Blog

  • #Kwibuka28: Arsenal yifatanyije n’Abanyarwand… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda, Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bari mu bihe bigoye imitima ya benshi. Buri mwaka kuva tariki 7 Mata, u Rwanda rwinjira mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa.

    Ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal yifatanyije n’u Rwanda igenera Isi yose ubutumwa bwuje amagambo y’ihumure ndetse agaragaza umucyo n’icyizere mu banyarwanda. Bati: “Twifatanyije n’Abanyarwansa kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turaha agaciro inzirakarengane zisaga Miliyoni ndetse tukanabibuka twihanganisha abarokotse. Imyaka 28 irashize abanyarwanda barakuze kandi bafite ibyo bigejejeho. Turibika Twiyubaka”.

    Ni ubutumwa Arsenal yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo

    Arsenal isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda igamije kumenyekanisha u Rwanda n’ibyiza birutatse.

    Ku kaboko k’ibumoso ku mwenda wa Arsenal habaho ijambo Visit Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116214/kwibuka28-arsenal-yifatanyije-nabanyarwanda-kwibuka-ku-nshuro-ya-28-jenoside-yakorewe-abat-116214.html

  • #Kwibuka28: Perezida Kagame na Madamu bacanye… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 7 Mata 2022, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

    Nyuma yo kugera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirikarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zishyunguye mu rwibutso.

    Nyuma bashyize indabo ku mva zishyunguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 iruhukiye muri uru rwibutso. Perezida Kagame na Madamu kandi benyegeje urumuri rw'icyizere, batangiza icyumweru cyo kwibuka.

    Urumuri rw'icyizere ni ikimenyetso cy'ubutwari bw'Abanyarwanda mu gukomeza kwiyubaka nyuma y'imyaka 28 ishize.

    Umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, witabiriwe n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Rwanda (IBUKA), n'uwari uhagarariye Umuryango w'abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo.

    Kwibuka ku nshuro ya 28 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bibaye mu gihe hari ingamba zidasanzwe zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) iherutse gutangaza ko 'bitewe n’uko igihugu kikiri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19, muri gahunda zo #Kwibuka28 uyu mwaka ntabwo hazabaho urugendo rwo kwibuka #Walktoremember. Umugoroba wo kwibuka nawo uzabera muri studio za Televiziyo Rwanda.'

    Ibikorwa byo #Kwibuka28 mu minsi 100 bizarangwa no Kwibuka ahiciwe Abatutsi muri Jenoside, gushyingura mu cyubahiro cyangwa kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura inzibutso za Jenoside n’ibindi bikorwa bigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 

    Perezida Kagame na Madamu bashyize indabo ku mva bunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116213/kwibuka28-perezida-kagame-na-madamu-bacanye-urumuri-rwicyizere-116213.html

  • # Kwibuka28: Jodas Sengabo yavuze inkomoko y'Indirimbo'Ngire nte' yakoranye na Cecile Kayirebwa #rwanda #RwOT

    Ni kunshuro ya 28 u Rwanda n'isi yose muri ruzange baribuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Kwibuka n'ugusubiza agaciro inzirakarengane zambuwe ubuzima muri Mata 1994 zizira uko zavutse, no kurushaho gukomeza kubaka ubumwe bw'abanyarwanda .

    Nkuko bisanzwe abahanzi ni bamwe mu bantu bafasha mu isanamitima ry'abanyarwanda mu binyuze mu butumwa batanga n'amagambo y'ikizere.

    Ku nshuro ya 28 Umuhanzikazi CecileKayirebwa afatanyije na Jodas Sengabo bifatanyije n'abanyarwanda bose nkuko bisanzwe basohora indirimbo bise 'Ngire nte'.

    Mu kiganiro Jodas yagiranye n'inyarwanda yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gusubiza amaso iyuma akibaza uko abanyarwanda bari babayeho mbere y'umwaduko w'abakoloni, bahurije hamwe.

    Abaturanyi bahana inka n'abageni ati”Umuturanyi k'uwundi ntawugira icyo aburana mugenzi we agifite, nta mwana ushobora kwicwa n'umwuma umuturanyi atunze inka.buri umwe icyo yabaga akungahayeho undi ntiyagira umukeno oya rwose ibyo ni bimwe mu byanteye kwandika' Ngire nte' mbaza Imana nka nyiri biremwa.

    Yakomeje ashimangira ko abakoloni aribo baremye amacakubiri mu banyarwanda ibyari ibyiciro bigahinduka amoko ati' Umuturanyi akica mugenzi we amuziza ko ari umututsi nyamara ntacyo yamuburanye nta nicyo yamwimye asanga undi yenze ntamuheze.

    Uyu muhanzi yavuze ko kandi iyi ndirimbo yakomojwe mu mabyiruka ye yibutse kera ubwo yaragiranaga na Nyirasenge akajya amubwira ati' Hano kera nta mututsi wahabaga, nta muhutu wahabaga ndetse nta n'umutwa wahabaga ukabona ko ari ishyano ryagwiriye igihugu n'abakuru batabasha gusobanukirwa.

    Yavuze ko kandi we na Kayirebwa bafatanyije iyi ndirimbo icyo basaba urubyiruko ari ukubaka urukundo nk'uko rwahoze nk'uko rwahoze mu mateka y'abanyarwanda rukarangamira iterambere aho kwita kubidafite umumaro. yashimangiye ko aho u Rwanda rugeze ubu mu iterambere rubikesha amahoro arambye, akomeza asaba Imana ko itazongera gutererana abanyarwanda.

    Source : https://umuryango.rw/kwibuka/article/kwibuka28-jodas-sengabo-yavuze-inkomoko-y-indirimbo-ngire-nte-yakoranye-na

  • U Rwanda turi Igihugu gito ariko kinini mu butabera – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yanenze abakomeje gufata u Rwanda nk’Igihugu kitarimo Demokarasi haba mu buyobozi, mu butabera no kudatanga urubuga rwo gutanga (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/u-rwanda-turi-igihugu-gito-ariko-kinini-mu-butabera-perezida-kagame

  • Arsenal yifatanyije na banyarwanda kwibukwa jenocide yakoreye abatutsi video – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Arsenal isazwe ifitanye amasezerano y'ubufatanye nu Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa ni byiza bitats'urwanda mukiswe binyuze mukwambara umwambaro wanditseho (visit Rwanda)

     

     

    Yifatanyije na ba nyarwanda mugutangiza icyumweru cyi cyunamo ni minsi 100 yo kwibuka ku shuro ya 28 abatutsi bishwe muri genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994.

    Source : https://yegob.rw/arsenal-yifatanyije-na-banyarwanda-kwibukwa-jenocide-yakoreye-abatutsi-video/

  • Mozambique: Abanyarwanda baba muri iki gihugu nk'impunzi bagiye gutaha #rwanda #RwOT

    Hatati ya Mata na Kamena 1994 , Abanyarwanda basaga miliyoni bishwe mu gihe cy'iminsi 10 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Abandi babarirwa muri za miriyoni bahungiye mu bihugu by'ibituranyi no hanze yabyo.

    Abategetsi ba Mozambike bavuga ko muri iki gihugu hari impunzi z'Abanyarwanda zigera ku bihumbi bitatu(3,000).Benshi muri bo ubu bemeza ko ibintu byahatiye kuva mu gihugu cyabo byahindutse.

    Goverinoma y'u Rwanda ishigikiye gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe impunzi ,Gutaha ni ubushake kandi impunzi zigera kuri 19 muri iki cyumweru zizacyurwa mu Rwanda.

    Umwe mu mpunzi,Niyosenga Domoties,yavuze ko yizeye amahoro mu Rwanda kandi ko agiye Gusubira mu rugo nyuma kumara imyaka umunani muri Muzambike nk'uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa Cluboffmozambique ivuga.

    Ati 'Twihisemo guhungira muri Mozambike ,ariko nyuma y'igihe gito ,amakuru meza yahageze yerekana ko mu Rwanda hari amahoro,bityo twahisemo gutaha.'

    Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ,Abanayarwanda bibuka ku nshuro ya 28 guhera kuru 07 Mata 2022,yakurikiye ihanurwa ry'indege ya Perezida w'u Rwanda ,Juvenal Habyarimana ,mu ijoro ku ya 6 Mata 1994.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mozambique-abanyarwanda-baba-muri-iki-gihugu-nk-impunzi-bagiye-gutaha

  • Ubutumwa bw’abakinnyi ba Arsenal mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Binyuze muri bamwe mu bakinnyi ba Arsenal barimo Alexandre Lacazette bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuri iyi nshuro ubwo u Rwanda rwatangiye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 28, Arsenal ikaba yifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zarwo Kwibuka Abatutsi bazize ukobavutse.

    Mu butumwa abakinnyi ba Arsenal batanze barimo umufaransa Alexandre Lacazette n’abongereza 2, Rob Holding na Eddie Nketiah bavuze ko bifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye barimo kandi ko aho u Rwanda rugeze n’ibyo rwanyuzemo ari igihamya cy’ubumuntu.

    Bagize bati”Twifatanyije n’u Rwanda, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miliyoni no kwihanganisha tunatera imbaraga abarokotse. Imyaka 28 irashize, uburyo u Rwanda rwiyubatse, kwihanga rwagize ni igihamya cy’umwuka w’ubumuntu.”

    Arsenal ikina icyiciro cya mbere mu Bwongereza, yatangiye gukorana n’u Rwanda kuva muri Gicurasi 2018 aho yambara Visit Rwanda ku myenda yayo.

    'Kwibuka’ means to 'remember’.

    We stand together with Rwanda to mark the 28th commemoration of the genocide against the Tutsi.

    Remember. Unite. Renew.#Kwibuka28 pic.twitter.com/jvUZ66fOYl

    — Arsenal (@Arsenal) April 7, 2022

    Rutahizamu wa Arsenal, Alexandre Lacazette yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Eddie Nketiah ati “twifatanyije n’u Rwanda “

    Rob Holding myugariro wa Arsenal na we yatanze ubutumwa

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/ubutumwa-bw-abakinnyi-ba-arsenal-mu-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Hagiye kwandikwa amateka ya Jenoside yakorewe muri Komini zahujwe zikabyara Gatsibo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hatangiye gukorwa inyigo ku hazandikwa amateka, ahazashyirwa ibimenyetso n'ibizashyirwamo bigaragaza amateka y'ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 muri Komini zahujwe zikabyara Akarere ka Gatsibo.

    Amateka agaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gatsibo azashyirwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ruruhukiyemo imibiri 20,123 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

    Inzu izashyirwamo ayo mateka yamaze kuzura ikaba yaratwaye amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 629.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hatangiye gukorwa inyigo ku hazandikwa amateka agaragaza ubukana bwa Jenoside mu makomini yahujwe akabyara Akarere ka Gatsibo.

    Ati 'Inyigo turimo turayikora, ibizajyamo turasa nk'aho tubifite byose, ariya mateka y'urwobo, amateka yose yo kwimura imibiri yari mu zindi nzibutso twagiye tuyafata amashusho turayafite, ubu igisigaye ni ukugira ngo iyo nyigo izatwereke aho azandikwa. Mu byumba biri hejuru ni ho amateka azagenda ajya agaragaza mu by'ukuri ubukana bwa Jenoside mu Karere kose ka Gatsibo.'

    Mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, imibiri yari yarajugunywe mu rwobo rwa Kiziguro nibwo yashyinguwe mu cyubahiro nyuma yo gukurwamo.

    Iyi mibiri isaga 5,000 yakuwe muri metero 24.6 z'ubujyakuzimu ndetse kubera imiterere y'urwobo imyinshi ikaba yari yarangiritse.

    Gasana Richard avuga ko kuba iyo mibiri yarabashije gukurwa mu rwobo igashyingurwa mu cyubahiro byaruhuye abacitse ku icumu kuko bahoraga bifuza ko yakurwamo igashyingurwa mu cyubahiro.

    Agira ati 'Byaruhuye abacitse ku icumu kuko buri mwaka igihe cyo kwibuka imyaka maze muri aka Karere bahoraga basaba ko yakurwamo babyitaga guhabwa ubutabera, byaragoranye byadutwaye hafi ukwezi kuko umwobo wari muremure ariko byarakozwe ndetse hari n'abamenyemo ababo kubera imyambaro, abacitse ku icumu bararuhutse kandi natwe nk'ubuyobozi twararuhutse kuko twasubije ibyifuzo by'abaturage.'

    Ku wa 11 Mata 1994, nibwo Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya Gatolika ya Kiziguro bishwe, bamwe biciwe mu Kiliziya abandi mu mbuga zayo, mu kibuga cy'umupira ndetse imibiri ya bamwe mu bishwe ikajya kujugunywa mu rwobo rwari rwaracukuwe ngo hashakishwa amazi.

    Abarokokeye muri Kiliziya ya Kiziguro bahora bifuza ko na yo yashyirwaho ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside yahakorewe.

    Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko iki kibazo cyaganiriweho kandi Kiliziya yabyemeye hasigaye ko bishyirwa mu igazeti ya Leta, imirimo yo kubaka icyo kimenyetso igatangira.

    Ati 'Ikimenyetso kuri Kiliziya bisa n'aho byemejwe igisigaye ni ugusohoka mu igazeti ya Let anta n'ubwo ari Kiliziya ya Kiziguro gusa, ahantu hose hagiye hagaragara ko hafite amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hazashyirwa ikimenyetso kigaragaza ayo mateka.'

    Avuga ko Kiliziya Gatolika yabyemeye ko muri Kiliziya ya Kiziguro hacuriwe umugambi wo kwica Abatutsi bari bahahungiye.

    Avuga ko n'ahitwa Bugarura mu murenge wa Remera hahoze urwibutso imva zitazasenywa n'ubwo imibiri yakuwemo igashyingurwa mu rwibutso rw'Akarere rwa Kiziguro kuko habitse amateka ya Jenoside.

    @KT

    The post Hagiye kwandikwa amateka ya Jenoside yakorewe muri Komini zahujwe zikabyara Gatsibo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/07/hagiye-kwandikwa-amateka-ya-jenoside-yakorewe-muri-komini-zahujwe-zikabyara-gatsibo/

  • REMA yahagurukiye ikibazo cy’imodoka zisohora imyuka ihumanya ikirere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye na Polisi, Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) na Rwanda Space Agency, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rema-yahagurukiye-ikibazo-cy-imodoka-zisohora-imyuka-ihumanya-ikirere

  • Bagiye kwandika amateka ya Jenoside yakorewe muri Komini zahujwe zikabyara Gatsibo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hatangiye gukorwa inyigo ku hazandikwa amateka, ahazashyirwa ibimenyetso n’ibizashyirwamo bigaragaza (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/bagiye-kwandika-amateka-ya-jenoside-yakorewe-muri-komini-zahujwe-zikabyara-gatsibo