Blog

  • Ni iki cyaba cyahuje abagaba b’Ingabo z’u Rwanda n’u Bufaransa #rwanda #RwOT

    Ibi bihugu, ubu bifite inyungu cyangwa n’ingabo, muri Mozambique na Centrafrique.

    Jenerali Jean Bosco Kazura, ku butumire bwa mugenzi we Jenerali Thierry Burkhard, yakiriwe i Paris kuwa mbere aho bagiranye ibiganiro ku “ubufatanye ku hantu h’inyungu zihuriweho”, nk’uko bivugwa n’itangazo ry’ingabo z’u Rwada.

    Muri urwo rugendo rw’iminsi itatu, Gen Kazura aherekejwe n’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare, umukuru w’ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare, hamwe n’ukuriye ibikorwa n’imyotozo.

    Mu myaka ya vuba aha u Rwanda n’Ubufaransa byavuguruye umubano wabyo waranzwe no kurebana nabi kuva nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ubwo RPF-Inkotanyi yafataga ubutegetsi.

    Amateka inyuma, inyungu z’ibihugu imbere

    Ni imbonekarimwe ko abagaba bakuru b’ingabo z’Ubufaransa n’iz’u Rwanda bahura kuva mu 1994, umwaka izo ngabo zanakakozanyijeho mu mirwano igihe izari inyeshyamba za FPR-Inkotanyi zarimo zifata ibice byari bisigaye by’u Rwanda, aho leta yariho ikurwaho yari ishyigikiwe n’iyariho i Paris.

    Ibyo ni amateka, ubu umubano ni mwiza, nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron agaragaje kumva ubutegetsi bwa Paul Kagame kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uruhare ubutegetsi bwa Paris bwayigizemo.

    Gusa Ubufaransa buracyareba kuri Africa yo hagati aho bafite n’ikigo cya gisirikare muri Gabon, no muri Centrafrique igihugu bwahoze bufitemo ijambo rinini, ariko ubu u Rwanda n’Uburusiya bifitemo rinini kurushaho kuko ingabo zabo ziriyo ziheruka kurokora ubutegetsi bwa Faustin-Archange Touadéra bwari bugeramiwe n’inyeshyamba za François Bozizé.

    Ubufaransa ubu ntiburebwa neza muri icyo gihugu bwahoze bukoronije kandi bukanagiramo ijambo imyaka myinshi nyuma y’ubukoroni, bwagiye bushinjwa n’abaho gusahura umutungo kamere.

    Kugeza mu 2016 Ubufaransa bwari bufite abasirikare 2,000 muri Centrafrique ariko kugeza mu kwezi kwa mbere uyu mwaka hari hasigaye abagera kuri 300, nk’uko bivugwa na AFP.

    Muri Mozambique, kompanyi ahanini y’abafaransa ya Total Energies itunganya ikanacuruza ibitoro na gaz, ihafite umushinga munini wahagaze mu majyaruguru y’icyi gihugu kubera inyeshyamba, ubu ibintu biri gusubira mu buryo nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zifashije kwirukana izo nyeshyamba.

    Patrick Pouyanné ukuriye Total Energies yakiriwe na Perezida Kagame i Kigali mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama(1)

    Mu mpera za Mutarama (1) 2022 Patrick Pouyanné umuyobozi mukuru wa Total Energies, ari um ruzinduko uri Mozambique yavuze ko uyu mushinga wabo w’agaciro ka miliyari $20 bagiye kongera kuwusubukura, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

    Pouyanné yavuze ibi hashize umunsi umwe avuye i Kigali aho yakiriwena Perezida Paul Kagame.

    Ubufaransa n’u Rwanda byabanye nabi mu myaka irenga 25 yishize ariko ubu biboneka ko birimo guhuzwa n’inyungu z’ubutegetsi n’ubucuruzi aho ibi bihugu byombi bifite inyungu cyangwa byombi n’ingabo, nko muri Mozamique na Centrafrique .

    Amatangazo y’ingabo zombi ntavuga ibirambuye ku byo Jenerali Jean Bosco Kazura na Jenerali Thierry Burkhard baganiriye, ariko kuba ingabo bakuriye zigomba kurengera inyungu z’ibihugu byabo nta kabuza ko byari mu kiganiro cyabo.

    Ivomo:BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ni-iki-cyaba-cyahuje-abagaba-b-Ingabo-z-u-Rwanda-n-u-Bufaransa

  • Rayon Sports yamuritse umwenda yifuza gutwara… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe 2022, ku cyicaro cy'uruganda rwa SKOL Brewery Ltd mu Nzove imbere y'abafana n'ubuyobozi bwa SKOL, Rayon Sports yamuritse umwenda wa gatatu izambara mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro 2022, ufite ibara ry'umuhondo winganje n'umukara ndetse n'ikabutura y'umukara, uyu mwenda ufite umwihariko wo kuba ufite imigongo ifite kinini ivuze mu muco nyarwanda.

    Uyu mwenda wamuritswe n'umuyobozi w'umuryango wa Rayon Sports, Bwana Uwayezu Jean Fidele ari kumwe na Ivan wulffaert uyobora uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rutera ikunga Rayon Sports.

    Muri uyu muhango, umuyobozi mukuru wa Rayon Sports, Uwayezu yashimiye cyane uruganda rwa SKOL kubera ubwitange rugaragaza mu bufatanye rufitanye n'ikipe ya Rayon Sports, aho yashimangiye ko Atari abaterankunga ahubwo ari abavandimwe.

    Yagize ati'Ndashimira cyane uruganda rwa SKOL kubera ubwitange rugaragaza mu bufatanye rufitanye na Rayon Sports, aho runarenga ku masezerano dufitanye rugakora ibirenzeho, ubu abafana bari  hano n'abatari hano babimenye, SKOL ntabwo bakiri abaterankunga ba Rayon Sports gusa ahubwo ni abavandimwe'.

    Mu ijambo rye umuyobozi w'uruganda rwa SKOL rutera inkunga Rayon Sports yakomoje ku nkomoko y'umwenda bamuritse none, anahishura ko ikipe yemerewe agahimbazamusyi igihe cyose yakwegukana igikombe cy'Amahoro.

    Yagize ati'Uburyo ikipe iyobowe ubu bitandukanye na mbere, ndabona ejo heza ha Rayon Sports'.

    'Twiyemeje ko buri mwaka tuzajya twambara umwenda mushya, niyo mpamvu igikombe cy’Amahoro tuzagikina twambaye umwenda mushya.

    'Iyi design y'uyu mwenda yaturutse ku nkomoko ya Rayon Sports, kuba ikipe ivuka i Nyanza kandi hakaba ari ku gicumbi cy'umuco Nyarwanda ni nayo mpamvu iyi myenda irimo imigongo ifite kinini isobanuye mu muco gakondo w'Abanyarwanda'.

    Uyu muyobozi yasoje ijambo rye yemerera agahimbazamusyi Abakinnyi ndetse na Staff yose y'ikipe, nibegukana igikombe cy'Amahoro twavuga ko aricyo gikombew bafiteho amahirwe yo kwegukana magingo aya.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko uyu mwenda ariwo ikipe izambara ku mukino wa mbere izakina mu gikombe cy'Amahoro 2022.

    Si umwenda wa gatatu w'ikipe ya Rayon Sports wamuritswe gusa kuko hanamuritswe umwe w'abafana b'iyi kipe wa Gikundiro, uri kuboneka ku cyicaro cya Rayon Sports ndetse no ku mukino iyi kipe yakinnye, ukishyurwa ibihumbi 15 Frw.

    Uyu mwenda ukaba wazanwe mu rwego rwo guca akavuyo mu bafana b'iyi kipe wasangaga batambaye kimwe cyangwa bambaye imyenda isa n'iy'abakinnyi bari mu kibuga.

    Nyuma y'uyu muhango hakurikiyeho guhemba abafana batsindiye ibihembo muri poreomosiyo ya Gikundiro, aho abafana bahawe ibihembo birimo imipira ya Rayon Sports ya Gikundiro, Vouvouzella, ikaziye ya SKOL n'ibendera rya Rayon Sports.

    Umufana uzwi ku izina rya Wanyanza, yatsindiye itike yo kujya kureba umukino wa Arsenal i Londres, ariko asaba ko iyo tike yavunjwamo amafaranga akayahabwa, ndetse ayashyikirizwa n'umutima mwiza.

    Rayon Sports iri kwitegura umukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona izakiramo Kiyovu Sport ishaka igikombe cya shampiyona ku wa Gatandatu saa Cyenda zuzuye z'amanywa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Uyu muhango wabereye mu Nzove ku cyicaro cy’uruganda rwa SKOL

    Rayon Sports yamuritse umwenda izakinana igikombe cy’Amahoro, n’umwenda w’abafana wa ‘Gikundiro’

    Umwambaro wa Rayon Sports, uwo hanze, uwo mu rugo, umwenda wa gatatu izakinana igikombe cy’Amahoro n’umwenda w’abafana

    Uyu muhango wari witabiriwe n’umuyobozi wa SKOL na Perezida wa Rayon Sports

    Abafana batsindiye ibihembo muri Poromosiyo ya Gikundiko bahembwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115500/rayon-sports-yamuritse-umwenda-yifuza-gutwarana-igikombe-cyamahoro-ufite-umwihariko-wo-ku–115500.html

  • Uburanga bwabakobwa bazavamo Miss Burundi 20… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 10 Werurwe 2022 kuri Roca Golf Hotel, habereye igikorwa cyo guhitamo abakobwa 25 mu 136 bari biyandikishije guhatanira ikamba rya Miss Burundi.

    Icyo gihe SS Enterprise iri gutegura iki gikorwa ku nshuro ya kabiri, yavuze ko bitari byoroshye guhitamo abakobwa 25 mu 136 bari biyandikishije guhatanira ikamba rya Miss Burundi.

    Umukobwa uzatorwa akambikwa ikamba rya Miss Burundi 2022 azasimbura Livia Thiana Iteka, wari umaze umwaka yambitswe iri kamba.

    Livia yegukanye ikamba rya Miss Burundi 2021 ahabwa ibihembo birimo imodoka, essence y'umwaka wose, ubwishingizi, igihe imodoka ye igize ikibazo izakorwa, umushahara wa buri kwezi n'itike y'indege yo gutemberera i Dubai.

    Uyu mukobwa w'imyaka 20 y'amavuko asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza Bujumbura International University, aho yiga ibijyanye n'Ubutegetsi no gucunga imari.

    Akimara gutsinda, iyi Kaminuza yamuhaye amafaranga miliyoni imwe y'amarundi mu rwego rwo kumushimira.

    Livia Thiana wabaye Miss Burundi 2021 [Yari afite nimero 07] yagaragiwe na Muhoranamana Berry Bernice wabaye igisonga cya Mbere, na Nshimirimana Saba Sabrina wabaye igisonga cya kabiri.

    Yambitswe ikamba asimbura Annie Bernice Miss Burundi 2017, wari umaze imyaka itatu yambaye iri kamba.

    Igisonga cya mbere yahembwe miliyoni 2 Fbu, igisonga cya kabiri yahawe 1,500,000 Fbu naho Miss Popularity [Yari ahagarariye Kirundo] yahembwe 1,000,000 Fbu.    

    AMAFOTO Y'ABAKOBWA BAZAVAMO MISS BURUNDI 2022 

    1. Birasa Liesses Delice [Ngozi] 

    2.Dushime Charmene [Cibitoke] 

    3.Egerimana Carla Stessg [Bujumbura Rural] 

    4.Gateka Arlene Princia [Makamba] 

    5.Ishimwe Copy Chaelle [Bujumbura Mairie]. 

    6.Ishimwe Lyse Ladia [Ngozi] 

    7.Ishimwe Aimee Gloire [Bururi] 

    8.Ininahazwe Marie Chelsie [Gitega] 

    9.Irakoze Nassaa [Bujumbura Mairie] 

    10.Ingabire Benny Annaise [Kirundo] 

    11.Inajambo Marie Reine [Bujumbura Mairie]    

    12.Irakoze Ladouce [Rumonge] 

    13.Ineza Nanou Ciella [Muramvuya]. 

    14.Christa Ardene [Kayanza] 

    15.Kaze Sheila [Bujumbura Rural] 

    16.Kanyange Danny Belyse [Mwaro] 

    17.Muhoza Aimme Chersy [Bujumbura Rural] 

    18.Mwiteneza Steff Moiza [Bujumbura Mairie] 

    19.Ngaruko Kelly [Bujumbura Mairie] 

    20.Nimubona Gabriella [Bujumbura Mairie] 

    21.Nishimwe Nice [Mwaro] 

    22.Nishimwe Emelyne Alicia [Gitega] 

    23.Ndahiro Megone [Karuzi] 

    24.Niteka Marvella [Bujumbura Mairie]


    25.Sezerano Arlene Antoine [Bubanza]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115492/uburanga-bwabakobwa-bazavamo-miss-burundi-2022-115492.html

  • Mu myaka itanu ubumenyi ngiro nibwo buzaba buhetse iterambere ry’Igihugu – Ubusesenguzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barahamywa ko ubumenyi ngiro ari bwo bugiye guheka iterambere ry

    Barahamywa ko ubumenyi ngiro ari bwo bugiye guheka iterambere ry’Igihugu

    Ibyo bitangajwe n’ubundi mu gihe gahunda ya Leta y’u Rwanda, ari uko mu mwaka wa 2024 nibura 60% by’abarangiza amashuri baba barize ubumenyi ngiro, mu rwego rwo kuvugurura iterambere ry’ubukungu ruiyanye n’icyerecyezo rusange ku Isi.

    Umuyobozi w’ishami ryo gutegura integanyanyigisho z’abiga imyuga, mu kigo cy’Igihugugu gishinzwe ubumenyi ngiro (RTB), Aimable Rwamasirabo, avuga ko Leta y’u Rwanda ijya gushyiraho amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, yarebeye ku bindi bihugu kuko n’ubundi ariho urubyiruko rwinshi rubasha kugira ibyo rukora rurangije kwiga.

    Avuga kandi ko isoko ry’umurimo mu minsi iri imbere rizajya ribona gusa umuntu ufite ibyo azi gukora, kuko amashuri y’ubumenyi rusange atakijyanye n’igihe ku isoko ry’umurimo, kubera ko Isi irimo kwinjira cyane mu bwenge butari karemano.

    Yabitangarije mu kiganiro EdTech Monday cya Master Card Foundation, kigamije kugaragaza ibyiza byo kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro, aho bamwe mu babikora bagaragaje ko bamaze kwiteza imbere.

    Agira ati 'Ubu ikoranabuhanga ry’aho inzugi zifungura, imodoka zitwara riragaragaza ko mu minsi mike ubumenyi rusange buzaba butakijyanye n’igihe ku isoko ry’umurimo, niyo mpamvu Leta ishyize imbere kwigisha ubumenyi ngiro'.

    Aimable Rwamasirabo

    Aimable Rwamasirabo

    Kwigira ku murimo ni bumwe mu buryo butuma abiga ubumenye ngiro bimeneyereza ibikoresho by’ikoranabuhanga

    Imwe muri gahunda Leta n’abafatanyabikorwa barimo gukoresha ngo abarangiza mu bigo by’imyuga n’ubumenyi ngiro, bagere ku isoko ry’umurimo bafite ibyo bazi gukora, harimo kwigira ku murimo.

    Umuyobozi wungirije mu kigo cy’iterambere ry’uburezi (EDC), Adia Aimée Senzeyi, avuga ko bamaze igihe bakorana na (TVET), aho bakorana n’urubyiruko kwigira ku murimo, abanyeshuri bajya mu bigo byigisha imyuga bakigana ibihakorerwa.

    Avuga kandi ko hanabayeho uburyo bwo kwigira ku ikoranabuhanga, aho bakoresha video zafashwe kuva ku ntangiro y’igikorwa kugera gisoje, n’ubwo habaho icyuho cy’umuyoboro wa Internet.

    Senzeyi avuga ko hariho n’uburyo bw’ikoranabuhanga bukwiye gukoreshwa busimbura impapuro mu kwigisha, hakoreshejwe amajwi n’amashusho y’abarimu, akurikiranyije mu buryo buteganywa n’integanyanyigisho za (TVET), ibyo byose bikaba bigamije gufasha abiga ubumenyi ngiro.

    Icyakora ngo ibyo ntibihagije buri gihe, kuko no kwicarana abanyeshuri n’abarimu bigikenewe ariko hakaniyongeraho iryo koranabuhanga, rishobora kwifashishwa igihe byaba bibaye ngombwa ko umwarimu muba mutari kumwe nk’uko byagenze muri Covid-19.

    Adia Aimée Senzeyi

    Adia Aimée Senzeyi

    Mukakarisa Régine, umuyobozi wungirije w’ikigo gikora ibijyanye no gutunganya imisatsi n’ubwiza (Isimbi Hair Saloon), avuga ko abanyeshuri bakiraga mbere bazaga mu kazi bimeze nko gutangira kwiga.

    Avuga ko abiga uyu munsi basohoka bakaza ku murimo baje banoza akazi, cyangwa n’abatari bafite ibikoresho bigezweho ku mashuri, ibyo basanze bakarushaho kubinoza, ibyo bigatuma abakozi akoresha benshi baba baturutse mu bigo by’amashuri y’ubumenyi ngiro.

    Agira ati 'Uyu munsi wa none abana barangiza nibo dukoresha, bisaba gusa kubaha akanya ko kunoza ibyo bize kuko ubumenyi n’ikinyabupfura byo baba babifite'.

    Ubushobozi bwo kwiga imyuga buhagaze bute?

    Rwamasirabo avuga ko abantu benshi bakomeje gusuzugura (TVET) bakeka ko abigayo ari abadafite ubwenge, nyamara ngo ibikoresho byinshi byifashishwa mu buzima bwa buri munsi bigizwe n’ubumenyi ngiro, ari naho ahera avuga ko (TVET) ari ubuzima.

    Avuga ko ibikoresho bya (TVET) bihenze ku buryo harimo kurebwa uko hakwifashishwa ikoranabuhanga, hifashishwa amashusho aho ibifatika n’amaso bitaraboneka.

    Agira ati 'Buri mwaka hari ingengo y’imari igenda ku bikoresho bishira byifashishwa muri (TVET), ari nako hagurwa ibikoresho bishya bisimbura ibishaje. Harimo gutekerezwa kandi uko twagira imikoranire n’inganda, kugira ngo aho ibikoresho bitari abantu bajya bigira igice kimwe mu ishuri, icya kabiri bakakigira muri izo nganda kugira ngo bimenyereze ibyo batabonaga'.

    Mukakarisa Régine

    Mukakarisa Régine

    Fabrice Munyabarezi, umwe mu barangije (TVET) agashinga ikigo cyitwa (Kigali Wood Connection), gikora ibijyanye n’ububaji, avuga ko kwiga muri za (TVET) bitavuze kuba warabuze icyo ukora cyangwa ari ubuswa ku yandi masomo, kuko yagiye kwiga ububaji nyuma yo kubona ko ubumenyi rusange butangiye gusubira inyuma ku isoko ry’umurimo.

    Avuga ko kugeza ubu inzozi ze yazigezeho kuko nyuma yo kurangiza amasomo yakoreye abandi bantu bafite ibigo, ari naho yahereye afungura ikigo cye abikesha ubumenyi yakuye muri (TVET).

    Munyabarezi avuga ko urangije imyuga bisaba kuba azi gukora ikintu kizima gusa, kuko iyo ukoze ikintu neza uba wishakiye isoko, kubera ko icyo gihe abakiriya barizana, kandi igishoro ntikiba gihambaye kuko usanga kiva ku mafaranga ya avansi y’abakiriya.

    Kwigira ku murimo byatanze uwuhe musaruro?

    Ku kijyanye no kwigira ku murimo haracyari ikindi kibazo cyo kwanga guha abashaka kwiga, ibikoresho ngo bitangirika, cyangwa se no gutinya gukoresha ibyo bikoresho ngo bitangirika kugira ngo utabyishyuzwa.

    Hari kandi kuba hari abana biga ibintu badakunda bagera ku murimo ugasanga ntabwo bisanisha n’ibikorwa, bigatuma bamwe bacika intege kuko baba bizeye ko nibagera ku murimo bazajya bahita babona amafaranga, bakaba basabwa kwihangana.

    Rwamasirabo avuga ko gahunda yo kwigira ku murimo yagize akamaro, kuko yatumye abantu bize umurimo bagaragaza babona akazi, ku buryo ngo iyo itangira kare nta bashomeri benshi baba bagihari.

    Avuga ko hari amashuri ya tekiniki yisumbuye arimo ibyiciro bitandukanye, aho abanyeshuri basohokana impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, hakaba n’amashuri ya (VTC) yigwamo n’abantu barangije munsi y’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

    Hari kandi na (VTS), ayo yo akaba ari amashuri aba mu bigo aho babyigiramo kandi barangiza bakabona akazi, aho hose abantu bakaba bakirwa ku buryo nta gushidikanya ko 2024 izasoza intego yo kwigisha imyuga kuri 60% igezweho.

    Fabrice Munyabarezi

    Fabrice Munyabarezi

    Ku kijyanye n’abifuza ko ubumenyi ngiro bwatangirira mu mashuri abanza, Rwamasirabo avuga ko byaba byiza koko hakurikijwe gahunda zisanzwe z’uburezi, ariko bikwiye no gushyirwa muri gahunda z’amashuri abanza, ahanatangiye gukoreshwa uburyo bwo gusuzuma abana ibyo baziga bakiri mu mashuri abanza.

    Abize n’abakora ibijyanye n’ubumenyi ngiro bagira inama urubyiruko n’ababyeyi, yo kudatinya imyuga kuko bimaze kugenda bigaragara ko abikorera imyuga, ari bo batangiye kugira iterambere rirenze iry’abarangiza amashuri y’ubumenyi rusange.

    Senzeyi avuga ko mu myaka itanu iri imbere abafiote ubumenyi ngiro mu biganza bazaba bari ku rwego rwo gutuma igihugu gitera imbere, hakaba hakenewe ko amashuri n’ibigo by’abikorera mu myuga barushaho gukorana kugira ngo abanyeshuri babashe kwigira ku bikoresho bigezweho ku isoko.

    Mu mwaka wa 2024 intego Leta yihaye yari uko nibura 60% by’abanyeshuri bazaba barize imyuga n’ubumenyi ngiro, kandi ngo hari icyizere cy’uko bizagerwaho, cyane ko muri TVET nta myaka iteganyijwe, kuko ntawe ucikanwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/mu-myaka-itanu-ubumenyi-ngiro-nibwo-buzaba-buhetse-iterambere-ry-igihugu-ubusesenguzi

  • Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gen. Muhoozi ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu, rukaba ari urwa kabiri agiriye mu Rwanda, aho yageze i Kigali ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, mu masaha ya mu gitondo akakirwa n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda hamwe n’abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.

    Mu bikorwa by’ingenzi akomeje kugirira mu ruzinduko rwe, kuri uyu wa Kabiri yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali aho yunamiye ndetse ashyira indabo ku mva aharuhukiye imibiri y’abasaga ibihumbi 250.

    Gen Muhoozi yasuye kandi Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, iherereye ku Kimihurura ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko aho yavuze ko ubutwari bwaranze Ingabo za RPA ari ikintu ingabo zose za Afurika zifuza.

    Gen Muhoozi yagize ati: 'Ubutwari n’imikorere byaranze Intwari za RPA mu 1990-1994 ni ikintu ingabo zose zo muri Afurika zifuza. Ndashimira abantu bose bagize uruhare mu ntsinzi y’urwo rugamba.'

    Nyuma ya saa sita yaboneyeho gusura inyubako y’imikino y’intoki ariko ishobora no kwakira ibitaramo, Kigali Arena. Ndetse mu mafoto yashyizwe ahagaragara yerekana uyu mugabo w’imyaka 47 anaga umupira wa Basketball aho batsinda ibitego.

    Earlier today, President Kagame received General Muhoozi Kainerugaba at his farm where he gifted him with Inyambo cows. pic.twitter.com/BmXHadPZap

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 15, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yagabiye-inka-z-inyambo-gen-muhoozi

  • Perezida Kagame yagabiye inka umuhungu wa Museveni #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagabiye umuhungu wa Perezida wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, inka z'inyambo zo mu rwuri rwe ruri mu Burasirazuba bw'igihugu.

    Lt Gen Muhoozi ari mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda rugamije gukomeza guharura inzira zo kuzahura umubano w'ibihugu byombi wari warajemo agatotsi mu myaka itatu ishize. Yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n'ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena.

    Uruzinduko rwa Muhoozi mu Rwanda rugamije “gukemura ibibazo bisigaye” mu mubano w'u Rwanda na Uganda.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye Muhoozi mu rwuri rwe 'amugabira inka z'inyambo'.

    IGIHE

    Perezida Kagame yagabiye Lt Gen Muhoozi inka
    FacebookTwitterWhatsAppTelegram
    15-03-2022 – saa 20:11, Israel Ishimwe
    Perezida Kagame yagabiye umuhungu wa Perezida wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, inka z'inyambo zo mu rwuri rwe ruri mu Burasirazuba bw'igihugu.

    Lt Gen Muhoozi ari mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda rugamije gukomeza guharura inzira zo kuzahura umubano w'ibihugu byombi wari warajemo agatotsi mu myaka itatu ishize. Yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n'ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena.

    Uruzinduko rwa Muhoozi mu Rwanda rugamije “gukemura ibibazo bisigaye” mu mubano w'u Rwanda na Uganda.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye Muhoozi mu rwuri rwe 'amugabira inka z'inyambo'.

    Mu muco Nyarwanda, kugabira umuntu inka z'inyambo ni ikimenyetso gishimangira umubano n'ubucuti biri hagati y'impande zombi.

    Inyambo ni ubwoko bw'inka zabayeho kuva kera mu Rwanda rwo hambere. Uwayigabiraga undi byabaga ari ikimenyetso cy'igihango gikomeye cy'umubano utajegajega bagiranye.

    Abahanga mu mateka bagaragaza ko inka y'u Rwanda ishimangira igihango cyo kutazahemukirana no kurushaho gufatanya muri byose.

    Si ku nshuro ya mbere Perezida Kagame agabiranye n'abo mu muryango wa Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

    Ku wa 31 Nyakanga 2011, Perezida Kagame yagabiye Museveni wari mu ruzinduko mu Rwanda, ubwo bari mu rwuri ruri mu nkengero z'Ikiyaga cya Muhazi, mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Icyo gihe, Perezida Museveni yari yitabiriye umuganda wo kubaka amashuri y'ibanze y'imyaka icyenda ya Nyarugunga i Kanombe; aho yanatanze umusanzu wo kuyuzuza w'ibihumbi 300$.

    Mu mpera z'uwo mwaka kandi ubwo Perezida Kagame yari muri Uganda mu kiruhuko cya Noheli, na we yagabiwe na Perezida Museveni inka 20 z'amashashi yo mu bwoko bwa Ankole.

    Nyuma y'igihe kirekire, Perezida Kagame yagabiye Lt Muhoozi, ikindi kimenyetso mu rugendo rwo kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo agatotsi.

    Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yaherukaga mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022. Nyuma y'urwo ruzinduko, Guverinoma yatangaje ko “yabonye ko hari gahunda yo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda ndetse n'ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w'ibibazo bitarakemuka,” yemeza ko umupaka uzafungurwa ku wa 31 Mutarama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yagabiye-inka-umuhungu-wa-museveni

  • Umukunzi wa Ruvuyanga yaciye amarenga ko ubukwe buri hafi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntiyamira Phionah umukunzi wa Nkurunziza Emmanuel wamamaye nka Ruvuyanga mu mikino kuri Radio Rwanda, yifurije uyu munyamakuru kugira umunsi mwiza w'amavuko anaca amarenga y'ubukwe.

    Kuri uyu munsi tariki ya 15 Werurwe nibwo Ruvuyanga yagize isabukuru y'amavuko, umukunzi we Phionah yaje kumwifuri umunsi mwiza w'amavuko.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Phionah yashyizeho amashusho y'ibihe bidasanzwe yagiranye n'umukunzi we Ruvuyanga. Munsi yayo mashusho yanditseho ati: ' Umunsi mwiza w'amavuko ku mugabo, ndabizi ko uyu mwaka ushobora kuba ari wo inzozi zizaba impamo.'

    Uyu mukobwa kandi muri ayo magambo asa nkaho ari guca amarenga ko uyu mwaka utazarangira atabanye n'umukunzi we Nkurunziza Emmanuel.

    Urukundo rwabo bombi rwagiye ahagaragara mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama ubwo Ruvuyanga yabitangazaga biciye ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Source : https://yegob.rw/umukunzi-wa-ruvuyanga-yaciye-amarenga-ko-ubukwe-buri-hafi/

  • #COVID19: Abanduye bashya 8 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bantu umunani bose babonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-bashya-8-babonetse-i-kigali

  • Perezida Kagame yagabiye Lt Gen Muhoozi inka – #rwanda #RwOT

    Lt Gen Muhoozi ari mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda rugamije gukomeza guharura inzira zo kuzahura umubano w'ibihugu byombi wari warajemo agatotsi mu myaka itatu ishize. Yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n'ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye Muhoozi mu rwuri rwe 'amugabira inka z'inyambo'.

    Mu muco Nyarwanda, kugabira umuntu inka z'inyambo ni ikimenyetso gishimangira umubano n'ubucuti biri hagati y'impande zombi.

    Earlier today, President Kagame received General Muhoozi Kainerugaba at his farm where he gifted him with Inyambo cows. pic.twitter.com/BmXHadPZap

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 15, 2022

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagabiye-lt-gen-muhoozi-inka

  • Guverineri Kayitesi yakebuye ababyeyi babuza abana babo kwitabira Urugerero – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko bamwe mu banyeshuri basoje amashuri yisumbuye bagaragaje ko hari ababyeyi bababuza kwitabira ibikorwa by'Urugerero.

    Ku wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022 ni bwo mu gihugu hose hatangijwe ibikorwa by'Urugerero icyiciro cya cyenda ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye.

    Abanyeshuri bagaragaje ko biteguye gukora ibikorwa bitandukanye byubaka igihugu ariko hakiri imbogamizi ya bamwe mu babyeyi bababuza kwitabira Urugerero.

    Ishimwe Divine wo mu Karere ka Gisagara ati 'Ababyeyi turabasaba ikintu gikomeye cyo kutureka tukajya gutanga umusanzu wacu ku gihugu cyacu kuko hari ababyeyi bamwe na bamwe baba batumva nk'ibyo ugiyemo, ukamusobanurira ariko ntabyumve. Turasaba ababyeyi rero kutwumva no kumva ibyo tugiye gukora kuko na byo bifitiye akamaro twebwe ndetse n'abatuye igihugu muri rusange.'

    Guverineri Kayitesi yavuze ko ku Rugerero hakorerwa ibikorwa bigamije kubaka igihugu, asaba ababyeyi kujya bareka abana babo bakabyitabira.

    Ati 'Ndagira ngo nsabe ababyeyi kuko aba bana baturuka mu miryango, ntihazagire ubagamira umwana ngo amubuze kwitabira Urugerero.'
    Yakomeje asaba abatangiye urugerero kurangwa n'ikinyabupfura mu byo bakora byose.

    Ati 'Twese dufite inshingano ku gihugu, igihugu ni icyacu tugomba kucyubaka dufite ubuzima bwiza buzira umuze ni yo mpamvu ngira ngo mbasabe muzarangwe n'ikinyabupfura mu mirimo mugiye gukora kandi gikomeze no kubaranga aho muri hose. Mwirinde ibyo ari byo byose byakwanduza ubuzima bwanyu birimo ubusambanyi, inzoga, ibiyobyabwenge n'ibindi byose byatuma mutaba Intore koko zihamye.'

    Basabye gushyigikirwa

    Abatangiye urugerero bagaragaje ko hari ibikorwa bifuza gukora birimo kubakira abatagira aho kuba n'ababa mu nzu zishaje ndetse n'abatagura ubwiherero, basaba ubuyobozi kubafasha kubona ibikoresho bikenewe.

    Yambabariye Jean Marie Vianney ati 'Twiteguye gukoresha imbaraga zacu ariko dusaba ubufasha Leta nk'ibikoresho tutaba dufite ikabitugezaho ibikorwa byacu bikagaragara. Cyane cyane tuzakenera imyiko, ibitiyo ndetse n'ingorofani ndetse n'ibindi bikoreshwa mu bwubatsi.'

    Ubuyobozi bwabijejeje ko buzababa hafi kandi nta gikoresho bazakenera ngo bakibure.

    Ibikorwa by'Urugerero bizibanda ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage birimo umwanda, abatagira aho baba, abatagira ubwihero, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana, abakirarana n'amatungo n'ibindi.

    Biteganyijwe ko Urugerero ruzasozwa tariki ya 25 Gicurasi 2022.

    Gahunda y'Urugerero ishyirwaho n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 48.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti 'Duhamye umuco w'ubutore ku rugerero rwo kwigira.'

    Guverineri Kayitesi yavuze ko ku Rugerero hakorerwa ibikorwa bigamije kubaka igihugu, asaba ababyeyi kujya bareka abana babo bakabyitabira.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yakebuye ababyeyi babuza abana babo kwitabira Urugerero

    Ku wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022 ni bwo mu gihugu hose hatangijwe ibikorwa by'Urugerero icyiciro cya cyenda ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye

    Mu bikorwa bazakora ku Rugerero harimo no kubakira abatagira aho kuba

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-kayitesi-yakebuye-ababyeyi-babuza-abana-babo-kwitabira-urugerero