Blog

  • Ibiciro ku isoko mu Rwanda byazamutseho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022 ugereranyije na (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ibiciro-ku-isoko-mu-rwanda-byazamutseho-7-5-ku-ijana-muri-werurwe-2022

  • Umwihariko w'umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri 'nta mpongano y'umwanzi' bwamaze Abatutsi muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri kuva muri 1981 kugeza 1993 wa Komini Murambi mu cyahoze ari Byumba ni umwicanyi ruharwa akaba afite ibikorwa by'umwihariko atandukaniyeho n'izindi nterahamwe.

    Komini Murambi yari ituwe n'abatutsi benshi kandi bize abandi bifashije, maze Gatete abiraramo arabica ahereye mu mwaka wa 1990. Gatete wari inshuti magara ya Perezida Habyarimana yabaye intangarugero mu kurimbura Abatutsi mbere muri 1994 hamwe na Juvenal Kajelijeli wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo ndetse na Fidele Rwambuka wari Burugumesitiri wa Kanzenze mu Bugesera. Aba bose mu mishyikirano ya Arusha yasabye ko bakurwaho bagakurikirwa n'inkiko, aho gukurwaho bazamuwe mu ntera, Gatete agirwa umuyobozi muri Minisiteri y'abagore no guteza imbere umuryango.

    Nubwo Gatete yahinduriwe imirimo muri 1993 yakomeje kwitwara nkaho ariwe ukuriye Komini Murambi. Mu kwakira 1990, Jean Baptiste Gatete yateguye umugambi wo gusaka ingo z'Abatutsi yitwaje ko ari gushaka Inkotanyi n'ibyitso byazo. Hafashwe abagabo benshi boherezwa gufungirwa I Byumba bicirwayo.

    Gatete yashyizeho umutwe w'interahamwe zidasanzwe aho buri segiteri yagombaga kugira Interahamwe 150 zakoze imyitozo, zikitwaza ubuhiri aho Gatete yabwise Nta Mpongano y'Umwanzi (Umututsi).

    Ubwo Jenoside yatangiraga ku mugaragaro tariki ya 7 Mata 1994 Gatete yakoresheje inama abwira Interahamwe gufunga imihanda yose yo muri Murambi. Muri Murambi kandi hari umwihariko wa Gatete wo gushinga imitwe yindi y'ubwicanyi kugirango buri wese yibone mu bwicanyi. Yashinze umutwe w'interahamwe z'abagore azita interamwete, naho umutwe w'abicanyi b'abana abita imiyugiri. Interamwete z'abagore n'abakobwa yazishinze Nyirazamani Odetta zikaba zari mu masegiteri Rwankuba Kiziguro Rubona na Ndatemwa.

    Imiyugiri bwari ubwana buto bw'ubuterahamwe bwavumburaga abihishe cyane cyane abana bagenzi babo. Gatete kandi yashyizeho Komisiyo yo kujya kuvumbura abihishe mu bihuru. Interahamwe yari kwica benshi yari guhabwa amapeti ya Gisirikare. Uwitwa Sebatsinzi yabonye ipeti rya Kaporali kuko yari yishe Abatutsi 42.

    Padiri Gatete yicishije Bourgmestre Muramutsa Joachim wa Muhura kuko yanze we kwitabira kurimbura Abatutsi. Byari kuri 13 Mata 1994 bamaze kwica Abatutsi i Kiziguro noneho Muramutsa baramufata afatwa na Col Nkundiye Leonard umusirikare mukuru i Gabiro nawe wicishije abatutsi i Kiziguro bari kumwe na Rwabukombe Onesphore wari Bourgmestre wa Muvumba ubu afungiye mu Budage nibwo bishe Muramutsa Yowakimi umuryango we yari yahungishije abavanye i Muhura babamarira i Rwinkwavu.

    Bourgmestre Muramutsa Yowakimi bamwiciye kuri Muhazi mu Ntaruka ujya i Kayonza kandi bamwica nabi kuko bamuzizaga ko yigeze gushaka gukorera Perezida Habyarimana coup d'etat hamwe naba Kanyarengwe, Lizinde na Kagenza muri 1980. Yarafashwe arafungwa afungurwa muri 1991 bamugira Bourgmestre ariko ntiyacanaga uwaka na Gatete inshuti ya Perezida Habyarimana.

    Nyuma yo kurimbura Abatutsi Gatete niwe watumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka mu gice cy'iburasirazuba mu gihe kitageze mu minsi 20 kuko Ingabo za RPF Inkotanyi zafashe umupaka wa Rusumo mu mpera za Mata 1994.

    Gatete n'interahamwe ze zimaze kwica Abatutsi Kiziguro, bahise bajya kwica abatutsi Karubamba muri Rukara nyuma yaho bakomereza mu kiliziya ya Mukarange mu cyahoze ari Komini Kayonza afatanyije na Burugumesitiri Celestin Senkware wa Kayonza. Bakomereje mu kiliziya ya Kabarondo, bakomeza Kigarama basoreza Nyarubuye.

    Ubwicanyi bwa Gatete yabukoze akoranye n'abandi bantu bakomeye barimo Col Rwagafirita, Lt Col Nkuriyekubona, Lt Mihigo, Emmanuel HABIMANA (Cyasa). Jean de Dieu MWANGE, Celestin SENKWARE, Jean BIZIMUNGU, Gerard KAYONZA, Jean MPAMBARA, Burugumesitiri wa Kigarama MUGIRANEZA, Conseiller, Gaspard KAMALI, Gasigwa KARANGWA, Augustin NKUNDABAZUNGU n'abandi.

    Gatete kandi yicishije umudamu w'umututsikazi bari barabyaranye umwana wari ufite imyaka umunani icyo gihe.

    Jean Baptiste Gatete yavutse muri 1953 muri Segiteri Rwankuba, Komini Murambi. Urukiko rw'Arusha rwamukatiye gufungwa burundu arajurira bamukatira imyaka 40.

    The post Umwihariko w'umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri 'nta mpongano y'umwanzi' bwamaze Abatutsi muri Jenoside appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umwihariko-wumwicanyi-rurangiranwa-jean-baptiste-gatete-wise-ubuhiri-nta-mpongano-yumwanzi-bwamaze-abatutsi-muri-jenoside/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwihariko-wumwicanyi-rurangiranwa-jean-baptiste-gatete-wise-ubuhiri-nta-mpongano-yumwanzi-bwamaze-abatutsi-muri-jenoside

  • Pasiporo yiswe UMUTEGO : Abanyarwanda barenga 8.000 banze kuva muri Congo #rwanda #RwOT

    Abo banyarwanda barenga 8.000 baba muri Congo, biganjemo abahunze mu 1994, nta byangombwa by’u Rwanda bashaka, nta bya Congo bahabwa, kandi ntibagishobora kwitwa impunzi kuva icyemezo cy’ubuhunzi kuri benshi mu Banyarwanda cyavanwaho na ONU mu 2017.

    Aloys Bayingana ubahagarariye yabwiye BBC ko benshi muri bo banze gufata pasiporo y’u Rwanda “kuko ari umutego”.

    Ati “Iyo umaze kubona pasiporo umutekano wawe ucungwa n’igihugu cyawe, ubwo ni ukuvuga ko ni igihugu cy’u Rwanda, ubwo ni ambasade, ni ukuvuga ko igihugu cyatwakiriye kitaba kikidufiteho uburenganzira. Abantu barabitinye basanga ari imitego.

    “Kuva gushishikariza abantu gutaha byatangira muri 2013 kugeza 2017 hari hamaze gutaha abantu 11. Abemerewe kugumana ubuhunzi bagera kuri 804 abandi 8.460 barabangiye nta byangombwa bafite imyaka itanu irashize. Abemeye gufata pasiporo y’u Rwanda babaye icyenda gusa.”

    Kuki badataha ?

    Leta y’u Rwanda yafunguye imiryango ku banyarwanda batahuka, ishami rya ONU ryita ku mpunzi ryaje gufata umwanzuro ukuraho ubuhunzi kuri benshi rivuga ko “nta mpamvu ifatika” benshi mu bahunze cyera bagifite yatuma badahunguka.

    Bayingana we yabwiye BBC ati : “Niba barabasabye gutaha bakanga ni uko buri muntu afite impamvu ze ku giti cye, ntabwo navuga ko ari impamvu rusange.

    “Mu batashye hari abagarutse, hari abagiye muri za Malawi, bamwe bagiye mu bugande [Uganda], bakanatubwira ko hari n’abandi batazi aho bari.”

    Aloys Bayingana ubahagarariye yabwiye BBC ko benshi muri bo banze gufata pasiporo y’u Rwanda “kuko ari umutego”

    Abajijwe niba batareba perezida w’igihugu bavuyemo, Paul Kagame, ubu uri muri Congo mu ruzinduko rw’akazi ngo bamubwire impungenge zabo, Bayingana yagize ati : “Icyo nakubwira cyo aba bantu twarabahunze, niba yaje hano ni inyungu z’ibihugu byabo, ntabwo yaje kubera impunzi.

    Ikindi ntabwo waba warahunze umuntu ngo ujye kumwakira, kumubyinira cyangwa se kumuha amashyi.”

    Bayingana avuga ko nubwo nta byangombwa bafite muri Congo ariko “barareka tukikorera tukirwanaho”, ariko ko bahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima kubera kutagira ibyangombwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Pasiporo-yiswe-UMUTEGO-Abanyarwanda-barenga-8-000-banze-kuva-muri-Congo

  • Abatarabona ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro baracyari mu gahinda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwonkunda Renilde wo mu Karere ka Kayonza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko biteye agahinda kuba nyuma y’imyaka 28 batarabona ababo ngo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/abatarabona-ababo-ngo-bashyingurwe-mu-cyubahiro-baracyari-mu-gahinda

  • Nibande bagaragaye bakubita umuturage mu karere ka Musanze? #rwanda #RwOT

    Police y'Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bagaragaye bakubita umugore mu karere ka Musanze.

    Kurubaga rwayo rwa Tweeter , urwego rwa polisi rwatangaje ko abagabo 2 bagaragaye muri videwo umwe afite inkoni ariho akubita umugore wicaye mu muhanda undi amuhagarikiye bafashwe nyuma yo guhabwa amakuru n'abaturage y'aho baherereye.

    Bagize bati'Twafashe Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri Videwo akubita umugore ndetse na Habimana Faustin bari kumwe. Byabereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze'

    Mwiriwe,

    Twafashe Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri Videwo akubita umugore ndetse na Habimana Faustin bari kumwe. Byabereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze.

    Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe harimo gukorwa iperereza.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 11, 2022

    Muri videwo aba bagabo bafashwe, ibagaragaza umwe yambaye impuzankano ya kaki ikoze neza nk'iyambarwa n'u rwego rw'umutekano ruzwi nk'abanyerondo, naho uwakubitaga uyu munturage we asa naho nawe ahagarikiwe n'uyu wambaye impuzankano kuburyo bamwe mu bayibonye baketse ko nawe afite ibyo ashinzwe mu nzego z'ibanze.

    Mundorere koko gukubita Umubyeyi bene aka kageni kweri inzego z’umutekano zirebera!

    Biberey I @MusanzeDistrict #Muhoza_Kigombe munsi ya Gare kuri kaburimbo igana #Nyakinama @gatjmv @NyirarugeroD @eLHAMiiD @oswaki #BTNTV @NsangaSylvie @Annemwiza ibi harya ni byo? @sosodidos777 pic.twitter.com/MSfsfEPkpP

    — Ibarushimpuhwe Kevin Christian (@ibarushimpuhwek) April 11, 2022

    Gusa mu bisobanuro umuvugizi wa police y'uRwanda yahaye Umuryango,yagarukiye ku gusobanura ko abafashwe ari abaturage.

    Ku murongo wa terefoni, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Commussioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagize ati'twafashe umuntu, ubwo RIB niyo igiye gukora iperereza ngo tumenye Dosiye. Twasanze ari umunyarwanda ari umuntu,turamufata tumushyikiriza ubugenzacyaha.'

    Aba bagabo police ivuga ko yafashe, ubu Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe harimo gukorwa iperereza.

    Amakuru yatangajwe n'umunyamakuru wa BTN wabonye iyi videwo bwambere agaragaza ko ibi byabereye mu karere ka Musanze munsi ya Gare kuri kaburimbo igana Nyakinama,ubwo umugore yafatwaga ashikuje ishakoshi umuntu, inzego z'umutekano ntizamurebeye izuba ziramuhondagura!.

    Si rimwe si kabiri ahagaragajwe abaturage bafatwa bashinjwa kwihanira cyangwa gukoresha ububasha bafite abagahohotera abaturage mu buryo bita kubahana.
    Kuri iki Polisi yagiye igaragara ivuga ko ibakurikirana ngo bahanirwe ayo makosa.

    Gusa akenshi mu batanga ibitekerezo ku nkuru Polisi itangaza ku mbuga nkoranyambaga, baba basa nabatizeye uburyo abo bagaragaye bakubita abandi baryozwa iyo mico. Hari nabadatinya kuvuga ko babona abafashwe nyuma bakarekurwa mu buryo budasobanutse nyamara ibyaha bashinjwa biba byarakorewe kukarubanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nibande-bagaragaye-bakubita-umuturage-mu-karere-ka-musanze

  • Abakekwaho Jenoside bari mu Bufaransa akabo kashobotse , Ikindi kirungo mu mubano wa Kigali n’i Paris #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangajwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, nyuma y’igihe kinini butemera uruhare bwagize mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko igihe cyageze ngo bihagarare. Ati “Twese tuzi ibyabaye hano. Hari ibyagaragajwe na Komisiyo Duclet yashyizweho na Perezida wa Repubulika. Mu gihe cy’imyaka ibiri yarebye mu nyandiko zari zibitswe, ishakisha uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Iyo komisiyo yaje kwemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside.”

    Ambasaderi Anfré yavuze ko u Bufaransa burimo kugerageza kongera imbaraga mu gutanga ubutabera kuri Jenoside, binyuze mu manza zikomeza kubera i Paris.

    Mu ziheruka harimo urwa Claude Muhayimana wakatiwe gufungwa imyaka 14 mu Ukuboza 2021, urwa Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro, urimo kuburanishwa n’abandi.

    Yakomeje ati “Dushaka kugira urubanza ruburanishwa nibura buri mezi atandatu, bishobora kuba bidahagije ariko ni imbaraga zishyirwamo n’ubuyobozi hamwe na Polisi n’ubucamanza, ku buryo ubutabera bw’u Bufaransa n’ubwo mu Rwanda bufatanya muri izi nzego.”

    U Bufaransa bucumbikiye benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bataragezwa imbere y’ubutabera, ndetse n’imanza bwemeye kuburanisha zigatinda.

    Mu baheruka gufatirwa mu Bufaransa harimo Kabuga Felicien, ubu urimo kuburanishirizwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha mu Buholandi.

    Abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa barimo Dr. Eugène Rwamucyo, Colonel Laurent Serubuga, Agathe Kanziga Habyarimana, Stanislas Mbonampeka n’abandi.

    Ambasaderi Anfré yavuze ko ubumenyi kuri Jenoside buzakomeza kujya ahabona no gusangirwa, kuko bitanga umusanzu mu kurwanya abahakana n’abayipfobya.

    Yashimangiye ko hakenewe gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, cyane ko hari imishinga myinshi iteganywa mu bufatanye bw’ibi bihugu byombi.

    Muri iyo mishinga harimo gufatanya mu kwigisha ururimi rw’Igifaransa n’indi mishinga u Rwanda rushyize imbere mu bwikorezi, ibijyanye n’imari, kwakira inama n’imikino.

    Yakomeje ati “U Bufaransa burifuza kugaruka mu murongo neza mu Rwanda, kandi uruzinduko rwa Perezida Macron no kwemera uruhare rw’u Bufaransa, byari ingenzi cyane ku buryo noneho dushobora kureba imbere nyuma yo kwemeranya n’ahahise hacu.”

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré

    Yanavuze ko shampiyona y’amagare izabera mu Rwanda mu 2025 – izaba ari ubwa mbere ibereye muri Afurika ibihugu byombi bizafatanya mu kuyitegura nyuma y’igihe bifatanya muri Tour du Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Abakekwaho-Jenoside-bari-mu-Bufaransa-akabo-kashobotse-Ikindi-kirungo-mu-mubano-wa-Kigali-n-i-Paris

  • Perezida Kagame yibukije abanye congo ko Ibibazo n'ibisubizo by'Afurika bizwi, hasigaye kubyitaho dufatanije #rwanda #RwOT

    Ku munsi wambere muri itatu umukuru w'u Rwanda agomba kumara muri Congo yagejeje ijambo ku bagize inteko ishingamategeko muri iki gihugu.

    Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by' Afurika n'ibisubizo byabyo bizwi neza, ahubwo hakibura gushyira hamwe ngo tuve mu magambo dushyire mu bikorwa kandi mu gihe kihuse nk'abumva ko batakaje icyo igihe nyine.

    Mu butumwa bwe kandi yavuze ko nka guverinoma z' afurika zigomba guharanira gukora neza ibyo zishinzwe,ariko ku nyungu z'abaturage.

    Yagize ati' Nti twakishimira guhora tuvuga ibyiza tuzakora imyaka igahita indi ikaza,maze nyuma y'igihe twasubiza amaso inyuma ugasanga ntacyo twagezeho byarashiriye mu biganiro gusa.'

    Kagame yakomeje avuga ko Afurica kuva yabaho ihoza mu kanwa kayo ukwishira ukizana.ariko dukeneye gutera intambwe kandi vuba muribyo tuvuga, twifashishije ubumenyi bwagutse bushingiwe igiti n'ubukungu umugabane wacu ufite.nta mpamvu yo guhora nk'aho turi ubu.

    Akomoza ku makimbirane ahora ku mugabane w'afurika, Perezida Kagame yavuze ko afurika imaze ibinyejana byinshi mu mwiryane kandi bidafite igisobanuro cyane ko hari byinshi byiza byo gukora. Icyi nicyo gihe kiza cyo gukora ibizima gusa.

    Rero nk'ibihugu byacu bifite umugambi wo gukomeza ubumwe mu gukorera hamwe bigamije iterambere n'inyungu, tugomba kwita byimbitse ku rubyiruko rwacu kuko arirwo ruzatuma tubigeraho.

    Perezida Kagame yagize ati 'by'umwihariko,gushyira hamwe kwacu kugomba gushingira ku kuremera amahirwe y'imirimo urubyiruko rwa'afurika kuko arirwo mutungo kamere dufite, ibi bizatuma imbaraga n'impano zabo bitubyarira umusaruro ufatika kandi mwiza.'

    Kagame yabwiye inteko ishinga amategeko imitwe yombi muri Congo ko u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 28 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
    Nk'Abanyarwanda ,n'igihe twibuka ariko tuniyemeza gushyigikira no gukomeza ubumwe bwacu.

    Abanyarwanda ,turashaka kwerekana ko isomo rikomeye twakuye mu mateka mabi twagize tutaritaye, ahubwo byatumye tuba abantu beza kurushaho, bashoboye kubaka igihugu nk' u Rwanda rutubereye, rugira uruhare mu buzima bwiza n'iterambere ry'umugabane wacu wa Afurika.

    Biteganijwe ko ku munsi wa 2 w'uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Congo Perezida Kagame biteganyijwe ko agirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Congo Brazzaville, nyuma yaho bakazagirana inama izitabirwa n'amatsinda y'abayobozi ku mpande zombi.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana; Umuyobozi w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/peresida-kagame-yibukije-abanye-congo-ko-ibibazo-n-ibisubizo-by-afurika-bizwi

  • Urujijo n’ibibazo byinshi ku ihagarikwa rya Gen Muhoozi kuri Twitter #rwanda #RwOT

    Ushatse kujya kuri konti y’uyu musirikare ukomeye muri Uganda, bamubwira ko iyi konti itabaho (This account doesn’t exist).

    Byashyize benshi mu rujijo niba ari umwanzuro wa Twitter yasibye iyi konti mu buryo bwa burundu cyangwa ari nyiri ubwite ubwe wifatiye icyo cyemezo cyo kuyikiraho.

    Ibi byabaye kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, aho ugiye kuri iyi konti yakurikirwaga n’abantu barenga ibihumbi 543, hazaho ubutumwa bugira buti 'Iyi konti ntibaho.'

    Gusa bimwe mu binyamakuru bikorera muri Uganda, bitangaza ko Gen Muhoozi ubwe ari we wafashe icyemezo cyo gukuraho iyi konti ku mpamvu zitasobanuwe.

    Ni ukuyihagarika by’agahe gato cyangwa ni burundu ?

    Urubuga rwa Twitter rusanzwe rugira amabwiriza y’imikoresheze yarwo, rujya rutanga ibihano ku bayarenzeho nko mu gihe bakwirakwije ubutumwa bushobora gutanga inyigisho mbi nk’ubuhezanguni cyangwa izindi ngengabitekerezo zitaboneye.

    Bimwe muri ibyo bihano, harimo guhagarika by’igihe gito konti y’uwo muntu cyangwa kuyikuraho burundu.

    Ubusanzwe iyo Konti ya Twitter yabaye ihagaritswe by’igihe runaka, ugiye kuri iyo konti bamubwira ko konti yabaye ihagaritswe ahaba handitse 'Account suspended.'

    Nanone kandi Twitter ivuga ko umuntu ku bushake bwe ashobora kuba akuyeho konti ye mu gihe abishaka ndetse ko iyo abantu bagiye kuri konti ye haba handitse 'This account doesn’t exist' ari na byo biri kwiyandika ku bari kujya kuri konti ya Muhoozi.

    Twitter kandi ivuga ko nanone ubutumwa nk’ubu bugaragara kuri konti yahagaritswe burundu mu gihe uru rubuga ruba rwafashe umwanzuro wa nyuma utihanganirwa.

    Kuvaho kwa konti ya Twitter ya Muhoozi byazamuye impaka ndende mu Banya-Uganda bakunze gukoresha uru rubuga nkoranyambaga aho ubu benshi ari yo ngingo bari kuvugaho.

    Bamwe bari kwibaza icyabaye kugira ngo konti y’uyu mugabo ibe yavuyeho, mu gihe abamushyigikiye bari kuvuga ko niba ari na Twitter yafashe icyo cyemezo, bitazababuza kumushyigikira.

    Gen Muhoozi ukunze gukoresha urubuga rwa Twitter dore ko byari binagoye kurara atagize ubutumwa ashyira kuri Twitter, iyi konti ye ivuyeho mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo yizihize isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 48 izaba tariki 24 Mata 2022.

    Mu minsi ishize yari aherutse gukora urutonde rw’abantu 30 bari gutegura ibirori by’iyi sabukuru ye.

    Muhoozi wari umaze iminsi anagaruka kuri Perezida Pauk Kagame yita Se wabo, yari yanavuze ko we na Perezida Uhuru Kenyatta badashobora kubura mu bantu azatumira muri iyi sabukuru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Urujijo-n-ibibazo-byinshi-ku-ihagarikwa-rya-Gen-Muhoozi-kuri-Twitter