Blog

  • Gen Muhoozi Kainerugaba yasoje uruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 14 Werurwe 2022, nibwo Gen Muhoozi, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwa kabiri yari ahagiriye. Ni nyuma y'uko ku wa 22 Mutarama, nabwo yari yahuye na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro bakagirana ibiganiro ku mubano w'ibihugu byombi.

    Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwe, Gen Muhoozi yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku gukemura ibibazo bisigaye mu mubano w'u Rwanda na Uganda. Kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Nyuma ya saa Sita yasuye inyubako y'imikino y'intoki ariko ishobora no kwakira ibitaramo, Kigali Arena. Amafoto yashyizwe ahagaragara yerekana uyu mugabo w'imyaka 47 anaga umupira wa Basketball mu gakangara.

    Ubuyobozi bw'iyi nyubako bwatangaje ko “Mu rugendo rwe, General @mkainerugaba yabashije kwitegereza ibikorwaremezo bitandukanye biri muri Kigali Arena nk'ibibuga ndetse anaga umupira mu nkangara nk'umuco.”

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye Muhoozi mu rwuri rwe 'amugabira inka z'inyambo'. Mu muco Nyarwanda, kugabira umuntu inka z'inyambo ni ikimenyetso gishimangira umubano n'ubucuti biri hagati y'impande zombi.

    Inyambo ni ubwoko bw'inka zabayeho kuva kera mu Rwanda rwo hambere. Uwayigabiraga undi byabaga ari ikimenyetso cy'igihango gikomeye cy'umubano utajegajega bagiranye.

    Abahanga mu mateka bagaragaza ko inka y'u Rwanda ishimangira igihango cyo kutazahemukirana no kurushaho gufatanya muri byose.

    Si ku nshuro ya mbere Perezida Kagame agabiranye n'abo mu muryango wa Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

    Nyuma y'uruzinduko rwa mbere rwa Gen Muhoozi, Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko “yabonye ko hari gahunda yo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda ndetse n'ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w'ibibazo bitarakemuka,” yemeza ko umupaka uzafungurwa ku wa 31 Mutarama 2022.

    Kubera amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19, umupaka wo ku butaka wari ugifunze ku bagenzi badafite impamvu zihutirwa, kugeza ku wa 7 Werurwe ubwo imipaka yose yafungurwaga.

    Gen Muhoozi yari amaze iminsi itatu mu Rwanda

    Ni ubwa kabiri muri uyu mwaka Gen Muhoozi agirira uruzinduko mu Rwanda rugamije kuganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda

    Uruzinduko rwe rwaranzwe n’ibikorwa byinshi

    Ubwo Gen Muhoozi yari agiye guhaguruka mu Rwanda asubiye muri Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-muhoozi-kainerugaba-yasoje-uruzinduko-rw-iminsi-itatu-mu-rwanda-amafoto

  • Leta y'u Rwanda yavuze ko izamuka ry'ibiciro ku isoko ntaho rihuriye n'intambara yo mu Ukraine #rwanda #RwOT

    Dr Ngirente Edouard yamaganye amakuru avuga ko ibiciro ku masoko byazamutse kubera intambara yo muri Ukraine.

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, mu kiganiro n'itangazamakuru cyibanda ku miterere y'ubukungu bw'igihugu.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yemeye ko ibiciro byazamutse ariko ngo ntaho bihuriye n'Intambara iri kubera muri Ukraine.

    Ati 'Habanje kuzamuka isukari, isabune n'amavuta yo guteka, ntaho bihuriye n'intambara iri ahantu aha n'aha ku Isi. Ntabwo aribyo. Ni izindi mpamvu zishingiye ku nganda byaturukagaho.'

    Yakomeje avuga ko Ibiciro nibizamuka ku Isi, abaturage bakwiriye kumva ko no mu Rwanda bizazamuka, n'ubwo hari ibyo Leta ishyiramo Nkunganire.

     Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje ko leta izi neza isukari iri mubyo abanyarwanda bakenera buri munsi ari nayo mpamvu izamuka ry'igiciro cyayo kigwaho buri munsi.

    'Kubera ko tuzi ko Abanyarwanda bakenera isukari buri munsi, ikibazo cy'uguhenda kwayo tugikoraho buri munsi.' Minisitiri w'Intebe Edouard Ngirente

    Ku birebana n'izamuka ry'igiciro cy'isukari, Minisitiri Habyarimana Beata yavuze ko n'ubwo u Rwanda ruyikora ariko rutihagije kuko igihugu gikora itarenze 10% indi ikaba iva hanze.

    Yavuze ko aho yavaga nko muri Zimbabwe na Malawi, inganda zayikoraga zirimo gusanwa.

    The post Leta y'u Rwanda yavuze ko izamuka ry'ibiciro ku isoko ntaho rihuriye n'intambara yo mu Ukraine appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/03/16/leta-yu-rwanda-yavuze-ko-izamuka-ryibiciro-ku-isoko-ntaho-rihuriye-nintambara-yo-mu-ukraine/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-yu-rwanda-yavuze-ko-izamuka-ryibiciro-ku-isoko-ntaho-rihuriye-nintambara-yo-mu-ukraine

  • Rayon Sports yakoze agashya ku biciro by'abifuza kureba umukino uzayihuza na Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports itakiri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona izakira KIYOVU Sports ya mbere ku rutonde rw'agateganyo mu mukino w'ishyiraniro uteganyijwe kuwa Gatandatu w'iki cyumweru.

    Uyu mukino witezwe cyane na benshi,Rayon Sports yawukozemo agashya aho uri bugure itike hakiri kare aragabanyirizwa bikomeye mu gihe uzayigura ku munsi wo kuwa Gatandatu azishyura akayabo.

    Ibiciro by'umukino byatangajwe nuko ahasigaye hose ari 3000 FRW ku muntu ugura itike uyu munsi mu gihe uzayigura ku munsi w'umukino,amake azaba ari 5000 FRW.

    Itike y'abifuza kurebera umukino ahatwikiriye ni ibihumbi 10 FRW.Ushaka kurebera umukino muri VIP arishyura ibihumbi 15 uyu munsi mu gihe ku munsi w'umukino azaba ari ibihumbi 20.VVIP ni 25k ubu, ku munsi w'umukino izaba ari ibihumbi 30 FRW.

    Rayon Sports isa n'izashyira imbaraga ku gikombe cy'amahoro uyu mwaka, kuko ubu irushwa amanota 12 na Kiyovu Sports ya mbere n'amanota 47 mu gihe Rayon Sports ifite 35.

    Rayon Sports yasohotse mu rugamba rwo guhatanira Igikombe cya Shampiyona ubwo yanganyaga na Espoir FC igitego 1-1 mu mukino w'Umunsi wa 21 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu wari ubaye uwa 3 wikurikiranya inganya.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yakoze-agashya-ku-biciro-by-abifuza-kureba-umukino-uzayihuza-na

  • Dore ibintu byingenzi abakobwa bakunda cyane… – #rwanda #RwOT

    Dore ibintu by'ingenzi abakobwa bakunda cyane ariko bagatinya kubibwira abakunzi babo:

    1. Kuganira ibijyanye n'urugo:

    Buri mukobwa wese ufite gahunda yo kubaka, burya iyo muganira akenshi aba ategereje kumva ko uvuga umushinga w'ubukwe, kuko usanga ibitekerezo bye yabyerekeje ku bukwe kandi akenshi ntibanabitangaza.

    Rimwe na rimwe rero wowe musore ushobora gutakaza umukunzi wawe bitewe n'uko uba utarasa kuntego y'urugo kandi we ari cyo ashaka bityo akajya gushaka undi umwereka ko afite gahunda yo kubaka, wowe aba abona ari ugukundana gusa ariko utifuza ko mubana kandi burya ni gake yabikubwira.

    2. Utugambo turyoshye:

    Umukobwa uri mu rukundo aba akeneye kubaho nk'umwana w'uruhinja, buriya amagambo aryoshye agira agaciro mu rukundo rwanyu n'ubwo benshi mu bamaze iminsi bakundana batabiha agaciro, gusa guhora ubwira umukunzi wawe ko umukunda ni ikintu cy'ingenzi kuko akomeza kumva ko hari umuntu umwitayeho mu buzima bwe bityo bigatuma yirengagiza abandi.

    N'ubwo abakobwa bakunda utu tugambo ariko wowe muhungu ugomba kumenya ko umukobwa adashobora kukubwira ngo: Ndashaka ko ubwira utugambo twiza, ugomba kwibwiriza!

    3. Kuryoshya (kwitabira ibirori)

    Ibi byo si ibanga abakobwa benshi bakunda gusohoka ariko bikaba akarusho iyo asohokanye n'uwo bakunda. Ugomba kwibuka ko iyo usohokanye n'umukobwa yumva yishimye ku buryo budasubirwaho kuko usanga yanezerewe bigaragara, kenshi abakobwa baba bifuza ko abakunzi babo babasohokana n'ubwo kenshi batabivuga.

    4. Kumutungura: Surprises

    Bamwe mu bakobwa b'iki gihe bakunda ibyo bakunze kwita surprise cyangwa guhabwa impano uko yaba ingana kose ariko akayibona atabiteganyaga, ibi birushaho kumushimisha ku bw'urukundo aba agukunda iyo umuhaye impano umutunguye ayishimira kurushaho bityo urukundo rukiyongera. Gusa ni gake umukobwa yakubwira ko ashaka ko uzamuha impano umutunguye n'ubwo babikunda.

    Ni byiza ko umenya ibyo ukwiye gukorera umukunzi wawe udategereje ko abikubwira kuko akenshi badatunze kubivuga, ugomba kumenya igikwiye mu gihe gikwiye akaba ari cyo umuganirizaho.

    Src:www.womenresources.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115521/dore-ibintu-byingenzi-abakobwa-bakunda-cyane-ariko-bagatinya-kubibwira-abakunzi-babo-115521.html

  • Tanasha Donna yavuze ku byo kwiyunga na Diamond #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomoka muri Kenya wakundanye akabyarana na Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko atifuza kwiyunga na se w’umwana we.

    Uyu muhanzikazi wahoze ari n’umunyamakuru, yabanje kunyomoza amakuru avuga ko ari mu rukundo rushya.

    Aha niho umukunzi we yahise amubwira ko bifuza kubona yasubiranye na Diamond ndetse akamutera inda bakabyarana undi mwana.

    Yagize ati “turashaka ko Diamond asubirana na Tanasha, akamutera inda na none bakabyara undi mwana.”

    Mu kumusubiza abinyujije kuri Instagram Stories, Tanasha yavuze ko urukundo ashaka gutunganya ari urwe n’Imana gusa.

    Ati “urukundo rwonyine nshaka gutunganya ubu, ninjye n’Imana. Nimwongera kumbona nisuzuzuguza mpanganira urukundo rw’umugabo, muzankubite.”

    Muri Werurwe 2020, nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu, Naseeb Jr, nibwo Diamond na Tanasha bemeje ko batandukanye.

    Tanasha ahamya ko adashaka kwiyunga na Diamond Platnumz

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-donna-yavuze-ku-byo-kwiyunga-na-diamond

  • Umugabo udaha umugore agaciro mufata nk’injiji kuko abagore ni byose – Kazubwenge wo muri Nyakabanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kazubwenge Kayitare Joseph

    Kazubwenge Kayitare Joseph

    Ibi abivuga mu gihe muri iyi minsi Isi yose izirikana abagore nk’abantu bafatiye runini sosiyete.

    Kazubwenge, yagize ati: 'Njyewe umugabo udaha umugore agaciro mufata nk’injiji kuko abagore ni byose. Ni bo batubyara, baduha ubuzima mbese tutabafite ntacyo twaba tuvuze twe abagabo kuko badufasha muri byinshi cyane'.

    Atanga urugero avuga ko umugore imirimo akora mu gihe umugabo adahari, bibaye ngombwa ko uwo mugabo ayishyura atabona amafaranga yishyuye serivise zose umugore atanga, ndetse ko ugendeye no ku mugani uvuga ngo 'ukurusha umugore aba akurusha urugo’, kuri we akumva abantu bakwiye guha agaciro ubwuzuzanye ntihagire usuzugura umugore kuko na we ashoboye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, avuga ko kuri we nk’umugore uyoboye uyu murenge ndetse n’abagize inzego z’ubuyobozi z’uyu Murenge 80% bakaba ari abagore, ngo byerekana ko umugore ashoboye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence

    Ati: 'Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga hakenewe ubwuzuzanye. Niba hano mu nzego z’ubuyobozi z’Umurenge tugeze kuri 80%, ibyo byerekana ko dushoboye. Dufatanyije na basaza bacu, abagabo bacu, twageza Igihugu cyacu kure kandi heza'.

    CIP Umutanguha Epiphany wo kuri Sitasiyo ya Polisi muri Nyakabanda, na we yemeza ko umugore akwiye guhabwa agaciro, ndetse akamagana ihohoterwa ribakorerwa. Avuga ko iki ari ikibazo kikigaragara mu bice bitandukanye aho usanga abagore bahohoterwa rimwe na rimwe nti banamenye ko bahohotewe.

    Ati: 'Haracyagaragara ihohoterwa rikorerwa mu ngo, mu baturanyi, mu muryango ndetse rikagira n’ingaruka ku miryango yacu, muri rusange abantu barahohoterwa ariko ntibabimenye. Dukwiye gufata ingamba zirwanya ihohoterwa, aho uri, aho ukorera n’aho ugenda, ndetse ugafasha uwo ubonye ko yahohotewe umugira inama, byaba ngombwa ukabimenyesha inzego zibishinzwe bitewe n’ubwoko bw’ihohoterwa ryabayeho'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umugabo-udaha-umugore-agaciro-mufata-nk-injiji-kuko-abagore-ni-byose-kazubwenge-wo-muri-nyakabanda

  • Cristiano Ronaldo yaraye agerewe mu kebo kamwe nk’aka mugenzi we Lionel Messi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo yaraye na we asezerewe muri Champions League nka mugenzi we Lionel Messi, aho ikipe ya Manchester United yaraye itsindiwe iwayo na Atletico Madrid yo muri Espagne.

    Mu ijoro ryakeye nibwo habaye umukino wahuzaga ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza na Atletico Madrid yo muri Espagne, wari umukino wo kwishyura wa kimwe cya munani.

    Umukino ubanza hagati yayo makipe yombi wari wabereye muri Espagne mu byumweru bitatu bishize, uwo mukino ukaba waraje kurangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

    Umukino wo kwishyura wabereye Old Trafford ku kibuga cya Manchester United. United nk'ikipe yari yakiriye yatangiye umukino ishaka instinzi aho hari n'igitego iyi kipe yari igiye kubona gusa umuzamu wa Atletico Madrid ababera ibamba.

    Atletico Madrid yaje ibizi neza ko amahirwe ari 50 kuri 50 ari na cyo cyayisunitse muri uyu mukino, binyuze mu bataka ba Atletico Madrid haje kuboneka igitego cya mbere cya ATM cyatsinzwe na Joao Felex gusa ariko umusifuzi yaje kucyanga kubera ko Felex yari yaraririye.

    Atletico Madrid ntago yacitse intege dore ko yakomeje gushaka igitego iza no kubigeraho ibifashijwemo na Ronan Lodi watsinze igitego cy'umutwe.

    Nyuma y'icyo gitego Manchester United yakangutse itangira kwataka Bruno Fernandez atangira kugerageza imipira ya kure ariko byose biba ibyibusa.

    Iminota 90 y'umukino yaje kurangira ikipe ya ATM ikiri imbere n'igitego kimwe ku busa, iba isezereye Manchester United ku cyinyuranyo cy'ibitego bibiri kuri kimwe (2-1)

    Imyaka yihiritse ari itatu Cristiano Ronaldo na Lionel Messi batagera ku mukino wa nyuma wa Champions League

     

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yaraye-agerewe-mu-kebo-kamwe-nkaka-mugenzi-we-lionel-messi/

  • Manchester United yasezerewe itarenze umutaru muri Champions League #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yashimangiye ko uyu mwaka w'imikino wabaye impfabusa kuri yo kuko igikombe kimwe rukumbi yari isigayemo cya UEFA Champions League yagisezerewemo itarenze 1/16.

    United yari yakiriye Atletico Madrid,yatsinzwe igitego 1-0 ihita isezererwa cyane ko mu mukino ubanza bari banganyije igitego 1-1.

    United yatangiye uyu mukino kangata kuko yasatiriye bigaragara Atletico Madrid kugeza akagozi gacitse ku munota wa 41 ubwo yatsindwaga igitego na Atletico Madrid cyatsinzwe na myugariro Renan Lodi n'umutwe.

    Uyu mukinnyi w'inyuma ukomoka muri Brazil yabyaje umusaruro uburangare bw'abakinnyi ba United bananiwe kumucunga niko guhabwa umupira mwiza habura iminota ine ngo igihe cya mbere kirangire,awushyira mu rushundura ndetse ahita akuraho amahirwe ya United yo kugira igikombe itwara muri uyu mwaka w'imikino.Iheruka igikombe icyo aricyo cyose muri 2017

    Ubu United ifite akazi katoroshye kugira ngo isubire muri Champions League mu mwaka w'imikino utaha kuko iyi kipe yuzuyemo amazina akomeye ariko adatanga umusaruro iri ku mwanya wa gatanu muri Premier League.

    Urugamba rwa Atletico rwo kwinjira muri bane ba mbere muri La Liga muri uyu mwaka rusa n'urutazoroha,ariko uburambe bw'abagabo ba Diego Simeone mu mikino yo gukuranamo ya Champions League bwagaragaye kuko bashoboye kugera muri 1/4 ku nshuro ya gatandatu mu myaka icyenda ishize.

    Umutoza w'agateganyo wa United, Ralf Rangnick ati: “Twari tuzi neza ko gutsinda iyi kipe ugomba gutsinda igitego cya mbere wenyine”.

    Cristiano Ronaldo yahoze ari umukinnyi ugora cyane Atletico muri Champions League kuko yayisezereye inshuro ebyiri zose muri Real Madrid ndetse anayitsinda ibitego 3 wenyine ari muri Juventus,kuri uyu wa kabiri no gutera mu izamu byabaye ikibazo.

    Manchester United yasezerewe bivuze ko nta Cristiano Ronaldo na Lionel Messi tuzabona muri 1/4 cya Champions League uyu mwaka.

    Bwa mbere mu myaka 19 ishize, Cristiano Ronaldo atashye amara masa mu mwaka w'imikino.

    Ku rundi ruhande,ikipe ya Ajax nayo yatengushye abafana bayo kuko yatsindiwe ku kibuga cyayo igitego 1-0 na Benfica cya Darwin Nunez nyamara umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 2-2.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yasezerewe-itarenze-umutaru-muri-champions-league

  • Min Gatabazi yakuriye inzira ku murima Abayislamu,Impaka ku gutora Adhana muri Kigali #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022 mu kiganiro na Radio Rwanda.

    Hari hashize iminsi havugwa ko imisigiti 8 yo mu Mujyi wa Kigali ibujijwe gukoresha indangururamajwi mu mumuhamagaro wa Adhana mu rwego rwo kwirinda guteza urusaku ndetse no kubangamira ituze ry’umuturage.

    Ni ibintu bitanyuze Abayisilamu bo mu Mujyi wa Kigali ndetse banibaza impamvu Polisi y’Igihugu yafashe icyo cyemezo.

    Nyuma y’ibyo Polisi y’igihugu yatangaje ko imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku nk’uko biteganywa n’itegeko No 692018 ryo kuwa 3082018 mu ngingo yaryo ya 68.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu kiganiro na Radiyo Rwanda, yatangaje ko icyemezo cyafashwe kitareba imisigiti umunani (8) gusa nk’uko ubuyobozi bw’idini ya Islam bwari bwabitangaje maze avuga ko bakwiye gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni nk’uburyo bwawo kubibutsa ko bakwiye kujya gusenga.

    Yagize ati 'Ntabwo itegeko rireba imisigiti umunani , itegeko rireba umuntu wese wakora urusaku n’ijoro.Ubwo ni umunani yavuzwe ariko n’ibindi byose bishobora gusakuriza umuntu n’ijoro, birahagarikwa.Ari imisigiti, ari insengero,ari abakora ubukwe,ari amahoteri,abantu bose bashobora gukora urusaku rukangura abantu .'

    Yakomeje ati 'Ntabwo icyavuyeho ari ukujya gusenga kuri izo saha,abantu bashaka kujya gusenga kuri ayo masaha bakomeze basenge ariko ikivuyeho ni ugukangura abantu n’ijoro bo batagiye gusenga kandi wowe ugiye gusenga, batari muri gahunda muhuje.'

    'Ubu ngubu iterambere ryaraje.Tukiri bato twakangurwaga n’inzogera yo kwa padiri ,abandi bagakangurwa n’inzogera y’abayisilamu ariko ubu telefoni zirahari, bashyiremo ikibibutsa(Reveille) kuri ayo masaha bagomba gusengeraho, isaha n’igera imukangure, ashobora kubwira umukangura.Nibakoreshe ikoranabuhanga ,biriya ni ibya kera mu gihe hatari hari ibintu bishobora kubakangura.'

    Ku munsi w’ejo mu itangazo ryasohowe n’Umuryango w’ Abayisilamu mu Rwanda(RMC) wari wizeje abayoboke b’idini ya Isilamu ko iri gufatanya n’inzego bireba mu gushakira umuti urambye iki kibazo ndetse ko hashobora kuba ibiganiro .

    Gusa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko nta biganiro bihari kuko hagomba gukurikizwa amategeko.

    Yagize ati 'Nta biganiro byabaho kuko ibiganiro byari kubaho amategeko ataratangazwa,amategeko yaratangajwe agomba kubahirizwa.Ariko ntibabyumve mu buryo bw’amategeko gusa babyumve mu burenganzira bw’abandi baturage badafite aho bahuriye n’ayo masaha.Birareba abayisilamu,abagatorika,abarokore ,buri wese ajya gusenga n’ijoro akavuza inzogera , akavuza ingoma.'

    Yakomeje ati 'Ibyo byose bisakuza n’ijoro bikababuza gusinzira, bikababuza uburenganzira bwabo bwo kuruhuka byarahagaritswe n’iryo tegeko kandi rimaze igihe.'

    Ku munsi w’ejo Polisi y’Igihugu ibinyujije kuri twitter yibukije abantu bose ko guteza urusaku rubangamiye abantu ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo uzayarengaho azabihanirwa.

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, aherutse kubwira Radiyo Ijwi ry’Amerika ko mu misigiti myinshi bafite, 8 yo mu mujyi wa Kigali ari yo irebwa n’icyo cyemezo. Uyu muyobozi asobanura ko kugeza ubu bataramenya impamvu hatoranijwe imisigiti 8 mu yindi myinshi iri mu mugi wa Kigali, ndetse no hirya no hino mu gihugu, icyo gihe yashimangiye ko batangiye ibiganiro n’inzego za Leta.

    Sheikh Salim Hitimana, yagaragaje ko iki cyemezo cyabangamiye Abayisiramu batari bake.

    Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi byo guhagarika indangururamajwi zifashishwa mu guhamagara Abasiramu ku masaha yo gusenga bibayeho, kuko mu mwaka wa 2018, umurenge wa Nyarugenge wasabye ko izi ndangururamajwi zahagarara, gusa zongera gusubizwaho nyuma y’iminsi ibiri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Min-Gatabazi-yakuriye-inzira-ku-murima-Abayislamu-Impaka-ku-gutora-Adhana-muri-Kigali

  • Yakinnye karate kuko afite umukandara wa mar… – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kugaragaza impano aba bakobwa bagikoze mu mpera z'icyumweru gishize n'ubwo amashusho yashyizwe hanze mu ijoro ry'uyu wa Kabiri.

    Buri mukobwa yahawe umwanya wo kugaragaza impano yifitemo. Iki cyiciro kigaragaza umukobwa uhiga abandi mu kugaragaza impano akabihererwa ikamba, ndetse ahembwa miliyoni 2.4. Atangazwa ku munsi wa nyuma w'irushnwa.

    Benshi mu bakobwa bagaragaje impano mu kubyina imbyino gakondo no gushushanya.

    INYARWANDA YAKUSANYIJE UKO BURI MUKOBWA YITWAYE MU KUGARAGAZA IMPANO:

    Kayumba Darina: Yavuze ko yabaye mu Mujyi itandukanye irimo London na Paris yo mu Bufaransa, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi.

    Avuga ko ubu imyaka ibiri ishize ari mu Rwanda. Kandi ko yanabaye mu gihugu cya Nigeria. Uyu mukobwa yavuze ko azi kuririmba, ndetse ko anashoboye kurapa. Ibi byose yabikoze, bagenzi be bamukomera amashyi nyuma y'uko abashimishije.

    Kayumba yavuze ko akunda kureba filime ariko ziteye ubwoba. Avuga ko mu bahanzi bo mu Rwanda akunda cyane Mike Kayihura binyuze mu ndirimbo ye yise 'Any time'. Iyi ndirimbo uyu mukobwa yaririmbye afatanyije na bagenzi be.

    Mbere y'uko ava imbere ya bagenzi be, Kayumba bamusabye ko aririmba indirimbo 'Let her go' ya Passenger abikora atazuyaje.

    Nyuma y’uko Kayumba agaragaje impano, Miss Mutesi Jolly yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko mu 2016 ubwo yegukanaga ikamba yakabaye nawe yarasurikiranyije imirongo [Kurapa] ariko 'ntibyashobotse'.

    Umuringa Jessica [Nimero 37]: Yavuze ko afite impano mu gushushanya akoresheje amarangi. Yakoze igishushanyo kigaragaza uko izuba rirasa.

    Uwimana Marlene [Nimero 69]: Yavuze ko asanzwe afite umukandara wa ‘marron’ muri karate, avuga ko ari iya Gatandatu muri karate, ko nyuma yayo hakurikiraho umukandara w'umukara.

    Uyu mukobwa yabanje kubwira bagenzi be amategeko agenga umukino wa karate, amazina bakoresha n'ibindi birimo gukina utambaye inkweto.

    Yerekanye tekinike zitandukanye zikoreshwa muri uyu mukino, uko ushobora kwitabara watewe n'ibindi.

    Kazeneza Marie Merci: Yagaragaje impano mu gutaka yifashishije imitako ya Kinyarwanda inyuranye, akoresha amarangi n'imitako imeze nk'amasaro. Yatatse icupa rya Heineken, anagaragaza umutako umeze nk'ikirahure cyo kwireberamo.

    Avuga ko ibyo byose yabyize mu gihe cya Covid-19 ubwo abantu basabwaga gukuma mu rugo.

    Kelia Ruzindana: Yagaragaje impano mu gusiga ibirungo by'ubwiza (Make up), aho yifashishije mugenzi we aba ari we asiga ayo marangi yongera ubwiza.

    Yavuze ko ibirungo by'ubwiza yakoreye mugenzi we, byoroheje bituma umuntu abona ko ntacyahindutse ku wabisizwe. Avuga ko yabyize yifashishije Youtube n'ahandi.

    Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53]: Uyu mukobwa yagaragaje impano mu kubyina imbyino gakondo. Yifashishije indirimbo 'Kanjongera injogi’ ya Intore Masamba, ubundi abyina Kinyarwanda, atega amaboko binyura bagenzi be.

    Bahali Ruth: Uyu mukobwa asanzwe ari umusizi. Yagaragaje impano avuga umuvugo yatangiye agira ati 'u Rwanda rwambyaye'. 

    Umuvugo we wubakiye ku irushanwa rya Miss Rwanda, intangiriro yaryo kuva mu 1993, kugeza ubwo rikomwe mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu mukobwa yavuganaga ikiniga mu kumvukanisha umuvugo we. Akavuga ko nyuma y'ibihe by'umwijima, Miss Rwanda yongeye kubura umutwe guhera ku bwa Miss Kayibanda Mutesi Aurore kugeza uyu munsi 'aho turi gushaka Nyampinga w'u Rwanda 2022'.

    Mugabekazi Ndahiro Queen: Uyu mukobwa uhagarariye Intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda yagaragaje impano ye mu ndirimbo 'Ikizungerezi' y'umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Intore Masamba.

    Yagaragaje uburyo butandukanye ushobora kubyina imbyino gakondo.

    Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]: Yavuze ko afite impano mu kuvuga umuvugo, yifashisha bagenzi be bamuha ibyo bashaka ko yandikaho umuvugo. Bamwe bamusabye gukora umuvugo ku 'gahinda' n' 'urukundo'.

    Yanditse umuvugo kuri izi ngingo zombi, hanyuma buri imwe ayikoraho umuvugo wihariye. Uwimanzi yasoje kuvuga umuvugo akomerwa amashyi na bagenzi be.

    Ikirezi Musoni Kevine: Uyu mukobwa yavuze ko ashaka kugaragaza impano ye agaragaza umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino. 

    Ikirezi yahisemo kubyina yifashishije indirimbo yo mu bihe byo ha mbere izwi nka 'Benimana'. Yishimiwe na bagenzi be binyuze mu ndirimbo yahisemo n'uburyo yaserutse.

    Uwimana Jeannette: Uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yavuze ko ashaka kugaragaza impano abyina imbyino gakondo. Indirimbo 'Ikizungerezi' ya Masamba Intore n'iyo yifashishije mu kugaraagza impano ye.

    Saro Amanda: Yavuze ko ashaka kugaragaza impano ye aririmba anicurangira piano. Yabanje gutera isengesho, avuga ko yifuza ko iri joro ryaba iryo gushimira Imana, kuko yizera neza ko buri kimwe cyose kibaho ku bushake bwayo.

    Uyu mukobwa yaririmbye anicurangira indirimbo 'Holy Spirit' ya Meddy yaciye ibintu kuva mu myaka icyenda ishize. Iri mu ndirimbo zihimbaza Imana zakomeje izina ry'uyu muhanzi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Amanda yanaririmbye indirimbo 'Ungirira ubuntu' ya Meddy-Iri mu ndirimbo uyu muhanzi yahereyeho mu myaka 12 ishize mbere y'uko aba icyatwa mu muziki w'u Rwanda. 

    Uyu mukobwa yageraga hagati agasaba bagenzi be kuririmba nawe, akababaza niba hari uwiteguye gufatanya nawe kuramya Imana.

    Asoje kuririmba bagenzi be bamukomeye amashyi n'akururu k'ibyishimo

    Keza Maolithia: Yagaragaje impano avuga umuvugo ushingiye ku bakobwa bose bari kumwe mu irushanwa. Mbere yo kuwuvuga, yavuze ko 'twese turi abatsinzi kuko twabashije kugera hano'. 

    Mu muvugo we yifurije igihugu guhorana amahoro, yifuriza ishya n'ihirwe abakobwa bose bagenzi be.

    Nshuti Divine Muheto: Yavuze ko ashaka kugaragaza impano mu gusiga ibirungo by'ubwiza (Make Up). Yasize ibirungo mugenzi byoroheje, abwira abakobwa bagenzi be kugerageza kubyikorera.

    Keza Melissa [Nimero 28]: Uyu mukobwa yavuze ko ashaka kugaragaza impano abyina imbyino gakondo.

    Yifashishije indirimbo 'None Twaza' y'umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda Cecile Kayirebwa anyura benshi. Yari yambaye inshabure.

    Uwikuzo Magnificat [Nimero 37]: Yagaragaje impano mu kumurika imideli.

    Kalila Reila Franca: Yagaraje impano mu kubyina imbyino gakondo yifashishije indirimbo 'Marebe' yasubiwemo n'umuhanzi mu njyana gakondo Cyusa Ibrahim

    Bahenda Umurerwa Alrette Amanda: Yagaragaje impano abyina imbyino gakondo yifashishije indirimbo 'Ikizungerezi' ya Intore Masamba. Iri mu ndirimbo z'uyu muhanzi zikuze.

    Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]: Yafashe amaguru y'ipantalo ayashyira ku ikote, yakoze ikote ryanditseho 'Ni wane', yifashishije amatisi atandukanye akoramo ipantalo n'ibindi. Aha rugari buri wese ushaka ko azamukorera imyambaro.

    Yavuze ko ibi yabyize yifashishije imbuga nkoranyambaga ariko kandi anigira ku bandi.

    Kanda hano urebe amafoto menshi:

    AMAFOTO AGARAGAZA UKO BURI MUKOBWA YAGARAGAJE IMPANO YE


    Ruzindana Kelia [Nimero 47]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Nshuti Divine Muheto [Nimero 44]-Ahagarariye Uburengerazuba 

    Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Bahali Ruth [Nimero 3]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali 



    Uwimana Marlène [Nimero 69]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Ikirezi Musoni Kevine [Nimero 10]-Ahagarariye Uburasirazuba

     

    Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Kalila Leila Franca [Nimero 23]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 67]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Kayumba Darina [Nimero 25]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Umurerwa Bahenda Arlette [Nimero 55]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

    Kazeneza Marie Merci [Nimero 26-Ahagarariye Uburengerazuba




    Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53]-Ahagarariye Uburasirazuba

     

    Keza Maolithia [Nimero 27]-Ahagarariye Uburengerazuba

     

    Saro Amanda [Nimero 48]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali 

    Keza Melissa [Nimero 28]-Ahagarariye Intara y'Amajyepfo. 

    Muringa Jessica [Nimero 37]- Ahagarariye Uburengerazuba 

    Ndahiro Mugabekazi Queen [Nimero 42]- Ahagarariye Uburasirazuba 

    Uwimana Jeannette [Nimero 68]- Ahagarariye Intara y'Amajyepfo 

    KANDA HANO UREBE IMPANO ZITANGAJE  Z’ABAHATANYE MURI MISS RWANDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115504/yakinnye-karate-kuko-afite-umukandara-wa-marron-undi-yaririmbye-indirimbo-za-meddy-abahata-115504.html