Blog

  • Amakuru y'abakobwa ba Perezida Putin #rwanda #RwOT

    Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya igihe cyose yaririndaga iyo hazaga ibibazo ku muryango we.

    Mu 2015, muri kimwe mu biganiro byinshi n'abanyamakuru yirinze gusubiza ku bibazo bibaza ku bakobwa be.

    Yagize ati: 'Abakobwa banjye baba mu Burusiya kandi biga gusa mu Burusiya, banteye ishema. Bavuga neza indimi eshatu z'amahanga. Nta muntu njya nganira nawe iby'umuryango wanjye.

    'Umuntu wese afite uburenganzira ku buzima bwe bwite, babayeho ubuzima bwabo kandi mu kwiyubaha.'

    Ashobora kutifuza kubavuga, ariko abandi barabikoze. Ikiciro gishya cy'ibihano bya Amerika kibasiye Maria Vorontsova w'imyaka 36, na Katerina Tikhonova w'imyaka 35.

    Itangazo rya Amerika rivuga ko Katerina Tikhonova ari 'umuhanga mu ikoranabuhanga ufite akazi gafasha leta [y'Uburusiya] n'uruganda rw'ibya gisirikare'.

    Rikavuga ko Maria Vorontsova 'akuriye porogaramu ziterwa inkunga na leta zahawe miliyari z'amadorari avuye muri Kremlin zo gukora ubushakashatsi bugenzurwa na Putin ubwe.'

    Mu gihe bicye ari byo byemejwe kumugaragaro ku buzima bw'umuryango wa Putin, inyandiko, inkuru z'ibinyamakuru n'imbwirwaruhame nkeya ibyo zavuze birahagije gutanga ishusho y'uko bimeze.
    Washington sanctionne les deux filles de Vladimir Poutine

    Abo bakobwa ni abana ba Putin n'uwahoze ari umugore we Lyudmila.

    Aba bashakanye mu 1983 ubwo Lyudmila yari umukozi mu ndege naho Putin ari umukozi wa KGB. Urugo rwabo rwamaze imyaka 30, rwaguka mu gihe Putin yageze ku gusongero ka politiki y'Uburusiya.

    Mu 2013 baratandukanye. Putin yagize ati: 'Cyari icyemezo twumvikanyeho: dusigaye tubonana bigoye, buri wese afite ubuzima bwe bwihariye.' Lyudmila yavuze ko Putin 'yaheranywe neza neza n'akazi'.

    Umukobwa wabo mukuru, Maria Vorontsova, yavutse mu 1985. Yize ibinyabuzima (biologie) muri kaminuza ya St Petersburg aniga ubuvuzi muri kaminuza ya leta i Moscow.

    Maria Vorontsova ubu arakora ubushakashatsi muri kaminuza anononsora ubuvuzi bw'imvubura z'imisemburo (endocrine system).

    Yandikanye n'abandi igitabo ku kugwingira mu bana, kandi ashyirwa ku rutonde rw'abashakashatsi mu kigo cya Endocrinology Research Centre i Moscow.

    Maria kandi ni umushabitsi. BBC Russia yamenye ko afatanyije kompanyi iri mu mugambi wo kubaka ikigo kinini cyane cy'ubuvuzi.

    Maria yashakanye n'umugabo w'umucuruzi w'umuholandi Jorrit Joost Faassen, wigeze gukora mu kigo cy'ingufu cya leta y'Uburusiya, Gazprom, nubwo bivugwa ko baba baratandukanye.

    Abantu bavugana nawe kuva intambara muri Ukraine yatangira bavuga ko ashyigikiye se, kandi ko afite amakenga ku makuru y'amahanga kuri iyi ntambara.

    Ugereranyije, murumuna we Katerina Tikhonova we yagaragaye kenshi muri rubanda, nibura kubera impano ye yo kubyina 'Rock'n'Roll'. We n'umukunzi we babaye aba gatanu mu irushanwa mpuzamahanga ryabyo ryo mu 2013.

    Putin n'umuryango we mu ifoto ya cyera

    Muri uwo mwaka, yashakanye na Kirill Shamalov, umuhungu w'inshuti y'igihe kinini ya Perezida Putin.

    Ubukwe bwabo bwabereye ahantu hihariye muri St Petersburg, abahakora bavuze ko abageni bahageze bari mu igare rinini rikururwa n'ifarashi eshatu zera.

    Shamalov yafatiwe ibihano na Amerika mu 2018 kubera uruhare rwe mu by'ingufu mu Burusiya. Minisiteri y'imari ya Amerika ivuga ko 'umutungo we watumbagiye cyane nyuma y'ubukwe bwe'. Gusa aba bombi baje gutandukana.

    Nyuma y'ibitero kuri Ukraine, abarusiya babiri b'impirimbanyi barafashwe kubera kuba mu nzu y'igitangaza iri ahitwa Biarritz mu Bufaransa bivugwa ko ari iya Shamalov.

    Katerina ubu nawe ari mu bushakashakatsi muri kaminuza hamwe no mu bushabitsi. Mu 2018 yagaragaye gato kuri televiziyo avuga ku buhanga bwa 'neurotechnology' ndetse no mu nama ku ishoramari mu 2021.

    Aba bagore bombi nta numwe bikekwa ko yaba amarana igihe kinini na Putin.

    Putin kandi afite abuzukuru. Yabakomojeho mu kiganiro n'abanyamakuru kuri telephone mu 2017, ariko ntiyavuze ngo ni bangahe cyangwa se ni abo ku wuhe mukobwa we.

    Yagize ati: 'Ku bijyanye n'abuzukuru banjye, umwe yamaze gutangira ishuri ry'incuke. Gusa munyumve, ntabwo nshaka ko bazakura nk'ibikomangoma. Ndashaka ko bazakura nk'abantu basanzwe.'

    @BBC

    The post Amakuru y'abakobwa ba Perezida Putin appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/09/11563/

  • Agahinda k’umuhanzi Cyusa Ibrahim, uwishe se yemeye ko yamwishe ariko yanze kuvuga aho bamutaye ngo ashingurwe (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Cyusa Ibrahim avuga ko akigendana igikomere cyo kuba atarabasha gushyingura se wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni mu gihe uwamwishe yabyemeye ariko akaba yaranze kuvuga aho bamutaye.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane burenga miliyoni bose bazira uko bavutse.

    Imyaka 28 irashize aya mahano agwiririye u Rwanda abaye ariko imibiri y’abishwe yose ntiraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro bitewe n’uko hari bamwe mu babishe banze kuvuga aho babataye.

    Cyusa Ibrahim ni umwe mu bagendana n’icyo gikomere, ahamya ko uwishe papa we yabyemeye muri Gacaca ariko n’uyu munsi yanze kuvuga aho bamutaye kugira ngo abe yashyingurwa mu cyubahiro.

    Ati 'Ntabwo nigeze nshyingura data, sinzi ahantu ari, ntabwo nzi ahantu bamutaye, ntabwo tuzi ahantu, njye sinamenya ngo ndajya kwibukira aha, hari umuntu muri Gacaca yanze kuvuga aho yamujugunye, kugeza n’ubu aracyafunze, yemeye ko yamwishe ariko yanze kuvuga ahantu bamujugunye.'

    Yakomeje avuga ko ahantu hose bamwitabaje mu bikorwa byo kwibuka agenda yihuta kuko aba avuga ko wenda wasanga na se ari ho ashyinguwe.

    Ati 'Gusa amakuru avuga ko bashobora kuba baramwiciye muri izi nzira cya Cadillac, ariko ntabwo tuzi aho ari ho, iyo wamushyinguye uragenda ukavuga ngo muraho? Ukareba izina rye ukamubwira uti urabona ko nabaye umugabo (…) Niyo mpamvu ahantu hose iyo banyitabaje nditaba nti karame, nkagenda nkanaririmba mvuga nti wenda wasanga papa ari ho ari.'

    Cyusa Ibrahim amenyerewe mu ndirimbo gakondo ariko akaba afite n’indirimbo zo Kwibuka, aheruka gusohora iyitwa 'Wa Munsi Wageze’ aba agaruka muri bimwe mu byabaye muri Jenoside aho umubyeyi atatinyaga kwica uwo yibyariye.

    Cyusa Ibrahim ashengurwa no kuba uwishe se yaranze kuvuga aho bamutaye ngo na we ashyingurwe mu cyubahiro

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/agahinda-k-umuhanzi-cyusa-ibrahim-uwishe-se-yemeye-ko-yamwishe-ariko-yanze-kuvuga-aho-bamutaye-ngo-ashingurwe-video

  • Bikira Mariya afasha Abahutu kuvumbura Abatutsi ngo bicwe: Ingengabitekerezo mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abanyamadini ni bamwe mu bantu bizerwa kandi bakundwa n'imbaga. Byakugora kumva umuyoboke w'idini runaka avuga ko Padiri we, Pasiteri cyangwa Sheikh hari ikibi bakora, gusa hari ingero nyinshi zishimangira ko uwaba akibwira ibi yaba yibeshya cyane kuko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yerekanye urundi ruhande.

    Kuri iyi nshuro turagaruka cyane ku bihayimana batwawe n'urwango ndetse n'ubugizi bwa nabi, baca ukubiri n'inshingano zabo z'iyogezabutumwa. Aba ni ababibye ingengabitekerezo ya Jenoside, barayuhira, irakura yera icuraburindi ry'iminsi ijana ryatangiye muri Mata 1994. Hari kandi n'abasenyeyeho abayoboke babo insengero abandi babica urw'agashinyaguro.

    Bamwe mu bakurikiranira hafi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga kuba Kiliziya itaramagana cyangwa ngo yitandukanye n'abo bantu 'ku giti cyabo', bituma hari abakeka ko ibyo bakoraga wari wo murongo wayo. Bashingira ku kuba hari abo ubushakashatsi bwagaragaje ariko kiliziya ikaba ntacyo irabavugaho by'umwihariko.

    -Musenyeri André Perraudin

    Musenyeri A. Perraudin ukomoka mu Busuwisi yayoboye Diyosezi ya Kabgayi kuva kuwa 18 Ukuboza 1955 kugeza kuwa 7 Ukwakira 1989. Ubushakashatsi bwakozwe na Padiri Hildebrand Karangwa kuri Parmehutu, bugaragaza uburyo Musenyeri André Perraudin yagize uruhare rukomeye mu mahame ya Parmehutu, n'ibindi bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    “Manifeste y'Abahutu” yasohotse ku wa 24 Werurwe 1959, yagize uruhare rukomeye mu gutanya Abanyarwanda. Mu myaka irenga 30 Perraudin yamaze muri politiki y'u Rwanda kuva yahagera mu Ukuboza 1950, ntiyahwemye gushyira ahagaragara inyandiko zavugaga ko Abahutu barenganywa n'Abatutsi.

    Mu 1959 Kiliziya Gatolika mu ijwi rya Perraudin yagerageje kwerekana ko umuhutu yari yarakandamijwe aho yagize ati “Mu Rwanda rwacu twagiye dutandukanywa n'amoko, ubutunzi, politki ndetse n'ubutabera kandi byose byari mu maboko y'ubwoko bumwe Tutsi”.

    Mgr Perraudin yakomeje agira ati “Aba Batutsi bagiye barenganya Abahutu ndetse n'Abatwa”. Nyuma yo kumva inyigisho ze mu 1959 Abahutu bahise bitabira ibikorwa byo gusahura, kurya amatungo, gusenya no gutwika amazu y'Abatutsi.

    Uko ikibazo cy'amoko cyagendaga gifata intera, ni nako Abatutsi batotezwaga, bakicwa abandi bakirukanwa mu gihugu bagahunga. Ibi Kiliziya ya Perraudin ntacyo yabikozeho kuko yari ashishikajwe n'uko Abahutu bayobora babifashijwe n'ishyaka ryabo rya Parmehutu.

    Perraudin yavugaga ko “Abatutsi barenganyije Abahutu kuva kera, igihe kirageze rero ngo ukuri gutsinde ndetse n'ikinyoma kibure ijammbo”.

    Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje uruhare Perraudin yagize mu macakubiri ashingiye ku bwoko yabaye intandaro ya jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko mu nyandiko 'Manifeste y'abahutu'.

    Iyi nyandiko yanditswe na ba Padiri Chanoine Eugène Ernotte na Padiri Arthur De Jemeppe. Mu gitabo cye: Un Eveque au Rwanda: les six premières années de mon episcopat (1956-1962), Musenyeri A. Perraudin yavuze ko nta mbabazi yasaba kuko yemera ko ibyo yakoze ari byo yagombaga gukora.

    Mgr Perraudin afatwa nka nyirabayazana wo kuba Kabgayi ifatwa nk'ahatangiriye ubwicanyi mu 1959 kuko ari we washyigikiye amacakubiri muri Kiliziya bityo Nyundo ikitwa intutsi, Kabgayi ikaba imputu. Col Logiest na we yamennye amabanga y'uko Mgr Perraudin yeruye akabogamira ku bwoko, akanyuranya na Mgr Classe wakundaga Abatutsi.

    Musenyeri Perraudin avugwaho kuba yararanzwe n’ivangura ndetse no gushyigikira Parmehutu

    -Musenyeri Phocas Nikwigize

    Mgr Phocas Nikwigize wayoboye Diyosezi ya Ruhengeri hagati ya 1968-1996, yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyitwa De Volkskrant cyo kuwa 26/06/1995 ati 'Ibyabaye muri 1994 mu Rwanda byari ibintu buri wese yakumva: iyo umuntu atewe aritabara. Icyo gihe wibagirwa ko uri umukrisitu kuko uri umuntu mbere ya byose.'

    'Muri buri ntambara habamo intasi. Kugira ngo FPR ishobore kuvanaho ubutegetsi ni uko bari bafite ibyitso. Abatutsi bari bafatanije na FPR, bari ibyitso by'umwanzi. Bagombaga rero kwicwa kugirango batatugambanira'.

    Yarakomeje ati: '…Umugambi wa FPR wari ugufata ubutegetsi ku ngufu. Kugira ngo babigereho bakoresheje intwaro ebyiri: imbunda n'abagore babo. Bahaye abagore babo abanyaburayi bituma bagirana igihango gikomeye. Abatutsi ni abantu babi bikabije. Umuhutu ni umuntu wiyoroshya kandi w'ukuri, ariko umututsi ni inyaryenge kandi ubeshya. Umututsi ni umuntu mubi muri kamere ye, atari ukubera uburere yahawe ahubwo kubera ko ari ko yaremwe'.

    -Musenyeri Augustin Misago

    Muri Kamena 1994 jenoside irimbanyije, Musenyeri Misago yasabye Cardinal Etchegaray wari mu Rwanda imbere y'abandi Basenyeri 'gutekereza neza ku kibazo cy'Abapadiri b'Abatutsi batakifuzwa n'abanyarwanda'. Ubushakashatsi kandi bwakozwe na Golias-Magazine No 48-49 ku ipaji ya 122 buvuga ko uwo Musenyeri yanze guhisha abapadiri b'abatutsi avuga ngo 'n'ubundi Abatutsi bagomba gupfa (de toute facon, les tutsis sont condamnes)'.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Musenyeri Misago yaravuzwe cyane akekwaho kuyigiramo uruhare. Mu mwaka wa 1999 yatawe muri yombi kubera uru ruhare yakekwagaho nyuma aza gufungurwa agizwe umwere mu mwaka wa 2000.

    Musenyeri Misago yigeze gufungirwa Jenoside aza kugirwa umwere

    -Padiri Walter Aelvoet

    Mu gitabo cya Collette Braeckman: Rwanda-Histoire d'un genocide, ku ipaji ya 42, hagaragaramo ko mu 1994, uyu mupadiri yavuze ngo:

    'Kuri twe amateka y'u Rwanda atangira muri 1959. Ibya mbere y'aho byari umuco wa gitutsi. Ubwo abahutu bivumbagatanyaga, byari bibabaje kuko hari abapfuye. Ariko mu mutima wanjye nari nishimye. Ubwo bavugaga iby'urupfu rw'Umwami (Mutara Rudahigwa) nababwiye ko mu gitondo tuzasoma misa y'akababaro (Requiem). Jye numvaga ariko ko mu by'ukuri tuzasoma misa yo gushimira Imana (Te Deum)'

    Padiri Aelvoet akongera ati 'Nahambye abashefu ba mbere b'abatutsi bishwe i Gitarama. Abahutu barabyinaga bishimye bafite imihoro bavuga ngo: abatutsi bagomba gusubira iwabo muri Abyssiniya. Baratubwiraga ngo: Padiri uzagaruke ejo tuzakuzanira abandi bo guhamba.'

    By'umwihariko Padiri Alvoet yamenyekanye cyane mu byo yatangarije ikinyamakuru cy'abafulama cyitwa “De Morgen” cyo ku itariki 16/04/1994. Yari inararibonye, baza kumubaza iby'i Rwanda maze uwo munsi asohora amagambo yuzuye urwango, anashyigikira abakoraga Jenoside.

    Yabaye umuyobozi wa Seminari nto y'i Kabgayi, ku buryo yabwiye abaseminari ku itariki 27 Nyakanga 1959 ko kuba umwami yatanze bakwiye kuvuza impundu. Ikindi yishimiye ngo ni ukuntu Abahutu bo mu Marangara bitakumaga batema Abatutsi mu Ugushyingo 1959.

    Padiri Berome Carlisquia

    Ikinyamakuru cyitwa Golias-Magazine No 48-49 cyo muri 1996 pg 109, kivuga ko uyu mupadiri w'umutaliyani wageze mu Rwanda muri 1941 yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi muri 1959, 1961, 1963, 1965.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri 1994 yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ba Rusumo no muri Paruwasi ye. Mu nyigisho ze (homelies) ngo yasabaga abahutu guhiga abatutsi kandi nawe ubwe yabaga kuri bariyeri ndetse afite imbunda.

    Nyuma y'aho yasubiye iwabo Brescia mu Butaliyani akomeza imirimo ye. Ntiyigeze akurikiranwa.

    -Padiri Leopold Vandermeersch

    Padiri Hildebrand Karangwa wakoze ubushakashatsi kuri Parmehutu, avuga ko Padiri Leopold Vandermeersch wigishaga Bibiliya mu Nyakibanda mu 1953-1960 ari umwe mu bakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Mu buhamya yahawe na Padiri Bernardin Muzungu, yamubwiye ko uyu kimwe na Padiri Ian Adriaenssens, ari bo bakongeje urwango rw'amoko mu bafaratiri mu Nyakibanda, kandi bashyigikiwe na Padiri Perraudin.

    Aha ni ho Padiri Muzungu yahereye yemeza ko ingengabitekerezo ya Parmehutu ikomoka mu Nyakibanda mu 1953. Icyo gihe ni ho hari kaminuza, ku buryo ibitekerezo byahavaga byasakaraga mu baturage ku buryo bworoshye.

    -Abbé Gabriel Maindron

    Mu gitabo cya Nicolas Poincare, Rwanda. Gabriel Maindron, Un prêtre dans la tragedie, havugwa ko uyu mupadiri w'umufaransa yageze mu Rwanda mu 1959.

    Yashyigikiye byimazeyo Burugumesitiri wa Rutsiro mu gutsemba Abagogwe muri 1992 ndetse aza kuvuga ati 'FPR yateye u Rwanda abatutsi batangira kwishima. Abahutu bararakaye bica abatutsi. Ntawabarenganya rero kuko bari barakaye.' Muri kinyamakuru cya Kiliziya cyitwa Dialogue No 177, Kanama-Nzeri ku ipaji ya 55, yavuze ko: 'jenoside yatewe na FPR yakomeje kwima CDR, ishyaka rya rubanda, uburenganzira bwo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko'.

    By'umwihariko uyu mupadiri yari yarinjiye mu kazu kwa Habyarimana ndetse yarabonye umudari 'Ordre national de la paix' tariki ya 5 Nyakanga 1981. Yashimishwaga no kwitwa 'CDR w'Umuzungu'. Yavugaga ko Bikira Mariya ari we ufasha abahutu kuvumbura abatutsi ngo bicwe.

    -Padiri Serge Desouter

    Uyu mupadiri wera yatangaje inyandiko nyinshi zuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside mu kinyamakuru cya Kiliziya cyitwa Dialogue. By'umwihariko, tariki ya 1 Ukwakira 1994 yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, Vif Express, ngo: 'FPR niyo yateje jenoside. Igikorwa cy'ubwiyahuzi bwayo ni cyo cyatumye bene wabo bashira. Kuba yarateye igihugu byatumye abahutu bica abatutsi'.

    Arangiza avuga ati: 'ntihigeze habaho abatutsi benshi mu gihugu nk'abariho ubu nyuma ya jenoside'.

    -Ibaruwa y'abapadiri

    Tariki ya 2 Kanama 1994 hari abapadiri bandikiye Papa Jean-Paul II bamubwira ngo: 'ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwatewe na FPR kubera ubushotoranyi bwayo no gushyira ku nkeke abanyarwanda. Kuvuga ko jenoside yakozwe n'abahutu bishe abatutsi bonyine ni ukutamenya ko abahutu n'abatutsi bicanye hagati yabo. Turahamya tudashidikanya ko abahutu bishwe na FPR baruta kure abatutsi baguye mu mvururu zishingiye ku bwoko'.

    Abo ni Nahimana Daniel, Habimana Balthazar, Bikubiyeho Juvenal, Twagiramungu Bernardin, Twagirayezu Urbain, Gasimba Cyprien, Twagiramungu Valens, Ngerero Silas, Wenceslas Munyeshyaka, Sentarure Edouard, Ntamugabumwe Jean Baptiste, Ntihabose Jean Berchmans, Twagirayezu Tadeyo, Nsengiyumva Juvenal, Kanyarwanda Raphael, Rwamayanja Jean Baptiste, Kagabo Boniface, Ntakarakorwa Pierre (junior), Ntakarakorwa Pierre (Senior),

    Ndibeshye Jean, Barugahare Vincent, Nturo Mathias, Habiyambere P. Claver, Duhilimana Placide, Zirarushya Leopold, Nzitabakuze Andre, Habyarimana Simon, Sibomana Valens, Gasirabo Emmanuel.

    -Abafaratiri bo mu Nyakibanda

    Nyuma y'ibyumweru bibiri abapadiri bavuzwe haruguru bandikiye Papa, barumuna babo b'abafaratiri nabo baramwandikiye bavuga ngo: '…FPR ifatanyije n'ubugambanyi bw'amahanga, irimo kunoza umugambi wo gushyira 'hima empire' muri Afurika yo hagati; ibyo bigaragazwa no kuba u Rwanda rwatangiye guturwa n'abanyamahanga baturutse muri Uganda no mu Burundi no guteza imvuru mu baturanyi b'i Burundi.

    Kiliziya Gatolika iri mu buhungiro yababajwe no kuba hari abapadiri, ababikira n'abandi bihaye Imana b'abatutsi bagambaniye abahutu mu nyungu z'ubwoko bwabo'.

    Abafaratiri b’i Nyakibanga banditse ko u Rwanda rutangiye guturwa n’abanyamahanga baturutse muri Uganda n’ahandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bikira-mariya-afasha-abahutu-kuvumbura-abatutsi-ngo-bicwe-ingengabitekerezo-mu

  • Minisiteri ya Siporo yashyizeho amabwiriza yihariye mu gihe cyo Kwibuka #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) yashyizeho amabwiriza yihariye agomba kugenga ibikorwa by’imikino mu cyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Guhera tariki ya 7 Mata, u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    MINISPORTS ikaba yamaze gushyiraho amabwiriza yihariye agomba gukurikizwa muri iki cyumweru cy’icyunamo hagati y’itariki 7 na 13 Mata 2022.

    Mu itangazo basohoye, hari aho bagize bati “amarushanwa mu byiciro bitandukanye abaye asubitswe ku matariki yavuzwe haruguru. “

    Gusa ku makipe afite amarushanwa mpuzamahanga muri aya matariki, yemerewe kuyitabira amaze kubisabira uburenganzira.

    Bati “Amakipe cyangwa abakinnyi bafite imikino mpuzamahanga hagati y’amatariki yavuzwe haruguru bemerewe kuyitabira babanje kubisaba bakanabyemererwa na Minisiteri ya siporo.'

    Ikindi bavuze ni uko siporo y’umuntu ku giti cye yemewe gukorwa, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri cyangwa yongera ingufu (Gym) zemerewe gukora ariko zakira umuntu uje gukora imyitozo ari wenyine.

    Mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa bya Siporo bibujijwe gukorerwa gusa aho imihango yo Kwibuka irimo kubera.

    Amarushanwa imbere mu gihugu yabaye ahagaze mu gihe cy’icyumweru

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/minisiteri-ya-siporo-yashyizeho-amabwiriza-yihariye-mu-gihe-cyo-kwibuka

  • 'Umugabo yanteye Virusi Itera SIDA, nange nzayanduza abandi' – Umukobwa yahishuye imigambi ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Esther wo muri Nigeria yagaragaye mu mashusho avuga ko afite imigambi yo gutera Virusi Itera SIDA abagabo benshi bashoboka, nyuma yo kuyandura.

    Esther yavuze ko yasanze yaranduye, ariko aho kugira ngo afate imiti igabanya ubukana yavuze ko afite gahunda yo kwanduza umugabo wese bazaryamana mu gihe akiriho.

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yanteye-virusi-itera-sida-nange-nzayanduza-abandi-umukobwa-yahishuye-imigambi-ye/

  • Amazina yabakomerekeye mu mpanuka naho bagiye bajyanywa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ahagana saa 11:00 z'amanywa mu karere ka Kamoyi habereye impanuko ikomeye cyane y'imodoka icyenda zitandukanye.

    Iyi mpanuka yabaye nyuma yuko imodoka y'icamion yo mu bwoko bwa HOWO yavaga i Muhanga igana Kigali yageragezaga kunyura ku modoka zari imbere yayo [kudepasa] ikagonga imodoka umunani zose.

    Nubwo yari impanuka, nta muntu witabye Imana, gusa hari abakomeretse biba ngombwa ko bajyanwa ku bitaro kugira ngo bitabweho.

    Impanuka yabereye mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Gacurabwenge, akagari ka Gihinga, umudugudu wa Ryabitana.

    Imodoka zagizweho ingaruka n'impanuka:

    1. RAC908B (TOYOTA HILEX)
    2. RAB246C (COASTER)
    3. RAC977W (CARINA)
    4. RAE342Z (TOYOTA HILEX)
    5. RAC578W (COASTER)
    6. RAD671K (TOYOTA HELIX )
    7. RAE 430G (RITCO)
    8. RAC178V (COASTER)
    9. RAD965X (HOWO)

    Abakomeretse naba bakurikira:

    1.TUMUSIFU Denis : 23yrs
    2. NTEZIRIZAZA Viateur : 39yrs
    3. BAHATI Sammanuel : 20yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)
    4. UWAYISENGA Jacqueline : 28yrs
    5. IRIGUKUNZE Ester : 30yrs
    6. DUSABEDUSHIMA Emmanuel : 20yrs
    7. TWAGIRAMUNGU Augustine : 25yrs
    8. NYIRANDORIMANA Conciette : 30yrs
    9. IHIRWE Samuel : 17yrs( Yoherejwe ku bitaro bya Nyarugenge)
    10. HAKIZIMANA Jean Paul : 34yrs
    11. TUYISHIME Allelua : 23yrs
    12.NIYONKURU XXX YRS( Uyu yakomeretse bikabije yoherejwe ku bitaro bya Nyarugenge)
    13. MUKAMANA Charillotte : 34yrs
    14. DUSHIMIMANA Miriam: 21yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)
    15. UWAMARIYA Cremantine : 34yrs
    16. ABANGANYIMANA Modeste : 50yrs
    17. NSHIMIYIMANA Emmanuel : 38yrs
    18. HIRWA Dostus : 21yrs
    19. KAMPARAMPAKA Vincent: 43yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)
    20. HAVUGIMANA Zachel : 47yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)
    21. UWONKUNDA Chanel : 12yrs
    22. UWAMBAJIMANA Madeline : 25yrs
    23. TWIZEYIMANA Modeste : 39yrs
    24. MUKANKUSI Speciose : 53yrs
    25. UTAZIRUBANDA Claver 22yrs
    26. TUGANISHULI Jean Batiste : 30yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)
    27. MAJYAMBERE Emmanuel : 42yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Nyarugenge)
    28. BIKORIMANA Rached : 30yrs
    29. NIYITANGA Justin : 28yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Nyarugenge)
    30. MUSENGIMANA Emmanuel : 23yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)
    31. IRAKOZE NINA : 36yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Nyarugenge)
    32. NTABANGANYINGABO Modeste : 50yrs (Yoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma)

    Source : https://yegob.rw/buri-kimwe-wamenya-ku-mpanuka-ya-bereyeku-kamonyi/

  • Kamonyi: Ikamyo yacitse feri igonze imodoka zitwara abagenzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mata 2022 nibwo ikamyo nini y'ikamyo yakoze impanuka, maze igonga izindi modoka zitwara abagenzi. Ibi byabereye mu murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi.

    Amakuru avuga ko iyi kamyo yagonze izindi modoka, yari ipakiye umucanga ubwo yamanukaga mu muhanda uzwi nko mu Rwabashyashya mu gice kimanuka cyane ikaza gucika feri.

    Bivugwa ko kandi muri uku kubura feri, iyi kamyo yahise isekura izindi modoka nyinshi zari ziyiri imbere zirimo izari zitwaye abagenzi ikazangiza cyane ndetse n'abari bazirimo bakaba bashobora kuba bagize ibibazo.

    Kugeza ubu amakuru avuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka barenga 10 ariko ko hataramenyekana niba hari uwo yahitanye.

    Source : https://yegob.rw/kamonyi-ikamyo-yacitse-feri-igonze-imodoka-zitwara-abagenzi/

  • Rusizi: Inkuba yakubise abantu 14 bari mu rusengero – #rwanda #RwOT

    Aba baturage inkuba yabakubise ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mata 2022, ubwo bari bugamye imvura mu rusengero bategereje gutaha nyuma y'amateraniro y'umugaroba bari basoje.

    Inkuba ikimara kubakubita ubuyobozi bw'umurenge bwahise butanga ubutabazi, bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka ariko bane muribo bari barembye boherejwe mu Bitaro bya Mibirizi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nzahaha, Rwango Jean de Dieu, yahumurije imiryango y'aba baturage ndetse abasaba kugendera kure ibikorwa byatuma inkuba ibakubita.

    Ati 'Turihanganisha imiryango yagize ikibazo, turakomeza tubabe hafi nk'uko twabatabaye ku mugoroba bikimara kuba. Turabasa ko bakomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda inkuba.'

    Abakubiswe n'inkuba ubu bameze neza usibye umwe abaganga bakiri gukirikirana mu buryo bukomeye. Aha inkuba yabakubitiye si ubwa mbere ihakubise kuko mu minsi ishize yahakubitiye umunyeshuri ahita apfa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-inkuba-yakubise-abantu-14-bari-mu-rusengero

  • Umunyamakuru wa RBA Herman NDAYISABA yatabarutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Herman NDAYISABA wari usanzwe ari umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA, yatabarutse nyuma yo kumara igihe arwaye.

    Iyi nkuru nshamugongo yamenyekanye kuri uyu 7 Mata 2022, ivuga ko uyu munyamakuru yatabarutse. Yazize Uburwayi bwa Diabetes n'Umuvuduko w'amaraso mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, ari naho yari amaze iminsi avurirwa.

    Umunyamakuru Herman NDAYISABA yakoreraga RBA mu Karere ka Gicumbi, aho yari amaze imyaka isaga itanu nyuma yo gukorera mu bindi bice birimo Nyagatare, Rubavu n'ahandi.

    Bamwe mu banyamakuru bakoranye na nyakwigendera bavuze ko yagiraga umuhate kandi akamenya kubana.

    Umunyamakuru KANYUMBA Beatha wakoranye na nyakwigendera mu Ishami rya Nyagatare, yavuze ko Herman yari umukozi mwiza.

    Yagize ati: 'Yari umukozi pe, yari azi n'ibintu. Mbere atari yaganzwa n'uburwayi wasangaga akazi agakora neza kandi mu gihe cyako, nge nari ntaramubona na rimwe yasibye akazi. Ikindi yari azi kubana n'abantu bose buri umwe mu cyiciro cye.'

    KALISA Steven wakoranye na nyakwigendera mu Ishami rya Rubavu yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko Herman yari umunyamakuru w'umuhanga.

    Yagize ati: 'Yari umuntu ushobora no gusigira inshingano akaba yazisigaramo neza ntugire ubwoba. Ndibuka mbere y'uko ngera i Rubavu ni we wari uri kuyobora, nanagezeyo yari umwe mu banyamakuru b'abahanga twari dufite bajyaga banadufasha mu gukora inkuru z'Igifaransa.'

    Kuvugana n'umuryango wa Herman NDAYISABA ntibyakunze, ariko bamwe mu bo bakorana bahamije ko yatabarutse.

    Uyu Munyamakuru Herman NDAYISABA wanabanje kwandikira ibinyamakuru by'Igifaransa, yari amaze imyaka irenga icumi akora muri RBA. Bivugwa ko kandi yanabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-rba-herman-ndayisaba-yatabarutse/