Blog

  • Perezida Kagame yihanganishije abanya Kenya n'umuryango wa Mwai Kibaki watabarutse ku myaka 90. #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yavuze ko nyakwigendera Mwai Kibaki asize byinshi azibukirwaho birimo n'impinduka yazanye mu bukungu bwa Kenya.

    Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Mwai Kibaki n'abaturage ba Kenya ku bw'urupfu rw'uyu mugabo wahoze ari Perezida wabo, abizeza ko u Rwanda ruri kumwe nabo muri ibi bihe bikomeye.

    My sincere condolences to the people of Kenya and to the family of President Kibaki. His dedication to the economic transformation of Kenya and his work towards regional integration will be remembered for many generations. The people of Rwanda stand with Kenya during this time.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) April 22, 2022

    Amakuru y'uko Mwai Kibaki yitabye Imana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu atangajwe na Perezida w'iki gihugu, Uhuru Kenyatta.

    Mwai Kibaki asize umugore n'abana bane barimo Judy Wanjiku, Jimmy Kibaki, David Kagai na Tony Githinji.

    Uyu mugabo yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1931, yabaye Perezida wa Gatatu wa Kenya guhera mu Ukuboza 2002 kugera muri Mata 2013.

    Yabaye kandi Visi Perezida wa Kane mu gihe cy'imyaka 10 uhereye mu 1978 kugera mu 1988 ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Daniel Moi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yihanganishije-abanya-kenya-n-umuryango-wa-mwai-kibaki

  • Burera: Yafashwe akekwaho kwica umwana we w’imyaka ibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Nyirandegeya Vestine wo mu kigero cy’imyaka 22, wo mu Kagari ka Runoga mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, ari mu maboko ya y’Urwego (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-yafashwe-akekwaho-kwica-umwana-we-w-imyaka-ibiri

  • Abaturarwanda bagiriwe inama yo kwisuzumisha indwara y'umwijima #rwanda #RwOT

    Abahanga mu buvuzi basabye abantu bose kurushaho kwisuzumisha indwara z'umwijima hakiri kare kuko bigera no kuri cancer y'umwijima, ndetse kugeza ubu serivisi zirebana n'ubuvuzi bw'iyi ndwara no kuzipima bikorerwa ku mavuriro yose mu gihugu kandi nta kiguzi.

    Nyiramatama Bernadette, umubyeyi  w'imyaka 73 y'amavuko, avuga ko igihe yamenyega ko arwaye umwijima wo mu bwoko bwa C, byabaye ibihe bikomeye kuri we.

    Ati 'Nari umuntu utarwaragurika, nyuma ntangira kumva gucika intege, nkagira umunaniro, nyuma nagiye kwisuzumisha ngo menye uko mpagaze, bambwira ko mu maraso yanjye harimo hepatite C. Numvise ntunguwe ariko ndikomeza, imiti y'ibinini yari itaraza, imiti icyo gihe yarahendaga cyane igura hejuru ya miliyoni 10, hari abagurishaga amazu, amasambu.'

    Kuri ubu Nyiramatama ukora nka noteri wigenga, avuga ko ari umwe mu batangiye gufata bwa mbere imiti yo mu bwoko bw'ibinini, kandi ko byatumye agarura ubuzima  agakira.

    Umuyobozi w'ishami ry'indwara z'imbere mu mubiri ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, Dr. Kabakambira Jean Damascene avuga ko kuva mu mwaka wa 2017 bakiriye abarwayi 389 barwaye hepatite C n'abandi 178 bafite Hepatite B.

    Umukozi mu ishami ryo kurwanya indwara z'umwijima, Sida n'izindi ziterwa na Virus muri RBC, Dr. Berabose Charles avuga ko abaturage bazakomeza kwegerezwa serivisi z'ubuvuzi bw'izi ndwara.

    'Kuba imiti itangwa ku buntu si uko nta gaciro ifite ahubwo n'ingamba leta yafashe ifatanije n'imiryango nterankunga. Servisi zijyanye n'indwara z'umwijima kuva ku kuzipima, kuvurwa, no kureba niba imiti yaragukijije bitangirwa ubuntu bigakorerwa ku bigonderabuzima, ibitaro by'uturere, iby'intara n'ibya reference.'

    'Izo ndwara iyo zitavuwe zigira ingaruka ku buzima bw' umuntu, icya mbere umwijima urangirika, bikagera kuri cancer y'umwijima, ndetse hakabamo n'urupfu. Abantu bakwiye kuzirikana uburyo bwo kwirinda burimo kudatizanya ibikoresho bikomeretsa, gusangirira ku bintu bimwe, imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko ari bumwe mu buryo banduriramo.'

    RBC ivuga ko ibikorwa rusange byo gupima no gukingira indwara z'umwijima byatangiye gukorwa  hagati y'umwaka wa 2017-2018, abantu miliyoni 6.5  bapimwe hepatite C, abandi hafi miliyoni 5 bapimwa Hepatite B.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari abantu barenga  miliyoni 7 bahawe urukingo rwa Hepatite B barimo abana n'abakuru.

    @RBA

     

    The post Abaturarwanda bagiriwe inama yo kwisuzumisha indwara y'umwijima appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/22/abaturarwanda-bagiriwe-inama-yo-kwisuzumisha-indwara-yumwijima/

  • Somariya: Minisitiri yarokotse igitero cyashakaga kumuhitana #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa somaliya Abdisaid Muse Ali yarusimbutse ubwo bamugabagaho igitero mu mugi wa Galkayo uherereye Puntland. Ni kubirometero 750 km uvuye mu murwa mukuru Mogadishu.

    Uyu muminisitiri yatangaje ko abicanyi bari bagamije ku mwambura ubuzima ariko bikarangira Imana ikinze akaboko.

    Raporo y'umugi yagaragaje ko ubu bwicanyi bugambiriwe ari ubw'agatsiko kitwaje intwaro kateye mu rugo rw'umusaza Yasin Abdisamad, wari watumiye uyu mutegetsi n'umuryango we gusangira amafunguro y'umugoroba ,aba Islam bita Iftar iyo bari mu gisibo.

    N'igitere cya hitanye abantu benshi abandi barakomereka nyuma yo kwirukanwa n'abashinzwe umutekano muri ako gace baje bakererewe ho gatoya'

    Muri iyo mirwano, umwe mu barinzi ba minisitiri yishwe naho uyu musaza wabakiriye arakomereka bikabije .

    Guverineri wa Puntland's Mudug region, Abdilatif Muse Nur, we yashinje minisitiri we w'ububanyi n'amahanga kuba nyirabayaza w'ubu bwicanyi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/somariya-minisitiri-yarokotse-igitero-cyashakaga-kumuhitana

  • Banki ya Kigali yahembye abanyeshuri batsinze neza muri ICK – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 21 Mata 2022 ni bwo ICK yashyize ku isoko ry'umurimo abanyeshuri basaga 500. Ni ku nshuro ya 10 iyi kaminuza yatangaga Impamyabumenyi ku bayisojemo amasomo.

    Muri rusange abanyeshuri 13 ni bo bahembwe na ICK nk'abitwaye neza ariko Banki ya Kigali [BK] yahisemo guhemba babiri bitwaye neza kurusha abandi mu bize mu Ishami ry'Uburezi.

    Umuyobozi uyobora Amashami ya BK mu Ntara, Habanintwari Jean de Dieu, yavuze ko Banki ya Kigali yahisemo guhemba buri wese muri bo miliyoni 1 Frw mu kubafasha kubona imbaraga zo gutangiriraho nyuma yo gusoza kaminuza.

    Yagize ati 'Twahisemo abafite amanota menshi kurusha abandi kandi nka Banki ya Kigali duharanira ko abo duhemba bagomba kuba baharanira kugira ubuzima bwiza. Bakwiye no gukoresha ubumenyi bahawe na ICK bakiteza imbere bakanateza imbere abo bazakorera.''

    Yavuze ko gahunda yo gutanga ibihembo ku batsinze neza ari uguha intege abari inyuma yabo kandi amafaranga bahabwa akwiye kubabera intangiriro nziza bakiteza imbere.

    Yagaragaje ko bakwiye kwitekerezaho mu cyerekezo cyo guhanga imirimo ndetse na banki na yo ikabatera ingabo mu bitugu.

    Yagize ati 'Iyi Gahunda ntabwo izahagarara kuko abatsinda neza bahoraho kandi ibi bizaha intege abakiri inyuma yaba kugira ngo na bo baharanire ko bazahabwa ibihembo birushijeho. Amafaranga tubaha akwiriye kubabera intangiriro nziza zo kubateza imbere.''

    Uwizeyimana Claudine uri mu bahembwe yavuze ko bizamufasha kwiteza imbere no kwiga ikindi cyiciro gikurikiyeho.

    Yagize ati 'Igihembo kiranshimishije kuko kigiye kumfasha kwiteza imbere kuko nshaka kwiga ikindi cyiciro cy'amashuri. Ndasaba bagenzi banjye bari inyuma yanjye kwiga bashyizeho umwete ngo na bo bazabone ibihembo nk'ibi kuko ubumenyi twahawe bushobora kudufasha kugera kuri byinshi kuko turabufite.''

    Musesayose Tharcissie wigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gitarama mu Karere ka Muhanga yavuze ko igihembo yahawe ari ingenzi mu rugendo rwe rwo gutanga uburezi bukwiye.

    Yagize ati 'Ndashaka gukomeza kwiga kuko aya mafaranga azamfasha gukora ibindi bishamikiye ku byo nkora kandi nkatanga umusaruro mwiza wo gufasha igihugu cyanjye mbicishishe mu nyigisho zifite ireme.''

    Abanyeshuri bahembwe bijejwe kuzafashwa mu gukora imishinga yabo mu gihe bazifuza gushora amafaranga bahawe mu bikorwa bibyara inyungu.

    Banki ya Kigali isanzwe itanga ibi bihembo muri gahunda yayo yo gushimira abanyeshuri bitwaye neza mu masomo yabo, ibikora mu mashuri atandukanye mu gihugu hagamijwe kubafasha gushyira imishinga yabo mu bikorwa ndetse ni gahunda izakomeza gukora.

    Banki ya Kigali yahembye abanyeshuri batsinze neza muri ICK.

    Musesayose Tharcissie wigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gitarama mu Karere ka Muhanga ashyikirizwa igihembo cye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yahembye-abanyeshuri-batsinze-neza-muri-ick

  • Nyagatare: Umugore yamennye amazi ashyushye ku mugabo we none arembeye mu bitaro #rwanda #RwOT

    Munyemana n’umugore we bashakanye mu 2014 basezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, bibera mu Karere ka Burera ari naho bakomoka, bakaba bari bamaze umwaka umwe bimukiye mu Mudugudu wa Mashaka mu Kagari ka Rutare, Umurenge wa Rwempasha.

    Munyemana avuga ko ku wa Gatatu tariki ya 20 Mata 2022, yatashye avuye mu kazi agera mu rugo saa kumi n’ebyiri n’iminota 20, akihagera ngo batangira gutongana umugore amubaza impamvu yakererewe gutaha.

    Avuga ko izo ntonganya zitamaze umwanya munini kuko umugore yakomeje akazi ke ko gutegura amafungo, ari naho yakuye amazi yamennye ku mugabo we.

    Yagize ati: “Twaratonganye ariko ntitwarwanye ahubwo yahise yinjira mu nzu azana ifu kuko amazi yo kwarika yari yahiye ndetse ayiyasukamo, mu gihe nari ngiye kwinjira mu nzu narahagurutse numva ayamennyeho mu maso avanzemo ifu.”

    Avuga ko yahuruje abaturanyi baraza ndetse ajya kwiryamira atazi ko biribukomere, umugore na we arara mu buriri bw’abana bukeye ngo nibwo yananiwe kubumbura amaso yihutira kujya kwa muganga.

    Avuga ko amakimbirane afitanye n’umugore we n’ubwo atamaze igihe ashingiye kukuba amukekaho kumuca inyuma.

    Gasana Anastase, mukuru wa Munyemana, avuga ko amakimbirane yabo amaze igihe umugore ashinja umugabo kumuca inyuma no gukoresha nabi umutungo.

    Agira ati: “Ibyabo ni birebire kandi bimaze igihe wabibwirwa n’aho baje bava i Burera. Umugore yabwiye nyirabukwe ko azahindanya isura y’umuhungu we none hatarashira umwaka birabaye, urumva amukunda se? Icyaba kiza babatandukanya naho ubundi bizabyara urupfu.”

    Avuga ko ikibazo gikomeye babona nk’umuryango ari amabwire kuko ngo umugore yumva ko umugabo wahoze ari umurokore akabivamo, agatangira kunywa inzoga atareka no gusambana.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru umugore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwempasha, mu gihe hagikorwa iperereza, naho abana babiri bari bafitanye barimo kurerwa n’imiryango.

    Source : https://imirasire.com/?Nyagatare-Umugore-yamennye-amazi-ashyushye-ku-mugabo-we-none-arembeye-mu-bitaro

  • EAC igiye gushyiraho Igisirikare gihuriweho mu kurwanya imitwe y’iterabwoba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basabye imitwe yitwaje intwaro yose yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gushyira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/eac/article/eac-igiye-gushyiraho-igisirikare-gihuriweho-mu-kurwanya-imitwe-y-iterabwoba

  • CAN 2023: Amavubi azakirira imikino yayo kuri Sitade ya Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) irimo kwitegura gutangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, imikino yayo itatu yo mu rugo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/can-2023-amavubi-azakirira-imikino-yayo-kuri-sitade-ya-huye