
Blog
-
Haracyari imbogamizi mu butabera buhabwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Munana Samuel ukuriye Umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) avuga ko mu butabera bigoye ko bahabwa ubutabera nyabwo kuko ahanini (…) -
Kamonyi: Menya amazina 32 y'abakomerekeye mu mpanuka yari ikomeye n'ibinyabiziga byangiritse #rwanda #RwOT
Abantu 32 nibo bamenyekanye ko bakomerekeye mu mpanuka itari yoroshye yabaye kuri uyu wa 08 Mata 2022 mu nsi y'Akarere ka Kamonyi iruhande rw'ahazwi nka Rwabashyashya, muri metero nkeya ngo ugere mu isantere y'ubucuruzi ya Nkoto. Impanuka yatewe n'imodoka ya Hoho( HOWO) RAD 965X yari ipakiye umucanga, bivugwa ko yabuze feri ikagonga izari ziyiri imbere zigera mu umunani, mbere yuko ihagarara. Hamenyekanye amazina y'abakomeretse n'ibinyabiziga byangiritse.
1.RAC908B(TOYOTA HILEX)
2.RAB246C(COASTER)
3 RAC977W(CARINA)
4.RAE342Z(TOYOTA HILEX)
5.RAC578W(COASTER)
6.RAD671K( TOYOTA HELIX )
7.RAE 430G(RITCO)
8.RAC178V(COASTER)
Abakomeretse naba bakurikira:
1.TUMUSIFU Denis 23yrs
2.NTEZIRIZAZA Viateur 39yrs
3.BAHATI Sammanuel 20yrs(yoherejwe Remera Rukoma hospital)
4.UWAYISENGA Jacqueline 28yrs
5.IRIGUKUNZE Ester 30yrs
6.DUSABEDUSHIMA Emmanuel 20yrs
7.TWAGIRAMUNGU Augustine 25yrs
8.NYIRANDORIMANA Conciette 30yrs
9.IHIRWE Samuel 17yrs( Yoherejwe Nyarugenge hospital)
10.HAKIZIMANA Jean Paul 34yrs
11.TUYISHIME Allelua 23yrs
12.NIYONKURU XXX YRS( Uyu yakoeretse bikabije yoherejwe Nyarugenge Hospital)
13.MUKAMANA Charillotte 34yrs
14.DUSHIMIMANA Miriam 21yrs(yoherejwe Remera Rukoma hospital)
15.UWAMARIYA Cremantine 34yrs
16.ABANGANYIMANAÂ Modeste 50yrs
17.NSHIMIYIMANA Emmanuel 38yrs
18.HIRWA Dostus 21yrs
19.KAMPARAMPAKA Vincent 43yrs( yoherejwe Remera Rukoma hospital)
20.HAVUGIMANA Zachel 47yrs( yoherejwe Remera Rukoma hospital)
21.UWONKUNDA Chanel 12yrs
22.UWAMBAJIMANA Madeline 25yrs
23.TWIZEYIMANA Modeste 39yrs
24.MUKANKUSI Speciose 53yrs
25.UTAZIRUBANDA Claver 22yrs
26.TUGANISHULI jean Batiste 30yrs(yoherejwe Remera Rukoma hospital)
27.MAJYAMBERE Emmanuel 42yrs( Yoherejwe Nyarugenge Hospital)
28.BIKORIMANA Rached 30yrs
29.NIYITANGA Justin 28yrs( Yoherejwe Nyarugenge hospital)
30.MUSENGIMANA Emmanuel 23yrs( yoherejwe Remera Rukoma hospital)
31.IRAKOZE NINA 36yrs(Yoherejwe nyarugenge hospital)
32.NTABANGANYINGABO Modeste 50yrs(yoherejwe Remera Rukoma hospital)
Soma hano inkuru yakozwe mbere impanuka ikiba umenye byinshi;Kamonyi: Abantu 31 nibo bamaze kumenyekana ko bakomereyeke mu mpanuka barimo 8 bikabije
intyoza
Â
-
Amabwiriza ya Juvenal Habyarimana akiri Minisitiri w’Ingabo yatije umurindi itegurwa rya Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yasobanuye uko ubukana bw’amabwiriza ya Juvenal Habyarimana akiri (…)
-
Uburyo Jenoside yakozwemo hirya no hino mu Gihugu bigaragaza ko yari yarateguwe kera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, avuga ko kuba indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana yaraguye i Kigali mu ijoro ryo ku (…)
-
U Bwongereza: Igikomangoma Charles yateye igiti mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT
Ni igikorwa Igikomangoma Charles yakoze ku wa 7 Mata 2021, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw'Igikomangoma Charles kuri uwo munsi bugira buti 'Kwibuka ku nshuro ya 28 ni ukuzirikana no gusubiza amaso inyuma ku nzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Igikomangoma cya Wales yateye igiti mu rwego rwo kuzirikana abishwe.'
Muri iki gikorwa Igikomangona Charles yari aherekejwe n'abarimo Eric Murangwa Eugène wari umukinnyi w'umupira w'amaguru mu Rwanda mbere ya Jenoside.
Mu mpera za 2017, uyu mugabo wanakiniye Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', yahawe umudali w'ishimwe 'Member of the British Empire', n'Umwamikazi w'u Bwongereza Elisabeth II, kubera ibikorwa by'indashyikirwa yagaragaje yaba mu Bwongereza no mu Rwanda birimo kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi ku batayizi ndetse no gufasha bamwe mu bayirokotse.
Igikomangoma Charles ni umwe mu bashyitsi bakuru bategerejwe mu Nama y'Abayobozi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, izabera mu Rwanda. Azaba ahagarariye Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II.
Igikomangoma Charles cy'u Bwongereza yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Igikomangoma Charles yateye igiti nk’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. -
Inkangu yafunze umuhanda Kigali – Musanze mu minota 30 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Imvura ivanze n’urubura yibasiye Akagari ka Taba mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mata 2022. (…)
-
Umunyamakuru wa RBA yitabye Imana #rwanda #RwOT
Herman Ndayisaba wari umaze igihe kinini akorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yitabye Imana azize uburwayi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo RBA yasohoye itangazo ivuga ko ibabajwe no gutangaza inkuru y’akababaro y’uko Herman wari umukozi wayo yitabye Imana.
Herman Ndayisaba akaba yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Uyu munyamakuru yitabye Imana ku munsi w’ejo hashize ku wa 7 Mata 2022 azize uburwayi bwa Diabetes n’umvuduko w’amaraso.
Yari amaze imyaka irenga 5 akorera RBA mu karere ka Gicumbi, yanakoreye kandi RBA mu bindi bice by’igihugu nka Nyagatare na Rubavu.
Herman Ndayisaba yitabye ImanaSource : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/umunyamakuru-wa-rba-yitabye-imana
-
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika na Sudani y’Epfo, zifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose mu (…)
-
Bidasubirwaho RDC yinjiye muri EAC, Perezida Kagame yizeza ubufatanye #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje ubufatanye ibihugu bigize umuryango w'Afurilka y'iburasirazuba mu kwagura imikoranire n'ubufatanye mu bihugu  bigize  uyu muryango.
Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mata 2022, Â mu muhango wo kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu muryango w'Afurika y'Iburasirazuba.
Ni umuhango wabereye i Nairobi muri Kenya witabirwa n'abakuru b'ibihugu barimo Paul Kagame w'u Rwanda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na mugenzi wabo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo..
Bidasubirwaho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu ni umunyamuryango wemewe n'amategeko w'umurynago w'ibihugu by'Afurika y'iburasirazuba.
 Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo uyobora icyo gihugu na mugenzi Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri uyu wa gatanu bashyize umukono ku nyandiko ziha uburenganzi Kinshasa kwinjira muri uyu muryango.
Perezida wa Kenya bwana Uhuru Kenyatta unayoboye umuryango w'ibihugu by'Afurika y'iburasirazuba, yavuze ko kwakira Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri uyu muryango bizamura inyungu, ariko by'unwihariko bikongera imbaraga mu by'ubukungu no guhangana ku isoko muri Afurika no ku isi yose.
Ati 'Guha ikaze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu muryango wacu, ni ugufungura imiryango migari y'amahirwe ndetse no kwagura ubucuruzi n'ubuhahirane. Kuba RDC ije iruhande rwacu, abaturage  b'umuryango wacu ubu baragera hafi kuri miliyoni 300. Umusaruro mbumbe wacu w'imbere mu gihugu ukubiye hamwe ubu ni miliyari 250 z'amadorali y'Amerika.'
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda nawe witabiriye umuhango wo kwinjiza RDC mu muryango w'Afurika y'Iburasirazuba, yashimangiye ko hirya yo kuzamura ubuhahirane kwifatanya kw'ibihugu byo mu  Karere, bifasha guhangana n'ibibazo by'umutekano muke kuri ubu bitagira imipaka.
Ati 'Kubungabunga umutekano mu buryo bwihariye! Ni gute twagira umutekano? Kuko urabona iterabwoba muri Somalia, niba hari ikibazo kiragira ingaruka kuri Kenya, hari ikibazo muri Congo kikagira ingaruka kuri Uganda, hari ikibazo muri Uganda bigire ingaruka kuri Uganda. None ntabwo turi gukorera hamwe mu gukemura ibyo bibazo.'
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibaye umunyamuryango mushya w'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, yijeje ko mu gihe akiri ku butegetsi azakora ibishoboka byose mu gushyira mu bikotwa ibyo umuryango wa EAC yiyemeje.
Ati 'Ndizeza gushyira mu bikorwa buri kimwe cyose kugira ngo uku kwemerwa nk'umunyamuryango, bizagira akamaro muri manda yanjye ya mbere. Uyu muhango wo kwinjira muri EAC birashimangira ibyo nari navuze mu mbwirwaruhamwe navuze ubwo RDC yinjizwaga muri EAC. Ubu noneho imishinga ihuriweho ubu igiye gushyirwa mu bikorwa, muri make kuba umunyamuryango bizazamura inyungu m by'ubukungu.'
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yijeje ubufatanye ibihugu bigize umuryango w'Afurilka y'Iburasirazuba mu kwagura imikoranire n'ubufatanye mu bihugu bigize uyu muryango.
Ati 'Twavuze imbwirwaruhame nyinshi mu myaka yashize na cyera. Ndatekereza ko tugomba kwicara tugakora akazi kari mu byo twemereye abaturage bacu, yaba ku gihugu ukwacyo cyangwa mu muryango w'Afurika y'Iburasirazuba. Kandi turi kumwe mu nzira zose mu kugera ku ntego zo kwagura ubuhahirane mu muryango wacu.'
Kwakira RDC muri EAC ntibyagoranye kubera inyungu zitezwe ku mpande zombi, uwo muryango wari usanzwe ufite abaturage miliyoni 193.
Mu gihe RDC ibaye Umunyamuryango bizatuma umubare wabo wiyongera babe miliyoni 280, yagure n'amarembo yawo ave ku Nyanja y'Abahinde agere ku Nyanja ya Atlantique.
Ni isoko rigari rizungukira ibihugu byose byo muri uyu muryango, by'umwihariko abaturage bawo.
Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye igihugu cya 7 kinjiye mu muryango wa EAC.
Somalia yasabye mbere ya RDC kwinjira muri uwo muryango ariko yo ntiremerwa.
Tito DUSABIREMA
The post Bidasubirwaho RDC yinjiye muri EAC, Perezida Kagame yizeza ubufatanye appeared first on FLASH RADIO&TV.
