Blog

  • Abahinzi b'i Nyamasheke binubira gutanga ubwishingizi ntibashumbushwe – #rwanda #RwOT

    Mu 2019, u Rwanda rwatangije Gahunda y'Igihugu yo kwishingira ubuhinzi n'ubworozi (NAIS) izwi nka 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi', igamije kurinda abahinzi n'aborozi ibihombo baterwa n'ibibazo bitabaturutseho birimo uburwayi n'ibiza.

    Iyi gahunda igira uruhare rwa 40% mu kwishyura ubwishingizi, na ho umuhinzi cyangwa umworozi akiyishyurira 60% asigaye.

    Abahinzi bibumbiye mu makoperative atatu ahinga umuceri mu Gishanga cya Nyagahembe bavuga ko buri uko bejeje umuhinzi akatwa 300 Frw kuri are imwe.

    Ni amafaranga ashyirwa mu bwishingizi bw'umuceri, icyakora ibiza by'umuyaga byabangiririza imyaka ntibashumbushwe.

    Biziyaremye Célestin ufite are 25 uhinga umuceri mu gishanga cya Nyagahembe yabwiye IGIHE ko mu gihembwe gishize yahombye toni 1,5 kubera ibiza by'umuyaga.

    Ati 'Mu gihembwe gishize nari niteze ko nzabona umusaruro ugana na toni 2 ariko nasaruye ibilo 500 gusa kubera ko wageze igihe cyo kurabya, umuyaga ukawuhuha uravunagurika, bituma uwaryamiwe utazaho amahundo'.

    Uyu mugabo umaze imyaka umunani ahinga umuceri buri gihembwe atanga 7500Frw y'ubwishingizi avuga ko iyo babajije aho bafashe ubwishingizi babasubiza ko bazabashumbusha ari uko umuceri wabo wose warengewe n'umwuzure.

    Ati 'Icyifuzo cyacu ni uko bajya badushumbusha igihe twahuye n'igihombo giturutse ku biza by'umuyaga kuko tuba twarafashe ubwishingizi'.

    Muyoboke Jean Damascène umaze imyaka umunani ahinga umuceri kuri are 10 avuga ko ubwishingizi bafata ntacyo bubamariye.

    Ati 'Batubwira ko bazagira icyo batumarira ari uko umuceri wacu warengewe n'isuri kandi icyo kiza ntacyo tujya duhura na cyo. Icyo duhura na cyo ni icy'umuyaga'.

    Nyirahabimana Godeliève wo mu Murenge wa Shangi avuga ko buri gihembwe akatwa 2800 Frw y'ibiza, ariko ko nta na rimwe arashumbushwa.

    Ati “Ubushize nahinze umuceri ugeze igihe cyo kurabya, umuyaga urawarararika wose, imvura iwugwamo uryamye hasi ntihagira intete zizamo umwinshi uhinduka ibihuhwe'.

    Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré yabwiye IGIHE ko batari bazi iki kibazo, avuga ko bagiye kugikurikirana.

    Ati “Ntabwo twari tukizi, ubwo turi buze gukurikirana turebe kuko umuyaga na wo ni ikiza”.

    U Rwanda rukomeje guteza imbere gahunda yo gushinganisha amatungo n'ibihingwa kuko mu 2023/2024 rwashoye agera kuri miliyari 1,7 Frw mu kwishingira ibihingwa n'amatungo.

    Kuva NAIS yatangira, hatanzwe ubwishingizi bwa miliyari 4 Frw muri yo miliyoni 2,5 Frw amaze kwishyurwa abahinzi bahuye n'ibihombo bitandukanye.

    Muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere rirambye, NST2 Leta y'u Rwanda izashora miliyoni 25$ mu guteza imbere gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo.

    Abahinga umuceri mu Gishanga cya Nyagahembe cyo mu Karere ka Nyamasheke basaba ko bajya bashumbushwa igihe wangirijwe n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-b-i-nyamasheke-binubira-gutanga-ubwishingizi-ntibashumbushwe

  • Ibishishwa by'imyumbati byitezweho kugabanya ikiguzi by'ibiryo by'amatungo – #rwanda #RwOT

    Umushakashatsi muri RAB, Mutabazi Jules, yatangaje ko gutunganya ibiryo by'amatungo bivuye ku bishishwa by'imyumbati bizafasha mu kugabanya ikiguzi cy'ibiryo by'amatungo.

    Ati 'Gutunganya ibiryo by'amatungo bivuye ku bishishwa by'imyumbati bizagabanya ingano n'izindi mbuto byatumizwaga mu mahanga byo kuvangwa n'ibindi biryo by'amatungo. Ibi bizazamura inyungu ku bahinzi n'aborozi, cyane cyane ko ibiryo by'amatungo bitumizwa mu mahanga bidahenze gusa ahubwo kenshi biba bidahari bihagije.'

    The Newtimes yatangaje ko RAB igaragaza ko kugura ibiryo by'amatungo byinjizwa mu gihugu bishobora kuva ku bilo miliyoni 1,1 byariho mu 2023 bikagera ku bilo miliyoni 1,29 mu 2028, rikaba izamuka rya 2,5%.

    Ibiryo by'amatungo bigize hafi 70% by'ikiguzi cy'ubworozi nk'ubw'inkoko, aho igiciro kiri hejuru cy'ibikoresho byatumijwe mu mahanga nk'ibigori na soya gituma ibikomoka ku nkoko, ku ngurube n'amatungo n'andi bihenda.

    Mutabazi yakomeje asobanura ko hakenewe kubona uburyo mu rwego rwo koroshya uburyo bwo kubona ibiribwa by'amatungo.

    Kugeza ubu ba rwiyemezamirimo 35 bari guhabwa amahugurwa y'uko ibishishwa by'imyumbati byakoreshwa mu gukora ibiryo by'amatungo.

    Umwe muri bo ukorera mu Karere ka Kamonyi mu ruganda rutunganya imyumbati, Alice Nyirasagamba, yagaragaje ko agura ibishishwa by'imyumbati ku mafaranga make angana na 10 Frw ku kilo.

    Hagaragajwe ko hakoreshejwe imashini mu gutunganya ibyo biryo, nibura ibilo 100 by'ibishishwa by'imyumbati bishobora gukurwamo ibilo biri hagati ya 28 na 30 by'ibiryo by'amatungo, akaba yabigurisha nibura ku 150 Frw cyangwa 200 Frw ku kilo ku borozi b'inka, inkoko cyangwa ingurube.

    Uburyo bwo gutunganya bukorwa hatoranywa ibishishwa bishya by'imyumbati, hagakurwamo umwanda n'ibindi bidasanzwe, bikozwa, bigashyirwa ku zuba cyangwa mu buryo bwihariye bwo kubyumisha kugira ngo bigabanywemo amazi bityo ntibyangirike, hanyuma bigatunganywamo ifu, ivangwamo ibiryo by'amatungo.

    Ibinyabutabire karemano biboneka mu myumbati bizwi nka 'cyanogenic glycosides', bifite ubumara bwa 'cyanide', bikurwaho ubukana binyuze mu kubyumisha neza cyangwa mu bundi buryo.

    Nyirasagamba yagaragaje ko yahanze imirimo ku bandi bagore 56 bamufasha mu bikorwa bitandukanye birimo no gukora mu ruganda rutunganya ifu ya Akanoze.

    Umuganga mu by'amatungo akaba n'Umuyobozi ushinzwe umuryango ugamije guteza iterambere ry'ibyaro n'imijyi uterwa inkunga n'Ikigo cy'Iterambere cy'abasuwisi (SDC) yavuze ko laboratwari zagaragaje ko hari intungamubiri nyinshi ziba ziri mu bishishwa by'imyumbati.

    Umworozi Noella Mutoni yagaragaje ko ubwo buryo buzagabanya ikiguzi cy'ibiribwa by'amatungo aho ibikomoka ku bigori wasangaga ku kilo yakiguraga 650 Frw mu gihe ibitunganyijwe mu myumbati ikilo kiri hagati ya 200 Frw na 250 Frw.

    Ukwiyongera ku musaruro w’imyumbati byafasha mu kongera ibiryo by’amatungo no kugabanya ibiciro byabyo

    Uburyo bushya bwo gutunganya ibishishwa by’imyumbati bikavamo ibiryo by’amatungo bizagabanya ibiciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibishishwa-by-imyumbati-byitezweho-kugabanya-ikiguzi-by-ibiryo-by-amatungo

  • Yago yasabye imbabazi abarimo Dj Brianne, Murungi Sabin na Bruce Melodie yibasiye mu minsi ishize – #rwanda #RwOT

    Uretse abahanzi, abanyamakuru n'abandi bazwi ku mbuga nkoranyambaga Yago yagiye yandagaza mu bihe bitandukanye, yasabye imbabazi, yanazisabye umukobwa witwa Brenda wavuze ko babyaranye undi akamwirengagiza.

    Yabigarutseho mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwe rwa YouTube. Ati 'Brenda wavuze ko namuteye inda, yarambabaje ariko ndagira ngo abyumve ko namubabariye. Wanyandikiye kenshi ariko ubu noneho ndakubabariye. Ibintu byose byabaye hagati yanjye nawe…ubyumve ko nkubabariye. Nawe umbabarire.'

    Yashimiye cyane M.Irene wamubabariye nyuma y'ibyo yamuvuzeho.

    Ati 'Uwitwa M.Irene yamaze kwemera ubusabe bwanjye. Yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa ashishikariza abantu kumva album yanjye nshya. Ndagira ngo mbahe inkuru nziza, njye na Murindahabi Irene tumeranye neza. Nta kurwana nta gutukana.'

    'Nyuma yo kumusaba imbabazi n'abandi bagenzi be ndagira ngo mbamenyeshe ko yambabariye. Ndabamenyesha ko namusubije neza, musaba imbabazi ku bitaragenze neza mbere. Wakoze cyane kumpa imbabazi, ukagerekaho kunshyigikira.''

    Yakomeje avuga ko nubwo mu minsi ishize yakunze kugaruka kuri Bruce Melodie nta rwango amufitiye, avuga ko iyo aba amwanga atari kuba yaramuhaye inka.

    Ati 'Ntabwo njye ndi umuntu ukwiriye gutangiza urwango ku bantu ngo twangane. Melodie tuziranye ku bintu byinshi. Tugiye kujya tuganira ibintu birimo amarangamutima, urabizi ko ngukunda kandi nanjye ndabizi ko unkunda. Iyo nza kuba nkwanga ntabwo nari kuguha inka. Nshaka ko unshyigikira nta na hantu uzigera wongera kunyumva nkuvuga nabi. Ntacyo bimaze uretse kudusenyera. Ndagukeneye njye Yago.'

    Yakomeje asaba uyu muhanzi kumushyigikira agasangiza abantu bamukurikira album ye nshya yashyize hanze.

    Yago kandi yasabye imbabazi abandi barimo Junior Giti, Murungi Sabin, Rocky Kirabiranya, DJ Brianne, Bob Pro, Djihad n'abandi batandukanye.

    Ati 'Munyemerere abantu bose nababaje mumbabarire. Niyo utanshyigikira tubeho nta kibazo dufitanye.'

    Yavuze ko ibiganiro yakoze avuga nabi aba bagenzi be batandukanye, byose yamaze kubisiba ku rubuga rwe rwa YouTube.

    Ati 'Uriya ntabwo yari njye, hari indi myuka yari indimo. Ibyo navugiye muri biriya biganiro n'ibyo nanditse muri biriya bihe, byose byajyanye n'ibyo bihe. Ndasaba abantu bose kutongera kumbona mu ndorerwamo yo kurwana no guterana amatiku.'

    Yago yasabye imbabazi abarimo Dj Brianne, Murungi Sabin na Bruce Melodie yibasiye mu minsi ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yago-yasabye-imbabazi-abarimo-dj-brianne-murungi-sabin-na-bruce-melodie

  • AMAFOTO – Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2025-2026 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro imyambaro izakoresha mu mwaka w'imikino 2025/2026, irimo umwambaro wo mu rugo, uwo hanze ndetse n'uwa gatatu.

    Umwambaro wo mu rugo wakomeje isura y'umuco w'ikipe uri mu ibara ry'ubururu busanzwe, naho uwo hanze (Away Kit) uza mu ibara ry'umweru.

    Umwihariko w'uyu mwaka ni umwambaro wa gatatu (Third Kit) wagaragajwe mu ibara ridasanzwe rijya gusa n'ibara ry'icyatsi bamwe banagaragaje ko itamenyerewe muri Gikundiro.

    Mu gusobanuroa uyu mwambara Ubuyobozi bw'ikipe buvuga ko risobanura urukundo kamere abafana bakunda Gikundiro.

    Iyi myambaro yamuritswe biteganyijwe ko izatangira kugurishwa kuri uyu wa Mbere mu iduka rya Gikundiro Shop riri mu mujyi wa Kigali, ku bufatanye na Kwesa.

    Rayon Sports izambara iyi myambaro mishya mu mikino itegura shampiyona no mu mikino ibanza ya Shampiyona y'u Rwanda, aho hagomba kubanza umukino wo kuri uyu wa Gatanu izakina na Yanga SC yo muri Tanzania.

    Imyenda yo mu Rugo, izajya yambara yakiriye imikino yayo:

    Imyenda yo hanze:

    Umwambaro wa Gatatu:

    The post AMAFOTO — Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2025-2026 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-ikipe-ya-rayon-sports-yamuritse-imyambaro-mishya-izakoresha-mu-mwaka-utaha-wimikino-wa-2025-2026/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-ikipe-ya-rayon-sports-yamuritse-imyambaro-mishya-izakoresha-mu-mwaka-utaha-wimikino-wa-2025-2026

  • Umuhanzi Djazmir yaraye ashyize hanze ndirimbo yise 'No doubt' #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Djazmir, ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu batari gusinzira mu buryo bw'imyidagaduro muri iyi minsi. Azwiho kudacogora no gutanga ururimi rudasanzwe mu biganiro, aherutse kwivugira yemeza ko afite aba yifitiye 'energy' mu miririmbire ye.

    Nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise 'No doubt', yakomeje gutuma izina rye rirushaho kumenyekana no kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Abafana benshi bavuga ko iyi ndirimbo ifite umudiho wihariye, amagambo yuzuyemo ubutumwa bwubaka mu rurimi rw'Icyongereza n'Ikinyarwanda ndetse n'ijwi rye rihambaye mu njyana akora. Abandi bakongeraho ko uburyo Djazmir avanga indimi mu miririmbire ye ko aribyo abantu bakunda muri iyi minsi kandi ko bituma agira umwihariko.

    Mu biganiro yagiranye na Kasuku Media, Djazmir yahishuye ko 'No doubt' atari indirimbo yatekereje mu gihe kirekire, ahubwo ari igitekerezo cyavutse mu gihe cy'amasaha make, nyuma yo kumva akajwi k'umuziki kari kumusaba kwandika. Yagize ati:

    'Iyo inspiration ije, ntabwo ngira ikibazo cyo kuyifata nkayihindura indirimbo. 'No doubt' ni igihangano cyaturutse ku byiyumvo nyabyo.'

    Abasesengura mu by'umuziki bavuga ko iyi ndirimbo ishobora kuba intangiriro y'urundi rugendo rushya rwa Djazmir, n'ubwo ari hanze y'igihugu cye cyamubyaye, Djazmir avuga ko adateze kwibagirwa imizi ye ndetse ko ateganya kuzana ibikorwa bikomeye mu Rwanda mu gihe cya vuba.

    Umuhanzi Djazmir yaraye ashyize indirimbo hanze yise 'No doubt'
    Djazmir udatindikanya kuvuga ko afite energy akomeje kuvugisha ururondogoro abatari bake nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise 'No doubt'

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-djazmir-yaraye-ashyize-indirimbo-hanze-yise-no-doubt/

  • Semuhungu Eric birangiye afungiye i kigali 'Remera', nkuko USA byagenze #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha umunyamakuru DC Clement ivuga ko Semuhungu Eric umushabitsi afungiye kuri brigade y'i Remera, mu Mujyi wa Kigali. Amakuru aturuka ku gitangazamakuru cya DC Clement avuga ko Eric SEMUHUNGU yaraye atawe muri yombi mu rukerera rwo ku Cyumweru, ku wa 10 Kanama muri uyu mwaka wa 2025, ubwo yari avuye mu kazi i Kimironko.

    Ibyo yafungiwe ntibiramenyekana neza mu buryo bwemewe n'inzego z'ubutabera, ariko bivugwa ko akurikiranyweho ibyaha birimo n'icyaha cyo gusambanya abana b'abahungu. Aya makuru aracyategerejwe kwemezwa ku mugaragaro n'inzego zibishinzwe, kuko kugeza ubu nta makuru yasohotse avuga ku byaha akekwaho.

    Ubu afungiye kuri brigade y'i Remera mu gihe hakomeje iperereza. Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano ntiburagira icyo butangaza ku gihe azamara afunze cyangwa ku byiciro by'iperereza ririmo gukorwa.

    Abakurikiranira hafi iby'ubutabera bemeza ko hakenewe gutegereza amakuru yemejwe n'inzego zibifitiye ububasha mbere yo kugira ikindi cyemezwa, mu rwego rwo kubahiriza amategeko no kwirinda guha umwanya ibihuha.

    Amategeko y'u Rwanda asaba ko umuntu wese ukurikiranyweho icyaha afatwa nk'utagawe urubanza rutaramuhamya icyaha, kandi agahabwa uburenganzira bwo kwiregura.

    Semuhungu Eric birangiye afungiye i kigali 'Remera', nkuko USA byagenze

    Source : https://kasukumedia.com/semuhungu-eric-birangiye-afungiye-i-kigali-remera-nkuko-usa-byagenze/

  • Hatangijwe ubukangurambaga bwa 'Bime Amatwi' bugamije guhashya ubutekamutwe bukorerwa kuri telefoni – #rwanda #RwOT

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe na Banki Nkuru y'u Rwanda ku bufatanye n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe Kugenzura Imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Polisi y'Igihugu, MTN Rwanda na Airtel Money.

    Uko iterambere rigenda rizamuka ni nako n'abantu b'abanyabyaha bagenda biga amayeri yo gushaka gucucura amafaranga y'abaturage bakoresheje.

    RIB igaragaza ko mu myaka itatu ishize hakiriwe ibirego 272, birimo abakekwa 378, mu gihe amafaranga bibye ari miliyoni 81 Frw hagaruzwa miliyoni 63 Frw bigize ikigero cya 77%.

    Amwe mu mayeri bakoresha

    Abatekamutwe bakoresha amayeri menshi arimo kwiyitirira undi ku mbuga za WhatsApp, bifashisha ifoto n'izina bya WhatsApp by'umuntu uzwi, bagasaba amafaranga abo mu muryango cyangwa inshuti zabo bigira nk'aho ari we uri mu kibazo.

    Banakoresha guhimba imbuga nkoranyambaga z'ubucuruzi zidahari Abantekamutwe bahimba imbuga nkoranyambaga babeshya ko bafite ibicuruzwa bitandukanye bagurisha. Hari n'abahimba izindi mbuga bavuga ko bakorana n'ibigo by'imari bitandukanye bakabeshya abantu ko nushoramo amafaranga bakungukira ku kigero cyo hejuru.

    Hari kandi abiyita abakozi b'ibigo by'itumanaho, baguhamagara biyitirira MTN cyangwa Airtel bakubwira ko habayeho kwibeshya bakohereza amafaranga kandi usabwa kuyasubiza utabikora bagafunga konti yawe. Bakubwira imibare ukanda kugira ngo batagufungira konti ya MOMO, wakumvira ibyo bakubwiye amafaranga ari kuri MOMO bakayiba ndetse n'amafaranga ufite yo kuri konti ya banki yahujwe na numero yawe akibwa.

    Hari uguhamagarwa n'uwiyita umukozi wa MTN akubeshya ko watsindiye ibihembo runaka muri tombora, ariko ugasabwa kugira umubare w'amafaranga wohereza kuri nimero baguhaye kugira ngo ubashe kuza gutwara ibihembo watsindiye.

    bamwe hari ubwo biyita abakozi ba MTN bakubwira ko mu butaka bwawe bashaka kuhubaka umunara, biherekezwa no kugusaba amafaranga runaka wohereza ngo ayo mahirwe yo kugurirwa na MTN atagucika.

    Abandi biyita abakozi ba MTN bakora mu ishami rya Mokash, bakakubwira ko bagufasha kongera inguzanyo yawe ya Mokash, hanyuma bakagusaba gukanda imibare runaka ibaha uburenganzira bwo kwinjira muri konti yawe.

    Abatekamutwe kandi bahamagara cyangwa bakohereza ubutumwa ababyeyi biyise abarimu cyangwa abaganga, bavuga ko umwana wawe yarwaye cyangwa yakomerekeye mu mpanuka, bakagusaba amafaranga kugira ngo yitabweho n'abaganga.

    Hari n'umuntu uguhamagara avuga ko ari inshuti yawe y'umusirikare uri ku mupaka afite isanduku y'amadolari ariko atabasha kuyambutsa. Akakubwira ko numufasha uzayagiramo inyungu, ariko agasaba amafaranga yo gutanga ruswa cyangwa ubundi bufasha.

    Hari abatekamutwe bahamagara bizeza abantu kubavura indwara zananiranye cyangwa bakoresha imbaraga zidasanzwe bakizeza abantu ibitangaza birimo ubukire bwihuse kandi mu buryo bworoheje. Gukemurirwa ibibazo, ikibazo umuntu yaramaranye iminsi (uburwayi, urubyaro, igihombo n'ibindi bibazo)

    Muri ayo mayeri kandi harimo n'uguhamagara cyangwa akakwandikira ubutumwa bugufi yiyitirira umukozi w'Imana uvuye i Kibeho akubwira ko afite ubutumwa cyangwa ubuhanuzi, bakagusaba amafaranga yo gutura cyangwa isengesho kandi ko nta wundi muntu ugomba kubibwira.

    Abaturage basabwe kubirinda

    RURA igaragaza ko uburyo bwo kubirinda harimo kwirinda guha umwanya bene abo, kumutega amatwi no gukurikiza amabwiriza aguha y'ibyo ukora kuri telefoni yawe.

    Kugira amakenga igihe cyose umuntu utazi aguhamagaye cyangwa akwandikiye ubutumwa buzamura amarangamutima yawe (umwana bamugonze, umufasha wawe ari kwa muganga, umuturanyi akeneye ubufasha bw'amafaranga, kumpera umuntu amafaranga kuko we ari mu nama aza kuyaguzubiza…)

    RIB isaba ko na nimero za telefoni zakoreshejwe bagamije kwiba kuzimenyekanisha ku nzego z'umutekano kugira ngo zikurikiranwe.

    Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu, yagaragaje ko abantu bakwiye kugira amakenga ya Simukadi zibabaruyeho, izo badakoresha bakazikura ku murongo, kuko iyo bigaragaye ko yakoreweho ibyaha bifatwa ko uwo ibaruyeho ari we wabigizemo uruhare.

    Ikindi kandi mu gihe bakwibye amafaranga ukwiye guhita wihutira gutanga gutanga ikirego kuri sitasiyo ya RIB ikwegereye cyangwa ugahamagara kuri RIB 166, 100 ya MTN na Airtel.

    Social Media

    — Kwiyitirira abakozi b'ibigo by'itumanaho
    — Kwiyitirira abanyamadini
    — Kwiyitirira undi ku imbuga za WhatsApp inshuti yawe

    Hagaragajwe amwe mu mayeri yifashishwa mu bikorwa by'ubutekamutwe n'ubujura bukorwa mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga by'umwihariko ubukorerwa kuri telefoni bugamije gucucura amafaranga.

    Ubu bukangurambaga buhuriweho n’ibigo bitandukanye

    Hatangijwe ubukangurambaga bwa Bime Amatwi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-ubukangurambaga-bwa-bime-amatwi-bugamije-guhashya-ubutekamutwe

  • Ubwiteganyirize bugeze kuri 48%: Uko Abanyarwanda bahagaze mu kwizigamira – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'Umuyobozi w'Urwego rw'Ubwiteganyirize muri BNR, Batamuriza Faith, wari mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Televiziyo Rwanda.

    Yavuze ko Urwego rw'Ubwiteganyirize rukiri hasi ugereranyije n'aho igihugu cyifuza ko rugera bijyanye n'akamaro karwo ku bukungu bw'igihugu ariko yemeza ko hari intambwe ikomeje guterwa.

    Ati 'Mu buryo bw'ijanisha tugiye kureba abantu bakora urwego rw'ubwiteganyirize ruri kuri 48%, biri hasi cyane pe. Ikigero ntabwo kiragera ahashimishije twifuza ariko n'ubukangurambaga turimo, kugira ngo Abaturarwanda bumve ko kwiteganyiriza ari byiza kandi ari ngombwa kuko bituma witeganyiriza uyu munsi ejo ukazabaho neza, ntibinagutere guhangayika wibaza uko bizagenda.'

    Yavuze ko BNR ifite gahunda yo gukora ubukangurambaga bugamije guteza imbere urwego rw'ubwiteganyirize mu Rwanda cyane ko rugira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw'abazigamiye mu gihe bageze mu zabukuru.

    Ati 'Iyo umuntu ari muto aba afite imbaraga zo gukora, bigufasha ko iyo ugeze mu zabukuru, kuko ushobora kubaho udahangayitse, udafite n'abandi bantu ugora kuko hari amafaranga witeganyirije agufasha mu buzima bwa buri munsi.'

    Yagaragaje ko urwego rw'imari ari moteri y'igihugu kandi harimo n'ubwiteganyirize, kandi rugira uruhare mu bukungu bw'igihugu birimo no guteza imbere ishoramari.

    Ati 'Nk'uko mubizi urwego rw'imari ni moteri y'Igihugu na pansiyo ikaba irimo rero, bivuze ko uko umuntu yiteganyiriza bimufasha ariko n'igihugu muri rusange kikaba gifite ibyo cyunguka kuko yashowe mu bikorwa runaka bigiteza imbere.'

    Yagaragaje ko BNR igenzura urwego rw'ubwiteganyirize hamijwe kureba uko amafaranga y'abanyamuryango atekanye ndetse no kureba ko ibigo by'ubwiteganyirize bishora ahantu hadashobora guteza ingorane.

    Umuyobozi Ushinzwe Inyungu z'Abanyamuryango, mu Kigo gishinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Dr. Hitimana Regis, yagaragaje ko kwizigamira biba bigamije ko mu gihe imbaraga wakoresheje ukuri muto zibaye nke, zigomba kukugirira akamaro ari na yo mpamvu Leta yashyizeho uburyo bwo kwiteganyiriza bugamije izabukuru.

    Yasobanuye ko kugeza ubu mu Rwanda hari uburyo bw'ubwiteganyirize bugamije izabukuru bwatangijwe kuva mu 1962 igihugu cyabona ubwigenge.

    Hari ubundi buryo bw'abantu batagize amahirwe yo kujya mu mirimo itanditse bwa Ejo Heza aho kuri ubu abantu 4.200.000 bamaze kwiyandikisha muri bo abagera kuri 3.600.000 batangiye kwizigamira. Muri cyo hamaze kuzigamwamo arenga miliyari 80 Frw.

    Hakaba n'uburyo bwa pansiyo z'abigenga aho umukoresha ashobora gushyiraho pansiyo ku gite cye azajya atangira abakozi be cyangwa ubundi buryo abikorera bashobora gushinga ibigega bya pansiyo bishobora gufasha abantu akenshi biba bigamije kongera kuri ya pansiyo.

    Dr. Hitimana yagaragaje ko muri pansiyo habayeho impinduka zishingiye ku kuzamura umusanzu w'ubwiteganyirize ndetse no kuzamura amafaranga ahembwa abageze mu zabukuru.

    Yashimangiye ko ubwiteganyirize bw'umukozi ari itegeko ku bakoresha bose kandi ko bakwiye no kumva ko hari ibihano biremereye ku bakoresha batabikora uko bikwiye.

    U Rwanda kandi rufite Ikigega RNIT Iterambere Fund (RIF) kimaze gukusanya agera kuri miliyari 59,1 Frw ubariyemo n'ayasubijwe abanyamuryango basabye kubikuza.

    Mu 2024, abanyamigabane batangira kwizigamira biyongereye ku ijanisha rya 69,97% baba 33.137 bavuye ku 19.495 mu 2023.

    Ubwiteganyirize mu banyarwanda bakora bugeze kuri 48%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwiteganyirize-bugeze-kuri-48-uko-abanyarwanda-bahagaze-mu-kwizigamira

  • Ababyeyi b'i Rusizi ntibavuga rumwe ku kwemerera abakobwa b'imyaka 15 kuboneza urubyaro – #rwanda #RwOT

    Ni impaka zavutse nyuma y'aho Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, itoye itegeko ririmo ingingo yemerera abakobwa b'imyaka 15 uburenganzira bwo gusaba serivisi z'ubuzima zirimo no kuboneza urubyaro batari kumwe n'umubyeyi.

    Nyirandikubwabo Ruth, umubyeyi wo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi ufite abana bane, abakobwa batatu n'umuhungu umwe, yabwiye IGIHE yavuze ko bitewe n'ibintu bari kubona batigeze babona mu mabyirukire yabo, aho umwana agira imyaka 15 atwite, ku giti cye ashyigikiye ko abakobwa b'imyaka 15 bemererwa kuboneza urubyaro.

    Ati 'Iriya gahunda yateguye (kwemerera abakobwa b'imyaka 15 kuboneza urubyaro) njyewe mbona ari nziza kubera ko nta mwana urera undi. Umwana bamubonerereje urubyaro byaba byiza, akazabyara yubatse urugo agashobora kurera wa mwana abyaye mu gihe gikwiriye'.

    Undi witwa Nyirandagijimana Speciose yavuze ko ashyigiye ko abakobwa ba 15 bemererwa kuboneza urubyaro kuko hari igihe ababyeyi batanga inyigisho ariko umwana akanga akananirana.

    Ati 'Hari umwana w'umukobwa se na nyina baherutse kuganiriza bamubwira kwifata no kwirinda ubusambanyi, arabasubiza ngo 'nimuzane umuhati mukiganyemo kabiri, igice cyanyu mukigishe ibyo byo kwifata njyewe mundeke'.

    Ku rundi ruhande, Nyirandikubwimana Clemence, ufite abana batandatu barimo abahungu n'abakobwa barimo umukuru w'imyaka 28, avuga ko atakwemerera umwana we w'umukobwa kuboneza urubyaro ku myaka 15.

    Ati 'Impamvu ntabyemera njya mbona iyo umuntu yaboneje urubyaro akiri mutoya hari igihe amara kubaka urugo, kubyara bikagorana. Iyo bigoranye rero icyo gihe n'urugo ntaba akirwubatse aho yashatse bashobora kumwanga. Njyewe rero ku giti cyanjye namucunga, nkamugira inama, nkamuha uburere bwiza ku buryo agera igihe cyo gushinga urugo ataraguye mu cyaha'.

    Nyirahagenimana Ruth w'imyaka 28, ufite abana b'abakobwa bakiri bato yavuze ko adashyigikiye ko abakobwa bafite 15 baboneza urubyari.

    Ati 'Abana nibabigishe mu mashuri bongeremo inyigisho zo kwifata no kwirinda ubusambanyi, ababyeyi mu rugo bereke abakobwa babo ingero za bagenzi babo babyariye iwabo. Naho kubabonereza urubyaro byo ntabyo pe! Kumubonereza urubyaro mbona ko byatuma umwana asambana cyane kuko bamuhaye umurongo akoreramo n'ubundi barasambana ariko ababyeyi nibasubire ku mpanuro'.

    Tariki ya 4 Kanama, umutwe w'abadepite mu Nteko Ishinga y'u Rwanda, watoye itegeko rigenga serivisi z'ubuvuzi, ririmo ingingo yerekeye ku kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no kwemerera abana b'imyaka 15 kwifatira ibyemezo kuri serivisi z'ubuvuzi zirimo kuboneza urubyaro.

    Abadepite batoye iri tegeko nyuma y'impaka ku kwemerera abana b'imyaka 15 kuboneza urubyaro zatangiye mu 2022. Mu Ukwakira uwo mwaka, 30 banze ishingiro ry'umushinga w'irindi tegeko ryari ryerekeye kuri iyi ngingo, basobanura ko wibanda ku gukumira ingaruka z'ikibazo, aho gukumira impamvu zigitera.

    Ababyeyi bo mu Karere ka Rusizi ntibavugwarumwe ku ngingo yo kwemerera abakobwa b’imyaka 15 kuboneza urubyaro

    Ababyeyi ntibavuga rumwe ku kwemerera abakobwa b’imyaka 15 kuboneza urubyaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-b-i-rusizi-ntibavuga-rumwe-ku-kwemerera-abakobwa-b-imyaka-15-kuboneza

  • Ubwiteganyirize muri Ejo Heza bwageze kuri miliyari 80 Frw – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 10 Kanama 2025, mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Televiziyo Rwanda cyagarukaga ku kamaro ka pansiyo n'impamvu ari ngombwa kwiteganyiriza by'igihe kirekire.

    Umuyobozi muri RSSB ushinzwe Inyungu z'Abanyamuryango, Dr. Regis Hitimana, yagaragaje ko kuri ubu abatangirwa pansiyo harebwe ku bageze mu kigero cyo gukora bakiri bake kuko bari ku 9%.

    Ubusanzwe Abanyarwanda bari mu gihe cyo gukora ni uguhera ku bafite imyaka 16 kugera kuri 60 nubwo bitaba bivuze ko abo bose bari gukora kuko haba harimo abari mu mashuri.

    Dr. Hitimana agaragaza ko muri abo bageze mu kigero cyo gukora usanga nibura 50% bafite akazi harimo n'abakora imirimo itanditse kandi uba usanga badatanga ubwiiteganyirize cyangwa abakoresha badatangira abakozi babo iyo misanzu.

    Yavuze ko mu rwego rwo gufasha abakora mu mirimo itanditswe hashyizweho ikigega cy'ubwiteganyirize cya Ejo Heza ku buryo bashobora gukora ubwizigame bw'igihe kirekire kandi gikomeje kwitabirwa.

    Ati 'Abo ni bo tuba twifuza ko bagira uburyo bw'ubwiteganyirize. Leta yatekerejeho ishinga ikigega cya Ejoheza, gitegurwa ku buryo gisubiza ibibazo byabo, gufungura konti biroroshye, uburyo bwo gushyiramo amafaranga buroroshye, ntabwo kigutegeka ngo utange imisanzu buri kwezi. Gitanga amahirwe kuri buri wese bitewe n'ingano y'umusanzu we.'

    Yakomeje agaragaza ko kuri ubu ubwizigame muri cyo bumaze kugera kuri miliyari 80 Frw mu gihe abarenga 4.200.000 bamaze kuyiyoboka.

    Ati 'Uwo musanzu tuwucunga neza dufatanyije n'Ikigega cya RNIT Iterambere, bigatanga inyungu iri hejuru iri hagati ya 11% na 12% kuko hari ibyo Leta iba yashyizemo n'igihe cyo kujya mu zabukuru kiri ku myaka 55. Uyu munsi dufite 4,200.000 binjiyemo, muri bo 3.600.000 batangiye kwizigamira kandi mu gihe kitarenze imyaka itandatu ikigega kivutse tugeze kuri miliyari 80 Frw.'

    Yakomeje agaragaza ko hari gushyirwa imbaraga mu gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda yo kwizigamira by'igihe kirekire binyuze muri Ejo Heza.

    Inyungu zo kuba muri EjoHeza ni nyinshi kuko ku myaka 55 uwizigamiye ahabwa pansiyo, uwizigamiye muri EjoHeza amugaye mbere y'imyaka 55 ashobora gusaba pansiyo ye y'ubumuga.

    Uwizigamiye muri EjoHeza akarenza Miliyoni 4 Frw ubwizigame burengaho aba ashobora gusaba 40% yayo akayakoresha mbere y'uko agera ku myaka ya pansiyo 55, mu kwishyura ishuri, gushaka icumbi, ndetse no kuba yagirwa ingwate muri banki.

    Mu gihe uwizigamye muri EjoHeza yitabye Imana, abasigaye bemewe n'amategeko bahabwa ubwizigame bwa nyakwigendera.

    Ubwiteganyirize muri Ejo Heza bwageze kuri miliyari 80 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwiteganyirize-muri-ejo-heza-bwageze-kuri-miliyari-80-frw