
Blog
-
Ngoma: Hadutse igihingwa gishya ariko Abanyarwanda batinya kukirya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’igihingwa cya Cheer Seed, ubu mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Mugesera hadutse ikindi gihingwa cyitwa Bitter Melon, gicuruzwa mu bihugu by’i Burayi (…) -
IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa muri Sudani y'Epfo – #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022, IGP Munyuza yaganirije abapolisi 240 bitegura kujya muri Sudani y'Epfo mu ntara ya Upper Nile ahitwa Malakal, mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda giherereye ku Kacyiru.
Iri tsinda (RWAFPU1-7) riyobowe na SSP Prudence Ngendahimana biteganyijwe ko rihaguruka kuri iki Cyumweru ku kibuga cy'indege cya Kigali ryerekeza muri Sudani y'Epfo, aho risimbura iryari rimaze umwaka mu butumwa bw'amahoro muri icyo gihugu.
IGP Munyuza yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura ndetse bakanarenzaho.
Yagize ati “Mbere yo guhagararira Polisi y'u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange, mugomba guharanira ko isura y'igihugu cyacu ihora igaragara neza mu mahanga.”
IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa n'ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk'uko bisanzwe biranga Polisi y'u Rwanda.
Ati “Murasabwa kuzakora akazi kabajyanye neza kandi kinyamwuga nk'uko bisanzwe bibaranga.”
Yababwiye ko akazi bagiyemo kabasaba imbaraga bitewe n'imiterere yako, bityo kugira ngo babashe kugakora neza bibasaba kurangwa n'imyitwarire myiza, ikinyabupfura n'ubunyamwuga nk'uko bisanzwe biranga Polisi y'u Rwanda.
IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa no kubahana hagati yabo ndetse no kubaha abaturuka mu bindi bihugu bazahurira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bagaharanira gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe.
IGP Dan Munyuza aganiriza abapolisi mbere yo kujya muri Sudani y’Epfo
Abapolisi biteguye kujya mu butumwa bw’amahoro
IGP Munyuza yasabye aba bapolisi gukorana neza n’abandi bazahurira mu butumwa -
Ifoto y'Umunsi : Perezida Kagame yagaragaye akina Tennis ku mihanda yo muri Barbados #rwanda #RwOT
Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 16 Mata 2022 nibwo yasohotse iyi ifoto Umukuru w'Igihugu akinira Tennis ku muhanda (Road Tennis) isanzwe imenyerewe cyane muri iki gihugu.
Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko ubwo Perezida Kagame yari mu rugendo na Minisitiri w'Intebe wa Barbados, Mia Mottley bageze ahazwi nka 'Bush Hall Community Centre' bahitamo kuhahagarara, Perezida Kagame ajya gukina iyi Tennis yo ku muhanda n'abasaza bari bahari.

Aya mafoto agaragaza Perezida Kagame ari gukina iyi Tennis mu gihe abandi bari bari kumwe barimo Mia Mottley, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Clare Akamanzi na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana bari bicaye bareba uko umukino ugenda.Nyuma y'uyu mukino muto Perezida Kagame yahawe impano ya 'racquets' ebyiri zihariye zisanzwe zikoreshwa muri uyu mukino.

Tennis yo ku muhanda ni umukino ukunzwe cyane muri Barbados cyane ko ariho yatangiriye mu 1930. Uyu mukino watangijwe n'abaturage babayeho biciriritse kuri iki kirwa bitewe n'uko batari bafite ubushobozi n'amikoro yo gukina Tennis isanzwe.Mu biyitandukanya na Tennis isanzwe harimo ko ikinirwa ku kibuga gito ndetse hakanakoreshwa 'racquets' nto.

Mu gitondo cyo kuwa 16 Mata 2022 nibwo Perezida Kagame yageze i Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga muri Jamaica. -
#COVID19: Abantu babiri bashya banduye babonetse mu bipimo 5,073 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya babiri, bakaba babonetse mu (…)
-
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Barbados #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Barbados, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Sandra (…)
-
Nshuti Yves wari umunyezamu wa Rutsiro FC yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, nibwo hamenyekanyekanye inkuru y’incamugongo mu muryango wa siporo, yo gutabaruka kwa Nshuti (…)
-
Amafaranga y'ishuri ku biga amasomo ya TVET yagabanyijweho 30% – #rwanda #RwOT
Leta ifite intumbero y'uko mu 2024 abagana TVET bazaba bageze kuri 60%. Kuri ubu ibipimo bigaragaza ko abamaze kuyoboka aya masomo bageze kuri 31,9%.
RTB ivuga ko yasanze mu mbogamizi zituma aya mashuri atitabirwa cyane ari uko ikiguzi cy'uburezi muri TVET kikiri hejuru bitewe n'uko abanyeshuri biga bakora kandi ibikoresho bakenera bikaba bihenze.
Ibyo bikoresho ni byo bituma amafaranga y'ishuri ababyeyi basabwa agenda yiyongera nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi.
Ati 'Kugira ngo tworohereze ababyeyi tunafungure amarembo ku muntu wese ushaka kwiga muri TVET habayeho gushaka ingamba zirimo ko ibyo bikoresho bitangwa na leta.'
Eng. Umukunzi yavuze ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari leta yashoye miliyari eshanu z'amafaranga y'u Rwanda mu kugura ibikoresho bikenerwa mu mashuri ya TVET, yasaranganyijwe amashuri yose ya leta n'ayigenga afitanye amasezerano na leta.
Yakomeje agira ati 'Niba ibigo bibasha kwigurira ibyo bikoresho bivuze ko n'amafaranga ababyeyi batangaga agomba kugira icyo agabanukaho. Byarakozwe, ikaba ari yo mpamvu 30% ikwiye kugabanukaho kandi akaba ari urugendo turi gutangira ruzanakomeza kuko amasomo y'ibanze ya TVET ni amwe mu abarizwa mu cyiciro cy'uburezi bw'ibanze kandi uburezi bw'ibanze muri rusange bwakabaye ari ubuntu.'
Leta ngo izakomeza kongera ingengo y'imari igenewe amashuri ya TVET kugira ngo amahirwe agere ku Banyarwanda bose.
Iyi gahunda ariko ngo ntireba abanyeshuri biga bataha kuko ikiguzi cy'uburezi cyamaze kugabanywa kuri ubu bakaba bishyuzwa gusa amafaranga y'ifunguro rya saa sita n'ubwishingizi.
Nibura amashuri 87 yubatswe umwaka ushize ni ayo muri uru rwego, gahunda yo kugabanya iki kiguzi ikaba ari ho yatangiriye.
Intambwe izakurikiraho ni ukuringaniza amafaranga y'ishuri mu bigo bicumbikira abanyeshuri kubera ko kugeza ubu atangana bitewe n'ibyo ikigo gikenera, porogaramu y'amasomo yacyo n'ibindi ari na byo bigenderwaho mu gutanga amafaranga yo kugura ibikoresho.
Impuzandengo y'amafaranga y'ishuri ku biga muri TVET ni ibihumbi 99 Frw ku gihembwe kuri buri munyeshuri. Hari abatanga ari hejuru ku buryo bageza ku bihumbi 170 Frw ariko ku biga bataha usanga batanga nk'ibihumbi 30 Frw.
Uko imbogamizi zagiye zigaragazwa zikurwaho ni ko abagana aya mashuri baziyongera nk'uko Eng. Umukunzi yakomeje abisobanura.
Ati 'Imbogamizi twagiye tugaragarizwa mu bukangurmbaga turimo ni uko abenshi babura uko bagana ayo mashuri kubera ko ikiguzi cyasaga n'aho kiri hejuru kikabagora, ubwo iyo mbogamizi yo ivuyeho kandi tuzagenda twongeramo uburyo bwo korohereza ababyeyi cyane. Hamwe n'ubu bushake n'ubukangurambaga tumazemo iminsi twizeye ko urubyiruko rugana aya mashuri ruziyongera cyane.'
Guteza imbere imyigishirize y'amasomo ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro ni imwe mu ntego za guverinoma y'u Rwanda zigamije kwihutisha iterambere (NST1).
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko Leta izakomeza kongera ingengo y'imari igenewe amashuri ya TVET kugira ngo amahirwe agree ku Banyarwanda bose -
Perezida Kagame yabonanye na mugenzi we wa Barbados – #rwanda #RwOT
Ntabwo higeze hatangazwa ibyo aba bayobozi bombi baganiriye.
Sandra Mason ni we Perezida wa Mbere wa Barbados kuva iki gihugu cyaba Repubulika. Yatangiye inshingano ku wa 30 Ugushyingo 2021, ubwo igihugu cye cyatangaza ko cyiyomoye k'u Bwongereza.
Mu 2020, Barbados yakuriyeho Visa Abanyarwanda bashaka kuyigenderera. Iri kandi mu Muryango wa Commonwealth aho byitezwe ko abayobozi bayo bazaba bari i Kigali muri Nyakanga mu nama ya CHOGM.
Perezida Kagame yahuye na Sandra Mason uyobora BarbadosSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yabonanye-na-mugenzi-we-wa-barbados
-
Abamamaza imiti irimo iyitirirwa ko yongera imbaraga mu gutera akabariro baburiwe – #rwanda #RwOT
Uyu muburo uje nyuma y'aho hamaze igihe humvikana abantu bamamaza imiti irimo n'ivugwa ko itera imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro n'ivura ubugumba n'uburemba n'indi.
Ubwo hamurikwagwa ibyavuye mu bugenzuzi bw'iminsi ibiri bwari bugamije kureba ibicuruzwa biri ku isoko bitujuje ubuziranenge, bwakozwe na RIB na Polisi ndetse na FDA, byagaragaye ko hari abacuruza imiti itujuje ubuziranenge babeshya ko ivura indwara runaka.
Ushinzwe Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z'imiti n'ibiribwa muri FDA, Lasare Ntirenganya, yavuze ko ubu bugenzuzi bwakorewe mu turere twose uko ari 30 anashimangira ko muri iki gihe hari abamamaza imiti n'inyongeramirire kandi bitemewe.
Yagize ati 'Navuga ko mu miti hari iyo duherutse gufata; igitangaje hari uwo twafashe witwa umuti ariko dusanga ufite 'alcool' yo ku kigero cya cyenda ariko ugasanga bavuga ko ari umuti uvura umunaniro cyangwa kanseri ya prostate.'
Yakomeje avuga ko kwamamaza imiti n'inyunganiramirire n'ibiribwa byanyuze mu ruganda bitemewe.
Uduce tugera kuri 430 ni two twagenzuwe harimo inganda n'ahacururizwa imiti n'ibindi biribwa. Hagaragaye inganda 99 zidafite ibyangombwa bizemerera gukora n'ibiribwa bigera ku 196 bitarandikwa muri iki kigo n'amoko 172 y'ibicuruzwa byarengeje igihe.
-
Lt Gen Muhoozi yatangaje ko Perezida Kagame a… – #rwanda #RwOT
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, Lt. Gen Muhoozi yatangaje ko yagarutse ku rubuga rwa Twitter akurikirwaho n'abantu barenga ibihumbi 500 nyuma y'igihe cyari gishize 'kubera bimwe mu byemezo nagombaga gufata'.
Kuva mu ijoro ryo ku wa mbere w'iki cyumweru, konti ya Twitter ya Muhoozi ntiyari iriho. Ubusanzwe, iyo Twitter ifunze konti y'umuntu runaka kubera kurenga ku mabwiriza yayo, bagaragaza ubutumwa buvuga ngo 'Account Suspended' (Iyi konti yahagaritswe).
Iyo umuntu ari we ufashe icyemezo cyo gukuraho konti ye, hagaragara ubutumwa buvuga ngo 'This account doesn't exist' (Iyi konti ntibaho). Ibi nibyo byabonekaga ubwo wabaga usuye konti ya Lt. Gen Muhoozi uherutse i Kigali.
Umuvugizi wa Muhoozi ari we Lt. Col Chris Magezi mu minsi ishize yari yabwiye BBC ko Muhoozi ari we wafashe icyemezo cyo guhagarika konti ye 'ku mpamvu bwite'.
Nyuma yo kugaruka kuri Twitter, Lt. Gen Muhoozi yatangaje ko ku wa kane w’iki cyumweru yakiriye inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame.
Anavuga ko ari n'ibyishimo byinshi byo gutangaza ko 'Uncle' we [Perezida Kagame] akaba n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda “azitabira ibirori by'isabukuru yanjye.'
Ibirori byo kwizihiza isabukuru ye bizaba ku wa 23 Mata 2022, ndetse yatangiye gutumira bamwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda. Bizabera ahitwa Cricket Oval Lugogo guhera saa sita z’amanywa.
Ku wa 15 Werurwe 2022, nibwo Perezida Kagame yagabiye inka z'inyambo Lt. Gen Muhoozi.
Icyo gihe Muhoozi yanditse kuri Twitter ye, avuga ko Perezida Kagame yamugabiye inka 10. Yagize ati 'Mu muco wacu duhuriyeho cyane mu bashumba nk’Abanyankore, Abanyarwanda, Abakarimojong, Abadinka, Abamasai, nta kigaragaza ubucuti kirenze kuba umuntu yaguha inka.”
Lt. Gen Muhoozi yatangaje ko Perezida Paul Kagame azitabira ibirori by'isabukuru ye
Muhoozi yagaragaje ko yakiriye inka z'inyambo Perezida Kagame yamugabiye
Muhoozi yavuze ko Perezida Kagame yamugabiye inka 10 z'inyamboÂ
![]()
Tariki 15 Werurwe 2022, Perezida Paul Kagame yajyanye Gen Muhoozi Kainerugaba mu rwuri rwe agamubira inka z'inyamboÂ
![]()
Muri Mutarama na Werurwe 2022, Muhoozi yasuye u Rwanda

