Blog

  • Kwibuka28: Ku myaka 12 gusa, Nimukuze yarokoye uruhinja rw'amezi 5 #rwanda #RwOT

    Nimukuze Clementine wo mu Karere ka Rulindo wari ufite imyaka 12 gusa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yarokoye uruhinja rw'amezi 5 arujyana iwabo bararurera rurakura. Ubu uwo mwana yarakuze, akaba ashima  ubumuntu n'ubwitange bw'abamurokoye.

    Mu Mudugudu wa Rugendabari mu Karere ka Rulindo kwa Nyirakimonyo Esteri ni ho Eliie Tuyishimire  wari ufite amezi atanu muri Jenoside yakorewe  abatutsi yarokokeye, nyuma yo kuhazanwa na Nimukuze Clementine, umwana wo muri uru rugo na we wari ufite imyaka  12. Yamutoraguye ahitwa i Rutonde.

    Nimukuze Clementine avuga ko akimara kuzana uyu mwana mu rugo abaturanyi bamuciye intege bamubwira ko atazabaho, icyakora ngo bakomeza kumwitaho uko bishoboka kugeza akuze.

    Tuyishimire Elie warokowe ari uruhinja

    I Rutonde ahatoraguwe Tuyishimire Elie kuri ubu hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi. Nimukuze  wamurokoye avuga ko nta makuru y'inkomoko y'uyu mwana kuko ahamusanga nta cyangombwa kimuranga cyari hafi ye habe n'undi muntu bari kumwe.

    Tuyishimire Elie ntiyagize amahirwe yo gukomeza amashuri icyakora kuri ubu,ni umushoferi ku kigo nderabuzima cya Ntarama, akazi avuga ko akesha kuba yararokotse.

    Nimukuze Clementine wari ufite imyaka 12 akarokora uruhinja

    Ashimira umuryango wamurokoye akavuga atabona icyo awitura gihwanye n'ubuzima bamuhaye.

    Ashishikariza urubyiruko rwarokotse jenoside kudaheranwa n'agahinda ahubwo bagahaguruka bakiteza imbere.

    Ku ruhande rw'umuryango warokoye uyu mwana na bo ngo baterwa ishema no kuba bobona atera imbere uko bwije n'uko bukeye, bavuga ko ikibazo cyose bagize bamwiyambaza nk'umwana babyaye.

    Kugeza ubu Tuyishimire avuga ko nta makuru na make afite y'inkomoko ye, ibi ni byo bituma arushaho gutekereza cyane ku cyatuma ataba mu bwigunge ahubwo akarushaho gukora cyane no gushaka inshuti.

    @RBA

    The post Kwibuka28: Ku myaka 12 gusa, Nimukuze yarokoye uruhinja rw'amezi 5 appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/09/kwibuka28-ku-myaka-12-gusa-nimukuze-yarokoye-uruhinja-rwamezi-5/

  • Uburyo ushobora guhitamo imyambaro muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari imyambaro imwe n'imwe twambaraga mu buzima bwa buri munsi ukwiye kubika mu gihe ugiye mu bikorwa byo Kwibuka biri kuba ku nshuro ya 28.

    Ivu ni ryo bara ryatoranyijwe nk'ibara rigomba kuranga ibi bihe bikomeye kuko binafitanye isano n'amateka y'u Rwanda. Mu bihe byo ha mbere, iyo umuryango wagiraga ibyago, abantu bisigaga ivu nk'ikimenyetso cyo kwerekana agahinda kabo.

    Iyi ni imwe mu mpamvu ibara ry'ivu ryasimbuye iry'umuhemba (mauve) kuko rikoreshwa cyane mu yindi mico itari iyo mu Rwanda, aho rizwi cyane hakaba mu mico ya Gatolika, aho bakoresha iri bara mu bihe bya Pasika, bizwi nko 'Gusiga Ivu'.

    Niyo mpamvu mu bihe nk'ibi turimo, ari ingenzi cyane kwita ku mabara umuntu yambara, byagushobokera ukibanda ku mabara arimo nk'irisa nk'ivu, cyangwa andi mabara nk'umukara, cyane cyane mu gihe wagiye mu bikorwa birimo Kwibuka n'ibindi bihuriza abantu benshi hamwe.

    Ushobora kandi no kwambara andi mabara nk'ubururu bwijimye n'andi ari muri uwo murongo, ajya gusa nk'ayijimye, nk'uko abahanga mu by'imyambarire babitangaza.

    Mu myambarire kandi hari amabara asa nk'aranga ibyishimo, arimo umuhondo, icyatsi, pink n'andi nk'ayo. Mu bihe nk'ibi ntabwo ari byiza kuyambara cyane. Ibi kandi bijyana n'andi mabara nk'umutuku nayo akwiriye kwirinda muri ibi bihe bikomeye, kuko ashobora no kuba yateza ibyago birimo ihungabana dore ko asa nk'amaraso.

    Birumvikana ko umuntu ari we ufite uburenganzira bwo kwambara umwambaro yifuza bijyanye n'imyambaro afite, ariko muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ingenzi cyane kwirinda kwambara amabara agaragaza ko umuntu yifatanyije n'abandi bari mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28.

    Umwenda ufite ibara rijya gusa nk’ivu niwo ukwiriye kwambara muri ibi bihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-ushobora-guhitamo-imyambaro-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe

  • Channel y'inteko ishingamategeko y'u Burusiya yagaritswe kuri Youtube #rwanda #RwOT

    Abategetsi bo mu Burusiya bashinje YouTube guhagarika shene y'inteko ishingamategeko umutwe w'abadepite y'iki gihugu, ndetse baburira ko hazabaho kwihimura.

    Umukuru w'inteko ishingamategeko y'Uburusiya Vyacheslav Volodin ashinja Amerika guhonyora 'uburenganzira bw'Abarusiya', mu gihe umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Uburusiya Maria Zakharova avuga ko 'YouTube yirangirije urwayo'.

    Ku rubuga rwa Telegram, Volodin yagize ati: 'Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] zirashaka kugira ukwiharira itangazwa ry'amakuru. Ibyo ntitwabyemera'.

    Kuri uyu wa gatandatu, ubutumwa bwo kuri YouTube bwavuze ko iyo shene 'yahagaritswe kubera ihonyorwa ry'amategeko y'imikorere ya YouTube', nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Abanyamakuru b'ibiro ntaramakuru AFP bemeje ko urwo rubuga rw'inteko y'Uburusiya rutagerwaho.

    Nkuko Uburusiya bubitangaza, Duma-TV ifite abafatabuguzi (subscribers) barenga 145,000. Itangaza amashusho y'impaka zo mu nteko ndetse n'ibiganiro igirana n'abadepite b'Uburusiya.

    Ku wa kane, ikigo kigenzura itangazamakuru cy'Uburusiya cyavuze ko kizahagarika ibikorwa byo kwamamaza mu gihugu by'urubuga rwa internet rwa Google rwo muri Amerika. Icyo kigo gishinja YouTube, y'urwo rubuga, gukwirakwiza 'amakuru y'ibinyoma' ajyanye n'igikorwa cya gisirikare cy'Uburusiya muri Ukraine.

    Uburusiya bwahagaritse kugera ku bitangazamakuru n'imbuga z'amakuru bitari ibya leta, ndetse ubwoba bukomeje kwiyongera ko Google ishobora kuba ari yo igiye gukurikiraho mu guhagarikwa kugerwaho muri icyo gihugu.

    @BBC

    The post Channel y'inteko ishingamategeko y'u Burusiya yagaritswe kuri Youtube appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/09/channel-yinteko-ishingamategeko-yu-burusiya-yagaritswe-kuri-youtube/

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022, yayoboye Inama y’Abaminisitiri, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-56579

  • Intambara ivugwamo FDLR : M23 yirukanye FARDC mu birindiro byinshi #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa ARC (Armée Révolutionaire Congolaise) Major Willy Ngoma ishami rya gisirikare ry’umutwe wa M23, yavuze ko FARDC ifatanyije na Batayo ya FDLR yitwa CRAP iyobowe na Colonel Ruhinda, ndetse na Mai Mai Nyatura.

    Yagize ati ” Ubundi ni gute twakiriye aba FDLR, Nyatura mu gisirikare cya FARDC ? Nk’uko M23 twabivuze, hari abasirikare ba leta bakorana n’iyi mitwe kandi byigaragaje.”

    “Tuzakomeza kwihagararaho, bigaragara ko twabarashe bariruka bamwe bavanamo imyambaro.”

    Iyi mirwano yatangiye ku wa Gatatu taliki 7 Mata 2022.

    Ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR ndetse na Mai Mai Nyatura bagabye ibitero ku birindiro bikuru by’umutwe wa M23 hafi ya Cyanzu ku kirunga cya Sabyinyo ku ruhande rwa Congo, bitwaje intwaro zikomeye.

    Mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kane iyobowe na Gen Sultan Makenga wigiriye ku rugamba, hari amakuru ko FARDC yatakaje uduce twa Gasiza, Gisiza, Bugusa, Bikenke, Kinyamahura na Rwambeho muri teritwari ya Rutshuru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/Intambara-ivugwamo-FDLR-M23-yirukanye-FARDC-mu-birindiro-byinshi

  • Miss Bahati Grace yunamiye nyirabukwe na Sebukwe wakiniye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grace muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yafashe umwanya yibuka Sebukwe na Nyirabukwe batagize bagira amahirwe yo gutaha ubukwe bwe na Murekezi Pacifique.

    Ni ku nshuro ya 28 Abanyarwanda n’ishuti zabo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu minsi 100 gusa yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane busaga miliyoni bazira uko bavutse.

    Miss Bahati Grace, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yibutse ababyeyi b’umuabo we bishwe muri Jenoside.

    Post ya mbere yahereye kuri Sebukwe, Raphaël Murekezi wari uzwi nka Fatikaramu, yavuze ibigwi by’uyu mugabo wakiniye ikipe ya Rayon Sports, agashinga ishuri rya ESPANYA.

    Ati 'Yari umugabo uzwi kandi ukunzwe. Umugabo wicisha bugufi. Umubyeyi, umwarimu, umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Rayon Sports aho nyuma yaje kuba umwe mu batoza. Yashinze ikigo cy’amashuri cya ESPANYA muri Nyanza — Butare. Ni umwe mu bashinze umuryango udaharanira inyungu wa Girumpuhwe wafashije abatishoboye by’umwihariko ababana n’agakoko gatera SIDA, nakomeza nkavuga byinshi byiza yafashije abaturage n’umuryango we. Ibigwi bye bizahoraho iteka. Yasize abana babiri muri 5.'

    Yakomeje avuga ko abana be babiri yasize bateye ikirenge mu cye mu bikorwa by’ubugira neza yakoraga, ahamya ko ibigwi bye bizahoraho iteka ryose.

    Ati 'Olivier wari umwana wa 3 na bucura bwe Paicifique (ari we mugabo we). Bombi barazwe imico ye. Olivier yateye ikirenge mu cyawe mu gukunda abantu, aho umuntu akeneye ubufasha abari ari yo kugira ngo icyo amufasha, simvuze umukinnyi w’umupira w’amaguru na Volleyball yavuyemo. Pacifique yarazwe byinshi byawe, umugabo wo kwizerwa, wicisha bugufi, ugira impuhwe n’umugabo witangiye umuryango we. Ibigwi byawe bizabaho kugeza igihe cyose tukiri ku Isi.'

    Avuga kuri Nyirabukwe, Josepha, yavuze ko yari umubyeyi mwiza kuri benshi ariko na none ngo yagiraga igitsure.

    Ati 'Baravuga ngo buri ruhande rw’umugabo mwiza ahaba hari umugore mwiza, Mama Regis nk’uko abantu benshi bamwitaga, yari azwi neza nk’umurezi ndetse n’umubyeyi kuri benshi. Yari umubyeyi mwiza ariko w’igitsure. '

    Nubwo yari afite igitsure ariko ngo yemereraga abana be buri umwe kujya mu byo yumva yifuza ariko na none biri mu murongo mwiza atari ibimushora mu ngeso mbi.

    Ngo yari kandi umugore wo kwizerwa weguriye ubuzima bwe guhindura imibereho y’abamuri hafi, yizeraga Imana ndetse atanga ibitambo byinshi kugira ngo abone ibitunga abana be 5 kandi nk’umuntu wari mukuru mu muryango wabo, yagize uruhare mu kurera abavandimwe be.

    Akomeza avuga ko yari umubyeyi waharaniye uburezi bw’umwana w’umututsi kugeza aho we n’umugabo we bashinze ikigo cy’Amashuri i Nyanza.

    Ati 'Yari umurezi ariko yabuze ibikoresho by’uyu munsi kugira ngo akangurire benshi ariko yakoresheje buri gikoresho cyari gihari mu gihe cye. Nubwo bagezweho n’amarorerwa kubera ko bavutse ari Abatutsi, bakomeje kwihangana kandi ibyo bakoze byose byaranzwe n’icyerekezo kinini; kumva no guhangayikishwa no kwangirwa kwiga ku Batutsi, byaje kuvamo ko bafatanyije n’inshuti zabo bashinze ikigo cy’amashuri i Nyanza aho buri umwe yabashaga kubona uburezi.'

    Bahati Grace akaba yarashakanye na bucura muri uyu muryango, Murekezi Pacifique, ni mu bukwe bwabaye muri Nzeri 2021 aho ababyeyi b’uyu musore batabonye ibirori bye kuko bitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Olivier (ubanza iburyo) na Pacifique (uwo nyina ateruye) ni bo bonyine babashije kurokoka muri uyu muryango, abandi bavandimwe babo (batatu babanza iburyo) bicanywe n’ababyeyi babo muri Jenoside

    Josepha ngari umubyeyi kuri benshi

    Ntabwo bagize amahirwe yo gutaha ubukwe bwa bucura wabo

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/miss-bahati-grace-yunamiye-nyirabukwe-na-sebukwe-wakiniye-rayon-sports

  • Amabwiriza ya Juvenal Habyarimana akiri Minisitiri w’Ingabo yatije umurindi itegurwa rya Jenoside #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bizimana yabigarutseho tariki 07 Mata 2022 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyatangirijwe ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside.

    Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko ijambo rya Junenal Habyarimana ryo mu 1969 akiri Minisitiri w’Ingabo, ari imwe mu mbarutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati 'Tariki 23 Nzeri 1969, Juvenal Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo yoherereje ba Burugumesitiri amabwiriza y’uko bazakemura ikibazo yise igaruka ry’impunzi, yandika ko igaruka ry’impunzi mu Rwanda rinyuranyije n’amategeko, asaba kuzigenzura babyitayeho kugira ngo iryo yinjira ryonona amategeko rihagarare burundu'.

    Habyarimana ngo yakomeje agira ati 'Witondeye ibarura ry’abanyamahanga bari muri Komine yawe byatuma ubigeraho neza. Tangira kubabarura ukibona uru rwandiko, igisubizo cyawe nzakibone bidatinze.'

    Minisitiri Bizimana yavuze ko ubukana bw’aya mabwiriza ya Habyarimana yita impunzi z’Abanyarwanda abanyamahanga, akanemeza ko kugaruka mu gihugu kwazo binyuranyije n’amategeko, ari imwe mu ntandaro za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Mbere yaho kandi hari impunzi n’imiryango yabo, bakomeje guhanyanyaza bagana inkiko basaba imitungo yabo, bituma tariki 26 Gashyantare 1966, Perezida Kayibanda ashyiraho iteka ryagiraga riti 'Umuntu wese wahunze ntashobora kuregera amasambu ye, niba ayo masambu yarahawe abandi baturage cyangwa hari ikindi Leta yayageneye, mu gihe basigaga ibintu byabo ni bo batumye byandagara, nta wishingiye guhunga kwabo, abategetsi ntibashobora kwishingira ingaruka z’uko guhunga'.

    Inzego za Leta zategetswe gukurikiza iri teka, ba Perefe babihabwamo inshingano, uruhererekane rurakomeza kugeza kuri Repubulika ya kabiri, aho tariki 25 Ukwakira 1973 Habyarimana yasohoye iteka risubiramo irya Kayibanda, rikumira impunzi ku gihugu no ku mitungo yazo.

    Bizimana yavuze ko iyo ugiye kureba usanga ihezwa muri gahunda nyinshi zitandukanye ryaratangiye mu gihe cy’ubukoloni, kuko nko mu mwaka wa 1924 u Bubiligi bwasinye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye (ONU), yateganyaga gushyiraho ingabo z’u Rwanda, bitangira gukorwa mu Kuboza 1959.

    Icyo gihe Col Rogist wari Umutegetsi Mukuru uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda, yemeje ko hajyaho ingabo z’Abanyarwanda ku kigero cya 86% mu Bahutu, na 14% mu Batutsi, nubwo nta shingiro gifite ariko ntabwo cyigeze cyubahirizwa.

    Tariki 29 Nzeri 1960, habaye inama yahuje Col Vander Straton wari ushinzwe ishyirwaho ry’ingabo na Col Rogist, bafata icyemezo cyo kwigizayo Abatutsi nk’uko inyandiko mvugo y’iyo nama ibivuga.

    Yagiraga iti 'Ingabo z’Igihugu zizaba zigizwe n’Abahutu gusa, ntidushaka kwitwaza impamvu zo kutabogama n’iza demokarasi, ngo twinjizemo Umututsi n’umwe. Abatutsi bazajya bashaka kwinjiramo, tuzajya ako kanya twemeza ko badashoboye, n’ubwo iyi mikorere irimo akarengane, ntidushaka kuvanga ihene n’ishu ngo twinjize mu ngabo zacu abantu bazadutera ibibazo'.

    Gushyiraho ingabo z’Igihugu hagakumirwa Abatutsi, ni imwe mu mpamvu zatumye kuva mu 1959 ubwicanyi bwarabakorerwaga, abasirikare ntibabukumire ahubwo bakagira uruhare mu kwica.

    Abakoloni babonye kare ingaruka z’iyi politiki n’ubwo banze bakayitsimbararaho, kuko tariki 30 Mata 1961 inzego z’iperereza z’u Bubiligi zanditse inyandiko ibyerekana.

    Yagiraga iti 'Mu Rwanda itoranywa ry’Ingabo z’Igihugu ryakurikije kwinjizamo Abahutu bonyine, iyo zigiye mu kazi zishyira imbere ko ari Abahutu kurusha inshingano za kinyamwuga zigomba kuranga umusirikare cyangwa umupolisi. Kubera iyi mpamvu dusanga bidakwiye kubohereza mu kazi ko kurinda umutekano igihe habaye ibibazo bishingiye kuri politiki'.

    Igitangaje ni uko abakoloni babonaga ko ingabo bashyizeho zizakora ubwicanyi bo ubwabo bise Jenoside, ariko baranga babitsimbararaho nk’uko bigaragarira muri raporo yo ku wa 27 Ugushyingo 1961, General wayoboraga ingabo z’u Bubiligi yageneye Minisitiri w’Ingabo amugira inama.

    Yagize ati 'Gutsimbarara kuri politiki yo gushinga ingabo z’u Rwanda uburinzi bw’imipaka, no kuzishinga kurinda umutekano imbere mu gihugu ni ugutera ikibazo cy’uko mu gihe ingabo zizakora ubwicanyi, Loni ishobora kuzita Jenoside, tuzahura n’ingorane zo gushinjwa ubufatanyacyaha'.

    Icyo gihe mu Rwanda hari ubwicanyi bwatangiye mu 1959, kandi ubwicanyi bwose bwarangwaga no gukoresha inama zibutegura, hagakurikiraho ibarura ry’abishwe, bikanashyirwa muri raporo za Leta kandi ntihabeho inkurikizi ku babukoze.

    Byageze n’aho Leta ishyiraho iteka ryo kudahana kuko tariki 20 Gicurasi 1963, Kayibanda yashyizeho iteka ritegeka kudakurikirana abagize uruhare mu bwicanyi abyita ko ari ukwirengera kwa rubanda, rikanategeka ko abarwanyije Parimehutu bazahanwa.

    Uburezi nabwo bwabaye imwe mu nzira zifashishijwe muri politiki y’urwango yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko tariki 26 Ukwakira 1972, wari umunsi ngarukamwaka bitaga uwa Guverinoma, icyo gihe Kayibanda yatangaje ko Abatutsi bagomba kwigizwayo.

    Yagize ati 'Baca umugani mu Kinyarwanda ngo bagarira yose, jye ndababwiye ngo nimuvangure urumamfu n’ururo hakiri kare'.

    Icyo gihe yasabaga kuvana Abatutsi mu mashuri no mu mirimo, kuko byahise bitangira gukorwa muri Gashyantare 1973, ubwo Leta yashyiragaho icyo yise komite z’ubucunguzi bwa rubanda zayoborwaga n’itsinda ryakoreraga mu biro bya Perezida wa Repubulika, rigizwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi, Umuyobozi Mukuru wari ushinzwe Politiki n’ubutegetsi, ba Minisitiri batatu, uwari ushinzwe Politiki, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, n’uw’urubyiruko.

    Bafatanyije n’abo mu nzego z’umutekano, bashyiraho gahunda yo kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu kazi, aho mu rwego rwo kugira ngo batibeshya bagiye muri Minisiteri y’abakozi ba Leta, basuzuma ifishi ya buri mukozi, hakorwa urutonde rw’Abatutsi, hakurikiraho kumanika lisite zabo kuri buri kigo, bategekwa kwibwiriza bagataha.

    Tariki 23 Werurwe 1973, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yandikiye ba Burugumesitiri abasaba raporo ku banyeshuri birukanywe kuri buri shuri, ikandikwa mu Kinyarwanda ikanyuzwa kuri Perefe mu ntoki, kandi bigakorwa mu ibanga rikomeye.

    N’ubwo Juvenal Habyarimana afata ubutegetsi yabeshye ko agaruye amahoro bigatuma Abatutsi batahunze bagira icyizere, ariko si ko byagenze kuko tariki 01 Kanama 1973 Habyarimana yatangaje politiki y’uburezi ikumira Abatutsi mu mashuri.

    Yagiraga iti 'Abategetsi b’u Rwanda basanze ari ngombwa gusubira muri politiki yerekeye uburezi. Politiki nshya igamije mbere na mbere kwigisha no kujijura rubanda nyamwinshi. Kwemererwa kwinjira mu mashuri yisumbuye, bizajya bikurikiza ubwoko n’uturere'.

    Nyuma yo kwemezwa bikanashyigikirwa n’inzego n’amashyaka bitandukanye, byaje gushyirwa muri politiki y’uburezi mu Rwanda mu mwaka wa 1985.

    Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amabwiriza-ya-Juvenal-Habyarimana-akiri-Minisitiri-w-Ingabo-yatije-umurindi-itegurwa-rya-Jenoside

  • Will Smith yahagaritswe mu bitabira 'Oscar Awards' mu gihe kingana n'imyaka 10 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022 ubwo hatangwaga ibihembo bya Oscars ku nshuro ya 94, nibwo Will Smith yakubise umunyarwenya Chrsi Rock amuziza gutera urwenya k'umugore we.

    Nyuma y'uko uyu mukinnyi wa Film akaba n'umuhanzi akubise urushyi uyu munyarwenya bigatangaza benshi ndetse bikagarukwaho n'ibitangazamakuru bitandukanye, Will Smith yafashe umwanya asaba imbabazi Chris Rock avuga ko ibyo yakoze nawe yasanze bitari bikwiye.

    Will Smith yagize Ati 'Ndifuza kugusaba imbabazi ku mugaragaro Chris. Nari nataye umurongo ndetse nakoze amakosa. Mfite isoni kandi ibikorwa byanjye ntabwo byerekanye umugabo nshaka kuba. Nta hantu ho gukorerwa urugomo ku isi y'urukundo n'ubugwaneza.'

    Uyu mugabo yanasabye imbabazi abategura ibi bihembo, abatunganya filime, abari bitabiriye ndetse n'undi warebye ibyo yakoze.

    Will Smith icyo gihe yavuze ko we kumuteraho urwenya nta kibazo kuko bifite aho bihurira n'akazi ke ariko k'umugore we abifata nko kurengera kuko ari ukwinjira mu buzima bwite bwa muntu.

    Nubwo uyu mugabo yagaragaje ko ibyo yakoze nawe byamuteye isoni ndetse akanasaba imbabazi The Academy itegura ibikorwa bya Oscar Awards nyuma y'iminsi yiga ku myitwarire ya Will Smith ibinyujije mu mu kinyamakuru Variety Magazine rwatangaje ko Will Smith yafatiwe igihano kingana n'imyaka 10 atitabira ibihembo bya 'Oscar Awards'.

    Mu itangazo The Academy yasohoye riragira riti: “Mu birori bya Oscar Awards 2022 byabaye ku nshuro ya 94 byari bigamije kwishimira abantu batandukanye bo muri Cinema bakoze ibikorwa byiza umwaka ushize gusa twababajwen'uko byabangamiwe n'imyitwarire y'urugomo ya Will Smith”.

    Yakomeje igira iti” imyitwarire ya Will Smith yagaragaje ku rubyiniro ntabwo ikwiriye kwakirwa, tunasabye imbabazi ko ntacyo twahise tubikoraho bikimara kuba. Ibi byatumye tugaragara nabi imbere y'abari bitabiriye ibirori ku babirebaga kuri Television n'ahandi bose babibonye batekereje ko dushyigikiye urugomo ariyo mpamvu twahanishije Will Smith imyaka 10 atitabira 'Oscar Awards'.Ntiyemerewe gushyirwa mu bahatanira ibi bihembo cyangwa no kubwitabira mu gihe cy'imyaka 10.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/will-smith-yahagaritswe-mu-bitabira-oscar-awards-mu-gihe-kingana-n-imyaka-10

  • Uburusiya bwashyiriweho icyiciro cya gatanu cy’ibihano #rwanda #RwOT

    Ibihano bishya bigena ko amabuye ya Coal akomoka mu Burusiya atazongera kugira aho yoherezwa mu mahanga. U Burusiya bwoherezaga ayo mabuye afite agaciro ka miliyari 8€ ku mwaka.

    Mu bijyanye n’imari, ibihano bishya bigena ko umutungo wa banki enye z’u Burusiya ufatirwa, aho ungana na 23% by’umutungo wose wa banki z’iki gihugu.

    Ibindi bihano bireba ingendo kuri sosiyete zo mu Burusiya no muri Belarus ko zitemerewe kugera muri EU. Gusa izitwaye ibikomoka ku buhinzi n’ibiryo hamwe n’ubufasha bugenewe abari mu kaga n’ibikomoka kuri peteroli zizemererwa kwinjira.

    Ibyoherezwa mu mahanga biturutse mu Burusiya bifite agaciro ka miliyari 10€ nabyo byakumiriwe, byiganjemo ibikoreshwa mu nganda.

    Magingo aya, u Burusiya ni cyo gihugu cyafatiwe ibihano byinshi mu mateka y’Isi. Mu cyumweru cya mbere cya Werurwe, byari bimaze kuba 5534.

    Source : https://imirasire.com/?Uburusiya-bwashyiriweho-icyiciro-cya-gatanu-cy-ibihano

  • #Kwibuka28: Giramata w'imyaka 18 yageneye abanyarwanda ubutumwa bw'ihumure abinyujije mu indirimbo yise'Amarira ndira'. #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukiri muto mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Giramata Jean D'Arc yageneye ubutumwa bw'ihumure Abanyarwanda abinyujije mu ndirimbo yise'Amarira ndira'. Ni kunshuro ya 28 u Rwanda rufatanyije n'isi yose muri rusange baribuka Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

    Mu kiganiro yagiranye ni Inyarwanda Giramata yyavuze ko indirimbo 'Amarira Ndira' ari indirimbo yakoze mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda n'isi yose kwibuka ku nshuro ya 28 Jenocide yaakorewe Abatutsi muri Mata 1994. yagize ati” Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 n'Abanyarwanda bose muri rusange”.

    Giramata wamenyekanye asubiramo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana z'Abahaanzi batandukanye nka Aline Gahongayire, Islael Mbonyi n'abandi nyuma agataangira gukora ize bwite yavuze ko n'ubwo Jenocide yabayeho ataravuka kuri ubu yibuka nkuwayibonye amaso ku maso bitewe n'ibyo yabwiwe n'ababyeyi, ati”Ntabwo Jenocide yabaye ndiho,ahubwo navutse yararangiye, ariko ibyo numvanye ababyeyi kenshi bituma numva nsa n'uwayibonye amaso ku maso”.

    Indirimbo'Amarira ndira” yanditswe na Bright Karyango usanzwe amufasha mu muziki we wa buri munsi, Giramata yavuze ko n'ubwo atari we wayanditse ariko akiyihabwa yahise ayikunda cyane ati” Iyi ndirimbo nkimara kuyumva nahise nyiyumvisemo kuko nange ibiyikubiyemo bihora bingaruka mu matwi kenshi, ubu dufite abantu babariye kuntoki mu muryango kandi bambwira ko kera iwacu twahoze ari umuryango mugari”.

    Giramata yasoje agenera ubutumwa abanyarwanda abasaba gukundana no gushyira hamwe kuko yizera ko ahari urukundo nta bwicanyi bwaharangwa.

    Source : https://umuryango.rw/kwibuka/article/kwibuka28-giramata-ukiri-muto-yageneye-abanyarwanda-ubutumwa-bw-ihumure