Blog

  • AVEGA yahawe inkunga yo gufasha bamwe mu babyeyi bihurije hamwe bakadoda – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga yatanzwe ku ishami rya AVEGA-Agahozo rya Rwamagana ku wa Gatatu, tariki ya 20 Mata 2022, ikaba yatanzwe n'Uruganda rukora ibyuma rwa SteelRwa.

    Bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Rwamagana bihurije hamwe mu itsinda rikora ubudozi bw'imipira kugira ngo be guheranwa n'agahinda.

    Visi Perezidan wa mbere wa AVEGA- Agahozo ku rwego rw'Igihugu, Mujawayezu Xaverine, yavuze ko bishimiye cyane inkunga yo kubakomeza bahawe na SteelRwa, ikaba ngo igiye kubafasha kubonera ibikoresho itsinda ririmo abanyamuryango 26 badoda imipira.

    Yagize ati 'Aya mafaranga tuzayakoresha tugura ibikoresho by'iryo tsinda riboha imipira n'ubudozi bw'imashini, tuzagura uwo mushinga tubashe kwigisha n'abandi bantu benshi.'

    Mukakibibi Spéciose ubarizwa muri iri tsinda ridoda yavuze ko inkunga bahawe igiye kubafasha mu kurushaho kwiyubaka cyane no kongera ibikoresho bakoresha.

    Ati 'Mbere twabanje guhurira hano dukora siporo tuyizamo dusanga ifite umumaro. Nyuma rero twakoze umushinga wo kudoda, kuri ubu hari ibikoresho tutari dufite ariko iyi nkunga tubonye izadufasha cyane.'

    Mukakibibi yavuze ko mu gihe nk'iki cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi iyo ngo babonye abantu babitaho bakabasura, bibereka ko batari bonyine ahubwo bikabakomeza cyane muri ibi bihe.

    Umuyobozi Mukuru wa SteelRwa, Sandeep Phadnis, yavuze ko ari ubwa mbere batangiye ibikorwa byo gufasha imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yakomeje ati 'Ni ibikorwa twifuza gukomeza gukora umwaka ku wundi kuko ari inshingano zacu kuba sosiyete Nyarwanda.''

    Umuryango AVEGA- Agahozo washinzwe n'abapfakazi ba Jenoside mu 1995 ugamije kubahuriza hamwe kugira ngo bisungane, bahozanye ndetse bashobore gutangira urugendo rwo guhangana n'ingaruka zasizwe na Jenoside zirimo ibibazo by'ubuzima birimo ibikomere byo ku mubiri, abari barafashwe ku ngufu bandujwe agakoko gatera SIDA, abari bafite ihungabana no kumva ari bonyine.

    Uyu muryango watangiranye abanyamuryango ibihumbi 25, bo n'ababakomokaho bagerageje guhangana n'izo ngaruka ndetse uko imyaka ishira ni ko AVEGA itera imbere, iharanira gukomeza kuba ingobyi y'ubudaheranwa ku bayirimo ndetse igira n'uruhare mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.

    AVEGA yahawe inkunga yo gufasha bamwe mu babyeyi bihurije hamwe batangiza umwuga wo kudoda

    Hanatanzwe ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ababyeyi bari muri AVEGA- Agahozo bishimiye ko batekerejweho bagahabwa inkunga

    Mbere yo gusura no guha inkunga ababyeyi bari muri AVEGA, abakozi b'Uruganda rukora ibyuma rwa SteelRwa bunamiye inzirakarengane za Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/avega-yahawe-inkunga-yo-gufasha-bamwe-mu-babyeyi-bihurije-hamwe-bakadoda

  • Abakuru b'ibihu bya EAC banzuye guhuza Imbaraga mu bikorwa byo gushakira umutekano DRC #rwanda #RwOT

    Abakuru b'ibihugu bihuriye mu muryango w'Afurika (EAC) bashyizeho imirongo migari igera kuri ine igamije kugarura amahoro n'umutekano mu burusasirazuba bw'igihugu kinyamuryango gishya Repuburika ya Demokarasi ya Congo.

    Inama nto yiga ku mutekano yayobowe na Perezida Uhuru Kenyatta,ari nawe uyoboye uyu muryango EAC kuri ubu,ibera I Nairobi aho yahuje perezida Félix Antoine Tshisekedi wa DRC, Yoweri Museveni wa Uganda na Maj. Gen Évariste Ndayishimiye w'Uburundi.

    Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yahagarariwe muri iyi nama ku bibazo by'umutekano muke uvugwa muri Congo , na Minisitiri w'ubuanyi, Dr. Vincent Biruta.

    Itangazo ryasohowe nyuma y'inama, rigaragaza ko abakuru b'ibihugu babwiwe neza iby'umutekano muke uvugwa mu gihugu cy'abaturanyi cya DRC.

    Rigaragaza ko nyuma y'ibiganiro mpaka byabaye mu mwuka mwiza wuje umutuzo, kugirango habungwabungwe umutekano n'iterambere mu burasirazuba bwa Congo,ari uko aba bategetsi batumira bagenzi babo batabonetse kuzicarana ubutaha bagasangira ibitekerezo kuri iki.

    Abakuru b'ibihugu kandi bemeranijwe kuzaha ikaze ubushishozi bw'imiryango yigenga irimo , ubunyamabanga bukuru bwa UN n'umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, ubunyamabanga bwa ICGLR n'ubwa EAC nk'uko byasabwe na DRC.

    Bemeranijwe kuzatumira abahuza mu biganiro byo kugarura umutekano muri Congo barimo Amerika n'Ubufaransa bazfasha mu gukurikiranira hafi niba ibyo ibihugu bizaba byiyemeje bibishyira mu bikorwa uko bikwiye.ariko bagakurikiranwa na Perezida Kenyata by'umwihariko.
    Inama yumvikanye ko Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ariwe uzajya ategeka akanahuza ibiganiro bya politikihagati y'imitwe yitwaje intwaro na Goverinoma ya DRC igihe bibaye ngombwa.

    Mu bidi iyi nama y'abakuru bibihugu bya EAC bagezeho n'uko ibiganiro bya Congo n'ubuyobozi bw'imitwe ikorera muri iki gihugu bizatangira vuba hashoboka kugirango intambwe yambere yo kugarura amahoro mu karere iterwe.

    Abakuru b'ibihugu babwiwe ko Perezida wa Congo azatumiza inama y'ubugenzuzi kuri uyu wa, 22nd Mata, 2022.

    Abaperezida kandi biyemeje gutangira kwihutisha umugambi wo gushyiraho ingabo zihuriweho mu karere zizifashishwa mu gusenya udutsiko twitwaje intwaro dukomeza kuzengereza abaturage muri Congo no kwigomeka ku butegetsi bwa bimwe muri ibi bihugu.

    Guhura kw'aba bakuru b'ibihugu bya EAC kwanzuye ko imitwe yitwaje intwaro muri Congo yose yahabwa amahirwe mu biganiro bigamije amahoro nta mananiza abayeho kugirango bizorohe mu kumenya ninde,ararwanira iki?
    Utazakora ibyo asabwa , bizahita bitanga umurongo ko imitwe y'abanyekongo yitwaje intwaro yose irwanira ubusa kandi izahita isenywa ntayandi mananiza, maze abandi basubizwe mu bihugu baturutsemo
    Abakuru b'ibihugu muri EAC bemeranijwe ko DRC ihita itangira igikorwa cyo gushyiraho umutwe w'ingabo uhuriweho kandi ugahita utangira imirimo yawo mu maguru mashya.
    Inama nk'iyi izongera guterana nyuma y'ukwezi kumwe gusa,bareba aho imyazuro bemeranijwe igeze yubahirizwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abakuru-b-ibihu-bya-eac-banzuye-guhuza-imbaraga-mu-bikorwa-byo-gushakira

  • Rayon Sports na APR FC mu makipe 8 yabonye it… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mata 2022, APR FC yari yakiriye Amagaju FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wo kwishyura mu gikombe cy'Amahoro, nyuma yuko umukino ubanza wabereye i Nyagisenyi wari warangiye APR FC itsinze Amagaju igitego 1-0.

    Bidatunguranye Amagaju yongeye kurushirizwa mu mujyi wa Kigali, ahatsindirwa ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura, byatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 8', uyu rutahizamu yongeramo ikindi ku munota wa 30, mu gihe Kwitonda Alain yatsinze igitego cy'agashinguracumu ku munota wa 42.

    Amagaju yasezerewe atsinzwe ibitego 4-0 mu mikino yombi.

    APR FC yasanze muri ¼ amakipe arimo Rayon Sports, Police FC na AS Kigali, nk'amakipe ahabwa amahirwe yo kuvamo imwe izegukana iki gikombe.

    Nta kipe yo mu cyiciro cya kabiri yarenze muri 1/8 kuko yose yasezerewe atarenze umutaru.

    Amakipe 8 yageze muri ¼ cy'igikombe cy'Amahoro 2022: Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Police FC, Bugesera FC, Etoile de l'Est, Manine FC na Gasogi United.

    Uko amakipe azahura muri 1/4 kirangiza:

    Bugesera FC vs Rayon Sports

    AS Kigali vs Gasogi United

    Etoile De L'Est vs Police FC

    Marines FC vs APR FC 

    APR FC yageze muri 1/4 mu gikombe cy’Amahoro yisasiye Amagaju FC

    Rayon Sports yageze muri 1/4 mu gikombe cy’Amahoro itsinze Musanze FC ibitego 3-1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116539/rayon-sports-na-apr-fc-mu-makipe-8-yabonye-itike-ya-mu-gikombe-cyamahoro-uko-bazesurana-116539.html

  • Ibihugu 5 bya EAC byiyemeje gushyiraho ingabo zihuriweho #rwanda #RwOT

    Ibihugu bitanu biri mu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba byiyemeje ko hagomba koherezwa ingabo zihuriweho z'akarere gufasha kugarura amahoro no kurwanya imitwe ihungabanya umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabereye mu murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi kuri uyu wa Kane.

    Uretse Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wari uyiyoboye, iyi nama yitabiriwe na Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Yoweri Museveni wa Uganda na FFelix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC) mu gihe Perezida Kagame yari ahagarariwe na Minisitiri w'ububanyi námahanga n'ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    Mu kiganiro yaraye atanze muri kaminuza ya Brown University mu Bwongereza yifashishije ikoranabuhanga, Perezida Kagame yakomoje ku ntambwe imaze guterwa mu kurwanya imitwe uhungabanya umutekano w'akarere.

    Yagize ati 'Uhereye ku buyobozi bwacyuye igihe n'uburiho ubu muri DRC, impamvu nyamukuru n'uko duhana amakuru, nibura turaganira ku bibazo bihari, turabizi, buri ruhande, tugerageza kureba icyakorwa. Kugeza ubu biragenda neza, turanagerageza gukemura ibibazo bikigaragara. Nk'ikibazo cy'umutekano kimaze igihe mu burasirazuba bwa Kongo, twabiganiriyeho, turimo gushakisha uko twakemura ibyo bibazo, mu minsi ishize twari i Nairobi muri Kenya duhura; Perezida Tshisekedi, jyewe, Perezida Museveni na Perezida Kenyatta wari watwakiriye, ndetse hari n'indi nama izaba ku munsi w'ejo, ibi byose bigamije gushakisha uko twakemura ibibazo bisigaye, muri Kongo, bigira ingaruka kuri Kongo, ku karerendetse by'umwihariko bigira ingaruka ku Rwanda.Ku bw'ibyo, icyo navuga ni ko bigenda neza.'

    Mu nama yabaye mu muhezo uyu munsi, aba bayobozi b'ibihugu bitanu byo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba, hemejwe ko ikibazo cy'imitwe ihungabanya umutekano w'akarere ufite indiri mu burasirazuba kigomba kuvugutirwa umuti byihuse.

    Mu gihe imitwe yitwaje intwaro y'abanyekongo yahawe amahirwe yo kurambika hasi intwaro ikayoboka ibiganiro by'amahoro na Leta y'iki gihugu, imitwe ikomoka hanze yacyo yo yategetswe kurambika hasi intwaro abayigize bagasubira mu bihugu bakomokamo, bitaba ibyo bakarwanywa n'ingabo z'akarere. Ni umutwe w'ingabo uhuriweho n'ingabo z'ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba byategetswe ko ushyirwaho byihutirwa ukajya gufasha ingabo za DRC kugarura amahoro no kurwanya imitwe yitwaje intwaro aho bibaye ngombwa.

    Muri iyo nama Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yamenyesheje bagenzi be ko ejo ku wa Gatanu azayobora ibiganiro bizamuhuza n'abahagarariye imitwe yitwara gisirikare, ni ibiganiro bigamije amahoro.

    Itangazo ry'inama y'abakuru b'ibihugu rivuga ko imitwe yo muri DRC itazayoboka iyi nzira y'ibiganiro ndetse n'imitwe y'abanyamahanga ikorera mu burasirazuba bwa DRC itazemera gushyira hasi intwaro ngo isubire iwabo, bazafatwa nk'abanzi b'amahoro irwanywe n'ingabo z'akarere.

    Aba bayobozi bemeranyije kuzongera guhura mu kwezi kumwe  bagasuzumira hamwe ibizaba bimaze gukorwa hashingiwe ku myanzuro y'iyi nama ya kabiri yo mu muhezo ku bibazo by'umutekano muri DRC. Bumvikanye kandi ko mu nama itaha bazatumiramo n'abandi bayobozi bo ku rwego rwa Afrika y'Iburasirazuba, Afurika yunze Ubumwe n'Umuryango w'Abibumbye, bazaba ari indorerezi.

    @RBA

    The post Ibihugu 5 bya EAC byiyemeje gushyiraho ingabo zihuriweho appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/21/ibihugu-5-bya-eac-byiyemeje-gushyiraho-ingabo-zihuriweho/

  • U Rwanda rwakiriye abarimu 45 b'abanyamahanga bazafasha mu gushyira ikibatsi mu myigishirize y'Igifaransa – #rwanda #RwOT

    Aba barimu ni icyiciro cya kabiri nyuma y'abandi 25 bagiye kumara imyaka ibiri mu Rwanda bahugura abarimu bigisha uru rurimi binyuze mu mushinga 'Mobilité des Enseignants' wa OIF.

    Uyu mushinga watangijwe n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu Bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, hagamijwe guteza imbere Igifaransa mu bihugu binyamuryango byagaragaje ko bikenewe, utangirira mu bihugu birimo u Rwanda, Ghana na Guinnée. Biteganyijwe ko uzagera mu bihugu 10.

    Umuyobozi ushinzwe ururimi rw'Igifaransa n'uruhurirane rw'imico muri OIF, Nivine Khaled, yavuze ko hatoranywa abarimu mu bihugu bikoresha Igifaransa bigaragara ko bafite ubushobozi bwo kugira uruhare mu kunoza imyigishirize y'uru rurimi. Iyi porogaramu imara umwaka umwe wongerwa inshuro imwe.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko aba barimu bategerejweho umusanzu wo ku rwego rwo hejuru uzatuma Igifaransa kirushaho kumenyekana.

    Yavuze ko kumenya ururimi rwa kabiri cyangwa urwa gatatu ku Banyarwanda ari amahirwe akomeye muri iki gihe Isi igenda itera imbere mu nzego zose by'umwihariko ku Rwanda rugenda rwihuza n'ibihugu byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Kugira ngo uku kwihuza kugere ku musaruro bigomba kunyura no mu ikoreshwa neza ry'indimi z'amahanga. Ikoreshwa ry'indimi nyinshi si amahitamo ahubwo ni kimwe mu bikenewe n'igihugu cyose gikeneye gutera imbere mu buryo bwihuse kandi burambye.'

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe iterambere n'Imicungire y'Abarimu mu Rwego rw'igihugu rushinzwe uburezi bw'Ibanze, REB, Mugenzi Ntawukuriryayo Léon, yavuze ko mu barimu basanzwe bigisha Igifaransa harimo abataracyize neza bityo aba banyamahanga bagiye gushyiramo ikibatsi kugira ngo cyongere gukoreshwa mu mashuri.

    Ati 'Ni abaje kudufasha kongera ubumenyi bw'abarimu basanzwe bigisha urwo rurimi n'abanyeshuri. Barimo abaje kongerera ubushobozi abarimu n'abazajya mu mashuri bakigisha. Bazashyirwa mu mashuri y'inderabarezi, TTC kugira ngo bigishe abarimu b'ejo bamenye urwo rurimi hakiri kare.'

    Ikindi ni uko mu mahuri abanza ya leta, Igifaransa cyigishwaga guhera mu mwaka wa kane ariko hamwe n'iyi porogaramu, hifuzwa ko kizajya gihera mu mwaka wa Mbere.

    Igifaransa nk'isomo kandi kigiye gushyirwa ku rutonde rw'amasomo abazwa mu bizamini bya leta nk'uko Mugenzi yabisobanuye.

    Ati 'Isomo ryose ryigishwa riba rigomba kubazwa mu kizamini cya leta. Rimwe na rimwe abanyeshuri iyo bazi ko batazaribazwa ntibashobora kuryiga neza. Ni zimwe mu ngamba zigiye gushyirwaho kugira ngo Igifaransa gikundwe n'abanyeshuri kandi kimenyekane neza.'

    U Rwanda ni rwo ruzahemba aba barimu

    Mugenzi yasobanuye ko mu masezerano u Rwanda rwagiranye na OIF arimo ko Guverinoma y'u Rwanda ari yo izishyura umushahara kuri abo barimu 45 baje mu cyiciro cya kabiri.

    Ati 'OIF yishyuye abo mu cyiciro cya mbere ariko Guverinoma imaze kubona ko batanze umusaruro mu mashuri barimo yafashe umwanzuro wo kubishyura.'

    Yavuze ko batagomba guhembwa nk'abarimu b'imbere mu gihugu kuko baba bigomwe byinshi birimo no gusiga imiryango yabo.

    Ku mwaka Guverinoma y'u Rwanda ishobora gutanga amafaranga arenga miliyari imwe agenda ku bikorwa birimo n'ibikoresho bikenerwa.

    Aba barimu bafatwa nk'abakorerabushake baturuka mu bihugu birimo Gabon, Côte d'Ivoire, RDC, Guinnée, Mali, Sénégal, Bénin, Togo, Cameroun, u Burundi, Burkina Faso n'u Bufaransa.

    Raporo iheruka ya OIF mu 2018 igaragaza ko Igifaransa cyavugwaga n'abagera ku bihumbi 300. Biteganyijwe ko mu 2060 bazaba bageze kuri miliyoni 700.

    Aba barimu batoranyijwe hashingiwe ku bushobozi bwabo mu myigishirize y’Igifaransa

    Abarimu 45 bakiriwe uyu munsi basanze abandi bakiriwe mu cyiciro cya mbere bageraga kuri 25

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson atanga ikaze kuri aba barimu b’abanyamahanga bagiye gufasha mu myigishirize y’Igifaransa mu Rwanda

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko aba barimu bategerejweho umusanzu wo ku rwego rwo hejuru uzatuma Igifaransa kirushaho kumenyekana

    Umuyobozi ushinzwe ururimi rw'Igifaransa n'uruhurirane rw'imico muri OIF, Nivine Khaled

    Amafoto:Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-abarimu-45-b-abanyamahanga-bazafasha-mu-gushyira-ikibatsi-mu

  • Uko amakipe azahura muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko amakipe agomba gukina ¼ cy’igikombe cy’Amahoro amenyekanye byahise bigagaraza uko uzahura muri muri iki cyiciro aho APR FC izakina na Marines FC, Rayon Sports izahura na Bugesera FC.

    Imikino ya 1/8 yasojwe uyu munsi ari nabwo hamenyekanaga ikipe ya 8 ijya muri 1/8 ari yo ya APR FC yasezereye Amagaju ku giteranyo cy’ibitego 4-0, umukino ubanza yari yayitsinze 1-0.

    Uretse APR FC andi makipe ni; AS Kigali, Rayon Sports, Bugesera FC, Etoile del’Est, Police FC, Marines na Gasogi United.

    AS Kigali yasezereye Etincelles FC ku giteranyo cy’ibitego 4-2, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 3-1 mu mikino yombi, Bugesera FC 1-0 Gicumbi FC, Etoile del’Est yatunguye Mukura VS iyitsinda 3-2, Marines FC yanganyije na Kiyovu 2-2 mu mikino yombi (ubanza Kiyovu yatsinze 1-0), Marines ikomeza kubera yatsinze ibitego byinshi hanze ni mu gihe Gasogi United yasezereye Sunrise kuri 2-1.

    Muri ¼, APR FC izahura na Marines FC, AS Kigali izakina na Gasogi United, Rayon Sports ikine na Bugesera FC ni mu gihe Police FC igomba gukina na Etoile del’Est.

    Imikino ibanza ya ¼ iteganyijwe tariki ya 26 Mata ni mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe tariki ya 4 Gicurasi 2022.

    APR FC niyo yabonye itike bwa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-amakipe-azahura-muri-%C2%BC-cy-igikombe-cy-amahoro

  • Ngoma: Sergeant Major Niyigabura uregwa kwica umugore we yasabiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Iki cyaha akurikiranyweho cyabaye kuwa 26 Werurwe, 2022, mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.

    Uyu musirikare usanzwe ubarizwa muri Batayo ya 109 mu ngabo z’Igihugu, yasabye uruhushya rwo kujya gusura umuryango we, maze nyuma y’iminsi ibiri ageze mu rugo, ashaka abakozi bamwubakira inkingi z’urugo (igipangu ari naho amakimbirane yatangiriye).

    Icyo gihe umugore we yamubwiye ko atabyemera kuko batari babyumvikanyeho, mu gihe mbere yari yamusabye ko yamwubakira inzu acururizamo, kugira ngo ijye imufasha kurihira abana.

    Uyu mugabo yamenyesheje inzego z’ibanze ko hari ibyo batumvikana n’umugore we, maze zimusaba ko yakemura ibibazo bafitanye.

    Uyu mugabo yaje kujya mu kabari ataha mu masaha y’ijoro yasinze maze mu gicuku, avuga ko adashobora kwihanganira agasuzuguro k’umugore.

    Mu gitondo ubwo umugore yari gutegura amafunguro nibwo yakubise urushyi umugore we, amujyana hanze, amukubita hasi, umugabo amujya hejuru, niko gufata ifuni ayimukubita mu mutwe kugeza apfuye.

    Mu byo Ubushinjacyaha bushingiraho bumusabira iki gihano ni uko yabikoze yabigambiriye.

    Mu iburanisha ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Mata, 2022 ryabereye mu ruhame, Sergeant Majoro Niyigabura, yisobanuye avuga ko yabikoreshejwe n’umujinya bityo ko asaba imbabazi.

    Yagize ati: “Namukubise urushyi maze kurumukubita afata umwase agiye kuwunkubita mu mutwe ndawukinga, ubwo umujinya wahise uzamuka, nahise nkora muri bya biti harimo agasuka nkamukubita mu mutwe. Ariko mu by’ukuru nabitewe n’umujinya mwinshi.”

    Umucamanza yabajije Sergeant Major Niyigabura impamvu atamuretse mu gihe yari amaze kugwa hasi.

    Yisobanura ayavuze ko mu by’ukuri atamenye incuro yamukubise ngo kuko yabitewe n’umujinya yari afite.

    Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu bimenyetso bugaragaza by’uko yari abigambiriye birimo kuba yarakoresheje ifuni mu kumwica ndetse no kuba atararekeye gukomeza kumukubita.

    Mu bindi bushingiraho, birimo kuba yari yaravuze ko amwica maze akishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB maze busaba ko yafungwa burundu hagendewe ku bimenyetso.

    Urukiko rwa Gisirikare rwatangaje ko umwanzuro uzatangarizwa mu ruhame ku wa 25 Mata, 2022 saa sita z’amanywa.

    Source : https://imirasire.com/?Ngoma-Sergeant-Major-Niyigabura-uregwa-kwica-umugore-we-yasabiwe-gufungwa

  • Perezida Kagame yasubije abanenga umugambi wo kohereza Abimukira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagejeje mu buryo bw’ikoranabuhanga ku itsinda ryo muri Brown University kuri uyu wa Gatatu, ryari riyobowe na Stephen Kinzer.

    Ku wa 14 Mata nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano n’iy’u Bwongereza, muri gahunda y’imyaka itanu izatuma rwakira abimukira benshi binjiye muri icyo gihugu mu buryo budakurikije amategeko.

    Muri urwo rugendo, u Bwongereza bwemeye gushora mu Rwanda miliyoni 120£ (miliyari zirenga 120 Frw), mu mahirwe atandukanye ku Banyarwanda n’abimukira, mu nzego zitandukanye nk’uburezi.

    Ni icyemezo u Rwanda rwafashe nyuma yo kubona ikibazo cy’abimukira gikomeza gukara, ugasanga n’uburyo bushyirirwaho gukemura icyo kibazo “ntabwo bukora”.

    Perezida Kagame yagarutse kuri iki kibazo, ahera mu 2018 ubwo Abanyafurika benshi bari baraheze muri Libya, ubwo bageragezaga kwambuka ngo bajye mu Burayi.

    Bamwe bapfuye bagerageza kwambuka inyanja ya Méditerranée, abandi bashyirwa muri za gereza mu mijyi itandukanye ya Libya, barahahera.

    Inzego zirimo UNHCR zageragezaga gushakira umuti icyo kibazo nazo ngo zari zaraheze mu cyeragati.

    Perezida Kagame wari ayoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) ngo ikibazo cyamugezeho, asanga u Rwanda atari igihugu kinini, gikize, ariko hari ibisubizo rwazana mu gutanga umusanzu.

    Uburyo butatu bwashyizwe ku meza

    Perezida Kagame yavuze ko babwiye inzego mpuzamahanga n’ibihugu byageragezaga guhangana n’ikibazo, ko abo bimukira bashobora kuzanwa mu Rwanda.

    Yakomeje ati “Nibaza mu Rwanda, dushobora no kubemerera kuguma mu Rwanda kubera ko nubwo imibereho yacu atari myiza kurusha ahandi ku Isi cyangwa ngo ibe iri hafi aho, ibyo twaha aba bantu ni byiza kurusha kuba muri gereza muri Libya idafite guverinoma , kandi benshi bari barimo gupfirayo.”

    Icyo gihe ngo yashimangiye ko ibyo u Rwanda rwatanga biruta gukomeza kujya mu Burayi ugapfira muri Méditerranée .

    Ingingo ya kabiri itari ukuguma mu Rwanda, ngo kwari ukuhazanwa mu gihe hagishakwa ibindi bihugu byabemera, ariko hagati aho bakaba batekanye.

    Amahirwe ya gatatu ngo yari uko abo bantu bavuga ko bashaka gusubira mu bihugu byabo, ntibashake gukomeza kujya mu Burayi cyangwa ngo bagume muri Libya.

    Perezida Kagame yakomeje ati “Hari bamwe bavuye muri Libya baje mu mezi make ashize, hari n’abandi amagana bamaze kunyuzwa mu nzira ziteganywa bari muri izi nkambi mu Rwanda bajyanywe muri Canada, ibice bitandukanye by’u Burayi, u Bufaransa, ibihugu byo muri Scandinavia ndetse no mu Bwongereza ubwabwo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika… byakomeje kuba.”

    Ikibazo cy’abimukira i Burayi

    Perezida Kagame yavuze ko u Bwongereza bwegereye u Rwanda bushingiye ku mateka n’uburyo rwatanze umusanzu mu gukemura ikibazo muri Libya.

    Yavuze ko muri iki gihe u Burayi buhanganye n’ibibazo by’abimukira, bitizwa umurindi n’abantu babajyanayo rwihishwa kandi bakabikoreramo amafaranga menshi.

    Kenshi ngo usanga abo bimukira bavuga ko barimo guhunga itotezwa mu bihugu byabo, ari n’ukuri.

    Perezida Kagame yakomeje ati “Ariko ntabwo ari igihe cyose, kubera ko bamwe muri bo usanga babasha kwishyura ibihumbi by’amayero, amadolari cyangwa amapawundi, kugira ngo bajyanwe rwihishwa muri ibyo bihugu.”

    “Bamwe muri bo ni abantu bafite amafaranga cyangwa badafite ibyo bibazo nko gutotezwa, ni ukuba ashobora kwishyura ubundi akabona inzira umujyana.”

    Yavuze ko umuntu akoze ubushakashatsi akabaza n’abanyarwanda cyangwa abandi banyafurika, niba bishimiye kuba hano cyangwa niba bashaka kujya mu Burayi, Amerika cyangwa Canada, amahitamo ya mbere y’aba bantu 'yego, yego, yego, dushaka kugenda, tujyaneyo'.

    Ni igisubizo ngo wabona nubwo baba bagiye kubaho ubuzima bubi kurusha ubwo babayemo.

    Ntabwo u Rwanda ruri mu bucuruzi

    Perezida Kagame yavuze ko u Bwongereza bwemeye kwegera u Rwanda mu gushaka umuti, kuko budakeneye ko abo bimukira bakomeza kwisukiranyayo.

    Hagati aho ngo hazajya haba isesengura harebwa abimukira bushobora kwakira cyangwa kutakira, ariko bikaba bari mu Rwanda.

    Perezida Kagame yakomeje ati “Nubwo baba bari hano, bamwe muri bo bashobora gusubizwayo (mu Bwongereza), mu buryo bujya gusa n’ubwo navuze kuri Libya, aho abo bantu bavanwa muri Libya bakazanwa hano, hagashakwa igisubizo rimwe na rimwe bigafata igihe.”

    “Bamwe baracyategereje, bari hano, ariko bari hano ari bazima, bitabwaho neza uko bishoboka, kandi umuryango mpuzamahanga wakomeje gufasha muri iyo gahunda.”

    Perezida Kagame yavuze ko kwibwira ko u Rwanda rurimo gukorera amafaranga muri ibi bibazo byaba ari ukwibeshya.

    Yakomeje ati “Rero byaba ari ukwibeshya kugera ku mwanzuro ngo u Rwanda rwabonye amafaranga, ntabwo ari ubucuruzi, ntabwo turimo gucuruza abantu ! Ntabwo ariko bimeze. Turimo gutanga ubufasha, nababwiye aho bitangirira.”

    “U Bwongereza buzatanga ubushobozi bukenewe ngo aba bantu babone imibereho myiza bari hano, mu gihe bakireba niba bishoboka ko basubira mu Bwongereza cyangwa se u Bwongereza bushobora gukorana n’ibindi bihugu ngo byakire bamwe muri bo, n’ibindi.”

    Israel yarabigerageje biranga

    Mu mwaka wa 2014, Israel iyobowe na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yaganiriye n’u Rwanda kugira ngo rube rwakwakira abimukira bajyagayo mu buryo butemewe.

    Icyo gihe abatemera kujya mu Rwanda bagombaga guhitamo gufungwa, bisa n’agahato maze urukiko ruza kubihagarika mu 2017.

    Bivugwa ko buri muntu u Rwanda rwari kwakira yagombaga gutangwaho 5.000$ azamufasha ahageze.

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyishe ubwo bwumvikane cyaturutse muri Israel.

    Ati “Haje ikibazo ko bahatirwaga kuva muri Israel, kandi muri make nicyo cyishe amasezerano. Kubera ko ntabwo bagombaga guhatira abantu kuza mu Rwanda. Byari ku bushake, nicyo twari twemeranyije. Nanone, icyatumye tubirebaho, benshi muri bo bari abavandimwe bo muri Afurika, benshi muri bo bakomokaga muri Ethiopia, Eritrea n’ibindi bihugu byo hafi aho.”

    “Bari barimo kujugunywa hanze, turavuga ngo oya, aho kugira ngo baze bafatirwe hagati y’imbaraga zishaka ko basohoka mu gihugu n’amategeko avuga ngo oya mukwiye kuba hano, bikarangira ntacyo babonye, twaravuze ngo ntabwo turi igihugu kinini, ariko twumva ko twakwakira abantu benshi barimo kujugunywa hanze ahantu hatandukanye.”

    Icyo gihe ngo amasezerano yari yumvikanyweho yahise ahagarikwa.

    Perezida Kagame yakomeje ati 'Ntekereza ko batazanye hano na 30 ku ijana by’abo twari twemeranyije ko bazazana hano, ni uko byarangiye.'

    U Rwanda rusanzwe rwakira impunzi nyinshi n’abimukira, ndetse hari n’abahamaze igihe kirekire cyane. Kuri ubu habarirwa impunzi zigera mu 130,000, harimo Abanye-Congo 77.288.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Perezida-Kagame-yasubije-abanenga-umugambi-wo-kohereza-Abimukira-mu-Rwanda