Blog

  • Ibibazo bitatu bireba umuryango mpuzamahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Mu biganiro byahuje abadipolomate bakorera mu Rwanda kuri uyu Mbere, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, yavuze ko umuryango mpuzamahaga wakoze amakosa arimo kugabanya ingabo zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside nubwo zitari zihagije, n'ingabo z'Ababiligi zisiga abantu bicwa.

    Ni ibikorwa byose kimwe n'ibyabibanjirije, ngo byabaye mu gihe byagaragaraga ko Jenoside irimo kuba, ntihakorwa ibishoboka ngo ikumirwe, mu gihe raporo nyishi zemezaga ko Abatutsi barimo kwibasirwa.

    Gusa yavuze ko umuryango mpuzamahanga wanateye intambwe zirimo kwemera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hanashyirwaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwaciriye imanza abayikoze.

    Nyuma y'ibyo ariko, ngo hari n'izindi nshingano ziwutegereje.

    Yakomeje ati “Umuryango mpuzamahanga ufite inshigano zo gusaba ibihugu binyamuryango gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside, bikababuranisha cyangwa bikabohereza mu Rwanda.”

    Yavuze ko hari ibihugu byabikoze, ariko hari ahakirangwa umuco wo kudahana ku bakekwaho uruhare muri Jenoside bahungiye mu bihugu bimwe, byanabahaye ubwenegihugu.

    Dr Bizimana yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga unafite inshingano zo kwamagana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bigatanga amasomo mu mashuri kuri Jenoside kugira ngo byirinde ko yazongera kubaho.

    Bamwe mu bakomeye ku mugambi wa Jenoside harimo imitwe y'iterabwoba nka FDLR, yakomeje kugaba ibitero ku Rwanda, ikanahungabanya umutekano w'igihugu iherereyemo.

    Dr Bizimana yakomeje ati “Abahanga bagaragaza ko buri Jenoside yose ikurikirwa n'ibikorwa byo kuyihakana, yaba Jenoside yakorewe Abayahudi, Jenoside yakorewe abanya-Armenie n'izindi. Jenoside yakorewe abatutsi nayo ifite icyo kibazo, ku buryo bikwiye ko dufatayije twareba uko duhagarika ibyo bikorwa.”

    “Abanyarwanda baba mu mahanga bakoresha shene za YouTube mu kwigisha ivangura mu Rwanda, mu kugumura abaturage no guhakana Jenoside. Bari mu bihugu bitandukanye, bakoresha imbuga zitandukanye, nubwo bavuga ikinyarwanda mu bihugu bitacyumva, ariko bibangamiye ituze ry'igihugu n'ibikorwa byo kwibuka.”

    Ikibazo cya gatatu ngo ni icy'ibihugu kugeza ubu bitaremera gukoresha inyito ikwiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yanavuze ko nubwo byemejwe ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abantu batemera iyo mvugo bagashaka gushyira imbere ko habayeho Jenoside ebyiri cyangwa bagashaka kuyita Jenoside yo mu Rwanda.

    Bizimana yakomeje ati “Kwemera ukuri kwanyuze mu nkiko ni ikimenyetso gikomeye kandi tugomba kubyemera haba muri iki gihe, no kugira ngo tubashe gukumira ibyaha bikomeye bishobora kuba mu gihe kiriei imbere. Ntabwo haba ho kwirinda bya nyabyo niba hatabayeho kwemera ibyabaye.”

    Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko uruhare rw'akanama gashinzwe umutekano rukwiye kugarukwaho, kuko nka Ambasaderi Ibrahim Gambari wari uhagararariye Nigeria mu Umuryango w'Abibumbye, yasabye ko ingabo zari mu Rwanda zongerwa.

    Nyamara ku wa 21 Mata, nyuma y'icyumweru kimwe gusa muri Kigali hari hamaze kwicwa abantu basaga 10.000, Akanama gashinzwe umutekano katoye umwanzuro wo kugabanya ingabo za MINUAR, hasigara abasirikare 270 bavuye ku 2100.

    Ndiaye yavuze ko usanga ibyemezo by'akanama gashinzwe umutekano (Security Council) ari byo bihabwa agaciro kurusha iby'inteko rusange, ku buryo habayemo intege nke mu guha agaciro ikibazo cyihutirwaga.

    Yanavuze ko umuryango w'abibumbye utagira ingabo, ku buryo n'izoherezwa mu butumwa bwawo usanga zigendera cyane ku mabwiriza y'ibihugu byazo.

    Ibyo ngo byatumye ubwo ababiligi bicirwaga mu Rwanda, igihugu gifata icyemezo cyo kubacyura hirengagijwe ubutumwa bwabajyanye.

    Aba bayobozi babanje gufata umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko hari amakosa umuryango mpuzamahanga ukwiye kuvanamo amasomo

    Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Amb. Eduardo Octávio, wavuze mu izina ry’abadipolomate bagenzi be

    Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, atanga ibitekerezo

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko ibihe byiza mu mubano n’u Rwanda biri imbere

    Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, yashimye intambwe ubutabera bw’u Rwanda bumaze gutera

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda

    Dr Richard Sezibera yagaragaje byinshi ku nkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibi biganiro bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, akurikiye ibiganiro byatangwaga

    Amafoto: Irakiza Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bitatu-bireba-umuryango-mpuzamahanga-nyuma-ya-jenoside-yakorewe

  • Ishobora no gufata abantu ikabahitana: Indwara y'ubuganga yibasiye inka zo mu majyepfo – #rwanda #RwOT

    Iyo ndwara izwi nka Rift Valley Fever bavuga ko ikomeje kwibasira inka zabo ikabateza igihombo kuko zimwe zipfa naho izindi zikaramburura.

    Bimwe mu bimenyetso biyiranga harimo kugira umuriro, kutarya, guhitisha amaraso mu bice bigize umubiri nko mu kanwa no mu mazuru.

    Ni indwara ifata n'andi matungo yuza arimo ihene n'intama kandi ifata n'abantu.

    Umwe mu borozi wo mu Karere ka Gisagara witwa Harerimana Joseph, yavuze ko inka ye yishwe n'ubuganga babimenye nyuma kuko yagerageje kuyivuza babura indwara. Gusa ngo hari ibimenyetso yagaragaje.

    Ati 'Amatwi ibanza kuyarebesha inyuma ariko ukabona ziratutubikana ku mazuru no ku munwa noneho nyuma hakaza amaraso, ukabona iracika intege ntirya neza, nyuma y'umunsi umwe ntabwo iba ikirya kugeza ipfuye.'

    Inka ye ikimara gupfa basanze inyama zayo zo mu nda zabaye umukara, amaraso yagiye mu gifu no mu mara.

    Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka naho mu cyumweru gishize hagaragaye inka yarwaye ubuganga irimo kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa.

    Ni icyorezo kimaze igihe mu Rwanda ariko nticyaherukaga kwibasira inka nk'uko biri kugaragara muri iyi minsi.

    Amakuru mashya ahari yemeza ko mu byumweru bibiri bishize cyatangiriye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba, kiza kuboneka no mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyanza, Muhanga na Ruhango two mu Majyepfo.

    Umukozi mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB) ushinzwe kurwanya indwara, Dr Nteziyaremye Vedaste, muri Sitatiyo ya Rubona, yabwiye RBA ko mu mirenge ikomeje kwibasirwa n'iyo ndwara hafashwe ingamba zigamije kuyikumira zirimo no gufunga amasoko y'amatungo.

    Yagize ati 'Amatungo yose ari mu gace kanduye agomba kuguma aho yororewe kandi muri icyo gihe cyose nta tungo ryemerewe kuva mu gace kamwe rijya mu kandi.'

    Uturere dutandukanye turimo Nyanza na Huye twamaze gutanga amatangazo amenyesha aborozi ko bagomba kwitwararika bagakurikiza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya ubuganga no kubukumira.

    Mu Karere ka Nyanza amwe mu masoko y'amatungo yafunzwe kugeza igihe icyo cyorezo kizaba kitakihagaragara.

    Muri Huye aborozi basabwe kwitabira gahunda yo guteza umuti wica imibu ikwirakwiza iyo ndwara hakurikijwe uko gahunda iteye muri buri kagari no gukingiza inka zose iyo ndwara.

    Umworozi wese ubonye inka ifite ibimenyetso birimo kuva amaraso mu mazuru cyangwa kuramburura n'ibindi biyiranga arasabwa guhita abimenyesha veterineri umwegereye.

    Aborozi bose basabwe gukomeza kororera mu biraro naho abavuzi b'amatungo bose bibutswa kwambara ibikoresho byabugenewe mu gihe bari gukora ku itungo ryaketsweho ubuganga.

    Ikindi ni uko nta tungo ryemerewe kuva aho ryororewe rijyanwa ahandi mu gihe nyiraryo adafite icyemezo gitangwa n'umuvuzi w'amatungo cyerekana ko nta burwayi rifite.

    Ubuganga ni indwara ifata amatungo ikaba ikwirakwiza n'imibu cyangwa amasazi arya amatungo, ishobora no gufata abantu ikanabahitana bityo bakaba basabwa kwirinda.

    Kugeza ubu nta mibare y'inka cyangwa amatungo magufi yishwe n'ubuganga igaragazwa kuko hagikorwa ibarura harebwa n'ayamaze kuyandura kugira ngo avurwe.

    Bimwe mu bimenyetso biranga indwara y’ubuganga harimo kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishobora-no-gufata-abantu-ikabahitana-indwara-y-ubuganga-yibasiye-inka-zo-mu

  • #Kwibuka28: Ishavu rya Ally Soudy wari ufite… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya 28 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu 1994 yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni mu minsi ijana, igasiga ibikomere mu mitima ya benshi. Ally Soudy ari mu basigiwe ibikomere bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko Ababyeyi be, Sekuru na Nyirakuru n'abandi bo mu muryango we bishwe abyirebera n'amaso ye. 

    Mu kiganiro cyihariye Ally Soudy yagiranye na inyaRwanda.com, yavuze ishavu n'agahinda aterwa n'uburyo ababyeyi be biciwe mu maso ye afite imyaka 10 muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yagaye abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ananenga cyane abakomeza kugoreka amateka.

    Yagize ati: ''Kenshi iyo nibutse uburyo Mama umbyara, Sogokuru wandeze na Nyogokuru biberaga za Kabuga, aba-Tantes batagira ingano, aba Oncles banjye, aba Cousins n’aba Cousines benshi, abari abaturanyi bacu ndetse n’umuryango mugari wanjye bose bishwe urw’agashinyaguro, ibi njye ubwanjye, nari mfite imyaka 10, nabibonesheje amaso yanjye. Abishe narabiboneye bamwe nari nanabazi ari inshuti za Mama ndetse izindi ari izanjye nubwo nari umwana.''

    Mu gahinda kenshi Ally Soudy yakomeje ati: ''Abishwe bamwe ndabazi n’icyo bavugaga ko baziraga naracyumvaga kuko nanjye ubwanjye nasimbutse urupfu kenshi, nshimire ahubwo Imana yabandinze, abo bicanyi. Hanyuma ukajya kumva umuntu aratinyutse ngo abo bose bikururiye urupfu, cyangwa ngo habayeho ubwicanyi na Genocide igamije ikindi! Ni bwo mpita nibaza nti ‘ese aba bose bishwe ni nde wari warahisemo kuvuka no kuba icyo bavuga babiciraga? Byibura se ni nde muri bo wari unazi ibya politike?’''.

    Ally Soudy yahamagariye abanyaRwanda gutangira kuvuga ku byabaye. Ati: ''Igihe ni iki ngo njye nawe dutangire tuvuge ukuri ku byabaye kandi bamwe twabonesheje amaso yacu. Hari igihe duceceka ngo twibereho mu mahoro bakagira ngo ntituvuga cyangwa ntitubazi ibyo bakoze. Twese hamwe dukomereze umujyo umwe wo kubaka u Rwanda rushya ariko nanone dusabira ubutabera ku banze kumva no guhinduka batazatoza u Rwanda rw’ejo inabi.''

    Ally Soudy ababyeyi be bishwe afite imyaka 10

    Ally Soudy arasaba abantu bose kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116276/kwibuka28-ishavu-rya-ally-soudy-wari-ufite-imyaka-10-muri-jenoside-nuburyo-yiciwe-ababyeyi-116276.html

  • Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bimwe inguzanyo bahagurukije CLADHO #rwanda #RwOT

    Impuzamiryango CLADHO yandikiye HEC (High Education Council) imenyesha Minisiteri y'Uburezi na Minisitiri w'Intebe, ikibazo cy'abanyeshuri basaga 400 bari mu gihirahiro ku  birebana n'inguzanyo basabye ntibayihabwe ntibanamenye icyashingiweho ngo bayimwe.

    Dr Safari Emmanuel umuyobozi wa CLADHO(Ibumoso) na Dr Rose Mukankomeje umuyobozi wa HEC (Iburyo)

     Iyi baruwa yanditswe kuri uyu wa 11 Mata 2022, iragira iti :

     “Madame Muyobozi Mukuru,

    Impuzamiryango  iharanira  uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ''CLADHO'' irashimira Leta y'u Rwanda ku ntambwe imaze guterwa mu kugeza uburezi kuri bose  ndetse  no gushishikariza abanyarwanda bose kwiga , ariko kuba  hari  abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mbere ya 2021 basaga 400 bari mu gihirahiro ku  birebana n'inguzanyo basabye ntibayihabwe ntibanamenye icyashingiweho ngo bayimwe ; kuba abo banyeshuri  bari bemerewe buruse yo kwiga na HEC nkuko bigaragara kuri application  forms zabo,bakishyura amafaranga yo kwiyandikisha muri za IPRCs bari bemerewe kwigamo ndetse bakanatangira amasomo yabo bakaza kwangirwa kwiga nyuma babwirwa ko system yemereye abantu benshi barenze ubushobozi bw'abagomba kwishyurirwa ;CLADHO irasanga uru rubyiruko rutahawe inguzanyo kandi rwaremerewe buruse ruri mu rujijo bityo ikaba isaba HEC na Minisiteri ibashinzwe  gufasha aba banyeshuri bose bagahabwa amahirwe angana yo kwiga hadashingiwe ku gihe barangirije kubera ko atari nabo bakoresheje iyo systèm yabemereye bourse ikongera ikazibambura.

    Ubusabe bwa CLADHO bushingiye ko :

    • Uru rubyiruko rumaze igihe rutakamba mu nzego zitandukanye zirimo HEC ariko rukabura igisubizo,
    • Uru rubyiruko nta bushobozi rufite bwo kuba rwakwiyishyurira ishuri , icyizere cyabo kikaba gihagaze kuri iyo nguzanyo dore ko babanje kubaha urwandiko rubemerera inguzanyo bakitegura, bakiyandikisha ndetse bagatangira no kwiga nyuma bakaza kubona urundi rwandiko rubahakanira inguzanyo,
    • Nta tegeko rigaragaza uburyo abarangije mbere badakwiye guhabwa amahirwe yo kubona inguzanyo kimwe nka bagenzi babo batarangirije rimwe,
    • Ingingo ya 8 yo mu itegeko No 44/2015 ryo kuwa 14/09/2015 rigenga inguzanyo na buruse bihabwa abanyeshuri :

    Buri mwaka , Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo ikora urutonde rw'abahabwa inguzanyo ikarushyikiriza Ikigo cy'imali.

    Iteka rya Minisitiri ufite uburezi mu nshingano ze rigena uburyo n'ibishingirwaho kugira ngo abanyeshuri bemererwe inguzanyo.

    Dushingiye ku biri mu ngingo yavuzwe hejuru ndetse no ku byo iteka rya Minisitiri risanzwe rishingiraho mu kugena abanyeshuri bemerewe inguzanyo ,twabasabaga gufasha abanyeshuri bavuzwe haruguru kubona inguzanyo hadashingiwe ku mwaka barangirijemo amashuri yabo yisumbuye kuko biragaragara ko buri mwaka hasohoka urutonde rw'abemerewe inguzanyo na buruse bityo hatakabaye hashingirwa ku mwaka basabiyemo inguzanyo na buruse ahubwo bose bakwiye guhabwa amahirwe angana hatarobanuwe.

    Nk'Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, tukaba twanabasabaga gutanga amakuru ahagije ku kibazo twagaragaje hejuru  kugira ngo abanyeshuri batangiye kwiga bige batuje. Mu gihe tugitegereje igisubizo cyanyu cyiza, tubashimiye kubyakira neza. “

     Iyi baruwa yashyizweho umukono na Dr Emmanuel SAFARI

    Umunyamabang Nshingwabikorwa wa CLADHO

     

    The post Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bimwe inguzanyo bahagurukije CLADHO appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/11/abanyeshuri-barangije-amashuri-yisumbuye-bimwe-inguzanyo-bahagurukije-cladho/

  • Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bakomeye barimo Bull Dogg, Diplomat, Juno Kizigenza… Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #rwanda #RwOT

    Abahanzi Nyarwanda bakunzwe, kuri uyu wa Mbere basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho bashyize indabo ku mva bakanunamira imibiri ihashyinguwe.

    Guhera tariki ya 7 Mata u Rwanda n’inshuti zarwo zinjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bakaba bihurije hamwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mata 2022 bajya Kwibuka abazize Jenoside aho basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Abahanzi barimo Bull Dogg, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Gabiro Guitar, Diplomate, B-Threy, Bushali, Papa Cyangwe, Symphony Band, Active na Confy bunamiye imibiri ishyinguwe muri uru Rwibutso.

    Aba bahanzi bakaba basobanuriwe amwe mu mateka agize uru Rwibutso, ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yateguranywe ndetse yanakoranywe byatumye ubuzima burenga miliyoni bw’inzirakarengane buhagendera mu minsi itarenze 100.

    Bashyize indabo ku mva banunamira imibiri ishyinguwe ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/bamwe-mu-bahanzi-nyarwanda-bakomeye-barimo-bull-dogg-diplomat-juno-kizigenza-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali

  • Gasabo: Abiciwe i Ruhanga bazibukirwa ku mazina, imyambaro n’ibindi bimenyetso basize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA urengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi buvuga ko imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994 iri mu rwibutso rw’i Ruhanga (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/Gasabo-Abiciwe-i-Ruhanga-bazibukirwa-ku-mazina-imyambaro-n-ibindi-bimenyetso-basize

  • Mu mafoto , dore uko Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Congo Denis Sassou N'Guesso #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze muri Repubulika ya Congo [Congo-Brazzaville] mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi itatuku butumire bwa mugenzi we.

    Mu butumwa ibiro by'umukuru w'igihugu byanyujije ku mbuga nkoranyambaga za Tweeter byatagaje ko Perezida Kagame yageze i Brazzaville aherekejwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent; Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel; Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Akamanzi Clare n'abandi.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/mu-mafoto-dore-uko-perezida-kagame-yakiriwe-na-mugenzi-we-wa-congo-denis-sassou