Blog

  • Hari gushakwa ahandi ingano zava atari mu Burusiya bwahaga u Rwanda 64% #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu yavuze ko ibihano Ibihugu by'Uburayi na Amarika byafatiye Uburusiya byatumye ubu U Rwanda ruri gushakisha ahandi rwakura ingano zavaga mu gihugu cy'Uburusiya ruzivanye muri Tanzaniya.

    Ibihugu by'Uburayi na Amerika byafatiye ibihano byo mu rwego rw'ubukugu Uburusiya nyuma y'aho iki gihugu giteye Ukraine.

    Uburusuya bwateye Ukaraine mu rwego rwo kuyikumira ngo itinjira mu Muryango wo Gutabarana w'Ibihugu by'Uburayi na Amerika (OTAN), aho bwavugaga ko uko OTAN yongera ibihugu biyigize binakikije Uburusiya ari ikibazo ku mutekano wabwo.

    Umunyamakuru wa RFI wabajije Minisitiri w'Intebe icyo u Rwanda ruri gukora ngo ruhangane n'ingaruka zishobora guterwa n'ibihano by'Ubukungu Uburusiya bwafatiwe, Minisitiri w'Intebe yamusubije ko kugeza ubu 64% by'ifarini y'ingano u Rwanda rwakoreshaga yavaga mu Burusiya n'aho 14% by'inyongeramusaruro ikoreshwa mu buhinzi nayo ikaba ari ho yavaga.

    Minisitiri w'Intebe yavuze ko u Rwanda ruri gushakisha ahandi hava ingano zivamo ifarini zisimbura izayavaga mu Burusiya cyangwa se hagashakishwa ibindi byakorwamo imikati atari ifarini y'ingano gusa.

    Yagize ati:' Turi gushaka ahandi hava ingano ariko hanashakishwa uburyo hanaboneka ibindi umukati ukorwamo byo binabasha kuboneka mu Rwanda ku buryo bworoshye'.

    Mu bindi bicuruzwa biri guhenda ku isoko, Minisitiri w'Inganda yavuze ko ibiciro by'isukali byazamutse kubera ahanini isukali yavaga Malawi, Suwaziland na Zambiya ingana hafi ya 55% by'iyo u Rwanda rukenera itakiza kubera inganda zaho barimo kuzisana!

    Ikindi gicuruzwa Minisitiri w'Intebe yavuze ko cyazamutse mu biciro ku isoko ry'u Rwanda ni amavuta yo guteka. Minisitiri w'Ubucuruzi yavuze ko amavuta menshi aribwa mu Rwanda rwayavanaga mu Misiri no muri Aziya ariko kuri ubu ingendo zo mu mazi n'amato zikaba zarahenze.

    Gusa ngo hari n'abacuruzi bahishe ibicuruzwa ngo bahende abakiliya kandi bararanguye bitarahenda, ndetse ngo hari n'abahanwe!

    Gusa izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri Peterori, Minisitiri w'Intebe yavuze ko ntaho bihuriye n'intambara ya Ukraine kuko byari byaranazamutse mbere ko iyi ntambara iba.

    Ibindi bicuruzwa byashoboraga kunganira ibiri ku isoko ryo mu Rwanda byakabaye ari ibiva muri Uganda nyuma y'aho Leta zombi zumvikaniye gufungura imipaka ariko kugeza ubu ibicuruzwa bivayo bikaba bitaremererwa kwinjira mu Rwanda.

    Minisitiri w'Intebe akaba yavuze ko hacyuzwuzwa impapuro zijyanye n'ibisabwa ngo ibicuruzwa byaranguwe muri Uganda bibashe kwinjira ku isoko ryo mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/hari-gushakwa-ahandi-u-rwanda-ruzakura-ingano-atari-mu-burusiya

  • Dore uburyo 10 wakoresha ukabasha gushyiraho… – #rwanda #RwOT

    Gukora werekeza ku ntego zawe bituma udahungabana bigatuma ukora ukiyima n'umwanya wo kwiyitaho ariko bikaba byatuma usohoza icyo wiyemeje. Mu gihe ushaka gutegura intego nziza hari ibyo wakwibandaho cyane.

    1.Ukwiriye gutegura intego isobanutse (SMART Objectives)

    Iyo intego yawe idasobanutse nta kintu na kimwe ubasha kugeraho. Iyo wateguye intego utitayeho bituma nta n’icyo ugeraho. 

    2.Ujye ukora urutonde rw'ibyo wifuza

    Fata ikaramu wandike utegure ibyo ushaka kugeraho. Aho kurota wicaye ngo utekereze ibyo utazageraho, icara wiyiteho wandike kandi uteganye gusohoza ibyo wavuze. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu yateguye atajya agira ikibazo kuko ibyo yifuza bisohora vuba cyane.

    3.Sobanura intego zawe

    Fata ibyo uteganya kugeraho, ubyiyegereze aho ubonesha amaso yawe buri mwanya. Bifate ubyerekeze hafi yawe. Tekereza ku cyo uzihemba nuramuka ugeze ku ntego zawe. Intego zawe zishyire mu bwogero, aho uhora ubona ndetse aho uhora uzibuka.

    4.Fata ingamba

    Ese ni iki uzakora kugira ngo za ntego zawe zigerwe ho? Icara hamwe ufate ingamba kandi bizakunda. Uzabigeraho.

    5.Hozaho

    Intego zisaba guhozaho, zisaba kuba wowe ukora cyane kandi buri munsi. Niba ushaka kugera kuri byinshi, icara ukore cyane buri munsi ureme ubishya.

    Inkomoko: OperaNews

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115535/dore-uburyo-10-wakoresha-ukabasha-gushyiraho-intego-zizakugeza-ku-ntsinzi-yawe-115535.html

  • Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda yaciwe amande ya Miliyoni 120 Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwahanwe ruzira gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil badafite ibyangombwa byemewe

    U Rwanda rwahanwe ruzira gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil badafite ibyangombwa byemewe

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku Isi ni ryo ryatangaje ibihano byafatiwe Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda kubera amakosa yo gukinisha abakinnyi batabifitiye uburenganzira mu gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda.

    Muri iki gikombe cy’abagore u Rwanda rwashinjwe gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batabifitiye uburenganzira. Ibi byatumye u Rwanda ruba ruhagaritswe by’agateganyo mu gutegura no kwitabira amarushanwa y’umukino wa Volleyball.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 nibwo Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda yamenyeshejwe ibihano, aho yahanishijwe amezi atandatu yo kudategura amarushanwa, aya mezi akaba yahise ahurirana n’igihe u Rwanda rwari rumaze rwarahanwe, bivuze ko ubu rwemerewe gutegura no kwakira amarushanwa.

    U Rwanda kandi rwahanishijwe no gutanga amande angana na Miliyoni 120 Frw kubera aya makosa rwahaniwe.

    Ibi kandi byaviriyemo Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jado Castar, gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano muri icyo gikombe cya Afurika cy’abagore.

    Urukiko rwafashe umwanzuro wo gufunga imyaka ibiri Jado Castar wari wemeye ibyaha aregwa. Icyakora Urukiko rw’ubujurire ruherutse kwanzura ko azafungwa amezi umunani, akaba na yo yenda kuyarangiza, dore ko yafunzwe muri Nzeri 2021.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/federasiyo-ya-volleyball-mu-rwanda-yaciwe-amande-ya-miliyoni-120-frw

  • #COVID19: Abanduye bashya 5 ni bo babonetse ku wa Gatatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bantu batanu barimo bane babonetse i Kigali, undi umwe aboneka i Rwamagana. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-bashya-5-ni-bo-babonetse-ku-wa-gatatu

  • Kiyovu Sports yashyize ku rundi rwego umukino wayo na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yaciye ibintu kubera ifoto yashyize hanze yamamaza umukino wayo na Rayon Sports uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu aho abakinnyi bayo bose bakorewe positeri bafashe imbunda.

    Benshi mu bavuze kuri iyi foto bavuze byinshi aho bibazaga niba mbunda za Kiyovu Sports zizarasa Rayon Sports koko.

    Iyi foto benshi bari kwita “La casa Kiyovu”yazamuye amarangamutima ya benshi mu bafana bamwe bibasira iyi kipe izwi ku izina ryUrucaca bayishinja agasuzuguro.

    Ikipe ya Rayon Sports itakiri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona izakira KIYOVU Sports ya mbere ku rutonde rw'agateganyo n'amanota 47 aho irusha uyu mukeba amanota 12.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yashyize-ku-rundi-rwe-umukino-wayo-na-rayon-sports

  • Akarere ka Nyarugenge kihaye imyaka ibiri yo kuba kaciye burundu igwingira mu bana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akarere kiyemeje kwigisha no gukurikirana abana n

    Akarere kiyemeje kwigisha no gukurikirana abana n’ababyeyi

    N’ubwo ari mu Mujyi wa Kigali aho bizwi ko abantu bafite imibereho myiza, Akarere ka Nyarugenge kavuga ko gafite abana benshi bagwingiye kubera impamvu zitandukanye, zirimo kuba ababyeyi badafite ubumenyi, ndetse no kuba batabona umwanya uhagije wo kwita ku bana.

    Uwitwa Mukandayisenga Jacqueline w’imyaka 36 akaba atuye mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Mageragere, yarabyaye akaba yari ahetse umwana muto, ariko ngo ntazi gutandukanya ibiribwa bitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara.

    Mukandayisenga avuga ko kugaburira umwana imyumbati cyangwa ibijumba, akabirisha isombe byaba bihagije kugira ngo abe yabonye ifunguro ryujuje intungamubiri.

    Yagize ati 'Icyakora wakongeraho n’amata kuko arinda indwara, ariko ubwo nkeneye kwigishwa niba hari aho nabyishe'.

    Mukandayisenga yavugaga atyo atarumva inyigisho ku buzima bw’umwana mu minsi ye ya mbere yo kubaho kwe, kuva asamwe mu nda ya nyina kugera ku myaka ibiri, aho abaturage b’i Mataba bigishwaga n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge, Dr Deborah Abimana.

    Dr Abimana avuga ko umwana atangira kugwingira agisamwa mu nda ya nyina kubera ko umubyeyi atabonye indyo yuzuye, kandi atagiye kwa muganga kwisuzumisha inda byibura inshuro enye mu gihe cyose atwite.

    Dr Deborah akomeza asaba ababyeyi ko kuva umwana akivuka, akwiriye konka umuhondo w’amashereka ya nyina ako kanya, kugira ngo bizamurinde indwara cyane cyane iz’impiswi n’iz’ubuhumekero, akonka amezi atandatu yose nta kindi kintu baramuvangira.

    Nyuma y’icyo gihe umwana arakomeza akitabwaho agahabwa indyo yuzuye yunganira ibere, igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga ndetse n’ibirinda indwara.

    Abana bari munsi y

    Abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye muri Nyarugenge ni 27%

    Mu Kagari ka Mataba aho ubukangurambaga bwabereye kuri uyu wa Gatatu, abaturage bavugaga ko ibyubaka umubiri bafite ari ibikomoka ku matungo (amagi, inyama, n’amafi ava mu mugezi w’Akagera), ariko ko bahinga n’ibishyimbo ndetse na soya.

    Mu birinda indwara bakunda kweza bigizwe n’imboga z’ubwoko butandukanye hamwe n’imbuto cyane cyane iza avoka, ndetse bakagira n’ibitera imbaraga birimo imyumbati, ibijumba, umuceri, amasaka n’ibigori.

    Umujyanama w’Ubuzima mu mudugudu wa Mataba, Mutwarangabo Pierre Céléstin, avuga ko bigishijwe gusuzuma ikibazo cy’igwingira, aho umwana w’imyaka ine (ni urugero) utaragira uburebure bw’igihagararo bwa metero imwe aba yaragwingiye.

    Umwana wagwingiye mu bunini na we bamuhambirisha akagozi gafite ibipimo by’uburebure ku kizigira cy’ukuboko bashingiye ku myaka afite, igipimo kikagera ahari ibara ry’umutuku kuri ako kagozi, cyagera mu muhondo bikaba bidakabije cyane, na ho mu cyatsi kibisi uwo mwana akaba nta kibazo afite.

    Mutwarangabo avuga kandi ko ingwingira ribi ari iry’ubwonko, aho umwana agaragaza kudasabana n’abandi, kutagira ibakwe mu byo akora, kwigishwa mu ishuri ariko ntabashe gufata neza ibyo mwarimu yigisha.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko kuba haragaragaye abana bagwingiye bangana na 27% mu mwaka wa 2019-2020, biterwa n’ubumenyi buke bw’ababyeyi, amakimbirane mu ngo no kutabona igihe gihagije cyo kwita ku mwana, bitewe n’imibereho yo muri uyu Mujyi wa Kigali.

    Agira ati 'Umubyeyi arabyutse mu gitondo aho kugira ngo akurikirane umwana amuhe indyo yuzuye, ahubwo ahise ajya gushakisha imibereho ya buri munsi, muri uko kutabasha gukurikirana umwana umunsi ku wundi akiri muto, aho ni ho umwana atangira kugwa, bya bindi twita ngo umwana apfa mu iterura'.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, Emmy Ngabonziza

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, Emmy Ngabonziza

    Akomeza avuga ko uretse umwana, n’umubyeyi ubwe ngo atabasha kurya indyo yuzuye ishobora kumufasha kubona amashereka y’umwana, ndetse ko atabasha kumwonsa amezi atandatu nta kindi aramuvangira kuko babasiga mu rugo bakiri bato cyane.

    Ngabonziza avuga ko mu myaka ibiri iri imbere guhera kuri uyu wa 16 Werurwe 2022, Abajyanama b’ubuzima bagiye gukurikirana abana bose buri munsi muri buri rugo no mu marerero, ku buryo mu myaka ibiri iri imbere ikibazo cy’igwingira ngo cyazaba cyacitse burundu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/akarere-ka-nyarugenge-kihaye-imyaka-ibiri-yo-kuba-kaciye-burundu-igwingira-mu-bana

  • Gutungurana ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Amahoro #rwanda #RwOT

    Umunsi wa mbere w’igikombe cy’Amahoro 2022, waranzwe no gutungurana aho ikipe ya Espoir FC yatunguwe na La Jeunesse yo mu cyiciro cya kabiri iyitsinda 3-2.

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwe imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze mu gikombe cy’Amahoro cya 2022.

    Iri jonjora ryakinwe n’amakipe 18 aho nyuma yaryo amakipe 9 azazamuka azahita asanga andi 7 atarakinnye bagahita bakora tombola ya 1/8.

    Uyu munsi habaye imikino 7 ni mu gihe 2 isigaye izakinwa ejo.

    Urebye imikino yabaye, yagenze uko benshi bari bayiteze uretse Espoir FC yo mu cyiciro cya mbere yatsinzwe na La Jeunesse 3-2, ni umukino wabereye kuri Stade Mumena.

    Espoir niyo yabanje gutsinda ibitego 2, La Jeunesse irabyishyura ishyiramo n’icya 3.

    Dore imikino yose yabaye uyu munsi uko yagenze

    Heroes FC 1-2 Gasogi United

    UR FC 0-6 Bugesera FC

    Rutsiro FC 1-2 Etincelles FC

    La Jeunesse 3-2 Espoir FC

    Impeesa FC 0-1 Amagaju FC

    Nyanza FC 0-1 FC Marines

    Interforce FC 0-2 Etoile de l’Est

    Imikino izaba ejo tariki ya 17 Werurwe 2022

    Gorilla FC vs Gicumbi FC (Kigali Stadium)

    Musanze FC vs Intare FC (Ubworoherane Stadium)

    Nyuma y’imikino ibanza, biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izaba tariki ya 30 na 31 Werurwe 2022.

    Gasogi United yo yatsinze Heroes FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gutungurana-ku-munsi-wa-mbere-w-igikombe-cy-amahoro

  • Minisitiri w'Intebe yakebuye abacuruzi buririra ku ntambara 'iri aha naha' bakazamura ibiciro #rwanda #RwOT

    Mu Kiganiro Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiranye n'abanyamakuru, yavuze  ku kibazo kijyanye n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa bimwe na bimwe akebura  abacuruzi buririra ku ntambara 'iri aha naha' bakazamura ibiciro by'ibicuruzwa bimwe na bimwe, avuga ko ibyo bakora atari byo.

    Muri iki kiganiro kitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma cyibanze ku ishusho rusange y'ubucuruzi mu izahuka ry'ubukungu bw'u Rwanda, abanyamakuru bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye.

    Minisitiri w'Intebe yavuze ko hari abatangiye gukwirakwiza ibihuha bavuga ko izamuka ry'ibiciro by'ibicuruzwa bimwe na bimwe ryatewe n'intambara iri kubera muri Ukraine.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente

    Yagize ati 'Ntabwo ari byo. Ibiciro by'ibintu byazamutse cyane cyane mwumvise isukari, isabune n'amavuta yo guteka ntaho bihuriye n'ikibazo bita intambara iri ahantu aha n'aha ku Isi[…]N'umucuruzi wabyitwaza agatangira kuzamura igiciro cy'inyanya, cy'imyumbati ngo ni intambara iri hanze, ibyo ntabwo ari byo.'

    Yakomeje avuga ko ibicuruzwa byazamutse ari 'Ibicuruzwa biva hanze kandi nabyo bishingiye ku mpamvu z'inganda biturukamo

    Minisitiri Ngirente yakomeje agaragaza ko izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa bikomoka mu Rwanda bitigeze bizamuka, bicye byazamutse ngo byatewe  n'ibihe by'umwero. Muri ibyo harimo akawunga (gakomoka ku bigori) hamwe n'ibirayi.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Beata Habyarimana aherutse gutangaza ko nk'izamuka ry'isukari ryaturutse ku bikorwa byo gusukura inganda zo mu bihugu bimwe bisanzwe biturukamo isukari yinjira mu Rwanda.

    Ku bijyanye n'izamuka ry'igiciro cy'ibikomoka kuri Peteroli cyagiye kizamuka, Minisitiri w'Intebe yagaragaje ko leta yafashe ingamba zo gushyiramo nkunganire kugira ngo iri zamuka ritagira ingaruka mbi ku muturage.

    Habyarimana Béata, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, yavuze ko mu myaka ishize, u Rwanda rwari rufite umuntu waruzaniraga nibura nka 35% by'isukari ikoreshwa mu gihugu, ayikuye Malawi, Eswatini na Zambia, ariko ngo haje kubamo ikibazo cy'uko muri iki gihe cy'imvura inganda akorana nazo zitari gukora neza.

    Ati 'Muri iki gihe cy'imvura inganda zitunganya isukari zikora amasuku y'imashini ku buryo biri mu byatumye isukari yazanwaga hano isa n'ihungabanye ariko twizera ko mu mpera z'ukwezi kwa Mata cyangwa Gicurasi, ayo masuku azaba yamaze gukorwa.'

    Minisitiri Habyarimana yavuze ko mu gihe hagitegerejwe icyo gihe hari ikiri gukorwa. Yavuze ati 'Twatangiye kwerekeza amaso mu bindi bihugu bishobora kuba biduha isukari kandi idahenze cyane.'

    Ku kijyanye n'amavuta yo guteka, Habyarimana yavuze ko amenshi yaturukaga mu Misiri andi akava mu bihugu byo ku Mugabane wa Aziya, ndetse mu minsi yashize hakomeje kubaho ikibazo kijyanye n'ingendo zo mu mazi.

    Mu gukemura iki kibazo ariko, u Rwanda rwishatsemo ibisubizo kuko kuri ubu hari inganda zifite ubushobozi bwo gutanga amavuta yo guteka angana na 37% y'akenewe.

    [email protected]

    The post Minisitiri w'Intebe yakebuye abacuruzi buririra ku ntambara 'iri aha naha' bakazamura ibiciro appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/16/minisitiri-wintebe-yakebuye-abacuruzi-buririra-ku-ntambara-iri-aha-naha-bakazamura-ibiciro/

  • Minisitiri Ngirente yasobanuye ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w

    Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente

    Minisitiri w’Intebe yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 16 Werurwe 2022, mu kiganiro cyari cyibanze ku bukungu bw’Igihugu n’uko buhagaze, aho Minisitiri w’Intebe yagaragaje byinshi byagiye bikorwa kugira ngo ubukungu bw’Igihugu butagwa cyane kubera icyorezo cya Covid-19.

    Muri iki kiganiro Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko inganda zitandukanye ku Isi zahagaze gukora, ubwikorezi na bwo burahenda kubera ko hakoraga ibintu bike no kuba ibyo u Rwanda rutumiza mu manga byaragiye bikerezwa n’ubwikorezi.

    Minisitiri w’Intebe avuga ko u Rwanda rwashyizeho nkunganire ku bikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubwikorezi n’iby’ubuhinzi. Icyakora ku kijyanye n’isukari izamuka cyane ngo byatewe n’uko aho u Rwanda ruyirangura inganda zaho ziri kuvugururwa, ariko ngo hari kurebwa uko u Rwanda rwanarangura isukari ahandi.

    Minisitiri w’Intebe agaragaza ko nko kuri peteroli na Mazutu Leta yongeyeho ari hejuru ya 50frw kuri litiro imwe, bigatuma nibura umugenzi ujya i Rusizi, na Rubavu ahagurutse i Kigali yishyurirwa nka 1000frw ku itike ye.

    Icyakora ngo Abanyarwanda na bo bakwiye kumenya ko uko ibiciro mpuzamahanga bizamutse hari n’ibyo u Rwanda rutumizayo bizamuka kandi bikwiye kuba byumvikana.

    Agira ati 'Abanyarwanda bakwiye kumva ko iyo ibiciro mpuzamahanga bizamutse, bihita bigira ingaruka ku biciro byo mu Gihugu cyacu. Icyo twakoze ni ugushyiramo nkunganire kugira ngo nibura ubwikorezi no gutwara abantu bikomeze kuguma ku giciro gito ariko ubundi ibibazo biterwa n’ibiciro mpuzamahanga byazamutse'.

    Covid-19 yatumye ibiciro bizamuka kubera guhagarara kw’imwe mu mirimo

    Minisitiri w’Intebe avuga ko ingaruka za Covid-19 zatumye abantu batabasha kwagura imikorere kubera gahunda yo kuguma mu ngo, kubura imirimo kuri bamwe, ubwikorezi buhenze, byose byagize ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda.

    Urugero nka kontineri imwe yakodeshwaga Amadolari igihumbi na magana atanu (1.500$) yarazamutse igera ku madolari ibihumbi icumi (10.000$) byatumye ibiciro na byo bizamuka, ibikomoka kuri peteroli akagunguru kamwe muri 2022 kageze ku madolari 123 ibyo bigatuma iyo peteroli izamutse n’ubucuruzi buhazaharira.

    Zimwe mu ngamba zashyizweho hariho nko kuba peteroli yarashyiriweho nkunganire ku batwara imodoka aho Leta yashyizemo amafaranga kugira ngo litiro ya lisansi na mazutu itazamuka, hagamijwe korohereza Abanyarwanda batega imodoka kudahendwa n’ingendo, cyangwa abatwara ibyo kurya badahendwa n’ibiciro byaterwa no kuzamuka kw’ibyo biciro.

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ivuga ko nko ku isukari n’amavuta, mu Rwanda hakorwa 10% by’isukari u Rwanda rukenera, kuko isukari yavaga nko mu bihugu bya Malawi na Swaziland ubu hakaba hari gukorwa isukura ry’inganda zabo, ari na yo mpamvu yatumye isukari ihenda.

    MINICOM igaragaza kandi ko hari n’abacuruzi bari baranguye bashaka kuzamura ibiciro, kandi baraguze isukari kuri make abo ngo bakaba barahanwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kandi hari no kurebwa uko isukari yagurwa ahandi.

    Ku kijyanye n’amavuta yo guteka, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko amavuta yarangurwaga mu Misiri no ku mugabane wa Aziya yagiye ahenda uko iminsi igenda ishira, ubu hakaba hari ingamba zo kwiyubakira inganda mu Rwanda, kimwe n’amasabune kuko akorwa mu bisigazwa by’abakora amavuta.

    MINICOM itangaza ko hariho na gahunda yo gushaka icyerekezo nyafurika cyo gushaka andi masoko ahandi, kugira ngo ibiciro bitazajya bizamuka cyangwa ibicuruzwa bikabura.

    Ingaruka za Covid-19 zatumye ubukungu bw’u Rwanda n’Isi muri rusange buzahara

    Minisitiri w’Intebe avuga ko ingaruka za Covid-19 zishe ubukungu bw’Isi yose ku buryo izamuka ry’ubukungu ku Isi ryagumye hasi, ari nako mu Rwanda byagenze kimwe no ku Isi yose aho ubucuruzi bw’isi bwagabanutseho 8,2% muri 2020.

    Minisitiri w

    Minisitiri w’Intebe hamwe n’abandi bayobozi batandukanye, baganiriye n’abanyamakuru ku bibazo byerekeranye n’izamuka ry’ibiciro ku isoko

    Ibyo byabaye mu gihe nyamara mbere hari hari intego ko buri mwaka ubukungu bwajya butera imbere ku 9,1%, kandi byari byatangiye kugerwaho kuva 2017 kugera 2019 aho ubukungu bwari bugeze ku 9,1%.

    Avuga ko Covid-19 ije u Rwanda rwanageze munsi ya 0%, icyakora aho inzego zakomeje gukora zakomeje gutuma ubukungu butagera habi cyane nk’urwego rw’ubuhinzi aho bwageze munsi ya 0,2%, mu gihe ubucuruzi bwagiye munsi ya -0,4%.

    N’ubwo urwego rw’ubuhinzi rwafashije ubukungu kutagwa cyane, uyu mwaka wa 2022 habayeho ibiza by’ibice bibiri aho mu Burasirazuba habaye amapfa amatungo abura ubwatsi, mu gihe ari Intara itunga Abanyarwanda ku binyampeke.

    Icyo gihe hafashwe umwanzuro wo gushyiraho uburyo bwo kuvomera kuri hegitari zigera ku bihumbi birindwi (7000), aho umusaruro utaguye cyane, hari n’aho umusaruro wabonetse nko ku myumbati yazamutseho 23%, umuceri n’ingano na byo ngo byarazamutse ku bufatanye bwa Leta n’abahinzi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/minisitiri-ngirente-yasobanuye-ikibazo-cy-izamuka-ry-ibiciro-ku-isoko-mu-rwanda