Blog

  • Nyanza: Umunani bakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu mukwabu wabaye ku wa 09 Kanama 2025, mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, mu tugari twa Mututu na Rwotso, aho ku bufatanye n'inzego z'ibanze, abaturage na Polisi, hafashwe itsinda ry'abagabo umunani bakekwaho ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n'ituze by'abaturage.

    Polisi y'u Rwanda yavuze ko ibyo bikorwa birimo ubujura n'urugomo rwo gutegera mu nzira abantu bakabashikuza ibyabo, kwiba amatungo ndetse n'imyaka mu mirima.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko itsinda ry'abantu umunani batawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, kugeza bageze mu maboko y'ubugenzacyaha.

    Ati 'Abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira, mu gihe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwo rukomeje iperereza kugira ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha.''

    CIP Kamanzi yakomeje aburira abantu bose bagifite imitekerereze n'imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n'ituze by'abaturage ko itazabihanganira.

    Abatawe muri yombi ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu Karere ka Nyanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umunani-bakekwaho-ubugizi-bwa-nabi-batawe-muri-yombi

  • Akarere ka Muhanga na Minema bari kubakira imiryango isaga 140 yasenyewe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yatangiriye mu Murenge wa Kiyumba, Akagari ka Ruhina, aho abaturage bifatanyije n'ubuyobozi bw'akarere, inzego z'umutekano n'abandi bafatanyabikorwa mu muganda wo kubaka izi nzu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko izi nzu zizahabwa abageze mu zabukuru n'abandi batagifite imbaraga n'ubushobozi bwo kwifasha kugira ngo bave mu buzima bubi.

    Ati 'Turabizi ko abageze mu zabukuru batagifite imbaraga. Ni ngombwa kubereka ko ibyo badukoreye tubyibuka tukabibitura, bagasaza neza.''

    Meya Kayitare, yasabye abaturage kugira umutima n'umuhate wo kwita ku bageze mu zaburu, kugira ngo babereke ko babari hafi kandi babashimira uko bitanze bagifite imbaraga mu gihe cyabo.

    Meya Kayitare yatangaje ko bitarenze Ukwakira 2025 izi nzu zizaba zuzuye, asaba abaturage gufatirana iki gihe cy'impeshyi bagafasha ubuyobozi gutanga umuganda mu kuzubaka.

    Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku butafatanye bw'Akarere ka Muhanga, Minema ndetse n'umushinga CERC.

    Kanakuze Illuminée wo mu Kagari ka Ruhina, mu Murenge wa Kiyumba, ni umwe mu bageze mu bakecuru batangiye kubakirwa. Yari afite inzu yavaga, ndetse bigera n'aho yimurwa ajya gukodesherezwa.

    Ati 'Ndashimira Perezida wa Repubulika n'abo bafatanya kuyobora. Ntarimurwa imvura yagwaga nkitwikira uturingiti n'uturago, ndetse byasabye ko Gitifu aza kuyinkuramo ngo itazangwaho ajya kunkodeshereza. Nishimiye ko ubuyobozi bwacu buzirikana abatagira kivurira, indushyi n'ababuze epfo na ruguru.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga busaba abaturage kwitanga gutanga umusanzu wabo binyuze mu muganda kugira ngo izi nzu zizuzurire igihe, binatume imiryango izikeneye izibona mbere Umuhindo ugera.

    Meya Kayitare Jacqueline uyobora Akarere ka Muhanga afatanya n’umuturage guterura ibuye ryo kubakisha

    Ubwo Meya Kayitare n’abandi bayobozi bafatanyaga gutangira umusingi w’inzu izaturamo umuryango utishoboye

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwasabye abaturage bazitanga cyane mu muganda kugira ngo abatishoboye bubakirwe

    Abaturage bo mu Karere ka Muahanga bari gufasha mu kubakira bagenzi babo batishoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-muhanga-na-minema-bari-kubakira-imiryango-isaga-140-yasenyewe-n

  • Prof Kayihura yasobanuriye abanyeshuri barihirwa na Mastercard Foundation ibanga ryo kuba umuyobozi mwiza – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Prof Kayihura yabahaye mu kiganiro cyo ku munsi wa gatanu w'umwiherero barimo uteguwe ku nshuro ya kabiri wiswe 'Summer Camp 2025', uri kubera muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye.

    Prof. Kayihura yavuze ko umuntu adatangira kuba umuyobozi mwiza igihe yatangiye kuba umuyobozi, ahubwo atangira yiyobora neza ubwe, noneho abandi bakabona kumugirira icyizere.

    Ati 'Mbere yo gutekereza kuzaba umuyobozi ejo, ukwiriye kuba wibaza uti 'ese aho ntuye mbayeho nte? Mu ishuri nigamo, mbayeho nte? Ubuyobozi si ikindi, ni ukumva ko ufite inshingano zo gufasha abandi no kumenye igikwiye wowe ubwawe, bidasabye ko ubikora kuko uri mu mwanya runaka, ahubwo ukabyiyumwamo, ukumva ko ukora ibyiza abandi bakabyigiraho.'

    Yakomeje ati “Witegereza ko uzabikora wabaye umuyobozi, kuko ntuzi niba uzabona ayo majwi, ndetse nta n'uzayaguha kuko ntacyo abona akwitezemo cyiza umwereka.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye aba banyeshuri ko bakwiriye kwitabira n'ibikorwa byubaka igihugu, birimo kwitabira ubukorerabushake, umuganda ndetse nk'abantu bafite ubumenyi, bakihatira kuvumbura ibintu bishya bigamije gufasha igihugu mu rugendo rugana ku majyambere arambye.

    Ati 'Nkamwe muri ku ntebe y'ishuri tubakeneyeho kuvumbura ibintu bifasha mu mpinduka nziza, biganisha ku iterambere. Nk'ubu twishimira umwe mu rubyiruko nkamwe wakoze porogaramu y'ikoranabuhanga ifasha mu kumenya abana basibye ishuri.'

    Meya Sebutege yavuze ko ubu byoroshye kubona raporo y'umwana wo mu muryango runaka wasibye ishuri, atiriwe ava mu biro, bakamukurikirana akagaruka kwiga.

    Yakomeje abibutsa ko kuba ingirakamaro ku gihugu bisaba ubwitonzi n'ikinyabupfura, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo bahorane imbaraga n'imbanduko muri byose.

    Yagize ati 'Niba urubyiruko ari 65% by'Abanyarwanda ariko mukaba ari mwe musiba cyane umuganda, mukisinzirira, mwumva wazakorwa na nde?”

    Aba banyeshuri banahawe kandi ikiganiro ku kwirinda no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kumenya guhitamo umwuga ubabereye ndetse n'ibindi bibategura kuzavamo abayobozi na ba rwiyemezamirimo beza b'ejo hazaza.

    Aya mahugurwa yahawe abanyeshuri 500 bose biga muri Kaminuza y'u Rwanda, bakaba baturuka mu bihugu icyenda by'Afurika birimo u Rwanda, Kenya, Zimbambwe, Sudani, Sudani y'Epfo, u Burundi, RDC, Eritrea, Malawi.

    Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Muganga Kayihura Didas, yameneye ibanga abanyeshuri bafashwa na Mastercard Foundation ryabafasha kuba abayobozi beza

    SSP Mwenzangu Goretti, na we yahaye aba banyeshuri ikiganiro kigamije kubafasha kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

    Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye urubyiruko kwitabira ibikorwa byubaka igihugu byibanda ku kuvumbura udushya dufitiye akamaro abatuye Isi

    Abayobozi batandukanye batanze ibiganiro byubaka urubyiruko rufashwa na Mastercard Foundation ruri mu mwiherero i Huye

    Urubyiruko rufashwa na Mastercard Foundation ruri mu mwiherero i Huye rugaragaza ko rwungukiyemo byinshi bizarubera impamba mu bihe biri imbere

    Abanyeshuri 500 bafashwa na Mastercard Foundation bamaze iminsi bari mu mwiherero i Huye

    Mastercard Foundation ifasha n’abafite ubumuga, ikabubakira icyizere cy’ubuzima

    Abitabiriye umwiherero w’abanyeshuri bafashwa na Mastercard Foundation barimo abiga mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-kayihura-yameneye-abanyeshuri-barihirwa-na-mastercard-foundation-ibanga

  • RwandAir yiseguye ku bagenzi bakererewe kubera ikirere kitari cyifashe neza – #rwanda #RwOT

    RwandAir yiseguye ku bakiliya bayo kuri uyu wa 9 Kanama 2025 mu butumwe yanyujije kuri X.

    Mu itangazo yakomeje iti 'Bitewe n'ikirere kitari cyifashe neza ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali bigatuma kitagaragara neza, ingendo ziva n'izijya i Kigali ubu zakererewe. Twiseguye ku ngaruka izi mpinduka zateje.'

    Ikigo cy'Igihugu cy'Iteganyagihe, Meteo Rwanda cyari cyatangaje ko ku wa 9 Kanama 2025 hagati ya Saa Kumi n'Ebyiri z'igitondo na Saa Sita z'amanywa hari hateganyijwe imvura mu turere twose tw'Igihugu.

    Meteo Rwanda yari yatangaje ko mu Rwanda hateganyijwe umuyaga uringaniye. Iki kigo cyari cyagaragaje ko mu gitondo cyo ku wa 9 Kanama 2025 mu Karere ka Nyabihu ari ho hagombaga kugaragara igipimo cy'ubushyuhe bwo hasi bungana na 12℃.

    Yakomeje iti 'Ku wa 09 Kanama 2025 hagati ya Saa Sita z'Amajywa na Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu turere twose tw'Igihugu.'

    Iki kigo cyakomeje kivuga ko muri ayo masaha hateganywa umuyaga uringaniye, mu gihe mu Karere ka Nyagatare ari ho hagombaga kuba igipimo cy'ubushyuhe bwo hejuru bungana na 30℃.

    RwandAir igira uruhare mu gutwara abagenzi basura u Rwanda n'abandi berekeza mu bihugu bitandukanye. Mu 2024 u Rwanda rwakiriye abarenga miliyoni 1,36.

    Banagize uruhare mu iterambere ry'igihugu kuko bakoreshereje imbere mu gihugu arenga miliyoni 579,5$ binyuze mu bintu bitandukanye baguze kuva bageze mu gihugu kugeza igihe batashye.

    RwandAir yiseguye ku bagenzi bakererewe kubera ikirere kitari cyifashe neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yiseguye-ku-bagenzi-bakererewe-kubera-ikirere-kitari-cyifashe-neza

  • APR FC izahura na Pyramids yo mu Misiri, Rayon Sports ihure na Singida Black Stars mu irushanwa rya mbere ry'Imikino Nyafurika. #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusoza shampiyona y'umwaka wa 2024/25 aho APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona, iyi kipe yatomboye Pyramid FC yo mu misiri mu irushanwa rya CAF Champions League.

    Ikipe izasezerera indi, izahura n'izava hagati ya Rema Stars yo muri Nigeria na US Zilimadjou yo mu Birwa bya Comoros.

    Rayon Sports yabaye iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona ndetse ikanagera ku mukino wa nyuma w'igikbe cy'Amahoro, yo mu irushanwa ya CAF Confederation Cup, izahura n'ikipe ya Singida Big Stars yo muri Tanzania.

    Ikipe izasezerera indi, izahura n'izaba yakomeje hagati ya Flambeau de Centre y'i Burundi n'ikipe yo muri Libya itaramenyekana kuko Shampiyona itararangira.

    Kuri aya makipe yombi imikino ibanza izakinwa hagati ya tariki 19 na 21 Nzeri 2025 naho iyo kwishyura yo izakinwe nyuma y'icyumweru kimwe, hagati ya 26 na 29 Nzeri.

    Biteganyijwe ko umukino wa mbere uzakinirwa i Kigali kuri APR FC na Rayon Sports, naho uwo kwishyura kuri APR uzabera mu Misiri naho kuri Rayon Sports ukazabera muri Tanzania.

    The post APR FC izahura na Pyramids yo mu Misiri, Rayon Sports ihure na Singida Black Stars mu irushanwa rya mbere ry'Imikino Nyafurika. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-izahura-na-pyramids-yo-mu-misiri-rayon-sports-ihure-na-singida-black-stars-mu-irushanwa-rya-mbere-ryimikino-nyafurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-izahura-na-pyramids-yo-mu-misiri-rayon-sports-ihure-na-singida-black-stars-mu-irushanwa-rya-mbere-ryimikino-nyafurika

  • Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye yashimangiye ko muri RDC hariyo abasirikare b'u Burundi #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yashimiye abasirikare b'igihugu cye boherejwe mu ntambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku bw'ubwitange bwo gufasha ingabo za FARDC kurwanya umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho.

    Yabivugiye ku Ishuri Rikuru ry'Igisirikare rya ISCAM, i Bujumbura, ku wa Gatatu tariki ya 6 Kanama 2025, aho yashimangiye ko aho abasirikare b'u Burundi bigeze batanga amahoro, kandi ibibazo bihasanzwe bikarangira vuba.

    Ati: 'Dufite amakuru tubwirwa n'abantu, aho bavuga ko aho abasirikare b'u Burundi batari nta wundi wahasimbura.

    Perezida Ndayishimiye yasabye abasirikare kudatinya, asubiriramo imvugo yamamaye ku rugamba igira iti: 'Intambara ni moteri y'urupfu, aho upfa mbere ari uwafashwe n'isasu ryica; utabyemera ushaka aragenda.'

    Ingabo z'u Burundi ziri mu Burasirazuba bwa RDC kuva mu 2022, nyuma y'amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi. Mu 2023, ayo masezerano yavuguruwe, buri musirikare yemererwa umushahara wa $5,000 ku kwezi, naho igihugu cya RDC kigaha u Burundi miliyoni $5 z'amadolari y'Amerika.

    Izi ngabo ziri mu mirwano yo kurwanya umutwe wa M23 na Twirwaneho muri Kivu y'Amajyepfo, ndetse zigeze no kurwana muri Kivu y'Amajyaruguru mbere yo kuhatsindwa zikajya muri Kivu y'Amajyepfo.

    Raporo y'Umuryango w'Abibumbye yo muri uyu mwaka igaragaza ko abasirikare b'u Burundi bari muri Kivu y'Amajyepfo bagera hagati y'ibihumbi 7,000-9,000.

    Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yashimira ko abasirikare b'u Burundi bari muri RDC bari bagera hagati y'ibihumbi 7,000-9,000

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-wu-burundi-evariste-ndayishimiye-yashimangiye-ko-muri-rdc-hariyo-abasirikare-bu-burundi/

  • Nyanza-Kibirizi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry'Abagabo 8 bakekwaho ubugizi bwa nabi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 09 Kanama 2025 mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi mu Tugari twa Mututu na Rwotso, Polisi y'u Rwanda ifatanije n'Abaturage hamwe n'inzego z'ibanze bataye muri yombi abagabo Umunani babarizwa mu itsinda rikekwaho ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko abagize iri tsinda bose uko ari umunani batawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.

    CIP Hassan Kamanzi, Avuga ko ibyo abafashwe bakurikiranyweho ari ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage aribyo; Ubujura n'Urugomo bakorera Abaturage aho babatangira mu nzira bakabatwara ibyabo. Hari kandi Kwiba Amatungo ndetse n'Imyaka mu mirima y'Abaturage.

    Abafashwe bose nk'uko CIP Hassan yabibwiye intyoza.com, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira. Ni mu gihe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rwamaze gutangira iperereza ryimbitse ku byaha bose bakekwaho kugira ngo bashyikirozwe Ubushinjacyaha.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi iburira n'undi wese ugifite imitekerereze n'imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n'ituze by'Abaturage ko itazamwihanganira, ko izamuhiga aho yaba ari hose agashyikirizwa ubutabera, amategeko akamukanira urumukwiye. Ashimira kandi Abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bo bakekaho ibikorwa bibi bigize ibyaha. Asaba buri wese kuba maso no kumva ko gutanga amakuru ari ukugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha ibyo aribyo byose.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/09/nyanza-kibirizi-polisi-yataye-muri-yombi-itsinda-ryabagabo-8-bakekwaho-ubugizi-bwa-nabi/

  • Inguzanyo itanga zageze kuri miliyari 666 Frw: Umusanzu wa BPR Bank Rwanda Plc mu myaka 50 ishize – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Murangwa yerekanye ko mu mwaka ushize wa 2024, igitabo cy'inguzanyo itangwa na BPR Bank Rwanda Plc kigaragaza ko zageze kuri miliyari 666 Frw bigize inyongera ya 6% ya buri mwaka, bigashimangira uko iyi banki ikomeje kugira uruhare mu guteza imbere Abanyarwanda.

    Yabigarutseho ubwo BPR Bank Rwanda Plc yizihizaga isabukuru y'imyaka 50 imaze ikorera mu Rwanda, yemeza ko ari urugendo rwahinduye byinshi mu rwego rw'Imari.

    Minisitiri Murangwa yavuze ko BPR Bank Rwanda Plc imaze gutanga arenga miliyari 53 Frw mu gushyigikira imishinga mito n'iciriritse aho 25% yashyizwe mu mishinga ya barwiyemezamirimo b'abagore binyuze muri gahunda nka Ikamba.

    Ati 'Iyi gahunda ifasha abagore ba rwiyemezamirimo kubona igishoboro no kububakira ubushobozi.'

    Yagaragaje kandi ko kandi iyo banki igira uruhare mu kwigisha Abanyarwanda binyuze muri gahunda ya Igire Initiative aho kuri ubu urubyiruko rugera kuri 840 ruri gufashwa n'aho 776 bamaze kuyinyuramo.

    Yasabye banki gukomeza gukora imishinga igamije iterambere no kuzana udushya mu rwego rw'Imari mu gihugu mu ngeri zitandukanye zirimo kubaka urwego rw'imari rudaheza no gushyira imbaraga mu guteza imbere imishinga ibungabunga ibidukikije.

    Ati 'Ibyo bizatugeza ku iterambere ry'urwego rw'imari ridaheza ku Banyarwanda bose n'iterambere rigira umusaruro ku gihugu by'umwihariko mu kugabanya ubukene ari na yo ntego nyamukuru yacu duhuje imbaraga.'

    Yongeyeho ati 'Indi myaka 50 ikwiye kuzarangwa no guhanga udushya birushijeho, kugira umumaro n'impinduka ku Banyarwanda, Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.'

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience, yavuze ko iyi banki yita cyane ku bakiliya na bo abashimira uko bayigiriye icyizere.

    Ati 'Twita cyane ku kumva abakiliya bacu, kuri abo bakiliya bacu aho bari hose mwarakoze cyane kutwizera no kwemera ko dukorana mu bikorwa by'ishoramari ryanyu.'

    Yerekanye ko banki yakomeje kugenda yaguka aho kuri ubu ifite amashami 73, aba-agents 2242, ibyuma bya ATM 59 kandi ikomeje kwaguka.

    Mutesi yagaragaje ko BPR Bank Rwanda Plc yatangiye gushyigikira imishinga migari aho guhera mu 2017 bahisemo gushyigikira iyubakwa ry'ikibuga cy'indege cya Bugesera, iba banki ya mbere imbere mu gihugu iteye iyo ntambwe.

    Yashimangiye ko ibyo byakurikiwe n'aheruka gutangwa ku bufatanye bw'ibigo by'imari mu Rwanda angana na miliyoni 322$ yatanzwe nk'ubwishingizi harimo miliyoni 161$ y'ubwitwa “Performance Guarantee” n'izindi nk'izo z'ubwitwa Advanced Guarantee yahawe UMCJV Ltd.

    Hari kandi umushinga ugamije gushyigikira gahunda yo kwihaza mu biribwa wa Africa improve Food, gukorana n'imishinga itandukanye mu guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe nko muri Gabiro no gushyigikira gahunda yo kwimakaza iterambere ry'ingufu zitangiza ibidukikije.

    Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko bagira uruhare mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo bato binyuze mu kubaha igishoro, kubahugura ku ikorwa ry'ishoramari by'umwihariko abari n'abategarugori.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, Rubagumya George, yagaragaje ko banki yagutse cyane ku buryo kuri ubu nta mushinga n'umwe itashobora gushyigikira mu buryo bwo guharanira iterambere ry'igihugu muri rusange.

    Ku rundi ruhande Umuyobozi Mukuru wa KBC Group Ltd, Paul Russo, yashimangiye ko bazakomeza gushyira imbaraga mu gutanga serivisi nziza, kwimakaza ikoranabuhanga, ubufatanye na Guverinoma no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

    Abakiliya banyuzwe na serivisi

    Nsengiyumva Louis wabaye umukiliya wa mbere wa BPR Bank Rwanda Plc kuko yayifungujemo konti mu 1975, yavuze ko yamufashije mu iterambere kuko byagabanyije ibihombo bahuraga na byo muri icyo gihe, bituruka ku kuba amafaranga yakwibwa cyangwa akaba yagirira ikindi kibazo kuko benshi babikaga mu ngo zabo.

    Umuyobozi w'Ikigo gitanga serivisi mu bikenerwa mu buhinzi n'ubworozi nk'imiti n'amafumbire, RABSCO Ltd, Kabahizi Théoneste, na we yavuze ko ku bashoramari ari ingenzi gukorana na banki mu guteza imbere ibikorwa byabo.

    Ati 'Imyaka 50 ya BPR Bank Rwanda Plc ni urugendo rwiza. Ntabwo ushobora gutera imbere udakoresheje Banki kuko urayikenera, ugakorana na yo neza, ukishyura neza, igatera imbere na we ugatera imbere. Udakoresheje banki ntibyashoboka ko ugera ku mishinga minini.'

    Kalimpinya Queen uri mu bakorana na BPR Bank Rwanda Plc yashimye uko iyi banki yahisemo gushyira imbaraga mu guteza imbere abagore n'abakobwa, asaba abacyitinya gutinyuka bakayoboka gukorana n'ibigo by'imari.

    Ati 'Gufasha abagore n'abakobwa, ni ikintu kigaragaza ko mu by'ukuri ari banki y'abaturage, banki twisangamo kandi ni banki iyo witekerejeho, ukareba intego ufite mu buzima n'icyo ushaka kugeraho, ubona ko kiri mu murongo w'icyo banki iri guteganya.'

    Banki yiyemeje gukomeza gutanga serivisi nziza mu ishoramari rya Leta n'abikorera ku giti cyabo, hamwe na serivisi zo kwishyura no kuzigama ku bakiliya bayo.

    Kalimpinya Queen uri mu bakorana na BPR Bank Rwanda Plc yashimye uko iyi banki yahisemo gushyira imbaraga mu guteza imbere abagore n'abakobwa

    Umuyobozi w'Ikigo gitanga serivisi mu bikenerwa mu buhinzi n'ubworozi nk'imiti n'amafumbire, RABSCO Ltd, Kabahizi Théoneste, yavuze ko ari ingenzi ku bashoramari gukorana na banki

    Mu myaka 50 iri imbere BPR Bank Plc yasabwe gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’abaturage

    Imyaka 50 ya BPR Bank Rwanda Plc yagaragajwe nk’iyafashije mu iterambere ry’Igihugu

    Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 byitabiriwe n’abantu benshi

    Ibi birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Nick Barigye.

    Ibyishimo byari byose kuri BPR Bank Rwanda Plc yizihiza imyaka 50 imaze ikora

    Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abitabiriye ibyo birori

    Minisitiri Murangwa yasabye BPR Bank Rwanda Plc gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yagaragaje ko BPR Bank Rwanda Plc yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Abaturarwanda

    Paul Russo yashimangiye ko BPR Bank Rwanda Plc izakomeza gutanga serivisi nziza

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, Rubagumya George, yagaragaje ko banki yagutse cyane ku buryo kuri ubu nta mushinga n'umwe itashobora gushyigikira

    Umuyobozi Mukuru wa KCB Group Limited, Paul Russo, yemeje ko iyi banki izakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

    Umukozi wakoze muri BPR Bank Rwanda Plc igihe kinini, Nyinawabayiru Grace yashimiwe

    Nsengiyumva Louis wabaye umukiliya wa mbere wa BPR Bank Rwanda Plc, yagaragaje ko yafunguye konti banki igitangira mu 1975

    Nsengiyumva Louis wabaye umukiliya wa mbere wa BPR Bank Rwanda Plc yashimiwe

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience, yavuze ko iyi banki yita cyane ku bakiliya na bo abashimira uko bayigiriye icyizere

    Mutesi yagaragaje ko BPR Bank Rwanda Plc yatangiye gushyigikira imishinga migari

    Makanyaga Abdoul yaririmbye indirimbo irata ibigwi bya BPR Bank Rwanda yizihiza isabukuru y’imyaka 50

    Umunyamakuru Nizeyimana Lucky ni we wayoboye ibi birori

    Imyaka 50 ya BPR Bank yahinduye byinshi mu guteza imbere urwego rw’Imari

    Ababyina gakondo bahawe umwanya wo gutarama

    Amafoto: Cyubahiro Key


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inguzanyo-itanga-zageze-kuri-miliyari-666-frw-umusanzu-wa-bpr-bank-rwanda-plc

  • SONARWA Life yabaye umunyamuryango wa Women in Finance Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gusinya amasezerano y'imikoranire hagati ya Sonarwa Life na WIFR wabaye ku wa 6 Kanama 2025 ku Cyicaro Gikuru cya Sonarwa Life mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi w'Agateganyo wa SONARWA Life, Isaïe Muhoza, yavuze ko kuba ubuyobozi bw'iyi Sosiyete bwafashe umwanzuro wo kuba umunyamuryango wa WIFR atari umuhango gusa ahubwo ari mu rwego rwo gutizanya imbaraga mu guteza imbere uburinganire mu rwego rw'imari.

    Ati 'Ubu bunyamuryango ntabwo ari ikimenyetso gusa cyangwa umuhango ahubwo ni icyerekana ko twiteguye gukomeza kwimakaza uburinganire mu kigo cyacu, dutanga amahirwe angana kuri bose yo kuzamuka mu myanya ifata ibyemezo. Hagamijwe gufatanya n'abandi banyamuiryango mu kubugeza n'ahandi hose cyane cyane mu bijyanye n'imari.'

    Muhoza yagaragaje ko Sonarwa Life isanganywe umwihariko wo guteza imbere uburinganire, cyane cyane mu buryo itangamo akazi, uburyo gakorwa ndetse n'uburyo abakozi bazamurwa mu kazi.

    Yakomeje avuga ko kugira abakozi bahabwa amahirwe angana ari ingenzi cyane kubera ko bifasha ikigo gutanga umusaruro uhagije ku baturage ndetse ko bifasha kugera ku musaruro w'igihe kirekire kandi urambye.

    Binyuze muri gahunda yo gushyigikira no kongerera ubumenyi abagore mu rwego rw'imari, abakozi batatu ba Sonarwa Life, bahawe buruse zo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n'imari mu Kigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi mu birebana n'imicungire y'imari [Chartered Institute for Securities & Investment- CISI].

    U Rwanda rufite intego yo kuba igicumbi cya serivisi z'imari muri Afurika, kandi ubushakashatsi bwerekana ko uruhare rw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'urwego rw'imari rukenewe kugira ngo iyi ntego igerweho. Bityo, gahunda ya WIFR yo kongerera ubumenyi n'ubushobozi abagore bakora mu rwego rw'imari yuzuzanya cyane na gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo kugira u Rwanda igicumbi cya serivisi z'imari muri Afurika.

    Esther Mugisha ni umwe mu bahawe buruse, aho yashimiye ubuyobozi bwa Sonarwa Life na WIFR ku gikorwa cyiza bakoze cyo kubafasha gukomeza kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gucunga imari.

    Ati 'Iki gikorwa mwakoze ni ikimenyetso ko mukomeje gufasha abagore bakiri bato kongera ubumenyi. Bibafasha gutera imbere mu mwuga wo gucunga imari, bikaba umusingi ukomeye ufasha mu guteza imbere urwego rw'imari mu Rwanda muri rusange.'

    WIFR yashyizweho kugira ngo ihuze ibigo by'imari bitandukanye bikorera mu Rwanda hagamijwe guhuza imbaraga mu kongerera ubushobozi abagore bakora mu rwego rw'imari, binyuze mu kungurana ibitekerezo n'amahugurwa atandukanye azagenda atangwa.

    Ni muri urwo rwego abakozi batatu ba Sonarwa Life barimo Esther Mugisha, Ingrid Isimbi, na Chantal Ikirenga bahawe buruse yo kwiga mu kigo gikomeye mu bijyanye no kubakira ubushobozi abo mu rwego rw'imari n'imigabane, CISI.

    Kuva WIFR yatangira mu 2023, abagore barenga 50 bakora muri banki n'ibigo by'imari biciriritse ni bo bamaze guhabwa buruse zo kwiga ibirebana n'imicungire y'imari muri CISI.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gushyiraho Amabwiriza mu Kigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, Gatera Emmanuel, yavuze ko u Rwanda ruzatangira guha ibyangombwa ibigo byubahiriza uburinganire.

    Iki cyangombwa cyashyizweho n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, n'Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'uburinganire n'ubwuzuzanye (Gender Monitoring Office).

    Sosiyete y'Ubwishingizi, Sonarwa Life, yinjiye mu muryango Women in Finance Rwanda (WIFR)

    Umuyobozi w'Agateganyo wa SONARWA Life, Isaïe Muhoza, yavuze ko kuba ubuyobozi bw'iyi Sosiyete bwafashe umwanzuro wo kuba umunyamuryango wa WIFR atari umuhango gusa ahubwo ari mu rwego rwo gutizanya imbaraga

    SONARWA Life yishimiye kuba umunyamuryango wa Women in Finance Rwanda

    Esther Mugisha ushinzwe gukorana n’ibigo binini muri Sonarwa Life yishimiye iyi ntambwe yatewe

    Maurice Ntagungira ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Itumanaho muri Sonarwa Life yayoboye iyi gahunda

    abakozi batatu ba Sonarwa Life barimo Esther Mugisha, Ingrid Isimbi, na Chantal Ikirenga bahawe buruse yo kwiga mu kigo gikomeye mu bijyanye no kubakira ubushobozi abo mu rwego rw'imari n'imigabane, CISI

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gushyiraho Amabwiriza mu Kigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, Gatera Emmanuel, yavuze ko u Rwanda ruzatangira guha ibyangombwa ibigo byubahiriza uburinganire

    Umuyobozi Mukuru wa Mayfair Insurance, Jessica Igoma, yavuze ko kuba SONARWA Life yinjiye muri WIFR ari ikintu cy’ingenzi

    Chantal Ikirenga yahawe buruse

    Ingrid Isimbi yahawe buruse

    Esther Mugisha yahawe buruse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonarwa-life-yabaye-umunyamuryango-wa-women-in-finance-rwanda

  • Myugariro wo hagati Iñigo Martínez yerekeje muri Al Nassr avuye mu ikipe ya FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Iñigo Martínez ari mu nzira ajya gukora isuzumwa ry'ubuzima nk'umukinnyi mushya wa Al Nassr uyu munsi, akaba yiteguye gutangira urugendo rushya mu gihugu cya Arabia Saudite. Uyu myugariro w'umunyabigwi mu mupira w'amaguru w'i Burayi yarangije amasezerano ye na FC Barcelona, aho yayikiniye umwaka umwe gusa.

    Amasezerano ye mashya muri Al Nassr azamara umwaka umwe, ariko afite amahitamo yo kongerwa bitewe n'imyitwarire ye n'uko azitwara mu kibuga.

    Martínez, w'imyaka 33 y'amavuko, yagiye muri Barça avuye muri Athletic Club Bilbao mu mpeshyi ya 2023, aho yari yitezweho kuzana ubunararibonye no gukomeza umutekano bw'ugarizi bw'ikipe.

    Nubwo yagiye ahura n'imbogamizi z'imvune zagiye zimubuza gukina imikino myinshi, yagaragaje ubuhanga mu mikino mike yabashije gukina, bituma aguma ku rwego rw'umukinnyi ufite izina rikomeye.

    Al Nassr, ifite abakinnyi b'ibyamamare nka Cristiano Ronaldo na Sadio Mané, ikomeje gahunda yo kongera imbaraga mu ikipe no guhatanira ibikombe mu marushanwa atandukanye. Kwinjiza Martínez biri mu mugambi wabo wo kugira abakinnyi bafite ubunararibonye mpuzamahanga bashobora gufasha ikipe kugera ku ntego zayo.

    Kuri Martínez, ni amahirwe mashya yo gukomeza kwerekana impano ye no gukina mu buryo bushya butandukanye n'ubwo yari amenyereye i Burayi. Kuri ubu, abakunzi ba Al Nassr bategereje kureba uko azitwara mu mwaka utaha w'imikino, bakaba bizeye ko azaba umusingi ukomeye mu bwugarizi bwabo.

    Myugariro wo hagati Iñigo Martínez yerekeje muri Al Nassr avuye mu ikipe ya FC Barcelona
    Martínez, w'imyaka 33 y'amavuko, yagiye muri Barça avuye muri Athletic Club Bilbao mu mpeshyi ya 2023

    Source : https://kasukumedia.com/myugariro-wo-hagati-inigo-martinez-yerekeje-muri-al-nassr-avuye-mu-ikipe-ya-fc-barcelona/