Blog

  • Nshimyumuremyi wayoboraga Rwanda Housing Authority byemejwe ko akomeza gufungwa – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha cya ruswa, ku wa 15 Werurwe 2022, nibwo yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ruri mu Kagarama, gusa we n'abamwunganira bahise bajuririra icyo cyemezo.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo nirwo rwaburanishije ubwo bujurire ruza gusoma icyemezo cyarwo ku wa 8 Mata, nacyo kiza gishimangira ko agomba gukomeza gufungwa kugira ngo Ubushinjacyaha bukomeze gukora iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

    Nshimyumuremyi wahoze ayobora RHA, akurikiranywe ari kumwe n'uwitwa Mugisha Alexis Emile, ndetse bose Urukiko rwanzuye ko bagomba kuburana bafunzwe.

    Aba bagabo bombi bafashwe tariki ya 25 Gashyantare 2022. Bakurikiranyweho kwakira ruswa ya 15.000$ (asaga miliyoni 15 Frw) mu madolari 200.000$ (asaga miliyoni 200 Frw) bari basabye abashoramari.

    Ayo mafaranga bari basabye angana na 3% mu isoko abo bashoramari bari bafite kuko ryose rifite agaciro ka miliyari 8 Frw.

    Nshimyumuremyi aburana ahakana icyaha ashinjwa kuko avuga ko atari we wafatanywe amafaranga, mu gihe Mugisha yemera icyaha ariko akavuga ko amafaranga yafatanywe yari yayatumwe na Nshimyumuremyi.

    Inkuru bifitanye isano: Nshimyumuremyi wayoboraga Rwanda Housing Authority yasabiwe gufungwa by'agateganyo

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko Nshimyumuremyi na Mugisha bazaburana bafunzwe by’agateganyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nshimyumuremyi-wayoboraga-rwanda-housing-authority-byemejwe-ko-akomeza-gufungwa

  • Uko ruhago yagize uruhare mu komora ibikomere by’abanyarwanda nyuma Jenoside, u Rwanda rugirirwa icyizere n’amahanga #rwanda #RwOT

    Umupira w’amaguru kimwe n’indi mikino, ni kimwe mu byifashishijwe n’ubuyobozi bwari ku butegetsi mbere yo mu 1994 mu kuryanisha abanyarwanda byatumye igihugu kigwirwa n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, gusa na none yaje kuba umuyoboro wo kunga abanyarwanda.

    Mu bahamya bwagiye butangwa n’abahoze bakina umupira w’amaguru mbere ya Jenoside barimo Kayiranga Jean Baptiste, Karekezi Olivier, Karim Kamanzi n’abandi, bagiye bagaruka ku mvugo zibiba urwango zajyaga zikoreshwa n’abakinnyi bagenzi babo mbere ya Jenoside ndetse banashyigikira ibikorwa by’ivangura byakorwaga n’ubutegetsi bwariho.

    Mu gitabo umushakashatsi w’ikigo cy’Abafaransa cy’amateka cya CRH (Centre de Recherche Historiques), Dr Hélène Dumas yasohoye muri 2012 yise 'Football, politique et violence milicienne au Rwanda: histoire d’un sport sous influences (1990-1994)' ugenekereje mu Kinyarwanda kitwa 'Umupira w’amaguru, Politike n’ubwicanyi: Amateka ya Siporo yakoreshejwe hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 ', yagaragaje uburyo umupira w’amaguru wakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko amakipe menshi yariho yari ayoboye na bamwe mu bayobozi b’Ishyaka MRND ryari ku butegetsi.

    Si ibyo gusa kuko muri iki gitabo uyu mwanditsi w’Umufaransa agendeye ku buhamya yahawe Muri Werurwe 1992, ngo Rutaganda Georges wari visi perezida w’Interahamwe yashatse kuyobora ikipe ya Rayon Sports ndetse yiba amajwi ariko abakunzi b’iyi kipe barabyanga kuko batashakaga kuyoborwa n’umuntu witwaje ko ari umunyapolitiki gusa nta mateka afite muri Siporo, ikindi ni uko bari bazi umugambi we ko ari ukubiba urwango byamugenzaga yifashishije ikipe ifite abafana benshi mu gihugu.

    Iki gitabo kandi gikubiyemo uburyo abakinnyi bishe bagenzi babo aho nk’uwahoze ari umunyezamu wa Mukura VS yakatiwe kubera gukora Jenoside, abayobozi bakajandika abafana muri ubu bwicanyi bwatwaye ubuzima bw’inzirakarengane burenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

    Umupira w’amaguru wongeye kunga Abanyarwanda

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo byari byoroshye ko uwiciwe ahita ababarira uwamwiciye bakana neza, byasabye imbaraga Leta kumvisha abaturage ko batagomba kwihorera.

    Imwe mu nzira zakoreshejwe ni imikino harimo n’umupira w’amaguru. Ingabo za FPR Inkotanyi ubwa zari ku rugamba rwo kubohoza igihugu, mu 1993 bashinze ikipe y’umupira w’amaguru yitwa APR FC, yavukiye ku Mulindi wa Byumba.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kunga abanyarwanda no gusabana, iyi kipe yahawe imbaraga irakomera ni nayo yahise yegukana shampiyona yo mu 1995 yakinwe nyuma ya Jenoside.

    Ibi byajyanye no kuba amashyirahamwe menshi y’imikino yarayobowe n’abasirikare mu rwego rwo gukomeza gukangurira abanyarwanda kongera kwitabira imikino, bakumva ko ibintu byasubiye mu buzima busanzwe nta kibazo kigihari.

    Jenoside ikirangira byari bigoye ko amakipe yongera kwisuganya kubera ko yari yaratakaje abakinnyi bayo, gusa Leta yari ho yashyize imbaraga mu mikino aho nyuma gato ya Jenoside umukino wa mbere wakinwe wari uwa gicuti wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports, APR FC nayo yakinnye na Vital’o y’i Burundi.

    Munyemana Nuru mu buhamya yatanze yavuze ko ari umwe mu bantu basabye ko imikino yasubukurwa vuba kandi ikaba yaranagize uruhare mu komora ibikomere Abanyarwanda batewe na Jenoside.

    Ati 'Turi mu bantu ba mbere bagiye gukina irushanwa hanze Jenoside ikirangira. Twagiye gukina muri Congo Brazzaville, na APR yari yasohotse. Turi i Brazzaville Abanyarwanda benshi baje kutureba.'

    Igihugu cyareberwaga mu ndorerwamo y’ubwicanyi n’amahanga, cyatangiye kuzamura ibendera muri Ruhago

    Nyuma y’imyaka 10 gusa Jenoside ibaye, imikino mu Rwanda yari imaze gushinga imizi, amahanga yatangiye gukangarana 2003 ubwo u Rwanda rwabonaga itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia.

    Amavubi y’u Rwanda yitaweho na benshi kuko uretse kubona itike y’igikombe cy’Afurika yari anasezereye igihugu nka Ghana cyari ubukombe muri uyu mukino.

    2009 u Rwanda rwaje kugirirwa icyizere cyo kwakira igikombe cy’Afurika cya 2009 mu batarenge imyaka 20. 2011 rwakiriye icy’abatarengeje imyaka 17 ndetse Amavubi U17 asoza ku mwanya wa 2 atsindiwe ku mukino wa nyuma na Burkina Faso, icyo gihe Amavubi akaba yaranabonye itike y’igikombe cy’Isi cya 2011 cyabereye muri Mexico.

    Uku kwitwara neza mu marushanwa atandukanye, byagiye bigaragariza amahanga ko nyuma y’amarorerwa yagwiririye u Rwanda, Abanyarwanda bunze ubumwe, bashyira imbere gusenyera umugozi umwe cyane ko n’ingimbi zakinnye iki ikombe cy’Isi benshi bavutse nyuma ya Jenoside, n’abari bariho bakaba bari impinja.

    Jean Bosco Kazura wari perezida wa FERWAFA yagaragarije amahanga muri 2013 ko iby’amako byaroshye u Rwanda mu manga byajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, hari muri filime yiswe 'Rwanda 17 Healing The Nation' yakozwe n’umunyamakuru wo muri Sierra Leone, Sorious Samura.

    Kazura yagize ati 'Dutoranya abakinnyi twakurikije ko ari Abanyarwanda, ntitwagendeye kuba ari Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa.'

    Uyu munyamakuru yibazaga ukuntu u Rwanda rwagwiriwe n’amahano akomeye ariko abanvutse nyuma ya Jenoside batangiye kuzamura ibendera ry’igihugu mu mahanga.

    Muri iyo filime, Usengimana Faustin, ubu ukinira Police FC, yavuze ko nubwo urubyiruko rwakoresheje imbaraga mu gusenya igihugu, bo bagerageza gutanga ibitekerezo n’umusanzu mu kucyubaka.

    Uku gukira ibikomere binyuze mu mikino byagiye bigaragarira amahanga cyane maze na 2016 u Rwanda rwakira igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2016). Amakipe y’u Rwanda yagiye asohoka ndetse akagaragaza guhangana nko muri 2018 Rayon Sports yageze muri ¼.

    Si mu mupira w’amaguru gusa kuko no mu y’indi mikino nayo yagiye igira uruhare mu kunga abanyarwanda aho ubu nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ibaye, u Rwanda rwabaye igicumbi cya siporo aho ubu rufite inzu y’imikino n’imyidagaduro igezweho ya 'Kigali Arena’ yakira imikino yo ku rwego mpuzamahanga kandi itandukanye.

    U Rwanda kandi ntabwo rwagiye rugirirwa icyizere cyo kwakira amarushanwa yo mu mupira w’amaguru gusa kuko no mu mikino y’amaboko nka Basketball umwaka ushize muri Gicurasi rwakiriye shampiyona nyafurika ya Basketball (BAL) yabereye muri Kigali Arena kimwe n’uyu mwaka niho izabera, muri Nzeri 2021 yakiriye igikombe cy’Afurika cya Volleball mu bagabo n’abagore.

    Umuntu ntiyakwirengangiza isiganwa rya Tour du Rwanda ryabaye mpuzamahanga rihuruza amahanga aho ryagiye ku rwego rwa 2.1, u Rwanda kandi ruritegura kwakira ku nshuro ya mbere Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba ibereye muri Afurika mu 2025. Ibi byose u Rwanda rwabigezeho kubera ubumwe no kwiyunga Abanyarwanda bagaragaje binyuze mu mikino babifashijwemo n’ubuyobozi bwiza.

    Umupira w’amaguru kimwe n’indi mikino byifashishijwe mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

    Ubuyobozi bwiza nibwo bwatumye u Rwanda rugera aho rugezeku iterambere ruriho uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-ruhago-yagize-uruhare-mu-komora-ibikomere-by-abanyarwanda-nyuma-jenoside-u-rwanda-rugirirwa-icyizere-n-amahanga

  • Tito Rutaremara ahishuye ibyabaye mu ijoro ry’ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yacishije kuri Twitter avuga uko byagenze aho yari ari nyuma y’uko indege ya Habyarimana ihanuwe, Hon Tito Ruteramara hari aho yanditse ati : ' Indege ya Habyarimana igwa ntitwabimenye, ariko umusirikare wacu wari hejuru ya CND yatubwiye ko yabonye ikintu cyaka mu kirere hafi yo kwa Habyarimana ariko ntiyamenya icyo aricyo…'

    Icyakora ngo mu iryo joro bimaze kumenyekana ko burya yari indege ya Habyarimana hari abagumye muri CND baraharara.

    CND( Conseil National de Développement) ni uko Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yitwaga muri kiriya gihe.

    Ingero atanga z’abaraye muri iriya nyubako icyo gihe ni Amb. Nsengimana Joseph wari umwe mu bayobozi ba Parti Libéral( PL) ndetse n’uwari uhagarariye Croix Rouge International de Génève mu Rwanda.

    Abandi ni abari bahagarariye imiryango itari iya Leta, abahagarariye amadini n’abandi.

    Rutaremara avuga kandi ko ubwo we na bagenzi be b’Inkotanyi bari bari mu Nteko ishinga amatgeko hari Abanyarwanda 'benshi’ bazaga kureba Inkotanyi bakaziganiriza.

    Ku rundi ruhande ariko, nyuma y’uko indege ya Habyarimana ihanuwe, ibintu byarahindutse, Inkotanyi zibuzwa kongera kuganira n’Abanyarwanda bazaga kuzisura kandi birumvikana ko nabo batemererwaga kugera kuri CND.

    Nyuma y’uko iriya ndege ihanuwe, muri iryo joro Inkotanyi zari ziri kuri CND zatangiye kuraswaho n’abajepe.

    Rutaremara kandi avuga ko muri iryo joro buri muntu wese yageragezaga kugira ngo arebe aho yakura amakuru, yumve neza ibibazo byabaye.

    Ngo ahagana saa yine CND yatangiye kuraswaho, abasirikare b’Inkotanyi bakora indake kuri rond-point igana ku bajepe n’ahandi hazengurutse CND kugira ngo bakumire ingabo z’u Rwanda ntizinjire muri CND.

    Ibi byatumye nta musirikare n’umwe washoboye kuhinjira.

    1/23. IJORO RYO KU ITALIKI YA 06-07 Mata 1994 MURI CND

    Abaturage bo muri Kigali n’abandi bazaga buri gihe muri CND, hari abazanwaga ni mirimo nka abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,abanyamakuru,abo muri societe civile ;…

    — Tito Rutaremara (@titorutaremara4) April 9, 2022

    Amasezerano ya Arusha yateganyaga ko mu gihe mu gihe mu gihugu haba ikintu kidasanzwe nka kiriya hari akanama k’abantu 12, batandatu kuri buri ruhande, kagombaga kucyicarira kakagifataho umwanzuro.

    Ikibazo, nk’uko Rutaremara abivuga, ni uko abo ku ruhande rwa Leta yayoboraga u Rwanda muri kiriya gihe, babyanze !

    Kariya Kanama kari kariswe Political and Military Joint Committee.

    Indege ya Habyarimana igihanurwa, abajepe ngo bahise batangira kwica Abatutsi n’abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta.

    Inkuru y’urupfu rwa Habyarimana yamenyekanye hamaze gucya, RTLM irabitangaza ndetse n’ibigo mpuzamahanga by’itangazamakuru birabivuga.

    Hari n’abaturage bahamagaraga Inkotanyi bazibwira iby’iriya ndege.

    Iryo joro ntawasinziriye kandi ngo abayobozi bahise bakuraho telefoni zitangirwa n’umubare w’umunani(8) zari ziri mu gace Inkotanyi zari ziherereyemo, babikora mu rwego rwo kuzibuza kuganira n’Abanyarwanda.

    Icyasigaye gikora icyo gihe ni ibyombo bya gisirikare n’ubundi buryo bwa 'message.’

    Hagati aho ariko, Tito Rutaremara akimara kumenya ibyabaye akabona ko n’abajepe bari kurasa ku Nkotanyi, yafashe telefoni ahamagara abantu batandukanye yumvaga ko bashobora gutuma abajepe badakomeza kurasa kuri CND.

    Nka saa munani z’ijoro Rutaremara yahamagaye Jacques-Roger BOBO wari Umukuru wa MINUAR mu rwego rwa Politiki akaba yari ahagarariye Umunyamabanga mukuru wa UN mu Rwanda amubaza hari icyakozwe ngo kwica abantu cyane cyane Abatutsi no kurasa kuri CND bihagarare.

    Yamubajije ndetse niba azi ibyabaye, undi amusubiza ko 'ntabyo azi.’

    Yahamagaye na General Roméo Dallaire wayobora MINUAR aramubaza ati : 'Ariko ibintu byabaye hari icyakozwe ngo bihagarare kandi bahagarike no kuturasa ? '

    Undi aramusubiza ati :'Umva re, tuvuye mu nama muri Ambasade y’Abafaransa.'

    Tito yungamo aramubaza ati : 'Ese hari bande ?'

    Undi amubwira ko hari bamwe mu basirikare b’u Rwanda bakuru, Jacques-Roger Bobo, Ambasaderi w’Abafaransa, uwa Amerika, uwa Abadage n’uwa Tanzania.

    Yabamubwiye ko hashyizweho n’Akanama k’abasirikare kagombaga kuba kayoboye u Rwanda kari gakuriwe na General Marcel Gatsinzi yungirijwe na General Augustin Ndindiriyimana.

    Dallaire yabwiye Rutaremara ko uwari uyoboye kariya Kanama yari General Ndindiriyimana kuko General Gatsinzi yari ari muri Butare kandi ko atashoboraga kugaruka i Kigali kubera umutekano mucye.

    Ati : ' Ibyo ushaka kumenya byose wabibaza General Ndindiriyimana' arangije amuha telefone ye.

    Yunzemo abaza Dallaire ati : 'Ese Jacques-Rogers BOBO ko yambwiye ko ntacyo azi ?'

    Dallaire ati : 'Yakubeshye'.

    Rutaremara yahamagaye General Ndindiriyimana amubaza icyo ateganya gukora kugira ngo kwica Abatutsi byakorwaga n’Abajep bihagarare.

    Ndetse ngo hari n’abaminisitiri bari bapfuye uw’ibanze bahereyeho akaba yari Minisitiri w’Intebe n’ushinzwe itangazamakuru.

    Impamvu bahereye kuri bo bakabica ngo kwari ukugira ngo bababuze kuvugira kuri Radio, babwira Abanyarwanda ibyabaye.

    Ubwo yahamagaraga Gen Ndindiriyimana undi yaramwitabye arayifata, Rutaremara ati : 'Ese abajepe ko bakomeje kwica abantu ukaba wari wambwiye ko ugiye kureba kandi ko ntacyahindutse bagikomeje baturasa murabona dukomeza kurebera bica abantu ?'

    Undi arimyoza aramusubiza ati : 'Ibintu birakomeye.' Ahita akuraho telefoni.

    Tito Rutaremara kandi yahamagaye Col Bagosora amubwira ko Gen Ndindiriyimana yamubwiye ko ari we[Bagosora] wahagarika abajepe n’Interahamwe ntibakomeze kwica abantu.

    Undi yaramusubije ati : ' Reka turebe' ahita akata telefoni hashize nk’isaha yongeye kumuhamagara ntiyamwitaba.

    Bemeriki Valérie wahoze ari umunyamakuru kuri RTLM yigeze kubwira Igihe ko hari akanama kahurije ba Perezida b’Interahamwe n’abasirikare bakuru muri Camp Kigali banzura ko Abatutsi bose bagomba gupfa.

    Inkotanyi zamaze kubona ko Abatutsi bakomeje kwicwa zifata umwanzuro wo gutabara, ni uko intambara yo kubarokora no gukuraho Guverinoma yabakoreraga Jenoside yatangiye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Tito-Rutaremara-ahishuye-ibyabaye-mu-ijoro-ry-ihanurwa-ry-Indege-ya-Habyarimana

  • Gakenke: Imibiri 315 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022, imibiri 315 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari amakomini yavuyemo Akarere (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/gakenke-imibiri-315-y-abazize-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro

  • Ushinzwe umutekano mu Mudugudu yishe umunyerondo, amuteye icyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Mata 2022, mu masaha ya saa tanu nibwo Mugiraneza Jean Damascene w'imyaka 30 yateye icyuma Hitimana Alphonse w'imyaka 38 agahita apfa.

     

    Ibi byabereye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagari ka Bucyinanyana, mu Mudugudu wa Bugarama.

    Imbarutso y'uku guterwa icyuma ni intonganya zatewe no kuba uwari uje ku irondo yari yakererewe, maze ntibumvikana, aribwo ushinzwe Umutekano yahise amutera icyuma.

     

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yabwiye UMUSEKE, ari nawo dukesha iyi nkuru, ko ibyo bikimara kuba, ubuyobozi bwagiye kuganiriza abaturage ndetse no kubahumuriza.

     

    Yagize ati 'Biriya ni ibintu bitari bisanzwe bibaho. Twahise tujya gukoreshayo inama. Nk'umuyobozi ntabwo yari akwiye kwihanira. Niba hariho ubuyobozi hariho amategeko kandi abereyeho gukosora umuntu.'

     

    Yakomeje ati 'Umuntu igihe adashatse kumva cyangwa bitakunyuze hari inzira binyuramo kugira ngo abazwe ibitagenze neza. Ibi ni ibintu dukangurira uwo ari we wese kugira ngo bitazongera kubaho.'

     

    Mugiraneza Jean Damascene, ukekwaho buriya bwicanyi yamaze gutabwa muri yombi, acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira.

     

    Naho nyakwigendera Hitimana, umurambo we washyinguwe kuri iki Cyumweru.

    Source : https://yegob.rw/ushinzwe-umutekano-mu-mudugudu-yishe-umunyerondo-amuteye-icyuma/

  • Hagenimana Fabien wakunzwe ubwo yaririmbanaga na The Ben yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rw'uyu mugabo Umuryango yayihamirijwe n'umubyeyi we Nyabyenda Regine wavuze ko Hagenimana yitabye Imana ku wa 10 Mata 2022.

    Ati 'Fabien yitahiye, yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa 10 Mata 2022 aguye mu bitaro bya Kibagabaga aho yari amaze iminsi arwariye.'

    Uyu mubyeyi yavuze ko Hagenimana yari amaze iminsi arwaye, icyakora igihe kinini cy'uburwayi bwe yarabanje kukimara mu rugo.

    Ati 'Yafashwe n'uburwayi tubanza kumushakira imiti yanyweraga mu rugo, yamaze hafi nk'ukwezi ayinywa, icyakora mu cyumweru gishize tubona birarushaho kuba bibi duhitamo kumujyana kwa muganga aho yari amaze icyumweru mbere y'uko yitaba Imana.'

    Hagenimana yamenyekanye cyane mu biganiro yagiye akoreshwa n'abanyamakuru akagaragaza ubuhanga bwe muri muzika ariko akazitirwa n'amikoro.

    Mu biganiro bitandukanye yakunze guhamya ko ari umufana wa The Ben ndetse yifuzaga ko bazahura nibura inshuro imwe.

    Ibi byatumye mu Ukuboza 2019 abantu bakora ibishoboka byose bajyana Hagenimana ku kibuga cy'indege kwakira The Ben wari ukubutse muri Amerika agiye gukorera igitaramo cya East African Party mu Rwanda.

    The Ben akimara kumva urukundo uyu mugabo amukunda yiyemeje kumufasha bagakorana indirimbo ndetse mu rwego rwo kumurika impano ye, banayiririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabereye muri Kigali Arena ku wa 1 Mutarama 2020.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hagenimana-fabien-wakunzwe-ubwo-yaririmbanaga-na-the-ben-yitabye-imana

  • Hagenimana wakoranye indirimbo na the Ben yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wari ufite ubumuga bwo kutabona witwa Hagenimana Fabien wamenyekanye muri 2019 ubwo yakoranaga indirimbo na The Ben yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kibagabaga.

    Umubyeyi wa Hagenimana Fabien yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Hagenimana yari amaze iminsi arwaye, icyakora igihe kinini cy'uburwayi bwe yarabanje kukimara mu rugo.

    Ati 'Yafashwe n'uburwayi tubanza kumushakira imiti yanyweraga mu rugo, yamaze hafi nk'ukwezi ayinywa, icyakora mu cyumweru gishize tubona birarushaho kuba bibi duhitamo kumujyana kwa muganga aho yari amaze icyumweru mbere y'uko yitaba Imana.'

    Hagenimana yamenyekanye cyane mu biganiro yagiye akoreshwa n'abanyamakuru akagaragaza ubuhanga bwe muri muzika ariko akazitirwa n'amikoro.

    Mu biganiro bitandukanye yakunze guhamya ko ari umufana wa The Ben ndetse yifuzaga ko bazahura nibura inshuro imwe.

    Ibi byatumye mu Ukuboza 2019 abantu bakora ibishoboka byose bajyana Hagenimana ku kibuga cy'indege kwakira The Ben wari ukubutse muri Amerika agiye gukorera igitaramo cya East African Party mu Rwanda.Nyuma bakoranye indirimbo yitwa 'Ibyiringiro'

    Source : https://yegob.rw/hagenimana-wakoranye-indirimbo-na-the-ben-yitabye-imana/

  • Musaza we ni we uzamuha umusokoro! Uwingabire… – #rwanda #RwOT

    Gufasha iteka si uko wowe uba udakeneye gufashwa, ahubwo bisaba kwigomwa icyo wari ukwiye ukagiha undi ukamwigurana. Mu buzima rero bwa buri munsi haba hari ibibazo, ariko iyo bigeze ku burwayi  bikaba ibindi. Kuri ubu umukobwa uvuka mu Bugesera Chantal, wanyuze mu mavuriro anyuranye mu Rwanda arasaba ubufasha.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yatangiye agira ati:'Mfite imyaka 26 nkaba nararwaye kanseri yo mu maraso yo mu bwoko bwa 'acute myeloid leukemia', Natangiye ndwara umutwe njya kwivuza biza kuvamo anjine bampa ibitaro i Nyamata. Mu gihe cyose namazeyo uburwayi bwanjye bwari butaramenyekana, babonye nkomeje kuremba banyohereza i Kanombe bapimye basanga mfite ikibyimba mu muhogo bampa imiti.'

    Yongeraho ati:'Mbonye ntacyo iri kumarira kandi haciyeho igihe njya kwa Kanimba, niwe wabonye kanseri anyohereza muri CHUK nabo bakoze ibizamini basanga ni kanseri, bashatse kunyohereza muri FAISAL ariko ubwishingizi nkoresha buba imbogamizi kuko bashakaga ko nivuza ijana ku ijana kandi ntabona ubwo bushobozi.'

    Agaruka ku buryo yoherejwe mu Buhinde ati:'Nyuma ariko n'ubwo nari ndwariye CHUK, ibizamini byanjye byoherejwe muri FAISAL basanga ni kanseri yo mu maraso ariko yamaze no kugera mu magufa, nibo bemeje ko igishoboka ari ukuba nahindurirwa umusokoro.'  

    Nyuma n'ubwo bwose ubwishingizi rusange bwa Mutuelle de Santé butari butume abona uko ajya kwivuza, ariko RSSB na MINISANTE bafatanije bamwemereye kumuvuza mu Buhinde kuko ariho honyine babasha kumuvura, ariko hasigara ikibazo cya tike n'uburyo bwo kubayo.

    Ati:'Nyuma y'uko hamenyekanye indwara mfite, MINISANTE yanyemereye kuba yamfasha kwivuza mu Buhinde ariko bansabye gushaka tike izanjyana na musaza wanjye uzampa umusokoro kimwe n'umurwaza, n'ibizadutunga, dukoze imibare y'igihe tuzamarayo twasanze hakenewe miliyoni 8Frw, nkaba nsaba ubufasha bw'amafaranga ngo mbashe kwivuza.'

    Ubusanzwe Chantal yize mu ishuri ry'INDANGABUREZI mu Ruhango, aho yasoreje mu ishami rya Electronic Telecommunication kuri ubu kandi afite umwana umwe w'umukobwa. Kugeza ubu amafaranga atangwa binyuze ku rubuga rwa 'saveplus'. Kubindi bisobanuro wahamagara nimero ya Telefone:+250788709004 inanyuzwaho nayo ubufasha, ibaruye kuri Ufitese Henriette kimwe n'uko wamwandikira kuri email:[email protected].

    KANDA HANO UTANGE UBUFASHA BWAWE KURI UWINGABIRE CHANTAL UDWAYE KANSERI YO MU MARASO

    Uwingabire Chantal arasabwa kujya kwivuza muri uku kwa gatanu 

    Yari umukobwa wishimye mbere yo gufatwa n’uburwayi wamufasha akongera kugira ubuzima buzira umuze

    Afite umwana muto umukeneye, gukira kwe byamuha amahirwe arimo no kurera uwo mwana

    Mu Buhinde niho bamwohereje, arasabwa miliyoni 8Frw ngo abashe kwivuza, aragukeneye kandi nta mafaranga aba macye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116260/musaza-we-ni-we-uzamuha-umusokoro-uwingabire-chantal-arasaba-ubufasha-bwamafaranga-ngo-abo-116260.html

  • U Burusiya bwafungiwe shene ya YOUTUBE bushin… – #rwanda #RwOT

    Kuwa gatandatu w’iki cyumweru (ejo hashize), ubutumwa bwo kuri YouTube bwatangiye kuvuga ko shene ya ‘Duma TV’ yahagaritswe, kubera ihonyorwa ry’amategeko agenga imikorere ya YouTube.

    Nk'uko Leta y’ u Burusiya ibitangaza, Duma-TV isanzwe ifite abafatabuguzi (subscribers) barenga 145,000, isanzwe yerekana ibiganiro mpaka bihuza abagize inteko ishinga amategeko y’ u Burusiya.

    Ikinyamakuru Forbes cyanditse ko u Burusiya bwababajwe no guhagarikirwa uyu murongo w’itangazamakuru, kuko bigaragaza ko America ishaka kwiharira uburyo bwo gutangaza amakuru ku ntambara y’ u Burusiya na Ukraine.

    Umukuru w’inteko ishingamategeko y’ u Burusiya Vyacheslav Volodin, ashinja Amerika guhonyora uburenganzira bw’Abarusiya.

    Ku rubuga rwa Telegram, Volodin yagize ati “Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zirashaka kugira ukwiharira itangazwa ry’amakuru. Ibyo ntabwo twabyemera.”

    Inteko ishinga amategeko 

    Ku wa kane w’iki cyumweru, ikigo kigenzura itangazamakuru mu Burusiya, cyavuze ko kizahagarika ibikorwa byo kwamamaza mu gihugu by’urubuga rwa internet rwa Google rwo muri Amerika.

    Iki kigo gishinja YouTube y’urwo rubuga, ko 'yahindutse imwe mu mbuga z’ingenzi zikwirakwiza amakuru y’ibinyoma' ku byerekeranye n’ibikorwa byose by’ingabo z’ u Burusiya muri Ukraine.

    Mu minsi ishize, u Burusiya bwahagaritse byinshi mu bitangazamakuru n’imbuga z’amakuru bitari ibya leta, ndetse biravugwa ko Google igiye gukurikiraho guhagarikirwa ibikorwa.

    Kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare, Leta yahagurukiye abatavuga rumwe n'ubutegetsi, aho ikomeje kuburira no kwihanangiriza abatangaza 'amakuru y’ibinyoma' ava ku rugamba.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116258/u-burusiya-bwafungiwe-shene-ya-youtube-bushinja-america-guhonyora-uburenganzira-bwabwo-116258.html