Umuhanzi Nyarwanda Cyusa Ibrahim yafashije umukunzi we Jeannine Noach kwizihiriza isabukuru mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Iyi sabukuru yabaye mu mpera z’icyumweru gishize aba bombi bahuriye Dubai aho uyu mukobwa yari aturutse i Burayi na Cyusa avuye i Kigali.
Cyusa Ibrahim abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho amafoto bari i Dubai bishimiye iyi sabukuru, yaherekejwe n’amagambo agira ati “nkunda ubuzima mbayemo, ndagukunda mukunzi wanjye.”
Muri ibi birori Cyusa akaba yahaye umukunzi we impano y’indirimbo ‘Uwanjye’ izasohoka vuba aho byitezwe ko hazaba harimo amashusho y’uyu mukobwa.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize nibwo hatangiye kuvugwa urukundo hagati y’umuhanzi Cyusa Ibrahim na Jeannine usanzwe ari Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie.





Mugisha Moise yatwaye agace ka mbere akoresheje amasaha 2, iminota 8 n’amasegonda 15
Imyitozo yo gusoza Tour du Rwanda yari yose
Perezida wa Repuburika Paul Kagame yitabiriye umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda