Blog

  • Hagiye gutorwa umukobwa uzambikwa ikamba rya… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere iki gikorwa kigiye kubaho, kuko hasanzwe haba irushanwa rya Miss Africa rihuza abakobwa bo ku mugabane wa Afurika ndetse na Miss East Africa ihuza abakobwa bo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Miss East Africa USA izajya iba mu Ukuboza buri mwaka muri Amerika. Rizajya rihuza abakobwa bo muri EAC babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Umuyobozi wa Sunday Entertainment, Nzitatira Sunday Justin yabwiye INYARWANDA ko batekereje gutegura iri rushanwa mu rwego rwo guhuza urubyiruko ruvuka muri EAC ariko rubarizwa muri iki gihe muri Amerika.

    Ati 'Igitekerezo cyaryo [Irushanwa] ni mu rwego rwo guhuriza hamwe urubyiruko rutuye muri Amerika ariko rukomoka muri East Africa.'

    Nzitatira yavuze ko iri rushanwa ryo guhitamo umukobwa uhiga abandi ryitezweho kugaragaza EAC 'mu ruhando rw'amahanga'. Ati 'Nk'uko EAC iri kwaguka numva ko ari umwanya mwiza ko abari mu mahanga twisanga mu biri kuba iwacu.'

    Umukobwa ushaka kwitabira Miss East Africa USA agomba kuba atuye muri Amerika akomoka muri EAC; afite imyaka iri hagati ya 18 na 35 y'amavuko, ari inyangamugayo, ari ingaragu, yarasoje amashuri yisumbuye, kwemera ko umushinga we azawushyira mu bikorwa mu gihugu akomokamo n'ibindi.

    Ibihembo bizatangwa ku mukobwa uzegukana ikamba ni ukwishyurirwa Kaminuza [Scholarship] yo kwiga muri Kaminuza muri Amerika, kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we aho akomoka n'ibindi bitandukanye.

    Ibihugu by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ni u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Burundi, Sudani y’Epfo, Uganda, Kenya ndetse na Tanzania.

    Ku wa 29 Werurwe 2022, nibwo Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemejwe nk'umunyamuryango mushya wa EAC mu nama y’uyu muryango yari ikuriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yateraniye i Arusha muri Tanzania. 

    Umuyobozi wa Sunday Entertainment, Nzitatira Sunday Justin yatangaje ko Miss East Africa USA bayitezeho guhuza urubyiruko rwo muri EAC 

    Ni ku nshuro ya mbere hagiye kuba Miss East Africa USA. Iri rushanwa ryubakiye ku bwiza, ubwenge, kuyobora n’umuco 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116388/hagiye-gutorwa-umukobwa-uzambikwa-ikamba-rya-miss-east-africa-usa-116388.html

  • Abazakora ibizamini bya leta bongerewe igihe cyo kwiyandikisha – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Bernard Bahati, yatangarije The New Times ko ubu ari itegeko ko abakandida bakoresha indangamuntu muri gahunda yo kwiyandikisha nyamara bamwe bagaragaza ko ntazo bazifite.

    Ati 'Indangamuntu ubu ni itegeko kuko ni yo izadufasha kwirinda amakosa ku mpamyabumenyi, umwaka ushize byadutwaye amezi arenga abiri kugira ngo dukosore amakosa ari ku mpamyabumenyi zatanzwe rero turashaka kwirinda ibibazo nk'ibyo.'

    Bahati yatangaje ko abakandida barenga 700 nta ndangamuntu bafite ariko ko kugeza ubu 65% muri bo bari mu nzira yo kuzibona.

    Ati 'Kwiyandikisha byatangiye amezi make ashize. Ariko, twahaye umwanya abakandida muri iki gihe cy'ibiruhuko kugira ngo bifotoze ku mirenge yabo hanyuma babone indangamuntu. Turi gukorana bya hafi n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ku buryo bakurikirana iki kibazo.'

    Yongeyeho ko mu gihe abanyeshuri bagiye gutangira igihembwe cya gatatu kuri 18 Mata, abakandida bashobora kwerekeza ku mirenge yegereye amashuri yabo kugira ngo bafotorwe.

    Ati “Turamenyesha abayobozi bose b'amashuri yisumbuye, amashuri ya TVET na TTC n'abakandida bigenga gukorana n'abakandida n'ababyeyi babo kugira ngo kwiyandikisha bigende neza, hirindwe amakosa mu ndangamuntu.'

    Bahati yijeje abakandida bamwe na bamwe ko bakomeza guhura n'ibibazo byo kubona indangamuntu, ko nta mukandida uzabuzwa kwiyandikisha mu bizamini bya Leta, asobanura ko bazakomeza gukemura ibi bibazo mbere yo gutanga impamyabumenyi.

    Ati 'Abakandida bamwe ntibiyandikishije muri système y'imbonezamubano, abandi bafite indangamuntu ariko harimo amakosa mu mazina yabo n'amazina y'ababyeyi babo kandi kugira ngo bikosorwe ni ngombwa guca muri MINALOC ni yo mpamvu bizafata igihe kirekire.'

    Yavuze ko hashyizweho uburyo bushya kugira ngo abakandida bose bari mu nzego zitandukanye biyandikishe mu kizamini cy'igihugu.

    Mu gihe biyandikishije, bazahita babona ubutumwa kuri telefone igendanwa kugira ngo barebe niba nta makosa yabayemo.

    Abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta bongerewe igihe cyo kwiyandikisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abazakora-ibizamini-bya-leta-bongerewe-igihe-cyo-kwiyandikisha

  • Muhanga: Abakuze basabwe kutangiza abakiri bato babigisha amacakubiri no guhakana Jenoside #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwa Mukabadege Anastasie wamaze amezi atatu (3) abundabunda ahahoze komini Nyabikenke, hiciwe imbaga y'abatutsi akaza kurokoka, asaba abakuze kwirinda gukomeza kuroga abakiri bato babinyujije mu nyigisho zihembera urwango rushingiye ku moko n'amacakubiri kuko aribyo byatumye Abatutsi bahigwa ndetse bakicwa n'abari abaturanyi n'inshuti zabo. Ibi, yabigarutseho kuri uyu wa 15 Mata 2022, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko ab'i Nyabikenke.

    Yagize ati' Rubyiruko ndagirango mbamenyeshe ko ababyeyi banyu badakwiye kubayobya bababeshya ko Jenoside itabayeho cyangwa ngo bababeshye ko ababyeyi banyu bafunze batayikoze kuko duhungira hano twari tuziko ariho twabonera umutekano ndetse hari benshi bahiciwe, nanjye namaze igihe kingana n'amezi 3 mbundabunda muri iki gice, bakamfata ariko nkabona bamwe barandetse ngakomeza kandi twahigwaga n'abo twabanaga, duturanye ariko nibo bafashe iya mbere yo kutwambura ababyeyi, abavandimwe, abana n'abagabo bacu, barabica. Gusa ndashimira abagiye badufasha tukabasha kurokoka'.

    Akomeza avuga ko mu ikusanyamakuru no mu gihe cyo guca imamza muri Gacaca bitari byoroshye, ariko ko yabinyuzemo. Asaba abakiri bato kwanga ikintu cyose cyabasaba kwitandukanya, bakanga ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta keza kayo. Abashishikariza kugira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu bityo bakunga ubumwe nk'urufatiro rw'Ejo hazaza hazira Jenoside'.

    Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko gukosora neza amateka mabi yaranze igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba gukorwa n'urubyiruko  rukirinda ubugome.

    Rudasingwa ati' Gukosora neza amateka mabi yanyujijwemo abatutsi bigomba gukorwa n'abakiro bato bategura igihugu cyiza cy'Ejo hazaza hazira ubugome na  Jenoside yakorewe Abatutsi ukundi, bityo bagahitamo guharanira kugira imibereho myiza izabaha imbaraga zo kubaho neza maze bakarangwa n'imyitwarire myiza ibereye urubyiruko. Abasaba kandi kugirira neza bagenzi babo bikababera umusanzu mwiza wo kubaka ubumwe, natwe tugakomeza kwiyubaka bya nyabyo, ntiduheranwe n'ibyatubayeho'.

    Depite Kalinijabo Bartremy, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yemeza ko Leta yu Rwanda irangajwe imbere no gukomeza komora ibikomere by'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ahamya ko u Rwanda iyo rugira ubuyobozi bwiza nta marira n'agahinda byari kuba. Yibukije ariko ko amateka ya Ndiza agaragaza ko aha habaye itangiriro ry'ibibi kuko mu 1959 bivugwa ko urushyi rwakubiswe uwari Perezida wa mbere w'U Rwanda Dominiko Mbonyumutwa rwatumye iki gice abantu bapfa ndetse bicwa n'abo baturanye.

    Akomeza akebura ababyeyi babi ko badakwiye kubeshya abana babo, ko ndetse bakwiye kwitandukanya n'abafite imyitwarire mibi. Abibutsa ko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe kandi bakarenga amoko kuko igihugu kitifuza ko Jenoside yakongera kubaho ukundi. Asaba ko abantu bakwiye kwirinda ingengabitekerezo mbi y'Amoko no kwanga uwo mudahuje, bityo ko Amako y'amahimbano yazanywe n'abazungu adakwiye gutandukanya abantu, ahubwo bakwiye guharanira kugira ubumwe butanyeganyezwa n'uje wese ashaka kongera gushora abantu mu mwiryane.

    Yagize kandi ati' Nimwitandukanye n'ikibi kuko nicyo cyashoye benshi muri bakuru banyu kwica Abatutsi kubera inyigisho mbi, bityo muharanire ko uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa kuko ntabwo umunyarwanda azongera guhigwa nkuko abatutsi bahizwe'.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abakuze-basabwe-kutangiza-abakiri-bato-babigisha-amacakubiri-no-guhakana-jenoside/

  • Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique zambitswe imidali y'ishimwe – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo kwambika izi ngabo imidali byabereye ku ngoro y'Umukuru w'Igihugu, Palais dela Renaissance, iri i Bangui, Byanitabiriwe n'abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya Centrafrique n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'iki gihugu, Gen Zephélin Mamadou. Hari kandi Olivier Kayumba, Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique.

    Imidali izi ngabo zambitswe iri mu bwoko bune; uziyoboye yambitswe uwitwa 'Grade de commandeur', abofisiye bakuru bambikwa iyitwa 'Grade de Officiers', abofisiye bato bambitswe iyitwa 'Grade de Chevalier' naho abasigaye bambikwa iyitwa 'Grade de Etoile du Mérite Militaire'.

    Perezida wa Centrafrique Prof Archange Touadéra yashimiye ibikorwa ingabo z'u Rwanda zakoreye abaturage b'igihugu cye mu bihe bigoye.

    Ati “Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro zabaye ingirakamaro mu gushyigikira imbaraga zo kugarurira amahoro n'umutekano abaturage ba Centrafrique”.

    Umuyobozi w'izi ngabo z'u Rwanda (Rwabatt8) Col Augustin Migabo, yashimiye Perezida wa Centrafrique kuba yazirikanye ibikorwa izi ngabo zakoze mu mezi 12.

    Ati “Kwambikwa imidali uyu munsi ni ikimenyetso cy'ikinyabupfura, ukudaheranwa n'ubunyamwuga byagaragajwe na Rwabatt8 mu mezi 12 y'inshingano n'ubufatanye bwiza n'abaturage ba Centrafrique ndetse n'ubuyobozi bwa MINUSCA”.

    Ingabo z'u Rwanda zimaze amezi 12 mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique ni zo zambitswe imidali

    Umuyobozi w'izi ngabo z'u Rwanda (Rwabatt8) Col Augustin Migabo, yashimiye Perezida wa Centrafrique kuba yazirikanye ibikorwa izi ngabo zakoze mu mezi 12

    Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'Amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) zambitswe imidali y'ishimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-ziri-muri-centrafrique-zambitswe-imidali-y-ishimwe

  • Amina Muaddi yahakanye gusenyera Rihanna avugwaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amina Muaddi ukora muri Fenty Brand ya Rihanna yahakanye amakuru avuga ko aryamana A$AP Rocky. Inshuti za hafi za Rihanna na A$AP Rocky nazo zemeza ko aya makuru ari ibihuha

    Amina yagize ati: 'Nahoze nizera ko amakuru y'impuha aba ku mbuga nkoranyambaga nta gisubizo aba akeneye, ariko naje gusanga ko izi nkuru z'impuha zikwiye kwimwa amatwi.'

    Yungamo ati: 'Nyamara mu masaha 24 ashize nibukijwe ko tuba mu muryango mugari ushobora kuvuga no guhererekanya amakuru utitaye ku mvano yayo, kandi ibyo nta herezo bifite muri ubu buzima.'

    Yongeraho ati: 'None rero mfite kuvuga kuko amakuru yatangajwe sinjye areba njyenyine ahubwo afite aho ahuriye n'abantu nubaha kandi nkunda rero ntakwiye guhabwa urubuga kuko nta kuri kuyarimo.'

    TMZ dukesha iyi nkuru ivuga ko atari Amina Muaddi wenyine uhakana iby'iri cana inyuma, ahubwo n'inshuti za hafi za A$AP Rocky na Rihanna zemeza ko aya makuru ari ibihuha.

    Amina yatangaje ibi asubiza ibyavugwaga ko aca inyuma Nyirabuja Rihanna, ndetse ko byanatumye uyu muhanzikazi  atandukana na A$AP Rocky.

    Amina asanzwe ari inshuti ya Rihanna, akaba n'umukozi we utunganya ibishushanyo by'uko inkweto zikorwa muri Fenty Brand.

    Ibi bibaye habura igihe gito ngo Rihanna abyare imfura ye na A$AP.

     

    Source : https://yegob.rw/amina-muaddi-yahakanye-gusenyera-rihanna-avugwaho/

  • Amavubi yabonye umutoza wungirije #rwanda #RwOT

    Umunya-Espagne, Jacint Magriña Clemente ni we wagizwe umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi aho aje kungiriza mugenzi we, Carlos uherutse kugirwa umutoza mukuru.

    Tariki ya 29 Werurwe 2022, nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ryatangaje ko ryamaze gusinyisha amasezerano y’umwaka umutoza ukomoka muri Espagne, Carlos Alós Ferrer.

    Ntabwo hahise hatangazwa umutoza bazakorana cyangwa se uzamwungiriza, gusa kuri ubu akaba yamaze kumenyekana ko na we ari umunya-Espagne.

    Jacint Magriña Clemente ni we mutoza wungirije w’ikipe y’igihugu, akaba yaratangiye akazi mu buryo bweruye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu ubwo yakurikiranaga umukino wa Gasogi United na Kiyovu Sports.

    Iyo ugiye kureba aho yanyuze, ntabwo murandasi ibitse amateka ye menshi ndetse byanagorana kuyamenya, gusa bigaragara ko kuva 2001 kugeza 2011 yari muri RCD Espanyol de Barcelona S.A.D. ari nabwo yarimo yinjira mu mwuga w’ubutoza ahagaritse gukina, 2011 kugeza 2012 yari mu ishami rya tekinike ry’ikipe ya FC Dynamo Moscow yo mu Burusiya, 2013-2015 yari umwalimu w’isomo ry’umupira w’amaguru mu kigo cy’amashuri cya Turbula giherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Barcelona ni mu gihe muri 2015 yari umuhuzabikorwa mu ikipe ya FK Akademiya Ontustik yo muri Kazakhstan.

    Jacint Magriña Clemente (ubanza ibumoso) ni we mutoza wungirije w’Amavubi, aha yari kumwe n’umutoza mukuru, Carlos Ferrer

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yabonye-umutoza-wungirije

  • Jose Chameleone arashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Iyi mvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Mata 2022, ubwo yashyiraga ifoto ye ku rubuga rwe rwa Instagram maze akandikaho 'Rwanda Genocide Week'.

    Ni ifoto yakorewe muri Leone Island Music Empire, iriho ibendera ry’u Rwanda, ifoto ye n’umusaraba wijimye ubambyeho Yezu. Hakandikwaho amagambo yanenzwe na benshi ariko nako bamusaba gukosora imvugo ipfobya Jenoside.

    Ku ikubitiro abahanzi bagenzi be b’Abanyarwanda barimo Dj Pius bakoranye indirimbo 'Agatako' yamwibukije ko batavuga Jenoside y’Abanyarwanda ahubwo bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati 'Muvandimwe, ni Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Ibi byunzwemo na Mani Martin wagize uti 'Ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, si Jenoside y’Abanyarwanda.'

    Uwitwa Ishimwe Chris we yamusabye ko yakosora imvugo yakoreshe agakoresha iya nyanyo, ati 'Ni Jenoside yakorewe Abatutsi, Jose Chameleone wakosora imvugo mukuru wanjye.'

    Kingose nawe yunzemo ati 'Ni Jenoside yakorewe Abatutsi kandi si igihe cyo kwishima ahubwo ni umwanya wo kunamira no kwibuka abacu.'

    Si aba gusa basabye Jose Chameleone gukosora imvugo yakoresheje kuko benshi bagize icyo babivugaho bagaragaje imvugo ya nyayo yo gukoresha.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwagaragaje ko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 68 bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni mu gihe hakiriwe dosiye zisaga 53 mu cyunweru cyo kuva tariki 7 Mata kugeza 13 Mata 2022.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abantu guca ukubiri n’ingebitekerezo ya Jenoside kuko yangiza igihugu nabo ubwabo, asaba urubyiruko kurwana urugamba rwo kuyirwanyiriza ku mbuga nkoranyambaga kuko ariho yiganje.

    Yagize ati 'Turaha ubutumwa urubyiruko ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rugira kandi ruri kwimbukira ku mbuga nkoranyambaga niho tugomba kururwanira.'

    Uretse Chameleone wakoresheje imvugo itariyo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 7 Mata 2020, umuhanzi w’umunyarwanda Corneille Nyungura, uba muri Canada nawe yanditse kuri Twitter akoresha imvugo ipfobya Jenoside gusa abamukurikira baramunenga ariko yaje gusaba imbabazi ndetse akosora imvugo.

    Chameleone we ntacyo arigera avuga ku byo yabwiwe cyangwa ngo asibe ubutumwa yashyize kuri Instagaram ye.

    Abayobozi b’u Rwanda mu ngeri zinyuranye bagiye basaba abakoresha imvugo zitarizo kuzireka, abifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bohoreza ubutumwa batazi inyito zikwiye zo gukoresha basabwe kutigora babwohereza.

    Imvugo ipfobya Jenoside yakoreshejwe na Jose Chameleone

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jose-Chameleone-arashinjwa-gupfobya-Jenoside-yakorewe-Abatutsi

  • Leta yagabanyirije Igiciro abanyeshuri biga TVET ku kigero cya 30% #rwanda #RwOT

    Ibaruwa y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro (RTB) cyandikiye abayobozi b'uturere bose, igaragaza ko iki cyemezo kigamije gukuraho imbogamizi urubyiruko rwahuraga na zo mu kugana aya mashuri, aho wasangaga ikiguzi cyo kuyigamo ari umuzigo kuri rwo.

    Iyi baruwa ivuga ko hashingiwe ku bukangurambaga bwakozwe hagamijwe guteza imbere imyigishirize ya Tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro, nk'imwe mu ntego za gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi (NST1), aho bwagaragaje ko imwe mu mbogamizi urubyiruko rugihura na zo ari ikiguzi kikiri hejuru mu mashuri ya TVET.

    Ikigo RTB gishingIra kandi kuri gahunda ya Leta yo kongera ingengo y'imari igenerwa amashuri ya TVET hagamijwe guteza imbere imyigishirize ya Tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro, no kugabanya ikiguzi cy'uburezi gisabwa ababyeyi barerera muri aya mashuri (school fees).

    Iyi baruwa ikomeza igira iti “Nshingiye na none ku ibaruwa no 1079/RTB/2021 yo ku wa 20 Ukuboza 2021 twabandikiye tubagaragariza ingano y'amafaranga yagenwe na Leta mu ngengo y'imari y'umwaka 2021/2022 agamije korohereza amashuri kubona ibikoresho byifashishwa mu kwigisha (consummables) mu mashuri ya TVET ya Leta, afashwa na Leta ndetse n'ayigenga ariko ahabwa abanyeshuri na Leta ku bw'amasezerano, aherereye mu karere mubereye umuyobozi;

    Nshingiye kandi ku kuba aya mafaranga yaramaze gushyikirizwa amashuri yose yavuzwe haruguru, nejejwe no kubandikira iyi baruwa mbamenyesha ko amafaranga y'ishuri (school fees) muri aya mashuri ya TVET yari asanzwe atangwa n'ababyeyi, azagabanukaho 30% guhera mu gihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka w'amashuri wa 2021-2022.”

    RTB ivuga ko uku kugabanya amafaranga y'ishuri bitareba amashuri ya TVET afite abanyeshuri biga bataha basanzwe bishyura amafaranga y'amafunguro gusa (School feeding)

    Sorce:RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/leta-yagabanyirije-igiciro-abanyeshuri-biga-tvet-ku-kigero-cya-30