Blog

  • Rubavu: Ibiza bikomeje kubangamira imiturire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva umwaka wa 2022 watangira mu Karere ka Rubavu abantu batatu bamaze guhitanwa n’ibiza, Ubuyobozi buvuga ko uko imvura ikomeza kugwa hari ahatari mu manegeka hagenda haba amanegeka, n’umubare w’abagomba kwimuka na wo ukiyongera.

    Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga bakomeje gusaba abatuye ahari Ibiza kwimuka.

    Agira ati 'icya mbere ni ubukangurambaga, hari abantu batuye mu manegeka bari mu kaga ko gutakaza ubushobozi, nk’abatuye hafi y’umusozi wa Rubavu tubasaba kuba batawuhinga, banahinga bakagira ibyo bubahiriza nko gutera ibiti, guca imirwanyasuri barinda uriya musozi kugira ngo udakomeza guteza ibyago.'

    Umusozi wa Rubavu kuva mu 2010 nibwo wimuweho imiryango 1200 yari iwutuyeho yimurirwa mu Murenge wa Rubavu na Cyanzarwe. Aho bari batuye hatewe imigano n’ibiti bitanga agahenge ku batuye Umujyi wa Gisenyi wari wugarijwe n’isuri yavaga ku musozi ikamanukira mu mujyi.

    Nubwo abaturage bari bafite ubutaka ku musozi wa Rubavu babugumanye, basabwe kuhatera ibiti, ariko uko imyaka yagiye ihita bamwe bongeye kuhahinga, maze mu mvura yaguye mu mpera za Mutarama imanura ubutaka yangiriza abatuye umujyi wa Gisenyi.

    Intege nke mu miturire mu mujyi wa Gisenyi na zo zatumye abaturage bamwe bava mu mujyi wa Gisenyi ku musozi wa Rubavu bajya kuwuturaho mu Murenge wa Rugerero aho bari kwibasirwa n’inkangu n’isuri biwukomokaho.

    Umuyobowi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ko basaba abaturage kwimuka ahari amanegeka.

    Ati 'hari abegereye mu manegeka dusaba ko bahava, si ubwa mbere tubikoze, muri iki gihe cy’imvura ho abantu bagomba kumva ko ari ubuzima bwabo barimo gukiza, ariko nk’aba batuye ku buryo butemewe, tubasaba kwimuka bagatura ahemewe nk’uko igishushanyo mbonera kibiteganya. Uko ibiza byiyongera n’abatuye mu manegeka bariyongera kuko Rugerero ntiyari mu manegeka. '

    Kuva mu mwaka wa 2017, mu Karere ka Rubavu habaruwe abantu 1450 batuye mu manegeka, aba bazwi ni bo bari bahanzwe amaso barindwa ko bakwibasirwa n’ibiza, ariko kubera imiturire ku musozi wa Rubavu igice cya Rugerero mu Kagari ka Gisa yasatiriye umusozi cyane, abahatuye na bo bigaragara ko bari mu manegeka.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu hakaba hari abo busaba kuhimuka mu gihe cy’imvura, bakaba bahagaruka nyuma, ubuyobozi bukaba butinya ko amazi n’inkangu bivuye ku musozi bishobora kubahitana.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-ibiza-bikomeje-kubangamira-imiturire

  • Nyagatare: Umukecuru w’imyaka 79 yafatanywe ibiro 28 by’urumogi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bombi bafashwe saa moya na 45 z’umugoroba zo ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, bafatirwa mu mudugudu wa Nyakagenge, Akagari ka Bibare mu Murenge wa Mimuli.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru bahawe n’abaturage, ko abo bombi bakora ubucuruzi bw’urumogi, bakoresheje Moto.

    SSP Twizeyimana yasabye abaturage kureka ubucuruzi butemewe, bagashaka ibindi bakora byabateza imbere.

    Ati “Turasaba abaturage kwirinda gukora ubucuruzi butemewe, bagashaka indi mirimo bakora yabateza imbere.”

    Mukandinda na Nduwayo ubu bari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Nyagatare, mu gihe hagikorwa iperereza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-umukecuru-w-imyaka-79-yafatanywe-ibiro-28-by-urumogi

  • Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal #rwanda #RwOT

    Ubwo hasozwaga umunsi wa 17 wa shampiyona y' u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, ku mukino ikipe ya Rayon Sports igatsinda ikipe ya Rutsiro igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Musa Esenu wari uwa nyuma k'umutoza wungirije wa Rayon Sport Pedro Miguel.

    Uyu mutoza yaraye asubiye mu gihugu cye cy'amavuko cya Portugal nk'uko byemejwe n'umutoza Lomami Marcel ubwo hari mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo kubona intsinzi y'igitego kimwe.

    Mu magambo ye Lomami wungirije yagize ati 'Yego Pedro afite ikibazo, iwabo nyina ararwaye, ibyo kurwa bizaterwa na nyina'.

    Uyu mutoza wungirije kandi yahamijeko hari undi mutoza utegerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, ati 'Hari undi uzaza, azaba aje ku musimbura ndumva ko aho ngaho ntakibazo kuko umutoza akeneye undi mwenewabo bazajya bumvikana bitewe n'ibyo baba bategura bifasha ikipe'.

    Umutoza Pedro Miguel agiye nyuma y'iminsi 16 mu kazi kuko yerekananywe n'umutoza mukuru Manuel da Silva Paixão Santos tariki ya 2 Gashyantare 2022, aba batoza bombi bakomoka mu gihugu cya Portugal bari bahawe amasezerano y'amezi atandatu batoza iyi kipe izwi nka Gikundiro.

    Uko imikino yagenze:
    Rayon Sports 1-0 Rutsiro FC
    Etincelles FC 0-0 Bugesera FC
    Espoir FC 2-0 Police FC

    The post Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yaho-ikipe-ya-rayon-sports-itsindiye-rutsiro-fc-umutoza-wayo-wungirije-pedro-miguel-yasubiye-mu-gihugu-cya-portugal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yaho-ikipe-ya-rayon-sports-itsindiye-rutsiro-fc-umutoza-wayo-wungirije-pedro-miguel-yasubiye-mu-gihugu-cya-portugal

  • “Ndi umunyamugisha kuba ngufite…. nzaguhora hafi igihe cyose, ndagukunda…” – Bijoux wo muri Bamenya yifurije isabukuru nziza umwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munezero Aline wamamaye ku izina rya Bijoux akaba ari naryo zina benshi bamuziho muri filime ya Bamenya series yifurije isabukuru nziza y'imyaka 5 umwana we.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Bijoux yashyize hanze amafoto ye ari kumwe n'umwana we maze ayaherekesha amagambo agira ati 'Happy Birthday, with every birthday you have, I am reminded of how lucky I am to have a wonderful son like you, u really are so special to me, wishing you the great birthday that you deserve, have fun opening your presents♥️🎂♥️'. Yongeyeho amagambo agira ati 'Happy Birthday 2 my Wonderful Son, no matter how big you get or how far you go, I'll always be here, right beside u @princeandy___ jtm bcp♥️💋♥️'.

    Source : https://yegob.rw/ndi-umunyamugisha-kuba-ngufite-nzaguhora-hafi-igihe-cyose-ndagukunda-bijoux-wo-muri-bamenya-yifurije-isabukuru-nziza-umwana-we/

  • Nta mukinnyi wifuza kwirukanwa ariko siho ubuzima buba burangiriye – Iranzi Jean Claude #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Iranzi Jean Claude avuga ko kuba yarirukanywe muri APR FC ari ibintu bibaho ndetse ko ubu nta n’ikibazo afitanye n’iyi kipe nubwo nta mukinnyi wifuza kwirukanwa ariko ngo siho ubuzima buba burangiriye.

    Iranzi Jean Claude yari mu bakinnyi 16 birukanywe na APR FC muri 2019 kubera umusaruro utari mwiza, uyu mukinnyi nibwo yahise ajya muri Rayon Sports.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nta kibazo afitanye na APR FC kuko kwirukanwa ari ibintu bibaho.

    Ati 'Njyewe ntabwo natandukanye na APR FC nabi kubera ko nta kibazo twagiranye, bansezereye nk’uko basezerera undi mukinnyi uwo ari we wese, njye nta kibazo na kimwe dufitanye.'

    Yakomeje avuga nubwo nta mukinnyi wifuza kwirukanwa ariko na none iyo bibayeho ngo ntabwo ariho ubuzima buba burangiriye.

    Ati 'Ntabwo ariko nabivuga kubera ko iyo uri mu ikipe ntabwo ari byiza ko bagusezerera, ntabwo ari byo wakwifuza nk’umukinnyi ariko mu gihe bibaye uba ugomba kubyakira kuko ntabwo ari ho ubuzima burangiriye, ushobora no kujya n’ahandi ukaba wakina.'

    Iranzi Jean Claude yinjiye muri APR FC 2009 avuye muri Kiyovu Sports, batandukanye 2016 yerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya Topvar Topoľčany, 2017 akinira Zesco United yo muri Zambia, batandukanye muri 2018 agaruka muri APR FC batandukanye 2019 ari nabwo yajyaga muri Rayon Sports yaje kumutiza mu Misiri agaruka muri Rayon Sports umwaka ushize.

    Iranzi Jean Claude avuga ko kwirukanwa ntaho bitaba, ngo siryo herezo ry’Isi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-mukinnyi-wifuza-kwirukanwa-ariko-siho-ubuzima-buba-burangiriye-iranzi-jean-claude

  • Amerika Ntishira amakenga Uburusiya Bushaka Gutera Ukraine #rwanda #RwOT

    Uburusiya buri guhimba impamvu yaba imbarutso yo gutera Ukraine mu minsi iri imbere, nk'uko leta ya Amerika ibivuga.

    Kuwa kane Perezida Joe Biden yavuze ko ibitero bya gisirikare bishobora gutangira vuba, ariko ashimangira ko igisubizo cya dipolomasi kigishoboka.

    Umukozi we ukuriye ububanyi n'amahanga nyuma nawe yabwiye UN inzira zitandukanye Uburusiya bushobora guhimbamo impamvu yo gutera.

    Uburusiya buvuga ko ibi “nta shingiro bifite” bushinja Amerika guhembera amakimbirane.

    Uburusiya bwakomeje guhakana imigambi yo gutera Ukraine. Moscow kandi ivuga ko iri kuvana ingabo hafi y'umupaka wayo n'uwo muturanyi w'iburengerazuba, ibi ariko byahakanywe n'ibihugu by'iburengerazuba.

    Perezida Biden yabwiye abanyamakuru ati: “Dufite impamvu zo kwemera ko bari mu gikorwa cyo gushaka imbarutso y'ikinyoma kugira ngo binjire.“

    Imbarutso y'ikinyoma ni igikorwa igihugu gikora cyerekana ko inyungu zacyo zasagariwe kugira ngo gisobanure impamvu yo kwihimura.

    Antony Blinken ushinzwe ububanyi n'amahanga bwa Amerika nyuma nawe yabwiye akana gashinzwe umutekano ka ONU ko Uburusiya buri gutegura igikorwa nk'icyo.

    Yavuze ko batazi neza igishobora kwifashishwa n'Uburusiya nk'imbarutso, ariko ko mu bishoboka harimo “guhimba igitero cy'iterabwoba mu Burusiya, guhimba ko babonye abantu benshi bahambwe mu kivunge, gutegura igitero cya drone ku basivile, cyangwa igitero kitari ukuri – cyangwa nyacyo – cy'intwaro z'ubumara.”

    Blinken avuga ko ibyo birangiye leta y'Uburusiya yahita ikoranya inama y'igitaraganya yo kurengera ubwoko bw'Abarusiya muri Ukraine – maze misile na bombe z'Uburusiya zigatangira kuraswa muri Ukraine.

    Amerika nta bimenyetso yatanze by'ibi abategetsi bayo bavuga, ndetse Blinken yavuze ko hari abantu bashobora kubishidikanya.

    Ati: “Ariko reka nsobanure neza. Uyu munsi ntabwo ndi hano gutangiza intambara ahubwo kuyirinda.“

    Ingabo za Ukraine ziherutse gukozanyaho n'inyeshyamba zishyigikiwe n'Uburusiya ziri mu burasirazuba

    Izo mpungenge zasubiwemo kandi n'ibindi bihugu by'iburengerazuba. Umunyabanga mukuru wa NATO General Jens Stoltenberg yaburiye ko hashobora kuba “impamvu y'igitero cya gisirikare”, mu gihe ushinzwe ububanyi n'amahanga bw'Ubwongereza Liz Truss na Minisitiri w'Intebe Boris Johnson nabo bavuze ko Uburusiya buri gutegura impamvu yaba imbarutso yo gutera.

    Ibi bibaye mu gihe kuwa kane habaye gukozanyaho hagati y'ingabo za Ukraine n'inyeshyamba zishyigikiwe n'Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine.

    Nubwo hashize imyaka myinshi barumvikanye agahenge ko guhagarika imirwano gukozanyaho gutya si bishya. Buri ruhande rurashinja urundi kuba nyirabayazana w'imirwano yo kuwa kane.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/amerika-ntishira-amakenga-uburusiya-bushaka-gutera-ukraine

  • RIB yafunze Perezida w’Urukiko ushinjwa ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina #rwanda #RwOT

    Ibi RIB yabitangaje binyuze ku rubuga rwa Twitter, aho isobanura Nsengiyumva ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB irashimira abagize uruhare bose kugirango ucyekwaho icyaha afatwe, inongera gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku basaba n’abatanga ruswa muri serivisi z’ubutabera kugirango bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu cyacu.

    Ibi bibaye nyuma y’icyumweru nabwo RIB ifatiye mu cyuho umugabo witwa Karake Afrique ari kwakira ruswa ya miliyoni 1,4 Frw ya avance y’umuntu amwizeza ko azamufasha agatsinda urubanza rwe ruri mu bujurire yatsinzwe mbere.

    Karake yari asanzwe ari Umushakashatsi mu by’Amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga. Yafashwe tariki ya 11 Gashyantare 2022.

    Karake nk’umuntu ukora mu Rukiko rw’Ikirenga, yashatse amakuru ku rubanza rushingiye ku mitungo y’ubutaka buri mu Mujyi wa Kigali rwaburanagamo abantu babiri.

    Yaje kumenya amakuru ko urwo rubanza ruri mu Rukiko rw’Ubujurire, hanyuma aza gushaka uwo wajuriye amubwira ko ari 'Umwanditsi w’Urukukiro mu Rukiko rw’Ubujurire' (Greffier) ngo 'nakomeza kuba umwana' no mu bujurire azongera atsindwe.
    Karake yamusabye ko bahura akamwigisha uko yatsinda urubanza. Baje guhura amusaba miliyoni 30 Frw “yitaga ayo guha umucamanza kugira ngo aze gutsinda mu bujurire”.

    Baje kumvikana miliyoni 10 Frw hanyuma Karake afatirwa mu cyuho amaze kwakira 1.400.000 Frw ya avance. Afatirwa mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yafunze-Perezida-w-Urukiko-ushinjwa-ruswa-y-ishimishamubiri-rishingiye-ku-gitsina

  • Ubumenyi ku kurya imboga n’imbuto buracyari hasi mu Rwanda – Ubushakashatsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    HortInvest mu gihe cy’amezi atandatu ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), bakoze ubukangurambaga bushishikariza abatuye mu turere twa Muhanga, Ngororero, Nyabihu, Karongi, Rutsiro na Rubavu, aho basanze kwitabira kurya imboga n’imbuto bititabwaho, kuko abaturage muri utwo turere baryaga imboga n’imbuto bari kuri 5%, ariko nyuma y’amezi atandatu hakorwa ubukangurambaga bari bageze kuri 20%.

    Ahimanishyize Janvier, umuyobozi wungirije muri HortInves, avuga ko Abanyarwanda bafite imitekerereze idashyira imbere kurya imboga n’imbuto, kuko benshi bumva ko abantu bakuru bagomba kurya ibiryo byumutse, naho abagabo benshi bazi ko imboga n’imbuto ari iby’abana.

    Agira ati 'N’ubwo hari imiryango ihinga imbuto n’imboga ikazitegura mu mafunguro, benshi ntibagira ubushake bwo kujya ku bihaha byashize, kuko bumva ko baba bapfushije amafaranga ubusa, abandi bakumva ko bigomba kuribwa n’abana kandi biba bikenewe.'

    Ahimanishyize avuga ko izindi mbogamizi zo kutarya imboga n’imbuto babonye, ziterwa n’uko Abanyarwanda benshi bakunda guhaha ibintu bibikika, naho imbuto n’imbugo bisaba guhahwa bikaribwa bagahaha ibindi bigatuma benshi batabikunda.

    Yongeraho ko ikibazo ari imihahire n’imitekerereze y’Abanyarwanda, kuko hari abadaha agaciro guhaha imboga n’imbuto kandi badashobora kurara icupa ry’inzoga, birengagije ibiribwa by’ingenzi.

    Agira ati 'Abantu bacuruza ibindi bintu bakoresha amafaranga menshi mu kwamamaza ibyo bakora, urugero nk’abacuruzi b’inzoga, nyamara abamamaza imboga n’imbuto ni bakeya mu gihe bifitiye akamaro ubuzima bw’abantu. Iyi myumvire ituma abantu bahaha birengagiza ibifitiye umumaro umubiri wabo.'

    N’ubwo Leta isaba buri muryango kugira akarima k’igikoni, imiryango myinshi ntibiha agaciro, ibi bigatuma imwe ititabira gutera ibiti by’imbuto.

    Ahimanishyize agira ati 'Kera baravugaga ngo ibishyimbo ni ibiryo, ariko ibiryo byose bitariho imboga n’imbuto ni ibiryo bituzuye.'

    Ishimwe Pacifique, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu, avuga ko bakomeje ubukangurambaga mu gutegura indyo yuzuye irimo imboga n’imbuto, ariko bikiri urugendo, ibi akabihera ko hari n’abatabibuze ahubwo bakajya kubicuruza.

    Ati 'Twasanze kuba bitaribwa bidaterwa n’uko ntabyo, ikibazo n’imyumvire, kuko hari abajya kubicuruza bikabaha amafaranga menshi, kandi kuba bigurwa amafaranga menshi biterwa n’uko ababishaka ari benshi. Icyo tugomba gukora n’ukwegera abategura amafungura tukabereka ibyiza by’imboga n’imbuto, aho kubigurisha byose bakagira n’ibyo basiga mu rugo.'

    Uwo muyobozi avuga ko imwe mu mbogamizi ituma imboga n’imbuto bitaribwa, ari ababyeyi batita ku miryango ahubwo bagashyira imbere gushaka amafaranga.

    Agira ati 'Ababyeyi benshi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bashyira imbere gushaka amafaranga. Iyo batashye bwije ntibabona umwanya wo gutegura amafunguro yuzuye, mu gihe n’abana babo badafite ubushobozi bwo kubitegura.'

    Kimwe mu byo ubuyobozi bugomba gushyiramo imbaraga ni ugushishikariza ababyeyi kwita ku muryango, bawugenera umwanya kandi bagategura amafunguro yuzuye atagomba kuburaho imboga n’imbuto.

    Ahimanishyize avuga ko n’ubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), risaba ko biribwa inshuro eshanu, ngo bikwiye ko mu gitondo abantu bafata ifunguro ririmo imboga, saa yine bagafata urubuto, saa sita bakarya ifunguro nabwo bakarenzaho urubuto rundi, saa cyenda bagashaka urundi rubuto rutabagoye bafata, maze mu ijoro bakarya ifunguro ririmo imboga n’imbuto bakaba bujuje ibisabwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ubumenyi-ku-kurya-imboga-n-imbuto-buracyari-hasi-mu-rwanda-ubushakashatsi

  • Abanyasomaliya bari mu Rwanda bemeza ko amasomo bahakuye azabafasha kubaka igihugu cyabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batemberejwe mu mudugudu w

    Batemberejwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karama muri Nyarugenge

    Babitangaje ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, birimo imidugudu y’icyitegererezo ya Mpazi na Karama mu Karere ka Nyarugenge, uruganda ruvangura ibishingwe rukabibyazamo ifumbire rwa Bishenyi Solid Waste Management Facility, ruri mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi hamwe n’uruganda rwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo.

    Ni muri gahunda y’iminsi ine y’ibiganiro byatangiye tariki 14 Gashyantare kugera tariki 18 Gashyantare 2022, bigamije kugira ngo bigire ku mikorere y’inzego z’ibanze mu Rwanda, no ku ntabwe rumaze gutera mu zindi nzengo zitandukanye, zirimo Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’Iterambere.

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Umutekano mu nNara ya Juba Land muri Somalia, Adan Farah Garane, avuga ko mu minsi bamaze, bakuye amasomo menshi mu biganiro bagiranye n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ibanze, by’umwihariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’ubw’ihuriro ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ariko ngo mu bikorwa basuye hari byinshi byabanyuze kandi nta kabuza ko bizabafasha iwabo.

    Bishimye uko abaturage batujwe muri uwo mudugudu

    Bishimye uko abaturage batujwe muri uwo mudugudu

    Ati 'Uyu munsi twasuye imidugududu y’icyitegererezo yatujwemo abantu bakuwe mu manegeka bagatuzwa mu nzu zijyanye n’igihe, n’isomo ryiza twakuyemo. Ahandi twasuye ni aho twabonye uburyo ibishingwe bibyazwa umusaruro, tugomba kugenda tukabisobanurira abafatanyabikorwa batandukanye'.

    Akomeza agira ati 'Urugero nko mu Ntara nturukamo ya Juba Land, hari kompanyi ikora ibijyanye no gutunganya ibishingwe ariko bo barabitwika aho kugira ngo babibyaze undi musaruro. Byari byiza rero gusura ruriya ruganda kuko twakuyemo amasomo tuzasangiza bagenzi bacu, y’uburyo ibishingwe bishobora kubyazwamo umusaruro'.

    Umujyanama w’Umuyobozi w’intara ya Banadir, Asha Omar Mohamud, avuga ko bakeneye kubaka ubushobozi bw’inzego zabo z’ibanze, binyuze mu bumenyi ndetse n’uburyo u Rwanda rwakoresheje.

    Ngo ni byinshi Asha yigiye ku Rwanda kandi akaba adashidikanya ko bizafasha igihugu cyabo

    Ngo ni byinshi Asha yigiye ku Rwanda kandi akaba adashidikanya ko bizafasha igihugu cyabo

    Ati 'Aha nahigiye byinshi, kubera ko abantu bemeye kubabarira no gusaba imbabazi, kwemerera abagore nabo bagatinyuka bagakorera igihugu cyabo. Ibi byatumye rwose nishimira kuba ndi mu Rwanda'.

    Umukozi wa RALGA ushinzwe ibijyanye n’ubutegetsi n’imari, Faustin Serubanza, avuga ko kugira ngo bahitemo ibyo abashyitsi bazasura babanje kubaganiriza kugira ngo bamenye neza ibyo bakeneye, gusa ngo hari n’ibyakorwa kugira ngo bizarusheho kugenda neza ubutaha.

    Ati 'Dukurikije ibyo bifuzaga, twabahitiyemo ibyo u Rwanda rufite kandi birahari byinshi, twagiye duhitamo ibishobora kubagirira akamaro, kugira ngo bizarusheho kugenda neza ubutaha. Inama umuntu yatanga ikomeye cyane ni iyo kumenyekanisha bya bikorwa, kuko usanga hari amakuru aba ataragaragaye kubera igihe kiba ari gito, kubasha kugenda ahantu hose ntabwo biba byoroshye mu gihe gito, ku buryo aho umuntu yanyuze ahasanze nk’inyandiko bakazitwazwa byajya bifasha, bakaza kubisoma bitonze'.

    Wanja ukuriye uruganda rwa Bishenyi Solid Waste Management Facility arimo gusobanura uko ibishingwe bikorwamo ifumbire

    Wanja ukuriye uruganda rwa Bishenyi Solid Waste Management Facility arimo gusobanura uko ibishingwe bikorwamo ifumbire

    Biteganyijwe ko urwo ruzinduko abayobozi bo muri Somalia bazarusoreza mu Karere ka Bugesera ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, aho bazasura umudugudu w’icyitegererezo wa Rweru hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye muri ako karere.

    Ibyo bigiye ku buyobozi bw

    Ibyo bigiye ku buyobozi bw’inzego z’ibanze bwo mu Rwanda ngo bizabafasha kurushaho kubaka inzego zabo neza

    Banyuzwe n

    Banyuzwe n’imyubakire y’umudugudu w’icyitegererezo wa Mpazi

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanyasomaliya-bari-mu-rwanda-bemeza-ko-amasomo-bahakuye-azabafasha-kubaka-igihugu-cyabo

  • Iyo wishyira mu mwanya we ntaba yariyahuye – #rwanda #RwOT

    Hari impamvu nyinshi zituma abantu biyahura, gusa birambabaza kumva ko hari umuntu wiyahuye bigizwemo uruhare n'umuntu mugenzi we. Yego wanyumvise neza, bamwe mu biyahura tubigiramo uruhare.

    Iyo ntangiye kubona umuntu nkamubona uko atari, cyangwa se nkamwambura ubumuntu, mba natangiye kumuganisha ahabi.

    Iyo umwana wawe w'umuhungu akubwiye ko yiyumva nk'umukobwa, uw'umukobwa akakubwira ko yiyumva nk'umuhungu ubyakira ute? Umukobwa wawe ufitiye inzozi zo kuzashyingira umusore w'uburanga kandi ufite amafaranga, iyo akubwiye ko yikundira umukobwa mugenzi we, ubyakira ute? Umuhungu wawe se akubwiye ko nta mukazana azakuzanira kuko akunda umusore mugenzi we ubyakira ute? Cyangwa se iyo atabikubwiye ukabyumvira mu mihana, byo ubyakira ute?

    Niba ukiri urubyiruko, ushobora kuvuga ko iki kibazo ndi kubaza kitakureba kuko utarabyara. Ariko se wa munyeshuri mwigana, ujya kumwita 'cyabakobwa/cyabahungu' ubitewe n'iki?

    Tubita amazina atandukanye abambura ubumuntu. Ariko ndibaza, aya mazina ari njye bayita nabyakira nte? Ese ari wowe bayita wayakira ute?

    Mu minsi ishize, umwana w'umukobwa twaganiraga, yatubwiye inkuru ya mugenzi we uherutse kwiyahura kubera ko iwabo bamugize igicibwa kuko adafite imiterere bifuza, adafite imiterere 'sosiyete imushakaho, imutegeka kubaho'.

    Amaze gupfa, umuryango warashavuye, wicuza impamvu utamwakiriye bati 'nibura yari kuba akiriho'.

    Umunyarwanda mu mvugo ikakaye yagize ati: 'Ikibyimba baragikanda'. Ntabwo sosiyete yacu izakira nidukomeza guceceka, iki kibyimba nitutagikanda, abacu bazakomeza kubura ubuzima.

    Ese ujya uzirikana ko ariko baremwe nk'uko nawe ufite uko waremwe?

    Umudogiteri Nestor Imanirahari ukorera i Kayonza, avuga ko bimubabaza iyo abona sosiyete Nyarwanda itakira abagize kominote (community) ya LGBTIQ+ (Lesbian, Gay, Bisexual, Transgender, Intersex or Questioning) barimo abakundana bahuje imiterere, abakundana bahuje ibitsina, abafite imisemburo y'abagabo ariko bakaba mu bigaragarira inyuma ari abagore, abafite imisemburo y'abagore ariko mu bigaragarira inyuma ari abagabo, abatarabasha kwisobanukirwa n'abandi;

    Avuga ko 'bamwe ni abana banyu, abandi ni abavandimwe banyu, kandi niba utarabyara ntuzi umwana uzabyara uwo azaba ariwe,… rero tureke kubatoteza kuko ari abantu nk'abandi, ntitubahore ko dufite imiterere itandukanye.'

    Uyu mu dogiteri umaze imyaka igera muri itatu afasha aba LGBTIQ+, avuga ko icyo abanyarwanda bakwiye kumenya ari uko ari abantu nk'abandi, ko kubakira bituma batigunga ngo bamwe binabaviremo kwiyambura ubuzima.

    Ati: 'Abiyahura babiterwa no kuba sosiyete itabakira, abandi babiterwa no kwibaza uko bizagenda sosiyete nitabakira, mbese ibibazo byabo ahanini ni aho bishingiye.'

    Ati: 'Nk'ejobundi hari umu 'transwoman' [yavukanye imisemburo y'abagore nyamara mu bigaragarira inyuma ari umugabo] yagerageje kwiyahura atabarwa atarapfa, avuga ko mubyamuteye gushaka kwiyambura ubuzima, yibazaga ati abana ba mukuru wanjye nibakura bazanyita gute? bazanyita nyina wabo? Cyangwa bazanyita se wabo?

    Yongera ati: 'Iyo turi kuganira bambwira ukuntu batotezwa, kandi ahanini ugasanga birakorwa n'abo mu miryango yabo, n'abaturanyi babo. Iyo rero atabasha kubona uwo aganiriza ngo amubwire agahinda ke, ahitamo kwiyahura.'

    Dogiteri Nestor yakomeje atubwira ko kugeza ubu umubare w'aba LGBTIQ+ biyahura ukiri muke na cyane ko abatinyuka kwigaragaza ari bake, abenshi bakomeza kwitinya kubera sosiyete, ati ' wasanga hari n'abiyahura ntitubimenye kuko tutabazi batigaragaje, ariko nihatagira igikorwa, umubare w'abiyahura uziyongera.'

    Asaba ababyeyi kuganiriza abana babo bakababa hafi, bakabafasha kwisobanukirwa ndetse no kwiyakira, kandi nabo bakabakira uko bari, uko bateye.

    Clarisse Wahoze yitwa Eric [izina yafashe nyuma yo kwisobanukirwa akamenya ko n'ubwo inyuma agaragara nk'umuhungu nyamara we yiyumva nk'umukobwa], yatubwiye ko byabaye ngombwa ko yimuka ava iwabo ku ivuko kubera uburyo bamutotezaga. Gusa ashimira mama we [ntakiriho] wamubaye hafi kuko yaramwumvaga, akamukunda, kuko yari yarasobanukiwe n'imiterere y'umwana we. Anashimira Imana ko abo mu muryango we nabo bamwakiriye uko aremye.

    Claude, ukomeza gushavuzwa n'uko kugeza ubu atarabasha kubwira ababyeyi be ngo abasobanurire ibijyanye n'imiterere ye no kuba bakomeza gutegereza umukazana bakamubura, yatubwiye ko yatotejwe ku kazi inshuro nyinshi ndetse hamwe yirukanwe ku kazi ahandi nawe ubwe yahisemo kwiyirukana bitewe n'itotezwa yakorerwaga.

    Claude ni umusore mwiza bigaragarira amaso, witonda, muremure mbese ubona ko yujuje ibisabwa byo kuba yahatanira ikamba rya Rudasumbwa (Mister Rwanda), gusa yaciwe intege no kumva ko aba 'gay' batemerewe kwitabira iri rushanwa.

    We na bagenzi be b'aba 'gay' barasaba kutimwa uburenganzira nk'ubw'abandi. Claude yagize ati: 'Icyo dusaba sosiyete nyarwanda ni ukutwakira. Ntabwo tubasaba kudukunda, icyo dusaba ni ukwakirwa nk'abandi banyarwanda, ntibaduhohotere, ntitwimwe uburenganzira bwacu bwo kubaho.'

    Asaba abategura Mister Rwanda kubemerera nabo bakitabira; akabanenga kuba barabakoreye ivangura kandi bakanabikora mu buryo bweruye.

    Mugihe batabikoze, Claude avuga ko yasaba Leta kurihagarika. Yongeraho ati: 'kuko mu Rwanda ivangura iryo ariryo ryose ntiryemewe. Kwima bamwe uburenganzira ntabwo byemewe n'amategeko y'u Rwanda.'

    Mu kiganiro gito twagiranye na Moses, umuyobozi ukuriye irushanwa rya Mister Rwanda, yatubwiye ko 'abantu babyumvise nabi, itangazamakuru ryatangaje ibyo tutavuze, niryo ryabikuririje'.

    Ati: 'Itangazamakuru niryo ryabitangaje, ariko twebwe bose turabakira, ntawe tuvangura.'

    Tumubajije icyo bazakora kugira ngo uwaba yarabujijwe amahirwe n'ibyo avuga ko ari itangazamakuru ryatangaje atabihomberamo, yagize ati: 'Turatekereza kuzatanga andi mahirwe kugira ngo n'uwacikanwe abe yabasha kugira amahirwe yo kwitabira'.

    Hari ababyitiranya no kwica umuco. Singiye kumena ibanga, ariko ninkubwira ko hari umwe mu bami b'u Rwanda wavuzweho gukundana n'abo bahuje ibitsina [niko bivugwa], urambwira ko uwo mwami yari azi ko muri iyi myaka yacu bizitwa ko byazanywe n'abazungu? Ko ari ukwica umuco?

    Mu mwaka ushize wa 2021, igitangazamakuru nyarwanda VOA, cyakoze inkuru kuri Regina Mukamukwiye utuye mu Ntara y'Amajyaruguru wavukanye ibitsina bibiri. Nyina umubyara avuga ko bakimenya ibijyanye n'uburwayi bw'umwana we byafashwe nk'umuvumo mu muryango, ndetse anasabwa kumwica.

    Ntibyagarukiye aho kuko Regina yaratotejwe bidasanzwe kandi n'ubu abamubona bamuryanira inzara. Regina avuga ko ibi bimutera agahinda gahoraho.

    Urundi rugero ntari buvugeho cyane kubera 'umutekano' w'umuryango we, ni umwana wabuze ubuzima, umutima warahagaze [yishwe n'umutima] kubera umutima we wananiwe kwakira ihinduka ryamubayeho mugihe gito, yarakuze aziko ari umukobwa yamara gukura umubiri we (uko agaragara inyuma) ndetse n'abaganga bakamubwira ko nyamara burya ari umuhungu. Ni ibintu biteye agahinda kubona umwana ukiri muto abura ubuzima kubera uko ateye atahisemo, nyamara abamubonaga batazi uko byamugendekeye baramukwenaga ngo dore asigaye ari umuhungu.

    Mu nkuru zinyuranye, tujya twumva aho itangazamakuru risanga abana barakingiranwe imyaka y'ubuzima bwabo kubera 'umuryango utinya ibyo sosiyete izavuga'.

    Twibukiranye ko rimwe na rimwe imvugo zacu zishobora kwambura abandi ubuzima. Twitandukanye nazo, tubakunde, tubahamagare mu mazina yabo.

    N.B: Hari abajya muri LGBTIQ+ bakurikiye izindi nyungu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114652/iyo-wishyira-mu-mwanya-we-ntaba-yariyahuye-114652.html