Blog

  • Herman Ndayisaba wakoreraga RBA yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko uyu munyamakuru yapfiriye mu Bitaro bya Faisal aho yari amaze iminsi yivuriza indwara zirimo Diabetes n'umuvuduko w'amaraso bikaba bivugwa ko ari na zo zamuhitanye.

    Hermana Ndayisaba yari umunyamakuru wa RBA mu Karere ka Gicumbi aho yari amaze imyaka isaga itanu nyuma yo gukorera mu bindi bice birimo Nyagatare, Rubavu n'ahandi.

    Bamwe mu banyamakuru babanye na nyakwigendera bavuga ko yari umwe mu banyamakuru bagira umuhate mu kazi kandi bakamenya kuyobora bagenzi babo.

    Kanyumba Beatha wabanye na nyakwigendera ubwo yakoreraga ishami rya Nyagatare mu gihe cy'imyaka itatu, yavuze ko yari umukozi mwiza utavanga akazi n'ibindi.

    Ati 'Yari umukozi pe, yari azi n'ibintu, mbere atari yaganzwa n'uburwayi, wasangaga akazi agakora neza kandi mu gihe cyako, njye nari ntaramubona na rimwe yasibye akazi, ikindi yari azi kubana n'abantu bose buri umwe mu cyiciro cye.'

    Kalisa Steven wakoranye na we mu ishami rya Rubavu we yabwiye IGIHE ko yari umwe mu banyamakuru b'abahanga.

    Ati 'Yari umuntu ushobora no gusigira inshingano akaba yazisigaramo neza ntugire ubwoba, ndibuka mbere yuko ngera i Rubavu ni we wari uri kuyobora, nanagezeyo yari umwe mu banyamakuru b'abahanga twari dufite bajyaga banadufasha mu gukora inkuru z'Igifaransa.'

    Twagerageje kuvugisha bamwe mu bo mu muryango we ntibyadukundira, gusa bamwe mu banyamakuru bakoranaga na we baduhamirije ko yitabye Imana.

    Herman Ndayisaba yari umunyamakuru wari umaze imyaka irenga icumi ari muri RBA aho yanabanje gukorera ibinyamakuru byandika mu Gifaransa, binavugwa ko yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/herman-ndayisaba-wakoreraga-rba-yitabye-imana

  • Karongi:Abarokotse Jenoside basabye ko imibiri igera ku bihumbi 75 ikurwa mu mva zangiritse – #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa 7 Mata 2022, ubwo mu Karere ka Karongi hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka. Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro.

    Mu buhamya bwatanzwe na Mukakabera Domina, ufite abe bashyinguye mu rwibutso rwa Gatwaro na Gahigi Gaspard warokotse ubwicanyi bwabereye muri Stade Gatwaro bavuze ko ubuyobozi bwa komine zariho n'ubwa Perefegitura ya Kibuye bwabagiriye inama yo kuva aho bahungiye hose bakajya muri Stade Gatwaro.

    Ubwo buyobozi ngo bwabizezaga ko ariho hatekanye nyamara ngo wari umugambi wateguye wo korohereza abicanyi ngo babice babasanze hamwe.

    Mukakabera na Gahigi bashima ubuyobozi bwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi bakavuga ko mu myaka 28 ishize biyubatse bakiteza imbere.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi Habarugira Isaac, yavuze ko hari imibiri irenga ibihumbi 75 iri mu mva ndetse ko yatangiye no kwangirika kuko itabungabunzwe uko bikwiye.

    Ati “Ntabwo iri munsi y'ibihumbi 75, kuri Saint Pierre Kibuye turabizi neza ko yatangiye kwangirika kuko iyo imvura iguye amazi ajyamo, ntabwo hasakaye ni ku gasozi, kuri Home Saint Jean amasanduku aragerekeranyije, nta etajeri zirimo kandi zari imbaho zoroheje ku buryo tubizi neza ko yatangiye kwangirika.'

    Yakomeje ati 'Nyamishaba na ho hasakawe amazi yaramaze kujyamo no mu Murenge wa Gitesi turabizi ko amazi yagiyemo. Ni yo mpamvu dusaba ko iyo mibiri yavanwamo igashyingurwa mu nzibutso.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere Niragire Théophile yavuze ko bafite gahunda yo kwimura iyo mibiri gusa ngo bisaba kubanza kuganiriza abafite ababo bashyinguye muri izo mva bakamenyeshwa igikorwa cyo kwimura iyo mibiri mbere.

    Ati “Mu karere ka Karongi dufite gahunda yo guhuza inzibutso kuko n'itegeko rirabiteganya. Bisaba ko tubanza kuganira n'imiryango ifite ababo baruhukiye muri ziriya mva kugira ngo tubyumve kimwe. Ikiza rero twashyimye ni uko aribo babyisabira bikaba biduha icyizere ko icyo gikorwa kizoroha. Turateganya kubikora muri uyu mwaka tugiye gutangira, bivuga ko mu kwibuka ku nshuro ya 29 bizajya kuba hari zimwe mu mva zatangiye guhuzwa”.

    Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Karongi bagaragaje ko mu bikibangamiye imibereho yabo harimo kuba hari imiryango irenga ibihumbi 3000 iba mu nzu zishaje cyane kuko zubatswe huti huti nyuma gato ya Jenoside.

    Banagaragaje ikibazo cy'uko hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro n'icyifuzo cy'uko umusozi wa Gatwaro haterwaho ubusitani bwo kwibukiramo ndetse no ku kiyaga cya Kivu hagashyirwa ikimenyetso cyo kwibuka kuko hari imibiri yajugunywe muri icyo kiyaga itarabonetse ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Uwambajemariya Florence, yavuze ko Intara n'Akarere bazakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo abarokotse Jenoside baba mu nzu zishaje cyane babone inzu nziza zo kubamo ndetse anizeza abarokotse Jenoside ko ibibazo n'ibyifuzo byose bizakomeza gushakirwa ibisubizo

    Ku itariki 18 Mata 1994, nibwo abatutsi bari bahungiye kuri Stade Gatwaro bagabweho igitero kibicamo benshi.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gatwaro rushyinguyemo imibiri 15.000, indi ishyinguye mu mva ziri ahantu hatandukanye no mu zindi nzibutso zirimo urwa Bisesero n'urwa Ngoma ruri ku Mugonero mu Murenge wa Gishyita.

    Ibikorwa byo Kwibuka28 byatangijwe hacanwa urumuri rw’icyizer

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro rushyinguyemo imibiri ibihumbi 15

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence ashyira indabo ku mva

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence yavuze ko Intara n’Akarere bazakomeza gufatanya gukemura ibibazo by’amacumbi y’abarokotse Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abarokotse-jenoside-basabye-ko-imibiri-igera-ku-bihumbi-75-ikurwa-mu

  • Gisagara: Akurikiranyweho gukubita umwana agafuni akamujugunya mu musarani – #rwanda #RwOT

    Byabaye ahagana saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mata 2022 mu Mudugudu wa Bukamba mu Kagari ka Bukiza.

    Umwe mu batuye muri uwo Mudugudu yabwiye IGIHE ko uwo musore yari yarinjiye umugore ufite abana batatu, noneho baza kugirana amakimbirane akubita umwe muri bo agafuni mu mutwe amugira intere.

    Ati 'Uwo musore yinjiye umugore ufite abana batatu kuko atari akibana n'umugabo we. Uyu munsi rero bagiranye amakimbirane noneho agiye kumukubita aramuhunga ahita afata agafuni agakubita umwana we w'umuhungu w'imyaka 13 amujanjagura umutwe. Amaze kubona ko byarangiye yamufashe amujugunya mu musarani.'

    Yakomeje avuga ko abaturage hamwe n'ubuyobozi bw'umudugudu batabaye bakura uwo mwana mu musarani basanga agihumeka bihutira kumujyana kwa muganga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jérome, yabwiye IGIHE ko uwo mwana yajyanywe ku ivuriro rya Kibayi ariko hari gahunda yo kumwohereza ku bitaro bya Kibirizi kuko arembye.

    Yavuze ko umugabo wamukubise agafuni yamaze gufatwa ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza kuri icyo cyaha akorerwe dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.
    Tumusifu yavuze ko amakuru y'ibanze bafite yemeza ko uwo musore yari asanzwe agirana amakimbirane n'umugore yinjiye bakarwana ariko mu by'ukuri hataramenyekana icyo bapfa.

    Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi abayagirana bakayakemura mu biganiro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-akurikiranyweho-gukubita-umwana-agafuni-akamujugunya-mu-musarani

  • #Kwibuka28: Nirere Shanel yasohoye andi mashu… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 31 Werurwe 2022, ni bwo bwa mbere Nirere yasohoye amashusho y'iyi ndirimbo nyuma y'amezi icyenda yari ashize ayisohoye mu buryo bw'amajwi.

    Ubu, yasohoye andi yakoze mu buryo buzwi nka 'animated' yakoze afatanyine na Inkstain ikorera mu Rwanda hamwe na À la plage ikorea mu Bufaransa.

    Nirere yabwiye INYARWANDA ko yahisemo gukora amashusho y'iyi ndirimbo mu buryo bushushanyije “kugira ngo nsindagire uburyo abarokotse bahisemo kwiyandikira amateka biyubaka, biteza imbere kandi badaheranwa n’agahinda”.

    Akomeza ati 'Guhitamo kwongera kubaho, guhitamo kwongera kubona urumuri. Guhitamo kwongera kwishima aho guheranwa n’agahinda.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko “gushushanya no kwandika biduha ububasha n’imbaraga zo guha icyerekezo amateka n’ibyifuzo byac”'.

    Ati: 'Tukandika urwibutso rw’abacu, tugashushanya icyizere n’uburumbuke, tugashyiramo amabara y’ibyishimo no kugira neza.'

    Nirere yakomeje buri wese muri 'ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.' Avuga ko indirimbo 'Araho' imuha 'ishusho y’aho twavuye, aho tugeze n’aho tugana'.

    Ni ubuhamya bw’ubudaheranwa bw’abarokotse bumuha icyizere bukamubera icyitegerezo mu guharanira no gukomeza kubaho. 

    Araho kandi ni ishusho y’uko amashami yashibutse kandi yeza imbuto z’urukundo, imbuto z’ubumwe n’imbuto z’ubworoherane.

    Ni intashyo z’urukundo n’urukumbuzi 'ku bacu bavukijwe ubuzima ikaba isezerano ry’uburyo tubibuka kandi tuzahora tubibuka'. Ati 'Ntibazazima duhari.' 

    Nirere Shanel yavuze ko iyi ndirimbo 'Araho' yayituye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Nirere yavuze ko indirimbo 'Araho' imuha 'ishusho y’aho twavuye, aho tugeze n’aho tugana'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘ARAHO' YA NIRERE SHANEL

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA 'ARAHO'AKOZE MU BURYO BWA CARTOON

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116221/kwibuka28-nirere-shanel-yasohoye-andi-mashusho-yindirimbo-araho-yukuntu-abarokotse-jenosid-116221.html

  • Muhanga: Basabwe kwifatanya n'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kunga ubumwe #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice arasaba abaturage b'Intara abereye umuyobozi kwirinda imvugo zipfobya Jenoside kandi zikanakomeretsa abayirokotse. Abasaba kandi kwifatanya nabo muri ibi bihe binjiyemo byo kwibuka Abatutsi basaga miliyoni bishwe urwagashinyaguro. Abasaba kandi gutahiriza umugozi umwe no kurenga amateka mabi Igihugu cyanyujijwemo na Politiki mbi y'amacakubiri.

    Guverineri Kayitesi, ibi yabitangarije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango wabereye mu murenge wa Nyarusange, aho hashyizwe indabo ku mva ibitse imibiri y'Abatutsi isaga 750 bishwe.

    Guverineri Kayitesi.

    Yagize ati' Turibuka abavandimwe, inshuti n'imiryango yacu ifite ababo bishwe nabi bitewe n'inyigisho mbi za Leta yashyiraga imbere amoko n'urwango ku banyagihugu,  ariko bikajyana na Politiki mbi yatumaga hari abari mu gice kimwe bahezwa bazira uko bavutse'.

    Akomeza yibutsa abitabiriye uyu muhango ko kwibuka aba batutsi bishwe nabi ari umwanya mwiza wo gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaba hafi no kubarinda kwigunga bityo tukanagira uruhare rwo kubabera abavandimwe beza, tukarushaho kwirinda imvugo zihembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Asaba urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu no kurenga ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo aribyo biduha kunga ubumwe tukirinda amacakubiri.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Bosco avuga ko abarokotse Jenoside bahisemo inzira y'Ubumwe n'Ubwiyunge kugirango bayoboke inzira nziza yo gufatanya n'abandi baturage gukomeza guharanira kwiyubaka. Yemeza ko impinduka nziza ziharanirwa, ko kandi tuzikomora kubatubohoye ndetse n'imiyoborere myiza  y'igihigu cyacu. Ahamya ko nk' Abanyarwanda twagaragaje ko mu bumwe bwacu nta cya tunanira, ko bityo dukwiye guharanira ko nta warokotse Jenoside wakongera guhura n'ibibazo yahuye nabyo kuko igihugu kiyobowe neza.

    Akomeza avuga ko aya mateka nubwo ari mabi twayanyuzemo, ariko ko abakiri bato bakwiye kwiga neza no gusobanurirwa kuko iyo urebye usanga hari abagihembera igengabitekerezo ya Jenoside bagamije kubiba amacakubiri mu bashyize hamwe batakirebera mu ndorerwamo z'amako n'uturere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko nta mutarage ukwiye kwirebera mu ndorerwamu y'amoko. Ahamya ko mbere abantu basangiraga akabisi n'agahiye ariko kubera inyigisho mbi mu myaka 1959,1961,1973 byatumye mu 1994 abatutsi bicwa n'imwe mu mitwe yari yarashyizweho ya 'PAWA', kubera inyigisho mbi bagiye bahabwa, ndetse ko na Leta yabashishikarizaga kwanga abo basangiye umuco, ururimi ndetse n'aho batuye.

    Ashimangira ko Leta yahagaritse Jenoside iha Abanyarwanda uburenganzira bungana ndetse inakuraho indangamuntu y'amoko bityo ko twagombye kwanga ababiba amacakubiri kuko ntakeza kayo, ahubwo aryanisha abayarimo n'abazayavukiramo.

    Tariki ya 7 Mata buri mwaka hatangira ibikorwa byo kunamira abatutsi bishwe bazize Jenoside mu Rwanda muri Mata 1994 mu gihugu cyose, ndetse iki gikorwa kikaba kimara iminsi 100, aho buri wese agomba kwifatanya n'abarokotse Jenoside mu bikorwa by'isanamitima ndetse no kubafasha gikomeza guharanira ko bagera ku iterambere rirambye.

    Akimana Jean de Dieu / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-basabwe-kwifatanya-nabarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-no-kunga-ubumwe/

  • #Kwibuka28: Ali Kiba yifatanyije nAbanyarwan… – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro, ibikorwa byo kwibuka birakorwa hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ibikorwa byo kwibuka ntibigomba kurenza amasaha abiri igihe abantu bateraniye hamwe nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe). 

    Abayobozi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bifatanyije n'u Rwanda muri iki gihe batanga ubutumwa, bavuga ko buri wese akwiye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w''Abibumbye António Guterres, yibukije abatuye Isi kwimika ubumuntu, bakirinda urwango rwaganisha mu bwicanyi nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Abakinnyi b'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza nabo bifatanyije n'u Rwanda mu mashusho bashyize ahagaragara basobanura icyo Kwibuka bisobanuye, bagaragaza ko bifatanyije n'Abanyarwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uretse abayobozi n'abahanzi b'Abanyarwanda bakomeje gutanga ubutumwa bw'ihumure, abo mu mahanga barimo Ali Kiba umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania nabo bagaragaje ko bifatanyije n'Abanyarwanda.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, uyu muhanzi yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto yanditseho #Kwibuka28, agaragaza ko yifatanyije n'Abanyarwanda muri iki gihe cyo kuzirikana Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] ni umwe mu bahanzi bo mu bihugu by'amahanga bagaragaza ko bakurikirana gahunda nyinshi zibera mu Rwanda. Buri mwaka, yifatanya n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

     

    Ali Kiba yagaragaje ko yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116220/kwibuka28-ali-kiba-yifatanyije-nabanyarwanda-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-116220.html

  • Gasabo: Bakomeje gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo hamwe n’Umuryango IBUKA bafite ibimenyetso byemeza ko hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa mu cyubahiro yajugunywe ahantu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/gasabo-bakomeje-gushakisha-imibiri-y-abishwe-muri-jenoside-itaraboneka

  • 07 Mata 1994: Itangizwa rya Jenoside henshi mu gihugu, ikimenyetso cy'umugambi wo kumaraho Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Abateguye Jenoside bamaze guhanura indege ya Habyarimana, Colonel Theoneste Bagosora n'abandi bahezanguni bakoresheje inama z'ubwicanyi, bategeka ko hose mu gihugu hajyaho bariyeri, muri iryo joro Abatutsi batangira kwicwa.

    Guhera tariki ya 7 Mata 1994, ahantu hatandukanye mu gihugu, Abatutsi barishwe, kugera igihe abicanyi batsindiwe Urugamba bagahunga babifashijwemo n'Abafaransa.

    Ni muri urwo rwego Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) izajya isohora inyandiko igaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye ikorwa hirya no hino mu gihugu buri munsi. Iyi nyandiko ikubiyemo uko yakozwe tariki ya 07 Mata 1994.

    1. Abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana ku isonga ryo gutsemba abatutsi muri kigali

    Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y'ihanurwa ry'indege Falcon 50 yari itwaye perezida Habyarimana Juvenal nibwo Interahamwe n'abasirikare bo mu umutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw'Umujyi wa Kigali, no kwica Abatutsi.

    Kimwe mu bikorwa Interahamwe n'abasirikari barindaga umukuru w'igihugu bahereyeho ni ugushaka uburyo bwo kujya kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Sitade Amahoro i Remera hafatwaga nk'ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye MINUAR. Uwo mugambi waje kuburizwamo n'imirwano hagati y'Ingabo za FPR Inkotanyi n'abasirikare barindaga umukuru w'Igihugu bituma abenshi mu Batutsi n'abandi bari muri Sitade Amahoro barokoka. Mu bari bahahungiye bakarokorwa na FPR Inkotanyi, harimo umuzungu w'Umubiligi witwa Francois VERITER wari impuguke (consultant) mu bijyanye n'imiyoborere akorera isuzuma imishinga y'u Rwanda rwaterwagamo inkunga n'Ishami ryUmuryango w'abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).

    Kuri iyo tariki kandi nibwo major Aloys Ntabakuze, wayoboraga umutwe w'aba Para-commando wabaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica Abatutsi n'abataravugaga rumwe n'ubutegetsi batuye hafi y'ikigo cya gisirikare cya Kanombe, ahitwa mu Kajagari.

    Uyu munsi kandi nibwo Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri n'ababikira biciwe mu Kigo cy'Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera. Mu bishwe harimo Padiri w'umuyezuwiti Chrysologue Mahame w'imyaka 67, wayoboraga icyo kigo, akaba yari no mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro witwaga 'Association des Volontaires de la Paix' (AVP). Abo bose bishwe n'abasirikare ba Letam barimo abarindaga umukuru w'igihugu n'abaparakomando b'i Kanombe bafatanyije n' Interahamwe.

    2. Kurimbura Abanyapoltiki batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside

    Mu mugambi wo kwikiza abanyapolitike batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, tariki ya 07 Mata 1994, ku ikubitiro hishwe Minisitiri w'Intebe, Madamu Uwilingiyimana Agathe n'abasirikare icumi b'Ababirigi bo mu ngabo z'Umuryango w'Abibumbye bari bashinzwe umutekano we.

    Bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n'abasirikare ba Leta y'u Rwanda bari bayobowe na major Bernard Ntuyahaga wahamijwe icyo cyaha n'Urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira imyaka 20 y'igifungo muri 2007. Igihano ubu yarakirangije yoherezwa mu Rwanda akaba ariho atuye.

    Abandi bishwe ni Perezida w'Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph, ba minisitiri Frederiko Nzamurambaho, wari na Perezida w'ishyaka PSD, Me. Felicien Ngango, wari Visi Perezida wa PSD n'umugore we Odeta Ubonabenshi, Faustin Rucogoza wari Minisitiri w'itangazamakuru wari mu ishyaka rya MDR na Landouald Ndasingwa wo mu ishyaka rya PL bishwe ku ikubitiro n'abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

    Radiyo Muhabura ya FPR Inkotanyi niyo yabaye iya mbere mu kwamagana iyicwa ry'Abatutsi n'abanyapolitiki b'Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Umugaba mukuru w'Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda abaturage b'inzirakarengane bicwaga, anatanga amabwiriza yo gutangiza igikorwa cyo guhagarika Jenoside.

    3. Hashingiwe ku mugambi wa Jenoside wariho, gutsemba abatutsi byakwiriye mu gihugu hose nyuma y'itangazo ry'urupfu rwa Perezida Habyarimana

    Guhera tariki ya 6 mata 1994 ninjoro, Radiyo Rwanda na RTLM byacishagaho itangazo ryashyizweho umukono na Col. Bagosora Theoneste wari umuyobozi w'ibiro bya Minisitiri w'ingabo, mu izina rya Minisitiri w'Ingabo, ryemezaga urupfu rw'umukuru w'igihugu Perezida Habyarimana Juvenal, risaba abaturage kuguma mu rugo, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo kwica Abatutsi bose hatagize uhunga, muri ako kanya mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, cyane cyane ku Kacyiru na Kimihurura, Interahamwe zahise zishinga za bariyeri zitangira kwica Abatutsi. Ni nako kandi ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi baricwa. Ubwicanyi bwabaga buyobowe na ba Burugumesitiri n'abandi bayobozi bo mu nzego z'ibanze.

    Aho ubwicanyi bwahise butangira ni muri Komini Giciye ku Gisenyi hiciwe Abatutsi benshi barimo n'umugore wa Bwana Bazivamo Christophe wakoraga mu mushinga w'ubuhinzi muri ako gace.

    Muri Komine Bicumbi muri Kigali, burugumesitiri Juvenal Rugambarara yahise atangira gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica Abatutsi. Uyu Rugambarara yemereye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(ICTR) ko we ubwe yishe Abatutsi bagera ku 100, akaba yarahamwe n'icyo cyaha.

    Ku itariki ya 7 Mata 1994, kwica Abatutsi byakomereje i Nyamata muri Bugesera na Sake muri perefegitura ya Kibungo.

    Mu yahoze ari Komini Runda muri Gitarama, mu karere ka Kamonyi, naho ubwicanyi bwatangiye ku itariki ya 7 mata 1994. Abatutsi baho biciwe mu duce twa Biharabuge, kuri Nyabarongo ahitwa mu Ruramba, ku Isenga, ku Kiraro/kuri Ruliba, mu Gasharara, ku Idongo, kuri station I Runda, kuri bariyeri ya Bishenyi ndetse hari n'abajugunywe mu cyuzi cya Cyabariza. I Runda hakomoka abakoze Jenoside b'ibirangirire ari nabo batangije Jenoside i Runda barimo Kamana Claver wari rwiyemezamirimo w'umwubatsi, Uwimana Pélagie, wari umwarimu na Ndayambaje Sixbert wari Burugumestri wa Runda.

    Kuri uyu munsi kandi mu yahoze ari Komine Kayenzi, naho muri Gitarama, Abatutsi biciwe ahitwa kuri Cocobeka n'ahitwa Intwari kuri Nyabarongo, ubu ni mu Karere ka Kamonyi. Muri Komini Gisuma, perefegitura ya Cyangugu naho abajandarume batangiye kwica Abatutsi kimwe no muri Nyaruguru ahitwa i Ruramba.

    Muri Komine Muko, perefegitura ya Gikongoro mu Karere ka Nyamagabe, abicanyi bagera ku ijana, bayobowe n'umukuru wa Polisi ya Komini afatanyije na Burugumesitiri Kayihura Albert, bishe Abatutsi batandatu bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mushubi, barimo umukozi wari ushinzwe imari ya Komini, Michel Gacendeli n'umuryango we.

    Mu mujyi wa Gisenyi, Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ikigo cya gisirikari mu karere ka Gisenyi yahise akoresha inama Interahamwe, Impuzamugambi, abasikikari n'abajandarume, hafatwa icyemezo cyo gushyiraho bariyero hose mu mujyi, no kwica icyitwa Umututsi cyose. Abishwe babasangaga mu ngo zabo, imodoka zitwara imirambo zikajya kubajugunya mu byobo byari byateguwe mu irimbi rya Gisenyi, abicanyi bahimbye 'Komini Rouge'.

    Ubwicayi bwahise butangira ku Nyundo bukomeza ku minsi yakurikiyeho, Abatutsi barenga 800 biganjemo abana n'abagore bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Nyundo, baricwa harokoka mbarwa. Ubwo bwicanyi nabwo bwateguwe kandi buyoborwa na Col. Anatole Nsengiyumva.

    Ku mugoroba w'iyi tariki ya 07 Mata 1994 nanone, Abatutsi bagera kuri 50 biciwe mu Iseminari ntoya ya Nyundo naho abagera kuri 150 bicirwa muri Paruwasi gatolika ya Busasamana muri Diyosezi ya Nyundo.

    Kuri uwo munsi kandi ahitwa Kabasheja mu Murenge wa Rugerero, muri Gisenyi, hiciwe Abatutsi bari bakuwe n'Interahamwe kuri Komini Rubavu naho abandi bicirwa muri Centre St Pierre, mu nzu y'abakobwa ba Musenyeri, mu cyahoze ari Rwandex ya Gisenyi , kuri Kiliziya ya Paruwasi Stella Maris no kuri Komine Rouge.

    Ubwicanyi bwarakomeje muri Mutura na Rwerere, i Mudende no mu Bigogwe, bicwa n'abasirikari bo mu kigo cya gisirikari cya Bigogwe cyayoborwaga na Lt Koloneli Alphonse Nzungize.

    4. Itsembabatutsi mu Ruhengeri ryatangijwe n'inama yayobowe na Nzirorera Joseph

    Tariki ya 07 Mata 1994, habaye inama yo gutangiza Jenoside, ibera kwa Nzirorera Joseph, wari umunyamabanga mukuru wa MRND ku rwego rw'igihugu, yitabirwa na Colonel Eprem Setako, Harerimana Emmanuel wari burugumesitiri wa komini Mukingo, Colonel Augustin Bizimungu, Casimir Bizimungu, Jean Baptiste Nyabusore, Esdras Baheza, Jonathan Bambonye, Jean Damascène Niyoyita, Dominique Gatsimbanyi wari burugumesitiri wa Komine Nkuli, Assiel Ndisetse na Lazare Ndangiza. Interahamwe zagumye hanze zitegereje ikiva mu nama. Iyo nama yafashe icyemezo ko Abatutsi bicwa bitarenze mu gitondo cyaho. Hemejwe kandi ko hatangwa imbunda hakanashyirwaho za bariyeri ahantu hatandukanye. Colonel Bizimungu yashinzwe gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, nyuma y'inama yatanze imbunda aziha abari ba konseye na bo baziha abaturage, n'abakuru b'Interahamwe barimo Burugumesitiri Kajerijeri na Baheza Esdras.

    Abatutsi bahungiye mu ishuri rikuru ry'ubuhinzi n'ubworozi rya ISAE Busogo barishwe bose, abapolisi n'Interahamwe bajya kwica Abatutsi bagera kuri 43 bari bahungiye kuri paruwasi ya Busogo.

    Kuri iyo tariki ya 07 Mata 1994, mu ma saa cyenda, Abatutsi bose bari bamaze kwicwa, ku buryo iminsi yakurikiyeho Interahamwe ziyise Amahindure (umutwe w'abicanyi wo muri Komini Mukingo) bagiye kwica ahandi muri Ruhengeri; ni muri urwo rwego zagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ku Rukiko rw'Ubujurire mu Mujyi wa Ruhengeri, Nyabihu, Musumba (Nkuri) na Nyakinama.

    Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu Bugarama muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, aho babakuraga mu ngo zabo bagahita babica bakabaroha mu Migezi ya Rusizi, Ruhwa na Rubyiro. Ni ubwicanyi bwari buyobowe na Yussuf Munyakazi na diregiteri w'uruganda rwa CIMERWA Marcel Sebatware wahungiye mu gihugu cy'Ububiligi akaba yarabonye ubwenegihugu bwacyo.

    Hishwe kandi Abatutsi i Gikundamvura (Hinduka) muri Perefegitura ya Cyangugu, mu Karere ka Rusizi, muri centre ya Kivuruga mu Karere ka Gakenke, ku biro bya komine Musasa ahari muri Perefegitura ya Kigali Ngari no mu nkengero zayo, i Muhondo mu Karere ka Gakenke, ku biro bya Komine Tare muri Kigali ngari, ku bitaro bya Nemba no muri centre ya Gakenke.

    Kuri uyu munsi kandi hishwe Abatutsi i Kananira muri Nkungu (Cyangugu), Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w'Abadiventiste rwa Hesha mu Murenge wa Mukamira bari bavanwe muri Segiteri Nanga muri Perefegitura ya Ruhengeri, (ubu ni mu Karere ka Nyabihu), Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w'Abadiventiste rwa Gisizi mu Murenge wa Muringa, mu Karere ka Nyabihu, abari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira , abari bahungiye mu Kiliziya ya Rambura mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, abari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi ndetse n'abari bahungiye kur segiteri Byahi muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

    Umwanzuro

    Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu kuva i Kigali, Gikongoro, Cyangugu, Ruhengeri, Gisenyi n'ahandi byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

    Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside, ni ngombwa kuko ari uburyo bwo gushyigikira ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda no gushyigikira no kurinda ibyo Leta yagejeje ku Banyarwanda. Kwibutsa amateka ya Jenoside ni ngmbwa kuko ari ngombwa kurwanya abahakana bakanayipfobya, hamwe n'abandi bose barwanya gahunda zo kubaka Iguhugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/07-mata-1994-itangizwa-rya-jenoside-henshi-mu-gihugu-ikimenyetso-cy-umugambi-wo

  • #Kwibuka28: Perezida Kagame yashimiye Inkotanyi ko zitihoreye #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabivugiye mu ijambo ritangiza icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 ,kuri uyu wa 7 Mata 2022.

    Ashingiye ku buhamya bwatanzwe na Sibomana Jean Nepomuscene bw'ukuntu Abatutsi bahigwaga amanywa n'ijoro muri Gatsibo ,Perezida Kagame yagize ati'Ngaho nimutekereze,twebwe twari dufite intwaro ,iyo twiyemeza gushakisha abo bicaga abantu bacu nta kuvungura maze natwe tukabica.Mbere ya byose ,twari kuba turi mu kuri ariko ntabwo twabikoze ,twarabaretse.Bamwe muri bo baracyariho,iwabo mu ngo ,mu midugudu ,abandi bari muri Leta,bari gukora ubucuruzi'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ariko ibi byose hari ibihugu bikomeye bibyirengagiza bigahishinja Leta y'u Rwanda amakosa arimo kutubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu .Yagize ati'Reka mbabwire ,turi igihugu gito ariko turi kinini mu butabera'.Bimwe muri byo bihugu binini kandi bikomeye byo ni bito mu butabera'.

    Yasobanuye ko ibi bihugu 'bito mu butabera nta maso bifite yo gutunga kubera ko byagize uruhare mu mateka yatumye abantu barenga miliyoni imwe Babura ubuzima Ati'Nta masomo bifite yo kwigisha kubera ko byagize uruhare muri aya mateka yatumye abantu bacu barenga miliyoni Babura ubuzima.ni abo babiteye, abanyarwanda bishe bagenzi babo ariko amateka y'ibyo akomoka aho twese tuzi,'.

    Perezida Kagame yavuze ko ibi bihugu byavugaga ko Abanyarwanda barimo kwicana aho kwemera ko Abatutsi barimo kwicwa,gusa ngo si ukuri kuko iyo biba kuba ariko bimeze ,Inkotanyi zari kuba zihorera,Ati'Kuri bo twese turi bamwe ,ntabwo turi bamwe ni yo mpamvu tutigeze twica indi miliyoni kuri miliyoni y'abishwe n'abanyabyaha. Bamwe muri bo baracyarinzwe n'ibi bihugu biba bishaka gutanga amasomo ku butabera'.

    Yakomeje yibaza uburyo u Rwanda rwakuye mu Itegekonshinga igihano cy'urupfu cyagombaga no gukatirwa bamwe mu bakoze Jenoside,rwanengwa n'ibi bihugu kandi bikigifite mu mategeko .Ati'Ibaze ku bantu bashidikanya ku butabera bwacu.Kandi dufite u Rwanda mu Itegekonshinga ryacu,mu mategeko yacu ,kuba rwarakuye igihano cy'urupfu.Bimwe muri ibi bihugu bikomeye biracyanyonga abantu cyangwa bikabakubitisha umuriro w'amashayarazi'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwiyubaka ,kandi ko nta muntu cyangwa igihugu ruzemera ko birushyiraho igitutu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/kwibuka28-perezida-kagame-yashimye-inkotanyi-zitihoreye-zigahitamo-kubaka