
Blog
-
Guca umuco wo kudahana bizatuma Jenoside idasubira ukundi – Dr Faustin Ntezilyayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, arasaba Abanyarwanda gukumira umuco wo kudahana, mu rwego rwo kwirinda kugera ikirenge mu (…) -
Biravugwa ko umuhazi Diamond yakoze ubukwe mu ibanga n'undi mukobwa utari Zuchu #rwanda #RwOT
Amakuru dukesha ikinyamakuru cya The Citizens cyo muri Kenya, avuga ko umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz umaze Iminsi avugwa mu rukundo n'umuhazikazi Zuchu ,kuri ubu ngo yamaze gukora ubukwe n'umukobwa ukomoka Zanzibar utaramenyekanye.
Iki kinyamakuru kikaba kivuga ko inshuti ya Diamond, Juma Lokole yatangarije Wasafi ko Diamond yavuye ku isoko kuko yamaze kubana n'uwo yihebeye.
Ati 'Diamond yarongoye umugore ukiri muto wo muri Zanzibar wumva idini ya Islam neza, namusanze mu biro bye uyu munsi arimo asenga. Igihe cyo kurongora cya Diamond cyageze.'
Nubwo uyu mugabo yirinze kuvuga byinshi kuri uyu mukobwa bagiye kubana, yavuze ko nyuma y'igisibo cy'Abayisilamu (Mwezi Ramadhan) ari bwo byose Diamond azabishyira ku mugaragaro.
Amubajije impamvu yabikoze mu ibanga, Diamond ngo yamusubije ati 'turi mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan, ngomba kubaha uku kwezi. Nyuma ya Ramadhan byose nzabishyira ahagaragara.'
Ikindi kigaragaza ko Diamond yaba yarakoze ubukwe cyangwa buri hafi, nyina aherutse kwandika kuri Instagaram avuga ko yishimiye ko yamaze guhitamo ndetse ko agomba gutuza akamushyira mu rugo.
Ati 'nananiwe guhisha ibyishimo byanjye, Naseeb Diamond Platnumz ubu wamaze kubona uwo muhuje, tuza umurongore.'
Mushiki we Esma na we aherutse kuvuga ko atari we uzabona igihe kigeze ngo buri muntu wese abone umukunzi we mushya.
Uyu muhanzi amaze iminsi avugwa mu rukundo n'umuhanzikazi Zuchu ubarizwa mu nzu ye itunganya umuziki wa WCB, ibintu byaje gufata indi ntera muri Gashyantare 2022 ubwo uyu mukobwa yifotozaga maze ifoto iri muri telefoni ye (wallpaper) ikagaragara aho harimo Diamond Platnumz, byatumye benshi bemeza ko bari mu rukundo, gusa inshuro nyinshi Zuchu yagiye ahakana ko atari mu rukundo n'uyu muhanzi ari umukoresha we gusa.

Diamond Platnumz yagiye avugwa mu rukundo n'abagore benshi barimo n'abo bagiye babyarana nka Zari bafitanye abana 2, Tanasha Donna na Hamisa Mobetto babyaranye umwe, ni mu gihe Wema Sepetu we batandukanye batabyaranye. -
Impaka ku masezerano yo Kohereza abimukira mu Rwanda, Yahawe inyito ,Imiryango yahagurutse #rwanda #RwOT
Ni nyuma y’amasezerano atavugwaho rumwe hagati y’ibi bihugu yo kujya bohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.
Ishami rya ONU ryita ku mpunzi UNHCR ryatangaje ko ryamaganye kohereza impunzi mu bindi bihugu “bidafite ibihagije mu kurengera abantu”.
Abazoherezwa mbere na mbere ni abagabo b’ingaragu bambuka umuhora wo mu nyanja uzwi nka Channel/la Manche mu mato cyangwa mu makamyo bava mu Bufaransa.
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yatangaje ko ashaka guca business y’abambutsa abantu, ariko uyu mugambi we wamaganwe cyane mu Bwongereza, no mu Rwanda.
Andrew Griffith umukuru w’igenamigambi mu biro bya Johnson yabwiye BBC ko iyo gahunda ishobora gutangira gukorwa “mu byumweru cyangwa mu mezi macye” ari imbere.
‘Kugurisha abimukira’
Imiryango n’amatsinda ategamiye kuri leta birenga 160 mu Bwongereza yasabye leta guhagarika uyu mugambi mu ibaruwa banditse bawita “ubugome buteye isoni”.Uyu mwanzuro mu Rwanda nta kuwamagana cyangwa kuwushimagiza byigaragaje cyane, nta mpaka uteje muri rubanda cyangwa mu ntumwa zibahagarariye mu nteko.
Gusa ishyaka Democratic Green Party rya depite Frank Habineza na DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire yasohoye amatangazo yamagana kohereza abimukira mu Rwanda.
Gillian Triggs komiseri mukuru wungirije wa UNHCR yavuze ko ku Bwongereza ibi ari “ukwihunza inshingano kandi binyuranyije n’amahame mpuzamahanga agenga impunzi”.
Mu itangazo rya UNHCR, Madamu Triggs ati : “Abantu bahunga intambara, amakimbirane no kwibasirwa bakwiye impuhwe no gufashwa. Ntibakwiye kugurishwa nk’ibicuruzwa bakoherezwa ahandi”.
UNHCR ivuga ko nubwo u Rwanda rwagize neza mu kwakira impunzi mu myaka za mirongo ishize, benshi ubu baba mu nkambi aho bafite amahirwe macye yo kwiteza imbere.
Ikavuga ko ahubwo “ibihugu bikize bikwiye gufasha u Rwanda n’impunzi rusanganywe” aho kurwongerera abandi.
Aya masezerano akubiyemo miliyoni 120 z’amapound y’ibanze Ubwongereza buha u Rwanda mu gufasha gutuza aba bimukira.
Leta y’u Rwanda yo ivuga ko kuza kwabo bizafasha kuzamura ubukungu, ndetse ko ayo masezerano ubwayo azongera ishoramari.
Bamwe bibaza niba abimukira bavuye muri Syria cyangwa Iraq bashaka imibereho mu Bwongereza bazashima koherezwa no gutura mu Rwanda – igihugu gishimwa mu mutekano n’isuku ariko kikanengwa mu by’uburenganzira bwa muntu.
Umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yabwiye BBC ko ari “igihugu gitekanye, kiri kwihuta mu iterambere, cyubahiriza uburenganzira bwa muntu kimwe
n’ibindi bihugu”.
-
Sobanukirwa ibituma abagabo bamwe barangiza vuba n’uko abafite icyo kibazo babigenza #rwanda #RwOT
Iki kibazo kiri mu bibazo bihangayikishije abagabo benshi mu mpande z’isi yose. Niba uri umugabo ukaba ufite iki kibazo ntiwihebe ngo ukeke ko ari wowe wenyine. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibibazo byose wibaza ku kurangiza vuba (Ejaculation Précose) ndetse n’ubufasha ku bafite iki kibazo.
Ese kurangiza vuba babivuga ryari ?
Umugabo urangiza atabishaka mbere y’uko yinjiza igitsina cye mu cy’umugore cyangwa se akarangiza mu gihe kitarenze iminota 2 igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kigitangira, bavuga ko yarangije vuba. Ibi bikaba bimubaho buri gihe uko agiye gukora imibonano mpuzabitsina.
Ni izihe mpamvu zitera kurangiza vuba ?
Kurangiza vuba biterwa n’ibintu byinshi bitandukanye.Bishobora guterwa n’imikorere y’ubwonko (psychological functions), cyangwa kumikorere yumubiri (physiological fucntions) biba bitameze neza.
Dore bimwe mu bishobora gutera umugabo kurangiza vuba :
- Kwitinya mu gihe cy’igikorwa
- Kuba umugabo mbere yo gushaka yarahoranye ingeso yo kwikinisha
- Guhangayikishwa no kuba atabasha gushimisha umugore we ntamenye ibiri kubera mu mubiri we.
- Kumva ko imibonano mpuzabitsina ari ikintu kibi ko ari icyaha umugabo akumva adatekanye muri we.
- Kutagira ubumenyi n’uburambe bwo gukora imibonano mpuzabitsina
- Ibibazo hagati y’abashakanye bitakemutse
- Ububwayi bw’umuyoboro wa urètre cyangwa se prostate
- Uburwayi butandukanye nka Diyabeti,Cancer,n’izindi
- Kunywa ibiyobyabwenge
- Umugabo ukuze ubonana n’umugore ukiri muto (arusha imyaka myinshi).
Dore inama zigirwa abafite iki kibazo :
- Itonde, imibonano mpuzabitsina si irushanwa. Wihubagurika ahubwo bigenze gahoro.
- Mbere yo gitangira igikorwa banza utegure umugore wawe bihagije, bityo amarangamutima n’ibyuyumvo byawe bigende ku murongo.
- Jya ugira igihe gisa n’akaruhuko mu gihe uri mu gikorwa kuko uko utwarwa n’amarangamutima yawe, niko urangiza vuba ugasigira umugore wawe ibibazo. Kera bikazavamo ubwumvikane buke no guca inyuma.
- Ugomba kwinjira mu gikorwa wabanje gukiranuka n’umugore wawe aho mutumvikana, kwikuramo ibibazo by’akazi, kuruhuka bihagije.
- Kujya kwa muganga wabyigiye(Sexologue). Nkuko iki kibazo kiba gituruka mu mutwe ,ntiwakwifasha kugikemura. Gukemura iki kibazo bisaba umuntu w’inzobere mu mibonano mpuzabitsina.
Ese wari uziko hari imiti myimerere yagufasha ugatandukana n’iki kibazo ?
Ushobora kuba waragerageje inama zose wagiriwe kimwe n’izo tumaze kuvuga haruguru, bikanga kandi ukabona bigiye kugusenyera urugo. Ubu rero habonetse imiti ikoze mu bimera kandi ikaba itunganyije neza. Iyi miti rero ikaba ifasha imisemburo y’abagabo kujya kuri gahunda, ituma amaraso atembera neza mu gitsina ndetse igatuma umuntu agira n’ubushake bityo gutera akabariro bikagenda neza.
Nshimiyimana Serge, ni umuganga ukorera i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, mu ivuriro ryitwa “Ever Life”. avuga ko abamugana bose babona ibisubizo byongera kuzana umunezero mu ngo zabo, bityo agasaba abafite ibyo bibazo kugana ivuriro rye no kumugisha inama nk’abashakanye, cyane ko abagabo barangiza vuba cyangwa bacika intege mu gutera akabariro amaze igihe kirekire abafasha cyane. Bashobora kumusanga mu nyubako nshya y’amashyirahamwe cyangwa bakamuhamagara kuri telefone igendanwa 0789947752.
REBA VIDEO USOBANUKIRWE KURUTAHO HANO :
-
APR FC yatsinze Musanze FC #rwanda #RwOT
Igitego kimwe rukumbi cya Police FC cyatsinzwe na Twizerimana Onesme cyahesheje iyi kipe amanota 3 imbere ya Musanze FC.
Police FC yari yakiriye Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23.
Umukino ubanza wabereye i Musanze, Police FC yari yayitsinze 2-1.
Igice cya mbere cy’umukino, nta mahirwe afatika yigeze aboneka ku mpande zombi kimwe no mu minota ya mbere y’igice cya kabiri.
Umutoza wa Police FC, Frank Nuttall yakoze impinduka za mbere ku munota wa 60, Pacifique, Dominique na Danny Usengimana bavamo hinjiramo Twizeyimana Martin Fabrice, Sibomana Patrick Papy na Twizerimana Onesme.
Izi mpinduka zafashije Police FC cyane kuko bahise bashyira igitutu kuri Musanze, ku munota wa 62 Papy yagerageje ishoti rikomeye ariko ugarurwa n’ubwugarizi bwa Musanze FC.
Ku munota wa 64, Onesme yatsindiye Police FC igitego cya mbere n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Hakizimana Muhadjiri.
Amahirwe Musanze yabone akomeye ni ayo ku munota wa 72, ni ku ishoti rikomeye rya Eric Kanze ryakubise umutambiko w’izamu. Umukino warangiye ari 1-0.
Indi mikino y’umunsi wa 23 iteganyijwe
Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022
Police FC 1-0 Musanze FC
Gasogi United vs Kiyovu Sports
Rutsiro FC vs Etoile del’EstKu wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022
Gorilla FC vs Rayon Sports
Marines FC vs Gicumbi FC
Mukura VS vs Espoir FCKu Cyumweru tariki ya 17 Mata 2022
AS Kigali vs Etincelles
Bugesera FC vs Rayon Sports
Police FC yatsinze Musanze FCSource : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-musanze-fc
-
Abashinzwe umutekano mu gikombe cy’Isi basaby… – #rwanda #RwOT
Major General Abdulaziz Abdullah Al nasi yatangaje ko abakundana bahuje ibitsina bahawe ikaze mu mikino y’igikombe cy’Isi, kandi bazaba bemerewe kwinjira ku kibuga nk’abandi bose.
Kuva tariki 21 Ugushyingo kugera tariki 18 Ukuboza, muri Qatar hateganyijwe imikino y’igikombe cy’Isi, aho imyiteguro irimbanyije ndetse amakipe 29 muri 32 azitabira iyi mikino akaba yaramaze kumenyekana.
N’ubwo Al Ansari ukuriye itsinda rizaba rishinzwe umutekano muri iyi mikino yahaye ikaze abakundana bahuje igitsina, yavuze ko bitazaba byemewe kuzamura amabendera yabo ndetse no kwamamaza ibikorwa byabo mu ruhame. Yagize ati ” umufana nazamura ibendera rishyigikiye gukundana kw'abahuje igitsina tuzarimanura. Ntabwo tuzaba tubikoze ari ukumwanga cyangwa kumubuza amahitamo ye, ahubwo tuzaba tubikoze kugira ngo tumurinde abashobora kumuhohotera.”
Mu mikino y’igikombe cy’Isi uzajya umanika ibendera ry’abakundana bahuje igitsina rihite rimanurwaMuri iyi mikino bivugwa ko hazaba hari umubare mwinshi nawo udashyigikiye ibikorwa byo gukundana kw'abahuje igitsina, kandi hazaba harimo bamwe bashobora no guteza imvururu.” Niba umuntu amanitse ibendera bakamwataka urumva ko natwe byaba ngombwa ko tubyinjira kandi twaba twatinze, ibyiza rero ni uko twakumira icyaha kitaraba.” Al Ansari aracyakomeza.
Umuyobozi mukuru wa FIFA Gianni Infantino, mu cyumweru gishize yavuze ko buri muntu wese ahawe ikaze mu mikino y’igikombe cy’Isi n'iyo yaba akundana n'uwo bahuje igitsina.
Al Ansari niwe ushinzwe umutekano w’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022Al Ansari yakomeje avuga ko batakivanga mu buzima bwa muntu, ariko bazakora igishoboka cyose igikombe cy’Isi kikagenda neza. Ati” abantu hano bazarara mu byumba bimwe, basangirire hamwe kandi ibyo bizaba ari ubuzima bwabo, ariko twe ntitwatandukira ngo tujye kumenya ibyo barimo bidafite aho bihuriye n’irushanwa, icyo tureba ni uko irushanwa rizagenda neza.”
Mu mikino y’igikombe cy’Uburayi cya 2020, bamwe mu bafana b’abahorandi bagaragaye kuri sitade bafite amadarapo yamamaza ibikorwa by’abakundana bahuje igitsina.
Bamwe mu bafana b’Ubuhorandi mu mikino y’igikombe cy’Uburayi bagaragaye bafite amabendera y'aba LGBTIQ+ -
Umunsi wa 23 wa shampiyona y'u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC #rwanda #RwOT
Shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru ku munsi wayo wa 23 irakomeza hakinwa umukino wa mbere w'uyu munsi aho Police FC yakira ikipe ya Musanze Fc kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Ikipe ya POLICE 
Kiyovu Sports Si uyu mukino uri bukinirwe kuri Sitade ya Kigali gusa kuko uyu uratangira ku isaha ya Saa sita n'igice naho uwa Gasogi United na Kiyovu SC ukinwe guhera ku isaha ya saa cyenda.
Ku mukino wa Police FC ari nayo iribwakire, irakina idafite abakinnyi bayo babiri barimo Sibomana Abouba wujuje amakarita atamwemerera gukina ndetse na Iradukunda Eric uzwi nka Radu wavunitse.
Ibi bivuzeko Mussa Omar ari bugaragare mu kibuba afatanya na Usengimana Faustin bari basanzwe bakinana muri ikigice cyo kugarira.Ku mukino wa Gasogi wamaze no gutangazwa ko amafaranga make ari bwishyurwe kuri uyu wa gatanu mi amafaranga ibihumbi 3000 ahasanzwe mu gihe mu myanya y'icyubahiro ari ibihumbi mirongo itatu.
Muri rusange Dore uko imikino y'uminsi wa 23 ikinwa:
Kuwa gatanu, 15 Mata 2022:
Police FC vs Musanze FC (Nyamirambo stadium)
Gasogi United vs Kiyovu Sports (Nyamirambo Stadium)
Rutsiro FC vs Etoile de L'Est (Rusizi )Kuwa gatandatu, 16 Mata 2022:
Gorilla FC vs Rayon Sports (Nyamirambo stadium)
Marines FC vs Gicumbi FC (Umuganda Stadium)
Mukura VS vs Espoir FC (Huye Stadium)Ku cyumweru, 17 Mata 2022:
AS Kigali vs Etincelles FC (Nyamirambo Stadium)
Bugesera FC vs APR FC (Bugesera Stadium)The post Umunsi wa 23 wa shampiyona y'u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC appeared first on RUSHYASHYA.
-
Ubwato bw'intambara Uburusiya bwakoreshaga bwarohamye #rwanda #RwOT
Ubu bwato rutura bwo mu bwoko bwa , Moskva ndetse bwari bunini mu yandi mato y'intambara y'Uburusiya, bwari burimo gukururwa bwerekezwa ku cyambu (ikivuko mu Kirundi), ubwo “imihengeri mu nyanja” yatumaga burohama, nkuko bikubiye mu butumwa bwa minisiteri y'ingabo.
BBC yanditse ko ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 510, burasirwaho ibisasu bya misile, bwari ikimenyetso cy'ubuhangange mu bya gisirikare bw'u Burusiya, bukaba bwari buyoboye igitero cyo mu nyanja kuri Ukraine.
Ukraine ivuga ko ibisasu byayo bya misile byakubise kuri ubwo bwato. U Burusiya ntibwatangaje ko ubwo bwato bwagabweho igitero icyo ari cyo cyose. Buvuga ko ubu bwato bwarohamye nyuma y'inkongi y'umuriro.
U Burusiya buvuga ko uwo muriro wateje guturika kw'ibisasu byari biri muri ubu bwato. Bwongeraho ko nyuma yaho abari bari muri ubu bwato bose bahungishijwe berekezwa mu mato y'u Burusiya yari hafi aho mu nyanja izwi nk'iy'umukara.
Mbere ibitangazamakuru bya leta y'u Burusiya byari byatangaje ko ubwo bwato bwari buri ku mazi y'inyanja bureremba, ku wa Kane ni bwo bwa mbere byatangajwe ko ubwato Moskva bwaburiwe irengero.
Ibiro ntaramakuru TASS bya leta y'u Burusiya byasubiyemo amagambo ya Minisiteri y'ingabo agira ati: “Ubwo bwari burimo gukururwa… bwerekezwa ku cyambu bwari bujyanweho, ubwato bwatakaje umurongo kubera kwangirika mu rubavu ubwo umuriro wadukaga nyuma yuko ibisasu bituritse. Bitewe n'imihengeri yari iri mu nyanja, bwarohamye”.
Abategetsi ba gisirikare ba Ukraine bavuze ko barashe Moskva bakoresheje ibisasu bya misile bya Neptune bikorwa na Ukraine.
Ubu bwato Moskva bwubatswe mu gihe cy'Ubumwe bw'Abasoviyeti, bwaje gutangira gukora mu ntangiriro y'imyaka ya 1980.
Bwubakiwe mu mujyi wa Mykolaiv mu majyepfo ya Ukraine, mu minsi micyeya ishize uwo mujyi ukaba wararashweho ibisasu n'Uburusiya.
Ubu bwato burasirwaho ibisasu bya misile bitumberejwe aho byoherejwe, mbere bwari bwaroherejwe n'Uburusiya mu ntambara yo muri Syria, aho bwahaga uburinzi bwo mu nyanja abasirikare b'Uburusiya bari bari muri icyo gihugu.
Amakuru avuga ko bwari bufite za misile 16 zo mu bwoko bwa Vulkan zirasa amato, ndetse n'intwaro zirasa amato y'intambara agenda munsi y'inyanja hamwe n'ibisasu bya mine birasa amato agenda munsi y'inyanja.
Mu gihe byaba byemejwe ko Ukraine yagabye iki gitero, ubu bwato bwa Moskva bupima toni 12,490 bwaba ari bwo bwato bwa mbere bunini cyane burohamishijwe n'igikorwa cy'umwanzi kuva mu ntambara ya kabiri y'isi.
Ni ubwato bunini bwa kabiri Uburusiya butakaje kuva igitero cyabwo kuri Ukraine cyatangira.
Mu kwezi kwa gatatu, ubwato Saratov butwara abasirikare n'ibikoresho by'intambara bwashenywe n'igitero cya Ukraine aho ubwato buparikwa i Berdyansk, iki kikaba ari icyambu cya Ukraine ku nyanja ya Azov cyafashwe n'Uburusiya.
Inkuru ya BBC
-
Guverineri Mukuru wa Jamaica na Madamu we bakiriye Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Ni uruzinduko Perezida Kagame amaze gukoramo ibintu bitandukanye, birimo ko yagejeje ijambo ku nteko ishinga amategeko ya Jamaica.
Muri iryo jambo yavuze ko atari kubw’impanuka kuba igitekerezo cy’ukwishyura hamwe kwa Afurika gikomoka kuri iki kirwa, gituyeho abantu benshi baturuka muri Afurika ariko batandukanyiwe n’imiryango yabo.
Yakomeje ati: “Kwishimira ibyo dusangiye nk’Abanyafurika ndetse n’Abanyafurika baba mu mahanga, bidufasha guhangana n’ibintu bikomeye bibera muri iyi si. Kugeza n’ubu duhora twibutswa ko dukwiye gukorana ndetse tukashyigikirana.”
Yavuze ko umuntu umwe adakwiye kuba umunyamahanga ku wundi, cyane ko nubwo abantu bagira ibibatandukanya, bagira n’ibindi byinshi bahuriyeho.
Perezida Kgame yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika n’ibice bya Caraïbes birusheho gukorana kandi mu buryo burambye, binyuze mu miryango bihuriramo ya CARICOM n’Ubumwe bwa Afurika, ndetse n’ibihugu bigakorana hagati yabyo.
Yakomeje agira ati :”Nk’u Rwanda, turifuza kurushaho gukorana bya hafi na Jamaica no gusangira ubunararibonye mu bucuruzi n’ishoramari, kimwe no mu bijyanye n’ubumwe no guteza imbere abaturage.”

Muri uru ruzinduko kandi Perezida Kagame yasuye ahashyinguwe intwari za Jamaica, National Heroes Park mu murwa mukuru Kingston.
Yanahuye n’Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jamaica akaba n’umuyobozi w’ishyaka People’s National Party, Mark J. Golding, hamwe na depite Lisa Hanna. Bagiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo kongera ubucuruzi n’ubutwererane.
Uwo muyobozi (Leader of the Opposition / Leader of Her Majesty’s Opposition) aba ari umuntu uyobora ishyaka rinini kuruta ayandi mu bwiganze mu nteko ishinga amategeko, ariko ritari muri guverinoma
Source : https://imirasire.com/?Guverineri-Mukuru-wa-Jamaica-na-Madamu-we-bakiriye-Perezida-Kagame
-
Umunyamakuru wa BTN TV Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana #rwanda #RwOT
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi nyuma y'igihe gito yaramaze kwa muganga aho yari yagiye kwivuriza.
Uyu munyamakuru yavuze ko na bo batunguwe bikomeye n'urupfu rwa Ntawuyirushamaboko wari uherutse gukira uburwayi bwamuzahaje mu gihe cyashize.
Yagize ati 'Hari haciyemo umunsi umwe hatambutse inkuru ye ya nyuma yo ku wa 13 Mata 2022. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo namenye ko arembye cyane ariko siniyumvishaga ko yahita yitaba Imana rwose.'
Urupfu rw'uyu munyamakuru rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane. Ubutumwa bwinshi buri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo WhatsApp burerekana ko itangazamakuru ry'u Rwanda ribuze umuntu w'ingirakamaro.
Ntawuyirushamaboko ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu gutara no gutangaza inkuru ziganjemo izivugira abaturage, iz'ibintu bidasanzwe byabaga mu duce tunyuranye ariko agakundirwa ijwi rye n'umwihariko we mu buryo akurikiranya amagambo mu kubara inkuru.
Ni umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, BTN TV, Radio1 na TV1.
Mu 2020 Ntawuyirushamaboko yatangije Ikipe y'Umupira w'Amaguru Intwari FC yari igamije kumufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.
Inkuru ya IGIHE.COM

Al Ansari niwe ushinzwe umutekano w’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022
Bamwe mu bafana b’Ubuhorandi mu mikino y’igikombe cy’Uburayi bagaragaye bafite amabendera y'aba LGBTIQ+