Blog

  • Muhanga: Uwafungiwe Jenoside agafungurwa arakekwaho gufata ku ngufu uwayirokotse #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo ku itariki ya 14 Mata 2022 nibwo hamenyekanye amakuru y'uko uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi( twirinze gutangaza amazina ye) ufite imyaka 58 yafashwe ku ngufu ahagana ku isaha ya saa mbiri z'ijoro ryo ku wa 13 Mata 2022. Ibi, byakozwe n'umugabo w'imyaka 45 y'amavuko wafungiwe ibyaha bya Jenoside.

    Ni amakuru yakomeje gukurikiranwa kugeza ku i saa 11h20 z'amanywa uyu munsi, aho hakomezaga gushakishwa uyu mugabo wo mu kagali ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange ari naho bivugwa ko yafatiye uyu mubyeyi ku ngufu akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Nyarusange, Fiacre Ruzindana yabwiye intyoza.com ko uyu mugabo w'Imyaka 45 wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukekwaho gufata ku ngufu no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uyu mubyeyi, ku  bufatanye bw'inzego yaje gufatirwa mu murenge wa Mushishiro, Akagali ka Rwasare, Umudugudu wa Karucuru ashyikirizwa Polisi.

    Yagize ati' Uyu mugabo yafatiwe mu murenge wa Mushishiro nyuma y'amakuru twagiye duhanahana n'Urwego rw'umutekano rwunganira akarere (Dasso) n'umudugudu wa Gasharu ho mu murenge wa Mushishiro, atabwa muri yombi mu kagali ka Rwasare, Umudugudu wa Karucuru. Agomba gushyikirizwa Police kugirango ashyikirizwe RIB Sitasiyo ya Muhanga abazwe ibijyanye n'icyaha akekwaho'.

    Nyuma y'uko uyu mubyeyi afashwe ku ngufu yahungabanye, ntari kuvuga ndetse yagejejwe ku kigo Nderabuzima cya Gikomero giherereye mu murenge wa Nyarusange ahabwa ubuvuzi bw'ibanze, ariko yoherezwa ku ivuriro rikuru rya Kabgayi kugirango akomeze yitwabweho.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-uwafungiwe-jenoside-agafungurwa-arakekwaho-gufata-ku-ngufu-uwayirokotse/

  • U Rwanda rugiye kwakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko #rwanda #RwOT

    U Rwanda n'u Bwongereza basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'abinjira n'abasohoka hamwe n'iterambere ry'ubukungu,amasezerano ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.

    Ikibazo cy'abimukira ni kimwe mu bibazo by'ingutu bitabonerwa igisubizo n'ibihugu baba bashaka kujyamo kimwe n'ibyo baturukamo byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afrika. Bamwe muri abo bimukira batakariza ubuzima bwabo mu nyanja, abandi bakisanga mu maboko y'abagizi ba nabi. Ababashije kugera ku Mugabane w'u Burayi batangira urugendo rutoroshye rwo gushaka ibyangombwa,bamwe bikabatwara igihe kinini batarabibona.

    Binyuze mu masezerano ibihugu  byombi  byashyizeho umukono kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2022,u Rwanda rugiye kwakira abimukira ibihumbi babaga mu Bwongereza mu buryo butemwe n'amategeko.

    Image

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Vincent Biruta avuga ko ibi biri mu murongo w'u Rwanda wo guhesha agaciro ikiremwamuntu no kugoboka abari mu kaga.

    Yagize ati 'Igihugu cyacu kigizwe n'abantu benshi banyuze muri ubu buzima bw'impunzi. Bagize igihe batari bafite igihugu kibemera. Kandi mu mateka yacu nanone twakiriye impunzi nyinshi,mu bihe bitandukanye,n'uyu munsi dufite impunzi zigera ku bihumbi 130, zimwe zituruka muri Kongo (DRC), izindi i Burundi,ndetse dufite n'abaturutse Afghanistan,dufite n'abandi bashakaga ,bari baragiye muri izo gahunda zo gushaka kwambuka bajya ku mugabane w'u Burayi,ariko bahera muri Libya bafatwa nabi cyane,baratotezwa na bo muzi ko u Rwanda twagiye tubakira dufite ikigo tubakiriramo  i Gashora kandi bigenda neza. Ibyo byose rero byatumye dutekereza ko hari icyo dukwiye gukora kuri iki kibazo cy'abimukira bagenda banyura mu nzira zitemewe bigashyira ubuzima bwabo mu kaga,kandi ugasanga abo bifitiye akamaro cyane ari abafite ibintu by'ubucuruzi bijyanye no gutwara abo bantu mu nzira zitemewe. Ibyo  byose rero byatumye dutekereza ko dukwiye kugira icyo dukora.'

    Minisitiri ushinzwe ibibazo by'imbere mu gihugu mu Bwongereza Priti Patel yatangaje ko u Bwongereza bwafashe icyerekezo gishya cyo gukemura ibibazo by'abimukira.Yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu kiri mu mwanya mwiza wo gutanga umusanzu ku kibazo cy'abimukira kiri muri bimwe mu bihangayikishije ku isi.

    Ati  ''U Rwanda rufite amateka yihariye cyane mu bijyanye n'impunzi no kuzituza. Icya mbere kandi cy'ingenzi, u Rwanda ni gihugu gitekanye kandi kigendera ku mategeko. Kindi uburyo n'ubumenyi u Rwanda rwakoreshe mu gucumbikira impunzi zisaga ibihumbi 130  zivuye mu bihugu bitandukanye ni ikintu cy'ingenzi. Udushya twahanzwe ndetse n'imbaraga zashyizwe mu kongera ibikorwa biteza imbere imbereho  myiza n'amahame y'u Rwanda yo kubakira ubushobozi, hamwe n'uburyo rwagize umuhate mu biganiro twagiranye, ni bimwe mu byo twashingiho duhitamo kugirana ubufatanye n'iki gihugu.

    Yego iki gihugu kiratera imbere mu bukungu ariko igikomeye ni uburyo giha agaciro abantu kikaba n'uburyo bwo gushaka amahirwe mashya. Ubu rero twatangiye uburyo bushya bwo gukemura ikibazo cy'abimukira. Aya ni amasezerano mpuzamahanga areba n'abinjira n'abasohoka ndetse n'iterambere ry'ubukungu. Aya masezerno yasinywe n'u Rwanda n'u Bwongereza ni yo ya mbere ku isi kandi azafasha gukemura ibibazo bikomeye abimukira bahura na byo.'

    Mu ishyirwa mu  bikorwa ry'aya masezerano y'ubufanye ngo u Rwanda ruzubahiriza amategeko kandi rushingire no ku mahame yarwo yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Image

    Minisitiri Biruta yagize ati 'Uyu munsi rero icyo twiyemeje ni ugukorana n'ibihugu bimwe birimo igihugu cy'u Bwongereza kugira ngo turebe  niba hari ubundi buryo twagira ruhare mu gukemura kiriya kibazo cy'abimukira banyura mu nzira zitemewe. Mu gukora ibi ngibi,tuzubahiriza amategeko mpuzamahanga yose n'amasezerano ibihugu byacu byashyizeho umukono, kandi ariko dutangire gutekereza ubundi buryo bwakoreshwa kugira ngo kiriya kibazo gikemuke. Amateka yacu rero,igihugu cyacu n'amahame tugenderaho,byose byashingiweho kugira ngo dutange umusanzu wacu mu kureba uburyo iki kibazo cyakemuka cyangwa se nibura kikagabanya ubukana.'

    Yunzemo ati 'Nitubikora bikagenda neza,turizera ko n'ibindi bihugu bishobora kuzarebera kuri iyi gahunda na bo bakigira icyo bakora,ikindi kandi ni gahunda. Ntabwo ari uguterura abantu ngo babavane mu Bwongereza baze babashyire hano gusa birangirire aho, ni gahunda y'imyaka itanu,mu gutangira tuzakora no ku buryo bariya bantu niba banagumye aha ngaha,babashe gufashwa kubona imirimo,binyuze kubanza guhabwa ibyangombwa bijyanye n'ubumenyi  ngiro,kugira ngo babashe kugira ubuzima muri iki gihugu,kandi ariko banafashwe kugira aho batura, kuvuzwa, n'ibindi.I byo byose byarateganyijwe.'

    Biteganyijwe ko aya amasezerano azamara imyaka 5 Guverinoma y'u Bwongereza ikazatanga amafaranga asaga  miliyari 150 azifashishwa mu guha abimukira  serivisi zirimo uburezi,ubuvuzi,n'akazi. Serivisi zizagera no kubandi baturage basanzwe mu gihugu bazaba babana.

    Mbere gato yo gushyira umukono kuri aya masezerano,Minisitiri ushinzwe ibibazo by'imbere mu gihugu mu Bwongereza yabanje gushyira indabo ku mva no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.Yasuye kandi bimwe mu bikorwa remezo bitaganywa ko byazifashishwa n'abo bimukira mu gihe bazaba bageze mu gihugu.

    @RBA

     

    The post U Rwanda rugiye kwakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/14/u-rwanda-rugiye-kwakira-abimukira-babaga-mu-bwongereza-mu-buryo-budakurikije-amategeko/

  • Abantu 43 barakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside #rwanda #RwOT

    RIB yatangaje ko mu cyumweru cy'icyunamo yakiriye ibirego 53 by'icyaha cy'ingegabitekerezo ya jenoside n'ibifitanye isano na yo. 

    Muri ibyo birego hakaba hakekwa abantu 68, barimo 43 bafunze, 3 bakurikiranwe bari hanze, 13 bagishakishwa n'abantu 9 batamenyekanye.

    RIB yagaragaje ko mu myaka 6 ishize mu cyumweru cy'icyunamo imaze kwakira dosiye z'ibirego by'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano na yo 1911.

    Muri 2017 muri icyo cyumweru cy'icyunamo RIB yakiriye dosiye 358 z'ibi birego, muri 2018 ziba 383, muri 2019 zirazamuka zigera kuri  dosiye 404,muri 2020 ziba dosiye 377, na ho muri 2021 ni dosiye 383.

    RIB yagaragaje ko muri uyu mwaka ibi ibyaha byagabanutse ku kigero cya 53,5%.

    @RBA

    The post Abantu 43 barakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/14/abantu-43-barakekwaho-ingengabitekerezo-ya-jenoside/

  • Ubuhamya bw’umugore warokowe n’umugabo we amuhishe mu mutiba w’inzuki, bwakoze ku mitima ya benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nubwo hashize imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ibayeho, inkuru ziyerekeyeho iyo zibarwa ugira ngo nibwo ikiba bitewe n'ubukana yakoranywe ndetse n'ibikomere yagiye isigira abantu.

     

    Kampire Rose ni umwe mu bahizwe Jenoside igitangira uretse ko yahishwe n'umugabo bashakanye wamurwaniye ishyaka kugeza irangiye atavuye aho bari batuye mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga ari naho bakiri uyu munsi.

     

    Umugabo we yitwa Kavutse Jean w'imyaka 85 akamurusha imyaka ine. Mu gihe cya Jenoside yaranzwe n'igikorwa cy'ubumuntu yakoze akitandukanya n'abandi bagabo bafashe iya mbere mu kwica abo bashakanye cyangwa ababyeyi bijishuye abana bakicwa rubi.

     

    Kimwe n'ahandi hose mu gihugu, Jenoside itangira abicanyi bateye Kavutse bamusaba kubaha umugore we ngo yicwe kuko yari 'Umututsikazi'.

     

    Uyu mugabo avuga ko yatsimbaraye ku mugore we akabwira abagabye ibitero ko bizamwica [umugore] ari uko yamaze gushiramo umwuka [umugabo].

     

    Muri uko kwiyemeza agatima kamubwiraga ko mubyara we wari 'Conseiller' wa Segiteri, atakwemera ko umugore we yicwa nyamara ngo yaje gusanga yaribeshyaga kuko na we yamukuriye inzira ku murima ashimangira ko agomba kwicwa kimwe n'abandi.

     

    Inshuro nyinshi Kavutse yakubiswe azizwa ko atagaragaza aho umugore we aherereye ngo yicwe ariko akikomeza ndetse yiyemeza kwirwanaho akoresheje intwaro gakondo n'amabuye kugira ngo arengere uwo yakunze.

     

    Ati 'Icyo gihe cyari kibi, bamanuraga abantu hakurya ya Nyabarongo (Kibuye), nk'urugo rwose n'abagore behetse bakababoha muri Nyabarongo bamwe babanje kubaboha.'

     

    'Nashatse ahantu nzahisha umugore wanjye ndahabura, nigira inama yo kuboha umutiba w'inzuki igitaraganya. Nafashe ibipimo bya metero ebyiri z'uburebure nkajya nywigeraho. Ku mugoroba nari ndangije kuwuboha. Napimye umugore nsanga awukwirwamo hasigara umwanya nzajya mushyiriramo igisuperi cy'ibiryo.'

     

    Uyu mukambwe avuga ko akimara kubona ko ibipimo yari akeneye byuzuye, yawuhomye akoresheje amase awumanika ku rusenge bitewe n'uko wari munini bigoye ko yawushyira mu giti nk'uko bigenda ku mitiba y'inzuzi ngo umugore n'umugore we abone uko awubamo.

     

    Igihe cyarageze yuriza wa mugore yinjira mu mutiba amaramo igihe ariko ibitero byahigaga abantu bishaka kubica biza kumuvumburamo ku bw'amahirwe ntiyicwa.

     

    Yandwanyeho uko yari ashoboye kose, ntiyantereranye.

     

    Kampire Rose avuga ko yabonye ko amazi atakiri ya yandi umunsi yumva abagabye ibitero ku musozi baturanye bavuga ko bashaka kumwikiza.

     

    Ati 'Twari dutuye hafi ya Nyabarongo nkajya mbona abantu babakurura babaroha muri uwo mugezi bamwe babanje kubatema. Hari igitero cy'abaturutse hakurya ya Nyabarongo bafata inka barayica barayirya baravuga bati 'Ubwo turangije kurya iyi nka hakurya kwa Kavutse hari igihuru, muze tujye kugitema.'

     

    'Ndibaza ngo ko bavuze ngo baje gutema igihuru kwa Kavutse nkaba mbona nta bihuru bidukikije? Nyamara bavugaga igihuru-muntu, ari we njye, nuko ndihisha. Nururukaga nijoro ngiye gushaka icyo ntamira nkongera ngasubiramo kuko na nijoro barasakaga. Nyuma baje kumvumbura haje igitero kivuye muri Kibirira. Buriye hejuru y'inzu basakambura inzu barambona. Induru ziravuga bati 'Twavumbuye, bantegeka kururuka bankubita ubuhiri, ndururuka.'

     

    Akimara kururuka abari bagabye igitero babanje kujyana inka yari muri urwo rugo bajya kuyirya bavuga ko bari bumwice nyuma, yongera kwihisha abifashijwemo n'umugabo we ari na ho ahera ashimira umugabo we wamurwanyeho.

     

    Ati 'Yandwanyeho uko yari ashoboye kose nubwo abana batatu ba mubyara wanjye hamwe n'uwanjye babajyanye. Cyari igitero kinini ntabwo yari kukirwanya ngo abishobore ariko ku ruhande rwanjye yandwanyeho ku buryo atantereranaga ngo yigendere, n'aho yajyaga yahitaga agaruka ako kanya.Yandwaniye ishyaka ntabwo yantereranye ngo babone uko banjyana.'

     

    Kavutse na we yishimira ko umuhate we utabaye uw'ubusa kandi avuga ko afite amanota kuko umugore we akiriho.

     

    Ati 'Ubwo nisaziye akaba ariho, iryo ni inota. Uwiyicira umugore se ubwo ni umugabo, afite gihango ki? Navuga ko ndi umugabo kuko mufite.'

    Yarokoye umugore we amuhishe mu mutiba w'inzuki

    Uyu musaza utagifite imbaraga zo gukora avuga ko akeneye guterwa ingabo mu bitugu ngo abashe kubona imibereho.

     

    Yifuza gusanirwa inzu atuyemo, igashyirwamo umuriro w'amashanyarazi kuko muri ako gace uhari ariko akaba yarabuze ubushobozi bwo kuwugeza iwe.

     

    Avuga kandi ko akeneye inka yatuma abasha gufumbira isambu ye mu buryo buhagije kuko inyana atunze itamuhaza ku ifumbire.

     

    Source: igihe.com

    Source : https://yegob.rw/ubuhamya-bwumugore-warokowe-numugabo-we-amuhishe-mu-mutiba-winzuki-bwakoze-ku-mitima-ya-benshi/

  • Umuhanzi Buhigiro Jaques wabaye n'umunyezamu wa Rayon Sport yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Igihe cyabashije kuganira numwe mubari inshuti Nyakwigendera yahamije ko Buhigiro Jaques yitabye Imana kuri uyu wa 14 Mata 2022.

    Yagize Ati 'Yitabye Imana azize uburwayi, mu minsi ishize yafashwe na Stroke ajyanwa kwa muganga none birangiye yitahiye.'

    Uretse kandi kuba yari umuhanzi , Buhigiro wari ufite imyaka 78 yari n'umunyezamu w'amateka muri Rayon Sports yo ha mbere. Ni umwe mu bakinnyi batangiranye na Rayon Sports ubwo yashingwaga.

    Uyu musaza kandi yari umuganga unafite ivuriro rivura Abakinnyi ba makipe y'Igihugu mu ma Federasiyo atandukanye afatanyije na Minisiteri y'Imikino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-buhigiro-jaques-wabaye-n-umunyezamu-wa-rayon-sport-yitabye-imana

  • Amerika: Hasohotse andi amashusho y'umupolisi w'umuzungu yica Umwirabura byongera kuzamura amahane k'ubirabura #rwanda #RwOT

    Ku mbugankoranyambaga hakomeje gusakara amashusho y'umupolisi wo muri Leta Zunze Ubumwe Za America atsikamiye umwirabura bivugwa ko ari umunye-Congo wishwe ku ya 4 Mata ariko bikaba byarasakajwe ku munsi w'ejo ku ya 13.

    Amwe mu makuru atagazwa n'ikinyamakuru cya France24 avuga ko aya mashusho yongeye ku garura umwuka mubi mu birabura batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , bivuga ko uyu Mugabo wabana 2 yishwe n'uyu mupolisi ubwo yari aparitse imodokoka asohotse asanga uyu mupolisi wamubazaga ibyangombwa ,maze agahita amuvutsa ubuzima .

    BREAKING: Video footage released by the Grand Rapids Police Department shows an officer shooting Patrick Lyoya in the back of the head. WARNING ⚠: The video contains strong language and graphic images. Viewer discretion is advised. pic.twitter.com/mBMoozMVcu

    — FOX 17 (@FOX17) April 13, 2022

    Uyu mugabo wishwe n'uyu mupolisi yitwa Patric Lyoya asanzwe atuye muri Amarika we n'umuryango we nk'impunzi zaturutse muri DR Congo.

    Amashusho yashyizwe ahagaragara agaragaza umupolisi w'umuzungu arasa uyu Munyekongo mu mutwe nyuma yo gusa nk'abahangana babwirana amagambo , arimo aramukubitisha akuma k'amashyanyarazi (Taser), Umupolisi yari afite , iki gikorwa cy'uyu mupolisi cyateje umujinya muri Amerika ndetse no ku Isi muri Rusange.

    Amashusho agaragaza umupolisi arasa Lyoya yamaze kumushyira hasi amuryamye hejuru.

    Bivugwa ko kuri uyu wa Gatatu mu ijoro ryakeye abigaragambya Magana bateraniye muri Grand Rapids, bamagana ubwicanyi bw'abirabura.

    Abigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati'Black Lives Matter' ari nako baririmba indirimbo zigira ziti'Nta butabera ,nta mahoro'.

    Guverineri Gretchen Whitmer yasabye ituze ,mu gihe iperereza ryatangiye ngo hamenyekane uko byangenze.

    Urupfu rw'uyu Munyekongo rukaba rwibukije Abanyamerika iyicwa rya George Floyd,undi mwirabura wishwe n'umupolisi w'umuzungi witwa Dereke Chauvin muri Gicurasi 2020.

    Iyicwa rya Bwana Floyd ryateje umujinya n'imyigaragambyo ikomeye mu mijyi myinshi ya leta zunze ubumwe za Amerika no hirya no hino ku isi.

    Uru rubanza rwa Derek Chauvin rwatangiye kuburanishwa mu mizi yarwo ku tariki ya 29 Werurwe 2021. Abashinjacyaha bavuze ko Umuzungu Derek Chauvin, wari umupolisi, yishe umuturage w'Umwirabura George Floyd, amutsikamije ivi ku ijosi iminota isaga 8, kandi yamuboheye amaboko inyuma mu mugongo n'amapingu, yanamwubikishije inda hasi.

    Byabaye tariki ya 25 y'ukwa gatanu mu mwaka ushize, mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, mu majyaruguru y'uburengerazuba bwo hagati bw'igihugu cya US.

    Abashinjura Derek Chauvin bo baburanye bavuga ko George Floyd yapfuye kubera ibibazo by'umutima yari asanganywe, n'ibiyobyabwenge yari yanyweye.

    Icyaha cyahamye Chauvin nyuma y'aho abagize urukiko, bose uko ari 12, babyemeje.

    Polisi ya Minnesota yavuze ko Floyd wari ufite imyaka 46 akora mu barinda umutekano mu nzu y'uburiro, yapfuye nyuma 'y'igikorwa cy'ubuvuzi' no 'guhura na polisi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/america-hasohotse-andi-amashusho-y-umupolisi-w-umuzungu-yica-umwirabura

  • Yanga yaje mu Rwanda, irifuza intwaro 2 za mwamba za Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bayobozi ba Yanga bakurikiranye imyitozo ya Kiyovu Sports aho bifuzamo abakinnyi babiri b’iyi kipe bakomoka mu gihugu cy’u Burundi.

    Hersi Ally Saidi uri mu bashinzwe kugurira no kurambagiriza Yanga abakinnyi ndetse n’umutoza muri iyi kipe, Kaze Cedric bakurikiranye imyitozo ya Kiyovu Sports yo kuri uyu wa Kane, ni imyitozo yabereye kuri Stade Mumena.

    Amakuru avuga ko baje gukurikirana abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati bose b’Abarundi, Bigirimana Abedi ndetse na Nshimirimana Ismail bakunda kwita Pihchu, aho bivugwa ko bifuzwa n’iyi kipe yo mu gihugu cya Tanzania.

    Ibi kandi bikaba byemejwe n’umunyamakuru wo muri Tanzania, Priviladinho wabihamije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko aba bakinnyi ari bo bazanye iyi kipe.

    Foot +257, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yo yari yatangaje ko hejuru ya 90%, Bigirimana Abedi mu nyuma y’uyu mwaka w’imikino agomba kwerekeza muri Yanga kuko ibiganiro n’ikipe ya Kiyovu Sports birimo kugenda neza ndetse ubuyobozi bw’iyi kipe bugomba kuza mu Rwanda kumukurikirana.

    Bigirimana Abedi yinjiye muri Kiyovu Sports muri 2020 aho yayisinyiye imyaka 3, ubu akaba ari ku mpera z’umwaka we wa kabiri, asigaje amasezerano ya Kiyovu Sports y’umwaka umwe.

    Nshimirimana Ismail we yinjiye muri Kiyovu Sports umwaka ushize aho yasinye imyaka 2, ubu akaba yari asigaje umwaka umwe. Aba bakinnyi uko ari babiri bakaba barafashije ikipe ya Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino aho ubu ikipe yabo inayoboye urutonde rwa shampiyona.

    Bigirimana Abedi arifuzwa cyane na Yanga

    Ismail Nshimirimana na we biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Yanga

    Hersi na Kaze Cedric bakurikiranye imyitozo ya Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yanga-yaje-mu-rwanda-irifuza-intwaro-2-za-mwamba-za-kiyovu-sports

  • Kigali:Umugore yari yishwe n’abaturanyi be Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Mata 2022, mu Murenge wa Jabana, Akagari ka Bweramvura, Umudugudu wa Gitega mu Karere ka Gasabo.

    Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko kuri iyo tariki mu masaha ya mbili z’umugoroba uwo mugore witwa Mutabangana Betty yari avuye guhaha mu isantere y’aho atuye, ahura n’abo bantu bamutemesha umuhoro ariko aza gutabarwa atarashiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Rwamucyo Gonzague yavuze ko ayo makuru bayamenye ndetse ko hahise hatabwa muri yombi babiri bagikekwa.

    Ati 'Amakuru narayamenye byabaye mu ijoro ryo ku itariki 2 rishyira ku itariki 3 Mata 2022. Amakuru dufite ni uko umudamu yari avuye mu isantere ahura n’abantu bagikekwa bafashwe, baramufata, baramutema bigaragara ko ari abagizi ba nabi mu by’ukuri. Hari abafashwe bari kuri RIB ikorera mu Murenge wa Jabana. '

    Uyu muyobozi yavuze ko abakekwaho gukora biriya baturanye n’uyu muturage, aho bivugwa ko yari afitanye ikibazo na bo.

    Rwamucyo yasabye abantu kwirinda ubugizi bwa nabi kandi abafite ibibazo bakihutira kugana amategeko aho kwihanira.

    Ati 'Mu by’ukuri ni ibintu bibaje, turi mu gihugu turwana no kongera gusanasana, aho abantu bagifite imitima [y’ubugome]. Kubona ibintu nka biriya ni ibintu biba bibabaje. Umuntu ufata gahunda nk’iriya, ni umuntu usenya, ni umuntu mubi, nta kindi twakora uretse kubyamagana kandi tugasaba ko niba abantu bagiranye ikibazo runaka bakwiye kwiyambaza amategeko.'

    Yavuze ko yabanje kwitabwaho n’abaganga ariko kugeza ubu akaba ari kwivuriza iwe mu rugo.

    Ivomo:UMUSEKE

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umugore-yari-yishwe-n-abaturanyi-be-Imana-ikinga-akaboko