Blog

  • Papa Francis yasabye Uburusiya na Ukraine ati' Mushyire intwaro hasi' #rwanda #RwOT

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yasabye ko habaho agahenge muri Ukraine, kageza ku biganiro no ku mahoro. Hari nyuma y'igitambo cya Misa ya Mashami kuri iki cyumweru. Yabisabye asa n'uganisha ku gusaba agahenge ko kwitegura Pasika, ariko kandi bigakomereza ku biganiro bigomba gutanga amahoro.

    Ku musozo wa misa yo kuri iki cyumweru cya mashami yari yitabiriwe n'abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, bari bateraniye muri bazilika Saint-Pierre i Vatican, Papa Francis yagize ati: 'Mushyire intwaro hasi!. Mureke agahenge ka Pasika gatangire'.

    Yongeyeho ati: 'Ariko atari ukongera gufata intwaro no gusubukura imirwano ahubwo agahenge ko kugera ku mahoro anyuze mu biganiro bya nyabyo'.

    Nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters, asa nk'ubwiriramo Uburusiya Papa Francis yibajije ati: 'Mu by'ukuri, ni intsinzi bwoko ki yo gushinga ibendera ku kirundo cy'ibyashenywe?'.

    Papa Francis avuze ayo magambo mu gihe amakuru mashya y'ubutasi ya minisiteri y'ingabo z'Ubwongereza avuga ko kubera 'gupfusha [abasirikare] kurimo kwiyongera', Uburusiya burimo gushaka kongera umubare w'abasirikare babwo, bwifashishije abari barasezerewe mu ngabo kuva mu mwaka wa 2012.

    Minisiteri y'ingabo z'Ubwongereza nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ivuga ko ibikorwa byo kongera ingabo z'Uburusiya birimo no kugerageza kwinjiza mu gisirikare abo mu karere kataremerwa nk'igihugu ka Transnistria muri Moldova.

    Uburusiya ntiburemeza umubare w'abasirikare babwo bamaze kwicwa muri iyi ntambara kuva igitero cyabwo kuri Ukraine cyatangira mu kwezi kwa kabiri, ariko muri iki cyumweru Dmitry Peskov, umuvugizi w'ibiro bya perezida w'Uburusiya — Kremlin, yemeye ko Uburusiya bwatakaje 'abasirikare benshi'.

    Abategetsi bo mu bihugu by'i Burayi n'Amerika bemeza ko kugeza ubu abasirikare b'Uburusiya bari hagati ya 7,000 na 15,000 bamaze kwicirwa muri iyi ntambara.

    Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko igihugu cye kirimo kwitegura urugamba rukomeye mu burasirazuba.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/papa-francis-yasabye-uburusiya-na-ukraine-ati-mushyire-intwaro-hasi/

  • Rulindo: Polisi yafashe abajura batoboraga inzu z’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo tariki ya 08 Mata 2022 yafashe abajura batatu batoboye inzu y’umuturage biba ibikoresho bitandukanye birimo Decoderi ya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rulindo-polisi-yafashe-abajura-batoboraga-inzu-z-abaturage

  • Hamenyekanye ibya gerenade yakomerekeje umwana ku Kicukiro – #rwanda #RwOT

    Inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane byinshi kuri iyi gerenade yaturikiye mu Mudugudu wa Indakemwa, Akagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ibyavuye mu iperereza ryakozwe ku bufatanye bw'inzego z'umutekano, byagaragaje ko iyo gerenade yari isanzwe iba mu rugo yaturikiyemo.

    Bivugwa ko ba nyir'urugo batari bazi ko ari igisasu ahubwo bayifataga nk'igikoresho cy'ubwubatsi. Abana baje kuyikinisha bayikuye mu bikoresho byo kuvugura inzu yabo, iraturika, ikomeretsa umwe.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati “Guturika kw'icyo gisasu ntaho bihuriye n'ibyari byatangajwe mbere mu binyamakuru ko icyo gisasu cyari cyatewe n'umuntu kigamije kugira uwo gihitana.”

    Hakomeje gukorwa iperereza hanakurikiranwa ubuzima bw'umwana iyo gerenade yaturikanye, urimo kwitabwaho n'abaganga.

    Iperereza ryagaragaje ko igisasu cyakomerekeje umwana muri Kicukiro cyari gisanzwe kiba muri urwo rugo nk’igikoresho cy’ubwubatsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamenyekanye-ibya-gerenade-yakomerekeje-umwana-ku-kicukiro

  • Nyamagabe: Abafatanyabikorwa barifuza gukorana cyane n’Imirenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamagabe barifuza ko ubuyobozi bw’imirenge bakoreramo bwarushaho kubegera, kugira ngo bafatanye kugeza umuturage aheza bose (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-abafatanyabikorwa-barifuza-gukorana-cyane-n-imirenge

  • Umuryango 'Our Past’ wahurije urubyiruko mu mugoroba wo #Kwibuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango 'Our Past’ wahurije urubyiruko ku rwibutso rwa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022, abantu batandukanye baruganiriza ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/umuryango-our-past-wahurije-urubyiruko-mu-mugoroba-wo-kwibuka

  • Kamonyi: Abaganga baradutererana, badusubiza inyuma, nta kivugira-Abarokotse Jenoside #rwanda #RwOT

    Abafite amagara make, bafite ubumuga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bashinja abaganga kutabitaho, kubafata nabi igihe bagize ikibazo cy'uburwayi bakajya kwa muganga. Basaba ko bakwitabwaho bakagira kivugira, bagatsindagizwa.

    Ibi, byagarutsweho n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe i Mbare, mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi kuwa 05 Mata 2022 ubwo hatangizwaga gahunda yiswe umunsi w''Ubudaheranwa'.

    Asaba abaganga kwikebura, ariko kandi n'ubuyobozi kurushaho kubitaho bakabafasha mu rugendo rw'ubuzima.

    Umwe mu barokotse Jenoside akaba anafite ubumuga bw'ingingo yagize ati' Twe dufite amagara makeya, duhura n'uburwayi umuntu yajya kwa muganga ugasanga baradutererana, baradusubiza inyuma, tukabura utuvugira, byagira no kuba turi n'abaturage tuvuye mu cyaro tukabura aho tubariza n'aho tujya. Niba icyo mwabasha  kukidufashamo nk'abantu dufite ubuzima bucye, mwaba mudusunitse mu rugendo'.

    Muri uyu Mudugudu wa Mbare, hatujwe imiryango 12 y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Ubwo hatangizwa iki gikorwa cy''Ubudaheranwa', iyi miryango yarasuwe urugo ku rundi, ariko byagaragaye ko nta n'amatungo bafite, uretse umuryango umwe basanze ufite inkoko gusa. Bemerewe ko bagiye gufashwa kubona amatungo magufi n'amaremare nkuko nabyo bari babigaragaje nk'ikibazo bakeneyeho igisubizo mu kwiteza imbere.

    Benedata Zacharie/Ibuka Kamonyi.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ati' Kurokoka ni kimwe ariko no Guheranwa ni Agahinda. Ubudaheranwa rero busobanuye byinshi, cyane cyane ku warokotse Jenoside, hari ibikomere abana nabyo, hari abe yabuze, hari ibye yabuze, ariko iyo atabonye n'abamwegera, ka gahinda, ya ntimba bikomeza kwiyongera'.

    Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, avuga ku kibazo cy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite amagara make, bafite ubumuga bajya kwa muganga nti bitabweho, yagize ati' Ubuyobozi bw'Akarere dufasha buri munsi Abacitse ku icumu bafite ibibazo by'imibereho harimo n'ibibazo by'ubuzima, tubijeje yuko; ntihazagire urwara ngo aheranwe n'indwara, ahubwo mujye mwegera ubuyobozi bubafashe kwivuza'.

    Ubwo aha i Mbare ya Musambira hatangizwaga Gahunda y'Umunsi w’' Ubudaheranwa'.

    Abagize iyi miryango uko ari 12 yatujwe i Mbare ho muri Musambira, mu bibazo bagaragarije ubuyobozi birimo iby'amazu amwe afite ibibazo byo kuva iyo imvura iguye, guterwa n'imivu y'amazi, kuba nta matungo magufi n'amaremare abafasha mu kwiteza imbere, ibibazo by'umuriro batagira n'ibindi bitandukanye bibangamiye imibereho myiza yabo. Ibi byose hamwe n'ibindi, bijejwe n'ubuyobozi ko bugiye gukora ibishoboka bufatanije n'abafatanyabikorwa hakaboneka ibisubizo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-abaganga-baradutererana-badusubiza-inyuma-nta-kivugira-abarokotse-jenoside/

  • Urubyiruko rwasabwe umusanzu ngo amateka ya Jenoside atazazima – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyateguwe n'Umuryango w'Urubyiruko 'Our Past Initiative' ugamije kwiga no kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kimwe mu bikorwa bakora harimo gutegura igihe cyo kwibuka by'umwihariko ku rubyiruko mu rwego rwo kwigisha abakiri bato, uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa no kunamira inzirakarengane zisaga miliyoni yahitanye.

    Kuri uyu wa Gatandatu umubare munini w'urubyiruko ruturutse impande n'impande mu Mujyi wa Kigali wahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iki gikorwa cyaranzwe n'ibiganiro bitandukanye bigaruka ku gaciro n'icyo kwibuka bisobanuye ku rubyiruko, imivugo n'imikino bigaragaza amateka ya Jenoside.

    Umuyobozi wa Our Past Initiative, Ntwali Christian, yavuze ko bategura iki gikorwa kugira ngo bazibe icyuho kiri mu rubyiruko cyo kudasobanukirwa neza amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo.

    Ati 'Turagira ngo dukureho icyinyuranyo kinini kiri hagati y'ababayeho mbere ya Jenoside n'abavutse nyuma yayo cyangwa abari bato, turagira ngo tubahuze abato bige abakuze batange ubumenyi kugira ngo tubashe kurinda no gusigasira ibyagezweho.'

    Umuyobozi w'Umuryango Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yashimye abategura iki gikorwa kuko bitanga icyizere ko amateka y'u Rwanda atazazima.

    Ati 'Ntabwo amateka yacu azazima, ntabwo abacu bazazima muhari kuko mwarashibutse kandi mufite abo mwashibutseho nabo bagize urugendo rwabo kandi bakirugira.'

    Yakomeje ashishikariza abariho mu gihe cya Jenoside gutinyuka bagatanga amakuru nyayo ku bakiri bato.

    Ku ruhande rw'urubyiruko rwitabiriye rwashimye abategura iki gikorwa gituma bahurira hamwe bakibuka, bemeza ko nubwo bamwe bari bato abandi bari bataravuka mu gihe cya Jenoside ariko bumva neza agaciro ko kwibuka.

    Umwe mu batangije Digital Kwibuka, Kalinda Brendah, yavuze ko kwibuka kuri we ari igihango afitanye n'igihugu ndetse abifata nko gusubiza icyubahiro abazize Jenoside.

    Ati 'Kwibuka kuri njye mbifata nk'ikintu gikomeye numva ko ari ukuzirikana abacu twabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivuze kandi kumenya amateka y'igihugu cyanjye no kurwanya icyatuma Jenoside yakongera kubaho mu gihugu cyanjye no mu bindi.'

    Yakomeje ati 'Bivuze kandi ubutabera, kwiga kubabarira kandi mba numva ari igihango nahanye n'igihugu n'abantu yaba abariho n'abo twabuze mu gihe cya Jenoside.'

    Nsengima Sylvestre, yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ari no kurinda ibyo igihugu cyimaze kugeraho.

    Ati 'Kwibuka kuri njye ni uguha agaciro abacu, ubuzima n'ibyagezweho numva ko uyu ari umuco tugomba gusigasira tukawutoza n'abato bari inyuma yacu kugira ngo tugumane umwimerere wacu.'

    Igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda 2022, Dushime Kayumba Darina, yavuze ko iki ari igikorwa aha agaciro cyane kandi ko kwibuka bifasha urubyiruko gusobanukirwa igihugu neza.

    Ati 'Kwibuka ni ingenzi cyane kuko bitwibutsa ibyabaye mu bihe byashize kandi bikaduha n'imbaraga zo gukora ibyiza by'umwihariko nkatwe urubyiruko, bitwereka aho twavuye n'aho turi aka kanya.'

    Our Past Initiative imaze imyaka 11 ikora, ifite intego eshatu zirimo kwiga no kwigisha urubyiruko amateka, gukangurira abakuru kwigisha urubyiruko amateka yaranze Jenoside no gukangurira urubyiruko kwegera no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri iyi myaka bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gufasha ababa mu mudugu w'abamugariye ku rugamba wo mu Murenge wa Kanombe.

    Mu 2015-2020 bavuguruye amazu atandatu y'abarokotse Jenoside banubaka imwe mu Mudugudu wa Ntarama, banabagenera amazi n'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba banatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 30.

    Mu 2021-2022 mu Mudugudu wa Ngeruka bakoze igikorwa cyo kuvugurura amazu y'Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania mu 2012 ndetse banabafasha gutangiza imishinga mito n'ibindi byinshi, bemeza ko ibikorwa byabo bikomeje.

    Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2022 barimo Nyampinga Muheto Divine bashyize indabo ku mva rusange ziri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi banunamira inzirakarengane zihashyinguye

    Bamwe mu bakobwa bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 2022 bari bitabiriye iki gikorwa

    Dimitrie Sissi yasobanuye impamvu zamuteye imbaraga zo kwandika igitabo Do Not Accept To Die kigaruka ku mateka ye nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Fiona Kamikazi Rutagengwa asobanura icyo kwibuka bivuze kuri we yavuze ko mbere na mbere ari uguha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

    Kalinda Brendah, yavuze ko kwibuka kuri we ari igihango afitanye n'igihugu ndetse abifata nko gusubiza icyubahiro abazize Jenoside

    Muri uyu muhango bacanye urumuri rw’icyizere

    Muri uyu muhango bacanye urumuri rw’icyizere

    Hakinwe umukino ugaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze

    Hakinwe umukino ugaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze

    Mutabazi Sabine yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda

    Nyampinga w’u Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka

    Our Past yahurije hamwe urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 28

    Our Past yakinnye umukino ugaragaza uko Jenoside yagenze

    Umuyobozi w’Umuryango Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yashimye abategura iki gikorwa kuko bitanga icyizere ko amateka y'u Rwanda atazazima

    Uru rubyiruko kandi rwihaye umukoro wo gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi

    Urubyiruko rwafashe umwanya rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Urubyiruko rwasabye abakuru kubigisha no kubabwira ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Urubyruko rwagarahaje ko rufite inyota yo kemenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwasabwe-umusanzu-ngo-amateka-ya-jenoside-atazazima