
Blog
-
Hari abandi banyapolitiki bibukiwe i Rebero barimo Ngurinzira waburiwe irengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Leta y’u Rwanda ivuga ko hari abandi banyapolitiki baziyongera kuri 12 basanzwe bibukirwa i Rebero, barimo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Boniface (…) -
Ingendo za Perezida Kagame mu bihugu bya Francophonie zivuze iki? #rwanda #RwOT
Perezida Kagame yasoje uruzinduko rwe yagiriraga muri Congo Brazaville yatangiye ku wa Mbere w'iki Cyumweru tariki ya 11 mata 2022.
Rwari rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi ndetse hasinywa n'amasezerano ashimangira imikoranire.
Perezida Kagame yashimye mugenzi we wamutumiye, avuga ko mu myaka myinshi ishize, hubatswe umusingi ukomeye mu mubano w'ibihugu byombi ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ateganyijwe gusinywa, ashimangira umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda na Congo.
Umukuru w'Igihugu kandi yumvikanye atanga ubutumwa yageneye abanye Congo mu rurimi rw'Igifaransa, ururimi yifashisha gake gashoboka kuko akunze gukoresha icyongereza.
Imyitwarire nk'iyi yaranze Perezida Kagame mu bihugu by'inshuti n'u Rwanda bikoresha ururimi rw'igifaransa, hari abatangiye kuyisanisha no gukomeza kwigarurira imitima y'ibihugu bikoresha igifaransa (francophonie) iyobowe n'Umunyarwanzakazi Louise Mushikiwabo.
Uyu Muryango uhuriwemo n'ibihugu 88 byinshi muri byo biherereye mu majyepfo y'Isi, kandi bifite abaturage bakiri urubyiruko rugizwe na 70% ruri munsi y'imyaka 25.
Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bivuga ururimi rw'Igifaransa (OIF) muri 2018, mu gihe kingana n'imyaka 4.Mushikiwabo yemejwe nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame rimushyigikira nk'umukandida w'u Rwanda na Afurika muri rusange
Kuva yatorerwa izi nshingano mu myaka 4, Louise Mushikiwabo yagize uruhare rusesuye mu kabinisha ibihugu bi nyamuryango.hatewe kandi intambwe ikomeye yazahuye umubano w'u Rwanda n'ubufaransa wari warajemo agatotsi kubera uruhare iki gihugu cyagize muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Kuba Perezida Kagame ari gushimangira umubano n'ibihugu bikoresha igifaransa no kugaragaza inyota mu kwisanisha nabyo, bishobora kongera guha amahirwe Louise Mushikiwabo akongera kuyobora indi manda muri OIF.
U Rwanda rwinjiye mu muryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'Igifaransa mu 1970. Iyi OIF ni umuryango mpuzamahanga uteza imbere ibijyanye n'umuco, ubukungu n'imibereho myiza y'abatuye mu bihugu bivuga Igifaransa.
Kuba Mushikiwabo yakongera kuyobora uyu muryang, bizasiga indi sura ikomeye ku Rwanda kuko ruzarushaho kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga cyane ku bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa.
-
Uwafungiwe ubujura, yatorewe kuba'Mayor' none ntakozwa iby'umushahara n'ibindi #rwanda #RwOT
Umugabo wafunzwe imyaka kubera kwibisha imbunda uherutse gutorerwa kuba umukuru w'akarere muri Africa y'Epfo yizeje ko atazigera afata umushahara we ndetse n'ibindi byose yemerewe nka 'mayor'. Imwe mu mpamvu agaragaza ni uko mu gihe yari afunzwe yitaweho n'abasoreshwa, ko ubu yisanzuye.
Gayton McKenzie, yatowe kuri uyu wa mbere nta wundi bahatanye ngo abe umukuru w'akarere ka Central Karoo mu ntara ya Western Cape mu majyepfo ashyira uburengerazuba. Mu ijambo rye nyuma yo gutorwa, yavuze ko igihe cyose azaba ari muri uwo mwanya ako karere nta na kimwe kazamutangaho.
Nyuma, kuri uyu wa kabiri yanditse ubutumwa kuri Twitter bushimangira ibyo yavuze. Yanditse ati: 'Nzigomwa 100% y'umushahara wanjye, sinshaka imodoka za mayor. Zikwiye kugurishwa hakagurwa ambulances. Nazanye abarinzi banjye nishyura. Polisi ikwiye kujya ku kazi kayo. Sinzigera nsaba ifaranga ry'igitoro cyangwa ry'ingendo z'indege. Abasoreshwa banyitayeho mfunze. Ubu ndisanzuye'.
Mu byo avuga ko yigomwe harimo umushahara ku kwezi wa 'mayor' muri Africa y'epfo ugenwa n'itegeko ryo mu 2020 ni ama-Rand 117,423 (agera ku 8,100$). Ku mbuga nkoranyambaga benshi bashimye ukwigomwa k'uyu mutegetsi watowe, abandi bashidikanya ko azashyira mu ngiro ibi avuga.
Uyu mugabo yizeje kongera imbaraga mu kurwanya abimukira batemewe, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Gayton McKenzie nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yamaze imyaka irindwi afunze muri 15 yari yarakatiwe kubera kwibisha imbunda nyuma yo gufatwa mu 1996. Yavuye muri gereza mu 2003.
McKenzie, azwiho kuba umucuruzi ukomeye, umwanditsi, n'umuntu uvuga ibyo gutera abandi imbaraga, akaba n'umukuru w'ishyaka Patriotic Alliance. Bimwe mu bitabo yanditse 'A Hustler's Bible', na 'Kill Zuma By Any Means Necessary' biri mu byaguzwe cyane muri Africa y'Epfo.
intyoza
Source : https://www.intyoza.com/uwafungiwe-ubujura-yatorewe-kubamayor-none-ntakozwa-ibyumushahara-nibindi/
-
Kacyiru: Imiryango mpuzamahanga 13 ikorera mu nyubako imwe yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Imiryango mpuzamahanga 13 ikorera mu nyubako Golden Plaza iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yahuriye hamwe tariki 12 Mata 2022, (…)
-
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Igikomangoma Charles byibanze ku nama ya CHOGM #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame, yagiranye ibiganiro kuri telefoni n'igikomangoma Charles w'u Bwongereza, ku bijyanye n'imyiteguro y'Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma z'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza, Commonwealth izwi nka CHOGM, u Rwanda ruzakira muri Kamena 2022.
Perezida Kagame abinyujije kuri twitter yavuze ko ii biganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022.
n'igikomangoma Charles w'u Bwongereza, yavuze ko yiteguye kwitabira iyi nama ya CHOGM.
Iki kiganiro kibaye mu gihe hasigaye amezi abiri kugira ngo u Rwanda rwakire inama ihuza Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza (Commonwealth) izabera i Kigali mu Cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022.
Iyi nama yari kuba yarabaye muri Kamena 2020 iza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID19.Â
Nyuma Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth ku bufatanye n'abashinzwe gutegura iyi nama ni bwo bari bafashe icyemezo ko yongera kuba tariki 21 Kamena 2021, yongera gusubikwa kubera ubwiyongere bwa Covid19.
Ibihugu 54 ni byo bibarirwa mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, n'abantu bangana na miliyari 2.4, muri abo 60% ni urubyiruko ruri munsi y'imyaka 30.
Inama ya CHOGM ubusanzwe iba rimwe mu myaka 2, ikaba ari urwego rukomeye rugishwa inama rugahuza abafata ibyemezo kuri politiki zinyuranye.
Had a productive phone conversation with Prince Charles @ClarenceHouse who we look forward to welcoming to #CHOGM2022. We discussed partnerships that include addressing climate change and the ongoing success of the Sustainable Markets Initiative.
â” Paul Kagame (@PaulKagame) April 12, 2022
The post Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Igikomangoma Charles byibanze ku nama ya CHOGM appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Hamenyekanye impamvu Gen Muhoozi yikuye kuri Titter #rwanda #RwOT
Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 12 Mata 2022, nibwo abakurikirana uyu Muhugu wa Perezida Yoweri Museveni batangiye kugaragaza impungenge zerekeye konti ye ya Twitter, nyuma y'uko uwageragezaga kuyishaka yabwirwaga ko 'Iyi konti ntikibaho'.
Benshi babanje gutekereza ko ba nyiri ruriya rubuga ari bo bahisemo gusiba Konti ya Muhoozi ,kubera kunyuranya n'amabwiriza agenga imikoreshereze yarwo.
Umuvugizi we Lt Col Chris Magezi yemeje ko ari we wayihagarikiye ku giti cye, gusa ntiyatangaza impamvu yafashe uyu mwanzuro.
Umwe mu bantu ba hafi ya Muhoozi baganiriye n'iki kinyamakuru yagize ati 'Uretse muri iyi minsi ya vuba, ubundi konti ye (Muhoozi) yabonaga abamukurikira bashya 2000 buri cyumweru, ariko nyuma uyu mubare watangiye kugwa. Ari gukeka ko haba hari ubyihishe inyuma, niyo mpamvu yafashe umwanzuro wo guhagarika konti ye.'
Mu butumwa bwa nyuma Muhoozi yanditse kuri Twitter, yagaragaje ko hari ikigo cy'ikoranabuhanga kiri kumugendaho nubwo atigeze yerura ngo avuge ko ari Twitter.
Yagize ati 'Ku baharanira impinduramatwara mwese, abaharanira Isi irimo ukuri n'ubutabera, aho abantu bose bareshya, maze iminsi numva ko twe abafite ijwi rito ariko rivugira ababarirwa muri miliyari batagira uruvugiro turi kwibasirwa n'ibigo by'ikoranabuhanga bishaka ko duceceka. Ukuri kudashidikanywaho kw'abakandamizwa buri gihe kuzahora gutsinda.'
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza niba iyi konti ya Muhoozi yarahagaritswe na Twitter cyangwa niba ariwe wafashe umwanzuro wo kuyihagarika.

-
Umuhanzi w'icyamamare muri 'Gospel' yishwe #rwanda #RwOT
Umuhanzi Osinachi Nwachukwu ukomoka muri Nigeria yitabye Imana bivugwa ko yishwe n'umugabo we bari babyaranye abana bane.
Inkuru iri kuvugwa cyane muri Nageria no hirya no hino ku Isi ku bakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni iy'urupfu rwa Osinachi Nwachukwu w'imyaka 42 witabye Imana aguye mu bitaro bya Abuja.

Paul Nwachukwu hamwe n'umugore we Osinachi Nwachukwu
Uyu muhanzi wari warataziriwe 'Malayika' kubera ijwi rye ry'akataraboneka, akimara kwitaba Imana, raporo ya mbere ya muganga yaje ivuga ko yazize kanseri yo mu muhogo.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri NIgeria byatangaje ko abo mu muryango wa Osinachi Nwachukwu bahise babitera utwatsi, bavuga ko umuvandimwe wabo yishwe n'umugabo we kandi ko yari umaze igihe kirekire amuhohotera.
Mukuru wa nyakwigendera witwa Favour Madu, yavuze ko murumuna we yakubiswe n'umugabo we ikintu kiremereye mu gatuza.
Yagize ati 'Twahoraga tumubwira ngo natandukane n'umugabo umukubita, akatubwira ko Imana yanga ubutane akongeraho ko umugabo we azageraho agahinduka none dore birangiye amwivuganye.'

'Ntiyakundaga kuvuga ku bibazo bye n'umugabo we ndetse n'ubwo aheruka kumukubita izi nkoni zamuviriyemo urupfu ntiyabitubwiye, ahubwo inshuti ye iba muri Leta Ebonyi niyo yahamaye impanga ya Osinachi amubaza niba yaramenye ko umugabo aherutse kumukubita cyane[â¦] twabajije muganga atubwira ko mu gatuza ke amaraso yari yipfunditse.'
Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 12 Mata 2022, Polisi yo muri Nigeria yatangaje ko yataye muri yombi Peter Nwachukwu, umugabo wa Osinachi Nwachukwu, akaba akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umugore we.
Umuvugizi wa polisi yavuze ko iperereza rigikorwa kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw'uyu muhanzi, yemeza ko kugeza ubu umugabo we yatawe muri yombi akaba akekwaho kwica umugore we.
Osinachi Nwachukwu yari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Nijeriya kubera ijwi rye byavugwaga ko rimeze nk'iry' umumarayika'.
Yagaragaye mu ndirimbo ya Ekwueme yakunzwe cyane muri 2017, afite YouTube ikurikirwa n'abagera muri miliyoni 71.
Abanyanijeriya benshi, cyane cyane abakirisitu, bashenguwe n'urupfu rwe, bamwe bifashishije imbuga nkoranyambaga basabye abanyamadini kudakomeza guhatira abayoboke babo gukomeza kubana mu gihe bafitanye amakimbirane mu ngo zabo.
Itorero ryakoreshaga Nwachukwu nk'umuririmbyi waryo mukuru, Dunamis International Gospel Centre, ntiragira icyo ritangaza ku rupfu rwe, ariko ryavuze ko rizagira icyo ritangaza mu minsi ya vuba.
Iri torero ryatanze ubutumwa muri videwo ngufi rivuga ko ryigisha abayoboke baryo ko byaba byiza kuba ingaragu kuruta gupfira mu rushako 'Gupfira mu makimbirane yo mu ngo'.
Â
The post Umuhanzi w'icyamamare muri 'Gospel' yishwe appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/04/13/umuhanzi-wicyamamare-muri-gospel-yishwe/
-
Umwe mu batangije urubuga rwa Netflix yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #rwanda #RwOT
Wilmot Reed Hastings Jr.[ Reed Hastings], Umunyamerika uri mu batangije urubuga rwa Netflix ruzwiho kwerekana filime binyuze kuri murandasi, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira imibiri ihashyinguwe.
Uyu mugabo akaba yarasuye uru Rwibutso ku munsi w’ejo hashize tariki ya 12 Mata 2022 aho yashyize indabo ku mva z’ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, binyuze kuri Twitter yarwo, bavuze ko uyu mugabo yaje guha icyubahiro inzirakarengane zazije Jenoside zishyinguwe muri uru Rwibutso.
Bati “Mu masaha ya mu gitondo yo kuri uyu munsi, Reed Hastings uri mu batangije Netflix yasuye Urwibutso mu rwego rwo guha icyubahiro ku nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi.'
Yasuye uru Rwibutso nyuma y’uko Netflix abereye umuyobozi muri Werurwe 2022 Netflix yaguze filime 'Trees of Peace’ y’Umunyamerika Alanna Brown ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi filime ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyabaye muri Jenoside, izatangira gutambuka kuri Netflix muri Kamena uyu mwaka.
Earlier today, @reedhastings Co-CEO of @netflix visited to pay respects to victims of the Genocide against the Tutsi. #Kwibuka28 pic.twitter.com/AvHRqHD4p8
â” Kigali Genocide Memorial (@Kigali_Memorial) April 12, 2022
Reed Hastings yashize indabo ku mva anunamira inzirakarengane zishyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Reed Hastings ni umwe mu bashinze Netflix -
Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere â Ibuka Umurenge wa Remera #rwanda #RwOT
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Remera kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mata 2022 habaye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zose barimo inzego za leta,abihaye Imana ndetse n'abikorera dore bibukiye n'ubundi aho ababo biciwe muri Centre Christus-Remera
Aha kuri Centre Christus batewe n'ingabo zari iza leta by'umwihariko abarindaga umukuru w'igihugu ku itariki ya 7 Mata 1994 mu masaha ya mu gitondo baza bitwaje imbunda kirimbuzi kugirango bagire vuba abatutsi badahungira CND cyangwa muri stade Amahoro yarimo MINUAR,Abarokotse bavuga ko RPA Inkotanyi nazo zarimo zirwana inkundura byibura ngo zivanemo Remera zitabare abicirwaga muri iyi zone byaje kugerwaho mu masaha ya saa kumi z'umugoroba

Emmanuel Karamba uyobora IBUKA mu Murenge wa Remera muri Gasabo yabwiye abari baje mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abapadiri n'ababikira babaga muri Centre Christus 'ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakuze bifuza kuzatanga ubuhamya bw'ibyababayeho kugira ngo 'batazasaza batavuze bityo urubyiruko rukazongera rukagwa mu moshya yo kwangana no guhembera amacakubiri yabasubiza muri Jenoside, igihugu kikagwa mu kaga nkako cyahuye nako.'
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Remera avuga ko kuba hashize imyaka 28 Jenoside ihagaritswe, ubu hari abantu bakuze barimo kugenda basaza kandi bumva ko bazaba basize umurage utari mwiza nibasaza batavuze kuko bafite byinshi baciyemo bagomba kwigisha abana babo nabo bakazabyigisha ibiragano bizaza.
Yakomeje agira ati 'Hari abarokotse Jenoside mu mwaka wa 1994 bari bakuze cyane k'uburyo mu myaka 28 ishize ubu bamaze gusaza abantu nk'abo muri iki gihe bumva ko bagomba kuzagira icyo bavuga ntibarisazane'.
Akomeza agira Ati: ' Muri iki gihe abarokotse Jenoside bari bakuze ubu bari gusaza kandi bashaka ko batazasaza batagize icyo bavuga.'
Ku rundi ruhande ariko, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Murenge wa Remera bitaweho na Leta barubakirwa uretse ko ibibazo bitabura bakeneye kwitabwaho by'umwihariko nko gusanirwa amazu yabo n'ibindi
Emmanuel Karamba yashimiye Inkotanyi kuko zabarokoye avuga ko iyo hataba bo kubona Umututsi warokotse mu Rwanda byari bugorane.
Ati: ' Ubu nimwe igihugu gihanze amaso. Ingabo zahagaritse Jenoside zabahaye urugero, mugomba gutera ikirenge mu cyabo mukubaka iki gihugu.'
Yabasabye kwamagana ingengabitekerezo z'ababyeyi babigishiriza ibibi mu ndaro, ku mashyiga n'ahandi.
Umuyobozi nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo Umwari Pauline yavuze ko Akarere ayobora kazakomeza kwita ku barokotse Jenoside uko amikoro azagenda aboneka ariko ngo bikorwa bahereye ku bacyeneye ubufasha kurusha abandi.
Uwari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Madamu Martine Urujeni yavuze ko abakoze Jenoside batashizwe kuko ngo n'ikimenyimenyi bakomeza kuyihakana aho bari hose ariko abanyarwanda bazakomeza kubarwanya batazarebera kwerekana ibyiza birimo ubumwe bw'abanyarwanda.
Yakomeje avuga ko abakiri bato nibatamenya igihugu cyabo, ngo bajye bakurikira amakuru y'urukundo,ubumwe,ubwiyunge n'iterambere ngo bamenye ukuri kw'amateka babashe kuyasigasira, ibyabo bizaba bibi.
Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri, abaseminari n'ababikira barishwe. Mu bishwe harimo Padiri w'umuyezuwiti Chrysologue Mahame w'imyaka 67, wayoboraga ikigo cya Christus akaba yari mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro 'Association des Volontaires de la Paix'. Abo bose bishwe n'abasirikare barindaga umukuru w'igihugu bafatanyije n' Interahamwe
Abenshi mu Batutsi biciwe mu cyahoze ari Segiteri ya Remera bashyinguye mu rwibutso rwa Kibagabaga ndetse hibutswe n'abaguye imihanda itandukanye bahunga.
The post Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere â” Ibuka Umurenge wa Remera appeared first on RUSHYASHYA.
-
#COVID19: Mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo (…)