Blog

  • Ambasaderi Mbabazi Rosemary yifatanyije n'Abanya-Ghana kunamira abaguye mu mpanuka ya kajugujugu – #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Kanama 2025, Amb Mbabazi abinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko yasinye mu gitabo cya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Ghana, cyandikwamo ubutumwa bwo kwifatanya n'icyo gihugu, mu rwego rwo kwerekana ubufatanye bw'u Rwanda mu bihe by'icyunamo.

    Iyi mpanuka yabaye ku wa 6 Kanama 2025, ubwo indege ya kajugujugu yavaga mu Murwa Mukuru, Accra yerekeza mu Mujyi wa Obuas. Iyi ndege yaje kubura kuri radar, nyuma iboneka yakoze impanuka mu gace ka Adansi.

    Iyo mpanuka yahitanye abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ingabo, Edward Omane na mugenzi we w'Ibidukikije, Ibrahim Murtala Muhammed, Samuel Sarpong wari Umuyobozi wungirije w'Ishyaka riri ku butegetsi, National Democratic Congress na Muniru Mohammed wari Umujyanama w'Igihugu mu by'Umutekano.

    Kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, gusa amakuru avuga ko agasanduku k'ibanga (black box) kamaze kuboneka ndetse katangiye no gukorwaho iperereza.

    Ambasaderi Mbabazi Rosemary yandika mu gitabo gishyirwamo ubutumwa bwo gufata mu mugongo

    Iyi mpanuka yaguyemo abarimo Minisitiri w'Ingabo n'uw'Ibidukikije muri Ghana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-mbabazi-rosemary-yifatanyije-n-abanya-ghana-kunamira-abaguye-mu

  • Nashatse kubyaza umusaruro umutekano w'u Rwanda: Umunya-Bulgaria uhinga kuri hegitari 900 – #rwanda #RwOT

    Ubu akora ubuhinzi kuri hegitari 900 mu Cyanya cy'Ubuhinzi cya Gabiro Agri business Hub giherereye mu Karere ka Nyagatare.

    Trifonov ni umwe mu baherutse gusurwa na Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, wagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Minisitiri Dr. Justin Nsengiyumva yasuye icyanya cy'ubuhinzi cya Gabiro Agri business Hub gifite ubutaka bungana na hegitari 5600 zatunganyijwe ngo zikorerweho ubuhinzi.

    Abashoramari barindwi bamaze guhabwa ubutaka bungana na hegitari zisaga 4000 harimo Chandra Trifonov ufite ubutaka bungana na hegitari 900 zirimo 300 yahinzeho muri iki gihembwe cy'ihinga.

    Izi hegitari 300 zihinzeho ibigori, ibishyimbo n'urusenda.

    Chandra yize ibijyanye n'icungamutungo ariko ahitamo kutajya gukora muri banki cyangwa ahandi hajyanye n'ibyo yize ahubwo yinjira mu buhinzi nk'umwuga akunda.

    Yavuze ko umutekano w'u Rwanda, isuku no kubahiriza amategeko biri mu byamukururiye gushora imari mu buhinzi ndetse ko yiteguye no kwagura ishoramari rye.

    Ati 'Mu 2019 natangiye gukura ibigori hano muri Afurika nkajya kubigurisha muri Bulgaria, mu 2020 haza kuzamo ibibazo byinshi yaba mu kwishyurana ndetse na Covid-19 izambya ibintu. Namenye amakuru y'uko mu Rwanda hagiye gutangira icyanya cy'ubuhinzi mpita nza kwandikisha EA Agro (ikigo cye) ndeba uko natangira kubyaza umusaruro ubutaka bwa hano.''

    Ubutaka bwo mu Rwanda Chandra yabubonyemo imari kuko yizeye ko bwera neza mu gihe wabuhaye ifumbire n'amazi akwiye.

    Ati 'Ndizera ko mu minsi iri imbere nitumara guhinga ubutaka bwose tuzatangira kubona inyungu. Gabiro Agri Business Hub ni icyanya cyiza buri muntu wese yaterwa ishema na cyo kuko kizongera ibiribwa mu Rwanda no hanze yarwo.''

    Zimwe mu mbogamizi uyu mugabo yagaragarije Minisitiri w'Intebe harimo imiyoboro y'amazi itameze neza ituma iyo imvura iguye aba menshi mu murima akaba yakwangiriza ibihingwa.

    Minisitiri Dr. Nsengiyumva yamwijeje ko iki kibazo kigiye gukemurwa mu maguru mashya kugira ngo bitazamuteza ibihombo.

    Chandra yavuze ko afite isoko ry'ibigori mu Rwanda mu gihe urusenda rwo azajya arwohereza mu Bushinwa kuko ari ho yabonye isoko.

    Gabiro Agri business Hub ni icyanya cy'ubuhinzi cyatunganyijwe na Leta y'u Rwanda aho cyashowemo arenga miliyari 100 Frw, kuri ubu hagiye gukorwa inyigo yo gutunganya izindi hegitari ibihumbi 10 zizahabwa abandi bashoramari.

    Minisitiri Dr. Justin Nsengiyumva yasuye ibikorwa bya Chandra Trifono wo muri Bulgaria ukorera ubuhinzi mu Rwanda

    Chandra Trifonov wo muri Bulgaria afite ubutaka bwa hegitari 900 akoreraho ubuhinzi

    Umushoramari wo muri Bulgaria witwa Chandra Trifonov washoye imari mu Rwanda afite imashini zigezweho mu buhinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nashatse-kubyaza-umusaruro-umutekano-w-u-rwanda-umunya-bulgaria-uhinga-kuri

  • Ngoga Shema Fabrice yemejwe nk'umukandida rukumbi wemerewe kwiyamamariza umwanya w'Umuyobozi wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'amatora ya FERWAFA yatangaje urutonde ntakuka rw'abemerewe kwiyamamaza mu matora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025, aho Ngoga Fabrice ari we mukandida rukumbi ku mwanya w'umuyobozi mukuru.

    Ibi byemejwe hashingiwe ku mategeko shingiro ya FERWAFA, nk'uko yemejwe n'Inteko Rusange yo ku wa 3 Gicurasi 2025, cyane cyane mu ngingo yayo ya 59, agace ka mbere, kavuga ko Komisiyo y'Amatora ari yo ifite inshingano zo gutunganya no kugenzura amatora hakurikijwe amategeko agenga amatora ya FERWAFA.

    Nyuma y'uko Bwana Hunde Rubegasa Walter yandikiye Komisiyo y'Amatora ku wa 25 Nyakanga 2025 asaba gukura kandidatire ye n'urutonde yari ayoboye, hashingiwe ku ngingo ya 11, igika cya 3, agace ka (c) k'amategeko agenga amatora yemejwe ku wa 29 Ukwakira 2017, urutonde rwose rwahise ruba imfabusa.

    Ibaruwa yanditswe ku wa 29 Nyakanga 2025 na Bwana Rurangirwa Louis na Bwana Ngendahayo Vedaste isaba gutesha agaciro urutonde rw'abakandida bayobowe na Ngoga Fabrice, yateshejwe agaciro na Komisiyo y'Ubujurire, hashingiwe ku ngingo ya 26, igika cya 5 cy'amategeko agenga amatora, ivuga ko ibyemezo bya Komisiyo y'Ubujurire ari ntakuka kandi bidashobora kujuririrwa.

    Bityo, Komisiyo y'Amatora yemeje ko Ngoga Fabrice ari we mukandida rukumbi ku mwanya w'Umuyobozi wa FERWAFA.

    Amatora y'abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA azaba ku wa 30 Kanama 2025.

    Urutonde ruyobowe na Bwana SHEMA NGOGA Fabrice nirwo rwemerewe kwiyamamaza:

     

    The post Ngoga Shema Fabrice yemejwe nk'umukandida rukumbi wemerewe kwiyamamariza umwanya w'Umuyobozi wa FERWAFA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ngoga-shema-fabrice-yemejwe-nkumukandida-rukumbi-wemerewe-kwiyamamariza-umwanya-wumuyobozi-wa-ferwafa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngoga-shema-fabrice-yemejwe-nkumukandida-rukumbi-wemerewe-kwiyamamariza-umwanya-wumuyobozi-wa-ferwafa

  • Junior asanganywe intimba ikomeye nyuma yo gupfusha abamukundaga no gusubika umuziki #rwanda #RwOT

    Junior agaragaje ko gupfusha abamukundaga n'itandukana rya Juda Muzik byamuciye intege mu muziki

    Umuhanzi Mbaraga Alex Wamenyekanye nka Molan Junior yibutse ibihe bidasanzwe by'inshingano n'agahinda yanyuzemo nyuma yo kubura abantu yitaga ubuzima bwe

    Mu buryo bwuje amarangamutima adasanzwe, umuhanzi Mbaraga Alex, uzwi cyane mu muziki nka Molan Junior, yatangaje inkuru imbaraga nke z'abantu benshi bashobora kwihanganira, yibuka uburyo yanyuze mu bihe bitoroshye birenze urugero. Yavuze uko gupfusha byamwokamye inshuro nyinshi mu gihe gito, byatumye umutima we ucika intege ndetse bikamukuramo icyizere yari afitiye muzika nyuma y'itandukana ry'itsinda rya Juda Muzik.

    Junior yari umwe mu basore b'ibitangaza mu itsinda rya Juda Muzik, ryakanyujijeho mu ndirimbo zakunzwe n'abanyarwanda batari bake, rikazamo imbaraga nshya mu muziki w'u Rwanda. Indirimbo zabo zaravugwaga hose, zikavugwa nk'ihuriro rishya ry'umuziki ufite ireme n'udushya. Ariko mu mwaka wa 2023, inkuru z'akababaro zatunguye abakunzi b'umuziki: iri tsinda ryasenyutse. Icyo gihe, Junior yasigaye yibaza aho azerekeza, kuko byari bimaze kumubera ubuzima n'inzozi ze.

    Ibyari amarira byo ntibyahagarariraga aho. Mu mwaka wa 2022, Junior yari amaze guca mu nzira y'umusaraba. Muri uwo mwaka umwe, yahuye n'ibyago bikomeye bitatu bikurikirana: kubura umukunzi we akundaga urudashira, kubura nyina wamubyaye wari umutima n'umugisha w'ubuzima bwe, ndetse no kubura Yvan Buravan, inshuti ye magara n'umuhanzi yafataga nk'urugero rwiza mu buhanzi.

    Junior yavuze ko kubyakira byamugoye cyane, kuko buri muntu muri aba yari afite umwanya udasimburwa mu buzima bwe. Umukunzi we yari inkingi y'ubutwari n'umunezero mu buzima bwe bwa buri munsi, nyina akaba ari we wamuhaga impanuro z'ubuzima n'inkunga itagira iherezo, naho Yvan Buravan akamubera isoko y'ubutumwa bwo gukunda ibyo akora no kutava ku izima mu buhanzi.

    Ibi byago byose byahuriranye mu gihe gito, bikuraho imbaraga ze n'ishyaka yari afite. Yavuze ati: 'Ntabwo ari ibintu byoroshye. Hari igihe wumva byose bitakiriho, kandi ukabura aho uhera wongera kubaka ubuzima bwawe.'

    Kuva ubwo, Junior ntiyigeze asubira mu muziki nk'uko yabyifuzaga. Nubwo akunda umuziki cyane kandi awufite mu maraso, yasanze umutima we ugikeneye gukira no gutuza mbere yo kongera guhanga. Yongeyeho ko kuri we, umuziki utari igikorwa cy'akazi gusa, ahubwo ari ururimi rw'amarangamutima, bityo adashaka kugaruka mu muziki adafite umutima wuzuye.

    Ubu, Molan Junior avuga ko ari kugenda asubiza umutima mu bitereko gahoro gahoro, abifashijwemo n'inshuti n'umuryango usigaye hafi ye. Kuri we, gupfusha abantu ukunda birahindura imyumvire yawe yose ku buzima, bikagutera kubaho umunsi ku wundi nk'aho ari wo wa nyuma.

    Iyi nkuru ya Junior ni isomo rikomeye ku bantu bose, ryo kwita ku bantu dufite mu buzima tukiri kumwe na bo, kuko igihe cyabo ku isi kidashobora kumenyekana. Ni inkuru ibabaje ariko kandi irimo icyizere icyizere cyo ko im wounds z'imitima zishobora gukira buhoro buhoro, nubwo zikomeza kugusigira ibibazo byo mu mutima ubuziraherezo.

     

    Source : https://kasukumedia.com/junior-asanganywe-intimba-ikomeye-nyuma-yo-gupfusha-abamukundaga-no-gusubika-umuziki/

  • Nyuma y'umwaka w'amakimbirane n'amagambo akomeretsa, Yago ashyira hasi intwaro asaba imbabazi ziturutse ku mutima #rwanda #RwOT

    Yago Pon Dat asaba imbabazi abo yagiye yibasira, asaba n'inkunga yo gushyigikira album ye nshya

    Yago Pon Dat, uzwi mu guhuza umuziki n'itangazamakuru, yongeye kugaruka mu itangazamakuru yicishije bugufi, asaba imbabazi abantu batandukanye yagiye agirana nabo amakimbirane mu mwaka ushize. Mu bo yagarutseho barimo Dj Brianne, Murungi Sabin, M. Irene na Bruce Melodie, abasaba ko bamushyigikira nyuma yo gushyira hanze album nshya.

    Si abo gusa, kuko n'abandi banyamakuru ndetse n'abakunzwe ku mbuga nkoranyambaga yigeze kwibasira mu bihe bitandukanye, bose yabagejejeho ubutumwa bw'imbabazi. Harimo n'umukobwa witwa Brenda, wavuze ko babyaranye ariko akamwirengagiza.

    Mu kiganiro yashyize ku rubuga rwe rwa YouTube, Yago yagize ati:
    'Brenda wavuze ko namuteye inda, ibyo wavuze byarambabaje ariko ndashaka kukumenyesha ko nakubabariye. Wanyandikiye inshuro nyinshi, ariko ubu noneho ndakubabariye. Ibyabaye byose hagati yanjye nawe, byumve ko nkubabariye. Nawe umbabarire.'

    Yago kandi yashimiye cyane Murindahabi Irene (M. Irene), wamubabariye nyuma y'ibyo yamuvuzeho.
    'M. Irene yemeye ubusabe bwanjye. Yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bushishikariza abantu kumva album yanjye nshya. Ndagira ngo mbabwire inkuru nziza, ubu tumeranye neza nta makimbirane, nta magambo mabi.'

    Yakomeje agira ati:
    'Nyuma yo gusaba imbabazi we n'abandi bagenzi be, ndabamenyesha ko yambabariye. Namusubije neza, musaba imbabazi ku byatabaye neza mbere. Murakoze cyane ku mbabazi no kungaragariza inkunga.'

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyuma-yumwaka-wamakimbirane-namagambo-akomeretsa-yago-ashyira-hasi-intwaro-asaba-imbabazi-ziturutse-ku-mutima/

  • Zari Hassan arahatwitse, 'Tiffah na Nillan ni abawe Diamond, nta DNA izahindura ibyo!' #rwanda #RwOT

    Zari Hassan

    Umuriro mu rukundo rwa kera hagati ya Diamond Platnumz na Zari Hassan wongeye kwaka nyuma y'uko Diamond atangaje amagambo yatunguye isi yose. Mu minsi mike ishize, uyu muhanzi w'icyamamare muri Afurika y'Iburasirazuba yavuze ko hari abana yitirirwa nk'abe nyamara ngo atari bo, ariko agahitamo kubarera bose kugira ngo atagirana amakimbirane n'ababyeyi babo.

    Amagambo ye yahise acicikana ku mbuga nkoranyambaga, akongeza ibihuha by'uko bamwe mu bana be bashobora kuba badafite isano na we.

    Ariko se Zari yari guceceka? Oya rwose! Uyu mugore w'ikimenyabose ukomoka muri Uganda yahise ahaguruka, yambika amagambo Diamond, amubwira ko abana bombi bafitanye Tiffah na Nillan ari abe mu buryo budashidikanywaho.

    'Nta DNA ishobora guhindura ukuri. Abo ni abana bawe kuva ku munsi wa mbere,' ni ko Zari yateye imbwa muri iyi saga y'amagambo.

    Ibi byose bikomeje gucamo ibice abakunzi ba Diamond ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushyigikira bavuga ko ari uburenganzira bwe gusuzuma ukuri, abandi bakamushinja kwangiza izina ry'abana be no gushyira mu kaga umubano wabo.

    Ese ibi bizasiga iyi saga ya Wasafi Family idasenyutse burundu, cyangwa se biracyari intangiriro y'indi myivumbagatanyo?

    Source : https://kasukumedia.com/zari-hassan-arahatwitse-tiffah-na-nillan-ni-abawe-diamond-nta-dna-izahindura-ibyo/

  • Spice Diana ashyira amabanga hanze ku kwangwa kwa Albums muri Uganda #rwanda #RwOT

    Spice Diana yaburiye abacana ku ruhande abahanzi b'Abanya-Uganda bakora albums

    Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje amagambo akomeye ku bijyanye n'ukwiyongera kw'abafana b'umuziki w'Abanya-Uganda bagenda bacishamo gusebya no kunenga umuco wo gukora albums, aburira ko ubwo bubi buca intege abahanzi.

    Avuga ku bijyanye na album nshya ya Bebe Cool yise Break The Chains aherutse gusohora, Spice Diana yagaragaje ko abafana benshi batumva agaciro k'album, bigatuma batamenya gushimira umurimo ukomeye n'ubuhanzi biba byayikoze.

    'Nananjye naratinye gusohora albums kubera ko abantu batazizi, batazi icyo ari cyo. Rimwe na rimwe, iyo ukora album ntiuba uharanira gusa kugira indirimbo ikunzwe cyane, ahubwo uba ushaka gutanga ubwoko butandukanye bw'indirimbo nziza zishimisha abafana bawe batandukanye,' niko Spice Diana yabisobanuye.

    Bebe Cool yasohoye Break The Chains muri Gicurasi uyu mwaka agamije gusenya inzitizi ku ruhando mpuzamahanga no kugeza amajwi mashya ku bafana bo mu gihugu.

    Nubwo yakoze iyo album agamije byinshi, iki gikorwa cyahuye n'amarangamutima atandukanye y'abafana, ibintu Spice Diana asanga bishobora guca intege abandi bahanzi bashaka kugerageza gukora albums.

    Source : https://kasukumedia.com/spice-diana-ashyira-amabanga-hanze-ku-kwangwa-kwa-albums-muri-uganda/

  • Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry'Umuturage #rwanda #RwOT

    Kampuni ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro(Gisizi Mining Company Ltd/GIMI) ikorera mu Murenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi yakiriye abakozi ikoresha mu busabane ngarukamwaka aho basangira bakaganira bishimira ibyo bagezeho bananoza inga nshya. Bagarutse kandi ku ruhare iyi Kampuni igira mu iterambere ry'umuturage by'Umwihariko abari hafi y'ahakorerwa ubucukuzi n'Abanyakayenzi batishoboye muri rusange.

    Mujawase Ernestine, Umuyobozi(Manager) wa Gisizi Mining Company Ltd aganira n'Umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko iyi Kampuni akorera imaze imyaka 10(yiswe GIMI Ltd) ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ko kandi ubwoko bw'Amabuye bacukura I Gisizi ari imvange ya Koruta na Gesegereti aho Koruta iba iri ku kigero cya 30% mu gihe Gasegereti iba ifite 70%.

    Ernestine Mujawase/Manager wa GIMI Ltd.

    Ashima ko nka Kampuni y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bagira uruhare mu iterambere ry'abaturage baba abegereye ahakorerwa imirimo y'ubucukuzi ndetse n'abandi bo hirya no hino mu Murenge wa Kayenzi, cyane abatishoboye.

    Avuga ku ruhare GIMI Ltd igira ku iterambere rihindura ubuzima bw'abaturage bukarushaho kuba bwiza, yagize ati' Dufite gahunda y'ibikorwa tugomba gukora birebana n'iterambere ry'Abaturage begereye aho dukorera ubucukuzi. Bimwe muri ibyo bikorwa, harimo; gutanga akazi gahemba Abaturage, Kubakira abatishoboye inzu kugira ngo bagire aho kuba, Gutangira abaturage Mituweli, hari Ukuboroza Inka, Kubaka Imihanda y'imigenderano ihuza Akagari dukoreramo n'utundi tugakikije n'ibindi byose bigamije gutuma ubuzima bw'Umuturage burushaho kuba bwiza'.

    Bamwe mu bakozi ba GIMI Ltd barimo n'igitsina Gore.

    Mujawayezu, avuga ko gutegura umunsi w'Ubusabane n'abakozi ari igikorwa bakora buri mwaka bagamije Gusabana, baganira kandi basangira, bishimira ibyo baba barafatanije kugeraho ari nako baganira ku ngamba nshya zo kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire.

    Agira kandi ati' Igisobanuro cy'Umunsi w'Ubusabane hagati yacu n'abakozi gifite agaciro gakomeye kuko mu busanzwe duhura turi mu nshingano z'akazi, tubazwa inshingano. Uyu aba ari umunsi w'ibyishimo, kuganira tugasangira noneho ntawe uri kuvuga ngo ko utakoze ibi, jya gukora ibi! Mbese uyu munsi kuri twe uba ari uw'ibyishimo kuko niho dusabanira tukishima nyuma y'akazi kaduhuza buri munsi'.

    Mujawayezu, asaba abakozi gukora bakunze umurimo bakora, kugira Umurava mu byo bakora kugira ngo Kampuni itere imbere kuko gutera imbere kwayo ariko gutera imbere k'Umukozi, Umuryango we n'Igihugu muri rusange.

    Kagoyire Beatrice, mu myaka 45 y'amavuko afite, isaga 10 ayikoze muri iyi Kampuni. Ahamya ko gukora muri ubu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro agahembwa byamufashije kubaka ubuzima bwe n'umuryango we kuko yabashije kurihira abana be 3 amashuri ndetse agura Inka.

    Beatrice Kagoyire, amaze kwiteza imbere abikesha amafaranga akura mu bucukuzi.

    Avuga ko kuba akora agahembwa, byamufashije kuba yishyura Mituweli neza kandi ku gihe, kuba muri Ejo Heza ariko kandi no kuba mu Bimina nibura aho atanga Ibihumbi icumi buri kwezi.

    Ahamya ko ibyo bimufasha kugira ibindi bikorwa akora bituma yiteza imbere kuko abikora mu buryo bwo kwiteganyiriza kuko igihe agize ikibazo gitunguranye kimusaba amafatanga abasha kuguza mu kimina mu gihe atarahembwa. Ahamya kandi ko ubu yamaze kugura amabati akaba agiye gutangira kubaka inzu yo kubamo we n'umuryango we kuko aho basanzwe hasa no mu manegeka.

    Avuga ku gikorwa cy'Ubusabane buhuza Abakozi n'Abakoresha ba GIMI Ltd bagasangira bishimye ntawe ubaza undi inshingano, yagize ati' Ni igikorwa cyiza, ni nk'Umwana n'Umubyeyi. Uzarebe buriya iyo ufite abana ugateka ukabagaburira mukicara mukaganira abana barishima. Uku rero baduhuriza hamwe tukicarana, tugasangirira ku meza amwe bisobanuye byinshi mu mibanire myiza n'imikoranire hagati yacu'.

    Turikumana Jean Marie Vianney, afite imyaka 25 y'amavuko. Avuga ko gukora nk'umukozi wa Gisizi Mining Company Ltd byamufashije kugira icyerekezo n'Intego by'Ubuzima bwe kuko yagiye yirinda kwaya ngo akoreshe nabi amafaranga ahembwa.

    Turikumana Jean Marie Vianney, amaze kwiteza imbere abikesheje GIMI Ltd akorera.

    Avuga ko nibura ku munsi atabura Ibihumbi bitanu yinjiza bivuye mubucukuzi akora muri GIMI. Ahamya ko muri ubu bucukuzi yabashije Kubaka inzu, Ashaka Umugore ndetse Agura Inka akora n'ibindi bikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere.

    Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi yashimiye Gisizi Mining Company Ltd ku gutegurira umunsi nk'uyu abakozi ikoresha bakicara bagasangira ndetse bakaganira bishimira ibyo bakoze ari nako bafata ingamba z'iminsi izakurikiraho.

    Gitifu Nsengiyumva Pierre Celestin/Kayenzi.

    Agira kandi ati' Ibikorwa bya GMI ni byiza haba mu nyungu z'abakozi, Inyungu za Kampuni ndetse n'imikoranire n'Ubuyobozi ariko kandi bikaba n'inyungu ku Banyakayenzi bose kuko umusaruro uva hano ubageraho mu buryo butandukanye'.

    Avuga ku kuba GIMI yaremeye abaturage ikabishyurira Ubwishingizi bw'Ubuzima(MITUWELI), yagize ati' Twashimye uburyo mwibuka ko hari abadafite ubushobozi buhagije mukabishyurira Mituweli'. Yakomeje asaba abakozi kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba bakora bagahembwa, abasaba gukora biteza imbere ariko kandi bizigamira, anasaba abakoresha gukomeza gukora neza bafasha mu gutuma ubuzima bw'abaturage buba bwiza kurusha.

    Gisizi Mining Company Ltd, ifite abakozi babariwa hagati ya 200-250 barimo ibitsina byombi. Benshi mu bakozi b'Iyi Kampuni ni abatuye aho ikorera Ubucukuzi no mu nkengero zaho. Nk'uko Ernestine Mujawayezu, Umuyobozi wa GIMI Ltd abisobanura, umusaruro uva muri ubu bucukuzi ugera byihuse mu bakozi kuko bahembwa buri cyumweru kandi ayo bahembwa ni nayo kenshi bakoresha mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere. Abasaba gukora bizigama, bibuka ko ahazaza habo heza hategurwa bagifite imbaraga.

    Gisizi Mining Company Ltd yishyuriye Mituweli abaturage batishoboye 100.

    Abakozi ba GIMI Ltd bakoze neza barashimiwe;

    Abagize ubuyobozi bwa GIMI Ltd bahorana kenshi n'abakozi ba Kampuni.
    Ubuyobozi n'abakozi ba GIMI Ltd bageneye impano Muzehe Rugiramumaro nyiri Kampuni utarabashije kuhaba kubera intege nke.
    Bamwe mu bagize umuryango wa Muzehe Rugiramumaro bari baje kuhamubera.
    Aha bafunguraga impano yagenewe Muzehe Rugiramumaro.
    Impano igaragaraho Amabuye y'agaciro.
    Umwuzukuru wa Rugiramumaro yasomaga ubutumwa bwanditse ku mpano yagenewe Sekuru.

    Kubera uruhare rwa GIMI Ltd mu guhindura ubuzima bw'abaturage, aha Gitifu Nsengiyumva yambikaga Umudari w'Ishimwe Umukwe wa Rugiramumaro utabashije kuhaboneka.
    Gitifu Nsengiyumva ibumoso, Umukwe wa Rugiramumaro hagati, Perezida wa Njyanama y'Umurenge wa Kayenzi.
    Abakozi, Abakoresha, Ab'Umuryango wa Rugiramumaro, Abatumirwa, bose barasangiye barishima.

    Barasabanye bacinya akadiho.
    Abacuranzi basusurukije abitabiriye ikirori.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/12/kamonyi-gimi-ltd-bishimiye-ibyo-bagezeho-bagaragaza-uruhare-bafite-mu-iterambere-ryumuturage/

  • Kamonyi-GMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry'Umuturage #rwanda #RwOT

    Kampuni ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro(Gisizi Mining Company Ltd/GMI) ikorera mu Murenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi yakiriye abakozi ikoresha mu busabane ngarukamwaka aho basangira bakaganira bishimira ibyo bagezeho bananoza inga nshya. Bagarutse kandi ku ruhare iyi Kampuni igira mu iterambere ry'umuturage by'Umwihariko abari hafi y'ahakorerwa ubucukuzi n'Abanyakayenzi batishoboye muri rusange.

    Mujawase Ernestine, Umuyobozi(Manager) wa Gisizi Mining Company Ltd aganira n'Umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko iyi Kampuni akorera imaze imyaka 25 ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ko kandi ubwoko bw'Amabuye bacukura I Gisizi ari imvange ya Koruta na Gesegereti aho Koruta iba iri ku kigero cya 30% mu gihe Gasegereti iba ifite 70%.

    Ernestine Mujawase/Manager wa GMI Ltd.

    Ashima ko nka Kampuni y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bagira uruhare mu iterambere ry'abaturage baba abegereye ahakorerwa imirimo y'ubucukuzi ndetse n'abandi bo hirya no hino mu Murenge wa Kayenzi, cyane abatishoboye.

    Avuga ku ruhare GMI Ltd igira ku iterambere rihindura ubuzima bw'abaturage bukarushaho kuba bwiza, yagize ati' Dufite gahunda y'ibikorwa tugomba gukora birebana n'iterambere ry'Abaturage begereye aho dukorera ubucukuzi. Bimwe muri ibyo bikorwa, harimo; gutanga akazi gahemba Abaturage, Kubakira abatishoboye inzu kugira ngo bagire aho kuba, Gutangira abaturage Mituweli, hari Ukuboroza Inka, Kubaka Imihanda y'imigenderano ihuza Akagari dukoreramo n'utundi tugakikije n'ibindi byose bigamije gutuma ubuzima bw'Umuturage burushaho kuba bwiza'.

    Bamwe mu bakozi ba GMI Ltd barimo n'igitsina Gore.

    Mujawayezu, avuga ko gutegura umunsi w'Ubusabane n'abakozi ari igikorwa bakora buri mwaka bagamije Gusabana, baganira kandi basangira, bishimira ibyo baba barafatanije kugeraho ari nako baganira ku ngamba nshya zo kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire.

    Agira kandi ati' Igisobanuro cy'Umunsi w'Ubusabane hagati yacu n'abakozi gifite agaciro gakomeye kuko mu busanzwe duhura turi mu nshingano z'akazi, tubazwa inshingano. Uyu aba ari umunsi w'ibyishimo, kuganira tugasangira noneho ntawe uri kuvuga ngo ko utakoze ibi, jya gukora ibi! Mbese uyu munsi kuri twe uba ari uw'ibyishimo kuko niho dusabanira tukishima nyuma y'akazi kaduhuza buri munsi'.

    Mujawayezu, asaba abakozi gukora bakunze umurimo bakora, kugira Umurava mu byo bakora kugira ngo Kampuni itere imbere kuko gutera imbere kwayo ariko gutera imbere k'Umukozi, Umuryango we n'Igihugu muri rusange.

    Kagoyire Beatrice, mu myaka 45 y'amavuko afite, isaga 10 ayikoze muri iyi Kampuni. Ahamya ko gukora muri ubu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro agahembwa byamufashije kubaka ubuzima bwe n'umuryango we kuko yabashije kurihira abana be 3 amashuri ndetse agura Inka.

    Beatrice Kagoyire, amaze kwiteza imbere abikesha amafaranga akura mu bucukuzi.

    Avuga ko kuba akora agahembwa, byamufashije kuba yishyura Mituweli neza kandi ku gihe, kuba muri Ejo Heza ariko kandi no kuba mu Bimina nibura aho atanga Ibihumbi icumi buri kwezi.

    Ahamya ko ibyo bimufasha kugira ibindi bikorwa akora bituma yiteza imbere kuko abikora mu buryo bwo kwiteganyiriza kuko igihe agize ikibazo gitunguranye kimusaba amafatanga abasha kuguza mu kimina mu gihe atarahembwa. Ahamya kandi ko ubu yamaze kugura amabati akaba agiye gutangira kubaka inzu yo kubamo we n'umuryango we kuko aho basanzwe hasa no mu manegeka.

    Avuga ku gikorwa cy'Ubusabane buhuza Abakozi n'Abakoresha ba GMI Ltd bagasangira bishimye ntawe ubaza undi inshingano, yagize ati' Ni igikorwa cyiza, ni nk'Umwana n'Umubyeyi. Uzarebe buriya iyo ufite abana ugateka ukabagaburira mukicara mukaganira abana barishima. Uku rero baduhuriza hamwe tukicarana, tugasangirira ku meza amwe bisobanuye byinshi mu mibanire myiza n'imikoranire hagati yacu'.

    Turikumana Jean Marie Vianney, afite imyaka 25 y'amavuko. Avuga ko gukora nk'umukozi wa Gisizi Mining Company Ltd byamufashije kugira icyerekezo n'Intego by'Ubuzima bwe kuko yagiye yirinda kwaya ngo akoreshe nabi amafaranga ahembwa.

    Turikumana Jean Marie Vianney, amaze kwiteza imbere abikesheje GMI Ltd akorera.

    Avuga ko nibura ku munsi atabura Ibihumbi bitanu yinjiza bivuye mubucukuzi akora muri GMI. Ahamya ko muri ubu bucukuzi yabashije Kubaka inzu, Ashaka Umugore ndetse Agura Inka akora n'ibindi bikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere.

    Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi yashimiye Gisizi Mining Company Ltd ku gutegurira umunsi nk'uyu abakozi ikoresha bakicara bagasangira ndetse bakaganira bishimira ibyo bakoze ari nako bafata ingamba z'iminsi izakurikiraho.

    Gitifu Nsengiyumva Pierre Celestin/Kayenzi.

    Agira kandi ati' Ibikorwa bya GMI ni byiza haba mu nyungu z'abakozi, Inyungu za Kampuni ndetse n'imikoranire n'Ubuyobozi ariko kandi bikaba n'inyungu ku Banyakayenzi bose kuko umusaruro uva hano ubageraho mu buryo butandukanye'.

    Avuga ku kuba GMI yaremeye abaturage ikabishyurira Ubwishingizi bw'Ubuzima(MITUWELI), yagize ati' Twashimye uburyo mwibuka ko hari abadafite ubushobozi buhagije mukabishyurira Mituweli'. Yakomeje asaba abakozi kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba bakora bagahembwa, abasaba gukora biteza imbere ariko kandi bizigamira, anasaba abakoresha gukomeza gukora neza bafasha mu gutuma ubuzima bw'abaturage buba bwiza kurusha.

    Gisizi Mining Company Ltd, ifite abakozi babariwa hagati ya 200-250 barimo ibitsina byombi. Benshi mu bakozi b'Iyi Kampuni ni abatuye aho ikorera Ubucukuzi no mu nkengero zaho. Nk'uko Ernestine Mujawayezu, Umuyobozi wa GMI Ltd abisobanura, umusaruro uva muri ubu bucukuzi ugera byihuse mu bakozi kuko bahembwa buri cyumweru kandi ayo bahembwa ni nayo kenshi bakoresha mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere. Abasaba gukora bizigama, bibuka ko ahazaza habo heza hategurwa bagifite imbaraga.

    Gisizi Mining Company Ltd yishyuriye Mituweli abaturage batishoboye 100.

    Abakozi ba GMI Ltd bakoze neza barashimiwe;

    Abagize ubuyobozi bwa GMI Ltd bahorana kenshi n'abakozi ba Kampuni.
    Ubuyobozi n'abakozi ba GMI Ltd bageneye impano Muzehe Rugiramumaro nyiri Kampuni utarabashije kuhaba kubera intege nke.
    Bamwe mu bagize umuryango wa Muzehe Rugiramumaro bari baje kuhamubera.
    Aha bafunguraga impano yagenewe Muzehe Rugiramumaro.
    Impano igaragaraho Amabuye y'agaciro.
    Umwuzukuru wa Rugiramumaro yasomaga ubutumwa bwanditse ku mpano yagenewe Sekuru.

    Kubera uruhare rwa GMI Ltd mu guhindura ubuzima bw'abaturage, aha Gitifu Nsengiyumva yambikaga Umudari w'Ishimwe Umukwe wa Rugiramumaro utabashije kuhaboneka.
    Gitifu Nsengiyumva ibumoso, Umukwe wa Rugiramumaro hagati, Perezida wa Njyanama y'Umurenge wa Kayenzi.
    Abakozi, Abakoresha, Ab'Umuryango wa Rugiramumaro, Abatumirwa, bose barasangiye barishima.

    Barasabanye bacinya akadiho.
    Abacuranzi basusurukije abitabiriye ikirori.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/12/kamonyi-gmi-ltd-bishimiye-ibyo-bagezeho-bagaragaza-uruhare-bafite-mu-iterambere-ryumuturage/

  • Isak ashaka guhunga Newcastle nk'uhunga intambara zo muri DRC #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru David Ornstein yatangaje amakuru atunguranye ku bijyanye n'ahazaza ha rutahizamu w'Umusuwede, Alexander Isak, ukinira Newcastle United. Nk'uko abivuga, n'ubwo isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi ryarangira atagiye ahandi, Isak yamaze gufata icyemezo gikomeye ko adashaka kongera kwinjira mu mishinga y'iyi kipe.

    Isak, wakiniraga Newcastle kuva muri Nzeri 2022 avuye muri Real Sociedad, yakunze kugaragara nk'umwe mu bakinnyi bakomeye b'iyi kipe, aho yagize uruhare rukomeye mu kuyifasha guhatanira imyanya yo hejuru muri Premier League ndetse no kugera muri UEFA Champions League. Ariko amakuru mashya arerekana ko umubano hagati ye n'ubuyobozi bw'ikipe ndetse n'abatoza utifashe neza.

    Ornstein avuga ko Isak abona urugendo rwe muri Newcastle nk'ururangiye burundu, kandi nta bushake afite bwo kongera kuba umwe mu bakinnyi bazakoreshwa umwaka utaha w'imikino.

    N'ubwo impamvu nyazo zitaravugwa mu buryo burambuye, bivugwa ko harimo amakimbirane ku byerekeye n'amasezerano, imigendekere y'imishinga y'ikipe, ndetse n'ibitekerezo ku hazaza he nk'umukinnyi ukiri muto ufite inyota yo gukina ku rwego rwo hejuru.

    Kugeza ubu, amakipe amwe yo muri Premier League ndetse n'andi yo ku mugabane w'u Burayi bivugwa ko yakurikiranye by'umwihariko uko ibintu bihagaze kugira ngo azamwegukane. Icyakora, igihe gisigaye mbere y'uko isoko rifunga ni gito, bityo bikaba bitazwi niba azahita abona ikipe nshya cyangwa agasubira gukina adashaka mu ikipe ya Newcastle.

    Isak ashaka guhunga Newcastle nk'uhunga intambara zo muri DRC

    Source : https://kasukumedia.com/isak-ashaka-guhunga-newcastle-nkuhunga-intambara-zo-muri-drc/