Blog

  • Cristiano Ronaldo yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Manchester United Cristiano Ronaldo yasabye imbabazi nyuma yuko hatangajwe videwo imugaragaza nk'umena telefone y'umufana.

    Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yaherekejwe n'amagambo avuga ko yamennye iyo telefone ubwo yavaga mu kibuga nyuma yuko ku wa gatandatu ikipe ye itsindiwe kwa Everton igitego 1-0.

    Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Manchester United ava ku kibuga Goodison Park cya Everton nyuma yuko iyi kipe ibatsinze mu mukino wa Premier League

    Ronaldo, w'imyaka 37, nyuma yagiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko asabye imbabazi.

    Yagize ati: 'Nta na rimwe byoroha kugenzura amarangamutima mu bihe bikomeye nk'iki gihe turimo'.

    Gutsindwa kwa United kwangije icyizere cyayo cyo kubona itike yo gukina Champions League, mu gihe mbere y'uwo mukino Everton yari iri hejuru ho inota rimwe ku murongo w'amakipe amanuka mu cyiciro cyo hasi.

    Uyu rutahizamu w'Umunya-Portugal yongeyeho ati: 'Ariko, buri gihe tugomba kugaragaza kubaha, kwihangana no gutanga urugero ku rubyiruko rwose rukunda uyu mukino mwiza'.

    'Nifuzaga gusaba imbabazi kubera uburakari bwanjye kandi, niba bishoboka, nifuzaga gutumira uyu mufana ngo azaze kureba umukino kuri Old Trafford nk'ikimenyetso cyo gukina neza n'ubworoherane mu mukino'.

    Manchester United yavuze ko yamenye iby’'ibivugwa ko byabaye nyuma y'umukino w'uyu munsi kwa Everton kandi ikipe izakorana n'ibazwa iryo ari ryo ryose rya polisi'.

    @BBC

    The post Cristiano Ronaldo yasabye imbabazi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/10/cristiano-ronaldo-yasabye-imbabazi/

  • Abanyarwanda batuye mu buhorandi n’inshuti zabo bibutse Jenoside nyuma y’imyaka ibiri bitaba imbona nkubone – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe u Rwanda n'abanyarwanda bari mu cyumweru ndetse n'iminsi 100 yo kwibuka bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, no hanze y'urwanda ntibasigaye inyuma kuko tariki umunani umuryango wa ibuka mu buhorandi wibutse abazize Jenoside yakoreye abatutsi mu 1994.

    Mu muhango witabiriwe n'uhagarariye u Rwanda mu buhorandi Amb.Olivier Nduhungirehe wanatanze ijambo nk'umushyisti mukuru.

    Ku makuru dukesha IGIHE avugako mu ijambo rya Amb.Nduhungirehe yakomeje abarokotse Jenoside ndetse n'abandi banyarwamda bafitanye isano n'abapfuye muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n'u Rwanda muri rusange.

    Amb. Nduhungirehe yavuze ko 'Ari ngombwa Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ari na ko dukomeza kureba imbere nk'uko Insanganyamatsiko ari 'Kwibuka, twiyubaka' kandi dusigasira ibyubatswe mu mbaraga u Rwanda rwishatsemo nyuma yo gusohoka muri aya mahano yari yagejeje igihugu cyacu mu manga.'

    Yongeyeho ati 'Mu Buholandi hari umwihariko kuko ni igihugu cyadufashije cyane rugikubita mu bijyanye n'ubutwererane mu butabera. Muri Jenoside hishwe abantu batandukanye bari abakozi mu ngeri zitandukanye ku buryo hose habaye icyuho, aha ndavuga cyane mu butabera niho u Buholandi bwaduteye inkunga nyuma y'aho Ingabo za FPR-Inkotanyi zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Muri iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu buhorandi wabere I Den Haag, mu bandi bari bitabiriye harimo Safari Christine Uyobora Ibuka-Hollande, Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Den Haag, Saskia Bruines, Umuyobozi Mukuru w'Ubutwererane Mpuzamahanga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buholandi, Kitty Van der Heijden n'abandi.

    Source : https://yegob.rw/abanyarwanda-batuye-mu-buhorandi-ninshuti-zabo-bibutse-jenoside-nyuma-yimyaka-ibiri-bitaba-imbona-nkubone/

  • Hari amabara ugomba kwambara mu bihe byo kwibuka dore amwe muri yo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo uganiriye n'abantu benshi bagiye batandukanye basobanukiwe iby'imyenda bakubwirako hari imyenda runaka ikorwa kugirango yambarwe ahantu runaka hahwanye naho, bivuzeko hari igihe utagomba kwambara umwenda runaka.

    Muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari imyambaro imwe n'imwe twambaraga mu buzima bwa buri munsi ukwiye kubika mu gihe ugiye mu bikorwa byo Kwibuka biri kuba ku nshuro ya 28.

    Muri iki gihe iyo wambaye umwenda ugite amabara cyangwa se usa nk'ivu niryo bara ryahiswemo kugirango rijye ryambarwa muri ibi bihe, ndetse si ugupfa kurihitamo gusa kuko no hambere iyo umuntu yapfaga abagize umuryango we bisigaga ivu(kwiraba ivu) kugirango bagaragaze agahinda.

    Ubundi mbere hakoreshwaga ibara rya Mauve gusa ryaje guhindurwa kubera ko rigaragara mu yindi mico urugero nko muri gatolika iyo bari kwibuka.

    Niyo mpamvu mu bihe nk'ibi turimo, ari ingenzi cyane kwita ku mabara umuntu yambara, byagushobokera ukibanda ku mabara arimo nk'irisa nk'ivu, cyangwa andi mabara nk'umukara, cyane cyane mu gihe wagiye mu bikorwa birimo Kwibuka n'ibindi bihuriza abantu benshi hamwe.

    Ushobora kandi no kwambara andi mabara nk'ubururu bwijimye n'andi ari muri uwo murongo, ajya gusa nk'ayijimye, nk'uko abahanga mu by'imyambarire babitangaza.

    Ikindi kandi hari imyenda nk'umuhondo,icyatsi ndetse na pink mbega amabara bavugako apika, si byiza kuyambara muri ibi bihe, gusa hari n'irindi bara rigomba kwirindwa kuko rishobora no gutera ihahamuka ni umutuku.

    Nibyo birumvikana ko utaba ufite imyenda myinshi gusa guhitamo iyo wambara muri mike ufite ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abazize Jenoside yakoreye abatutsi mu 1994.

    Source : https://yegob.rw/hari-amabara-utagomba-kwambara-mu-bihe-byo-kwibuka-dore-amwe-muri-yo/

  • Mutangana Steven yakomoje ku itotezwa Sekuru yakorewe n'ubutegetsi bwateguye Jenoside – #rwanda #RwOT

    Umusaza Tereraho Berchmans yari atuye muri Segiteri Karama, Komini Mushubati, Perefegitura ya Gitarama.

    Mutangana avuga ko iyo abana n'abuzukuru be bazaga kumusura baturutse mu mahanga, ubutegetsi bwabafungaga cyangwa bukabirukana, na we agasigara akorerwa icyo ubutegetsi bwitaga 'kumwihaniza'.

    Ubushakashatsi bwatangajwe n'iyahoze ari Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bwiswe 'Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama 2019', bwagaragaje ko uyu musaza ari mu batotejwe cyane muri Gitarama mbere ya 1994.

    Mu myaka ya 1972-1973, ubwo bushakashatsi bugaragaza ko Abatutsi bishwe, inzu zabo zigatwikwa.

    Muri Mata 1973, uwari Burugumesitiri wa Komini Mushubati, Rwanyabugigira Melchior, yamenyesheje Perefe wa Perefegitura ya Gitarama, Karuta Tharcisse, uko umutekano wifashe, avuga ko amazu yatwitswe ari 208, Abatutsi bishwe bagera kuri 29, impunzi zigera ku 1.075.188.

    Umusaza Tereraho Berchmans, Sekuru wa Mutangana Steven, ari mu bahungiye kuri Komini Nyamabuye icyo gihe. Perezida wa Repubulika Grégoire Kayibanda n'abandi bategetsi baje kureba izo mpunzi, zukwa inabi cyane mu gihe zasobanuraga iby'itotezwa zagiriwe, ku buryo Perezida wa Repubulika Grégoire Kayibanda yakubise uwo musaza.

    Mu gitabo 'Rwanda: Ukwakira90. Data muri cya gihugu cy'amata n'ubuki' Mutangana Steven agiye gushyira hanze mu gihe cya vuba, harimo ubuhamya yahawe n'umusaza wari kumwe na Sekuru icyo gihe bahungira i Nyamabuye.

    Umutangabuhamya yagize ati 'Perezida Grégoire Kayibanda yadusanze kuri Komini Nyamabuye aho twari twahungiye, inzu zacu zatwitswe. Yari kumwe n'abaminisitiri, batubwira nabi, batwuka inabi […] Byavugwaga ko ubutegetsi bwashakaga kutujyana kuturoha muri Nyabarongo. Sogokuru wawe Tereraho twari kumwe, icyo gihe Perezida Kayibanda yamubwiye nabi, amujomba urutoki mu matama, amukubita urushyi. Yamuhoye ko yasobanuraga ikibazo twari dufite.'

    Amabaruwa y'ubutegetsi muri icyo gihe ahamya uko uyu musaza n'abamukomkaho batotejwe i Mushubati

    Nubwo Kayibanda yavuye ku butegetsi, ingoma ya Habyarimana Juvenal na yo ntiyahaga agahenge uyu musaza. Ibaruwa No 92/02.2.1 ushinzwe Ibiro by'abava n'abajya mu mahanga, mu Buyobozi bwa Serivisi z'Iperereza zabarizwaga mu Biro bya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, yandikiye Burugumesitiri wa Komini Mushubati ku wa 17/09/1984, yahaye iminsi itatu Se wabo wa Mutangana wari waje gusura umusaza Tereraho Berchmans, yo yasubiye muri Zaïre aho yari yarahungiye.

    Ubutegetsi bw'icyo gihe bwimye uyu musaza uburenganzira bwo kwakira abe bamusanze mu Rwanda.

    Ibaruwa No 107/02.4.1.8 uwari ushinzwe Ibiro by'abava n'abajya mu mahanga, Usabyisa Ambroise, yandikiye Burugumesitiri wa Komini Mushubati ku wa 16 Kanama 1985, yanze ko umwuzukuru w'uyu musaza wari waje kumusura yakirwa muri iyo komini.

    Uwo mutegetsi yamenyesheje Burugumesitiri wa Mushubati ko uwo mwuzukuru wa Tereraho Berchmans atemerewe kuba muri Komini Mushubati ndetse no mu Rwanda hose kuko atari Umunyarwanda.

    Muri iyo baruwa, ushinzwe ibiro by'abava n'abajya mu mahanga yasabye Burugumesitiri wa Mushubati guhora agenzura uyu musaza no kumwihaniza.

    Ati 'Musabwe kandi guhora mugenzura uwo musaza sekuru kuko namenye ko akunda gucumbikira abantu nk'abo buri gihe, ndetse byaba ngombwa mukamwihaniza gucumbikira abantu atarabanza kubakugezaho.'

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tereraho Berchmans yiciwe iwe hafi y'ibiro bya Komini Mushubati. Umubiri we warabonetse, ashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

    Babiri mu bana be na bo barishwe. Abo bishwe bari bubatse, bakaba ari bo bana be bari baturanye bya hafi. Umwe ni Murangira Innocent, bamwiciye mu ishyamba ry'ibiti rya se, hepfo y'urugo rwe aho bakundaga kwita kuri Runyinya.

    Undi ni Ngarambe Gaspard, bamwicanye n'umugore we babakuye i Kabgayi aho bari bahungiye. Babajyanye mu mabisi, babaroha mu ruzi rwa Nyabarongo ku rugabano rwa Gitarama na Ngororero. Ngarambe yigishaga mu kigo cy'imyuga cya Kavumu kafi y'i Kabgayi.

    Iby'aya makuru byose bikubiye mu gitabo Mutangana Steven azamurika mu minsi ya vuba.

    Igitabo “Rwanda: Ukwakira90. Data muri cya gihugu cy'amata n'ubuki' cya Mutangana kizashyirwa hanze mu minsi ya vuba

    Steven Mutangana agiye gushyira hanze igitabo kirimo ubuhamya ku itotezwa sekuru yakorewe na Leta zateguye zikanashyira mu bikorwa Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mutangana-steven-yakomoje-ku-itotezwa-sekuru-yakorewe-n-ubutegetsi-bwateguye

  • Impinduka mu kwipimisha COVID-19 ku binjira n'abasohoka mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro w'inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Mata 2022.

    Iyo myanzuro ivuga ko abagenzi bose binjira mu Gihugu bakoresheje Ikibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije Covid-19 (Rapid test), mu gihe cy'amasaha 72 mbere y'uko bahaguruka.

    Ikomeza iti “Abo bagenzi bongera gupimwa bakigera ku kibuga cy'indege (PCR test), biyishyuriye.”

    Ni mu gihe abagenzi bose bava mu Gihugu bakoresheje Ikibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije Covid-19, cyaba Rapid Test cyangwa PCR hakurikijwe igipimo gisabwa n'igihugu bagiyemo.

    Icyo gipimo kigomba kuba kitarengeje amasaha 72 mbere y'uko bahaguruka.

    Imyazuro ya Guverinoma ikomeza iti “Abanyarwanda bose bava mu Gihugu bagomba kuba barakingiwe Covid- 19.”

    Aya mabwiriza asimbura ayari asanzwe, avuga ko abantu bose binjira mu Rwanda bavuye mu mahanga bagomba kuba bafite icyemezo cyerekana ko batanduye COVID-19.

    Ibipimo byari byemewe ni SARS-CoV 2 Real-Time Polymerase Chain Reaction (RT-PCR) byapimwe mu masaha 120 mbere yuko ahaguruka.

    Abagenzi bose binjiye bagombaga kumara amasaha 24 muri hoteli yateganyijwe bategereje igisubizo cy'ikizamini gikurikira icyo bapimwe, mbere yuko baza mu Rwanda.

    Muri hotel bapimaga umuntu COVID-19 ku $60, harimo $10 ya serivisi y'ubuvuzi.

    Abantu basohotse mu gihugu nabo basabwaga kuba barapimwe COVID-19 hakoreshejwe PCR, mu masaha 120 mbere yuko ahaguruka.

    Abagenzi baturutse mu bihugu by'abaturanyi bateganya gufatira indege mu Rwanda, bapimwaga ibimenyetso bakigera ku mupaka hanyuma bakerekeza kuri hoteli yateganyijwe aho bapimwa COVID-19.

    Ibipimo bya COVID-19 bitanga ibisubizo byihuse byemewe ku bajya mu mahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-kwipimisha-covid-19-ku-binjira-n-abasohoka-mu-rwanda

  • Si uguhombya abavumvu gusa: Umuti uterwa ku bihingwa ukica inzuki ushobora kudindiza n'ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo abo bavumvu bavuga ko bagejeje ku nzego z'ubuyobozi zitandukanye bakizezwa ko kiri gushakirwa igisubizo ariko barategereza baraheba.

    Koperative y'Abavumvu bo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru ni imwe mu zahombye kuko ingano y'ubuki ihakura yagabanutse nyuma yaho muri ako gace abahinzi batangiye gutera umuti wa 'Rocket' mu kurwanya Nkongwa mu bigori ariko ukica inzuki.

    Umwe mu banyamuryango b'iyo koperative, Rukubayihunga Paul, yavuze ko mu mizinga irenga 200 bari bafite, kuri ubu basigaranye itageze kuri 20 kuko inzuki zapfuye.

    Mu 2016 muri iyo mizinga irenga 200 bakuragamo toni zirenga eshanu z'ubuki ariko kuri ubu nta na n'imwe babona.

    Yagize ati 'Guhera mu 2016 kugera mu 2018 twagemuye mu Ihuriro ry'Abavumvu bakorera mu nkengero za Nyungwe toni zisaga eshanu. Ariko aho nkongwa yabereye nk'icyorezo mu bigori, hanyuma bikaba ngombwa ko hifashishwa umuti wa 'Rocket', inzuki zagiye zipfa ku buryo ubu dusigaranye imizinga 17 yonyine. N'umusaruro wagiye ugabanuka, ku buryo kuva mu 2019 kugeza ubu tutabasha kugurisha mu ihuriro nibura toni imwe.'

    Nyuma yo kumenya ko ari uwo muti wica inzuki zagiye guhova, babimenyesheje inzego z'ubuyobozi zitandukanye.

    Ati 'Tumaze igihe tubitaka ariko nyine abantu bakavuga ngo urabona Leta ishyize imbere igihingwa cy'ibigori. Kubibaza baba babona umeze nk'urwanya gahunda za Leta kandi si byo. Twebwe twifuzaga ko hashakwa indi miti, na yo ikajya iterwa nyuma ya saa Sita inzuki zitakiyihovye ngo bibe byaziviramo gupfa, kuko uruyuki rutara kugeza saa Saba.'

    Iki kibazo cy'imiti yica inzuki cyongeye kubazwa ubwo mu Karere ka Huye habaga inama yahuje Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda hamwe n'abikorera n'izindi nzego.

    Hagaragajwe ko mu gihe hagishakishwa imiti yica ibyonnyi ariko itica inzuki, harebwa uburyo abatera imiti ku bihingwa bajya babikora mu masaha y'umugoroba kuko inzuki ziba zitagihova.

    Ni igitekerezo cyakiriwe neza n'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB) cyizeza abahinzi ko ubwo buryo bugiye gukoreshwa.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi muri RAB, Dr Bucagu Charles, yavuze ko bagiye kuganira n'izindi nzego kugira ngo bafate umwanzuro wo kujya batera imiti ku bihingwa mu masaha y'umugoroba.

    Ati 'Kiriya gitekerezo ni cyiza, twacyakiriye nka RAB, turaza gukorana n'inzego turebe niba gutera imiti twajya tubikora nyuma ya saa Kumi. Ubwo rero ni ukuganira n'inzego zitandukanye, za koperative, abahinzi, abo bavumvu kugira ngo turebe ko n'ibyo twabikoresha.'

    Dr Bucagu yavuze ko hari n'izindi ngamba bafashe aho bari gushaka imiti ishobora kuba itakwica inzuki cyangwa bagakoresha uburyo bwo kurwanya ibyonnyi bakoresheje udukoko turya utundi ariko tutangiza ibidukikije.

    By'umwihariko yavuze ko icyonnyi kibangamye ari Nkongwa kandi n'umuti wo kuyica ari wo wamaze inzuki.

    --  Inzuki nizishira bizadindiza ubuhinzi

    Umushakashatsi ku rusobe rw'Ibinyabuzima n'Iterambere ry'Abaturage, Imanishimwe Ange, avuga ko hatagize igikorwa inzuki zazagera aho zigashiraho, bityo ibigori n'ibindi bihingwa ntibizongere kwera kuko ubusanzwe inzuki zigira akamaro mu kubangurira ibimera n'ibihingwa.

    Ati 'Inshuro nyinshi abagoronome n'ababungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ntabwo byoroha ko tuvuga imvugo imwe. Agoronome aba avuga ngo umuturage yeze ako kanya, ariko akibagirwa ko umuturage azeza kuko habayeho ko inyoni cyangwa uruyuki cyangwa icyo kinyugunyugu cyabanguriye ya myaka.'

    'Niba umuti wagiyeho rwa ruyuki rugapfa, kera kabaye nta gihindutse bizarangira imyaka ijye ibyibuha ariko ntiyere kuko nta kiyibangurira izaba igifite.'

    Akomeza avuga ko imiti iterwa ku bimera hagamijwe kwica ibyonnyi, itica inzuki gusa ahubwo n'utundi dusimba dutoya kandi dufite akamaro.

    Ku bwe asanga hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse butuma haboneka indi miti itica udusimba ahubwo itwirukana.

    Avuga ko ishobora gukorwa hifashishijwe urusenda, ubutunguru cyangwa amavuta ava mu nturusu cyangwa se ibindi byava mu bushakashatsi.

    Abavumvu bakomeje gutaka igihombo batezwa n’umuti wica inzuki uterwa ku bihingwa

    Umuti wa Rocket ukoreshwa mu kurwanya Nkongwa ni wo ukomeje kwica inzuki ku bwinshi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/si-uguhombya-abavumvu-gusa-umuti-uterwa-ku-bihingwa-ukica-inzuki-ushobora