Blog

  • Umutoza yagarutse kuri Eric Irambona wari umaze igihe atari kumwe n’abandi #rwanda #RwOT

    Haringingo Francis, umutoza wa Kiyovu Sports avuga ko Eric Irambona nyuma yo gutangira imyitozo ubu ameze neza nta kibazo.

    Uyu mukinnyi kuva mu Kwakira 2021 yari atari kumwe na Kiyovu Sports kubera ibibazo yari afitanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe, nyuma y’uko bikemutse yatangiye imyitozo mu mpera za Gashyantare 2022.

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yavuze ko Irambona Eric yamaze igihe atari kumwe n’abandi ariko nyuma y’igihe gito atangiye imyitozo ubu ameze neza.

    Ati 'Eric [Irambona] yagarutse mu bandi, ubu arimo araza, yamaze igihe kinini tutari kumwe ariko ubu ameze neza twizeye ko azadufasha.'

    Irambona Eric yinjiye muri Kiyovu Sports muri 2020 avuye mu ikipe ya Rayon Sports akaba ari mu mwaka we wa kabiri ndetse ari na wo wa nyuma muri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

    Nyuma yo gutangira imyitozo, Irambona Eric ngo ubu ameze neza nta kibazo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-yagarutse-kuri-eric-irambona-wari-umaze-igihe-atari-kumwe-n-abandi

  • Rwubahiriza yishimira iterambere agezeho nyuma yo guhagarika ubushimusi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rwubahiriza ahamya ko yageze ku iterambere nyuma yo guhagarika ubushimusi

    Rwubahiriza ahamya ko yageze ku iterambere nyuma yo guhagarika ubushimusi

    Uwo mugabo w’imyaka 37, utuye mu mudugudu wa Bisizi, Akagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, abarirwa muri Koperative 'Iteganyirize’ y’abahoze ari ba rushimusi, ubu ikaba ifite aho ikorera nyuma yo guterwa inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), aho abayigize bakora ibijyanye n’ubukorikori, ibyo bakoze bakabicuruza kuri ba mukerarugendo.

    Rwubahiriza aganira na Kigali Today, yavuze ko mbere akiba mu bushimusi yafatanyaga na se, nta cyerekezo yabonaga none ubu ngo bikaba byarahindutse.

    Agira ati 'Mbere nazindukaga buri munsi mperekeza data muri Pariki tukajya guhiga inyamaswa, cyangwa kureba izafashwe mu mitego, hanyuma nkamufasha kwikorera inyama. Buri gihe twaryaga inyamaswa zo muri Pariki, ibyo biza gutuma ncikiriza n’amashuri kuko nagarukiye mu gatandatu w’abanza, ukabona n’ubundi dukomeza kuba abakene, tukabaho nabi'.

    Nyuma y’aho RDB ibafashije kwishyira hamwe, ubu abari ba rushimusi ngo bameze neza kuko binjiza amafaranga bakiteza imbere, nk’uko Rwubahiriza akomeza abivuga.

    Ati 'Ubu ducuruza ibyo twikoreye kuko twahuguwe, birimo amashusho y’ingagi, inkoni, n’ibindi tugacuruza ku buryo duhembwa, mbese ubu tubona inyungu ku bukerarugendo. Nkanjye ncururiza koperative, mpembwa 52,000Frw buri kwezi, ariko hakiyongeraho ayo ibyo nakoze byaguzwe n’utundi two ku ruhande, ku buryo byose hamwe ku kwezi ninjiza atari munsi 160,000Frw'.

    Abari ba rushimusi bibumbiye hamwe, ubu ni bo barinda inyamaswa

    Abari ba rushimusi bibumbiye hamwe, ubu ni bo barinda inyamaswa

    Ibyo ngo biramufasha mu mibereho ya buri munsi, kuko ubu ngo abayeho neza n’umuryango, mu gihe mbere ngo babaga muri shitingi, none akaba yariyubakiye inzu.

    Ati 'Ntaraza muri koperative nabaga muri shitingi, nta cyize cy’ubuzima nabonaga. Ubu mfite abana batatu biga nkababonera ibyo bakenera byose, nubatse inzu nziza yo kubamo ndetse n’indi y’ubucuruzi ku gasantere, zifite agaciro k’atari munsi ya miliyoni 20Frw. Naguze n’isambu nini nyishyiramo ibikorwa by’ubuhinzi, mbese ubu ubuzima bwarahindutse, inyamaswa ni twe tuzirindira umutekano'.

    Iryo terambere bageraho kandi rinashingiye ku 10% (revenue sharing), by’amafaranga yose iyo Pariki yinjiza mu bikorwa by’ubukerarugendo buri mwaka, ashyirwa mu bikorwa by’iterambere by’abayituriye, aho baterwa inkunga mu makoperative, bubakiwe ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro, amazi meza, imihanda n’ibindi.

    Rwubahiriza avuga ko yinjiza nibura ibihumbi 160Frw buri kwezi

    Rwubahiriza avuga ko yinjiza nibura ibihumbi 160Frw buri kwezi

    Rwubahiriza kimwe na bagenzi be, avuga ko ubu atakongera kugirira nabi inyamaswa kuko ahamya ko ari zo zibatunze, ahubwo ngo biyemeje kuzirinda.

    Ati 'Ubu tugira umuganda wa buri cyumweru, dukunda kujya gusana aho inyamaswa zisohokera kugira ngo zidahura n’abagizi ba nabi, kandi n’iyo hari izasohotse turazirinda. Urugero hari inkima zatorotse ishyamba ziza mu migano yo mu isambu yanjye, twarazirinze kugeza abakozi ba RDB baje bazisubiza muri Pariki, ntitwazigirira nabi kandi ari zo zidutunze'.

    Uwo mugabo agira inama abakiri mu bikorwa bw’ubushimusi, yo kubireka kuko nta nyungu irimo ahubwo bashobora kuhahurira n’akaga babifatiwemo cyangwa inyamaswa zikabakomeretsa, ndetse ngo bashobora no kuhasiga ubuzima, nk’uko byagendekeye se, wishwe n’imbogo yagiye guhiga.

    Abari ba rushimusi bemeza ko inyamaswa ubu zibatunze, bahagaritse kuzihiga

    Abari ba rushimusi bemeza ko inyamaswa ubu zibatunze, bahagaritse kuzihiga

    Abashishikariza gusanga abandi mu makoperative bagakora, bakabona inyungu zinyuranye zikomoka ku bukerarugendo bityo bakiteza imbere.

    Pariki y’Ibirunga yiganjemo Ingagi zikunze gusurwa cyane na ba mukerarugendo, ndetse harimo n’izindi nyamaswa zitandukanye, ku buryo bishima bakaboneraho gusiga amadovise.

    Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Prosper Uwingeri, aganira n’abanyamakuru bita ku bidukikije (REJ), yavuze ko hakozwe byinshi byo gufasha abaturage baturiye iyo Pariki kandi bikomeje, mu rwego rwo kubakundisha ibidukikije bityo banabirinde.

    Ati 'Abegereye Pariki tubafasha kwiteza imbere bose nta gutoranya. Urugero nko muri 2019, twifashishije revenue sharing, twabahaye inka 749 ndetse tubaha n’intama, bityo bakumva ko bitari ngombwa kujya mu ishyamba kwangiza. Hari abo twahaye akazi, nko gusukura Pariki, gutwaza ba mukerarugendo n’ibindi, bagakora bagahembwa'.

     Prosper Uwingeri, Umuyobozi wa Pariki y

    Prosper Uwingeri, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

    Uwo muyobozi akomeza avuga ko imyumvire y’abaturiye Pariki yahindutse, ku buryo hafi ya bose bacitse ku kwica inyamaswa nk’uko byahoze, bikagaragazwa n’imibare y’uko zigenda ziyongera, ari ko n’abazisura biyongera bityo n’umutungo Pariki yinjiza ukaba waragiye uzamuka umwaka ku wundi.

    Urugero ngo ku ngangi, muri 2003 mu Birunga ngo zari 380 gusa, ariko mu ibarura rya 2016 ngo zari zariyongereye ziba 604. Imiryango y’ingagi ngo yavuye ku munani (8) mu 2000 none ubu yabaye 22.

    Muri iyo myaka ya za 2000 nanone, ngo bakiraga ba mukerarugendo batarenze 5000, ariko ngo mbere ya Covid-19 gato bari bamaze kugera ku barenga 35,000 ku mwaka, binjiza asaga miliyari 26Frw, byose ngo bigaturuka ku kubungabunga Pariki kandi n’abaturage babigizemo uruhare.

    Ba mukerarugendo bishimira gusura Ingagi z

    Ba mukerarugendo bishimira gusura Ingagi z’Ibirunga

    Pariki y’Ibirunga yemejwe bwa mbere mu 1925. Icyo gihe cyari igice gikora ku birunga bya Kalisimbi, Bisoke, na Mikeno, ni nayo Pariki nkuru y’Igihugu yashinzwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rwubahiriza-yishimira-iterambere-agezeho-nyuma-yo-guhagarika-ubushimusi

  • Okkama yavuze ku mashusho ye na Shaddyboo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi uri kuzamukana neza muri muzika nyarwanda Okkama yavuze byinshi ku mashuhso yasakajwe ku mbugankoranyambaga arikumwe na Shaddyboo , avuga ko yishimiye ibihe yagiranye nawe mu birori byo gutaha Hotel ya The Keza, no kwishimana n'uyu mugore wujuje abantu miliyoni bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

    Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 12 Werurwe 2022, aho Shaddyboo yagaragaye yahuje urugwiro na Okkama ndetse barabyinana, mbere y'uko banagaragara bari gusangira.

    Abajijwe niba yari azi ko bafatwaga amashusho n'amafoto, Okkama yagize ati 'Hoya, gusa nta n'ikibazo kirimo, erega Shaddyboo ni umuntu mwiza gusangira nawe nta kibazo mbibonamo. Nta muntu utakwifuza kugirana ubushuti nawe kuko ni inshuti nziza.'

    Okkama yavuze ko yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza abantu miliyoni bakurikira Shaddyboo kuri Instagram kuko yari yamutumiye, kandi iyi ikaba ari intambwe ikomeye yari yagezeho.

    Ati 'Ni iby'agaciro gushyigikirana kuko twese tuba mu ruganda rumwe, uko namushyigikiye ni ko wenda nawe azabigenza mu gihe nzaba mukeneye.'

    Okkama ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi, yakoze indirimbo zirimo; Puculi, Toto na Iyallah.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/okama-yavuze-ibya-mashusho-ye-na-shaddyboo-yavugishije-benshi-ku-mbuga

  • Cristiano Ronaldo yihembye umuzinga w’imodoka igura akayabo k’amafaranga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwataka wa Manchester United Cristiano Ronaldo yaje mu myitozo yo ku wa mbere afite imodoka nshya yaguze akayabo k'amafaranga.

    Ibi Cristiano Ronaldo yabikoze nyuma y'uko ku wa Gatandatu w'icyumweru dusoje uyu mwataka yari yafashije ikipe ya Manchester United, kwikura mu nzara za Tottenham yari yayihagamye.

    Muri uwo mukino uyu kizigenza mu kureba mu izamu yatsinze ibitego bitatu wenyine muri uwo mukino, akaba yaranatahanye umupira kubera yatsinze ibitego bitatu mu mukino umwe.

    Nyuma yo gutsinda ku wa Gatandatu, ku Cyumweru wari umunsi w'akaruhuko mu gihe ku wa mbere wari umunsi w'imyitozo, kuri uwo munsi Cristiano Ronaldo yatunguye abantu ubwo yazaga mu myitozo ari mu modoka yagatangaza yaguze ibihumbi £200 [arenga gato miliyoni 200 z'amanyarwanda]

    Cristiano Ronaldo akaba yaraje I Carrington (ikibuga cy'imyitozo cya Manchester United) ari muri iyo modoka yiswe 'Convertible Aston Martin' ifite agaciro twavuze ruguru.

    Cristiano Ronaldo yatsinze Ibitego bitatu mu mukino wa Tottenham nyuma y'uko yari avuye mu mvune yatumye atitabira umukino ikipe ye yanyajyirwagamo na Manchester City basangiye umugi.

    Imodoka nshya Cristiano Ronaldo yajemo mu myitozo, ikana yarakozwe n'uruganda Aston Martin

     

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yihembye-umuzinga-wimodoka-igura-akayabo-kamafaranga/

  • REG BBC yabonye itike y’imikino ya nyuma ya BAL #rwanda #RwOT

    REG BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League 2022, yatsinze US Monastir amanota 77-74 ihita ibona itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali.

    Wari umukino wa kane wa REG BBC wo mu Itsinda rya mbere 'Sahara Conference' wabereye muri Dakar Arena kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022.

    Iri jonjora ririmo kubera muri Senegal, REG BBC yaritangiye neza itsinda imikino yayo 2 (SLAC na AS Salé) ariko yaje gutsindwa na DUC mu mukino uheruka, yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko kuwutsinda uhita ubahesha itike ya 1/4 ndetse bagahita babona itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali.

    Agace ka mbere REG BBC yagatsinzwe ku manota 21-26 ya Monastir, akaba kabiri nako yagatsinzwe 15-16.

    Abasore ba REG BBC baje mu gace ka gatatu bashaka gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 6 bari bashyizwemo, maze abakinnyi barimo Pitchou wigaragaje cyane, bafashije REG BBC gutsinda agace ka gatatu bari imbere n’amanota 20 -13 ya US Monastir, bakomerejeho n’agace ka nyuma bagatsinda ku manota 21-19, umukino warangiye ari 77 ya REG BBC kuri 74 ya US Monastir.

    Michael Andre wa US Monastir ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 23, Pitchou wa REG BBC atsinda 16.

    REG BBC yamaze kubona itike, izasoreza imikino yayo kuri Club Ferroviário da Beira ku munsi w’ejo ku wa Kabiri.

    Kaje Elie agerageza gushyira umupira mu nkangara

    Wari umukino utoroshye

    Pitchou yagoye cyane US Monastir

    Dieudonne Ndayisaba ashaka gucikana umupira abakinnyi ba US Monastir

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-bbc-yabonye-itike-y-imikino-ya-nyuma-ya-bal

  • Igikomangoma Charles umusimbura wa mbere ku n… – #rwanda #RwOT

    Igikomangoma Charles n'umufasha we bahamije ko bazitabira CHOGM itegerejwe kubera i Kigali mu cyumweru cy'itariki ya 20 Kamena 2022.

    Nk’uko bigaragara ku rubuga runyuzwaho amakuru y'Igikomangoma Charles ruzwi nka Prince of Charles, yamaze kubyemeza.

    Mu butumwa burebure yatanze yagize ati: 'Mu gihe isi irimo gukora ngo yikure mu cyorezo cya COVID19 kandi muri uyu mwaka ufite igisobanuro, ni iby'ingirakamaro guhura kw’ibihugu byibumbiye mu muryango w'ibihugu bikoresha Icyongereza.'

    Yongeraho ati: 'Nk'umuryango uhuriye ku baturage basaga miliyari 2.6 baturutse mu bihugu mirongo 54 byo ku migabane itandatu kandi umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza uhagarariye gukungahara kw’imico, inararibonye n'impano byadufasha kubaka ejo hazaza, hizewe kandi h’uburumbuke.'

    Akomeza agira ati: 'Hamwe n'ibi mbasangije ku ntego iduhuje kandi mpereye ku gihe cyabanje n'uburyo inama yagiye isubikwa njyewe n'umufasha wanjye dutewe ishema no kwitabira inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma zo mu muryango w'ibihugu bikoresha icyongereza izabera i Kigali mu Rwanda muri Kamena.'

    Mu busanzwe, Igikomangoma Charles kandi yakomeje gushyigikira uyu muryango kuva mu myaka 50 ishize hamwe n'umufasha we aho yagiye asura ibihugu na za guverinoma ziwugize, agafasha mu bikorwa bya gisirikare, iby’urukundo n’ibindi birori binyuranye. Urugero yitabiriye ifungurwa ku mugaragaro ry'imikino y'uyu muryango mu 2010 mu murwa mukuru w'u Buhinde, New Delhi.

    Mu mwaka wa 2014 kandi yasuye agace ka Glasgow muri Scotland kimwe. Mu 2018 yasuye Gold Coast mu gihugu cya Australia. Igikomangoma Charles yitabiriye inama za CHOGM 5 zirimo iyo mi 1997 yabereye Edinburgh, iyo mu 2007 yabereye muri Uganda, iyo mu 2017 yabereye muri Malta, n’iyo mu 2018 yabereye mu Bwongereza.

    Muri CHOGM yo mu 2018, ni bwo byatangajwe n'Abakuru b'Ibihugu byo muri Commonwealth ko Igikomangoma Charles ari we ukwiriye gusimbura Umwamikazi ku buyobozi bw'uyu muryango.

    Guhera mu 1969, Igikomangoma Charles yasuye ibihugu 46 muri 54 bigize umuryango wa Commonwealth kandi aha hose yaherekezwaga n'umufasha we Camilla [Duchess of Cornwall], ni mu gihe Umwamikazi Elizabeth we amaze gusura ibihugu 24.

    Igikomangoma Charles n’umufasha we Camilla bamaze kwemeza ko bazitabira CHOGM izabera  iKigali muri Kamena 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115459/igikomangoma-charles-umusimbura-wa-mbere-ku-ntebe-yu-bwami-bwu-bwongereza-yahamije-ko-atew-115459.html

  • Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w'umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2022, muri Onomo Hotel iherereye mu mujyi wa Kigali nibwo hatanzwe ibihembo by'abahize abandi mu byiciro bitandakanye.

    Ni ibihembo byateguwe na The Choice ikiganiro cy'imyidagaduro gica ku Isibo TV, mu gice cy'abakinnyi iki gikombe cyahawe Byiringiro Lague ukinira APR FC.

    Muri iki kiciro cy'abakinnyi cyegukanywe na Lague Byiringiro wagitwaye atsinze abarimo rutahizamu wa AS Kigali Sugira Ernest, Yves Mutabazi ukina umukino w'intoki wa Volleyball ndetse na Gasana Keneth ukina Basketball.

    Igihembo cy'umukinnyi mwiza cyahawe Byiringiro Lague w'imyaka 22 y'amavuko, ni kimwe mu bihembo byatanzwe mu byiciro 14 harimo n'igihembo cyiswe 'Icon Award', cyahawe umuhanzi Jay Polly uheruka kwitaba Imana.

    Uyu mukinnyi ari kumwe n'ikipe y'igihugu Amavubi bageranye muri 1/4 cy'imikino y'igikombe cya Afurika y'abakinnyi bakina imbere mu gihugu kizwi nka CHAN, ni irushanwa ryaberaga mu gihugu cya Cameroon.

    Byiringiro Lague kandi yatwaranye igikombe cya Shampiyona n'ikipe asanzwe akinira y'Ingabo z'Igihugu ya APR FC, icyo gihe bakaba barayitwaye badatakaje umukino n'umwe.

    The post Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w'umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-bihembo-bya-the-choice-rutahizamu-wa-apr-fc-byiringiro-lague-yabaye-umukinnyi-wumwaka-wa-2021-ahize-abarimo-sugira-ernest/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-bihembo-bya-the-choice-rutahizamu-wa-apr-fc-byiringiro-lague-yabaye-umukinnyi-wumwaka-wa-2021-ahize-abarimo-sugira-ernest

  • #COVID19: Mu Rwanda umuntu umwe wanduye ni we wabonetse mu bipimo 6,998 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-umuntu-umwe-wanduye-ni-we-wabonetse-mu-bipimo-6-998