Blog

  • Bafunguye icyumba ababyeyi bazajya bonkerezamo ku kazi, basaba n’ibindi bigo kubikora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ahmed Sylla (iburyo ku ruhande) uyobora Africa Improved Food mu Rwanda, hamwe n

    Ahmed Sylla (iburyo ku ruhande) uyobora Africa Improved Food mu Rwanda, hamwe n’abakozi, bafashe ifoto bari mu cyumba cyafunguwe cyagenewe ababyeyi bonsa

    Muri Nyakanga 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ryasohoye inyandiko yari igamije guhishikariza abakoresha gutegura ahantu ababyeyi bonsa bajya babikorera ku kazi, kubera ko byagaragaye ko konsa ari ingenzi mu mikurire y’umwana, ku babyeyi no kuri sosiyete muri rusange.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bavuga ko konsa ari ingirakamaro cyane cyane ku mwana ukiri muto kuko mu mashereka habamo intungamubiri zose akenera mu minsi ye ya mbere. Amashereka kandi ni nk’urukingo kuko arinda umwana kurwaragurika, ndetse akamurinda n’urupfu.

    N’ubwo amashereka ari ingenzi ku mwana, haracyari ikibazo cy’ababyeyi batonsa uko bikwiye haba mu Rwanda, mu Karere no ku Isi, kubera ko ku kazi aho bakorera nta hantu hagenewe abo babyeyi kugira ngo bahifashishe mu gihe cyo konsa.

    Gusa bamwe mu bakoresha batangiye kubyumva no kubishyira mu bikorwa. Urugero ni uruganda Africa Improved Food (AIF) rukora ibiribwa byongerewe agaciro ndetse bikungahaye ku ntungamubiri. Urwo ruganda rwafunguye ku mugaragaro ahantu hagenewe ababyeyi bonsa aho rukorera mu cyanya cyagenewe inganda, ahazwi nka Kigali Special Economic Zone.

    Umuyobozi wa AIF mu Rwanda, Ahmed Sylla, na Gloria Ngabire ushinzwe abakozi bafunguye ku mugaragaro icyumba cyagenewe ababyeyi bonsa

    Umuyobozi wa AIF mu Rwanda, Ahmed Sylla, na Gloria Ngabire ushinzwe abakozi bafunguye ku mugaragaro icyumba cyagenewe ababyeyi bonsa

    Ni icyumba cyafunguwe ku mugaragaro tariki 11 Werurwe 2022, by’umwhariko bikaba byarahuriranye n’ukwezi kwahariwe kuzirikana abagore.

    Umuyobozi wa Africa Improved Food mu Rwanda, Ahmed Sylla, yavuze ko nk’abantu bashyigikiye imirire myiza, biyemeje gushyiraho icyumba cyagenewe ababyeyi bonsa bakoresha kugira ngo abana babo batazagira ikibazo cy’imikurire mu minsi yabo ya mbere.

    Yagize ati 'Nk’abantu dukora mu bijyanye n’imirire myiza, dushyigikiye ko ababyeyi bagira igihe gihagije cyo konsa abana babo nibura mu gihe cy’amezi atandatu nta kindi babagaburiye, ndetse bagakomeza kubonsa igihe kirekir gishoboka. Ibi biri mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya UNICEF na WHO.'

    Ahmed Sylla avuga ko igitekerezo bakigize nyuma yo kubona ingorane ababyeyi bonsa bahura na zo igihe bakeneye kujya mu rugo konsa, kandi bafite n’akazi bari bakeneye gukora.

    Abagore bakora muri AIF bishimiye icyumba bagenewe cyo konkerezamo, basaba n

    Abagore bakora muri AIF bishimiye icyumba bagenewe cyo konkerezamo, basaba n’ibindi bigo gushyiraho ahantu nk’aho

    Igitangaje ni uko icyo cyumba kidasaba ibintu byinshi bihenze kuko hakenerwamo ibintu bike, nk’ahantu ho kwicara, aho gukarabira n’ibindi bikoresho bike, ku buryo ibigo byinshi bitananirwa kugena aho hantu.

    Ahmed Sylla uyobora Africa Improved Food mu Rwanda asanga n’abandi babishobora, ikibura ngo ni ubushake no kutabiha agaciro. Ni ho ahera ashishikariza abakoresha bose gutekereza ku kamaro k’icyumba cyo konkerezamo kuko cyagirira akamaro abana n’ababyeyi babo ndetse n’ababakoresha.

    Gloria Ngabire ushinzwe abakozi mu ruganda Africa Improved Food, avuga ko icyumba cyo konkerezamo ari ahantu h’ingenzi habereye ababyeyi bonsa.

    Ati 'Kirimo iby’ingenzi bikenewe, gifite isuku, kandi kiratekanye haba ku babyeyi no ku bana babo. Iki gitekerezo twakigize nk’abantu dusanzwe dushyigikiye guteza imbere imirire myiza mu Rwanda'

    Uru ruganda kandi rusanga ibindi bigo n’imiryango itandukanye bikwiye gukurikiza uru rugero mu rwego rwo kwita ku mikurire myiza y’abana, by’umwihariko bonka igihe gihagije mu mezi atandatu ya mbere nta kindi bahawe kugira ngo bkure neza, bityo bazabe ingirakamaro muri sosiyete.

    Byari ibyishimo ku munsi wo gufungura iki cyumba cyagenewe ababyeyi bonsa

    Byari ibyishimo ku munsi wo gufungura iki cyumba cyagenewe ababyeyi bonsa

    Gloria Ngabire ushinzwe abakozi muri Africa Improved Food avuga ko banigisha ababyeyi bakiri bato ibyo bashobora kugaburira abana babo nyuma y’amezi atandatu bavutse, n’akamaro ko gukomeza kubagenera indyo yuzuye by’umwihariko mu minsi 1,000 ya mbere y’umwana, bimwe muri ibyo biribwa, urugero nk’ifu y’igikoma yuzuye intungamubiri, urwo ruganda rukaba rubitunganya.

    Ngabire avuga ko ibiribwa batunganya bidasimbura konsa, ikaba ari yo mpamvu bashishikariza ababyeyi konsa igihe gihagije.

    Na we ashimangira ko icyo cyumba kizakemura ingorane ababyeyi bonsa bahuraga na zo iyo babaga bagarutse mu kazi bavuye mu kiruhuko cy’amezi atatu bagenerwa iyo babyaye. Ngo bamwe wasangaga bibagora gusubira mu rugo konsa bakagaruka ku kazi, cyangwa bikabasaba kwishakira ahantu babikorera.

    Bishimiye ko baruhutse ingorane bahuraga na zo igihe bajyaga mu rugo konsa bakagaruka ku kazi

    Bishimiye ko baruhutse ingorane bahuraga na zo igihe bajyaga mu rugo konsa bakagaruka ku kazi

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bafunguye-icyumba-ababyeyi-bazajya-bonkerezamo-ku-kazi-basaba-n-ibindi-bigo-kubikora

  • Urukiko rwategetse ko Nshimyumuremyi uyobora RHA afungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imiturire, Rwanda Housing Authority, Nshimyumuremyi Félix ukurikiranyweho icyaha cya ruswa afungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Ni nawo mwanzuro wafatiwe Mugisha Alexis Emile baregwa hamwe.

    Nshimyumuremyi Felix yagejejwe bwa mbere imbere y'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro kuburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo,Kuwa Kane w'icyumweru gishize,aho yasabwe guhita afungurwa kuko afunzwe azira akagambane.

    Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu muyobozi na mugenzi we bafungwa iminsi 30 y'agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge kuko bugikora iperereza, ku cyaha cya ruswa bakurikiranyweho.

    Uyu muyobozi yatawe muri yombi kuwa 25 Gashyantare 2022 aho afunganywe n'undi witwa Mugisha Alexis Emile we yari yafashwe mbere ye gato mu ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2022.Aba bombi Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cya Ruswa.

    Mu bisobanuro Nshimyumuremyi Felix yahaye urukiko,ahakana icyaha cya Ruswa ahubwo avuga ko yagambaniwe bikomeye n'uwitwa Kalisa Eric Salongo,umukozi w'isosiyete yitwa SEE FAR HOUSING Ltd yakoranaga na Mugisha.

    Nshimyumuremyi Felix avuga ko nta Ruswa yasabye ko nta niyo yafatanywe akavuga ko niba uwayifatanywe ayiyemerera kandi ko urukiko ruramutse rusanze icyo cyaha kimuhama ari we ukwiye kucyiryozwa kuko acyiyemerera.

    Mugisha Alexis Emile ubushinjacyaha bufata nk'umuhuza mu cyaha cya Ruswa aburana yemera icyaha akemera ko yafatanywe amadolari 10,900$ ariko yari yahawe 15,000$ agasobanura ko yafashwe ashyiriye Ruswa umuyobozi wa Rwanda Housing Authority Nshimyimuremyi Felix.

    Mu bisobanuro bitangwa na Nshimyumuremyi, avuga ko bitumvikana ukuntu yagize uruhare mu gukora icyo cyaha kandi ucyemera asobanura ubwe igihe yakiriye iyo ruswa n'aho yayakiye.

    Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority utuye Kicukiro mu Kagarama,asobanura ko Mugisha nta bimenyetso yeretse Urukiko byerekana koko ko yari amushyiriye ruswa saa cyenda z'ijoro,cyane ko mu kuburana atagaragaje ko hagati aho bari bavuganye uko bari buhure ngo ayimuhe cyangwa ngo abe yanamutumyeho undi muntu ngo ayimushyire.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwategetse-ko-nshimyumuremyi-uyobora-rha-afungwa-iminsi-30-y-agateganyo

  • Rayon Sports mu myambaro mishya izakoresha mu gikombe cy’Amahoro #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye mu Nzove, iyi ikaba ari imyambaro yaguzwe ku bufatanye na Skol nk’umuterankunga mukuru wayo usanzwe unabagururira imyenda bakinisha muri shampiyona.

    Ni imyambaro irimo iyiganjemo ibara ry’ubururu izajya yambrwa mu gihe ikipe yakiriye imikino, umwambaro wiganjemo umweru ku mipira izajya yambarwa ku mikino ikipe itazaba yakiriye, ndetse n’umwambaro ufite imipra y’umuhondo n’amakabutura y’umukara uzaba ari umwambaro wa gatatu.

    Usibye iyi myambaro y’ikipe, hanamuritswe umwambaro w’abafana uzajya ugurishwa ibihumbi 15 Frws ku mufana wifuza kuwambara, ikazajya igurishwa ku biro by’ikipe ya Rayon Sports.

    Mu kumurika uyu mwambaro hasobanuwe mu kuwukora hagendewe ku mateka y’ikipe ya Rayon Sports ikomoka mu karere ka Nyanza, akarere gafatwa nk’igicumbi cy’umuco ari nayo hashyizwemo imigongo ifatwa nk’ikirango cy’umuco nyarwanda.

    Ivan umuyobozi w’uruganda rwa Skol yavuze ko iyi myambaro yakozwe hashingiwe ku bitekerezo by’abadozi (designers) aho ifite umwihariko w’imigongo ifitanye isano n’i Nyanza aho iyi kipe ikomoka.

    Yagize ati: “Uburyo ikozwemo byakozwe hashingiwe ku bitekerezo by’abadozi (designers), hari inzu yabidufashijemo. Ifitanye isano no kuba Rayon Sports ikomoka i Nyanza, muri yo murabona imigongo, yakozwe hashingiwe ku bwiza nyaburanga bwaho. “

    Perezida wa Rayon Sports, Uwizeye Jean Fidele yavuze ko impamvu bahisemo gushyiramo imigongo ari uko igaragaza ubwiza ndetse mu muco Nyarwanda imigongo ifite inkomoko i Nyanza aho Rayon Sports ikomoka.

    Yakomeje avuga ko bifuza kubaka Rayon Sports ikomeye bazaraga n’abazukuru babo

    Yagize ati: “Turifuza kubaka Rayon Sports igasubirana agaciro kayo, tukayubaka duhereye mu mizi, tukubaka Rayon Sports tuzaraga abazukuru bacu, ibyo tuzabigeraho dufatanyije na Skol.”

    Yavuze ko bafite imishinga myinshi na Skol aho harimo no kuvugurura ikibuga cyo mu Nzove aho bazashyiramo n’amatara ku buryo hanakinirwa imikino ni njoro.

    Source : https://imirasire.com/?Rayon-Sports-mu-umwambaro-mushya-izakoresha-mu-gikombe-cy-Amahoro

  • Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu babyeyi baherekeje abana babo, babafasha mu bikorwa bitangira Urugerero #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rw'Abahungu n'Abakobwa barangije amashuri yisumbuye mu 2020-2021 mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 14 Werurwe 2022 batangiye Urugerero kimwe nk'ahandi mu Gihugu. Bamwe mu babyeyi, bishimiye guherekeza abana babo ndetse batangirana ibikorwa, babizeza kubaba hafi, ariko kandi babasaba guharanira kuba ku isonga besa Imihigo.

    Abasore n'inkumi bagera kuri 200 bo mu Murenge wa Rukoma nibo batangiye urugerero, aho ari nabo benshi mu mirenge yose uko ari 12 igize aka Karere. Mu gutangira Urugerero, batangiye batunganya imihanda y'imigenderano, bakurikizaho gutangira kubaka inzu izaba ibiro by'Umudugudu wa Tunza wo mu Kagari ka Buguli, aho iyi nyubako izaba irimo n'irerero.

    Ubwo Urubyiruko, Abayobozi n'ababyeyi bafatanyaga gutunganya imihanda y'imigenderano.

    Mu bikorwa bakoze batangira Urugerero, bafashijwe na bamwe mu babyeyi babo ba baherekeje, hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi( nyobozi yose), inzego zitandukanye zirimo n'iz'umutekano.

    Dushimiyimana Rosette, umubyeyi waherekeje umwana we ku Rugerero yagize ati' Nishimiye guherekeza umwana wanjye kuko Urugerero rurimo ibikorwa bakora tuba twishimiye cyane, bahafatira amasomo menshi kandi bakanatozwa gukura amaboko mu mufuka, bakamemya ko bagomba gukorera Igihugu'.

    Meya wa Kamonyi iburyo na Gitifu w'Intara ibumoso, bafite amabuye batangiza kubaka inyubako y'ibiro by'Umudugudu izaba irimo Irerero.

    Akomeza ati' Twafatanije mu bikorwa bitangira Urugerero, kandi nagira ngo narebe intangiriro ye nuko yita ku gufatanya na bagenzi be. Aha rero, azigiramo gukorera hamwe n'abandi, amenye ko Igihugu cyacu kizazamurwa n'amaboko y'abana b'Abanyarwanda, yishimire gufatikanya na bagenzi be, kandi kugira uruhare muri ibi bikorwa azumva agaciro kabyo azanahore yumva ko kubibungabunga ari inshingano'.

    Asaba ababyeyi ko umwanya nk'uyu abana babo bahamagariwe kujya ku Rugerero bagomba kubarekura ndetse aho bishoboka bakabaherekeza ndetse bagashaka 'Ingishywa' bagafasha ko Urugerero bariho barusoza neza kuko ubumenyi bahakura bu bungura byinshi, bukabafasha kwiteza imbere no gukorera Igihugu batiganda. Yibutsa ko kutamuha uwo mwanya ariko kumwigiza kure y'iterambere no kwima Igihugu amaboko.

    Inzego z'Umutekano ntabwo zasigaye mu gufatanya n'uru rubyiruko.

    Mugenzi Eduard, avuga ko yashimishijwe no kubona umwanya agaherekeza umwana we ku Rugerero, ko kandi yizeye adashidikanya ko umwana we azahungukira byinshi birimo' Ugutozwa ibigendanye n'Uburere mboneragihugu ariyo mahame shingiro agize Igihugu cy'u Rwanda'. Akomeza avuga ko umwana kuza ku rugerero azahamenyera agaciro k'Igihugu cyamubyaye, azafatikanya na bagenzi be mu gukora neza ibikorwa rusange by'iterambere ry'Igihugu. Asaba ko binashobotse buri Munyarwanda yajya ku rugerero, nti hagire uwumva ko biharirwa urubyiruko.

    Busabizwa Parfait, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo wari umushyitsi mu kuru mu gutangiza Urugerero, yasabye buri wese guha agaciro ibikorwa by'Urugerero. Yibutsa Urubyiruko ko igihe bagiye kumara bagomba kukibyaza umusaruro kuko baziga byinshi, bakunguka ubumenyi binyuze mu nyigisho bazahabwa n'ibikorwa bazakora.

    Akomeza yibutsa Urubyiruko gukomeza kuzirikana ko aribo mbaraga z'Igihugu za none n'ejo hazaza, ko mu gihe bateguwe neza, ahazaza h'Igihugu haba hari mu biganza byiza. Asaba ababyeyi ko bakwiye kuba hafi y'abana, kubashyigikira mu bikorwa barimo by'Urugerero.

    Umuturage Kinyogote akaba n'umucukuzi w'Amabuye y'agaciro yatanze imifuka 20 ya Sima anizeza ko iyi ari intangiriro.

    Muri iki gikorwa gitangiza urugerero, bamwe mu babyeyi uretse gufata amasuka n'ibindi bikoresho bagafatanya n'uru rubyiruko mu bikorwa bitangiza Urugerero, bemeye imifuka ya sima, amabuye, imicanga n'ibindi bikoresho bizafasha mu kugira ngo uru rubyiruko rutazagira icyo rubura mubyo ruzakenera. Babibukije ko babakeneyeho kwesa imihigo, ko ari nayo mpamvu babari hafi. Urubyiruko ruri ku rugerero mu karere kose rurenga 700. Bazakora ibikorwa bikemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage, birimo kubakira abatishoboye n'ibindi.

    Ababyeyi nyuma y'ibikorwa bitangiza Urugerero nti batanzwe ku mudiho.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-bamwe-mu-babyeyi-baherekeje-abana-babo-babafasha-mu-bikorwa-bitangira-urugerero/

  • Lt Gen Muhoozi avuze amagambo akomeye kuri Jenoside yakorerwe Abatutsi 1994 #rwanda #RwOT

    Yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Taliki 15, Werurwe, 2022.

    Uyu mugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yashime Leta y’u Rwanda yahagaritse Jenoside yavuze ko yakorerwaga Abatutsi ariko avuga ko ari ngombwa gushima ko mu gihugu hari inzibutso zizibutsa abazabaho mu gihe kiri imbere ko urwango rusenya.

    Yanditse ati : 'Mbabajwe nibyo mbonye kuri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abaturage b’iki gihugu mu mwaka wa 1994. Ndashima ubuyobozi bw’iki gihugu buyobowe na Nyakubabwa Paul Kagame bwatekereje kubaka uru rwibutso kugira ngo abazavuga ejo hazaza batazasubira mu makosa yakozwe n’abababanjirije.'

    Ubutumwa Lt Gen Muhoozi yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Gisozi

    Mu mwaka wa 2012 ubuyobozi bw’icyahoze ari Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside,( CNLG) rwubatse inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Uganda mu bive bya Ggolo, Kanseselo na Lambu.

    Muri izi nzibutso haruhukiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside igera ku 10 000.

    Yeretswe amateka y’ibyabaye mu Rwanda. Mu mwaka wa 1994 Gen Kainerugaba yari afite imyaka 28 y’amavuko

    Ni imibiri y’Abatutsi biciwe mu Rwanda bavugunywa mu migezi yabatembanye imibiri yabo igera muri Uganda.

    Izi nzibutso zubatswe ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria.

    Lt Gen Kainerugaba ari mu Rwanda mu ruzinduko yaraye abonanyemo na Perezida Paul Kagame.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Lt-Gen-Muhoozi-avuze-amagambo-akomeye-kuri-Jenoside-yakorerwe-Abatutsi-1994

  • Charly na Nina bagiye gutaramira muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Muri iki gitaramo kizabera i Kampala ku wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, kwinjira bizaba ari ibihumbi 20 by'Amashiringi akoreshwa muri Uganda mu myanya isanzwe, ibihumbi 50 by'Amashingiri mu myanya y'icyubahiro n'ibihumbi 400 by'Amashiringi ku bashaka kwicara ku meza.

    Ibitaramo bya Comedy Store bitegurwa na Alex Muhangi bikunze gutumirwamo abahanzi bo muri Uganda no hanze yayo, gusa si kenshi bikunze gutumirwamo abahanzi bo mu Rwanda.

    Charly na Nina bagiye gutaramira muri Uganda nyuma y'iminsi mike basohoye indirimbo yabo nshya 'Lavender' iri mu zikunzwe muri Uganda.

    Ni igitaramo cya kabiri gikomeye aba bahanzi bagiye gukora nyuma gusubukura umuziki bari bamaze imyaka ibiri badakora, aho baherukaga gutaramira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Amani Festival.

    Charly na Nina ni itsinda rikunzwe mu Rwanda no mu Karere, aho bakoze indirimbo zabiciye nka Indoor, Owooma, Try me, I do bakoranye na Bebe Cool n'izindi nyinshi.

    Charly na Nina batumiwe mu gitaramo cy’umunyarwenya Alex Muhangi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/charly-na-nina-bagiye-gutaramira-muri-uganda

  • Abaguzi ntibarasobanukirwa gukoresha ikoranabuhanga-BNR #rwanda #RwOT

    Banki nkuru y'u Rwanda ivuga ko abaguzi bagifite ubumenyi buke mu bijyanye na serivisi z'ikoranabuhanga hakwiye kubaho kwigishwa.

    Ibi bitangajwe mu gihe tariki 15 Werurwe buri mwaka, hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wo kurengera umuguzi.

    Ni umunsi usanze umubare w'abakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda bagenda biyongera, ariko bagihura n'imbogamizi zitandukanye zirimo kuba guhaha ukoresheje ikoranabuhanga bitaranozwa uko bikwiye

    Nsabimana Gerard umuyobozi w'ishami rishinzwe kurengera umuguzi muri Banki nkuru y'U Rwanda arabisobanura.

    Ati 'Ni ibijyanye no kumenya aho umuguzi abariza ikibazo, gusa nanone ubumenyi bw'umuguzi buracyari buke mu gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga, aho usanga serivisi za mobile money urufunguzo ashyiramo ashaka amafaranga arushyize ahagaragara bigatuma mugenzi we abibona akamutwara ya mafaranga. Ni yo mpamvu kwigisha bikwiye gukomeza.'

    Umwe mu bakoresha Ikoranabuhanga rya Telefone mu kohereza no kwakira amafaranga aravuga ko hakirimo imbogamizi.

    Yagize ati 'Hari igihe amafaranga ayoba, umuntu agahita ayakuraho ukayahomba, No kuba hari abakwiba bakoresheje indimi utumva mugihe baguhamagaye.'

    Umuryango Uharanira Inyungu z'Abaguzi  mu Rwanda ADECOR, uvuga ko nubwo gukoresha ikoranabuhanga byagezweho, abakorikesha bagihura n'imbogamizi nyinshi, bityo ko  inzego zibishinzwe zikwiye kubyinjiramo.

    Ndizeye Damien ayobora uyu muryango.

    Ati 'Nubwo tukiri mu iterambere, hari byinshi bitaragerwaho mu buryo bunoze. Nk'iyo dukoresha ikoranabuhanga bakakubwira ko umuriro wabuze cyangwa internet, ni imbogamizi ikomeye. Amabanki yashyizeho ATM ntiyayashyira hafi y'abakiriya. Umuguzi kugira ngo ahabwe serivisi acibwa amafaranga ari hejuru.'

    Uwumukiza Beatrice uyobora Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw' Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), avuga ko bashyize imbaraga mu kugenzura uburenganzira bw'umuguzi mu gukoresha ikoranabuhanga ko bwubahirizwa.

    Aragira ati 'Ibi bigo bindi dukorana bishinzwe serivisi z'Imari, tugenda tureba ko uburenganzira bw'abaguzi mu gukoresha ikoranabuhanga bugenda bwubahirizwa uko bikwiriye.'

     U Rwanda ni igihugu gikomeje kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ubu internet mu gihugu iri ku kigero cya 95% mu gihe abayikoresha bangana na 62%.

    AGAHOZO Amiella

    The post Abaguzi ntibarasobanukirwa gukoresha ikoranabuhanga-BNR appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/03/15/abaguzi-ntibarasobanukirwa-gukoresha-ikoranabuhanga-bnr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abaguzi-ntibarasobanukirwa-gukoresha-ikoranabuhanga-bnr

  • #HANZEY’IKIBUGA: Seif yavuze ikimutwarira umwanya n’indyo akunda kurya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa AS Kigali ukina mu kibuga hagati, Niyonzima Olivier Seif, iyo atari mu bikorwa bya ruhago akunda kuba yibereye ahantu hatuje nta rusaku kugira ngo atekereze neza.

    Kenshi abakunzi babo babona mu kibuga ariko hari n’ababa bafite amatsiko yo kumenya ubuzima bwabo bwo hanze y’ikibuga, ibindi bintu biba bibahugije bikabatwarira umwanya bitari ruhago.

    Niyo mpamvu muri iyi nkuru ISIMBI yahisemo kubajyana ku gice gito cyo hanze y’ikibuga k’umukinnyi Niyonzima Olivier Seif ukinira ikipe ya AS Kigali.

    Uyu mukinnyi avuga ko ubundi iyo atari mu kibuga akina, akunze kuba yibereye mu rugo aruhuka cyangwa se ari ahandi hantu hatari urusaku.

    Ati 'Iyo ntari mu kibuga nkunda kuba ndi njyenyine nibereye mu rugo nduhuka, rimwe na rimwe mfata umwanya wanjye nkaba ndi kumwe n’inshuti zanjye. Mba numva nshaka kuba ndi ahantu hatuje.'

    Ku bijyanye no kurya, ngo iyo ariye inyama na kawunga aba yumva ariye neza cyane. Ati 'Icyo navuga ku bintu bijyanye no kurya, iyo ndiye inyama na kawunga mba numva meze neza, niyo mafunguro anyura cyane.'

    Ku byo kunywa ho yagize ati 'Ku bintu bijyanye n’ibyo kunywa rero, byose ndagerageza, ahahaha! Biterwa n’ibihe umuntu aba arimo.'

    Olivier Seif ni umusore wiyiziho kuba agira umujinya ariko na none ngo umujinya we ukaba ushira vuba cyane.

    Ni umugabo wemeza ko ibintu byo gusohoka bitari mu bimutwarira umwanya cyane cyangwa indirimbo n’abahanzi, gusa ngo akunda kumva indirimbo ariko ntagira indirimbo akunda cyangwa umuhanzi yemera kurusha abandi.

    Niyonzima Olivier Seif avuga ikintu kimutwarira umwanya iyo atari mu bikorwa ari ukuba ari ahantu hatuje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hanzey-ikibuga-seif-yavuze-ikimutwarira-umwanya-n-indyo-akunda-kurya

  • ICC yashyikirijwe Maxime Jeoffroy washakishwaga cyane muri Afrika #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Maxime Jeoffroy Eli Mokom yari Umuyobozi wa Anti-Balaka ndetse akaba akekwaho ibyaha by’intambara hamwe n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati ya 2013-2014.

    Nyuma yo gushyira hanze impapuro zishakisha uyu mugabo,ICC yatangaje ko Mokom w’imyaka 43 akekwaho uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo, kwinjiza abana mu gisirikare n’ibindi.

    Amakimbirane yo muri Centrafrique yatangiye nyuma y’aho inyeshyamba zo mu mutwe w’abayisilamu uzwi nka Seleka zafataga ubutegetsi muri Werurwe 2013. Ubutegetsi bwabo bwatumye abakirisitu babigomekaho, bashinga umutwe witwa Anti-Balaka.

    Kugeza ubu abayobozi batandukanye bo mu mitwe yombi bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa ibyaha bakoreye abasivile. ICC yashyizeho impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abayobozi ba Anti-Balaka mu 2018.kugeza ubu benshi mubashakishwaga bamaze gushyikirizwa ururukiko.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/ICC-yashyikirijwe-Maxime-Jeoffroy-washakishwaga-cyane-muri-Afrika