Blog

  • Umuryango 'Humura’ wunamiye Abatutsi bishwe bakajugunywa mu migezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagize umuryango 'Humura’ ku wa Gatandatu tariki ya 09 Mata 2022, bagiye mu gihugu cya Uganda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/umuryango-humura-wunamiye-abatutsi-bishwe-bakajugunywa-mu-migezi

  • #Kwibuka28: Kureba filime The 600 ivuga ku… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mata 2022, ni bwo kuri konti ya Twitter ya 'The 600' hanyujijweho ubutumwa buvuga ko 'Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, filime ya 'The 600' ubu wayireba ku isi yose ku buntu cyane cyane muri Afurika n’i Burayi'.

    Mu Ukuboza 2019 iyi filime yegukanye igihembo gikomeye mu iserukiramuco rya 'Los Angeles Independent Film Festival Awards [LAIFF] ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yanatsindiye igihembo cya filime mbarankuru mu iserukiramuco 'Winter Film Festival' ryabereye mu nyubako ya Cinema Village muri New York mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Filime ya 'The 600: Soldiers’ story' ifite iminota 115' ivuga ku ruhare rwa Batayo ya 3 y’ingabo za RPA mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ikarokora Abatutsi benshi muri Mata 1994.

    Yakinnyemo abari mu ngabo icyo gihe, abari bayoboye urugamba icyo gihe, abarokotse batanze ubuhamya bukomeye n'abandi.

    Ku wa 06 Ukuboza 2019 iyi filime ya 'The 600: Soldiers' Story' yerekanwe mu gikorwa cyateguwe na Ambasade y'u Rwanda muri Amerika, cyabereye mu nyubako ya Arent Fox mu Mujyi wa Washington D.C.

    Iyi filime yerekanwe kandi bwa mbere mu Rwanda muri Kigali Century Cinema, kuwa 04 Nyakanga 2019.  Ni mu muhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Iyi filime yatunganyijwe n'Umunya-Amerika Richard Hall afatanyije na Annette Uwizeye.

    Richard avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma yo gusura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu, yiyemeza kwerekana ukuri ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame tariki 13 Ukuboza 2017.

    Ubu ushobora kureba filime ya 'The 600' ku buntu


    Filime mbarankuru ya 'The 600, The Soldier’s Story', ivuga ku ngabo za RPA zari muri CND

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IYI FILIME YA 'THE 600' IVUGA KU NGABO ZARI IZA RPA ZAHAGARITSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116250/kwibuka28-kureba-filime-the-600-ivuga-ku-ngabo-za-rpa-zari-muri-cnd-byagizwe-ubuntu-116250.html

  • Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ,Umuburo ku batarikingiza byuzuye #rwanda #RwOT

    Iyi nama yari iyobowe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame. Nta mpinduka zihariye yakoze ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 ahubwo ingamba zari zisanzweho zakomeje gushimangirwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibyemezo-by-Inama-y-Abaminisitiri-Umuburo-ku-batarikingiza-byuzuye

  • Nkulikiyimfura yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Marara yoherezwa muri Qatar – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yari iyobowe n'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame. Nta mpinduka zihariye yakoze ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 ahubwo ingamba zari zisanzweho zakomeje gushimangirwa.

    Mu bayobozi bahawe imyanya, harimo François Nkulikiyimfura wari Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar. Yahinduriwe imirimo yoherezwa mu Bufaransa asimbuye François Xavier Ngarambe.

    Undi wahawe umwanya ni Igor Marara wari usanzwe ari Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda muri Canada wagizwe Ambasaderi warwo muri Qatar.

    Iyi nama y'Abaminisitiri kandi yemeje ba Ambasaderi bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Muri bo harimo Wang Xuekun wemerewe guhagararira u Bushinwa mu Rwanda.

    Daba Debele Hunde yemerewe kuba Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda mu gihe Jean de Dieu Mitima Bulinz we yemerewe guhagararira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Sommel Yabao Mbaidickoye we yemerewe guhagararira Tchad mu Rwanda afite icyicaro muri Congo Brazaville.

    François Nkulikiyimfura wari Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar yoherejwe mu Bufaransa

    Igor Marara wari Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda muri Canada yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkulikiyimfura-yagizwe-ambasaderi-w-u-rwanda-mu-bufaransa-marara-yoherezwa-muri

  • Ibuka-Hollande yahuriye mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 28 – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byaranzwe n'Urugendo rwo Kwibuka, hatangwa ubuhamya ndetse n'ibiganiro byagarutse cyane ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni umugoroba waje ukurikirana n'igikorwa cyo Kwibuka cyatangijwe tariki ya 7 Mata 2022 muri Den Haag, cyitabirwa n'Abanyarwanda n'inshuti zabo baturutse mu bice bitandukanye by'icyo gihugu, aho Umushyitsi Mukuru yari Amb. Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi.

    Mu bandi bari bitabiriye harimo Safari Christine Uyobora Ibuka-Hollande, Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Den Haag, Saskia Bruines, Umuyobozi Mukuru w'Ubutwererane Mpuzamahanga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buholandi, Kitty Van der Heijden n'abandi.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko yagarutse ku gihombo u Rwanda rwagize bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati'Nibukije Isi igihombo u Rwanda rwagize mu gihe habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, nsaba urubyiruko kurushaho guhashya abagikomeje guhembera ingengabitekerezo yayo, abayipfobya n'abayihakana cyane cyane ababikora bifashishije ikoranabuhanga.'

    Yongeyeho ko asaba urubyiruko ko mu 'Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira imbaraga mu rugamba rwo guhashya abahakana n'abapfobya Jenoside kuko kuyihakana no kuyipfobya ntabwo ari ugupfa kuvuga nk'uko ubyumva nk'uko bamwe bihisha inyuma y'ubwisanzure mu kuvuga ibyo bashaka.”

    Mu ijambo rye, Christine Safari uyobora Ibuka-Hollande yasabye ko hakongerwa imbaraga mu kurwanya ipfobya rya Jenoside, hakihutishwa imanza z'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gutanga ubutabera bwuzuye.

    Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati 'Uyu munsi wa Kabiri [wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi], tariki 8 Mata 2022 ni umwihariko ukomeye kuko niho tuza kwisanga nk'abarokotse Jenoside tuganire hagati yacu mbese tuvuge byimbitse ibyo twabayemo mu buhamya no gusangira amateka, tukaba dushimira na Ambasade ituba hafi kuko amateka twibuka areba Isi isi yose.'

    Yongeyeho ati 'Gufatanya biratwubaka. Twakoze igikorwa cyo Kwibuka [turi kumwe] n'abahagarariye ibihugu byabo dufatanyije na Ambasade, uyu munsi na bwo turi kumwe, twakoze urugendo rwo Kwibuka uko Abatutsi bajyanwaga kwicwa, dusoza dusangira ibiganiro n'ubuhamya kugira ngo [ibyabaye] bitazongera kubaho i Rwanda cyangwa ahandi hose ku Isi.'

    Umuyobozi wungirije wa La Haye, Saskia Bruines, yijeje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bazakomeza kubaba hafi mu gushyigikira ubutabera hahanwa abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Amb. Nduhungirehe yavuze ko 'Ari ngombwa Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ari na ko dukomeza kureba imbere nk'uko Insanganyamatsiko ari 'Kwibuka, twiyubaka' kandi dusigasira ibyubatswe mu mbaraga u Rwanda rwishatsemo nyuma yo gusohoka muri aya mahano yari yagejeje igihugu cyacu mu manga.'

    Yongeyeho ati 'Mu Buholandi hari umwihariko kuko ni igihugu cyadufashije cyane rugikubita mu bijyanye n'ubutwererane mu butabera. Muri Jenoside hishwe abantu batandukanye bari abakozi mu ngeri zitandukanye ku buryo hose habaye icyuho, aha ndavuga cyane mu butabera niho u Buholandi bwaduteye inkunga nyuma y'aho Ingabo za FPR-Inkotanyi zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Amb. Nduhungireho kandi yagize ati 'Ikindi Twishimira ni uko u Buholandi bwafashe bukanohereza bamwe mu bantu bacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari babiri baburanishijwe banahamwa n'icyaha, hakaba n'abandi batatu bafashwe boherezwa no mu Rwanda ndetse hari n'abandi bafashwe ubu bakaba bari gukorwaho iperereza.'

    Amb. Nduhungirehe kandi yanavuze ko bari mu biganiro bigamije kuzashyiraho inzibutso ebyiri, rumwe mu Mujyi wa Den Haag urundi mu Mujyi wa Amsterdam, aho yashimangiye ko imyiteguro y'ibyo bikorwa igeze kure. Yashimangiye ko izi nzibutso zizagira uruhare mu gisigasira amateka ya Jenoside ndetse no kwigisha aya mateka ku baturage b'u Buholandi.

    Amb. Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi atanga Ikiganiro mu Ijoro ryo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Safari Christine uyobora Ibuka-Hollande afungura igikorwa cy’Ijoro ryo Kwibuka

    Mukamuhirwa Immaculée ubwo yatangaga ubuhamya

    Claude Ndabarasa uyobora Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Buholandi niwe wayoboye iki gikorwa

    Abanyarwanda n’inshuti zabo bari bitabiriye Ijoro ryo Kwibuka ku nshuro ya 28

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye mu Buholandi

    Abanyarwanda batuye mu Buholandi ubwo bari bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amba. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abanyarwanda bari bitabiriye Urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 28

    Abanyarwanda bakoze urugendo mbere yo gutangira igikorwa cyo Kwibuka

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buholandi-umuryango-ibuka-hollande-wibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994

  • Rusizi: Abavuzi b'amatungo bakuriweho imbogamizi zababuzaga gutanga serivisi zihuse – #rwanda #RwOT

    Aba bavuzi b'amatungo bavuga ko kuba nta moto bari bafite byatumaga batinda kugera ku mworozi ubitabaje habaka ubwo bagerayo itungo ryamaze kunegekara ku buryo ntacyo barimarira.

    Kwitonda Jovin, umuvuzi w'amatungo wigenga ukorera mu Murenge wa Butare avuga ko byabagoraga kubona azote yo kubika intanga.

    Ati “Azote ubundi itangwa n'akarere. Twarahuguwe, ibikoresho byose tuba tubifite ariko icyari kibuze ni uburyo bwo kubona intanga igihe cyose tukaba tuzifite. Ubwo tubonye inyoroshyangendo, ndajya nyaruka nzane azote igihe cyose mbe mfite intanga ku buryo igihe cyose umuturage azajya akenera guteresha inka intanga tuzajya tumugeraho tukamuha serivise nziza”.

    Dr Rukundo Jean Claude, ukora mu ishami ry'ubushakashatsi muri RAB, yavuze ko basanze aka gace kagaragaramo ikibazo cy'imiti ihenda kubera urugendo rurerure kuko bamwe bishyuraga ibihumbi 30 bya tike kugira ngo bagera aho bayikura.

    Ati “Byagiraga ingaruka z'ako kanya ku giciro. Ikindi mu gace nk'aka k'imisozi miremire umuntu ukora adafite inyoroshyangendo agerayo impitagihe ku buryo asanga itungo ryamaze kwangirika burundu cyangwa niba ari itungo agiye gutera intanga akagerayo ryahindutse. Ni agace kitaruye utundi ku buryo bigoye kubona serivise byari ngombwa ko kitabwaho mu buryo bwihariye”.

    Akomeza avuga ko mu byo bateganya gufasha aba bavuzi b'amatungo harimo no kubagenera amahugurwa yo gutera intanga ingurube.

    Aba borozi bahawe imiti y'ibanze y'amatungo, bahawa firigo yo gukonjesha imiti na moto zo kuborohereza mu ngendo.

    Ibikoresho nk'ibi RAB imaze kubitanga mu turere 12 turimo tubiri two mu Ntara y'Iburengerazuba ari two Rusizi na Rubavu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abavuzi-b-amatungo-bahawe-moto-zizabafasha-kugeza-serivisi-ku-baturage

  • Ibyaranze Tariki 9 Mata 1994 : Abajepe ba Habyarimana n’Interahamwe biciye Abatutsi muri Kiliziya i Gikondo #rwanda #RwOT

    1.Ingabo z’Abafaransa baje mu cyo bise ” Opération Amaryllis ” zateraranye Abatutsi mu maboko y’abicanyi

    Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa bise ” Operation Amaryllis ” yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari n’Interahamwe. Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo.

    Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe bahasize benshi babasigira Interahamwe.

    Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y’ingabo z’Abafaransa.

    Imiryango yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore bashakanye n’Abanyarwanda basabye ko abao bashakanye n’abana babo, babatwara baranga. Abakozi ba ambasade y’Ubufaransa cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.

    Nyamara, ambasade y’u Bufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango w’uwahoze ari perezida, abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho la Leta yariho, n’ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry’Akazu. Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y’Ubufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zirabica.

    Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi ” orphelinat Ste Agathe ” yari iya Agata Kanziga umugore wa Habyarimana barabatwaye, ariko u Bufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi 2 yishwe n’abasirikari b’u Rwanda bayobowe na majoro Bernard Ntuyahaga.

    Icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa cyangwa se iminsi 2 yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe n’abanyepolitiki bashakaga guha ingufu ingabo z’u Rwanda zari ku rugamba.

    Uwo munsi, umuryango wa Habyarimana n’abandi bahezanguni buriye indege z’Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.

    Mu ntagondwa z’abajenosideri batwawe n’ingabo z’Abafaransa harimo Felisiyani Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside na Ferdinand Nahimana wabaye umukangurambaga wa Jenoside. Bombi bari mu bashinze RTLM yakoreshejwe mu kwamamaza ikowra rya Jenoside.

    2.Ishyirwaho rya guverinoma y’abicanyi yari iyobowe na Kambanda

    Mu gitondo cy’itariki ya 8/4, Bagosora yakoranije abayobozi bagize Hutu-Power, kugira ngo bashyireho guverinoma, bose bavaga mu mashyaka y’abahezanguni. Ishyirwaho ry’iyo guverinoma ryabereye muri Ambasade y’Abafaransa.

    MRND yari ihagarariwe na Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, visi perezida we na Joseph Nzirorera, umunyamabanga Mukuru ; MDR ihagarariwe na Froduald Karamira, Donat Murego, PL ihagarariwe na Justin Mugenzi na Agnes Ntamabyaliro. PSD yari ihagarariwe na François Ndungutse na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, PDC ihagarariwe na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda na Gaspard Ruhumuliza.

    MRND yashyizeho Dr Théodore Sindikubwabo nka perezida wa Repubulika, Bagosora nawe ashyiraho Jean Kambanda ku mwanya wa minisitiri w’intebe.

    Iyo guverinoma yari ifite gahunda imwe gusa : gutanga umurongo w’uko Jenoside igomba gukorwa mu gihugu cyose, gutanga intwaro, gukangurira abaturage gukora Jenoside no kuyisobanura mu mahanga.

    3.Abatutsi biciwe kuri paruwasi gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pallotti i Gikondo muri Kigali

    Tariki ya 09 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo. Uyu munsi kandi ni nabwo abasirikare ba Leta batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa Nyakabanda II munsi ya Hoteli BAOBAB.

    Ikinyamakuru cy’abafaransa Libération ni cyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi jenoside, mu nyandiko yanditswe n’umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya Jenoside.

    4.Abatutsi bakomeje kwicwa ahantu hanyuranye mu gihugu : muri Kibungo, Kigali, Ruhengeri na Kibuye.

    Kuri uyu munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, MwiriNyamirama na Kabare mu Karere ka Kayonza, kimwe n’abari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo barishwe.

    Interahamwe zishe Abatutsi muri Segiteri Nyagatare I mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abari bahungiye kuri paruwasi ya Zaza muri Kibungo aho guhera tariki ya 09. Ubwo bwicanyi bwarakomeje, ababarirwa hagati ya 500 na 800 bishwe.

    Guhera tariki ya 9 mata, Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, hamwe n’abari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri perefegitura ya Kibuye. Mu minsi yakurikiyeho hishwe abarenga 12000.

    Kuri uyu munsi nanone, hishwe Abatutsi bari bahungiye i Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo ndetse n’ahandi hantu hatandukanye harimo i Cyabingo , muri perefegitura ya Ruhengeri, muri centre y’ubucuruzi ya Karamano mu Mataba mu Karere ka Gakenke, ku Rusengero rw’Ababatisiti rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, ndetse no muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

    Ahitwa mu Kivuruga muri Komini Cyabingo hari huzuye abasirikare batangiraga Abatutsi bageragezaga guhunga. Uretse aho kuri bariyeri, Abatutsi biciwe i Cyabingo na Busengo. Interahamwe zabishe zazaga kuri kaburimbo ahitwa kuri Mukinga zifite ibiganza by’abo zamaze kwica ; zigakomereza i Rwaza mu yari Komine Ruhondo kwica abandi.

    Umusozo

    Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nsengero na za Kiliziya, kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibyaranze-Tariki-9-Mata-1994-Abajepe-ba-Habyarimana-n-Interahamwe-biciye-Abatutsi-muri-Kiliziya-i-Gikondo

  • #Kwibuka28: Ubuhamya bwa myugariro wa Kiyovu… – #rwanda #RwOT

    Irambona Eric w'imyaka 30 y'amavuko, yavukiye mu Murenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, mu muryango w'abana barindwi akaba ari na we bucura.

    Mu buhamya bwe, Irambona yasobanuye uburyo yakijijwe no kuba yarahinduwe umukobwa akambikwa imyenda y'abakobwa bigatuma arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Jenoside yabaye mfite imyaka 2, nta sura mfite ya Jenoside muri icyo gihe ariko umunsi ku munsi ngenda mbona amafoto nk'uwari uhari, twari abana 7 dusigaye turi abana 4, 3 nibo bapfuye na papa yarapfuye icyo gihe.

    Njye banyambitse imyenda y'abakobwa kuko bari bavuze ko bahera ku bahungu bica hanyuma abakobwa bakicwa nyuma. Babonye njye ndi umukobwa, hanyuma ndokoka gutyo.

    Abasigaye ni njyewe na mukuru wanjye na bashiki banjye babiri, icyo gihe muri Jenoside bicaga cyane abahungu, abakobwa bo baravuga ngo bazabagereka cyane kuri Habyarimana sinzi ukuntu mbyumva gutyo, abapfuye b'iwacu icyo gihe bari abahungu nanjye nagombaga gupfa kuko nari umuhungu ariko bampinduye umukobwa kuko nari umwana muto bakinyita izina ry'umukobwa bakanyambika n'ikanzu abicanyi baza bakavuga ngo uyu ni umukobwa.

    Muri icyo gihe nta muturanyi wabagaho kuko ni we waguhigaga, uko byagenze twarihishe, aho twihishe baravuze ngo kuko abahungu barimo kubica cyane mureke aba ngaba bahungire kuri Kiliziya ya Shangi aho abandi barimo kujya, noneho bakuru banjye baragenda abo ngabo bagiye nibo bapfuye kuko yari nka politiki yo kubakusanyiriza hamwe kugira ngo babice.

    Interahamwe zahise zijya aho bagiye, batubwiye ko habaga hari intambara kuko barwanaga n'interahamwe zikaza bakazitera amabuye zigasubirayo kugeza tariki ya 15 Mata 1994 ubwo hazaga igitero kikabica, twe twasigaye twihishe niyo mpamvu twarokotse'.

    Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara kurangira, bari basigaranye na Mama wabo nubwo bitari byoroshye ariko FARG yarabafashije we n'abavandimwe be babasha kwiga barangiza amashuri yabo. Irambona avuga ko nubwo yakuze agakina umupira ariko kuva kera zitari inzozi ze kuko yari afite inzozi zo kuzaba umusirikare kugira ngo arinde umuryango we ntihazagire umuntu wongera kumukorera ku bagize umuryango we.

    Uyu mukinnyi avuga ko kugeza ubu yamaze kwiyubaka ndetse ko umupira w'amaguru akina wamufashije kutigunga kuko yabonye inshuti nyinshi zimuba hafi zigatuma atigunga. Avuga ko sport ari ikintu gikomeye mu buzima bwe. Irambona avuga ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kujya baganira amateka yaranze u Rwanda kugira ngo n'abari bato cyangwa bataravuka, babashe gusobanukirwa neza amateka y'igihugu cyabo.

    Irambona Eric avuga ko Abanyarwanda bakwiye kuganira amateka y’igihugu cyabo kugira ngo bafashe abakiri bato

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116247/kwibuka28-ubuhamya-bwa-myugariro-wa-kiyovu-sport-eric-irambona-warokowe-no-kwihundura-umuk-116247.html

  • Muhanga: Uko Karekezi yarokoye Abatutsi abahishe mu ndake #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga hari umugabo witwa Karekezi Desire wahishe abatutsi mu mwobo bita INDAKE, abaharokokeye bavuga ko iyo habaho abantu benshi bafite umutima nk'uwa Karekezi igihugu kitari gutakaza abarenga miliyoni.

    Indake ni umwobo umenyerewe mu bya gisirikare, aho  ucukurwa ugatindishwa ibiti bibyibushye cyangwa ibindi bikoresho byafasha mu gukaza ubwirinzi cyangwa ubwisho mu kwirinda umwanzi no gukwepa ibisasu binini.

    Simpamya ko yabikoze gisirikare ariko ubu ni bumwe mu mayeri cyangwa uburyo Karekezi Desire yatekereje gukoresha ngo ahishe abatutsi mu 1994.

    Yari amaze kubona ko mu nzu bitarimo gushoboka cyane ko ibitero by'abicanyi byari bitangiye kuza gusaka iwe.

    Avuga ko ikigega cy'icyuma ari cyo yakoresheje mu kubaka ubwihisho mu butaka. Ubundi yari yakizanye ashaka kukibika mo amazi yo kubumbisha amatafari.

    Mu bihe bitandukanye uyu mugabo yaranzwe no guhimba amasano afitanye n'abo yari yarahishe abitoza n'abana be agamije guhisha amakuru no gusibanganya ibimenyetso.

    Ni umutima yagize kuva akiri muto ayavanye mu mateka y'ibindi bihe by'itotezwa ry'abatutsi na mbere ya 1994.

    Ni ubuhamya burebure bugizwe n'inzira zigoye, ingendo zo mu gicuku aho yanyuraga ngo azane abo yahishe abarinda kuba bahura n'ibitero by'abicanyi.

    Kugeza ubu ikimushimisha kurusha ibindi ni uko atavunikiye ubusa kuko abagera ku munani banyuze iwe bose babashije kurokoka.

    Umwe mu babaye muri iyi ndake yo kwa Karekezi Desire yitwa Mukankusi Angelique ni umukecuru ufite uburwayi yatewe n'ibihe bishaririye yanyuzemo ariko igikuru ni uko ariho. Uyu iyo ashatse kuvuga Karekezi amuburira icyiciro.

    Ntiyabajyanye kure kuko yabahishe ha handi yari yarakoze indake munsi y'urugo. Icyanzu yari yaraciye mu ruzitiro ahagana mu gikari yagikoreshaga abashyiriye ibiryo na bo bakakinyuramo baje gufata akayaga ko hanze no kwiyuhagira.

    Hari mu mezi y'imvura kandi mu kuzimanganya ibimenyetso hejuru y'indake Karekezi yahashyiraga ifumbire yo mu kiraro cy'inka. Hari ubwo igisogororo cyashongonokeraga imbere mu ndake.

    Iyi ni isuku Mukankusi Angelique adashobora kwibagirwa. Amayeri mu guhisha abatutsi yari amaze gucengera mu bagize urugo rwe bose.

    Ibi biragaragazwa n'uburyo yateguraga uburinzi by'umwihariko gicuku mu gihe cyo kubinjiza cyangwa kubasohora mu ndake.

    Uyu mukecuru ariho atuye ku mudugudu kuri centre ya Kinini, abandi bari abana muri 94 bakaba barahishwe mu rugo no mu ndake kwa Karekezi ubu barakuze kandi baratanga umusanzu mu kubaho kw'imiryango yabo no mu iterambere ry'igihugu muri rusange.

    Uyu mukecuru Mukankusi Angelique afite ishimwe asangiye n'abandi by'umwihariko abo babanye kwa Karekezi, akaba ashimira cyane inkotanyi zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi.

    Akeka ko iyo hashira indi minsi izi ngabo zitarahagoboka ibyabo bitari gutinda kurangira cyane ko uko iminsi yagendaga yicuma bihishe kwa Karekezi ariko n'ibitero by'abaza gusaka byongeraga ubukana.

    @RBA

    The post Muhanga: Uko Karekezi yarokoye Abatutsi abahishe mu ndake appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/09/muhanga-uko-karekezi-yarokoye-abatutsi-abahishe-mu-ndake/

  • Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro ikurikira:

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri-56581