Blog

  • Ikigo Inovos Ltd gikora impapuro z'isuku zifashishwa mu Mihango y'abari n'abategarugori (Sanitary Pads) cyahize ibindi mu Marushanwa yo gutanga Serivisi inoze #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wo guha ibihembo ibigo byahize ibindi  mu gutanga Serivisi nziza, wabaye kuri iki Cyumweru, muri Hotel Marriott Kigali, Cyari igikorwa cyo guhemba ibigo bisaga 71 byagize uruhare mu gutanga serivisi zinoze nk'uko byagaragajwe n'amatora yakozwe hifashishijwe murandasi.

    Ubusanzwe Isuku y'imihango ni ikibazo ku bakobwa n'abagore benshi, niyo mpamvu Ikigo Inovos Ltd gikora Tamu sanitary pads cyabaye icya mbere mu bigo bigera ku munani, bari bahatanye mu irushanwa ritegurwa na Kalisimbi events. Bakaba barahembwe nk'abahize abandi mu bigo bifite Aho bihurira n'isuku n'isukura.

    Tamu pad igira umwihariko wo kutuzura vuba imihango

     

    Uwineza liliane umuyobozi wa Inovos Ltd ikora Tamu sanitary pads avuga ko yishimiye iki gihembo yahawe kuko kigiye gutuma akora neza kurushaho mu gutanga serivise inoze ku bakiriya babagana, avuga ko byose babigeraho bigizwemo uruhare n'abakozi bakorana nk'ikipe imwe badahwema kwitangira uyu umurimo

    Agira ati'mu byukuri iki gihembo mpawe kiranshimijije, ibi rero bidutera imbaraga zo gukora neza kurushaho dushimira abakiriya bacu ndetse n'abakozi dukorana buri mu nsi kuko nibo batumye tubona iki gihembo, Iki gihembo kiduteye imbaraga zo gukomeza kugera kuri Byinshi byiza.'

    Ikipe yagize Uruhare Kugirango iki gihembo cyegukanwe na Tamu Sanitary pads

    Akomeza avuga ko Tamu Sanitary pads itanga umutuzo ku bayikoresha akaba ariyo mpamvu yatumye batsinda ayo marushanwa

    Mujawimana Mariya usanzwe akoresha Tamu sanitary pads avuga ko ari nziza cyane kuko zitanga umutuzo mu gihe cy'imihango.
    Agira ati: 'iyi Pad ifite umwihariko wo kuba ari ntoya kandi igafata imihango myinshi, urumva ko rero nta mpungenge wagira ko ishobora kuzura vuba.'

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda ivuga ko hashyizwe imbaraga mu kuzamura urwego rwa serivise, kuko u Rwanda rufite intego y'uko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimira serivisi bahabwa ku gipimo kiri hejuru ya 90%.

    Abahawe ibihembo by'ishimwe kubera serivise bahaye abaturage ni 71, bari mu byiciro bitandukanye birimo amahoteri, ubukerarugendo, ubucuruzi n'izindi zikenerwa mu z'ibanze.

    Abahize abandi batorwaga n'abaturage binyuze ku rubuga rwa Murandasi rwa https://karisimbi.events/

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'inzego zitandukanye, zirimo urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, RGB, urw'iterambere RDB, Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda n'abikorera.

    Mugisha Emmanuel Umuyobozi wa Kampani itegura ibitaramo ndetse no gufasha iterambere ry'urubyiruko, yagize ati 'Iki gikorwa gifasha kuzamura urwego rwa serivise no kugaragaza akamaro serivise ifitiye igihugu cy'u Rwanda'.

    Umuyobozi mukuru muri minisiteri y'ubucuruzi n'inganda ushinzwe igenamigambi, Munyurangabo Jonas mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga ibihembo yagize ati 'Urwego rwa serivise ruri mu byitaweho mu iterambere ry'igihugu rukwiye gushyiramo ingufu kugirango serivise zinoze zikomeze kuturanga nk'abanyarwanda'.

    Muri rusange impuzandengo y'uko abaturage bishimira imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu gihugu hose iri ku ijanisha rya 74.1%, Urwego rw'umutekano ni rwo rwishimiwe kurusha izindi n'amanota 91.6%, naho ubuhinzi bukagira amanota 59.5%.

    Intego ni uko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimiye serivisi bahabwa ku gipimo cyo hejuru ya 90%, mu bitabiriye aya marushanwa basaga 300 hahembwe 71 bahize abandi.

    The post Ikigo Inovos Ltd gikora impapuro z'isuku zifashishwa mu Mihango y'abari n'abategarugori (Sanitary Pads) cyahize ibindi mu Marushanwa yo gutanga Serivisi inoze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikigo-inovos-ltd-gikora-impapuro-zisuku-zifashishwa-mu-mihango-yabari-nabategarugori-sanitary-pads-cyahize-ibindi-mu-marushanwa-yo-gutanga-serivisi-inoze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikigo-inovos-ltd-gikora-impapuro-zisuku-zifashishwa-mu-mihango-yabari-nabategarugori-sanitary-pads-cyahize-ibindi-mu-marushanwa-yo-gutanga-serivisi-inoze

  • FIFA na UEFA bahagaritse Uburusiya mu marushanwa yabo yose #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) n'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru i Burayi (UEFA) byahagaritse u Burusiya mu marushanwa mpuzamahanga yose.

    Ni nyuma y'uko u Burusiya bushoje intambara kuri Ukraine.

    Uyu mwanzuro ugiye gutuma Uburusiya bushobora gukurwa mu gikombe cy'isi cy'uyu mwaka ndetse n'amarushanwa ya Euro 2020 mu bagore.

    UEFA yagize ati: “FIFA na UEFA uyu munsi bafatiye hamwe umwanzuro w'uko amakipe yose yo mu Burusiya, yaba amakipe y'igihugu cyangwa amakipe mato, azahagarikwa kwitabira amarushanwa ya FIFA na UEFA kugeza igihe hazafatirwa undi mwanzuro.”

    Bongeyeho bati: “Ibi byemezo byemejwe uyu munsi na Biro y'Inama Njyanama ya FIFA na Komite Nyobozi ya UEFA, inzego nkuru zifatira ibyemezo inzego zombi ku bibazo byihutirwa”.

    Ku ya 24 Werurwe, Uburusiya bwagombaga kwakira Polonye mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy'isi kandi nibakomeza guhagarikwa kugeza icyo gihe,bazakurwa mu gikombe cy'isi kandi ntibazabasha gukina imikino ya nyuma yo muri Qatar mu Gushyingo 2022.

    Ishyirahamwe rya ruhago muri Polonye ryari ryavuze ko batazakina n'ikipe y'Uburusiya ndetse na Repubulika ya Czech na Suwede, bari mu nzira imwe y'imikino ya nabo bemeje ko batazakina n'Uburusiya.

    Inzira imwe rukumbi yatuma Uburusiya bugaragara muri iyi mikino n'uguhagarika intambara muri Ukraine.

    UEFA yagize ati: “Abaperezida bombi (bo mu nzego z'umupira w'amaguru) bizeye ko ibintu biri kubera muri Ukraine bizarangira neza ku buryo bwihuse ku buryo umupira w'amaguru ushobora kongera kuba inzira y'ubumwe n'amahoro mu bantu.”

    Uyu muryango wavuze ko ikindi cyemezo kizafatwa vuba ku irushanwa ry'abagore rya Euro 2022 rizabera mu Bwongereza muri Nyakanga, Uburusiya bwabonyemo itike.

    Kubera iki cyemezo, bivuze ko Spartak Moscow itazakina umukino wa Europa League na club RB Leipzig bityo iyi kipe yo mu budage ikazakomeza muri kimwe cya kane kirangiza.

    Ku wa mbere, ubuyobozi bwa komite mpuzamahanga ya olempike yasabye amafederasiyo ya siporo kubuza abakinnyi b'Abarusiya n'Abanya Belarus ndetse n'abayobozi baho kwitabira amarushanwa.

    Ku cyumweru, FIFA yari yanenzwe nyuma y'itangazo rivuga ko Uburusiya bushobora gukomeza gukina imikino ku izina rya 'Football Union of Russia'.

    Uburusiya bwakiriye igikombe cyisi giheruka muri 2018 ndetse umukino wa nyuma wabereye i Moscow,witabiriwe na Perezida Vladimir Putin.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fifa-na-uefa-bahagaritse-uburusiya-mu-marushanwa-yabo-yose

  • Umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yakorewe ibirori bya Bridal Shower (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Murebwayire Irene uri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, agiye kurushinga ndetse yanamaze gusezerwaho n'urungano mu birori bya 'Bridal shower'.

    Mu mpera z'icyumweru turangije nibwo uyu mukobwa yasezeweho n'urungano rwe mu birori bimenyerewe nka 'Bridal shower'.

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-bakobwa-bitabiriye-miss-rwanda-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower-amafoto/

  • Guverinoma y'u Rwanda yavuze ku kibazo cy'abanyarwanda bari muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko hari Abanyarwanda 85 batuye muri Ukraine imaze iminsi iri mu Ntambara karundura n'u Burusiya, aho abagera kuri 18 bamaze gufashwa guhungira muri Pologne, mu gihe abasigayeyo bagera kuri 67 nabo bari gushakirwa uburyo bwo guhunga.

    Muri rusange, Abanyarwanda baba muri Ukraine hafi ya bose ni abagiyeyo ku mpamvu z'amasomo ndetse na benshi mu bakorayo babifatanya no kwiga.

    Ukraine imaze iminsi iri kugabwaho ibitero karundura n'u Burusiya, ibyatumye abantu benshi batangira guhunga iki gihugu. Umuryango w'Abibumbye (LONI) watangaje ko abantu bari hagati ya miliyoni enye na zirindwi bashobora guhunga, mu gihe abarenga ibihumbi 200 bamaze guhunga mu minsi ine y'Intambara.

    Mu bantu bari kwifuza guhunga harimo n'Abanyarwanda, aho abagera kuri 18 bamaze kugera muri Pologne ituranye na Ukraine, ari nacyo gihugu kiri kwakira impunzi nyinshi.

    U Rwanda, binyuze muri Ambasade yarwo iri mu Budage, ari nayo ireberere inyungu zarwo muri Ukraine, rwihutiye gukusanya amakuru ajyanye n'Abanyarwanda bari muri icyo gihugu ndetse ruvugana n'imiryango yabo.

    Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko amakuru agaragaza ko nta Munyarwanda uragirira ikibazo muri Ukraine.

    Ati 'Uyu munsi abo Banyarwanda uko ari 85, Guverinoma y'u Rwanda izi uburyo babayeho binyuze muri za Ambasade, iri mu Budage ari nayo iduhagarariye muri Ukraine ndetse na Pologne aho Abanyarwanda n'abandi bari kunyura bahunga.”

    Yakomeje agira ati 'Guverinoma izi neza telefoni zabo, email zabo, aho batuye ndetse n'aho ababyeyi babo hano mu Rwanda babarizwa. Abo bose bari kuvugana na Ambasade, bari ukuvugana na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, ababyeyi babo, ibyo byose birakorwa.'

    Mukuralinda yavuze ko kugeza ubu Abanyarwanda 18 bamaze kwambuka bajya muri Pologne, abandi 27 bari kugana ku mupaka wa Pologne, aho bari nko mu birometero 50.

    Ati 'Uyu munsi dufite amakuru yemeza ko Abanyarwanda 18 bamaze kwambuka bajya muri Pologne, ni ukuvuga ngo bavuye muri Ukraine binjira muri Pologne, twavuga ko bafite agahenge.'

    Yakomeje agira ati 'Hari abandi 27 bataragera ku mupaka kuko aho Ukraine yashyize bariyeri ya mbere kugira ngo bagenzure ibyo bagenzura ni nko mu birometero 50 utaragera ku mupaka wa Pologne, abo bari aho hagati kandi urugendo ruragoye kubera abantu benshi, barahagera bagahitamo kugenda n'amaguru kugera igihe uzagerera ku mupaka.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko 'Hari ibibazo by'amafaranga, niyo waba uyafite uyu munsi ushobora kujya ku cyuma, ntibikore cyangwa se byakora bakakubwira bati 'nturenza aya n'aya.''

    Yongeyeho ko hari abandi Banyarwanda batandatu kugeza kuri uyu wa Mbere bari bakiri mu rugendo berekeza ku mupaka bashaka kwambuka, ndetse n'abandi bantu 34 bari ahantu hari imirwano, ku buryo bigoye ko bahita bahava.

    Mukuralinda ati 'Icy'ingenzi kirimo, nyuma y'uko imyorondoro yabo izwi, tuzi aho bari, bavugana na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, bavugana n'ababyeyi babo, ni uko ntawe twari twamenya wakomeretse cyangwa se witabye Imana muri iriya ntambara iri kuba hagati ya Ukraine n'u Burusiya.'

    Abageze muri Pologne bafashwa iki?

    Guverinoma ya Pologne yatanze ibyumweru bibiri ku bantu bose bari guhungira muri icyo gihugu. Ni ukuvuga ko nyuma y'icyo gihe basabwa guhita bafata indege iberekeza iwabo cyangwa mu bindi bihugu.

    Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko ababebyi cyangwa abavandimwe b'abantu bari muri Ukraine, bakwiye gutangira gutekereza uko bazafatanya n'ubuyobozi bw'igihugu mu gucyura abo bantu.

    Mukuralinda ati 'Ababyeyi cyangwa abavandimwe babimenye ko abantu bageze muri Pologne batazahaguma. Ni ukuvuga ngo ni ukugerageza gutangira gushakisha uburyo abantu babo bahava, haba ku giti cyabo, byaba binaniranye, nta kwihererana icyo kibazo.'

    Yakomeje agira ati 'Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga irahari, hari ababishinzwe, hanyuma ikibazo icyo ari cyo cyose kigashakirwa umuti, ubwo butumwa babwumve ejo hatazagira ugira ikibazo akavuga ngo 'umuntu we yabuze uko agenda.''

    Mukuralinda yasabye Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru kugira ngo Leta ibone uko ikomeza gufasha Abanyarwanda bari muri Ukraine bifuza gutaha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/guverinoma-y-u-rwanda-yavuze-ku-kibazo-cy-abanyarwanda-bari-muri-ukraine

  • Umutoza Banamwana Camarade yatandukanye n’ikipe ya Etoile de l’Est #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Banamwana Camarade Issa yatandukanye na Etoile de l

    Banamwana Camarade Issa yatandukanye na Etoile de l’Est

    Nk’uko byatangajwe n’iyi kipe ibarizwa mu Burasirazuba mu Karere ka ngoma babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, batangaje ko bamaze gusesa amasezerano n’uyu mutoza wabazamuye mu cyiciro cya mbere ku bwumvikane.

    Camarade yasinyiye Etoile de l’Est FC muri Kanama 2021, ubwo yari amaze ukwezi kumwe gusa atandukanye na Kiyovu Sports. Intego nyamukuru yo kuzana Camarade yari ukuyifasha kuyizamura mu cyiciro cya mbere yaherukagamo mu myaka 24 yari ishize.

    Nyuma yo kugera muri iyi kipe, yashyize mu nshingano ibyo yari yarasabye kuko yabashije kuzamura Iyi kipe nyuma yo gutsinda Amagaju FC kuri penaliti 6 kuri 5 nyuma yo kunganya ibitego bibiri kuri bibiri mu mikino yombi. Umukino ubanza wabereye i Huye amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi ari nako byaje kugenda mu mukino wo kwishyura. Byatumye hitabazwa penaliti maze Etoile de l’Est izamuka ityo.

    Banamwana yari muri Etoile de l

    Banamwana yari muri Etoile de l’Est kuva muri Kanama 2021

    Nyuma yo kugeza Etoile de l’Est mu cyiciro cya mbere, ubuyobozi bw’ikipe bwahisemo kumwongerera amasezerano yo gukomeza gutoza Etoile de l’Est n’ubwo nta byangombwa yari afite bimwemerera gutoza nk’umutoza mukuru.

    Tariki ya 14 Gashyantare 2022 nibwo ikipe ya Etoile de L’Est yatangaje ko yasinyishije umutoza mukuru witwa Addy Bukaraba ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo maze Camarade yamburwa inshingano zo kuba umutoza mukuru atyo.

    Banamwana yamenyekaniye bwa mbere muri Bugesera FC ubwo yasezereraga Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro, aca muri Gicumbi FC mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports yari amazemo umwaka umwe gusa.

    Imwe mu mikino yibukirwaho ni nk’umukino yatsinzemo Gasogi United, anganya na APR FC i Ngoma ndetse atsinda AS Kigali ibitego 2 ku busa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/umutoza-banamwana-camarade-yatandukanye-n-ikipe-ya-etoile-de-l-est

  • Umutoza uheruka kwesura Real Madrid muri Champions League yagiye ku rugamba guhangana n'Uburusiya #rwanda #RwOT

    Amezi atanu arashize akoze amateka akomeye yo gutsindira Real Madrid muri UEFA Champions League.Umutoza wa Sheriff Tiraspol, Yuriy Vernydub, yasubiye muri Ukraine aho avuka maze yiyandikisha mu gisirikare.

    Vernydub wavukiye ahitwa Zhytomyr, umujyi uherereye mu majyaruguru ya Ukraine, yafashe icyemezo cyo gusubira mu gihugu cye avuye ku mirimo ye yo gutoza ikipe y'umupira w'amaguru muri Moldova.

    Ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Vernydub yambaye ya gisirikare, ari kumwe na bagenzi be babiri b'abasirikare,bari ku rugamba igihugu cyabo gihanganyemo n'Uburusiya mu cyumweru gishize.

    Vernydub, ufite imyaka 56,yifatanyije n'abanyabigwi k'isi mu iteramakofe barimo Vasyl Lomachenko wagaragaye yambaye imyenda ya gisirikare ya Ukraine yose.

    Kimwe na Lomachenko na Vernydub, ibyamamare mu iteramakofe byo muri Ukraine Wladimir na Vitaly Klitschko na bo bitabiriye urugamba.

    Hashize amezi make Vernydub n'abakinnyi be bamenyekanye kw'isi yose nyuma yo gutsinda igihangange,Real Madrid muri Espagne mu mikino y'amakipe yabaye aya mbere iwayo, UEFA Champion League.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-uheruka-kwesura-real-madrid-muri-champions-league-yagiye-ku-rugamba

  • General Muhoozi agiye kugaruka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    General Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni yavuze ko agiye kugaruka mu Rwanda mu biganiro byo Kugarura umubano hagati y'ibihugu byombi.

    Ni ubutumwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uyoboye ingabo zirwanira ku butaka yanyujije kuri Twitter ikurikirwa n'abasaga ibihumbi 500, kuri uyu wa mbere tariki 28 Gashyantare 2022.

    Generali Muhoozi yanditse kuri Twitter ati 'Nyuma yo kuganira umwanya munini na data wacu perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere,twemeranijwe ko ngomba kugaruka I Kigali mu minsi iri imbere tugakemura ibikibangamiye imigenderanire y'ibihugu byacu, n ukuvuga Uganda n'u Rwanda'

    Tariki 22 Mutarama 2022, nibwo Gen Muhoozi Kainerugaba yaherukaga mu Rwanda mu ruzinduko rw'umunsi umwe.

    Ubwo yageraga i Kigali, Gen. Kainerugaba yakiriwe n'umuyobozi ushinzwe Ububanyi n'amahanga muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, Anne Katusiime, hamwe n'abandi bayobozi mu Ngabo z'u Rwanda, barimo Brigadier General Willy Rwagasana uri mu bashinzwe umutekano w'abayobozi bakuru b'igihugu, na Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda.

    Icyo gihe yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame bigamije kuzahura umubano w'ibihugu byombi.

    Ni ibiganiro byatanze umusaruro kuko nyuma yaho u Rwanda rwatangaje ko rufunguye umupaka waruhuzaga na Uganda wa Gatuna kandi uyu niwo mupaka wakoreshwaga cyane.

    After a long discussion with my uncle, President Kagame, this morning we have agreed that I return to Kigali in the coming days to sort out all outstanding issues between Uganda and Rwanda. pic.twitter.com/99eFIB8ax4

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 28, 2022

    The post General Muhoozi agiye kugaruka mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/28/general-muhoozi-kainerugaba-agiye-kugaruka-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=general-muhoozi-kainerugaba-agiye-kugaruka-mu-rwanda

  • Uwagerageza gusenya Uburusiya dufite uburenganzira bwo gusubiza…bizaba ari akaga ku isi n'abayituye-Putin #rwanda #RwOT

    Reka ntangire nemeza. Inshuro nyinshi naratekerezaga nti: 'Putin ibi ntiyabikora'. Ariko akabikora.

    'Yakwigarurira Crimea, koko?' Yarabikoze.

    'Ntiyashoza intambara muri Donbas.' Yarabikoze.

    'Ntiyatera Ukraine.' Yarabikoze.

    Maze kwanzura ko interuro 'ntiyakora ibi' idakora kuri Vladimir Putin.

    Ibyo bitera ikibazo gikomeye:

    'Ese ashobora gukanda 'button' y'igisasu kirimbuzi?'

    Ntabwo ari ikibazo cy'amagambo gusa kuko yamaze gutegeka ko intwaro kirimbuzi z'igihugu cye zitegurwa 'bidasanzwe', kubera 'amagambo y'ubushotoranyi' kuri Ukraine y'abategetsi ba NATO.

    Umva neza ibyo Putin yakomeje kuvuga. Mu cyumweru gishize ubwo yatangazaga kuri TV ibitero kuri Ukraine, yatanze kuburira gukomeye.

    Yagize ati: 'Ku muntu wese watekereza kubyinjiramo wo hanze nubikora, uzabona ingaruka zikomeye kurusha izo wigeze ubona mu mateka.'

    Vladirim Putin

    Dmitry Muratov umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Novaya Gazeta uherutse guhabwa igihembo cy'amahoro cya Nobel ati: 'Amagambo ya Putin arumvikana nko kuburira intambara y'intwaro kirimbuzi.'

    Yongeraho ati: 'Muri ririya jambo, Putin ntiyavugaga nk'umukuru wa Kremlin, ahubwo nk'umutegetsi w'isi; mu buryo nk'ubwo nyiri imodoka ashobora kuzunguza imfunguzo z'imodoka ye ayiratira abandi, niko Putin nawe yariho azunguza 'button' y'igisasu.

    'Yavuze kenshi ati; niba nta Burusiya, kuki habaho isi? Nta muntu wabyitayeho. Ariko ibi ni ukuburira ko niba Uburusiya budafashwe uko bubishaka, ubwo ibintu byose bizasenyuka.'

    Mu mashusho mbarankuru yasohotse mu 2018, Perezida Putin avuga ko '…igihe hari uwagerageza gusenya Uburusiya, dufite uburenganzira bwo gusubiza. Yego, bizaba ari akaga ku isi n'abayituye. Ndi umuturage w'Uburusiya n'umukuru wabwo. Kuki habaho isi itariho Uburusiya?'

    Wihutishije ukagera mu 2022, Putin yagabye ibitero byagutse kuri Ukraine, ariko ingabo za Ukraine ziri kwihagararaho uko bitari byitezwe, ibihugu by'iburengerazuba  mu buryo bwatunguye Kremlin  byafatiye hamwe ibihano bikomeye kuri Moscow. Kuri Puti kwa kubaho k'Uburusiya kuri mu kibazo.

    Pavel Felgenhauer umusesenguzi mu bya gisirikare uri i Moscow ati: 'Putin ari ahatoroshye. Nta mahitamo menshi asigaranye, mu gihe iburengerazuba bwahagaritse imari ya Banki nkuru y'Uburusiya urwego rw'imari rwabwo ruragwa. Ibyo bituma 'system' idakora.

    Ukrainian National Guard take positions in Kyiv

    'Inzira asigaranye ni ugufungira gas Uburayi, yizeye ko bishobora gutuma abanyaburayi bacururuka. Indi nzira ni ukurasa igisasu kirimbuzi ahantu mu nyanja ya ruguru hagati y'Ubwongereza na Denmark akareba igikurikira.'

    Niba Putin ahisemo inzira y'igisasu kirimbuzi, hari umuntu mu ba hafi ye wabimushishikariza? cyangwa wabimubuza?

    Dmitry Muratov ati: 'Abategetsi bakuru mu Burusiya nta narimwe baba ku ruhande rwa rubanda. Buri gihe baba bari ku mutegetsi.'

    Kandi Vladmir Putin niwe mutegetsi w'imbaraga zose w'Uburusiya. Iki ni igihugu gifite inzego nkeya ngenzuzi, Kremlin niyo igena byose.

    Pavel Felgenhauer ati: 'Nta muntu witeguye guhangara Putin. Turi ahantu hatoroshye.'

    Intambara muri Ukraine ni iya Vladmir Putin ubwe. Niba ageze ku byifuzo bye bya gisirikare, ahazaza ha Ukraine nk'igihugu cyigenga hari mu kaga. Niba atsinzwe iyi ntambara akanayitakarizamo benshi, ubwoba ni uko ashobora gufata icyemezo giteye ubwoba.

    Cyane ko interuro 'ntiyabikora' idakora kuri we.

    Src: BBC 

    The post Uwagerageza gusenya Uburusiya dufite uburenganzira bwo gusubiza…bizaba ari akaga ku isi n'abayituye-Putin appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/28/uwagerageza-gusenya-uburusiya-dufite-uburenganzira-bwo-gusubizabizaba-ari-akaga-ku-isi-nabayituye-putin/

  • Musengamana Papias yagizwe umushumba wa Diyoseze ya Byumba #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022, Papa Faransisiko yatoreye Musenyeri Musengamana Papias , wa Diyosezi ya Kabgayi kuba Umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba.

    Ibiro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda biratangaza ko, kuri uyu wa 28/2/2022, Papa Fransisiko yemereye Myr Serviliyani Nzakamwita kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, anatorera Myr Musengamana Papias, wari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba.

        Myr Papias Musengamana

    Kinyamateka dukesha iyi nkuru yatangaje ko Myr Papias Musengamana, watorewe na Papa Fransisiko kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba yavukiye muri paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967. Yahawe ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.

    Tize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi (1982-1988). Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991). Naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameroni (1991-1996).

    [email protected]

     

    The post Musengamana Papias yagizwe umushumba wa Diyoseze ya Byumba appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/28/musengamana-papias-yagizwe-umushumba-wa-diyoseze-ya-byumba/

  • Amakipe 23 niyo azitabira igikombe cy’amahoro – #rwanda #RwOT

    Tariki 25 nibwo byari biteganyijwe ko amakipe azakina igikombe cy’amahiro agomba kuba yaramaze kwiyandikisha ndetse yaranatanze ibihumbi 100 kugira ngo yemererwe. FERWAFA yari yandikiye amakipe y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bivuze ko ariyo makipe yari yemerewe kwiyandikisha.

    Amakipe y'Icyiciro cya mbere ''Primus National League'' yiyandikishije kugira ngo azitabire imikino y'Igikombe cy'Amahoro 2022: APR FC, AS Kigali, Bugesera FC, Espoir FC, Etincelles FC, Etoile de l'Est FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Kiyovu SC, Marine FC, Mukura VS&L, Musanze FC, Police FC, Rayon Sports FC, Rutsiro FC.

    Amakipe y'Icyiciro cya kabiri yiyandikishije kugira ngo azitabire imikino y'Igikombe cy'Amahoro 2022: Amagaju FC, Heroes FC, Intare FC, Interforce FC, Nyanza FC, Sunrise FC, University of Rwanda FC.

    Imikino y'amajonjora: Tariki 9 na 15 Werurwe 2022, 1/8 cy'irangiza: Tariki 4, na 19 Mata 2022, 1/4 cy'irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022, 1/2 cy'irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022, Umwanya wa 3: Tariki 17 Gicurasi 2022, Umukino wa nyuma: Tariki 18 Gicurasi 2022.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114972/amakipe-23-niyo-azitabira-igikombe-cyamahoro-114972.html