Blog

  • Ikiraro gihuza uturere twa Muhanga na Gakenke cyongeye kuba nyabagendwa – #rwanda #RwOT

    Cyabaye nyabagendwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mata 2022. Iki kiraro cyari cyangijwe mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2021, abantu 11 bahita batabwa muri yombi bakekwaho kugisenya.

    Akarere ka Muhanga kabinyujije kuri Twitter katangaje ko cyongeye kuba nyabagendwa.

    Kati 'Guhera uyu munsi ikiraro cya Gahira gifasha ubuhahirane hagati y'abaturage ba Muhanga na Gakenke cyamaze gusanwa. Ubu ni nyabagendwa nyuma y'igihe kimaze kidakora kubera ko cyari cyangijwe.'

    Icyo kiraro cy'abanyamaguru gihuza umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga n'uwa Ruli muri Gakenke, cyubatse ku mugezi wa Nyabarongo kibaka kireshya na metero 60 z'uburebure.

    Gifite ubushobozi bwo kwikorera toni 15 bikaba bitaganyijwe ko kizaramba imyaka 15 abaturage nibagikoresha neza.

    Ubwo cyangizwaga ku wa 25 Ukuboza 2021, hafashwe umwanzuro wo kwambutsa abaturage hifashishijwe ubwato, hahita hatangira imirimo yo kucyubaka.

    Kucyubaka byatwaye amafaranga asaga miliyoni 185Frw. Uturere twa Muhanga na Gakenke twatangaga amavuta ya moteri kugira ngo abaturage bambukire ubuntu mu bwato.

    Gusa ntabwo bagendaga bisanzuye kuko hambutswaga bake bake bitewe n'ubushobozi bw'ubwato.

    Kuba cyabaye nyabagendwa byasubukuye ubuhahirane bwari bwaradindiye hagati y'uturere twombi.

    Abayobozi bashimye ko abaturage bagiye kongera guhahiranaAbayobozi bashimye ko abaturage bagiye kongera guhahiranaIkiraro gihuza uturere twa Mahanga na Gakenke  cyongeye kuba nyabagendwaIkiraro gihuza uturere twa Mahanga na Gakenke cyongeye kuba nyabagendwaKugitaha ku mugaragaro byitabiriwe n'abayobozi batandukanyeKugitaha ku mugaragaro byitabiriwe n'abayobozi batandukanye

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiraro-gihuza-uturere-twa-muhanga-na-gakenke-cyongeye-kuba-nyabagendwa

  • Nigeria: Abarenga miliyoni 72 bahagaritswe gukoresha imirongo y'itumanaho – #rwanda #RwOT

    Ku ya 4 Mata 2022 nibwo Leta y'iki gihugu yatangaje ko buri muturage wese ukoresha telefoni agomba kuyihuza n'imyirondoro ye [indangamuntu] abatazabikora bakazahagarikwa.

    Abahagaritswe gukoresha iyo mirongo bahangayikishijwe n'uko badashobora guhamagara ariko bo bakaba bahamagarwa.

    Umwe mu bahagaritswe witwa Godswill Otokpa, yagize ati 'Ndumva merewe nabi, sinshobora guhamagara ariko nshobora guhamagarwa, ni akajagari. Leta igomba kugira icyo ibikoraho, iki kibazo kigakemuka.”

    Undi mufatabuguzi witwa Aluka Kingsley, yavuze ko agomba kwirengera ingaruka ziri kumugeraho kuko baburiwe kenshi ko bagomba guhuza imirongo yabo ya telefoni n'imyirondoro yabo ariko bo bakabirengaho.

    Umusesenguzi Jide Ojo, avuga ko ashyigikiye ko ikoranabuhanga rigomba kwifashishwa mu kurwanya umutekano muke, yemeza ko iki gikorwa cyo guhuza telefoni n'imyirondoro ari kimwe mu byafasha kurwanya ibyaha.

    Nyuma y'amabwiriza yatanzwe ku ya 4 Mata uyu mwaka, amasosiyete y'itumanaho muri Nigeria yatangiye kubuza abafatabuguzi bayo batarahuza telefoni zabo n'indangamuntu guhamagara.

    Muri Gashyantare uyu mwaka muri Nigeria habaruwe abakoresha imirongo y'itumanaho basaga miliyoni 198.

    Aba barirwa muri miliyoni 125 bihutiye gutanga imyirondoro yabo ngo ihuzwe n'amatelefoni zabo nyuma y'uko hasohowe iri tegeko.

    Abarenga miliyoni 72 muri Nigeria bahagaritwe gukoresha imirongo y'itumanahoAbarenga miliyoni 72 muri Nigeria bahagaritwe gukoresha imirongo y'itumanaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nigeria-abarenga-miliyoni-72-bahagaritswe-gukoresha-imirongo-y-itumanaho

  • Uko abasirikare ba Habyarimana bishe Abatutsi i Kanombe bagaha n'ibikoresho interahamwe – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko abasirikare ba Habyarimana bishe abatutsi babasanze mu ngo zabo abandi bakabajyana mu kigo kubicirayo, ku buryo n'ubu hari abataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

    Ibi abaturage babigaragaje kuri iki Cyumweri tariki ya 10 Mata 2022, mu muhango wo kwibuka Abatutsi 800 biciwe muri uyu murenge wa Nyarugunga urimo ikigo cya gisirikare cya Kanombe.

    Babwiye IGIHE ko iyo abasirikare barangwa n'umutima wa kimuntu nta mututsi n'umwe wo muri aka gace wari kwica kuko bari kubarengera nk'uko ari inshingano zabo.

    Byiringiro Clement yagize ati 'Abasirikare aha ni bo ahubwo bishe abantu benshi kuko indege ikimara kugwa bahise batangira kujya mu baturage barabica cyane cyane abarindaga Habyarimana.'

    Umugore wari uturanye na Habyarimana Juvenal witwa Niyonshuti Marie Chantal, yakomeje agira ati “Barishe cyane [abasirikare] kuko iyo bakora kinyamwuga nta n'umuturage w'aha wari gupfa. Nkanjye twavutse turi icyenda ariko ubu dusigaye turi babiri kandi nibo babishe”.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nyarugunga, Mutabazi Martin, yavuze ko indege ya Habyarimana ikimara kugwa abamurindaga bahise binjira mu baturage batangira kubica.

    Yagize ati 'Impamvu mvuga ko bagize uruhare muri Jenoside ni uko indege ikimara kugwa bahise bashyiraho za bariyeri banategeka abaturage ko bagomba kuzishyiraho ndetse banabaha intwaro n'imihoro. Abandi banabigishije gukoresha intwaro nk'abazizi cyane bakajya banigisha interahamwe zo mu kibaya cya Nyandungu.'

    Yongeyeho ko iyo abasirikare ba Leta batagira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri uyu murenge wa Nyarugunga hatari gupfa abantu bagera kuri 800.

    Ati “Icyo gihe bahise bashyiramo za bariyeri na bo basohoka mu kigo batangira kwica Abatutsi ku buryo twapfushije abantu 800”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, yagaye abasirikare ba Habyarimana batakoze inshingano zabo ahubwo bakajya kwica abaturage bari bashinzwe kurinda.

    Ati 'Abatutsi bari baturiye ikigo barishwe bikozwe n'abo basirikare bari bashinzwe kubarinda aho gukora inshingano zabo ahubwo bahise bajya kwica inzirakarengane.'

    Yaboneyeho gusaba abaturage bafite cyangwa bazi ahari imibiri y'abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itarashyingurwa gutanga amakuru kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, aherutse kuvuga ko gushyiraho ingabo zitwa iz'igihugu hagakumirwa Abatutsi ari imwe mu mpamvu zatumye kuva mu mwaka wa 1959 ubwicanyi bwarakorerwaga Abatutsi abasirikare ntibabukumire, bakanagira uruhare mu kwica.

    Tariki 21 Nzeri 1992, Ingabo z'u Rwanda zasohoye inyandiko ndende ya Col Nsabimana waziyoboraga yemeza ko Umututsi ari umwanzi w'u Rwanda, ushyigikiye Umututsi akaba umugambanyi. Ibi ni impamvu yatumye abasirikare bica Abatutsi.

    Ubwo abayobozi bacanaga urumuri rw'icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Ubwo abayobozi bacanaga urumuri rw'icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Iyo abasirikare ba Habyarimana batagira uruhare mu kwica Abatutsi i Kanombe ntabwo hari bupfe benshi Iyo abasirikare ba Habyarimana batagira uruhare mu kwica Abatutsi i Kanombe ntabwo hari bupfe benshi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, yagaye abasirikare ba Habyarimana batakoze inshingano zaboUmunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, yagaye abasirikare ba Habyarimana batakoze inshingano zaboUmuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nyarugunga, Mutabazi Martin, yavuze ko indege ya Habyarimana ikimara kugwa abamurindaga bahise binjira mu baturage batangira kubicaUmuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nyarugunga, Mutabazi Martin, yavuze ko indege ya Habyarimana ikimara kugwa abamurindaga bahise binjira mu baturage batangira kubica


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-abasirikare-ba-habyarimana-bishe-abatutsi-i-kanombe-bagaha-n-ibikoresho

  • Ngoma: Inka y'uwarokotse Jenoside yishwe itemwe n'abantu bataramenyekana – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwakayango mu Kagari ka Nyamirambo mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma.

    Ahagana mu gitondo tariki ya 11 Mata nibwo umwana wa Gahikire yabyutse agiye gukama asanga ngo ikimasa cyonkanga cyapfuye, agihinduye asanga umuntu wagitemye yabanje kugitema amaguru agikuraho inyama ariko ntiyazitwara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karembo, Ndayisaba Stiven, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kugezwaho iki kibazo bakurikiranye, babaza nyiri iyo nka niba hari umuntu akeka.

    Yasubije ko nta muntu akeka, abaturanyi nabo ngo bavuze ko nta muntu bajya bagirana ikibazo bituma banzura ko Umudugudu wose uteranya amafaranga ukamwishyura inka ye.

    Ati 'Twahise tubabwira ko ubundi hari gahunda y'uko buri muntu akwiriye kuba ijisho rya mugenzi we, niba byagenze gutyo rero bagomba kumushumbusha, abazamushumbusha ni abo babana mu Mudugudu bose.'

    Ndayisaba yavuze ko bagikurikirana ariko ngo nta muntu n'umwe bakeka waba wabikoze, igiteye urujijo ngo ni ukuntu yishe ikimasa gito iyonsa ntagire icyo ayitwara.

    Yavuze kandi ko kuba bikozwe muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi wahita ubihuza ngo kuko uwabikoze ataranamenyekana.

    Ati ' Bitarenze uyu munsi nibwo abaturage bagomba kumushumbusha inka ye.'

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba aherutse gutangaza ko mu minsi ine yo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi ntara, hari hamaze kuboneka dosiye enye z'abantu bagaragaje ingengabitekerezo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-inka-y-uwarokotse-jenoside-yishwe-itemwe-n-abantu-bataramenyekana

  • #Kwibuka28: Franco Kabano yashishikarije aban… – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu butumwa bwa Franco Kabano wasabye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda guhumuriza abahungabanye, muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Franco yagize ati ”Muri ibi bihe bigoye twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda dufatanyirize hamwe kurwanya ingengabitekerezo zihembera amacakubiri, dutahiriza umugozi umwe, twimakaza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, tuba hafi y’imiryango yashegeshwe n’amahano yagwiriye igihugu cyacu. Abahungabanye tubahumurize. Dukomeze kwibuka tuniyubaka.”

    Franco Kabano watangije ndetse akaba anayobora WeBest Model Management, ni we washinze ihuriro ry’abanyamideri mu Rwanda (Rwanda Fashion Models Union) aho yanabaye Umuyobozi waryo.

    Ubutumwa bwa Franco Kabano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116292/kwibuka28-umuhangamideri-franco-kabano-yashishikarije-abanyarwanda-kuba-hafi-imiryango-yas-116292.html

  • Umuhanzi Hagenimana Fabien yashyinguwe, The B… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 10 Mata 2022, ahagana saa munani z'amanywa nibwo inkuru y'urupfu rw'umuhanzi Hagenimana Fabien yamenyekanye.

    Yari amaze icyumweru arwariye mu bitaro bya Kibagabaga, aho yari arwaye igituntu ariko yari afite 'ikindi kintu cyamuryaga mu nda'- Ni ko umubyeyi we Régine yabwiye INYARWANDA mu gitondo cy'uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022.

    Hagenimana Fabien yamenyekanye cyane mu mpera za 2019, ubwo yagiranaga ikiganiro na Radio/Tv10 avuga ko akunda umuhanzi The Ben kandi yifuza guhura nawe.

    Ubwo The Ben yagarukaga mu Rwanda mu gitaramo East African Party, yahuriye na Hagenimana Fabien ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, nyuma bakorana indirimbo 'Uri ibyiringiro' bayiririmbira muri Kigali Arena.

    Hagenimana Fabien yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, mu irimbi rya Kinyinya muri Kigali.

    Ni nyuma y'uko abo mu muryango we, inshuti, abavandimwe n'abandi bamusezeyeho bwa nyuma mu muhango wabereye ku Gisozi ahazwi nka Beretwari.

    Abo biganye Gatagara bavuze urugendo bagiranye, ukuntu yakunze umuziki kuva cyera ari muto ndetse n'ukuntu abo biganye bafite ubumuga bwo kutabona bagomba gukora indirimbo imwibuka kuko 'umuhanzi adapfa asinzira'.

    Nyabyenda Régine, nyina wa Hagenimana yavuze ko umwana we yavukanye ubumuga bwo kutabona, kandi ko yamukundaga byimazeyo.

    Avuga ko ubwo yari agejeje imyaka 5 y'amavuko ari bwo yamujyanye mu ishuri rya Gatagara ahiga umuziki, ari naho yamenyeye gucuranga gitari.

    Yavuze ko umuhungu we Hagenimana yamenyekanye biturutse ku banyamakuru bamuhamagaye, bamusaba ko bakorana ikiganiro, amushakira itike ajya kuba muri Kigali aho yavaga akajya agaruka mu rugo.

    Uyu mubyeyi yavuze ko mu minsi ishize aribwo umwana we yafashwe n'uburwayi bw'igituntu, kandi ko ari we wamurwaje mu bihe bye bya nyuma ku Isi.

    Yashimiye buri wese wafashije umwana we akiri ku Isi n'abandi bafashije umuryango asize, basabira umugisha. Ati 'N’Imana yo mu ijuru ibashimire.'

    Umwe muri bashiki ba Hagenimana, yavuze ko umwaka ushize ari bwo yamuherukaga. Avuga ko mu buzima bwe yaranzwe no gukunda umuziki, aba umuntu usabanira buri wese. Yihanganishije umuryango we n'abandi.

    Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Hagenimana, hatanzwe ibahasha irimo amafaranga yoherejwe n’umuhanzi The Ben yo gufasha umuryango asize.

    Ndetse abafana b’uyu muhanzi nabo bibumbiye mu itsinda bise ‘Ngufite ku mutima’, nabo batanze inkunga y’amafaranga yo gufasha uyu muryango.

    Inkuru bifitanye isano: Yari umuntu w’abantu: Urwibutso Hagenimana Fabien wakoranye na The Ben asigiye uwo babanye imyaka 20

    Umuhanzi Hagenimana Fabien yashyinguwe mu irimbi rya Kinyinya yo muri Kigali

    Nyabyenda Régina, umubyeyi wa Hagenimana yashimye buri wese wafashije umwana we

    Hagenimana Fabien wari ufite ubumuga yasezeweho mu marira n'agahinda

    Benshi bamenye Hagenimana binyuze mu ndirimbo zo hambere zizwi nka 'Karahanyuze'

    Abafana b'umuhanzi The Ben bamuhagarariye mu muhango wo gushyingura Fabien, banagenera inkunga umuryango we


    Inshuti n’abavandimwe bafashe mu mugongo umuryango wa Hagenimana Fabien

    AMAFOTO: Léandre Niyomugabo Trésor Radio/Tv10

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116291/umuhanzi-hagenimana-fabien-yashyinguwe-the-ben-atanga-inkunga-yo-gufasha-umuryango-we-amaf-116291.html

  • #Kwibuka28: Ngirinshuti Josine wabaye Miss Ea… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yahaye InyaRwanda, Ngirinshuti Josine w’imyaka 22 y’amavuko, yumvikanishije ko u Rwanda rwabonye inyenyeri imurika yavanyeho umwijima.

    Yagize ati ”Muri iki gihe turitegereza tukabona inyenyeri nshya imurika. Turibuka, tukunga ubumwe kandi tukiyubaka kuko tuzi ko nyuma y’umwijima haje urumuri.”

    Ubutumwa bwa Josine, Miss Earth Rwanda 2021

    Ngirinshuti Josine yegukanye irushanwa rya Miss Earth Rwanda 2021, ndetse anitabira irushanwa rya Miss Earth 2021 ryegukanywe na Destiny Evelyn Wagner ukomoka mu gihugu cya Belize.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116290/kwibuka28-ngirinshuti-josine-wabaye-miss-earth-rwanda-2021-yatanze-ubutumwa-bwihumure-116290.html

  • Ukraine: Inkuru ya Sasha Makoviy wanditse ibi… – #rwanda #RwOT

    Kuva u Burusiya bwagaba ibitero ku mijyi ya Ukraine guhera ku ya 24 Gashyantare 2022, abaturage bamwe barapfuye abandi bakwira mu bice bitandukanye, aho abagera kuri Miliyoni 5 bavuye mu byabo bagahungira mu bihugu by’abaturanyi.

    Impungenge zakomezaga kuba nyinshi ku baturage ba Ukraine uko bwije n’uko bukeye, aho abatuye mu gihugu hagati bo basazwe n’ubwoba kurusha abandi kuko kwambukiranya igihugu ujya mu kindi bitigeze byorohera abantu mu ntambara.

    Inkuru z’abapfuye n’abiciwe imiryango zisukiranya mu bitangazamakuru buri mwanya, ku buryo umuntu wa rubanda rugufi ukiri mu bice birwanirwamo we aba afite icyizere gike cyo kubaho.

    Umugore witwa Sasha Makoviy ukomoka mu mujyi wa Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, we yahisemo kwandika ibirango bye ku mugongo w’umwana we ubwo yabonaga ko kurenga ibitero bishobora kumubana ingorabahizi.

    Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Anastasiia Lapatina wa ‘Independent’, Sacha yavuze inkomoko y’igitekerezo cyo gushyira inyandiko n’ibishushanyo ku mwana we ‘Vira’ w’imyaka ibiri.

    Mu bishushanyo avuga ko yakoze mu gihe cy’ubwoba bwinshi, Sasha yanditse kuri Vira amakuru atubutse harimo izina rye, itariki yavukiyeho, ababyeyi be n’aho umuryango we usanzwe utuye.

    Yagize ati ”Icyo gihe amaboko yahindaga umushyitsi. Ni ibintu bikomeye byari biri kutubaho, twashakaga kurokoka ariko icyizere ari gikeya.”

    Sasha yakomeje avuga ko gushushanya mu mugongo w’umwana we ari byo byamujemo gusa, ati “Ni igitekerezo cy”ubusazi cyaje mu bitekerezo, sinigeze nibura ntekereza no gushushanya ku maguru.”

    Makoviy yavuze ko ubuzima bwo mu ntambara bubabaza, anavuga ko iyo u Burusiya budatera igihugu cye bari kuguma mu buzima bwiza kandi buhebuje.

    Makoviy n’mukobwa we

    Umunyamakuru Anastasiia Lapatina wasakaje amafoto y’uyu mwana, we yanditse kuri instagram ati 'Ababyeyi bo muri Ukraine bandika imibanire y'imiryango yabo ku mibiri y'abana babo ngo batazabura mu gihe ababyeyi babo baba bishwe, naho u Burayi bwo buracyaganira kuri gaze”.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu cyumweru gishize, Makoviy yahumurije abari bagize impungenge kubera ubuzima bwe n’ubw’umwana we, avuga ko kuri ubu batekanye mu majyepfo y’u Bufaransa.

    Sasha usanzwe ari umunyamideri n’umuhanzi ushushanya, yanashimiye abakorerabushake bo mu Bufaransa bamufashije kubona aho acumbika we n’umuryango we mu gihe bari bamaze kuva mu gihugu cya Ukraine.

    Makoviy kuri Instagram

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116289/ukraine-inkuru-ya-sasha-makoviy-wanditse-ibirango-ku-mwana-we-kubwo-kwikanga-urupfu-116289.html