Blog

  • Banki ya Kigali yegereje serivisi zayo abitabira Expo 2025 – #rwanda #RwOT

    Iyi banki yajyanye serivisi zose isanzwe itanga ku mashami yayo zirimo gufungura konti, kubitsa no kubikuza, gutanga inguzanyo n'izishingiye ku cyuma gitanga amafaranga (ATM Machine).

    Umuyobozi Uhagarariye Banki ya Kigali muri Expo, Kabatesi Maureen yavuze ko bitabiriye Expo mu rwego rwo kwegera abakiliya n'abandi bose bashaka serivisi zayo.

    Ati 'Twazanye serivisi zose dusanzwe dutanga ku mashami yacu. Turi gufasha abakiliya guhuza konti na telefoni, kubitsa, kubikuza ndetse turi no gutanga inguzanyo.'

    Yakomeje agira ati 'Impanvu twaje hano ni ukwegereza abaturage serivisi zose bakeneye, mbese turi gusabana nabo. Uyu mwaka twifuje kwegera abaturage cyane, by'umwuhariko abashya bifuza gufunguza konti kuko bisigaye byoroshye cyane.'

    Rugarura Raphael ucuruza ibikoresho byo mu rugo muri Expo yishimiye ko begerejwe banki hafi yabo.

    Ati 'Kuba BK iri hano biradufasha cyane kuko nkatwe abacuruzi ntabwo gucyura amafaranga mu ntoki bitekanye, nka buri masaha abiri nza kubitsa kugira ngo nizere umutekano. Ikindi biturinda guta umwanya kuko batwegereye.'

    Nyandwi Jean Baptiste yishimiye cyane ko konti ye bayikanguye nyuma y'igihe kinini atayikoresha.

    Ati 'Naje muri Expo ngira impungege ko amafaranga bashobora kuyiba cyangwa nkayasesagura. Nibwo nibutse ko kera nagiraga konti muri BK mu 2006 ndi umunyeshuri. Naje barayikangura, banayihuza na nimero nshya ubu meze neza. Ndashimira serivisi nziza bampaye.'

    Iri murikagurisha Mpuzamahanga riba buri mwaka, riri kuba ku nshuro ya 28, aho rizarangira tariki ya 17 Kanama 2025.

    Umuyobozi Uhagarariye Banki ya Kigali muri Expo, Kabatesi Maureen yakira umukiriya uri mu kazi muri Expo

    Kuri iri shami uhasanga serivisi zose zisanzwe ku mashami yose ya BK

    Serivisi ya ATM ni imwe mu zo BK yajyanye muri Expo

    Banki ya Kigali yitabiriye Expo mu rwego rwo kurushaho kwegera abayigana

    Abitabira Expo bishimiye kwegerezwa serivisi za BK

    Amafoto: Ishimwe Alain Kenny


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yegereje-serivisi-zayo-abari-kwitabira-expo-2025

  • ‎Kigali: Polisi yafashe abagabo babiri bafite ibilo 31 by'urumogi – #rwanda #RwOT

    Bafashwe tariki ya 9 Kanama 2025, mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza.

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto.

    ‎Bakimara gufatwa, batangaje ko urumogi barukuye mu Karere Ka Kirehe aho rwinjiriye ruvuye muri Tanzania bakaba bari barujyanye mu Karere ka Muhanga, barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara akabahemba.
    ‎
    ‎Umwe muri aba bagabo niwe nyiri moto akaba ayikoresha akazi ko gutwara ibiyobyabwenge by'urumogi kuko atari ubwa mbere afatirwa mu bikorwa nk'ibi. Avuga ko iyo uru rumogi arugezayo yari guhembwa ibihumbi 150 Frw, mugenzi we wari ufashe umufuka we akaba yari guhabwa ibihumbi 50 Frw.
    ‎
    ‎Abafashwe n'urumogi bafatanywe bakorewe amadosiye ngo bashyikirizwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), ndetse ibikorwa byo gufata abo bakoranaga byatangiye.
    ‎
    ‎Abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge bagirwa inama yo kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.
    ‎
    ‎Polisi y'igihugu yavuze ko itazihanganira umuntu wese uroga abaturage abaha ibiyobyabwenge.

    Iti 'Tuributsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutahura no kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, dutangira amakuru ku gihe dukumira icyaha kitaraba.'
    ‎
    ‎
    ‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

    Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abagabo babiri bafite ibilo 31 by'urumogi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/%E2%80%8Ekigali-polisi-yafashe-abagabo-babiri-bafite-ibilo-31-by-urumogi

  • NCBA Bank Rwanda yafunguye ishami rishya i Rubavu – #rwanda #RwOT

    Iri shami rishya rya Rubavu rihuye n'icyerekezo cya NCBA Bank, cyo gutanga ibisubizo mu by'imari byubakiye ku mukiliya, bifite agaciro kandi byizewe mu Karere.

    NCBA ivuga ko yabengutse amahirwe y'ubucuruzi mu Karere ka Rubavu, nk'umuyoboro ukomeye w'ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Ubukungu bw'aka karere kandi bukomeje kuzamurwa n'ubucuruzi bwo kohereza no kwakira ibicuruzwa, ubukerarugendo, ubuhinzi n'izindi serivisi.

    Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, yagize ati 'Nk'ishoramari ryizewe mu Karere, NCBA izakomeza kugaragaza ubunararibonye mu by'imari ku bakiliya b'i Rubavu n'abaturanyi bayo. Twemera ko ubukungu buri kuzamuka muri aka Karere bufite amahirwe menshi, turifuza gufatanya n'abakiliya bacu no kubafasha kugera ku nzozi zabo mu buryo buboneye kandi burambye.'

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda, Ambasaderi Dr. Benjamin Rugangazi, yavuze ko iryo shami rigamije kugeza ibikorwa byayo ku baturage aho bari hirya no hino mu gihugu.

    Ati 'Ifungurwa ry'iri shami rishya rihamya ukwemera kwacu mu cyerekezo cy'Igihugu cyo guteza imbere ubukungu bwuzuzanya kandi bushingiye ku kwegereza abaturage serivisi. Twiyemeje gushyigikira urwego rw'imari mu Rwanda no kwagura imiryango hirya no hino mu gihugu.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Deogratius Nzabonimpa, yashimiye ibikorwa by'iyi banki, yemeza ko kuzana ishami ryayo bizagira uruhare runini mu kuzamura ubushobozi bw'abaturage mu by'imari.

    Yakomeje avuga ko iri shami rishya rizongerera imbaraga icyerekezo cya NCBA Bank Rwanda cyo kubaka umuyoboro ukomeye kandi urambye wa serivisi z'imari mu Rwanda uzana ubusabane, no guharanira guteza imbere abantu bose aho banki ikorera.

    NCBA Bank Rwanda, n'ishami ry'ikigo NCBA Group gikorera mu bihugu bitanu birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda na Côte d'Ivoire.

    NCBA Bank Rwanda ifite amashami ane i Kigali, ndetse no mu Turere twa Musanze, Nyagatare, Rubavu na Kayonza ndetse iteganya no gufungura irindi shami i Rusizi.

    NCBA Bank Rwanda yafunguye ishami rishya i Rubavu

    Igikorwa cyo gufungura ishami i Rubavu cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Ishami rya NCBA Bank Rwanda ryitezweho koroshya ubucuruzi

    Abayobozi batandukanye bafungura ku mugaragaro iryo shami

    NCBA Bank Rwanda yemeje gukomeza kwegera abaturage mu bice bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ncba-bank-rwanda-yafunguye-ishami-rishya-i-rubavu

  • Kamonyi-Rugalika: Abasoje amasomo muri Gifts Rwanda bahawe igishoro kibafasha kwihangira umurimo #rwanda #RwOT

    Umuryango Gifts Rwanda utegamiye kuri Leta, kuri uyu wa 08 Kanama 2025 waremeye abarangije amasomo mu mwuga w'Ubudozi, ubaha Mashine(ibyarahani). Uko bose ari 20 basoje, Abakobwa 19 n'Umuhungu umwe bahawe Mashine 20 zigiye kubafasha guhindura Ubuzima bakihangira Umurimo, bakiteza imbere bo ubwabo ndetse n'imiryango yabo. Ni amasomo bahawe mu gihe kigera ku mezi atandatu(6).

    Nyiratunga Immaculee, Umubyeyi w'abana bane n'Abuzukuru batatu ni umwe mu barangije amasomo y'Ubudozi. Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko yaje kwiga afite abamucaga intege benshi bamubwira ngo arajya he ko akuze yaretse abakiri bato, ko we atazabibasha.

    Nyiratunga Immaculee wacibwaga intege ngo ntajye kwiga, ari muri 2 ba mbere.

    Avuga ko nubwo yacibwaga intege bamwumvisha ko atazabishobora, muri we ngo yari afite intego yo kwiga akagira umwuga azi ushobora kumufasha gukora akikura mu bukene kuko kuri we ngo buryana kurusha gutega amatwi ibisharira biva mu bamucaga intege n'ibindi.

    Ashima Gifts Rwanda yamufashije akaba asoje amasomo nta mafaranga yishyujwe ahubwo bakanagerekaho kumuha Imashine yo kumufasha kwihangira Umurimo. Agira ati' Ndashima Gifts Rwanda. Kimwe na bagenzi banjye, dusoje amasomo tutabazwa amafaranga y'ishuri ahubwo banarenzaho baduha Imashine nk'igishoro kizaturemera Ubuzima. Ngiye kugenda nkore nivane mu bukene kuko bwo buryana kurusha ibindi wacamo. Abancaga intege bazambona nkora kandi muri bo harimo abazampa akazi'.

    Emmanuel Nzabandora, Nyuma yo kubura ubushobozi butuma akomeza ayisumbuye, avuga ko ahawe amahirwe, ko agomba kuyabyaza umusaruro agatangira ubuzima bushya.

    Emmanuel Nzabandora, Umuhungu umwe rukumbi muri 20 barangije amasomo y'Ubudozi, ku myaka ye 18 y'amavuko avuga ko amezi atandatu amaze yiga kudoda atari impfabusa kuko ayasoje afite umwuga azi mu buzima kandi akaba agiriwe ubuntu agahabwa Imashine izamufasha gukora akiteza imbere we n'umuryango.

    Agira kandi ati' Ni  byiza kugira abagiraneza nka Gifts Rwanda. Bampaye intangiriro y'Ubuzima. Ni ahanjye ho kubyaza umusaruro aya mahirwe mpawe nkiteza imbere. Nacikishije amashuri ngeze mu mwaka wa 2 w'amashuri yisumbuye mbura ubukomeza kuko nta bushobozi bwari Buhari ariko ubu mbonye igishoro cy'ubuzima, ngiye gukora'.

    Akomeza kandi ati' Ngiye gutangira umwuga w'Ubudozi, si nzongera kuba wa mwana mu rugo usaba ababyeyi n'abandi, ahubwo nanjye ngiye kugira uruhare mu gukora ibituma ndema ubuzima bwanjye bwiza, mfashe umuryango nanjye niteze imbere'.

    Uwavuze mu izina rya Gifts Rwanda, yashimiye abanyeshuri bose uko ari 20 barangije amasomo yabo y'Ubudozi bakaba bajyanye Ubumenyi ku isoko buzabafasha guhindura ubuzima bagakora bakiteza imbere.

    Yagize kandi ati' Uyu munsi ntabwo twizihiza gusa ubumenyi mukuye hano, ahubwo turizihiza n'Imbaraga, Ukwihangana n'Ubutwari bwa buri wese yagize mu minsi yose yamaze aha. Iyo mbarebye simbona gusa abarangije amasomo yo kudoda, ahubwo mbona Abagore bari guhindura Ubuzima bwabo, bw'Imiryango yabo ndetse n'ubwa Sosiyete Nyarwanda muri rusanjye'.

    Yababwiye kandi ati' Mwigishijwe ubuhanga bwo kudoda yego!, ariko birenze n'ibyo byo kudoda. Mwubatse icyizere, mwubaka Umuryango kandi mwahesheje ishema Igihugu ndetse n'ejo Hanyu hazaza. Ubu mufite Ubushobozi bwo kudoda ariko ni ukurushaho. Mufite kandi ubushobozi bwo kwihangira Imirimo mugafasha n'abandi kubaka ejo hazaza. Ndizera ko buri umwe muri mwe azakomeza gukora ibikorwa bikomeye ndetse akaba ikitegererezo mu bandi'.

    Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo gutanga impamyabushobozi ku barangije, yashimiye Umuryango Gifts Rwanda nk'umufatanyabikorwa mwiza w'Akarere ufasha mu gutuma ubuzima bw'Abaturage buba bwiza, akabafasha kuva ku rwego rumwe rw'Ubuzima bajya ku rundi.

    Marie Josée Uwiringira/VMayor Kamonyi.

    Yasabye abarangije amasomo gutera intambwe bagakora, bakivana mu bukene kuko bahawe ubumenyi ndetse bahabwa n'Igishoro. Ati' Ni mujye ku isoko ry'Umurimo mukore kandi twizeye ko mugiye guhindura imibereho yanyu ikaba myiza kurusha. Uwarwaniraga n'umubyeyi isabune ni agire uruhare mu kuyigura, uwabwiraga umubyeyi ko nta nkweto afite zo kugira ngo agende ni agire uruhare mu gufasha uwo mubyeyi kwiteza imbere. Mwigiye guhindura imibereho yanyu no guhindura imibereho y'Imiryango yanyu kandi imiryango yanyu ni mwebwe ubwanyu, Abo mubana n'abazabakomokaho'.

    Gifts Rwanda, ni Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije gufasha Abaturage kugira iterambere rirambye, bakagira ubuzima bwiza. Abanyeshuri 37 nibo bamaze kuhabonera amasomo ajyanye n'Ubudozi kuva itangiye. Abarangije bose bahabwa Imashine zidoda zibafasha kujya ku isoko ry'Umurimo bagakora bakiteza imbere ubwabo n'imiryango yabo.

    Abasoje amasomo, bahawe ibyemezo( Certificate) by'ishimwe.

    Uretse Abanyeshuri 17 ba mbere basoje amasomo nk'aya mu kwezi kwa Kabiri k'uyu mwaka wa 2025 ndetse bakanahabwa Imashine zibafasha kujya ku isoko ry'umurimo bagatangira ubuzima bushya bafashijwe na Gifts Rwanda, aba 20 barangije nabo bahawe ibyemezo by'uko basoje amasomo yabo y'Ubudozi ndetse bahabwa Imashine zidoda kuri buri umwe. Uko ari 20 basoje amasomo, igihe bamaze biga ndetse na Mashine bahawe, agaciro k'ibibagenzeho kuko nta faranga na rimwe basabwaga, ni Miliyoni  hafi Eshanu n'ibihumbi Magana ane y'u Rwanda (5,395,000Frws) kuri aba gusa 20.

    Abahagarariye Gifts Rwanda baturutse muri America bashimiwe.
    Brigitte Mukanyandwi, Umuyobozi wa Gifts Rwanda mu Rwanda.

    Umuhungu umwe muri 20 basoje amasomo.

    Abasoje amasomo batanze impano.

    Umugabo wa Nyakwigendera Sharon Shelton.
    Imashine zatanzwe ni 20 kuri buri umwe mu barangije.

    Uwaje kwiga acibwa intege ngo arakuze, yashimiwe muri 2 ba mbere bahize abandi. 

    Habaye kandi umwanya wo Kwizihiza no Kwibuka Ubuzima bwa Sharon Shelton washinze Gifts Rwanda;

    Munyaneza Théogène 

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/10/kamonyi-rugalika-abasoje-amasomo-muri-gifts-rwanda-bahawe-igishoro-kibafasha-kwihangira-umurimo/

  • Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy'umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n'abazungu bateguye Jenoside #rwanda #RwOT

    Protais Zigiranyirazo wabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri hagati y'umwaka wa 1974 kugeza mu 1989, akaba musaza wa Agathe Kanziga umugore w'uwari Perezida Habyarimana Juvenal aherutse gupfa afite imyaka 87 aguye mu gihugu cya Niger. Protais Zigiranyirazo, wari uzwi ku izina rya 'Monsieur Z', yavukiye mu cyahoze ari Komine Giciye, Perefegitura ya Gisenyi mu 1938. Yari umuntu w'umunyabubasha cyane, yaba mu rwego rwa gisivili no mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana.

    Kuva mu 1974 kugeza mu 1989, yabaye Perefe wa Ruhengeri, nyuma y'uko aza kuba umucuruzi ukomeye, wibera mu majyaruguru y'igihugu gukomera mu bucuruzi bwe byaje nyuma y'uko yigaruriye imitungo y'abatutsi b'Abagogwe n'abo mu majyaruguru yari amaze kumenesha, baricwa abarokotse bahitamo guhungira muri Congo; ibyo akabifatanya no gukora ubucuruzi butemewe burimo gusahura ibiti ndetse no gushimuta ingagi mu birunga, akazigurisha mu banyaburayi.

    Diana Fossey yishwe tariki ya 26 Ukuboza 1985 yicwa n'abambari b'akazu kubera impamvu ko Nyiramacibiri yari abangamiye ibikorwa byabo byo gushimuta inyamaswa z'ingagi cyane cyane ibyana byazo byajyaga kugurishwa mu Burayi

    Umwanditsi w'umwongereza Nicholas Gordon mu gitabo yise'' Murderers in the mist'' aho muri iki gitabo agaragaza ibimenyetso byose bigaragaza ko Zigiranyirazo ariwe wishe Dian Fossey bapfuye ko yitambitse ubucuruzi bw'ingagi yajyana mu Burayi.

    Umunsi umwe abakozi bakoraga ku kibuga cy'indege I Kanombe mu myaka ya za 80 ntibazibagirwa uburyo ibyana by'ingagi bisaga 50 byasanzwe mu bikarito biri gusakuza kuko indege yari kubijyana yatinze hanyuma imiti yo kubisinziriza igashira ; ibi byose n'ubwo byabaga bitemewe Zigiranyirazo yavunaga umuheha akiyongera undi.

    Zigiranyirazo yari umwe mu bari bagize Politiki y'Akazu yabarizwagamo umuryango mugari n'inshuti za hafi za Perezida Habyarimana bari ku ruhembe rw'imbere muri Politiki y'ivangura n'amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyakora, icyamuhaye ububasha bukabije ni uko yari muramu wa Perezida Habyarimana, akaba n'umwe mu bagize itsinda rizwi nka Akazu

    Akazu, ryari itsinda ry'abantu bake bose b'inkoramutima za Habyarimana n'umugore we. Mu yandi magambo yoroshye kumva, Akazu kari kagizwe na Habyarimana na baramu be na Agatha Kanziga. Ni ko kagenzuraga igihugu haba mu by'ubukungu, ibya gisirikare, itangazamakuru n'izindi nzego zikomeye.

    Ibikorwa byako, byiganjemo ibyoretse igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bihumira ku mirari ubwo kagiraga n'uruhare rweruye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Protais Zigiranyirazo yari asanzwe afitiye urwango Abatutsi, ariko ku wa 01 Ukwakira 1990 ubwo yamenyaga ko ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubobohora igihugu, ibintu byahinduye isura ndetse birushaho kujya irudubi.

    Yaba Protais Zigiranyirazo, Kanziga ndetse na Perezida Habyarimana ku bufatanye n'abandi bari bagize Akazu, bakajije umurego mu bikorwa byo gutegura umugambi wabo wa Jenoside.

    Protais Zigiranyirazo na Kanziga bafataga Abatutsi nk'abantu baciriritse kandi b'abanyamahanga ku buryo batigeze bashyigikira imishyikirano ndetse n'amasezerano y'amahoro y'Arusha ibintu byazanye agatotsi mu mubano wa Kanziga n'umugabo we Habyarimana wabaga ushaka gufata impu zombi.Protais Zigiranyirazo azwiho kuba yaragize uruhare mu nama zateguraga ikorwa rya Jenoside ndetse akanatera inkunga imishinga y'Interahamwe yo gutegura no kugerageza uko jenoside izakorwa.

    Igihe ingabo za RPA zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, Protais Zigiranyirazo, Habyarimana n'ingabo ze nabo batangiye kwica Abatutsi ku bwinshi.

    Hari ijoro rimwe ryo muri Mutarama, 1991 ahagana saa munani z'ijoro habaye inama rukokoma yahuje Protais Zigiranyirazo Agatha kanziga , Perezida Habyarimana hamwe n'abandi bantu mu bari bagize Akazu barimo Joseph Nzirorera hamwe na Charles Nzabagerageza ndetse na Perefe wa Gisenyi, Come Bizimungu na Colonel Elie Sagatwa wari umunyamabanga wihariye wa Perezida.

    Iyi nama yasize hemejwe icyo bise 'Umuganda', aho hari abasivili b'abahutu bigishijwe imbunda mu ibanga bagasabwa gutanga umuganda wo kwica Abatutsi ndetse banababwira ko n'inkotanyi yose bahura nayo bayica kuko ngo gutema urumogi biba bidahagije iyo utaranduye umuzi warwo.

    Zigiranyirazo yari umwe mu bantu bakomeye muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, impapuro zo kumuta muri yombi zikaba zaragaragazaga ko yayoboye igitero cyagabwe ku Batutsi bashakaga ubuhungiro nyuma y'iminsi mike Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye.

    Nubwo urukiko rwaje kumugira umwere biturutse ku kagambane k'uwayoboraga urukiko rwa TPIR ariwe Theodor Meron. Amakuru y'abarokotse ibitero byategurwaga na Zigiranyirazo bavuga ko icyo gitero yagabye cyahitanye abasaga 1000 ndetse na nyuma y'aho kigaruka guhorahoza abandi bari barokotse.

    Zigiranyirazo kandi yashinjwaga kuba mu itsinda ry'abicanyi ryiswe 'Zero Network' ryategekaga abaturage gushyiraho za bariyeri mu bukangurambaga bwo kwica Abatutsi benshi, ndetse bakanishyura abandi bacukuraga imva rusange bajugunywagamo hanze y'urugo rwe.

    Zigiranyirazo yahunze Igihugu ubwo mu 1994 kugeza muri Nyakanga 2001 ubwo yatabwaga muri yombi ari mu Bubiligi

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo yatangajwe n'umuhungu we, Antoine Mukiza Zigiranyirazo tariki 4 Kanama 2025.yapfiriye i Niamey muri Niger ku wa 3 Kanama 2025. Abanyarwanda ntabwo bazibagirwa ibikorwa by'ubunyamanswa bwateguwe kandi bishyirwa mu bikorwa na Protais Zigiranyirazo afatanije n'akazu.

    The post Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy'umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n'abazungu bateguye Jenoside appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/protais-zigiranyirazo-igisobanuro-cyumunyembaraga-wishe-abatutsi-akagirwa-umwere-nabazungu-bateguye-jenoside/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=protais-zigiranyirazo-igisobanuro-cyumunyembaraga-wishe-abatutsi-akagirwa-umwere-nabazungu-bateguye-jenoside

  • Mu myaka itanu mu Mujyi wa Musanze hubatswe amagorofa 60 – #rwanda #RwOT

    Mu mezi atandatu y'umwaka wa 2025 huzuye amagorofa atanu, ndetse hari n'andi ategerejwe.

    Yavuze ko babyaje umusaruro amahirwe aboneka mu Karere ka Musanze arimo ubutaka bwera ibirayi, ibishyimbo n'ibigori n'ibindi bihingwa.

    Uretse ibyo Meya Nsengimana yavuze ko bafite kandi amakoro atunganywamo amapave n'amakaro, ndetse n'amahirwe y'ubukerarugendo buturuka ku Birunga n'ibiyaga nka Burera na Ruhondo.

    Ati 'Bimwe mu byo twagezo mu bijyanye n'ishoramari mu 2024 no mu 2025 dukesha ubufatanye, harimo hoteli ebyiri zubatswe, ziyongera kuri 42 zari zihasanzwe. Uyu mwaka twujuje amagorofa atanu yiyongera kuri 25 twari twatashye umwaka ushize. Amagorofa y'ubucuruzi yubatswe muri iyi myaka itanu agera kuri 60.'

    Uyu muyobozi yavuze ko ubu hari andi magorofa 24 arimo kubakwa ndetse azatahwa mbere y'uko 2025 irangira.

    Meya Nsengimana yavuze ko kubaka izo nzu byakozwe mu rwego guteza imbere Umujyi ukundwa cyane na ba mukerarugendo.

    Yakomeje avuga ko banakataje mu bindi bikorwa b'iterambere birimo inganda zikora inzoga, izikora amapave n'amakaro mu mabuye bakungahayeho cyane yitwa amakoro, ibi byose bikinjiriza iguhugu binyuze mu guha akazi benshi ndetse n'imisoro.

    Akarere ka Musanze ni na ko gafite umujyi uri muri itandatu yunganira Umujyi wa Kigali Kigali, kakaba kamaze kugaragaza impinduka zidasanzwe bitewe n'iterambere rimaze kuhagera.

    Impinduka zayo zigaragarira by'umwihariko mu bikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, amashuri, inyubako z'imiturirwa, amahoteli, amabanki n'ibindi bikorwa by'iterambere.

    Ni iwabo w'ubukerarugendo bushingiye ku ngagi zo muri Pariki y'Ibirunga n'ibindi bikorwa bikurura ba mukerarufendo benshi.

    I Musanze haboneka kandi amashyamba ya cyimeza agizwe n'ibirimo agashyamba ka Nkotsi na Bikara, ibiyaga bya Burera na Ruhondo, Ubuvumo bwa Musanze n'ibindi bihongerera agaciro hagasurwa cyane.

    Kubera umubare utubutse w'abahasura, bituma hoteli n'amacumbi agenda yiyongera, aho kuri buhu habarirwa hoteli zisaga 40 zirimo eshanu z'inyenyeri eshanu, n'andi macumbi muri rusange agera ku 119.

    Akarere ka Musanze gafite ubuso bwa kilometero kare 530.2, habariwemo ubuso bwa Pariki y'Ibirunga ingana kilometerokare 160 n'ikiyaga cya Ruhondo na Burera biri ku buso bwa hegitari 2800.

    Kabarizwamo ingo zirenga ibihumbi 119 zituwe n'abaturage basaga 476.500 zituye ku bucucike bwa bw'abaturage 1157 kuri kilometerokare imwe, aho abatuye mu mujyi ari 50,8% naho 49,2% bakaba batuye mu cyaro.

    Umujyi wa Musanze ni umwe mu yunganira uwa Kigali

    Bisate Eco Lodge ni imwe muri hoteli zikomeye i Musanze

    Meya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yavuze ko mu myata itanu i Musanze hubatswe amagorofa 60

    Singita Kwitonda Lodge and Kataza House ni imwe muro hoteli zigezweho i Musanze

    Ibirunga ni bimwe mu bikurura ba mukerarugendo basura Akarere ka Musanze

    Wilderness Sabyinyo muri hoteli zikomeje kugira uruhare mu iterambere rya Musanze

    Mu myaka itanu ishize i Musanze hubatswe imiturirwa irenga 60

    Isoko rigezweho rizwi nka GOICO ni umwe mu miturirwa ikomeje kugira uruhare mu iterambere rya Musanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-itanu-mu-mujyi-wa-musanze-hubatswe

  • Abaturage 6000 bahawe akazi mu mushinga wa 'Gabiro Agribusness Hub' – #rwanda #RwOT

    Byagaragajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025 ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yasuraga iki cyanya gikorerwamo ubuhinzi ku buso bwa hegitari 5600.

    Iki cyanya giherereye mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi yo mu Karere ka Nyagatare, ni ubutaka bunini buhujwe Leta y'u Rwanda yiyemeje gutunganya ikabuha abashoramari bahinga ku buso bunini. Iki cyanya cyashowemo miliyari zirenga 100 Frw kikaba gitunganywa na kompanyi yo muri Israel yitwa Netafim.

    Kuri ubu mu cyiciro cya mbere hamaze gutunganywa hegitari 5600, hegitari zisaga 4000 zahawe abashoramari barindwi kugira ngo bazibyaze umusaruro bakaba bamaze guha akazi abaturage 6000 mu buhinzi bw'ibigori, ubw'imbuto n'imboga.

    Umuyobozi wa Gabiro Agribusiness Hub, Ngarambe Aloyz, yavuze ko uyu mushinga kuri ubu ugeze kuri 98% ushyirwa mu bikorwa ndetse ko bari kwitegura ko abubakaga uyu mushinga bazawushyikiriza Leta ku mugaragaro muri Nzeri uyu mwaka.

    Yavuze ko kugeza ubu bafite abashoramari barindwi barimo abatangiye guhinga, abandi bakaba barimo gushyira ibikorwaremezo mu mirima, mu gihe abandi batangiye gusarura.

    Ngarambe yavuze ko hegitari 5600 zamaze gutunganywa ari icyiciro cya mbere, icyiciro cya kabiri bakaba bagiye gutangira gukora inyigo y'uwo mushinga aho bazatunganya izindi hegitari 10.000 nazo zihabwe abashoramari bazibyaze umusaruo.

    Bureshyo Peace ukora muri kompanyi ya Kinvest ifite ubuso bungana na hegitari 500, yavuze ko kuri ubu bafite abaturage 602 bahaye akazi muri iki gihe bari guhinga kuri hegitari 170 bahinzeho urusenda, imiteja, amatunda ndetse na avoka.

    Yavuze ko nibatangira guhinga ku buso bwose bafite bungana na hegitari 500, umubare w'abaturage bakoresha uziyongera ukagera ku baturage 1000.

    Chandra Trifonov waturutse muri Bulgarie ufite kompanyi yitwa EA Agro ihinga ku buso bwa hegitari 900, we yashimiye Minisitiri w'Intebe wabasuye, agaragaza ko ikibazo bafite kugeza ubu ari ikijyanye na sisiteme y'imiyoboro y'amazi ituma areka mu mirima yabo, ariko ko nacyo bijejwe ko gikemuka vuba.

    Uretse ibi bikorwa byo kuhira, Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yanasuye abaturage bahoze batuye muri iki cyanya batujwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Shimwa Paul wubatswemo inzu 72.

    Abayobozi banyuranye bari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva mu gusura icyanya cya Gabiro Agribusiness Hub

    Umushoramari wa EA Agro (wambaye ishati y’umweru), yeretse Minisitiri w’intebe uko ubuhinzi bwe buhagaze

    Minisitiri w’Intebe yeretswe uko Kinvest ikora ubuhinzi bugezweho

    Minisitiri w’Intebe yeretswe ko umusaruro watangiye kuboneka muri Kinvest

    Minisitiri w’Intebe yanasuye igice cyororerwamo inka zitanga umukamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-6000-bahawe-akazi-mu-mushinga-wa-gabiro-agribusness-hub

  • Abanyarwanda barenga miliyoni 3 batari ku isoko ry'umurimo bari he? – #rwanda #RwOT

    Ufashe izi miliyoni 8,5 ugakuramo abafite akazi n'abashomeri, ubona ko hari abantu 3.218.556 basigara, bivuze ko atari abashomeri ariko na none ntibari ku isoko ry'umurimo.

    Mu bushakashatsi bivugwa ko umuntu ari hanze y'isoko ry'umurimo iyo afunze, ari ku ntebe y'ishuri, iyo adashaka akazi, iyo ari mu kiruhuko cy'izabukuru cyangwa iyo afite ubumuga butamwemerera gukora.

    Mu Rwanda umubare w'abari muri iki cyiciro warazamutse ugera kuri 37,8%, uvuye kuri 37,5% muri Gicurasi 2024.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kigaragaza ko muri aba bantu 3.218.556 batari ku isoko ry'umurimo, abagera kuri 1.483.754 (bangana na 46,1%) ni abakora ubuhinzi bugamije kubona ibyo kurya, ku buryo budashobora gufatwa nk'akazi kabo ka buri munsi.

    Abagera ku bihumbi 843,261 (bangana na 26,2%) bo ni abanyeshuri badafite akazi kazi na kamwe bafatanya no kwiga.

    Ikindi cyiciro cy'abagera kuri 888,321 (bangana na 27,6%) ni abari mu cyiciro cy'izabukuru, abafite ubumuga, abarwaye ndetse n'abadashaka akazi kuko nta cyizere bafite cyo kukabona.

    Muri aba bantu batari ku isoko ry'umurimo abagera kuri 44,7% ni ab'igitsina gore. Abafite hagati y'imyaka 16 na 30 ni 41,9%, mu gihe abafite hejuru y'imyaka 55 ari 60,8%.

    Muri aba bose abatarize n'amashuri abanza ni 37,4%, abize abanza gusa ni 38,7%, abize icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ni 56,2%. Abarangije amashuri yisumbuye ni 26,8%, mu gihe abize kaminuza ari 10%.

    Muri rusange kugera muri Gicurasi 2025, abagera kuri 53,8% by'abaturarwanda bose bari bafite akazi. Ni umubare wazamutseho 1,8% ugereranyije n'abari bagafite mu gihe nk'icyo mu 2024.

    Ab'igitsina gabo bafite akazi bangana na 61,7%, mu gihe ab'igitsina gore bangana na 46,8%, gusa umubare w'abafite akazi wariyongereye ku bitsina byombi.

    Umubare w'ab'igitsana gabo bafite akazi wazamutseho 1,3%, mu gihe uw'ab'igitsina gore wazamutseho 2,2%.

    Umubare munini w'abafite akazi ni abafite imyaka 31 gusubiza hejuru kuko bangana 57,4% by'abari muri iki cyiciro cy'imyaka, mu gihe abari hagati y'imyaka 16 na 30 bafite akazi bo ari 49,1%.

    Urwego rwa serivisi nirwo ruza ku isonga mu gutanga akazi ku mubare munini w'abaturarwanda kuko abarukoramo ari 45,6% by'abafite akazi bose. Kugeza muri Gicurasi 2024 abakoraga muri uru rwego bari 44%.

    Abakora mu buhinzi baragabanyutse kuko ubu ari 38%, mu gihe kugeza muri Gicurasi 2024 bari 39,3%. Abakora mu nganda bo bagabanyutseho 0,3%.

    Ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n'uburobyi bikoramo abagera kuri 38% by'abakora bose, ubucuruzi bwo kuranguza n'ubucuriritse ndetse n'ubukanishi bigakorwamo n'abagera kuri 15,6%. Abakora mu bwubatsi ni 8,3%, ubwikorezi ni 6,7%, inganda ni 5,7%, uburezi ni 4,2%, abakora akazi ko mu rugo ni 4,1%, mu gihe abakora mu bijyanye n'amacumbi na restaurants ari 4%.

    Mu baturarwanda bemerewe gukora abarenga miliyoni 3, ntibari ku isoko ry'umurimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barenga-miliyoni-3-batari-ku-isoko-ry-umurimo-bari-he

  • Huye: Umugabo yasanzwe mu gikoni yapfuye atwikirizwa amashara – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uru rupfu yamenyekanye mu masaha y'amanywa yo ku wa 9 Kanama 2025, bibereye mu Mudugudu w'Ubumwe, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba, ho mu Karere ka Huye.

    Abaturiye aho nyakwigendera yakoraga bavuga ko yari umuzamu mu gipangu gituyemo imiryango ibiri umwe w'umugabo w'imyaka 67 n'undi uw'imyaka 51.

    Mu muryango w'uwo mugabo w'imyaka 51, bivugwa ko hari hashize iminsi mike babuze ishyiga rya 'gaz', noneho mu ijoro rishyira ku wa 9 Kanama 2025; umugore we w'imyaka 33, yatahanye n'undi mugabo, maze bageze mu rugo batangira gukubita nyakwigendera bamuhora icupa rya gaz bamushinjaga kwiba, bimuviramo urupfu.

    Amakuru akomeza avuga ko bakimara kubona apfuye, bahise bamukururira mu gikoni cy'abaturanyi babo bo mu gipangu, maze bahita bacika.

    Ku wa 9 Kanama 2025 mu ma Saa Saba, nibwo abaturage batanze amakuru, maze inzego z'umutekano zitangira iperereza zihita zita muri yombi uyu Rukundo, mu gihe umugore we agishakishwa n'undi mugabo bikekwa ko baryamanaga.

    Umuvugizi wa Polisi, mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangarije IGIHE ko nyir'uru rugo yatashye mu gitondo agasanga umuzamu wabo yapfuye, ariko ntabivuge bikarinda kuvugwa n'abaturanyi ari na yo mpamvu yahise atabwa muri yombi, azira guhishira urupfu rw'umuntu.

    Ati ''Mu buhamya butangwa n'abana bo muri urwo rugo, baremeza ko babonye umugore wo muri urwo rugo akubita umuzamu wabo ari kumwe n'umugabo batamenye, bamaze kumwica baratoroka, ariko na nyir'urugo na we ntiyatanze amakuru.'

    CIP Kamanzi akomeza avuga ko ukekwa afungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ngoma, mu gihe iperereza ryo gushakisha abo bakekwaho uruhare muri iki cyaha rigikomeje, naho umurambo wa nyakwigendera wo ukaba wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

    CIP Kamanzi, yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, agaya cyane uwahishe amakuru y'urupfu rw'uwari umukozi we.

    Abantu bose bari bacitse ururondogoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umugabo-yasanzwe-mu-gikoni-yapfuye-atwikirizwa-amashara

  • Bisa n'aho mudashishikajwe n'uko RDC yatekana: Makolo ku barimo n'umuyobozi wa Komisiyo ya Loni – #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa yanyujije kuri X abwira abarimo umunyamakuru wa Reuters, Sonia Rolley na Volker Türk.

    Byose byaturutse ku nkuru ya Reuters Sonia Rolley yanditse ivuga ko ngo M23 yishe abasivili 319 barimo abana 19 n'abagore 48 muri Nyakanga 2025.

    Ni amakuru iki kinyamakuru cyagaragaje ko gikesha Volker Turk wavuze ko byagaragajwe n'ababibonye imbonankubone.

    Turk yavuze ko ubugizi bwa nabi bwakorewe muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru ari bwo 'bwahitanye abantu benshi kuva M23 yagaba ibitero mu 2022.'

    Ibi biro ntaramakuru ku musozo w'inkuru byanditse ko bitigeze bigenzura neza iby'ubwo bwicanyi icyakora ko hari abantu bo muri RDC bavuga ko bubahiriza uburenganzira bwa muntu bavuze ko ngo babonye M23 yica abantu benshi.

    Uyu musozo w'inkuru ni wo watangaje abarimo na Yolande Makolo, abwira Sonia Rolley na Volker Turk ko ari ibintu biteye isoni.

    Ati 'Bisa nk'aho mutarajwe ishinga no gushaka igusubizo cy'amahoro arambye muri iyi ntambara.'

    Hakivugwa iby'ubu bwicanyi Perezida w'umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, yabwiye Reuters ko nubwo bari gukurikirana ukuri kuri ibi birego ariko bishoboka cyane ko ari uburyo bwo gushaka kwanduza izina ry'uyu mutwe ugizwe n'Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.

    M23 igiye kumara amezi umunani yarigaruriye ibice by'ingenzi mu Burasirazuba bwa Congo, harimo Umujyi wa Goma muri Kivu y'Amajyaruguru n'uwa Bukavu muri Kivu y'Amajyepfo.

    Ni intambwe uyu mutwe wagezeho ntiyishimirwa na benshi cyane cyane bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi kuko inyungu bakuraga muri iki gice gikungahaye ku mutungo kamere zari zibangamiwe.

    Uyu mutwe ugaragaza ko ugamije guhagarika ubugizi bwa nabi n'ubwicanyi bikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi, kenshi ubutegetsi bwa Congo buvuga ko ufashwa n'u Rwanda, ibintu rutahwemye kugaragaza ko ari amatakirangoyi ya RDC yimakaje ibyo kugirira nabi abaturage bayo.

    Ikindi u Rwanda rushinja RDC guha urwaho FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kugeza naho abarwanyi b'uyu mutwe w'abajenosideri winjijwe mu gisirikare cya Congo.

    Mu minsi mike ishize imirwano ya M23 n'imitwe yitwaje intwaro ikorana na FDLR yakajije umurego mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Umutwe wa CMC-FDP ukorana na FDLR wagabye ibitero ku birindiro bitandukanye bya AFC/M23 muri teritwari ya Rutshuru, havuka imirwano ikomeye, abaturage benshi barahunga.

    Mu gitondo cyo ku wa 4 Kanama, M23 na CMC byahanganiye mu duce dutandukanye two muri gurupoma ya Kihondo, sheferi ya Bwito muri Rutshuru. Amasasu menshi yumvikanye yatumye abaturage bagira ubwoba, bahungira Mwesso na Katsiru.

    M23 kandi yakomeje guhangana n'idi mitwe nka APCLS mu bice bitandukanye bya Masisi no muri teritwari ya Walikale na PARECO mu gace ka Katovu, Mungoti, Kaloba na Mungoti muri gurupoma ya Mufunyi Kibabi.

    Iyi mirwano ikomeje mu gihe AFC/M23 na Leta ya RDC tariki ya 19 Nyakanga 2025 byashyize umukono ku mahame ya Doha aganisha ku masezerano y'amahoro, aho impande zombi zemeranyije guhagarika imirwano burundu.

    Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, tariki ya 4 Kanama 2025 yagaragaje ko Leta ya RDC ifite uruhare mu bitero iyi mitwe iri kugaba ku birindiro byabo, kandi ko ishaka kubasunikira mu makosa.

    Yolande Makolo yakebuye abarimo umuyobozi wa Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, agaragaza ko bisa n’aho batarajwe ishinga no kuba RDC yatekana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yolande-makolo-yakebuye-abarimo-umuyobozi-wa-komisiyo-ya-loni