Blog

  • Javanix yasabye Abanyarwanda kubumbatira urumuri rw'icyizere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Javanix yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda bose mu bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko u Rwanda rwashegeshwe cyane cyane n'urubyiruko, kandi ko imbaraga z'urubyiruko ubu ari zo zikenewe cyane ngo rwiyubake.

    Javanix yasabye urubyiruko n'Abanyarwanda bose gukunda igihugu ndetse bakabumbatira urumuri rw'icyizere.

    Yagize ati: 'Urubyiruko ni rwo rwonyine rugira imbaraga nyinshi buri gihugu gikenera mu gihe kirimo kwiyubaka no gutera imbere, kugira ngo bikomeze bihe intego nziza z'igihugu cyose kuba impamo. Urubyiruko rufite imitekereze myiza, ariko hari abatarabona neza ko bikwiye kwibuka amateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo aduhe urugero, anatubere inzira nziza yo gutera imbere nk'u Rwanda n'abanyarwanda.'

    Yunzemo ati: 'U Rwanda rufite urubyiruko rushya rufite imitekerereze igezweho ndetse ijyanye n'ikinyejana. Ni igihugu gifite umuvuduko mwiza mu kwiyubaka bityo dukomeze dufatanye twese kandi dukora cyane kugira ngo dukomeze twiteze imbere. U Rwanda kandi ni urwacu urubyiruko, ndasaba bagenzi banjye guhaguruka tugacigatira urumuri rw'icyizere tugakora twiyubaka kugira ngo tuzabe impamvu nziza yo kubaka ejo hazaza hatagira ikizira na kimwe.'

    Uyu muhanzi Javanix wo mu Karere ka Rusizi yatanze ubu butumwa ku Banyarwanda, agira ngo abibutse gusigasira urumuri rw'icyizere.

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/javanix-yasabye-abanyarwanda-kubumbatira-urumuri-rwicyizere/

  • Uburyo Murekezi Raphael wakiniraga Rayon Sports akicwa muri Jenoside yahimbwe Fatikaramu – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi watangaga ibirori cyane yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe Rayon Sports yiteguraga guserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika yahuzaga amakipe yabaye aya mbere iwayo, aho yari yatomboye Al Hilal yo mu Sudan.

    Icyizere uyu mukinnyi yigiriraga mu kibuga nicyo cyatumye ahabwa iri izina, dore ko nk'iyo yabaga agiye gutera penaliti, yabwiraga umuzamu bahanganye ati 'Fata Ikaramu wandike igitego kuko njyewe sinshobora guhusha.'

    Bitewe n'uko yakundaga gukoresha aya magambo cyane, byaje kurangira ahimbwe izina rya 'Fatikaramu.'

    Murekezi yavukaga muri Gikongoro (Nyamagabe y'ubu) akaba yarize akanakinira Groupe Scolaire Officiel de Butare. Nyuma asoje amashuri yagiye kwigisha mu cyiciro rusange muri Ecole de Sciences Christ-Roi iri i Nyanza mbere yo kwinjira muri Rayon Sports yakiniye kugeza yishwe.

    Imibare iheruka gutangazwa yerekanye abanyamuryango 17 ba Rayon Sports bamaze kumenyekana ko ari bo bishwe muri Jenoside barimo abakinnyi nka Murekezi Raphael (Fatikaramu), Munyurangabo Rongin, Bosco (Mwene Ruterana), Kirangi, Misili, Abba, Rutabingwa, Kalisa, Kayombya Charles, Mazina, George na Nyirirugo Antoine.

    Hari kandi abari muri komite ya Rayon Sports barimo Mujejende Benoit, Agronome Janvier, Kayombya Selesi, Munyamasheke na Viateur.

    Rayon Sports yatakaje abakinnyi n'abari abanyamuryango bayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Rayon Sports yatakaje abakinnyi n'abari abanyamuryango bayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-murekezi-raphael-wakiniraga-rayon-sports-akicwa-muri-jenoside-yahimbwe

  • Evariste wa Mukaperezida yongeye gutabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Kwizera Evariste umugabo wa Mukaperezida yongeye gutabwa muri yombi akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga.

    Muri 2020 uyu mugabo nabwo yari yatawe muri yombi azira gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, yaje kubihamywa n’urukiko akatirwa imyaka 10 ariko aza kujurira ari nabwo yagizwe umwere.

    Kuri iyi nshuro yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ku gahato umwana w’umukobwa wamukoreraga mu kabari i Gishari.

    Bivugwa ko yamusanze aho acumbika ni njoro maze akamusambanya undi na we mu gitindo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022 agahita ajya kwitabaza RIB ari nabwo yamutaga muri yombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Gishari, Muhinda Augustin yemeje aya makuru aho yavuze ko uyu mugabo ari mu maboko y’abashinzwe umutekano mu gihe hagikorwa iperereza ku byo ashinjwa.

    Ubukwe bwa Evariste na Mukaperezida bwabaye mu ntangiriro za 2019, bwavugisihje benshi bitewe n’imyaka Mukaperezida arusha Evariste, icyo gihe yari afite 48 n’aho umuhungu afite 21.

    Evariste umugabo wa Mukaperezida yongeye gutabwa muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/evariste-wa-mukaperezida-yongeye-gutabwa-muri-yombi

  • Uko Dufitumukiza wari 'Umujandarume' yafungiwe kwitandukanya n'abateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo kuri ubu washyizwe mu 'Barinzi b'Igihango', yatanze ubuhamya kuri uyu wa 13 Mata 2022, ubwo hasozwaga Icyumweru cy'Icyunamo hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dufitumukiza yinjiye mu kazi k'Ubujandarume mu 1984 ubwo yari afite imyaka 21, icyo gihe yari asoje amasomo yo kwinjira mu mwuga yatangirwaga mu Ishuri ry'Igihugu ry'Abajandarume ryabaga i Musanze [École de la Gendarmerie Nationale de Ruhengeri, EGENA]

    Mu masomo bigishwaga harimo isomo ryitwa 'Morale' aho bigishwaga ibijyanye n'Uburere Mboneragihugu ariko integanyanyigisho ikaba yaribandaga ku bwiza bw'Ishyaka rya Parmehutu, MRND n'andi mashyaka yari ayishamikiyeho.

    Bigaga kandi ububi bw'Ingoma ya Cyami n'ibyo yakoze birimo ubuhake, ububi bw'Abatutsi, ububi bwa RUNAR, ububi bw'Inyenzi n'ibindi bigaragaza urwango rwigishwaga n'ubutegetsi bwariho icyo gihe.

    Dufitumukiza avuga ko arangije kwiga ayo masomo yaje kujya kwimenyereza akazi ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, aho yakomeje kubona bagenzi be bashyira mu bikorwa ibijyanye n'ayo masomo y'urwango n'ivangura bari barigishijwe.

    Ati 'Ya ngengabitekerezo y'amacakubiri twigaga naje kuyibona bidatinze ubwo twari dusohotse ndi muri tagisi [….] muri iyo tagisi hari harimo abakobwa babiri na bo dusohokanye mu kigo ariko bari mu byabo nanjye ndi mu byanjye. Muri iyo tagisi hari harimo n'umukecuru, wasokoje uruhanika rwiza cyane.'

    'Ni uko umwe abwira mugenzi we ati 'urabona ukuntu uyu mukecuru ari mwiza?' Undi aramusubiza ati 'yari mwiza, ikibazo ni uko ari Umututsi.' Icyo kintu cyarankomerekeje cyane na n'ubu.'

    Dufitumukiza avuga ko arangije kwimenyereza umwuga Kacyiru bahise bamujyana gukorera ku Gisenyi ari na ho yaje kubona umusaruro mubi wa ya ngengabitekerezo y'amacakubiri.

    Ati 'Nageze ku Gisenyi icyo gihe twakoraga amarondo, aho na ho naje kubona umusaruro mubi wa ya ngengabitekerezo y'amacakubiri. Bamwe muri twe iyo twabaga twagiye ku burinzi [irondo] twafataga abantu bakoze amakosa atandukanye… mbere ya byose twabakaga ibyangombwa.'

    Avuga ko bagenzi be bakoranaga iyo babonaga mu byangombwa byawe uri Umututsi barakubabazaga, bakagukubita ibibuno by'imbunda, imigeri y'inkweto za butini n'ibindi bikorwa bibi byo kubabaza umubiri.

    Ibyo byose ngo ni byo byatumye yitandukanya no kurenganya Abatutsi n'abandi bantu bose yabonaga bashobora kurengana, gusa ngo yarabifungiwe.

    Ati 'Uwo mubano wanjye [n'Abatutsi] komanda wanjye, wategekaga i Gisenyi, witwaga Major Bizimana André, yaramfashe aramfunga, arambwira ati 'uzi ikintu ngufungiye?' Wowe ubanira Abatutsi neza.'

    Dufitumukiza avuga ko nyuma yaje kugira amahirwe yoherezwa kwiga imodoka i Kigali, afungurwa atyo nyuma ahita ajya mu byo gukora akazi k'ubushoferi akorera i Butare.

    Mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dufitumukiza Anaclet ngo yakoreshaga imodoka y'akazi mu guhungisha Abatutsi bahigwaga abajyana ku Kanyaru bakambuka bakajya mu Burundi.

    Hari abandi yafashirizaga aho babaga bihishe mu gihe abana bo yabajyanaga mu kigo cya Croix Rouge cyabaga ku Itaba mu Murenge wa Ngoma.

    Ibi bikorwa yakoraga ngo yari abizi neza ko yashoboraga kubizira.

    Nyuma gato y'uko Ingabo zahoze ari iza RPA zihagarikiye Jenoside, Dufitumukiza Anaclet yaje kwinjira mu gisirikare ariko nyuma ahagana mu 2000 aza kukivamo ajya mu kandi kazi.

    Kuri ubu Dufitumukiza Anaclet yagizwe Umurinzi w'Igihango wo ku rwego rw'Igihugu, ndetse bamwe mu bo yafashije kurokoka no kurokora imiryango yabo barimo Mukarushema Annonciata na Mukamazimpaka Adela bavuga ko ari umuntu udasanzwe mu buzima bwabo.

    Ubwo yagirwaga Umurinzi w'Igihango wo ku rwego rw'Igihugu umwaka ushize, Umuryango Unity Club Intwararumuri wagize uti 'Dufitumukiza Anaclet mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yaranzwe n'urukundo, ubunyangamugayo n'ubudahemuka, yitandukanya n'ibikorwa byo kwica Abatutsi ahubwo arabatabara abafasha guhunga, abandi arabahungisha.'

    Icyo gihe Perezida wa Repubulika wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko nta muntu wibereyeho ahubwo buri wese ariho ngo abereho undi.

    Dufitumukiza Anaclet kuri ubu atuye mu Murenge wa Tumba mu Mudugudu wa Kigarama, ni umugabo w'imyaka 59 wubakanye na Mukankusi Liliane akaba afite abana barindwi.

    Ni umushoferi mu muryango ushamikiye kuri Diyosezi Gatolika ya Butare witwa Igiti cy'Ubugingo.

    Inkuru bifitanye isano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-dufitumukiza-wari-umujandarume-yafungiwe-kwitandukanya-n-abateguraga

  • “Ngaho rekura umutima wange nkomeze ubuzima” Tricia umugore wa Tom Close umwaka urashize abuze Papa we #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa uyu mubyeyi yatambukije abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yongera kuvuga ko akunda se kandi amukumbuye.

    Bwari buherekejwe n'ifoto yafashwe ubwo Tricia yari aryamye kumva ya se inyuma hari ifoto yanditseho amazina ya se Mubiligi Alexi.

    Mu butumwa yanditse yagize ati”Umwaka urashize ugiye mu ijuru Papa, ndakeka ubu umaze kuhamenyera. Ngaho rekura umutima wange ubundi nkomeze ubuzima ndagukunda cyane;Ndagukumbuye”.

    Urupfu rwa Mubiligi Alex sebukwe wa Tom Close rwamenyekanye kuwa 12 Mata 2021 ubwo umukobwa we Tricia yashyize ifoto y'umubyeyi we kuri Instagram arandika ati” Icyo natinye kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye. Imana ikunyakirire mu gituza cyayo Papa nkunda”.

    Niyonshuti Ange Tricia yashyingiranwe na Ruyumbo Thomas uzwi nka Tom Close kuwa 30 Ugushyingo 2013, mu rusengero rwa Mutagatifu Ethienne mu Biryogo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ngaho-rekura-umutima-wange-nkomeze-ubuzima-tricia-umugore-wa-tom-close-umwaka

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ikiganiro #KuGicaniro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yitabiriye ikiganiro #KuGicaniro cyateguwe mu rwego rwo gukomeza kwibuka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-ikiganiro-kugicaniro

  • Kigali: Bane bafashwe bakekwaho kwiba ibyuma byo kubaka iminara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, Polisi yafashe abagabo bane bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byifashishwa mu kubaka iminara y’itumanaho bifite agaciro ka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-bane-bafashwe-bakekwaho-kwiba-ibyuma-byo-kubaka-iminara

  • Evariste washakanye na Mukaperezida amurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Kwizera Evariste wamenyekanye mu mpera za Mutarama 2019 ubwo yasezeranaga mu Murenge n'umugore witwa Mukaperezida, wamurushaga imyaka 27, yongeye gutabwa muri yombi noneho akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022 , nibwo uyu mugabo utuye mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana yatwe muri yombi azira gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Gishari, Muhinda Augustin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.

    Ati “Arakekwaho gusambanya umukobwa yakoreshaga mu kabari gusa ntabwo biremezwa, haracyakorwa iperereza.”

    Bivugwa ko Kwizera yasanze uyu mukobwa aho acumbika nijoro ngo amusambanya ku gahato, bituma azinduka atanga ikirego kuri RIB nayo ihita imuta muri yombi.

    Amakuru aviga ko ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya Kigabiro mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri iki kibazo.

    Muri 2020 uyu mugabo nabwo yari yatawe muri yombi azira gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure, yaje kubihamywa n'urukiko akatirwa imyaka 10 ariko aza kujurira ari nabwo yagizwe umwere.

    Yabanje gukatirwa gufungwa imyaka 10, nyuma agirwa umwere, ararekurwa.

    Kwizera yamenyekanye mu mpera za Mutarama 2019 ubwo yasezeranaga mu Murenge n'umugore witwa Mukaperezida, wamurushaga imyaka 27.

    Icyo gihe Kwizera yari afite imyaka 21 ari nabwo agisoza amashuri yisumbuye.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/evariste-washakanye-na-mukaperezida-amurusha-imyaka-27-yongeye-gutbwa-muri