Blog

  • Perezida Kagame ari Nayirobi mu muhango wo kwakira DRC muri EAC[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mata 2022 nibwo Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda yakiriwe ku kibuga cy'indege cyitiriwe Jomo Kenyatta i Nairobi.

    Perezida Kagame yageze muri uyu murwa mukuru wa Kenya hasanga bangenzi be barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda nawe wahageze mu gitondoo cyo kuru uyu munsi na Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa wahageze ku mugoroba w'ejo ku wa Kane tariki ya 8 Mata.

    Uyu muhango w'isinywa ry'aya masezerano urayoborwa na Perezida Huru Kenyatta wa Kenya kuri ubu uyoboye Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba(East Africa Community).

    Aya masezerano agiye gusinywa nyuma y'aho ku wa 29 Werurwe 2022, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yemerewe kuba umunyamuryango w'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, kikaba kibaye igihugu cya 7 cyinjiye muri uyu muryango.

    Ni icyemezo cyatangajwe mu Nama Idasanzwe ya 19 y'Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma yayobowe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-kagame-ari-nayirobi-mu-muhango-wo-kwakira-kongo-muri-eac-amafoto

  • Kamonyi: 14 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y'imodoka yabereye mu Nkoto, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Mata 2022.

    Iyi mpanuka birakekwa ko yatewe n'imodoka y'ikamyo y'imwe muri sosiyete z'Abashinwa ikora imihanda yagonze izindi.

    Umwe mu bari aho impanuka yabereye yabwiye IGIHE ko iyo kamyo isanzwe yifashishwa mu gutwara umucanga yagonze izindi modoka bigatuma zigongana biteza impanuka.

    Ati 'Ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka umunani zirimo zirimo coaster eshatu na Range Rover. Nabonye abantu 14 bakomeretse, muri bo batandatu barimo abagore babiri bakomeretse cyane.''

    Amafoto y'iyi mpanuka agaragaza ko bagenzi bari muri izi modoka bakomeretse bikomeye.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo w'abantu bakomeretse cyangwa niba hari abayiguyemo.

    The post Kamonyi: 14 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/04/08/kamonyi-14-bakomerekeye-mu-mpanuka-ikomeye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kamonyi-14-bakomerekeye-mu-mpanuka-ikomeye

  • Kwibuka 28: Abarimo umusizi Rumaga n'umuhazikazi Mariya Yohana bahuriye mu ndirimbo bise 'Impore Mawe'[VIDEO] #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo y'iminota 5 n'amasegonda 41', iri mu biganza bya kompanyi Ishusho Ltd ihagarariwe na Muyoboke Alex ari nayo yahurije hamwe aba bahanzi, muri iyi ndirimbo yo kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muyoboke Alex abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yavuze ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo, muri iki gihe cyo kuzirikana amateka mabi yagejeje u Rwanda muri Jenoside yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni mu gihe cy'iminsi 100.

    Ati 'Ishusho Ltd ni kompanyi y'abanyarwanda ikorera Abanyarwanda. Muri ibi bihe rero bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 28 natwe tugomba kwifatanya n'Abanyarwanda n'Igihugu, ari muri urwo rwego rwo gutanga umusanzu kugira ngo dukomeze kwibuka kandi twiyubaka.'

    Akomeza ati 'Twahamagaye abahanzi batandukanye barimo umuhanzi nka Mariya Yohana, umuhanzi Serge Iyamuremye, Junior Rumaga n'abandi dukora iyi ndirimbo yo kwibuka.”

    Muyoboke yavuze ko ari we wanditse inyikirizo y'iyi ndirimbo 'Mpore Mawe', afatanya na Mariya Yohana, hanyuma buri muhanzi agenda ahitamo ibyo aririmba ariko babanje kubikosora kugira ngo ahuze neza n'intego yo gufasha Abanyarwanda kwibuka.

    Uyu mugabo wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda, yabwiye urubyiruko kuba nyambere mu bikorwa byo kwibuka, kuko bizababera umusingi wo kumenya iyo bava n'iyo bagana.

    Ababwira guhangana na buri wese uhembera urwango n'amacakubiri ndetse n'abapfoya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuri uyu wa kane tariki 7 Mata 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yatangije icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi.

    Igihe cyo Kwibuka ni umwanya wo guha icyubahiro inzirakarengane zambuwe ubuzima muri Jenoside, no kuzirikana urugendo rwo kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda u Rwanda rwahisemo mu myaka 28 ishize.

    Mu kiganiro yatanze hatangizwa icyunamo, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana yavuze ko 'Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 si impanuka'.

    Avuga ko kuva 1959 habayeho kwimika umuco wo gutoteza Abatutsi, bagahozwa mu karengane buri munsi, bihinduka imikorere isanzwe, bikanafatwa nk'ishema ryo gukunda igihugu.

    Yasobanuye ko ingengabitekerezo ya Jenoside atari 'umuco wacu kuko nta muntu uvukana ingeso yo kwica'. Ahubwo yatangijwe n'abakoloni, ikomeza kwigishwa na APROSOMA&MRND kuva 1959 kugeza kuri Jenoside yo muri 1994.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kwibuka-28-abarimo-umusizi-rumaga-n-umuhazikazi-mariya-yohana-bahuriye-mu

  • Kigali : Gerenade yatewe mu rugo rw’umuturage ikomeretsa umwana w’umukobwa, RIB yatangiye iperereza #rwanda #RwOT

    Umwe mu bayobozi mu muryango IBUKA urengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko mu rugo rw’umuturage witwa Twagira hatewe igisasu cya gerenade kigakomeretsa umuntu umwe wo muri rwo.

    Uyu muyobozi ngo yabwiwe ko ari abagizi ba nabi bateye gerenade kwa Twagira, igakomeretsa umwana we w’umukobwa, ubu akaba arimo kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza CHUK.

    Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu witwa Indakemwa, mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa NIBOYE w’Akarere ka Kicukiro.

    Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA buvuga ko burimo gukurirana no kubaza iwabo wa Twagira(mu Karere ka Huye) niba koko yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo hamenyekane niba icyo gitero gifitanye isano n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Kigali Today dukesha iyi nkuru ivuga ko yabajije Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry iby’icyo gitero ku rugo rwa Twagira, avuga ko hakirimo gukorwa iperereza.

    Umuryango IBUKA uvuga ko mu gihe u Rwanda ruba rwegereza cyangwa ruri mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bajya basagarirwa bakagirirwa nabi mu buryo butandukanye, kugira ngo bagire ubwoba bareke gutanga ubuhamya bw’ibyababayeho n’ababigizemo uruhare.

    Icyakora inzego z’Ubuyobozi mu Rwanda zivuga ko zitazihanganira uwo ari we wese wagerageza gusubiza u Rwanda mu bihe bibi rwanyuzemo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Gerenade-yatewe-mu-rugo-rw-umuturage-ikomeretsa-umwana-w-umukobwa-RIB-yatangiye-iperereza

  • Perezida Kagame ari muri Kenya #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yo kwinjira mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Perezida Antoine Felix Tshisekedi wa RDC na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya unasanzwe ayobora uyu muryango wa EAC.

    Inama Idasanzwe y'Abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Afurika y'i Burasirazuba yateranye taliki 29 Werurwe2022, niyo yemerejwemo ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba Umunyamuryango wa EAC.

    Uyu Muryango wari usanzwe ugizwe n'ibihugu bitandatu birimo Tanzania, Kenya na Uganda byawutangije hakiyongeraho ibindi byawugiyemo nyuma ari byo  u Rwanda,u  Burundi na Repubulika ya Sudani y'Epfo.

    The post Perezida Kagame ari muri Kenya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/04/08/perezida-kagame-ari-muri-kenya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-ari-muri-kenya

  • Musanze: Wa mugore ukekwaho kuzirika umwana yibyariye yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'amakuru yacicikanye kuva ku wa Kabiri, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, yagarukaga ku mwana w'umukobwa w'imyaka 9 wagaragaye ku mafoto, nyuma yo gukurwa mu nzu bivugwa ko yari yakingiraniwemo n'uwo mubyeyi we, kandi yanamuziritse amaboko yombi n'imigozi.

    Abatabaye uwo mwana, ni abatambukaga hafi y'iyo nzu yari arimo, bumvise urusaku rwe, asaba ubutabazi, bihutira gukingura iyo nzu, ari na ho bamusanze amaboko ye yombi azirikiye inyuma, bamukuramo, ubwo bamubazaga uwabikoze, akaba yaratangaje ko ari umubyeyi we, wamujijije amafaranga 200 yari yabuze.

    Uwo mwana bahise bamujyana ku ivuriro (Poste de Santé) rya Cyabagarura kugira ngo yitabweho n'abaganga, mu gihe uwo mubyeyi we ukekwako kubigiramo uruhare, yari yatorotse, akaba yari agishakishwa n'inzego zirimo n'izishinzwe umutekano zamutahuye nyuma y'amasaha yari ashize bibaye.

    Mukamana yahise ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Cyuve, akaba ari gukorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu bihe bitandukanye Urwego rw'ubugenzacyaha, RIB rwagiye rutangaza ko rwafunze umubyeyi cyangwa undi uwo ariwe wese akuriranyweho guha umwana ibihano biremereye.

    Dr Murangira yibukije abantu bose ko umwana agira uburyo akosorwamo niyo yaba yakoze amakosa. Ibihano bibabaza umubiri ntibyemewe. Ibikorwa nk'ibi ntibikwiriye gukorerwa umwana ndetse n'undi wese.

    Ati 'Turasaba ababyeyi kwirinda guha umwana ibihano nk'ibi bibangamiye uburenganzira bwe. Umuwana agomba kubahwa, ibihano nk'ibi bigizwe n'ibikorwa by'iyica rubozo ntibikwiriye gukorerwa ikiremwa muntu.'

    Yakomeje agira ati 'RIB irihanangiriza ababyeyi ndetse n'abandi bantu bafite inshingano zo kurera umwana ko uwo ariwe wese uzatanga ibihano ku mwana bimubuza uburenganzira bwe cyangwa bimwangiza ko atazihanganirwa, agakurikiranwa nk'uko amategeko abiteganya.'

    Uwo mugore aramutse ahamijwe n'Urukiko icyaha cyo guha umwana ibihano bikomeye no kumukorera iyicarubozo ashobora guhanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 20 ariko itarenze 25.

    Amategeko ateganya ko umuntu uhoza umwana ku nkeke cyangwa akamuha ibihano biremereye ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu ndetse akanacibwa ihazabu y'ibihumbi 200 Frw ariko itarenze ibihumbi 300Frw.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/musanze-wa-mugore-ukekwaho-kuzirika-umwana-yibyariye-yatawe-muri-yombi

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 7 Mata 2022 mu Rwanda habonetse uwanduye Covid-19 umwe, akaba yabonetse mu bipimo 4,922. (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-umuntu-umwe-wanduye

  • Gisagara : Umusore arashinjwa gukubita umwana agafuni akamujugunya mu musarani #rwanda #RwOT

    Byabaye ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mata 2022 mu Mudugudu wa Bukamba mu Kagari ka Bukiza.

    Umwe mu batuye muri uwo Mudugudu yatangaje ko uwo musore yari yarinjiye umugore ufite abana batatu, noneho baza kugirana amakimbirane akubita umwe muri bo agafuni mu mutwe amugira intere.

    Ati 'Uwo musore yinjiye umugore ufite abana batatu kuko atari akibana n’umugabo we. Uyu munsi rero bagiranye amakimbirane noneho agiye kumukubita aramuhunga ahita afata agafuni agakubita umwana we w’umuhungu w’imyaka 13 amujanjagura umutwe. Amaze kubona ko byarangiye yamufashe amujugunya mu musarani.'

    Yakomeje avuga ko abaturage hamwe n’ubuyobozi bw’umudugudu batabaye bakura uwo mwana mu musarani basanga agihumeka bihutira kumujyana kwa muganga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jérome, yavuze ko uwo mwana yajyanywe ku ivuriro rya Kibayi ariko hari gahunda yo kumwohereza ku bitaro bya Kibirizi kuko arembye.

    Yavuze ko umugabo wamukubise agafuni yamaze gufatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza kuri icyo cyaha akorerwe dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.
    Tumusifu yavuze ko amakuru y’ibanze bafite yemeza ko uwo musore yari asanzwe agirana amakimbirane n’umugore yinjiye bakarwana ariko mu by’ukuri hataramenyekana icyo bapfa.

    Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi abayagirana bakayakemura mu biganiro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gisagara-Umusore-arashinjwa-gukubita-umwana-agafuni-akamujugunya-mu-musarani

  • BIRAVUGWA i Kigali : Birukanwe muri Canada si ubwa mbere babikora :RIB yataye muri yombi abasore bagaragaye bakubita nyiri Neptunez Band asa n’uhwereye #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 2022 ni bwo RIB yemeje ko yataye muri yombi aba basore baherutse kugaragara bakubita umugabo witwa Enoch Aaron (amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga) uyu akaba azwi nka nyiri Neptunez Band.

    Neptunez Band ni itsinda riri mu akomeye mu gucuranga mu buryo bwa Live mu Rwanda, by’umwihariko rizwi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction.

    Nyuma y’iminsi ine akubitiwe mu muhanda hagati, uyu mugabo ubusanzwe udakunze kugaragara mu itangazamakuru yashyize ubutumwa butabaza ku mbuga nkoranyambaga asaba ubutabera.

    Mu butumwa yatambukije yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, uyu mugabo yasabaga RIB na Polisi y’Igihugu kugerageza agahabwa ubutabera nyuma yo gukorerwa urugomo n’abasore babiri bamukubitiye mu muhanda nk’abica inzoka.

    Umwe mu batanze amakuru unazi neza uko byagenze iryo joro, yagize ati 'Aba basore baraje bakubita icupa ku modoka ye igenda, ubwo yasohokaga agiye kubaza impamvu yabyo, abo basore bahise bamwadukira baramukubita ku buryo bukomeye.'

    Ni urugomo amakuru avuga ko rwabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko ku i Rebero.

    Hari kandi amakuru avuga ko aba basore uko ari babiri bagize uruhare mu guhohotera uyu mugabo basanzwe bazwiho urugomo mu Mujyi wa Kigali, uretse ibi umwe mu bababazi akaba yavuze ko bose baherutse kwirukanwa muri Canada kubera imyitwarire nk’iyi mibi.

    Andi makuru IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye ni uko abafashwe bakekwaho guhohotera uyu mugabo atari ubwa mbere bakoreye urugomo muri Kigali.

    Ngo ubwo iyi nkuru yategurwaga habonetse ubuhamya bw’abagera kuri babiri bakubise ku buryo bwa kinyamaswa.

    Umwe mu bazi aba basore wagarutse ku rugomo rwabo yagize ati 'Ni abantu biyenza ku bantu cyane iyo bamaze kunywa. Hari igihe bakubise umusaza utwara taxi baramukomeretsa bikomeye ariko ntibatabwa muri yombi. Hari nubwo bakubise umukobwa w’inshuti yanjye bamukomeretsa ku mutwe ku buryo bukabije nabwo ntihagira urwego rubakurikirana.'

    Uwatanze amakuru utifuje ko amazina ye atangazwa , yahishuye ko aba basore bakunze gukora urugomo bitwikiriye amazina y’iwabo kuko ari abana bo mu bakire bakibeshya ko nta wabaryoza ibyo bakora.

    How long does it take for @RIB_Rw / @RNP to apprehend offenders that brutally injured me with no reason whatsoever 4days ago. Incident statements made at #RIB but no action till date.#Violentscenes.@AngeKagame @rwanda_just @PrimatureRwanda @FirstLadyRwanda @PaulKagame pic.twitter.com/t5GXatmTYq

    — Enoch Aaron R (@ganiometer) April 6, 2022

    The suspects seen in the video above brutally assaulting a victim have been arrested and a casefile will be compiled for Prosecution.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 6, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/BIRAVUGWA-i-Kigali-Birukanwe-muri-Canada-si-ubwa-mbere-babikora-RIB-yataye-muri-yombi-abasore-bagaragaye-bakubita-nyiri-Neptunez-Band-asa-n-uhwereye

  • Perezida Kagame yahishuye Uburyarya mu buryo Butatu butegetse Isi #rwanda #RwOT

    Ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali atangiza icyumweru cyo kwibuka, Kagame yavuze ko ingabo yari akuriye zirinze kwica mu kwihorera ubwo zariho zifata ubutegetsi mu 1994.

    Ati : “Tekereza bamwe muri twe bari bafite imbunda iyo dukurikirana abariho bica abantu bacu, natwe tukabica… Icya mbere twari kuba dufite ishingiro. Ariko twarabaretse.”

    Abatutsi barenga Miliyoni barishwe ndetse n’abahutu batari bashyigikiye ubu ubwicanyi bishwe mu 1994, ONU yagennye tariki 07 Mata nk’umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri jenoside yakorewe abatutsi.

    Mu ijambo rye, Kagame yavuze ko ibihugu bikomeye byarebereye jenoside iba bityo “bidafite amasomo yo kwigisha uwo ari we wese”, ashinja kandi ibyo bihugu “guhishira uruhare rwabyo” bivuga ubutabera na demokarasi.

    Ati : “Uko mbizi, hari uburyo butatu butegetse isi, bumwe ni demokarasi, ubundi bwitwa igitugu, ubwa gatatu buri hagati, bufite ingufu nyinshi, bucece cyane, kandi bukora ni uburyarya”.

    Yongeyeho ko azemera “kwitwa amazina uwo ari we wese azaduha” ariko ko isomo u Rwanda rwabikuyemo ari uko “nta bantu b’ingenzi aho ariho hose kurusha twebwe”.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yahishuye-Uburyarya-mu-buryo-Butatu-butegetse-Isi