gihe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, CG George Rwigamba yatangaje ko kubakingira ari imwe mu nzira nziza yo kubarinda kabone nubwo hadakunze kugaragara umubare munini w’abanduye COVID-19.

    Yagize ati 'Uru rukingo rufite uburemere bukomeye cyane kuko muri gereza guhana intera biragoye. Nubwo ntabo twagiye tubona barwaye ariko kuba habayeho igikorwa cyo gukingirwa na za mpungenge zizagenda zishira. Turashimira igihugu cyacu cyatekereje ko abantu bose bakingirwa harimo n’abo muri gereza.'

    Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, ivuga ko muri rusange mu magereza atandukanye mu Rwanda habarurwa abagera ku 81 835.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Imfungwa-n-abagororwa-58-banze-kwikingiza-Covid-19

  • Rayon Sports yemeje igenda ry’umutoza wayo #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Lomami Marcel yemeje ko umutoza na we wungirije w’iyi kipe, Pedro Miguel agomba gusubira iwabo kubera ko nyina arwaye.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Pedro Miguel Miguel agomba gusubira muri Portugal kubera ko nyina arwaye kanseri agomba kujya kumurwaza.

    Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ku munsi w’ejo 1-0, Lomami Marcel akaba yaravuze ko wari wo mukino wa nyuma wa Pedro Miguel ari buhite agenda ndetse ko mu cyumweru gitaha hazaza umusimbura we.

    Ati 'Pedro afite ikibazo nyina ararwaye, ari busubiriyeyo uyu munsi nimugoroba (ejo hashize), ni umukino we wa nyuma arahita asubirayo, ibyo kugaruka bizaterwa na nyina ariko hari undi uzaza aje kumusimbura, ndumva aho nta kibazo kuko umutoza akeneye umuntu bumvikana, mwenewabo kubyerekeye ibyo baba bategura by’ikipe byafasha kuko nagenda uyu munsi mu cyumweru gitaha hari undi uzaza.'

    Tariki ya 2 Gashyantare 2022 nibwo Pedro Miguel yerekanywe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports, akaba yari kumwe n’umutoza mukuru na we ukomoka muri Portugal, Jorge Paixão urimo gushaka uzasimbura Pedro.

    Pedro Miguel ku munsi w’ejo yatozaga umukino we wa nyuma, yaraye asubiye muri Portugal kurwaza nyina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yemeje-igenda-ry-umutoza-wayo

  • Ukuri ku ruzinduko rw’umuvandimwe wa Perezida Museveni mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Bikubuye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Uganda, kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022.

    Nk’uko twari twabyanditse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, amakuru yavugaga iby’uruzinduko rwa Gen Salim Saleh yabanje gutangazwa n’Umunyamakuru wa Televiziyo ya NBS yo muri Uganda, Canary Mugume ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ariko yongera kuvuga ko uru ruzinduko rwasubitswe mu butumwa yanyuzaga kuri Twitter ye.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Uganda rivuga ko Uganda n’u Rwanda bari gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wongere ubyuke kandi ko hatanifuzwa icyabirogoya.

    Iri tangazo rigakomeza rivuga ko kugeza ubu 'nta gahunda y’uruzinduko rw’i Kigali rwa General Salim Saleh nk’uko byahimbwe n’Umunyamakuru wa NBS abinyujije kuri Twitter ye ya Canary Mugume.'

    Iri tangazo risoza risaba abantu kudaha agaciro ayo makuru kuko ari ikinyoma.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ukuri-ku-ruzinduko-rw-umuvandimwe-wa-Perezida-Museveni-mu-Rwanda

  • Navutse ndi Muzima! Twaganiriye na Fredda ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uri mu bahatanira Miss Rwanda 2022 #rwanda #RwOT

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA FREDDA UFITE UBUMUGA URI MUBAHATANIRA IKAMBA RYA MISSRWANDA 2022

    Fredda yaje kubona amahirwe yo kuza muri 29 batoranyijwe ngo bahagararire umujyi wa Kigali, yiyongera kuri Uwimana nawe ufite ubumuga ndetse bakomeza guhamya ko abafite ubumuga bashoboye kandi bigirira ikizere.

    Mu kiganiro kihariye yagiranye na Umuryango na DC TV Rwanda, yavuye imuzi uko yaje kwisanga afite ubwo bumuga ndetse anahishura ko atari ko yavutse ameze. Ati” Navutse ndi muzima, maze kugira amezi umunani naje kugira uburwayi, mu rugo bambwira ko naje gutakaza amaraso menshi, nkomeza kwitabwaho kwa muganga ndetse nza gukira ndataha”

    Fredda avuga ko amaze gukira yakomeje kumera neza,amaze kugera hejuru yaje guhura n'ikibazo. Ati” naje kugira ikibazo, nk'ikintu cyakwikubita hasi sinshyumve, abo mu rugo bampamagara simbumve, biza guhita birangira mbaye gutya.”

    Fredda avuga ko kuba afite ubumuga kandi akaba ari guhatanira ikamba n'abandi kandi bo bazima bitamuteye ubwoba, ahubwo ko yumva ari ishema yaba kuri we ndetse no kuri bagenzi be bafite ikibazo nkicye.

    Muri Miss Rwanda afite umushinga wo kuba ijwi ry'abafite ubumuga muri rusange, ndetse ko nta kabuza agomba kubiharanira kugera ageze ku ntego ze.

    Fredda yifitiye ikizere ko yaba Nyampinga w'u Rwanda.
    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA FREDDA UFITE UBUMUGA URI MUBAHATANIRA IKAMBA RYA MISSRWANDA 2022

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/navutse-ndi-muzima-twaganiriye-na-fredda-ufite-ubumuga-bwo-kutumva-no

  • Umuhanda Kigali- Rulindo- Musanze Nturi nyabagendwa #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rimaze gushyirwa ahagaragara na Polisi y'u Rwanda, rimenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, inkangu yafunze umuhanda Kigali- Rulindo- Musanze, ubu ukaba utari nyabagendwa.

    Polisi ikomeza ivuga ko bamwe mu bakoreshaga uyu muhanda, bagirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali- Gicumbi- Base- Musanze, cyangwa Muhanga-Ngororero-Mukamira.

    Mwiriwe,

    Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi, inkangu yafunze umuhanda Kigali- Rulindo- Musanze, ubu ukaba utari nyabagendwa.

    Mugirwa inama yogukoresha umuhanda Kigali- Gicumbi- Base- Musanze cyangwa Muhanga-Ngororero-Mukamira.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) February 17, 2022

    Kugeza ubu, Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, itangaza ko muri Mutarama 2022 abantu 40 bahitanywe n'ibiza, abagera kuri 70 barakomereka mu gihe inzu 370 zasenyutse.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Phillipe yabwiye RBA ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abari mu kaga kubera ibiza bafashwe.

    Ati 'Byaratangiye nk'ubu abaturage bahuye n'ibiza muri Gisagara batangiye gufashwa, abo muri Nyagatare nabo byabaye ejo nabo ubufasha babugezwaho ariko niba ari n'ubufasha bwo gusana inzu ntabwo ari ikintu gikorwa mu munsi umwe, ubufasha bushobora guhita buboneka kwa kundi Leta yunganira umuturage ngo yongere kubona aho kuba ariko bigakorwa neza kugira ngo ya nzu isanwe mu buryo burambye. Ahantu hose habaye ikibazo dukora ku buryo mu masaha 48 gahunda zo gutanga ubufasha ziba zitangiye.'

    Imvura imaze iminsi igwa imaze kwangiza ibikorwa byinshi harimo n'abantu 40 bitabye Imana

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umuhanda-kigali-rulindo-musanze-ntukiri-nyabagendwa

  • Perezida Kagame yakiriwe byihariye n'Abanyarwanda baba i Bruxelles (Amafoto & Video) #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda batandukanye baturutse mu bice bitandukanye by'umurwa mukuru Bruxelles, bateraniye Hanze y'ahakorera EU, benshi bari gucinya akadiho mu kugaragaza ishema betewe na Perezida Kagame. Bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwo kwishimira iterambere u Rwanda rugezeho.

    Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa twitter n'ikinyamakuru Igihe, agaragaza aba banyarwanda baririmba indirimbo “Tuzarwubaka“, bishimira ibyo igihugu cyagezeho ndetse n'uburyo bifuza gukomeza kucyubaka mu kurushaho kukigira cyiza bavuga ko bifuza no kukigira Paradizo.

    AMASHUSHO:

    Morali ni yose mu Banyarwanda i Bruxelles.

    Bakereye kwakira Perezida Kagame witabiriye inama ihuza Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) n'uw'Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    🎥 @Karirima1 pic.twitter.com/YjR2OpkPUc

    — IGIHE (@IGIHE) February 17, 2022

    Ambasaderi Dieudonée Sebashongore uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Luxembourg no mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi (UE) aganira na IGIHE yagize ati 'Nibyo koko Perezida Paul Kagame aragera hano mu kanya, aho yitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga rizakoreshwa mu mirimo yo kubaka inganda zizakora inkingo zirimo n'iza Covid-19 ku Mugabane wa Afurika, mu bihugu birimo n'u Rwanda.'

    Yavuze ko impamvu Abanyarwanda biteguye kwakira Perezida Kagame, ari ukumushimira ibyiza akomeje kugeza ku gihugu.

    Ati 'Mu rwego rwo kwishimira ibyo akomeje kugeza ku Banyarwanda ari nabyo izi ngendo arimo zigamije. Abanyarwanda batuye, bakorera cyangwa biga hano mu Bubiligi benshi biteguye kuzaza kumwakira no gushyigikira iryo terambere akomeje kutugezaho no kudushakira hirya no hino ku Isi. Tuzahora turi inyuma ye rero.'

    Iyi nama, yabaye ku nshuro ya gatandatu iri kubera i Bruxelles mu murwa mukuru w'u Bubiligi aho yatangiye kuri uyu wa kane taliki 17-18 Gashyantare 2022.

    Muri iyi nama y'iminsi ibiri, Abayobozi b'Ibihugu bazaganira uburyo ibigize imigabane yombi byakongererwamo imbaraga harebwa cyane ibijyanye no kwita ku kibazo cy'imihindagurikire y'ikirere, icyorezo cya Covid-19 n'ishyirwaho ry'uburyo burambye bwafasha kubona ibisubizo ku bijyanye n'amahoro n'umutekano.

    Tariki ya 18 Gashyantare 2022 mu isoza ry'iyi nama hazagaragazwa ibyemezo byafashwe n'ibihugu byo ku migabane yombi irimo uwa Afurika n'u Burayi, bizagenderwaho kugera mu 2030.

    Iyi nama igiye kuba ikurikiye iyo ku rwego rw'Abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga muri AU-EU yabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 na 26 Ukwakira 2021.

    Inama ku bufatanye hagati ya Afurika n'u Burayi yemejwe bwa mbere mu 2000, yemerezwa mu Misiri ariko impande zombi zemeranyije imirongo migari y'ubufatanye mu 2007.

    REBA AMAFOTO:






    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abanyarwanda-batari-bake-babukerewe-mu-kwakira-perezida-kagame-i-bruxelles

  • Umugabo wari wakoze ubukwe yerekanye uko azajya yuzuza inshingano z’umugabo mu bubiri imbere y’abantu (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo n'umugore we basusurukije abari bitabiriye ubukwe bwabo, ubwo bajyaga kuri matora bakerekana ukuntu umagabo azajya yuzuza inshingano z'umugabo mu bubiri.

    Amashusho agaragaza abo bombi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zintandukanye aho abantu bagiye bacika ururondogoro.

    Abo bombi bigaragaje ku ubwo hari hari kuba umuhango w'ubukwe bwabo, aho bagiye kuri matora bari bahawemo impano bagatangira gukora ibyabashakanye gusa ariko bari bambaye imyenda.

    Reba Videwo 

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wari-wakoze-ubukwe-yerekanye-uko-azajya-yuzuza-inshingano-zumugabo-mu-bubiri-imbere-yabantu-videwo/