Blog

  • Musanze: Umurambo w'umusore wasanzwe ku kiraro #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo ku italiki ya 26 Gashyantare mu karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi, akagari ka Birira Umudugudu wa Rurembo, ahagana saa kumi n'imwe z'igitondo ku kiraro cyasusa kigabanya umurenge wa Muhoza n'umurenge wa Kimonyi, hasanzwe Umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 27 y'amvauko witwa Nshimiyimana Aman, bivugwa yaba yarishwe n'abagizi ba nabi nkuko byatangajwe.

    Amakuru dukesha ubuyobozi bw'ako kagari uyu murambo wasanzwemo, avuga ko uyu musore y'abonywe bwa mbere n'umumotari wari kumwe n'undi muntu, ndetse baza guhita bihutira kumujyana kuri “Centre de sante ya Muhoza” bakeka ko yaba akiri muzima gusa bamugejejeyo abaganga baje kwemeza ko yamaze kwitaba Imana.

    Amakuru dukesha bamwe mu nshuti za Nyakwigendera avuga inzego z'umutekano zirimo Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB), Bahise batangira iperereza kugirango hamenyekane icyahitanye nyakwigendera.

    Uyu musore yasanzwe yapfuye kugeza ubu ntiharatangazwa icyo yazize

    Mu byangombwa byasanganywe uyu nyakwigendera harimo, indangamuntu yatangiye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga ho mu mujyi wa Kigali.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/musanze-umurambo-w-umusore-wasanzwe-ku-kiraro-yapfuye

  • Amakuru mashya ku banyarwanda bari muri Ukraine, bamwe ntibashobora kuva aho bari #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko mu Banyarwanda 85 batuye muri Ukraine, harimo 18 babashije guhunga aho bari bamaze kugera muri Pologne.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yari yatangaje ko abandi Banyarwanda 67 na bo bariho bashakishirizwa uburyo bwo guhunga kugira ngo bave muri iki Gihugu kiri kuberamo intambara ikomeye.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda babamaze kubasha guhunga bagera muri 51.

    Ati 'Ni n’amahirwe dufite kugeza uyu munsi kuko nta Munyarwanda baratubwira ko yakomeretse cyangwa se yaba yitabye Imana. Uyu munsi turi kuvugana, tumaze kumyenya ko 51 muri bo bamaze kwambuka, ni ukuvuga ngo ntabwo bakiri ku butaka bwa Ukraine, 50 bari muri Ukraine, undi umwe muri Hongrie.'

    Mukuralinda avuga ko aba Banyarwanda babashije kugera muri Pologne ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri iki Gihugu, yohereje abakozi bayo ku mupaka.

    Ati 'Ku buryo bahagera bagasanga hari abakozi ba Ambasade bakabakira.'

    Avuga ko iki gikorwa cyo guhungisha Abanyafurika kiri gukorwa ku bufatanye bwa Ambasade z’Ibihugu byo kuri uyu mugabane.

    Ati 'Ku buryo iyo Umunyarwanda aguye [ageze] kuri Ambasade ya Afurika y’Epfo, bahita babwira bacu, natwe twabona undi Munyafurika, tukabwira ababo, abantu bagahana amakuru.'

    Mukuralinda avuga ko kugeza ubu hari abandi Banyarwanda icyenda (9) bategereje kwambuka kuko hari abantu benshi bari guhunga iki Gihugu.

    Ati 'Hari n’abandi 11 bari mu nzira bagana ku mupaka. Abo bose barimo baravugana na Ambasade cyangwa se n’ababyeyi babo hano amakuru barayazi ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.'

    Avuga ko abandi Banyarwanda 15 bari muri Ukraine mu bice birimo kuberamo imirwano, bo badashobora kugira aho bajya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-ku-banyarwanda-bari-muri-Ukraine-bamwe-ntibashobora-kuva-aho-bari

  • Amakipe arindwi yakuwe mu bazakina ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki 09/03/2022, ni bwo hazatangira imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Amahoro, igikombe kizitabirwa n’amakipe 24 arimo 16 yo mu cyiciro cya mbere n’umunani y’icyiciro cya kabiri.

    AS Kigali ni yo yegukanye igikombe giheruka

    AS Kigali ni yo yegukanye igikombe giheruka

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riratangaza ko hari amakipe arindwi atazakina imikino y’ijonjora ry’ibanze, bitewe n’uko yagiye yitwara mu mikino y’igikombe cy’Amahoro yatambutse, byatumye ahabwa amanota y’uko akurikirana.

    Ikipe yahawe amanota menshi ni Rayon Sports, mu gihe andi makipe atazakina ijonjora ry’ibanze ari Police FC, APR FC, AS Kigali, Kiyovu Sports, Sunrise na Mukura, mu gihe andi azahera mu ijonjora ry’ibanze ari Bugesera FC, Espoir FC, Etincelles FC, Etoile de l’Est FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Marine FC, Musanze FC na Rutsiro FC.

    Andi makipe yo mu cyiciro cya kabiri azatangirira mu ijonjora ry’ibanze ni Amagaju FC, Heroes FC, Impeesa FC, Intare FC, Interforce FC, Nyanza FC, na Kaminuza y’u Rwanda, mu gihe Sunrise yo itazahera mu ijonjora ry’ibanze.

    Ingengabihe y’Igikombe cy’Amahoro 2022

    Imikino y’amajonjora: Tariki 9 na 15 Werurwe 2022
    1/8 cy’irangiza: Tariki 4 na 19 Mata 2022
    1/4 cy’irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022
    1/2 cy’irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022
    Umwanya wa 3: Tariki 17 Gicurasi 2022
    Umukino wa nyuma: Tariki 18 Gicurasi 2022.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amakipe-arindwi-yakuwe-mu-bazakina-ijonjora-ry-ibanze-ry-igikombe-cy-amahoro

  • Ukraine yavanyeho 'visa’ ku bantu bose bifuza kujya kuyifasha kurwana n’Abarusiya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ku rugamba

    Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ku rugamba

    Zelenskyy yashyize umukono kuri iryo teka rikuriraho abanyamahanga visa (uruhushya rwo kwinjira mu gihugu), rikaba ryatangiye gukurikizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022, kuzageza igihe kitazwi.

    Ibinyamakuru bitandukanye ku isi birimo icyitwa Business Standard, bivuga ko Iteka Zelenskyy yashyizeho ari iry’agateganyo kuzageza igihe hazashyirwaho Itegeko ndakuka.

    Leta ya Ukraine ivuga ko abanyamahanga barimo kujya kuyifasha mu ntambara irwanamo n’u Burusiya, bashyiriweho uburyo bwo kubakirira mu mutwe udasanzwe wiswe ‘International Defense Legion’.

    Ibihugu bitandukanye ku Isi na byo byiyemeje guha Ukraine ibikoresho izifashisha muri iyi ntambara hamwe n’amafaranga, ari na ko bifatira imitungo y’u Burusiya n’abayobozi babwo, ndetse no kubuza Abarusiya ingendo n’ihererekanya ry’amafaranga ari mu mabanki yabo hirya no hino ku isi.

    Mu banyamahanga bamaze kwinjira muri iyo ntambara harimo abaturuka mu gihugu cya Tchétchénie, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Radio y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko hari babiri bapfuye n’abandi batandatu bakomerekeye muri iyo ntambara.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ukraine-yavanyeho-visa-ku-bantu-bose-bifuza-kujya-kuyifasha-kurwana-n-abarusiya

  • #MissRwanda2022: Abakobwa bamaze kugera mu byumba bazararamo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa 20 batangiye umwiherero wa Miss Rwanda 2022 urimo kubera i Nyamata muri Hotel La Palisse bamaze kwerekwa ibyumba bazararamo ndetse buri wese yahawe mugenzi we bazajya bararana aho barimo kurarana ari babiri babiri muri buri cyumba.

     

    Source : https://yegob.rw/missrwanda2022-abakobwa-bamaze-kugera-mu-byumba-bazararamo-amafoto/

  • Irinde gukora aya makosa mabi niba umaze gufata amafunguro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari amakosa dukora tutazi ko ashobora kutwangiriza ubuzima, cyane cyane iyo tumaze gufata amafunguro.

    Kuryama ukimara kurya

    Kuryama ukimara kurya bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu gifu. Ibikunze kugaragara ni ugutumba, kumva ibintu bivuga mu nda cg se no gusinzira nabi.

    Ni byiza gutegereza byibuze amasaha 2 nyuma yo kurya, ukabona kuryama.

    Kunywa itabi

    Hari abantu bakunda itabi, yamara kurya akumva ashatse kurenzaho itabi. Ibi ni amakosa akomeye, kuko iyo unyweye itabi ukimara kurya, nicotine iboneka mu itabi ihura n'umwuka wa oxygen uba ukenewe ari mwinshi nyuma yo kurya. Bikaba byakora uburozi bukomeye kurusha mu bihe bisanzwe, ari nabwo buvamo kanseri zitandukanye.

    Gukora siporo

    Umubiri ukenera umwanya uhagije wo gukora igogorwa ry'ibyo wariye mbere yo gukora imyitozo ngorora mubiri kabone naho byaba ari ukugenda (walking). Iyo ukoze siporo ukimara kurya, igogorwa rigenda nabi, bikaba byatera gutumba inda, kugaruka kw'aside yo mu gifu, kuruka ndetse no kubuza umubiri kwinjiza intungamubiri.

    Ni ngombwa gutegereza byibuze amasaha macye nyuma yo kurya, ukabona gukora sport.

    Kwirinda kunywa amazi akonje

    Amazi akonje abangamira bikomeye ndetse agacamo hagati igogorwa cg se icagagurwa ry'ibyo uba wariye, bihinduka uduce duto dushobora kwinjira mu maraso (intungamubiri) kugira ngo bijye gutunga ingirangingo n'uturemangingo dutandukanye.

    Niba ufite inyota mu gihe uri kurya, wanywa amazi ashyushye (y'akazuyazi) kuko yo afasha mu igogorwa.

    Irinde koga nyuma yo kurya

    Iyo ukimara kurya, igogorwa rikenera imbaraga zihagije ndetse n'amaraso aba atembera mu bice by'urwungano ngogozi.

    Iyo woze, cyane cyane amazi ashyushye, amaraso atemberera mu bice by'inyuma (ahagana ku ruhu) mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe, bityo igogorwa rikagenda nabi.Nibura tegereza imonota nka 30 ubone gukaraba.

    Irinde kunywa icyayi gishyushye

    Icyayi kibonekamo ibinyabutabire byitwa tannin, bishobora kubuza proteyine wariye kwinjira mu mubiri. Iyo unyweye icyayi nyuma yo kurya, bishobora kubuza kandi umubiri kwinjiza ubutare (iron/fer) bityo ukaba wagira ikibazo cyo kugira ubutare bucye mu maraso (anemia)

    Source : https://yegob.rw/irinde-gukora-aya-makosa-mabi-niba-umaze-gufata-amafunguro/

  • Unguka Bank yatangiye gutera imikindo 130 mu Mujyi wa Rubavu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro tariki 26 Gashyantare 2022, mu muganda ngarukakwezi witabiriwe n'abahagarariye Unguka Bank Plc, ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu, n'ubw'Umurenge wa Gisenyi, abahagarariye inzego z'umutekano n'abaturage.

    Ubuyobozi bwa Unguka Bank Plc bwavuze ko bwateye inkunga icyo gikorwa mu gushyigikira gahunda yo gukomeza kurimbisha uyu mujyi no guharanira ko abawutuye n'abakiliya bayo by'umwihariko, bakomeza kuryoherwa n'amahumbezi ndetse n'umwuka mwiza.

    Ubuyobozi bwa Unguka Bank Plc buvuga ko bwatekereje Umujyi wa Rubavu kubera ko uri mu mijyi igezweho mu kwakira ba mukerarugendo benshi b'imbere mu gihugu no hanze yacyo, ndetse hakaba hari n'abakiliya bayo benshi bitewe n'uko hari ishami rihamaze imyaka ikabakaba 15.

    Ndagijimana Diane ushinzwe ibikorwa akaba n'umwe mu bakozi ba Unguka Bank Plc bitabiriye uwo muganda yavuze ko iki gikorwa bakibonamo inyungu nyinshi zitandukanye.

    Ati 'Inyungu dutegereje ku iterwa ry'iyo mikindo ni uko iyo abantu bari mu kirere kimeze neza bagira ubuzima bwiza. Turimo gufasha na gahunda ya Leta yo kugira imijyi itoshye kuko Abanyarwanda bagomba kuba ahantu hari isuku, by'umwihariko n'abakiliya bacu bakaba ahari isuku.'

    'Twahisemo umukindo kuko ari cyo giti kigaragaza isuku, kiba kigaragara neza; ubwo rero imijyi yacu igomba kuba isa neza, usanga n'aho biteye hose uhereye mu Mujyi wa Kigali haba hasa neza cyane.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Ishimwe Pacifique, yashimye Unguka Bank ku bw'iki gikorwa cy'ingenzi gikozwe mu gihe uyu mujyi witegura kuzakira abashyitsi basaga 3.000 mu bazitabira Inama y'Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza (CHOGM 2022).

    Yavuze ko bahamya badashidikanya ko iyo mikindo itewe izarushaho gutuma Umujyi wa Rubavu urushaho gusa neza no kurangwa n'umwuka mwiza uturuka kuri ibyo biti bije bisanga n'ubundi busitani buherereye mu bice bitandukanye by'umujyi.

    Ubuyobozi bw'Akarere bwanashimangiye ko Unguka Bank Plc ari cyo kigo cy'imari cya mbere mu Rwanda kigaragaje ubushake n'uruhare ntagereranywa mu gufasha ubuyobozi guharanira ko Umujyi wa Rubavu uba utoshye kandi ubereye ijisho.

    Unguka Bank Plc yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2005, kuri ubu ikaba ifite amashami 14 mu turere icyenda tw'igihugu. Muri gahunda yayo y'imyaka itanu yo kuva 2021-2025, iyi banki y'ubucuruzi irateganya gufungura amashami mu bindi bice by'igihugu cyane cyane mu Ntara y'Iburasirazuba aho itarageza amashami yayo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unguka-bank-yatangiye-gutera-imikindo-130-mu-mujyi-wa-rubavu

  • Gen Muhoozi agiye kugirira urundi ruzinduko mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aya makuru yatangajwe na Lt Gen Muhoozi ku giti cye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, abinyujije kuri Twitter.

    Yagize ati 'Nyuma y'ikiganiro kirekire nagiranye na marume/data wacu, Perezida Paul Kagame muri iki gitondo, twemeranyije ko nsubira i Kigali mu minsi iri imbere kugira ngo dukemura ibibazo byose bikiri hagati y'u Rwanda na Uganda.'

    Nubwo Lt Gen Muhoozi yatangaje ibijyanye n'uru ruzinduko, ntacyo Leta y'u Rwanda irabivugaho.

    Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n'imfura ya Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda yaherukaga mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022.

    Ni mu ruzinduko n'ubundi rwari rugamije gukemura ibibazo bimaze igihe hagati ya Uganda n'u Rwanda.

    Muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ndetse n'abayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego nkuru z'igihugu mu by'umutekano.

    Ku wa 8 Gashyantare 2022, ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z'abayobozi bashya muri Guverinoma barimo iya Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana n'Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Patricia Uwase yavuze ko ibiganiro yagiranye na Lt Gen Muhoozi bitanga icyizere ndetse akaba aribyo byaganishije ku cyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunze.

    Ati 'Iyo ntumwa yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n'ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho.'

    Umupaka wa Gatuna wari warafunzwe mu 2019 nyuma y'uko u Rwanda rutangaje ko Uganda ishyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo, ndetse igafunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n'amategeko kandi ntibagezwe imbere y'ubutabera. Ifungurwa ryawo ryabaye ikimenyetso cy'uko umubano w'ibihugu byombi mu gihe Uganda nayo yaba yubahirije ibyo isabwa.

    Lt Gen Muhoozi agiye kugirira urundi ruzinduko mu Rwanda

    Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro yagiranye na Lt Gen Muhoozi biri mu byatumye u Rwanda rufata icyemezo cyo gufungura Umupaka wa Gatuna


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-muhoozi-agiye-kugirira-urundi-ruzinduko-mu-rwanda

  • Uwimana Jeannette ufite ubumuga yashakiwe umu… – #rwanda #RwOT

    Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022 uzasozwa ku wa 20 Werurwe 2022 ubera kuri La Palisse Hotel  Nyamata mu Bugesera.

    Ni mu gihe Nyampinga w'u Rwanda 2022, azamenyekana ku wa 19 Werurwe 2022.

    Kuri uyu wa Mbere, muri Intare Conference Arena habereye ikiganiro n'abanyamakuru, cyitabiriwe n'abakobwa 20 ndetse n'ababyeyi babo.

    Iki kiganiro cyagurutse ku gushimira aba bakobwa babashije kugera muri iki cyiciro, uko bagiye kubaho mu mwiherero n'ibyo bazakora. Ndetse, ababyeyi bizezwa ko umunsi ku munsi bazajya bamenya amakuru y'abana babo.

    Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yari kumwe na Uwinyange Beatha wamusemuririga ururimi rw'amarenga kugira ngo yumve ibyo Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Miss Nimwiza Meghan yabwiraga abakobwa mbere y'uko bajya mu mwiherero.

    Beatha ni nawe wafashije Uwimana ubwo yahatanaga muri ‘PreSelection'. Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa INYARWANDA, Miss Nimwiza Meghan yavuze ko ari bo bashatse uyu musemuzi w'ururimi rw'amarenga kandi azafasha Uwimana mu mwiherero.'

    Ati 'Yego! Uyu musemuzi bari kumwe bazajyana no muri 'Boot Camp' bazaba bari kumwe. Kandi nk'uko nabivuze mu biganiro n'itangazamakuru Miss Rwanda yiteguye gufasha buri mukobwa mu byo akeneye byose.'

    Akomeza ati 'Si Jeannette gusa, umukobwa ufite icyo akeneye yumva cyamufasha mu mwiherero kandi neza nk'abandi bose Miss Rwanda yiteguye kumufasha.'

    Miss Nimwiza yakomeje avuga ko ibijyanye no kwishyura uyu musemuzi mu gihe cy'ibyumweru bitatu bagiye kumarana ari we bazabikora.

    Ati “Ibyo byo kwishyura ni Miss Rwanda izabyitaho. Ibyo abakobwa bekeneye, niba n'uwo musemuzi akenewe niba hari n'ikindi cyose gikenewe biri mu nshingano za Miss Rwanda.”

    'Nk'uko nari nabisobanuye ubushize ni inshingano zacu kwita ku mukobwa uhatanye uko yaba ameze kose, uko byaba bimeze kose aca muri 'Boot Camp' cyangwa se abana n'abandi mu buryo bumworoheye adahuye n'ibibazo. Yego Jeannette tuzamufasha.'

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWIMANA JEANNETTE

    “>

    Bizavugwa mu mateka! Niwe mukobwa wa mbere ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wateye intambwe yo kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda.

    Uyu mukobwa w'imyaka 26 y'amavuko ahagarariye Intara y'Amajyepfo. Yize amashuri yisumbuye mu kigo gifasha abafite ubumuga cya HVP-Gatagara.

    Uwimana aherutse kubwira INYARWANDA ko Nyina yamubwiye ko yagize ubumuga afite amezi abiri, ndetse ko yagerageje kumuvuza bikanga.

    Yavuze ko kuba ari we mukobwa wa mbere witabiriye Miss Rwanda ufite ubumuga bisobanuye ikintu kinini kuri we.

    Ati '[…] Bisobanuye ikintu kinini cyane. Kuko nabashije kwerekana ko dushoboye abafite n'abadafite ubumuga. Kuko nabonye uburyo abantu bagiye babyakira binyereka ko hari umusanzu ukomeye cyane natanze muri sosiyete.'

    'Kuko abantu barishimye, bagaragaza y'uko nanjye nabashije kwigirira icyizere binyereka ko ari ikintu gikomeye cyane nakoze.'

    Uwimana yavuze ko yahoze ashaka kwitabira Miss Rwanda ariko ko inshuti ze n'abandi bamucaga intege. Akavuga ko yakuranye inzozi zo kuba umugore ushoboye atatitaye ku bumuga yavukanye. Avuga ko binyuze muri Miss Rwanda ashaka gutinyura abafite ubumuga.

    Imibare y'ibanze mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022:  Umujyi wa Kigali uhagarariwe n'abakobwa 10, Intara y'Iburasirazuba ihagarariwe n'abakobwa 4, Intara y'Amajyepfo ihagarariwe n'abakobwa 2, Intara y'Uburengerazuba ihagarariwe n'abakobwa 4 n'Intara y'Amajyaruguru 0. 

    Abategura Miss Rwanda batangaje ko bashatse umusemuzi w'ururimi rw'amarenga uzafasha Uwimana Jeannette mu mwiherero Uwimana Jeannette ufite ubumuga ari mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero w'ibyumweru bitatu wa Miss Rwanda 

    Miss Nimwiza Meghan yavuze ko Miss Rwanda yiteguye gufasha buri kimwe umukobwa wese witabiriye umwiherero Uwimana niwe mukobwa wenyine mu bana barindwi bavukana ufite ubumuga 


    Abakobwa 20 batangiye umwiherero w’ibyumweru bitatu 


    Aba bakobwa bahagurukiye muri Intare Conference Arena 


    Mu mwiherero bazigishwa ibintu binyuranye bibategura kuba Nyampinga




    Uwimana Jeannette [Ubanza ibumoso] ufite ubumuga ari mu bakobwa 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 

    KANDA HANO UREBE UKO ABAKOBWA BEREKEJE MU MWIHERERO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114983/uwimana-jeannette-ufite-ubumuga-yashakiwe-umusemuzi-wururimi-rwamarenga-bajyana-mu-mwihere-114983.html