Blog

  • Abasaga 400 bapfiriye mu myuzure ikaze naho abasaga 41000 bava mu byabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imiyaga ikaze ndetse nimvura ikaze kuri uyu wagatanu mutagatifu yateje imyuzure ikomeye mu gihugu cya Africa yepfo mu gace ka Kwazulu Natal ku cyambu cya Durban. Iyi myuzure yatumye abasaga 41000 bava mu byabo ndetse nabandi basaga basaga 400 bahata ubuzima.

    Nkuko ministeri ishinzwe Ibiza ivuga, abangana na 55 nibo babariwe ko baburiwe irengero mugihe Police ndetse nabakorera bushake bakomeje ibikorwa byubutabazi.

    Perezida wa Africa yepfo Cyril Ramaphosa avugako iki kiza Ari cyo cyambere gikomeye igihugu cyimaze guhura nacyo. Akomeza asaba abantu gusengera abarokotse banabihanganisha kubera iki kiza.

    Hamaze kubarurwa inzu zisaga 13600 zangiritse mugihe izisaga 4000 muri zo zasenyutse burundu.

    Abashinzwe kugenzura ikirere bavugako mu masaha 48 haguye imvura yo ku kigero cya 450 mm ikaba ariyo nyirabayazana wiyi myuzure.

    Source : https://yegob.rw/abasaga-400-bapfiriye-mu-myuzure-ikaze-naho-abasaga-41000-bava-mu-byabo/

  • #Kwibuka28: Imibiri y'abarenga 800 yimuriwe mu Rwibutso rushya rw'Akarere ka Musanze bashyingurwa mu cyubahiro #rwanda #RwOT

    Imibiri y'abarenga 800 bashyinguwe mu cyubahiro ahahoze urukiko bitwe n'akamaro ndetse n'amateka yaho, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 muri ako gace bishimiye iki gikorwa nyuma y'imyaka myinshi basaba ko hashyirwa Urwibutso rwa Jenocide.

    Ni Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 15 Mata, abazize jenoside Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 basabiwe ku rwibutso rushya rwa Jenoside rwa Musanze.

    Hagati ya 12 na 14 Mata 1994, abatutsi babarirwa mu magana bakusanyirijwe mu bice byahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, bikwira mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke ndetse no mu gace ka Nyabihu, mbere yuko bicirwa mu cyumba cy'urukiko rw'ubujurire.

    Abayobozi batewe isezerano ryo kurindwa, abahohotewe bajyanywe muri komini ya Nyarutovu, Gatonde na Ndusu yahoze ari perefegitura ya Busengo, muri Gakenke y'uyu munsi, bajyanwa mu rukiko, aho batewe amarira, baterwa ibisasu kandi bakubitwa intwaro gakondo.

    Abenshi mu bahohotewe bari abakozi ba Leta – abarimu, abakozi bo mu buvuzi, abanyamabanki, abashoferi, abashinzwe ubuhinzi – kandi bamwe muri bo bari abakozi b'urukiko rw'ubujurire.

    Mu muhango wo gushyingura, abari mu cyunamo imiryango y'Inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibutse ibintu bibabaje byabaye mu 1994, igihe abatutsi bahigwaga kandi bagaterwa ubwoba n'ingabo za leta icyo gihe (FAR) n'interahamwe.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Faustin Nteziryayo, mu ijambo rye ryo gushyingura, yavuze ko iyicwa ry'abantu mu rukiko rw'ubujurire rwa Ruhengeri ryerekana uburyo ubucamanza bw'u Rwanda bwangiritse.

    Nteziryayo ati: “Kwica inzirakarengane mu cyumba cy'urukiko, ahantu abantu bagomba guhabwa ubutabera, ntibyari bikwiye mu Rwanda ndetse n'ubushakashatsi bwerekana ko bitigeze bibaho ahandi ku isi”.

    “Ibyo byonyine birerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikabije kandi idasanzwe. Ni muri urwo rwego abayobozi bahisemo guhindura aha hantu urwibutso kugira ngo amateka asigasirwe”.

    Yongeyeho ko u Rwanda n'isi bigomba gukura amasomo ku ngaruka z'umuco wo kudahana wari warafashe igihugu.

    Minisitiri w'ubumwe bw'igihugu n'ubufatanye bw'abaturage, Jean Damascene Bizimana, yasobanuye ko mu myaka yabanjirije 1994, itsembabwoko ryakorewe mu bice bitandukanye bya perefegitura ya Ruhengeri, ari naho havukiye abayobozi bakuru ba gisirikare na politiki bakomeye.

    Muri uwo muhango kandi harimo Minisitiri w'ingabo, Albert Mareba, abagize imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko ndetse n'abahagarariye amashyirahamwe y'abacitse ku icumu Ibuka na AVEGA-Agahozo.

    Abatanze ibiganiro batandukanye bashimye uwahoze ari Perezida w'Urukiko rw'ikirenga, Porofeseri Sam Rugege ku bw'imbaraga ze bwite zo guhindura inzu y'urukiko urwibutso rwa jenoside.

    Imibiri y'abantu barenga 800 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bimuwe ku rwibutso rushaje rwari mu Murenge wa Muhoza.

    Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi bavuze ko bishimiye cyane ko igitekerezo cyabo cyumviswe ngo kuko gushyingura ababo neza byari bikenewe.

    Immaculee Nzitabimfura wapfushije umuryango we wose mu 1994 , yagize ati “Tumaze imyaka myinshi dutegereje uru rwibutso, kandi turashimira cyane ubuyobozi bw'Urukiko rw'Ikirenga ndetse n'izindi nzego ko amaherezo abacu bazaruhukira ahantu heza”,

    Yashimye kandi FPR Inkotanyi baje gutabara abatutsi maze bakabohora u Rwanda.

    Mu Rwibutso rwa Akarere ka Musanze kandi hashyinguye imibiri y'abiciwe mu mujyiwa Ruhengeri.

    Kugeza ubu, imibiri y' abarenga 1.500 bashyinguwe mu nzibutso eshatu zo mu Karere ka Musanze.ariko bivugwa ko hari Imibiri itarigeze iboneka nayo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Nzitabimfura yasoje asaba abantu baba bazi aho imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri ko batanga amakuru nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

    Source : https://umuryango.rw/kwibuka/article/kwibuka28-imibiri-y-abarenga-800-yimuriwe-mu-rwibutso-rushya-rw-akarere-ka

  • Rurageretse hagati ya Guverinoma ya Kenya na sosiyete zicuruza ibikomoka kuri peteroli – #rwanda #RwOT

    Abatwara ibinyabiziga muri Kenya, bamaze iminsi bataka ibura rya lisansi ndetse bagorwa no kuyibona kuri za station.

    Guverinoma ya Kenya ivuga ko biterwa n'abacuruza ibikomoka kuri Peteroli bayohereza hanze y'igihugu.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n'ibikomoka kuri Peteroli muri Kenya, Monica Juma, yagize ati “Bamwe mu bacuruza lisansi bagiye bayiyobya mu buryo bunyuranyije n'amategeko kugira ngo baronke inyungu nyinshi kandi yaragenewe gukoreshwa imbere mu gihugu.'

    Ibi byavuzwe nyuma y'umunsi umwe Umuyobozi Mukuru wa Rubis muri Afurika y'Iburasirazuba yirukanywe.

    Kugeza ubu, Rubis Energy muri Kenya yahakanye ibyo ishinjwa byo gutuma ibikomoka kuri peteroli bibura mu gihugu.

    Hashize iminsi Kenya iri mu icuraburindi kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rurageretse-hagati-ya-guverinoma-ya-kenya-na-sosiyete-zicuruza-ibikomoka-kuri

  • Ntabwo umukinnyi yava mu cyaro ejobundi ngo a… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo byari ibyishimo bidasanzwe ku bafana n'abakunzi ba Gasogi United, bikaba amarira menshi n'agahinda ku bakunzi ba Kiyovu Sport yari imaze gutsindwa na Gasogi ibitego 2-0.

    Ni umukino wakinwe wabanjirijwe n'amagambo menshi kandi akomeye ya KNC yiganjemo kwishongora aho yavuze ko agomba gutsinda iyi kipe kuko ari ikipe yagiye ibagaragariza urwango rukomeye.

    Mu mukoino yarushije Kiyovu Sports mu minota 90, Gasogi yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Kiyovu ibitego 2-0 byatsinzwe na Malipangu na Djibrine, bishyira mu mazi abira iyi kipe yok u mumena.

    Ni umukino kandi kapiteni wa Kiyovu Sport, Kimenyi Yves yeretswe ikarita itukura asohoka mu kibuga nyuma yo kugaragaza amahane menshi ubwo Malipangu yagwaga mu kibuga umukino uri kugana lku musozo.

    Nyuma y'uyu mukino, KNC yifatiye ku gahanga bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sport avuga ko nat gihe gishize bavuye mu cyaro ko batatsinda abana bavukiye mu Mujyi ndetse ko abandi bakinnyi bayo baciriritse.

    Yagize ati' Reka nkubwire, Kiyovu Sport yari ifite igitutu kuturusha, muri uyu mukino kandi ibyo narabibabwiye na mbere, nibyo navugaga muvuga ngo nsubize kuri Serumogo, ni gute namuvugaho yari umwe mu bakinnyi bari hasi kuri uyu mukino, aho nari ndi nabibabwiye ko ari umukinnyi wo ku rwego rwo hasi, nibwo akiva mu cyaro muri Sunrise ntabwo yaza ngo ahagarike ikipe nka Gasogi yavukiye mu Mujyi, ahantu umujyi uvuka hafi y'i Rusororo nshuti zanjye'.

    'Serumogo yabibonye, ngira ngo yakinnye nk'iminota 3 ahita ava mu mukino, mwabonye Kimenyi Yves nababwiraga y'uko ari umukinnyi uciriritse, ngereranyije we na Gael, mumbabarire kuvuga ngo uyu munsi twavuze ku bakinnyi ariko bigaragara ko uyu munsi Gael yari hejuru ya Kimenyi, Gael ni umukinnyi mukuru, nk'uko nabivuze mu binyamakuru byantumiye, Kimenyi ni umunyezamu mwiza ariko uri hasi ya Gael ubu ngubu'.

    Kiyovu Sport ikunda kugorwa cyane na Gasogi United kuko imibare igaragaza ko mu mikino 7 iheruka kubahuza, Gasogi yatsinzemo 4, banganya 2, Kiyovu itsindamo umukino umwe gusa.

    Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, Kiyovu Sport yishyize ku gitutu cyo kubura igikombe cya shampiyona ndetse APR FC nitsinda umukino wayo w'umunsi wa 23 irahita ikura ku mwanya wa mbere Kiyovu.

    Gasogi United yatamaje Kiyovu iyitsinda ibitego 2-0

    KNC yavuze ko abakinnyi ba Kiyovu baciriritse ndetse bamwe aribwo bakiva mu cyaro

    Byari ibyishimo bikomeye ku muryango wa Gasogi United nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116373/ntabwo-umukinnyi-yava-mu-cyaro-ejobundi-ngo-aze-atsinde-umwana-wavukiye-mu-mujyi-knc-avuga-116373.html

  • Santrafurika: Perezida Touadera yambitse Ingabo z’u Rwanda Imidari y’ishimwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri batayo ya 8 ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye, byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/santrafurika-perezida-touadera-yambitse-ingabo-z-u-rwanda-imidari-y-ishimwe

  • Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi united yatangaje byinshi nyuma yo gutsinda Kiyovu sport – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona yuy'umwaka mu Rwanda imaze kwerekana ko nta ekipe ntoya irimo.

    Nyuma Y'umukino wabaye ku munsi wejo wahuzaga Gasogi united yari yakiriye ikipe ya Kiyovu sport iyoboye urutonde rwa shampiyona bya agateganyo.

    Umukino waje kurangira ikipe ya Gasogi united itsinze Kiyovu sport ibitego 2:0, ni ibitego byinjiye ku munota wa 45′ w'umukino kinjijwe na manipangou christian kuri penaliti, ikindi cyaje kwinjira ku munota wa 58′ w'umukino nibwo uyu rutahizamu Djibrinne wa Gasogi united yinjiranye umupira acenga bamyugariro ba Kiyovu sport maze aroba umuzamu kimenyi maze igitego cyirinjora Gasogi ishimangira itsinzi ityo.

    Mbere yuko Kandi uyu mukino uba hari habajwe kuvungwa byinshi kumpande zombi haba kuruhande rwa Gasogi united ndetse no kuruhande rwa Kiyovu sport.

    Dore ko umuyobozi wa Gasogi united mbere y'umukino yari yatangaje ko agomba kwihorera mu kibuga ngo nyuma yo kujyanwa mu nkiko n'umuyobozi wa kiyovu sport.

    Bikaza no kurangira ikipe ya Gasogi united itsinze umukino. ibi rero byanatumye kakooza nkuriza Charles (KNC) avuga ko ibibazo yarafitanye na Mvukiyehe Juvenal kirangiye.

    Mu magambo ya KCN ati'nkeka ko twerekanye ko kiyovu sport ikiri munsi ya Gasogi united ngirengo mwabyiboneye nicyo ngirango mbabwire ko ubu ni kibazo kwari dufitanye na Kiyovu sport kubera umuyobozi wayo Juvenal ubu kirarangiye kuko ni horeye mu kibuga umukino urangiye mpise jya ku muhobera noneho na navugako Kiyovu sport itakiri ikipe tutacyina umukino wa gishuti kuko ubu turiyunze'

    Source : https://yegob.rw/umuyobozi-wikipe-ya-gasogi-united-yangaje-byinshi-nyuma-yo-gutsinda-kiyovu-sport/

  • Intsinzi ya M23 : Hakuweho impapuro zita muri yombi abarwanyi bayo #rwanda #RwOT

    Iri tegeko risaba kandi igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC guhita gitangira gushyiraho gahunda y’uko abarwanyi ba M23 ku babishaka batangira gusubizwa mu buzima busanzwe bagatuzwa.

    Iki Cyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi kije nyuma y’uko umutwe wa M23 wari warongeye kubura imirwano ndetse ukaba wari wabashije kwigarurira tumwe mu duce tugize teritwari ya Rutshuru turimo Runyoni ,Tshanzu na Shengi ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

    Major Will Ngoma umuvugizi wa M23 aheruka gutangaza ko impamvu M23 yongeye kubura imirwano ari ukwibutsa ubutegetsi bwa RD Congo amasezerano M23 yagiranye na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo i Addis Abeba ariko akaba atarashyizwe mu bikorwa.

    Aya masezerano yavugaga ko abarwanyi ba M23 bagomba gushyira intwaro hasi maze leta ya RD Congo nayo ikabafasha gusubizwa mubuzima busanzwe abandi bakinjizwa mu gisirikare ku bushake ndetse bakanakurirwaho impapuro zibata muri yombi, ibintu M23 yakunze kuvuga ko Leta ya DR Congo itigeze ishyira mu bikorwa.
    Kuwa 20 Ugushingo 2019 ubwo perezida Felix Tshisekedi yari akijya ku butegetsi ,ibaruwa yashyizweho umukono na Bwana Ibalanky Ekolomba Claude Umuhuzabikorwa w’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano .

    Yasabaga Umushinjacyaha Mukuru w’igisirikare cya FARDC ko hakubahirizwa aya masezerano n’ibyemerejwe mu nama yavuze ko yabereye i Kigali muri Nyakanga tariki ya 11 n’iya 12 ndetse na tariki ya 28 Ukwakira 2019 hagati y’itsinda ryari rihagarariye igihugu, abayobozi ba M23 ndetse n’u Rwanda nk’umuhuza.

    Iyi baruwa yanasabaga Umushinjacyaha Mukuru w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo gushyira mu bikorwa ikurwaho ry’impapuro zita muri yombi abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23, hashingiwe ku masezerano yasinyiwe i Addis Abeba muri Ethiopia iriko ntibyahita byubahirizwa.

    Abakurikiranira hafi ikibazo kiri gagati y’umutwe wa M23 wari wongeye kubura imirwano na Leta ya Repubulika iharainara Demokarasi ya Congo bavuga ko perezida Felix Tshisekedi yaba yahisemo gukemura ikibazo cya M23 burundu y’ubahiriza amasezerano ya Addis Abeba uyu mutwe wagiranye na RD Congo mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu b’urasirazuba bwa RD Congo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Intsinzi-ya-M23-Hakuweho-impapuro-zita-muri-yombi-abarwanyi-bayo

  • Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Barbados #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze muri Barbados mu ruzinduko rw’akazi, nyuma y’urw’iminsi itatu yari asoje muri Jamaica.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-kagame-ari-mu-ruzinduko-muri-barbados

  • Perezida wa Angola yoherereje ubutumwa Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Minisitiri Tete Antonio n’intumwa ayoboye bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente, ndetse amushyikiriza ubutumwa bwa Perezida João Lourenço yageneye Perezida Kagame, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

    Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Angola, yatanze kandi raporo ku masezerano y’ubufatanye agera ku 9 yasinywe hagati y’u Rwanda na Angola.

    Amwe mu masezerano yashyizweho umukono n’Abaminisitiri batandukanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Angola arimo imikoranire mu kuvanaho gusoreshwa inshuro 2, kohererezanya abanyabyaha, ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, imikoranire y’inzego z’ibanze, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Angola, Ambasaderi Tete Antonio, mu nama ya mbere ya komisiyo ihuriweho, ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ubufatanye ibihugu byombi byemeranyijweho.

    Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rushima imikoranire myiza rufitanye na Angola, kandi ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, birimo ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

    Minisitiri Tete Antonio yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye gufatanya birushijeho, bityo ko amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Angola azatanga umusaruro ufatika mu iterambere ry’ibihugu byombi.

    Minisitiri w’ububanye n’amahanga wa Angola avuga ko aya masezerano azafasha abaturage b’ibihugu byombi, kuko atanga amahirwe y’urujya n’uruza rw’abaturage, cyane ko batazajya babazwa visa mu gihe bashaka kujya muri Angola cyangwa aba Angola baje mu Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Perezida-wa-Angola-yoherereje-ubutumwa-Perezida-Kagame